Category: Uncategorized

  • Inkingo zitumye umukino wa Rugende na Nyanza… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu tariki 31 Ukuboza 2021, ku kibuga cya Rugende hari hateganyijwe umukino w’ikirarane wagombaga guhuza  Rugende FC na Nyanza FC zose zikina ikiciro cya kabiri. Uyu mukino wari warasubitswe kuko Rugende FC itari ifite ikibuga cyo gukiniraho.

    Tariki 21 Ukuboza, nibwo FERWAFA yandikiye aya makipe iyamenyesha igihe umukino uzabera, bituma Nyanza FC ikomeza kwitegura, uyu munsi izinduka igiye gukina kuko mu ma saa 11:00 yari yahageze. Ku ruhande rwa Rugende FC, ubuyobozi bwayo bwari bwandikiye FERWAFA buyimenyesha ko bwasezeye muri shampiyona kubera abakinnyi badafite inkingo zihagije. Minisiteri ya Siporo imaze guhagarika shampiyona, Rugende FC yongeye yandikira FERWAFA iyibwira ko yisubiyeho kuko igihe shampiyona yazagarukira baba biteguye nta kibazo.

    Nyanza FC yo yari yageze ku kibuga yaje kwandikirwa ibwirwa ko umukino usubitswe, ariko urwandiko dufitiye kopi rukaba rutariho impamvu umukino wasubitswe, ikibazo Nyanza FC yibaza.


    Umunyamabanga wa Nyanza FC, Ntirenganya Frederick atangaza ko babonye urwandiko ariko rutarimo impamvu y’isubikwa ry’umukino, akavuga ko bagombaga kubwirwa kare ko umukino utari bube ntibirirwe baza.

    Umuvugizi w’umusigire wa FERWAFA, Iraguha David, aganira na Inyarwanda yadutangarije ko umukino wasubitswe kubera ikibazo cy’inkingo. Ati” ikipe ya Rugende FC ifite abakinnyi benshi bafite urukingo rumwe, kandi amatariki yo gufata urwa kabiri yari ataragera niyo mpamvu umukino wasubitswe kandi amakipe yose twayamenyesheje'.

    Nyanza FC ubwo yakinaga na Nyagatare FC, yakinishije abakinnyi 8 kuko aribo bari bafite inkingo zuzuye, aho bari babwiwe ko nibadakina bari buterwe mpaga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113074/inkingo-zitumye-umukino-wa-rugende-na-nyanza-fc-usubika-113074.html

  • Umugore yasutse amavuta yatamutse ku mugabo we kubera ifuhe (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru atugeraho nuko ukekwaho icyaha witwa Elizabeth Mweete yasutse amavuta ashyushye ku mugabo we, Bwana Alex Muleya w'imyaka 39, ku wa kabiri, tariki ya 28 Ukuboza ku nzu nimero ya 116 ya Kuku muri Zambiya aho abo bashakanye babaga.

    Ku wa gatatu, tariki ya 29 Ukuboza, umuvugizi wa Polisi, Rae Hamoonga, yemereye itangazamakuru ko ibi byabayeho, avuga ko uwahohotewe yahiye cyane mu mugongo,ku ruhande rw'ibumoso rw'isura ye, mu maso, ubu akaba yajyanwe mu bitaro bya Chawama kubera ubu bushye bwo ku rwego rwa mbere.

    Source : https://yegob.rw/umugore-yasutse-amavuta-yatamutse-ku-mugabo-we-kubera-ifuhe-amafoto/

  • Umugabo Nyuma yimyaka 6 aziko umugore we yapfuye, yamubonanye nundi mugabo bari kurya ubuzima mu mugi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Uchenga Ikahiru yabonye umugore we witwa Laira Abigal mu mugi wa Nairobi ari kurya ubuzima we nundi mugabo Nyuma yimyaka 6 aziko yapfuye, nuko ateza rwaserera kugeza naho ajyanye umugore mu nkiko.

    Uyu mugabo yavuzeko uwo mugore abonye ari we bari barashakanye Laira avugako yari yarapfuye mu mwaka wa 2015, avugako atiyumvisha ukuntu yaba akiri muzima akaba asigaye ari kumwe nundi mugabo. Umugabo yakomeje kubigira birebire agera no mu nkiko arega umugore we ko yahimbye Urupfu. Umugore mu kwiregura murukiko yavuzeko aribyo Koko ariwe Laira anavugako Koko yahimbye Urupfu kuberako yadabaga gatanya umugabo we akabyanga bituma afata umwanzuro wo guhimba Urupfu.

    Uyu mugore Laira akomeza avugako yafashijwe na nyina witwa Portia guhimba ndetse no kubeshya Urupfu ndetse bakanabeshyako bamushyinguye murugo Kwa nyina.
    Nyina wuyu mugore avugako impamvu yafashije umukobwa we aruko yari ababariye mu rugo agasaba gatanya akayibura bigatuma amufasha guhimba icyo kinyoma.

    Urukiko urukiko rukiko rukuru rwa Nairobi, ntiruratangaza imyanzuro yuru rubanza rwa Laira na Uchenga.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-nyuma-yimyaka-6-aziko-umugore-we-yapfuye-yamubonanye-nundi-mugabo-bari-kurya-ubuzima-mu-mugi/

  • Abaturage ba Rubavu bahaye ubunani aba Nkombo bahuye n’amapfa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage ba Rubavu bahaye ubunani aba Nkombo

    Abaturage ba Rubavu bahaye ubunani aba Nkombo

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwakiriye ibyo biribwa, butangaza ko imiryango ibihumbi bitatu ku miryango 3,957 ituye icyo kirwa, igikeneye ubufasha kubera amapfa yateye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, washyikije Akarere ka Rusizi ibyo biribwa yashimiye abaturage b’Akarere ayobora, kubera umuco w’ubutore ukomeje kubaranga mu gukunda igihugu n’abagituye.

    Yagize ati “Bagize ibihe bibi amapfa aratera, kandi amapfa yo ku kirwa si kimwe n’ahandi bashobora kugenda, hariya bari hagati y’amazi, twamenye amakuru tubajije ubuyobozi bw’Akarere burabitwemerera, tuganiriza abayobozi b’imirenge na bo baganiriza abaturage baritanga. Kandi nakubwira ko gukusanya ibiriya bitasabye igihe kinini, ahubwo abaturage bacu bagira umuco wo kwitanga turabibashimira.”

    Umuyobozi w

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi ubwo bari bageze ku Nkombo

    Meya Kambogo avuga ko gutabarana Abanyarubavu bagira babikura mu muco w’Abanyarwanda n’ubuyobozi bukuru bwacu.

    Ati “Ntitwavuga ko ari Nkombo gusa n’ahandi bakenera ubufasha twareba icyo dutanga n’iyo bitaba imyaka twareba n’ibindi, kuko uyu ni umuco twarazwe n’ubuyobozi kuko Perezida aba yabivuze buri gihe ko tugomba kwishakamo ibisubizo kandi vuba, kandi iyo ugiye kuramira umuntu ubikora vuba.”

    Mvano Etienne ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana uzwiho gutanga ibiribwa aho babikeneye, avuga ko bishimiye gutanga ibiribwa kuko babihuza no gusangira ubunani n’abatuye ku kirwa cya Nkombo.

    Umuyobozi w

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi aha abaturage ba Nkombo ibiribwa

    Ibyo biribwa byavuye mu mirenge ikunze kwera irimo Busasamana, Bugeshi, Mudende, Kanama, Nyakiriba, Nyamyumba na Rubavu.

    Abaturage ba Nkombo bashimiye aba Rubavu bitanze, bavuga ko icyo gikorwa babakoreye muri iki gihe cy’iminsi mikuru ari igihango bagiranye, kizakomeza kubaranga mu byiza no mu bibi.

    Abaturage ba Nkombo bishimiye ibiribwa byatanzwe na bagenzi babo ba Rubavu.

    Abaturage ba Nkombo bishimiye ibiribwa byatanzwe na bagenzi babo ba Rubavu.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abaturage-ba-rubavu-bahaye-ubunani-aba-nkombo-bahuye-n-amapfa

  • Perezida Kagame yifurije umwaka mushya muhire Abanyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yifurije umwaka mushya muhire Abanyarwanda

    Perezida Kagame yifurije umwaka mushya muhire Abanyarwanda

    Ni mu butumwa bukubiye mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda abicishije kuri RBA kuri uyu wa 31 Ukuboza 2021, aho yanashimiye Abanyarwanda n’abafatanyabikorwa barwo uruhare bagize mu rugendo u Rwanda rurimo.

    Perezida Kagame yagize ati 'Umwaka mushya muhire! Uyu mwaka urangiye nk’uwawubanjirije, wabayemo ingorane. N’ubungubu ubwoko bushya bwa Covid-19 bwatubujije kwizihiza iminsi mikuru nk’uko tubyifuza, tunezerewe, ntacyo twishisha, turi kumwe n’imiryango yacu n’inshuti'.

    Yakomeje agira ati 'Ni ngombwa rero ko dukomeza kwirinda. Ariko muri ibi byose twakomeje gushyira hamwe, akaba ari yo mpamvu twashoboye kwirinda ko byaba bibi kurushaho. Ibyo twagezeho muri uyu mwaka bigomba gukomeza, tukabyubakiraho, kugira ngo igihugu cyacu gikomeze gutera intambwe mu myaka iri imbere'.

    Perezida Kagame yakomeje ashimira inzego zitandukanye n’Abanyarwanda muri rusange, uruhare rwabo mu rugendo u Rwanda rurimo.

    Ati 'Ndagira ngo nshimire abakora mu nzego z’ubuzima, urubyiruko rw’abakorerabushake, inzego z’umutekano, abakozi ba Leta, abikorera, abafatanyabikorwa bacu n’Abanyarwanda bose muri rusange, uruhare rwabo mu rugendo u Rwanda rurimo. Jyewe n’umuryango wanjye, tubifurije mwese n’abanyu bose, umwaka mushya muhire, kandi Imana ibahe umugisha'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yifurije-umwaka-mushya-muhire-abanyarwanda

  • Abakorerabushake bo muri Koreya basubukuye ibikorwa byabo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda izwi nka World Friends Korea (WFK) yatangiranye n'abakorerabushake batanu bageze mu mujyi wa Kigali tariki 22 Ukuboza.

    Biteganyijwe ko abo bakorerabushake bazoherezwa mu bigo bitandukanye mu mujyi wa Kigali, batanga ubufasha bwabo mu bikorwa bitandukanye.

    Umwe azakorera kuri Club Rafiki ashinzwe iterambere ry'urubyiruko, undi azakorera muri Kabuga Yego Center, uwa gatatu akorere kuri ACDS, La fraternite ashinzwe imibereho myiza, uwa kane azaba ashinzwe uburezi bw'incuke kuri Sana Academy mu gihe uwa gatanu azaba ashinzwe kwigisha umuziki kuri St. Jacob School.

    Mbere yo koherezwa aho bazakorera, bazamara ibyumweru umunani bahugurwa bamenyerezwa u Rwanda n'umuco warwo.

    Hari abandi bakorerabushake bari bamaze iminsi bahugura Abanyarwanda hifashishijwe ikoranabuhanga guhera tariki 16 Ukuboza 2021. Bahuguwe mu bijyanye n'ubudozi, imibereho myiza n'uburezi bw'ibanze.

    Guhera mu 2006, KOICA ifasha abakorerabushake b'urubyiruko baturutse mu Buyapani gutanga umusanzu wabo mu Rwanda bakoresheje ubunararibonye bafite mu ngeri zitandukanye.

    Ni mu rwego kandi rwo guteza imbere ubutwererane hagati y'u Rwanda na Koreya y'Epfo.

    Iyi gahunda imaze kunyuramo abakorerabushake 410 guhera mu 2006 ubwo yatangizwaga.

    Aba bakorerabushake bazamara umwaka wose bari mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakorerabushake-bo-muri-koreya-basubukuye-ibikorwa-byabo-mu-rwanda

  • Akarere ka Rubavu kagobotse imiryango isaga 100 yazahajwe n'amapfa ku Nkombo – #rwanda #RwOT

    Mu biribwa bashyikirijwe harimo ibirayi bigera kuri toni 27, toni imwe n'igice z'amashu na toni imwe n'igice z'ibishyimbo.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwatangaje ko byakozwe mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage ba Nkombo kubera ko bamenye amakuru ko bagize ibihe bibi bakabura imvura bikagira ingaruka ku musaruro wabo.

    Sindayigaya Joseph wavuze mu izina rya bagenzi be, yashimiye abaturage b'akarere ka Rubavu kuba babibutse mu bihe bigoranye bahuye na byo.

    Ati 'Twari mu bihe bikomeye kuko twabuze imvura none muratugobotse muduhaye ubunani bukomeye. Twajyaga twumva ibirayi bya Gisenyi mu makuru none turabibonye natwe ubutaha nibigenda neza tuzaza kubasura.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yavuze ko bitabajwe n'Akarere ka Rusizi biturutse ku musaruro wabonetse bakaba bagiye guha ubunani abaturage ba Nkombo bahuye n'amapfa.

    Ati”Twifatanyije n'abaturage bavugaga ko bafite ikibazo cy'ibiryo ubuyobozi buratwiyambaza bitewe n'uko Rubavu twabonye umusaruro ushimishije twishakamo ibisubizo duhitamo kugoboka abavandimwe.'

    Ibiribwa byatanzwe bifite agaciro ka miliyoni 7,6 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet yashimiye abaturage b'akarere ka Rubavu kuko babitabaje bakumva.

    Ati 'Twitabaje Akarere ka Rubavu kuko hari imiryango 128 yahuye n'ikibazo cy'ibiribwa bitewe no kubura imvura none badufashije. Turizeza abaturage ba Nkombo ko hari gahunda yo kubafasha mu buryo burambye tukazabaha ifumbire n'imbuto z'ibihumyo kuko byera vuba. Hari no kubafasha kuzamura amazi yo kuhira''.

    Iki gikorwa cyibaye mu gihe abahinzi b'ibirayi bo mu Karere ka Rubavu bishimira umusaruro mwinshi babonye mu gihembwe gishize kuko bejeje hagati ya toni 25 na 30 kuri hegitari. Baherukaga gushimira abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu bo mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, babashyikiriza inka icyenda, toni eshanu z'ibirayi na litiro 600 z'amata byose bifite agaciro ka miliyoni 7 Frw.

    Ibiribwa byagejejwe mu Karere ka Rusizi bivuye i Rubavu ngo bigoboke abo ku ku Nkombo babuze umusaruro kubera izuba

    Anashu ari mu biribwa byeze mu Karere ka Rubavu byatumye bafataho bagoboka abo ku Nkombo

    Bamwe mu bagize imiryango yagobotswe kubera kubura umusaruro ku Nkombo

    Buri muryango wahawe ibiribwa byo kwifashisha muri iyi minsi isoza umwaka

    Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bashyikiriza ibiribwa abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-rubavu-kagobotse-imiryango-isaga-100-yazahajwe-n-amapfa-ku-nkombo

  • Ikibazo cy'inzoga z'inkorano gikomeje gufata indi ntera – #rwanda #RwOT

    Uburyo izi nzoga zikorwa n'ibiba bizigize ni bimwe mu biteye inkeke kuko hari izishyirwamo 'Pakmaya', kanyanga, ifu y'amatafari, isukari nyinshi, itabi, umubirizi, umuravumba n'ibindi.

    Uretse abavutswa ubuzima no kunywa izi nzoga, hari abahirima mu mihanda, mu migende, abahanuka ku mikingo n'izindi ngorane zikururwa no kuba abantu basinze nyuma yo kuzinywa.

    Kugeza ubu nta mibare izwi y'abantu bahitanwa n'izi nzoga z'inkorano ariko hari abantu benshi bagirwaho ingaruka na zo nk'uko bigaragazwa n'ingero zitandukanye.

    Hari nk'inzoga yitwa 'Kibamba' yengerwa mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, yavuzweho kwivugana umuntu muri Kamena 2020 ndetse abandi babiri mu bayiyonyeho barahuma.

    Ku wa 27 Ukuboza 2021, havuzwe inkuru y'abantu bane bishwe n'inzoga yitwa 'Umuneza' aho bivugwa ko bayinywereye ni mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimuhurura mu Mudugudu witwa Intambwe. Umuntu wa munani yapfuye ku wa Gatatu w'iki cyumweru azize iyo nzoga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimihurura, Murebwayire Alphonsine, yabwiye IGIHE ko ba nyakwigendera mbere yo gushiramo umwuka batakaga mu nda.

    Itangazo ryasohowe n'Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n'imiti mu Rwanda (Rwanda-FDA), ku wa 28 Ukuboza 2021, ryavugaga ko cyahagaritse by'agateganyo iyi nzoga ya 'Umuneza n'iyitwa Tuzane'.

    Abayobozi bahagurukiye iki kibazo

    Abayobozi muri Guverinoma, Polisi y'Igihugu n'inzego z'ibanze kuri uyu wa Kane, bagiranye ibiganiro nyunguranabitekerezo ku cyakorwa ngo haboneke umuti w'ikibazo cy'inzoga z'inkorano.

    Ni inama yitabiriwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Habyarimana Béata, Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel ndetse n'uw'Umutekano mu Gihugu, Gasana Alfred.

    Abandi bitabiriye iyi nama kandi barimo Umuyobozi wa Polisi y'Igihugu, IGP Dan Munyuza, ba Guverineri b'Intara n'Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali ndetse n'abayobora uturere n'izindi nzego zifite aho zihuriye n'iki kibazo.

    Aba bayobozi bose bunguranye ibitekerezo ku buryo inzoga z'inkorano zikomeje gutwara no kwangiza ubuzima bw'abaturage hirya no hino mu gihugu cyarandurwa burundu.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko abatangiza inganda bakwiye kunyura mu nzira zemewe ndetse ibigo birimo RDB, RSB n'ibindi bitanga ibyangombwa bikabaha uburenganzira.

    Ati 'Tunaboneraho n'umwanya wo kugira ngo dutangarize Abanyarwanda ko hirya no hino hari abantu batangiza inganda mu buryo bwo kwirwanaho, gushakisha imibereho ariko izo nganda hari inzira zikwiye kunyuramo.'

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko izi nzoga z'inkorano akenshi ziba zidafite ubuziranenge zigira ingaruka zikomeye ku buzima bw'Abanyarwanda kuko n'abo zidahitana hari ibindi bibazo bagenda bahuriramo na zo.

    Ati 'Hirya no hino mu gihugu hari inzoga nk'izo z'inkorano zitujuje ubuziranenge zica abaturage ndetse hari n'igihe badashobora gupfa uwo munsi ariko bakagenda bapfa buhoro buhoro.'

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Dr Bienvenue Emile, avuga ko abantu bakwiye kumenya ko ibikorwa byose bikwiye kubahiriza amategeko.

    Ati 'Iyo ugiye mu rwego rw'ibigendanye n'imiti n'ibiribwa, guhabwa icyangombwa cyo gufungura ikigo cyangwa sosiyete ntibihagije. Ukwiye kubanza kugana abashinzwe ubuziranenge kugira ngo harebwe ko ibyo ugiye gukora bitazagira ingaruka ku bakiliya bawe.'

    Hagiye gukorwa ubushakashatsi ku ngaruka izi nzoga zigira ku baturage…

    Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje inzego zitandukanye kuri iki kibazo cy'inzoga z'inkorano, ni uw'uko hagiye gushyirwaho amatsinda yihariye ashinzwe kugenzura izi nzoga zikorerwa hirya no hino.

    Mu bindi byemejwe harimo kuba uturere tugiye guhabwa urutonde rw'inzoga zemewe gukorerwayo ndetse n'izitemewe kugira ngo bifashe ubuyobozi n'abaturage.

    Ubuyobozi bwa Rwanda FDA buvuga ko hagiye gukazwa ubugenzuzi hagamijwe kureba ko abacuruza ibiribwa, imiti n'ibinyobwa byose bubahiriza amabwiriza y'ubuziranenge.

    Minisitiri Gatabazi yijeje ko ikibazo cy’inzoga z’inkorano kigiye gukurikiranwa

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Dr Emile Bienvenue avuga ko abantu bakwiye kumenya ko gucuruza ibinyobwa bitemewe bigira ingaruka kuri bo n’Abanyarwanda muri rusange


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikibazo-cy-inzoga-z-inkorano-gikomeje-gufata-indi-ntera

  • “Ibyo twagezeho uyu mwaka bigomba gukomeza,tukabyubakiraho”-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yagejeje ijambo risoza umwaka wa 2021, ku Banyarwanda aho yabasabye gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 ndetse no gukomeza kubakira ku byagezweho.

    Perezida Kagame yavuze ko Umwaka wa 2021 warangiye nk'uwashize wa 2020 kuko abanyarwanda batabashije kwishimana n'imiryango yabo mu minsi mikuru.

    Ati “Uyu mwaka urangiye nk'uwawubanjirije, wabayemo ingorane. N'ubu ngubu ubwoko bushya bwa Covid-19 bwatubujije kwizihiza iminsi mikuru nk'uko tubyifuza, tunezerewe, ntacyo twishisha, turi kumwe n'imiryango yacu n'inshuti.”

    Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko ari ngombwa ko bakomeza kwirinda ndetse ko bakwiriye kubakira ku byo bagezeho muri 2021 bikabafasha gutera imbere biruseho muri 2022.

    Ati “Ni ngombwa rero ko dukomeza kuba maso tukirinda. Ariko muri ibi byose, twakomeje gushyira hamwe, akaba ari nayo mpamvu twashoboye kwirinda ko byaba bibi kurushaho.

    Ibyo twagezeho muri uyu mwaka bigomba gukomeza, tukabyubakiraho kugira ngo igihugu cyacu gikomeze gutera intambwe mu myaka iri imbere.”

    Yasoje ijambo rye ashimira abakora mu nzego z'ubuzima ndetse n'abandi bari ku ruhembe mu gufasha abanyarwanda kwirinda Covid-19 ndetse anifuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire.

    Ati “Ndagira ngo nshimire abakora mu nzego z'ubuzima, urubyiruko rw'abakorerabushake, inzego z'umutekano n'abakozi ba Leta, abikorera, abafatanyabikorwa bacu n'Abanyarwanda bose muri rusange, uruhare rwabo mu rugendo u Rwanda rurimo.

    Njyewe n'umuryango wanjye tubifurije mwese n'abanyu bose, umwaka mushya muhire. Muramukeho kandi Imana ibahe umugisha.”

    Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza, Perezida Kagame yavuze ko 'Mu izina rya Guverinoma, Abaturarwanda no mu izina ryanjye bwite, ndifuriza abasirikare n'abandi bakozi ba RDF ndetse n'izindi nzego z'umutekano n'imiryango yanyu, iminsi mikuru myiza n'umwaka mushya muhire w'uburumbuke.'

    Perezida Kagame yasabye abasirikare ko 'Mu gihe dutangira umwaka mushya, ndabasaba gukomeza kurangwa n'indangangaciro zituranga no gukomeza umuhate uturanga nk'Abanyarwanda.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ibyo-twagezeho-uyu-mwaka-bigomba-gukomeza-tukabyubakiraho-perezida-kagame

  • Miss Uwitonze Sonia Rolland yashyizwe ku kinyamakuru yambaye ubusa amabere agaragara #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi, wabaye Nyampinga w’u Bufaransa 2000, Sonia Rolland yagaragaye kuri ‘cover’ y’ikinyamakuru Play Boy France Magazine yambaye ubusa imoko z’amabere ye zigaragara.

    Iyo witegereje neza ifoto ya Sonia yakoreshejwe mu kwamamaza nimero nshya y’iki kinyamakuru izasohoka muri Gashyantare 2022, ni ifoto yafatiwe mu bwogero.

    Igaragaza amazi amumekaho ndetse amabere ye yose agaragara n’imoko yayo n’ubwo iry’iburyo ritagaragara neza.

    Sonia Rolland nimwe mu nkuru nyamukuru y’iyi nimero izasohoka umwaka utaha muri Gashyantare aho baganiriye na we tariki ya 27 Ukuboza 2021, inkuru izaba imuvugaho yahawe umutwe ugira uti “Sonia Rolland L’Affranchie ” umuntu agenekereje mu kinyarwanda “Sonia Rolland ubohotse”.

    Kimwe mu gice kirimo ni Sonia Rolland mu rukundo, akaba yaravuze ko atiteguye kongera gukundana ahubwo arimo gukora cyane kugira ngo yiyiteho.

    Rolland w’imyaka 40, muri 2019 ubwo yaganiraga na Gala Magazine, yavuze ko impamvu akunda kwifotoza yambaye ubusa ari uko aterwa ishema n’umubiri we.

    Sonia Rolland afite abana babiri b’abakobwa yabyaye ku bagabo babiri, Tess ufite imyaka 15 yabyaranye na Christophe Rocancourt na Kahina ufite imyaka 11 yabyaranye na Jalil Lespert, yavuze ko bahisemo gukora ibyo akora nta kibazo ariko icya mbere ari ukubaha urugero rwiza rw’umugore w’umunyembaraga.

    Sonia Rolland yavutse kuri Landrada w’Umunyarwandakazi se umubyara akaba ari Jacques Rolland w’umufaransa. Mu 1990 baje kuva mu Rwanda bahungira i Burundi, haje kuba intambara y’abaturuage maze mu 1994 bimukira mu Bufaransa ari naho batuye, ubu afite nyina gusa mu gihe se yitabye Imana muri 2014.

    Yashyizwe ku kinyamakuru yambaye ubusa

    Sonia Rolland yabaye Miss France 2000

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-uwitonze-sonia-rolland-yashyizwe-ku-kinyamakuru-yambaye-ubusa-amabere-agaragara