Category: Uncategorized

  • Yirasiye umwana we aramwica amwitiranyije n'igisambo kije kumwiba #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'ingimbi yishwe na se mu gitondo cyo ku wa gatatu mu byagaragaye ko ari ikibazo cyo kumwitiranya n'igisambo cyinjiye mu ibanga.

    Abashinzwe iperereza barimo kwiga ku rupfu rwa Janae Hairston w'imyaka 16, wa Columbus, Ohio, warasiwe mu igaraje ryo mu rugo iwabo.

    Mu guhamagara 911, nyina wa Hairston yavuze ko se w'umukobwa ariwe wamurashe, kubera ko yatekerezaga ko ari umujura winjiye mu rugo rwabo, nk'uko byatangajwe na Columbus Dispatch.

    ABC yatangaje ko inyandiko za polisi zavuze ko se wa Hairston yibwiraga ko ari umuntu winjiye mu nzu ye niko kurasa ako kanya aba aramwishe.

    Dispatch yatangaje ko se yumvikanye ahamagara abaza icyo umukobwa we yakoraga hanyuma we na nyina bumvikana bamwinginga ngo ahaguruke.

    Ishami rya polisi rya Columbus rivuga ko abapolisi bageze muri urwo rugo ahagana mu ma saa kumi n'iminota 28 za mu gitondo maze Hairston ajyanwa mu bitaro bya Mount Carmel East amerewe nabi.

    Abashinzwe iperereza bavuze ko yapfuye saa kumi n'imwe n'iminota 42 za mu gitondo.

    Ishami rya polisi rya Columbus ntiryahise ritanga ibisobanuro birambuye ku rupfu rw'uyu mukobwa, ariko ryashyikirije ubushinjacyaha bw'intara ya Franklin iyo dosiye kugira ngo isuzumwe.

    Kuva ku wa kane mu gitondo, nta byaha biratangazwa.

    Ikigo cya The Canal Winchester School cyavuze ko Hairston yari muto muri iryo shuri ryisumbuye kandi cyoherereje imiryango iharerera ibaruwa ibamenyesha iby'urupfu rwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/yirasiye-umwana-we-aramwica-amwitiranyije-n-igisambo-kije-kumwiba

  • Murenzi Sixbert, Umunyamakuru akaba n'Umwanditsi w'inkuru z'Urukundo yasezeranye imbere y'Imana #rwanda #RwOT

    Ni kuri uyu wa 30 Ukuboza 2021, imihango yo gusaba no gukwa IMANIGWANEZA Innocente yabereye i Bumbogo ho muri Gasabo, aho bavuye bajya Gusezeranira imbere y'Imana muri EAR Paruwasi ya Rutongo, imihango yo kwiyakira akaba ari naho yakomereje.

    Murenzi Sixbert yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda, aho ndetse yanamenyekanye cyane mu bisigo ndetse n'inkuru z'urukundo yandikaga, aho izi nkuru z'Urukundo zagiye zikundwa na benshi.

    Sixbert na Innocente baramukanya.

    Sixbert, asezeranye mu gihe ataherukaga kumvikana mu itangazamakuru kuva Corona yaduka. Mu nkuru ze zakunzwe cyane twavuga nk'iyo yise INZIRIKWIYE, RWISHAKIRINZIRA, INKOVU Z'URUKUNDO n'izindi!

    Nk'uko bigaragara mu nkuru ye yanditse yitwa Inkovu z'urukundo, aho umukinankuru fatizo amugaragazamo ahura n'ibibazo byinshi bitandukanye mu rukundo, ndetse agahemukirwa kenshi, ibyo byatumye dushaka kumwegera ngo tumubaze niba ariwe wahuye n'ibyo bibazo bitandukanye mu rukundo bikamutera kwandika iyo nkuru y'urukundo, gusa ntibyadukundiye. Igihe azaboneka azatubwira byinshi kuri iyo nkuru.

    Muri ubu bukwe, Sixbert MURENZI yari yambariwe na bagenzi be harimo n'abanyamakuru. Mu bamwambariye harimo; NDAYISENGA akaba umunyamakuru wa City Radio, BAYISENGE Reverien, NDIKUMANA Lambert.

    Soma hano imwe mu nkuru z'urukundo zanditswe na Sixbert;INKURU NDENDE: AKARABO K'URUKUNDO ( igice cya 1 )

    Dore amwe mu mafoto y'ubukwe bwa Sixbert na Innocente biyemeje kubana akaramata;

    Buriya se Innocente uwavuga ko hano yarebaga inkumi yasigira igifunguzo yaba abeshye!?

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/murenzi-sixbert-umunyamakuru-akaba-numwanditsi-winkuru-zurukundo-yasezeranye-imbere-yimana/

  • Ingabo za Leta muri Sudani zishe abasivili 4 bari mu myigaragambyo #rwanda #RwOT

    Inzego z'umutekano muri Sudani kuri uyu wa gatanu zatangaje ko zishe abantu bane barasiwe mu mukwabo wo guhiga abigaragambya bamagana ubutegetsi bwa gisirikare muri icyo gihugu.

    Abashinzwe umutekano barasaga ibisasu bitera imyotsi iryana mu maso ku matsinda y'abigaragambya yanyuraga mu murwa mukuru Khartoum no mu mujyi bituranye ya Omdurman na Bahri berekeza ku ngoro ya perezida nkuko ababibonye babibwiye ibiro ntaramakuru by'Abongereza.

    Itangazo ryasohowe na polisi ryemeje ko muri iyo myigeragambyo yitabiriwe n'ababarirwa mu bihumbi hirya no hino mu gihugu, abantu bane baguye mu mujyi wa Omdurman, hagakomereka 287 mu bigaragambya n'abapolisi 49.

    Televiziyo Al Hadath yo muri Sudani yavuze ko umujyanama wa Abdel Fattah Al-Burhan uri ku butegetsi, yatangaje ko ingabo z'igihugu zitazemerera uwo ari we wese gushora igihugu mu kaduruvayo.

    Yavuze ko gukomeza imyigaragambyo birushya igihugu haba mu mitekerereze no mu bikorwa ariko ko nta kibazo cya politike biteze gukemura.

    Imyigaragambyo y'ejo ku wa kane yari ibaye ku nshuro ya 11 kuva taliki ya 25 z'ukwezi kwa cumi ubwo Abdallah Hamdok yahirikwaga ku butegetsi nyuma akaza kugirwa ministri w'intebe. Abigaragambya barasaba ko nta ruhare igisirikare gikwiriye kugira mu butegetsi bw'inzibacyuho itegura amatora.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ingabo-za-leta-muri-sudani-zishe-abasivili-4-bari-mu-myigaragambyo

  • Umugabo yapfuye ari gutera akabariro n'umukunzi we #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuwa Gatatu w'iki cyumweru,Umugabo wo mu gihugu cya Kenya yapfiriye mu buriri ari gutera akabariro n'umukunzi we.

    Erastus Madzomba w'imyaka 42 y'amavuko yari ari kugirana ibihe byiza n'umukunzi we uzwi nka Elgar Namusia ahitwa Broadway Lodgings i Kawangware ubwo umutima we wahagararaga arapfa.

    Muri raporo y'abapolisi yabonywe n'ikinyamakuru K24 Digital dukesha iyi nkuru,nuko aba bombi bari bakundanye ibyumweru bibiri gusa.

    Amakuru yatangajwe n'umwe mu bari aho hashize akanya Erastus apfuye agira ati “Abapolisi bihutiye kujya mu nyubako, basanga umurambo wa nyakwigendera uryamye ku buriri mu cyumba cyavuzwe.'

    Polisi ivuga ko umurambo wasanzwe nta ibikomere bigaragara kandi wahise wimurirwa mu buruhukiro bw'Umujyi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yapfuye-ari-gutera-akabariro-n-umukunzi-we

  • Umunyarwenya Arthur Nkusi uherutse gusezera kuri radio yagaragaye arya ubuzima n'umugore we(amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Arthur Nkusi umaze iminsi mike asezeye kuri radio Kiss Fm yakoragaho avuga ko ashaka gufata ikiruhuko yagaragaye agirana ibihe byiza n'umugore we ,Muthoni Fiona.

    Mu mafoto uyu munyarwenya yashyize kuri Instagram ye bigaragara ko bari basohokeye ahantu ku mazi magari ndetse avuga ko bari mu kiruhuko mbere yo kwinjira mu mwaka mushya wa 2022.

    Source : https://yegob.rw/umunyarwenya-arthur-nkusi-uherutse-gusezera-kuri-radio-yagaragaye-arya-ubuzima-numugore-weamafoto/

  • Karongi :impanuka iteye ubwoba ikomerekeyemo benshi(amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu masaha ashyira saa 11:00 kuri uyu wa gatanu tariki 31 Ukuboza 2021 , Coaster y'isosiyete itwara abagenzi Kivu Belt Express yari iturutse mu Karere ka Rusizi yerekeza i Rubavu , yakoze impanuka igeze mu murenge wa Bwishyura muri Karongi aho yagonganye na Fuso.

    Hakomerekeyemo abantu batandatu ariko kubw'amahirwe nta muntu wahasize ubuzima . Abakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanywa mu bitaro bya Kibuye.

    Source : https://yegob.rw/karongi-impanuka-iteye-ubwoba-ikomerekeyemo-benshiamafoto/

  • Nyanza FC yishyuje FERWAFA #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ikipe ya Nyanza FC imenyeshejwe ko umukino wagombaga kuyihuza na Rugende FC w’ikirarane mu cyiciro cya kabiri utakibaye, iyi kipe yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko igomba kwishyura ibyakoreshejwe byose kuko yari yageze ku kibuga ahagomba kubera umukino.

    Ni umukino wagombaga kubera i Rugende uyu munsi tariki ya 31 Ukuboza 2021 ariko mu buryo butunguranye iyi kipe yamenyeshejwe ko uwo mukino usubitswe bazamenyeshwa igihe uzabera nk’uko bigaragara mu butumwa iyi kipe yohererejwe mu buryo bwa Email saa 10h z’uyu munsi bwasinyweho n’umunyamabanga w’umusigire wa FERWAFA, Iraguha David.

    Buragira buti 'bwana perezida tubandikiye tubanyesha ko umukino w’ikirarane mwari mufitanye uyu munsi tariki ya 31 Ukuboza 2021 n’ikipe ya Rugende utakibaye tuzabamenyesha ikindi gihe uyu mukino uzaberaho.'

    Saa 11:16′, Rugende FC yahise isubiza FERWAFA ko bashingiye ku ibaruwa yo ku wa 21 Ukuboza 2021 ibamenyesha ko bazakina na Rugende FC umukino w’ikirarane tariki ya 31 Ukuboza 2021, bagashingira ko n’amabwiriza mashya ya MINISPORTS avuga ko imikino izahagarikwa tariki ya 1 Mutarama 2022 ndetse banashingiye ku mabwiriza agenga amarushanwa ya FERWAFA bamaze kugera i Rugende aho uyu mukino wagombaa kubera.

    Bakomeje bavuga ko mu gihe bahisemo gusubika umukino bagomba kwishyura iyi kipe ibyo yakoresheje byose iza i Kigali.

    Bati 'mu gihe muhisemo gusubika uyu mukino twizere ko muza kudusubiza ibyakoreshejwe byose hitegurwa uyu mukino cyane ko mutigeze mutumenyesha ikintu kidasanzwe gitumye mufata uyu mwanzuro wo gusubika umukino habura amasaha make ngo ube. Ubu ntabwo tubona impamvu n’imwe yatuma umukino utaba.'

    Umukino wasubitswe Nyanza FC yageze Rugende

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyanza-fc-yishyuje-ferwafa

  • Arthur n’umugore we bari kurya ubuzima ahantu hanogeye ijisho (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nkusi Arthur amaze icyumweru avuye kuri micro za Radio aho yari amaze imyaka 10 mu itangazamakuru irimo igera kuri ine yari amaze kuri Kiss FM.

    Ku mugoroba wok u ya 23 Ukuboza 2021, uyu mugabo ufite izina rikomeye mu myidagaduro mu Rwanda, yatangaje ko bucyeye bwaho tariki 24 Ukuboza ari wo munsi wa nyuma aza kuba yumvikanye kuri Micro za Kiss FM.

    Nkusi Arthur yongeye kugaragara ku mbuga koranyambaga ashyiraho amafoto ari kumwe n’umugore we Fiona Muthoni Ntarindwa baherutse gusezerana.

    Aya mafoto abagaragaza bari mu byishimo ku mucanga, Nkusi Arthur yashyizeho ubutumwa buyaherekeje agira ati 'Ibihe bitandukanye mbere ya 2022.'

    Ni amafoto yishimiwe na bamwe mu bakurikira uyu munyarwenya baboneyeho kumwifuriza umwaka mwiza we n’umugore we bamaze igihe gito bashyingiranywe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Arthur-n-umugore-we-bari-kurya-ubuzima-ahantu-hanogeye-ijisho-AMAFOTO

  • Karongi : Habaye impanuka ikomeye ya Coaster yagonganye na Fuso #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye hagati ya saa yine n’igice na saa tanu z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Ukuboza 2021, muri metero 100 uvuye ku biro by’Umurenge wa Bwishyura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin, yatangaje ko imodoka izwi nk’ibeni (Fuso) yari itwaye amatafari yagonganye na Coaster ya Kivu Belt Express.

    Ayabagabo Faustin yakomeje avuga ko uyu muhanda ukunze kubamo impanuka bigendanye n’imiterere yawo kuko hamanuka cyane.

    Uyu muyobozi yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kurushaho kwitwararika bakazirikana ko amagara aseseka ntayorwe.

    Ati 'Ubutumwa twatanga ni ugusaba abashoferi bakoresha uyu muhanda kujya bagabanya umuvuduko kuko ukunze kubamo impanuka, bakajya bitwararika kandi bakazirikana ko amagara aseseka ntayorwe. Bitwararike twirinde impanuka za hato na hato zaba intandaro yo gutwara ubuzima bw’abantu.'

    Abakomerekeye muri iyi mpanuka bose bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kibuye kugira ngo bahabwe ubutabazi bwihuse.

    Umwe mu babonye amafoto y’imodoka zagonganye by’umwihariko Coaster yagize ati 'Imana igira amaboko, nta muntu wahise ahasiga ubuzima ureba ukuntu imodoka yabaye.'

    Coster yangiritse bikomeye gusa abari muri Fuso yari itwaye amatafari bo ntacyo babaye ndetse n’imodoka ntiyangiritse bikabije.

    Ayabagabo avuga ko urebye Coaster yari yasatiriye cyane iriya kamyo, gusa ngo Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ikomeje iperereza ngo harebwe icyateye iyi mpanuka.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Karongi-Habaye-impanuka-ikomeye-ya-Coaster-yagonganye-na-Fuso

  • Kayonza: Imvubu imwe muri eshatu zimaze igihe zonera abaturage yarashwe – #rwanda #RwOT

    Iyi mvubu yarashwe ku wa Kane tariki ya 30 Ukuboza 2021, irasirwa mu Mudugudu wa Nyabugogo mu Kagari ka Rubumba mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabare, Karuranga Léon, yabwiye IGIHE ko iyi mvubu yarashwe ihita ipfa ariko ko hasigaye izindi ebyiri nazo zimaze imyaka ine zarajujubije abaturage zibonera imyaka.

    Yagize ati ” Ni imvubu yabaga mu cyuzi gihangano (damu) kiri hagati ya Rugunga na Nyabugogo, aho gifite amazi asa n'aho agaburira Umurenge wose kuko akoreshwa n'abaturage benshi mu buhinzi, iyo mvubu rero yatangiye ari imwe ikajya yonera abaturage Akarere kitabaza Ingabo zacu ntibyahita bikunda ko iraswa, zigera aho ziba nyinshi zigera muri eshatu bagerageza kuzirasa ntibyakunda.”

    Yakomeje avuga ko kuva mu 2017 izi mvubu zazengereje abaturage zibonera imyaka aho buri gihembwe cy'ihinga abenshi mu baturage begereye icyo cyuzi gihangano zibonera imyaka cyane bagatakamba ngo Leta izazihakure.

    Ati ” Uyu munsi rero hari ahantu imwe yaguye iheramo hameze nk'umwobo, abaturage babimbwiye rero tujya kuzana abasirikare badufasha kuyirasa, twari turi kumwe n'abashinzwe kurinda Pariki y'Igihugu y'Akagera ndetse n'inzego z'ibanze.'

    'Iyo mvubu nyuma yo kuraswa yahise ijyanwa muri Pariki y'Akagera ihabwa izindi nyamanswa zamenyereye kurya inyama kuko abaturage bayiriye inyama zayo zishobora kubagwa nabi.”

    Uyu muyobozi yavuze ko kuva 2017 hari abaturage benshi cyane bahoraga batanga ibirego, cyane cyane abahinga ibishyimbo, ibigori, ibijumba n'ibindi bihingwa ngandurarugo. Yavuze ko izindi ebyiri zisigaye muri iki cyuzi gihangano bagiye gukorana na Pariki kugira ngo hashakwe uko zahakurwa.

    Abaturage bahuruye baje kureba uko imvubu ngo iba imeze banasabwe kujya basura Pariki y'Akagera bakamenya ibyiza biyirangwamo birimo inyamanswa zitandukanye n'ibindi byiza byinshi.

    Iyi mvubu yarashwe ni imwe muri eshatu zimaze igihe zonera abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-imvubu-imwe-muri-eshatu-zimaze-igihe-zonera-abaturage-yarashwe