Category: Uncategorized

  • Sadate ntiyemeranya nubusobanuro Minisiteri… – #rwanda #RwOT

    Abinyujije kuri twitter muri iki gitondo, Munyakazi Sadate yahamije ko nyuma yo gukurikirana ibisobanuro bya Minisiteri ya Siporo atemera icyatumye shampiyona ihagarikwa.

    Yagize ati: 'Nakomeje gukurikirana ibisobanuro byatanzwe na Rwanda Sports, ariko nta kintu na kimwe cyanyemeje cyari gutuma Championnat isubikwa, niba hari abadohotse babihanirwa ariko ntabwo byaba rusange, keretse niba iyi Minisiteri nta Autorité igifite cyangwa ikaba ishaka guca inzira ya bugufi.'

    Kuri ubu butumwa yanyujije kuri twitter muri iki gitondo, Sadate kandi mu gushimangira ibyo yari amaze kwandika yongeyeho ati: 'Kuba bamwe badohoka ntabwo bikwiye ko abandi babihanirwa, ni nka kwakundi umuntu agutumira mu nama wowe ukahagerera igihe warangiza ugategereza uwakererewe. Ubwo se urumva uba udahannye uwubahirije igihe? Mufungure Siporo tubone ibiduhuza nyuma ya Stress z'izi Covid-19. Plz'.

    Sadate yatangaje ibi abigendeye ku butumwa ikinyamakuru Igihe cyatangaje mu ijoro ryakeye, bujyanye n'ibisobanuro Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yatanze kuri iri hagarikwa rya Shampiyona.

    Ubwo butumwa bwagiraga buti: 'Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yasobanuye ko impamvu ibikorwa bya Siporo byahagaritswe mu gihe cy'iminsi 30, ari ugukumira ikwirakwira rya Covid-19 muri uru rwego no guha umwanya abatarikingiza byuzuye kugira ngo babikore'.

    Ubu butumwa kandi bwakomeje bugaragaza ko Minisitiri Mimosa yavuganye na za Federasiyo zari zifite imikino iri kuba, bazigaragariza aho zagiye zidohoka ku ngamba zo kwirinda Covid-19.

    Bukomeza nanone buvuga ko Minisitiri yatangaje ko abagize aho bahuriye n'imikino bemeye ko bagiye gufata icyumweru n'igice bagakosora ibyo beretswe, kugira ngo ibikorwa bya Siporo byongere bisubukurwe.

    Si ubwa mbere Sadate avuze agaragaza ku kutemeranya n'igikorwa cyo guhagarika Shampiyona kuko no ku munsi w'ejo yabivuzeho aho yanatanze ingero z'ibindi bikorwa bitahagaritswe kandi aribyo bihuza abantu benshi harimo nk'insengero, amasoko n'ibindi.

    Aha yanagaragaje kandi ko ibi ari igihombo kubantu benshi banyuranye bafite aho bahuriye na Siporo harimo abashoramari mu makipe, abamamaza mu makipe, ibinyamakuru, abanyamakuru ba Siporo n'abandi.

    Amabwiriza mashya agenga ibikorwa bya Siporo n'imikino yo gukumira icyorezo cya Covid-19 ari nayo arimo ibijyanye no guhagarika Shampiyona, yashyizwe hanze na Minisiteri ya Siporo kuwa kane tariki 30 Ukuboza 2021, hakaba hanakubiyemo n'andi mabwiriza agenga Siporo muri rusange.

    Sadate Munyakazi ntiyemeranya n’umwanzuro wa MINISPOTRS wo guhagarika shampiyona

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113078/sadate-ntiyemeranya-nubusobanuro-minisiteri-ya-siporo-yatanze-ihagarika-shampiyona-yumupir-113078.html

  • Meddy, KNC, Knowless na Byiringiro Lague mu b… – #rwanda #RwOT

    Abahatanye batangajwe nyuma y'uko ku wa 15 Ukuboza 2021, Isibo Tv ikoze umuhango yise 'The Choice Awards Gala Night', aho yatangije ku mugaragaro ibi bihembo mu muhango wabereye kuri Onomo Hotel mu Kiyovu muri Kigali.

    Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri aho bigizwe n'ibyiciro 13 harimo n'igihembo cyiswe 'Icon Award', kizahabwa uwitangiye umuziki akazatangazwa ku munsi w'ibihembo.

    Muri ibi bihembo harimo ibyiciro byakuwemo ibindi byongerwamo, mu rwego rwo kubinoza neza.

    Ibihembo bya 'The Choice Awards' ni ngarukamwaka, bitegurwa n'ikipe ngari y'abanyamakuru bakora ikiganiro 'The Choice Live', kimwe mu biganiro bikunzwe kuri Televiziyo Isibo.

    Bifite intego yo gushyigikira urugendo rw'umuziki w'u Rwanda, gutera imbaraga abahanzi no kubashimira ibyo bamaze gukora mu ruganda rw'imyidagaduro.

    Muri ibi bihembo, abafana bafite 30%, abanyamakuru 50% naho komite ifite 20%. Mu minsi iri imbere, hazatangizwa uburyo bwose bwo gutora [Voting] muri ibi bihembo. Ni mu gihe ibihembo bizatangwa tariki 29 Mutarama 2022.

    Urutonde rw'abahataniye ibihembo 'The Choice Awards':

    1.Best New Artist: Okama, Confy, Ariel Wayz, Symphony Band na Chris Eazy.

    2.Best Dj: Dj Diallo, Dj Brianne, Dj Klean, Dj Ry na Dj Marnaud.

    3.Best Influencer: Kakooza Nkuriza Charles [KNC], Aissa Cyiza, Miss Mutesi Jolly, Rocky na Gakumba Patrick [Super Manager].

    4.Best Dancer of the year: Jordan, Titi Brown, Jojo Brez, Higa Sharon na Ringa.

    5.Best actor of the year: Clapton Kibonke, Rusine Patrick, Bamenya, Papa Sava na Digidigi.

    6.Best Video of the year: My Vow ya Meddy, Say My name ya Kenny Sol, Shumuleta ya Platini, Ye aye ya Buravan na Eva ya Davis D.

    7.Most Valuable Player: Byiringiro Lague, Gasana Kenny, Mutabazi Yves, Sugira Erneste na Agahozo Alphonsine.

    8.Best Female Artist: Butera Knowless, Alyn Sano, Ariel Wayz, Clarisse Karasira na Marina.

    9.Best Male Artist: Bruce Melodie, Ish Kevin, Meddy, Niyo Bosco na Juno Kizigenza.

    10. Best Director of the year: Bagenzi Bernard, Easy Cuts, Oskados, Chris Eazy na Fayzo Pro.

    11.Best Fashion Designer: Mika Fashion, Tanga Design, Joyce Fashion, Isha Collection na Moshions.

    12.Gospet Artist of the year: James na Daniella, Vestine na Dorcas, Prosper Nkomezi, Ben na Chance na Serge Iyamuremye.

    13. Best Actress of the year: Alphonsine, Bahavu Jeanette, Bijoux, Nana na Kecapu.


    Umunyamakuru akaba n'umuyobozi wa Radio/Tv1 ahatanye mu cyiciro cy'abavuga rikumvikana [Best Influencer] mu bihembo 'The Choice Awards


    Meddy ahatanye mu cyiciro cy'indirimbo ifite amashusho meza y'umwaka [Best Video of the year] abicyesha indirimbo ye yise 'My Vow'


    Butera Knowless ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzikazi w'umwaka [Best Female Artist]


    Byiringiro Lague umukinnyi wa APR F uherutse kurushinga ahatanye mu cyiciro 'Most Valuable Player'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113077/meddy-knc-knowless-na-byiringiro-lague-mu-bahataniye-ibihembo-the-choice-awards-113077.html

  • Mu myaka 10 iri imbere abantu bashobora kuza… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo nyiri kompanyi za Space X ikora ibyogajuru bijya mu isanzure ndetse na Tesla ikora imodoka zikoresha umuriro w'amashanyarazi, yamaze amatsiko abibazaga igihe ikiremwamuntu kizaba cyatangiye ubuzima ku mubumbe wa Mars ndetse asaba abifuza kuzajya guturayo gutangira gutekereza uko inzego z'ubuyobozi bwabo zizaba ziteye.

    Elon Musk yavuze kandi ko abantu bazaba batuye kuri uyu mubumbe utukura, bashobora kuzagerayo bagashyiraho ubuyobozi bwabo.



    Elon Musk yatangaje ko mu myaka 10 abantu bashobora kuzaba batuye kuri Mars

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuwa kabiri w'icyi cyumweru, Elon Musk yasabye abantu bifuza kuzajya gutura kuri uyu mubumbe kuzashyiraho ubuyobozi, aho abaturage ubwabo bazaba bafite uburenganzira kubibakorerwa ndetse banishyiriraho amategeko ababereye.



    Umubumbe wa Mars bakunze kuwita umubumbe utukura

    Muri Mutarama 2020, uyu mugabo yavuze ko afite gahunda yo kubaka ibyogajuru 1,000 ndetse akajya yohereza bitatu mu isanzure buri munsi mu rwego rwo gutwara abantu bagera kuri miliyoni imwe ku mubumbe wa Mars bitarenze mu mwaka 2050.

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113070/mu-myaka-10-iri-imbere-abantu-bashobora-kuzaba-batuye-ku-mubumbe-wa-mars-umuherwe-elon-mus-113070.html

  • Equity Bank Rwanda yongeye guhabwa igihembo cya banki y'umwaka mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iyi banki yari yaregukanye n'icy'umwaka wa 2020, yashimiwe ko yahize izindi banki mu kwitwara neza mu mikorere, guhangana n'ingaruka za Covid-19 ndetse no kuba yarashyizeho ingamba zizana ibisubizo by'ibibazo iki cyorezo cyazanye.

    Mu mwaka w'imari wa 2020, Equity Bank Rwanda yagize inyongera ya 27% y'igishoboro cyayo, kiva kuri miliyari 36,2 Frw mu 2019 kigera kuri miliyari 46 Frw mu 2020 ndetse imari shingiro yayo yiyongeraho 25% igera kuri miliyari 345,3 Frw mu 2020 ivuye kuri miliyari 276,1 mu 2019.

    Inyungu yayo yiyongereyeho 20% igera kuri miliyari 11,1 Frw iva kuri miliyari 9,2 Frw mu 2019, ndetse inguzanyo zitishyurwa neza zaragabanutse ziva kuri 3.99% zigera kuri 3.58%.

    Uku kwitwara neza kwatewe ahanini n'ingamba zashyizweho zikagira uruhare runini mu guteza imbere umuryango nyarwanda wari ukomerewe n'ingaruka za Covid-19, zirimo kongera igihe cyo kwishyura inguzanyo ku bakiliya b'ibigo bito n'ibiciriritse (SMEs).

    Muri izo ngamba kandi harimo ubufatanye Equity Bank Rwanda yagiranye n'umuryango Mastercard Foundation n'Ikigo cya Entrepreneurial Solutions Partners (ESP) bashyiraho gahunda yo kuzahura ibigo bito n'ibiciriritse bikora mu bijyanye n'ubukerarugendo n'amahoteli byashegeshwe na Covid-19.

    Ni porogaramu yashowemo miliyoni 2,5$ kugira ngo ibi bigo byongere byiyubake mu bukungu ndetse kugeza ubu ibigera ku 120 bimaze kungukira muri iyi porogaramu.

    Umuyobozi wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko igihembo bahawe cyerekana ko iyi banki ihora ari ingirakamaro ku baturage no mu bihe bikomeye.

    Ati 'Twishimiye cyane igihembo twahawe, kuko cyerekana neza ko no mu bihe bigoye banki yacu ihora ari ingirakamaro ndetse kigashimangira ko duhora dushishikajwe no gutanga serivisi z'imari zidaheza kandi zihindura ubuzima bw'abantu, zikabongerera agaciro ndetse zikabafungurira amahirwe abageza ku bukire.'

    Iyi banki kandi iri kwitegura gukorana n'imiryango ya Loni yo mu Rwanda ndetse n'abandi bafatanyabikorwa biteguye gukorana nayo mu gufasha abakiliya kwigobotora ibibazo batewe n'icyorezo barimo umufatanyabikorwa Mastercard Foundation muri porogaramu yayo ya Young Africa Works igamije gufasha urubyiruko miliyoni 30 kubona imirimo bitarenze mu 2030.

    Equity Bank yiyemeje guteza imbere ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi

    Equity Bank Rwanda ni imwe muri banki zirajwe inshinga no kuzana udushya mu mitangire ya serivisi za banki hifashishijwe ikoranabuhanga, aho yashyizeho uburyo bufasha abakiliya kubona serivisi zitandukanye batiriwe bajya kuri banki ndetse 92% by'abatse serivisi z'iyi banki mu 2020 bakoresheje ikoranabuhanga.

    Muri izo harimo application ya EazzyBanking ifasha umuntu kugera kuri serivisi za banki atiriwe ajyayo, mu gihe abadafite telefone zigezweho bashobora kubitsa, kubikuza cyangwa kumenya amakuru ya konti yabo bakanze *555#.

    Igira kandi uburyo bwa EazzyNet bufasha umukiliya wa Equity kumenya amakuru ya konti ye, akabasha kwishyura ibintu bitandukanye ku buntu ndetse akaba yanakura amafaranga kuri konti imwe ayashyira ku yindi. Hari kandi na EazzyBiz ifasha ba rwiyemezamirimo gukoresha amafaranga mu bucuruzi bwabo aho baba bari hose.

    Eazzy Loan yo ifasha abakiliya kubona inguzanyo ku buryo bworoshye bitabasabye kuzuza impapuro ndetse na EazzyAPI ibashisha umukiliya kubona serivisi iyo ariyo yose ya banki.

    Ikoranabuhanga rya EazzyNet na EazzyBanking rifasha abatuye mu bihugu by'amahanga kohereza amafaranga inshuti n'abavandimwe babo batuye mu Rwanda bakoresheje uburyo butandukanye burimo World Remit, Ria, Transfast, Terra, Hello Paisa, Wave, Small world, Money Gram, Western Union, Home Send, Thunes, Ping express ndetse na PayPal.

    Kubera iri koranabuhanga amafaranga yoherezwa n'Abadiaspora yazamutseho 378% ava kuri miliyari 13Frw agera kuri miliyari 62 Frw mu gihe komisiyo yazamutse ku rugero rwa 330% iva kuri miliyoni 162 Frw igera kuri miliyoni 697 Frw mu 2020.

    Iki gihembo iyi banki yahawe na The Banker mu myaka ibiri ikurikirana cyanabonywe kandi na Equity Bank yo muri Sudani y'Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2020.

    Equity Bank Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2011, ikaba ifite amashami 15 mu gihugu hose yunganirwa n'aba-agents bayo bagera ku 3173 n'abandi 1861 ifitanye imikoranire na bo, ndetse ikagira ibyuma bibikuza amafaranga (ATM) bigera kuri 22.

    Equity Bank Rwanda ni ishami rya Equity Group Holdings Plc, ikaba ikorera mu bihugu birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y'Epfo n'ishami muri Ethiopia ndetse ikaba yanditse mu masoko y'imari n'imigabane yo muri Kenya, Uganda n'u Rwanda.

    Ni imwe muri banki nini mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba no Hagati, kuko ifite imari shingiro ya miliyari 12$, igatanga serivisi ku bakiliya miliyoni 15. Iyi banki ifite amashami y'ingenzi 337, aba-agents 58 756, abandi ikorana na bo 34 941 ndetse n'ibyuma bibikurizwaho bigera kuri 691.

    Equity Bank Rwanda yongeye guhabwa igihembo cya banki y'umwaka mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/equity-bank-rwanda-yongeye-guhabwa-igihembo-cya-banki-y-umwaka-mu-rwanda

  • Ibihe by'ingenzi byamenyekanishije ubukerarugendo bw'u Rwanda mu 2021 – #rwanda #RwOT

    Mu 2021, uru rwego rwakomeje kwihagararaho, aho rwinjije miliyoni 134$ mu mezi 11 ya mbere. Inyongera ya 19% ugereranyije na 2020, ariko akaba agatonyanga mu nyanja ugereranyije n'umwaka wari wawubanjirije.

    Icyakora u Rwanda rwakomeje gukora iyo bwabaga mu kurushaho kumenyekanisha uru rwego ku ruhando mpuzamahanga, ari nayo mpamvu rwitabiriye amamurika atandukanye agamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw'u Rwanda.

    Imurikagurisha ry'indabo mu Buholandi ryafunguriye u Rwanda amahirwe y'isoko mpuzamahanga

    Iri murikagurisha ryatangiye tariki ya 6-8 Ukwakira 2021, aho ryahuje abamurika indabo baturutse mu bihugu bitandukanye. Bella Flowers ni cyo kigo cyaserukiye u Rwanda, kikaba gisanzwe gikorera ubuhinzi bw'indabo mu Karere ka Rwamagana.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi no kwamamaza muri Bella Flowers, Kayihura Jeanine, yatangaje ko kwitabira imurikagurisha ry'indabo ryabereye mu Buholandi byatumye ikigo cyabo kirushaho kwigira ku isoko mpuzamahanga, ibizatuma barushaho kunoza ibyo bakora.

    Uretse iri murikagurisha, u Rwanda rwanitabiriye imurikabikorwa ry'ubukerarugendo ryabereye i Cannes mu Bufaransa, rizwi nka International Luxury Travel Market (ILTM). Iri murikabikorwa ryatangiye ku itariki ya 6 Ukuboza, 2021, risozwa ku itariki ya 9 Ukuboza, aho ryabereye mu nyubako isanzwe yakira ibikorwa bikomeye bihuriramo abantu benshi.

    Iri murikabikorwa rihuza abaguzi, abagurisha n'abafatanyabikorwa mu bijyanye n'ubukerarugendo baturutse hirya no hino ku Isi. U Rwanda ruhagarariwe n'abagurisha serivisi z'ubukerarugendo bigenga, baryitabiriye babifashijwemo na Leta binyuze muri RDB.

    Itsinda ry'Abanyarwanda bitabiriye iri murikabikorwa ry'Ubukerarugendo ryari rigizwe na Aimable Rutagarama uyobora Palast Tours & travels, Manzi Kayihura uyobora Thousand Hills Africa, Yves Shirimpumu uhagarariye Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rugaga rw'Abikorera (PSF), Chantal Uwase Kabagambe uhagarariye Eco Community Tours na David Rutikanga uhagarariye Songa Africa.

    Hari kandi Eugène Nshimiyimana uhagarariye Africa Journeys, Michael Anderson uhagarariye Uberluxe safaris, Morgane Bechet uhagarariye Mapendano Voyages, Kevin James uhagarariye Volcanoes Safaris na Robert Gakimbiri uhagarariye Primate Safaris.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, ari narwo rufite ubukerarugendo mu nshingano zarwo, RDB, Kageruka Ariella, yavuze ko u Rwanda ruhagaze neza ndetse rufite byinshi rwasangiza abandi mu bukerarugendo.

    Messi na Ramos ba PSG mu bifashishijwe mu kumurika Kigali Golf Course i Paris

    Igikorwa cyo kumurika iki kibuga cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 12 Ukuboza 2021 ubwo Paris Saint-Germain yatsindaga AS Monaco ibitego 2-0.

    Kuri uyu mukino ni ho hamurikiwe Ikibuga mpuzamahanga cya Kigali Golf Course giherutse kuzura i Nyarutarama, nka kimwe mu bikorwaremezo byubatswe hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri siporo.

    Iki gikorwa cyarushijeho kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda, ahakozwe video yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za PSG ikarebwa n'abantu benshi.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami ry'Ubukerarugendo muri RDB, Kageruka Ariella, yavuze ko u Rwanda rufite byinshi rwakwerekana mu bukerarugendo

    Abanyarwanda n'abafatanyabikorwa bamuritse ibyiza by’Igihugu mu Bufaransa

    Abanyarwanda baserutse mu mbyino gakondo zasusurukije abari bitabiriye ibikorwa byamuritswe n’u Rwanda

    Itsinda ryari rihagarariye u Rwanda mu Bufaransa ryerekanye amahirwe ari mu bukerarugendo bw’u Rwanda

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, ari kumwe n’Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y'u Rwanda mu Buholandi, Jean Hugues Mukama, ubwo basuraga aho ibindi bihugu bimurikira indabo zabyo

    Abagize itsinda rimurika ubukerarugendo bw’u Rwanda mu Bufaransa bafatiye ifoto y’urwibutso muri Parc des Princes i Paris

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye: Uhereye iburyo ni Alain Ngirinshuti ukuriye Inama y'Ubutegetsi ya Rwanda Ultimate Golf Course LTD (RUGC), itunganya Kigali Golf Course; Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Dr François-Xavier Ngarambe; Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Ariella Kageruka; Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye muri Paris Saint-Germain, Marc Armstrong n’Umuyobozi wa Rwanda Ultimate Golf Course LTD, Dushimimana Josué n’abandI

    Bamwe mu banyarwanda bayoyobowe na Aimable Rutagarama Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rugaga rw'Abikorera (PSF), bafatiye ifoto muri Stade ya Paris St Germain unyuze mu marembo yayo

    Jeanine Kayihura, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi no Kwamamaza muri Bella Flowers, Michel Minega Sebera, Umujyanama Mukuru muri Ambasade y'u Rwanda mu Buholandi n'Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade, Jean Hugue Mukama nyuma y'ibiganiro n'abahagarariye Air France KLM


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihe-by-ingenzi-byamenyekanishije-ubukerarugendo-bw-u-rwanda-mu-2021

  • BPR yasangiye iminsi mikuru n'abatishoboye ibagenera bimwe mu byo bakeneye – #rwanda #RwOT

    Iyi banki buri mwaka ikora ibikorwa nk'ibi byo gufasha abatishoboye, uyu mwaka batanze ubufasha mu byiciro bitandukanye, hari ubwo bahaye Grace Room Ministries bugizwe n'ubwisungane mu kwivuza bwahawe abantu 300 ndetse n'abana icyenda bishyuriwe kwiga imyuga mu gihe cy'amezi atandatu basanzwe bafashwa n'uyu muryango.

    Bafashije n'Ikigo cya AVEH Umurerwa kirera abana bafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe aho babubakiye igikoni kigezweho kizabafasha kwita kuri aba bana, banabasaniye ikiraro, babagenera amafunguro ndetse n'ibikoresho by'isuku.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BPR, Ramba Afrique, yavuze ko bakoze iki gikorwa kuko ari inshingano zabo kwita ku mibereho myiza y'abaturage.

    Ati 'Uyu ni umwihariko wacu nka BPR nubwo turi ikigo cy'ubucuruzi ariko inshingano zacu za mbere ni ukureba ko twahindura ubuzima bw'Abanyarwanda.'

    'Gucuruza tukunguka ni byiza ariko tudahinduye ubuzima bw'Abanyarwanda kuri twe ntacyo byaba bimaze, ibi bihura n'amateka yacu kuko iyi banki yavutse mu bantu bayishinze ari koperative kugira ngo biteze imbere, tugomba kurinda iyo nshingano.'

    Ku ruhande rw'abahawe inkunga bashimye BPR kuba ifata umwanya ikifatanya n'ababaye. Umuyobozi wa Grace Room Ministries, Pastor Julienne Kabanda, yashimye BPR kuba yafashije abari mu buzima bubi kubasha kwizihiza iminsi mikuru bishimye.

    Ati 'Turashimira BPR kuba yafashije iyi miryango, nabo bakazabasha kwicara bagasangira n'imiryango yabo ku munsi mukuru kuko wasangaga hari abajya kubacumbikishiriza, turashima iyi banki cyane kuba yafashije abaturage kubasha gutera intambwe.'

    Umuyobozi wungirije wa AVEH Umurerwa, Umunyana Cecile yavuze ko BPR yakoreye iki kigo ibintu by'indashyikirwa kuko yabahaye bimwe mu byo bagorwaga nabyo.

    Ati 'BPR yadutekerejeho turishimye yadukoreye ibintu byiza, yaduhinduriye ubuzima hano kuko yadufashije mu bintu dukenera by'ingenzi birimo igikoni n'ibikoresho by'isuku turayishimiye.'

    Umunyembabazi Muamini yanejejwe no kuba yahawe ubwishingizi mu kwivuza n'umuryango we, ko ubu atazongera kurembera mu rugo.

    BPR Plc yatangiye ibikorwa byayo mu 1975 nka koperative igamije gufasha abanyamuryango bayo kwiteza imbere mu buryo bwo kuzigama no kugurizanya. Mu 2008 ni bwo yahindutse banki y'ubucuruzi. Mu 2016, Ikigo Atlas Mara cyaguze imigabane muri BPR kiyihuza n'Ishami ry'Ubucuruzi rya BRD cyari cyaraguzemo imigabane mbere.

    Muri Kanama 2021, Ikigo KCB Group cyaguze imigabane yose y'ibigo Atlas Mara na Arise BV. Kuri ubu BPR ni imwe mu bigo bigize KCB Group, ikaba ifite amashami 137 hiryo no hino mu gihugu, ATM 51 ndetse n'aba-agents 350 batanga serivisi za banki mu bice bitandukanye by'igihugu, bikaba bifasha guteza imbere imibereho myiza y'abaturage ndetse n'ubukungu bw'igihugu muri rusange.

    Abakozi ba BPR bari bitabiriye uyu muhango

    BPR yafashije Grace Room Ministries iyoborwa na Pastor Julienne Kabanda

    BPR yahaye AVEH Umurerwa ibiryamirwa

    Bamwe mubagenewe inkunga na BPR bari bahagarariye abandi

    Bubakiwe ikiraro kigezweho

    Byari ibyishimo kuri Grace Room Ministries ubwo bashyikirizwaga inkunga

    Iki kigo cyubakiwe igikoni kigezweho kizaborohereza gutegurira aba bana amafunguro

    Iki kigo giherereye i Nyamata

    Inka zo muri uyu muryango zubakiwe ikiraro cyiza

    Pasiteri Kabanda yashimye Imana yashoboje BPR kubafasha

    Umukozi ushinzwe iyamamaza bikorwa muri BPR, Rugamba Brian, ari mu bitabiriye iki gikorwa

    Umunyembabazi Muamini yanejejwe no kuba yahawe ubwishingizi mu kwivuza we n’umuryango we

    Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri BPR, Ramba Afrique, yavuze ko bakoze iki gikorwa kuko biri mu nshingano kwita ku mibereho myiza y’abaturage

    Umuyobozi wa Grace Room Ministries, Pastor Julienne Kabanda, yashimye BPR kuba yafashije abari mu buzima bubi kubasha kwizihiza iminsi mikuru bishimye

    Umuyobozi wungirije wa AVEH, Umurerwa Umunyana Cecile, yavuze ko BPR yakoreye iki kigo ibikorwa by’indashyikirwa kuko yabahaye bimwe mu byo bari bakeneye

    Amafoto: Yuhi Augustin na Shumbusho Djasil


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bpr-yasangiye-iminsi-mikuru-n-abatishoboye-ibagenera-bimwe-mu-byo-bakeneye

  • Muri America umugabo yarashe umwana we amwitiranije nigisambo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gave ka Ohio Muri Leta zunzubumwe Za America Umugabo yarashe umwana we wumukobwa mu gitondo cyo kuwa 29/12/2021 amwitiranije nigisambo.

    Police yo Muri Ako gace ivugako bahamagawe kuri Numero yubutabazi ya 911, bavugako bahamagawe numugore ariwe nyina wuyu mukobwa avugako umwana we arashwe kandi arashwe na se. Umugabo avugako yarashe umwana we amwitiranije nigisambo akekako cyabinjiriye mu bubiko bwimodoka yabo.

    Uyu mwana wimyaka 16 Janae Hairstone yahise ajyanwa ku bitaro bya Mount Carmel East hospital. Police itangazako iri mwiperereza ryibanze mbere yuko bohereza dosiye ubushinjacyaha.

    Source : https://yegob.rw/muri-america-umugabo-yarashe-umwana-we-amwitiranije-nigisambo/

  • Inkuru itangaje y'abageni batandukanye bakiva mu rusengero. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abageni basize umugani nyuma yo gushwana bagatandukana mu masaha 10 yoonyine bakiva gusezerana kubana nk'umugabo n'umugore. Iyi nkuru y'aba bageni batandukanye mu masaha atarenze icumi gusa bakiva mu birori byabo by'ubukwe, yatangajwe n'umwe mu nshuti zabo abinyujije ku rubuga rwa Twitter.

    Ibi byose bijya kuba byatangiye aba bageni bakiva mu birori by'ubukwe bwabo ubwo bari bageze kuri hoteli bari bagiye kuraramo. Ubwo bari kuri iyi hoteli, igihe cyageze batangira guterana amagambo nyuma y'uko hari bimwe mu byo batari kumvikanaho, ariko ngo ubwo ibi byose byabaga umugabo yari yasomye ku nzoga ndetse agifite n'isindwe.

    Bakomeje guterana amagabo ndetse bigera naho bizamo kurwana. Muri uku guterana amagambo, umugabo byageze aho akubita umugore we bari bakimara gusezerana kubana akaramata no gusangira akabisi n'agahiye.

    Uwanditse iyi nkuru kuri twitter wamenyaniye n'umugore w'uyu mugabo mu kazi, yavuze kandi ko umugabo yavuye mu birori by'ubukwe yasinze maze ubwo we n'umugore we bageraga kuri hoteli bari bishyuye kuraramo nibwo yakubise umugore we nyuma yo guterana amagambo.

    Umugore nyuma yo gukubitwa n'umugabo byamunaniye kubyakira niko guhita atangira gupakira ibikapu bye maze ahita asohoka muri iyi hoteli bari barimo asiga umugabo we, maze batandukana batyo mu masaha 10 gusa ubukwe burangiye.

    This lady I knew from work got married & left her husband not 10 hours after the ceremony!

    Apparently, he got drunk at the wedding & on their arrival at the hotel they had booked, he hit her for some reason. She immediately picked up her bags & left.

    Just like that o 😳

    — Your Online Boyfriend 🇳🇬🇬🇧 (@bright___r) December 29, 2021

    Source : https://yegob.rw/inkuru-itangaje-yabageni-batandukanye-bakiva-mu-rusengero/

  • Umupira w’amaguru mu Rwanda ubayeho bupfubyi – #rwanda #RwOT

    Gusibira mu iterambere, impinduka mu mategeko, imibereho idahinduka, byose bikomeje kuba ingorabahizi mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Kubura kirengera, kutagira ba nyirabyo bifite amanota menshi mu kubaho bupfubyi ku mupira w’amaguru mu Rwanda.

    Mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatanu nibwo Minisiteri ya Siporo yashyize hanzwe amabwiriza mashya agenga ibikorwa bya Siporo, aho harimo n’ingingo ihagarika imyitozo n’amarushanwa bitegurwa n’ingaga. Mu mikino ikunzwe hano imbere mu gihugu, umupira w’amaguru niwo wari uri gukinwa kuko Volleyball irushanwa ryabaga hari hashize ibyumweru bibiri rihagaritswe. 


    Hashize amezi 21 Covid-19 igeze mu Rwanda. Insengero, imodoka zitwara abantu, amasoko, ibitaro, amashuri, bose bamaze kumenya kubana n'iki cyorezo, ariko muri siporo bakomeje gutsindwa iri somo.

    Dufashe inguni y’umupira w’amaguru nk’umukino ukunzwe kuruta indi mu Rwanda, shampiyona ihagaritswe hamaze gukinwa umunsi wa 11 wa shampiyona.

    Nko mu bindi bice by’igihugu, muri iyi shampiyona harimo umubare munini w’abarwaye COVID-19, gusa ingamba zashyizweho zikaba zafashaga amakipe gukina. Icyemezo Minisiteri yafashe gisa neza n'icyo yafashe mu 2020, cyatumye imikino ya shampiyona yari imaze gukinwa iba imfabusa. Tariki 11 Ukuboza 2020, nabwo byari ku wa 5, Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo rivuga ko shampiyona n’imyitozo bihagaritswe kuva tariki 12 Ukuboza, ubwo nabwo byari gutangira ku wa 6 nk'uko izi ngamba nazo ziri bushyirwe mu bikorwa kuva kuri uyu wa 6.

    Ikibazo cyo kugendana n'igihe

    2020, shampiyona ihagarikwa, nta mukinnyi n’umwe wari warafashe urukingo ndetse nta muntu n’umwe wari wagakingiwe mu Rwanda. Minisiteri ya Siporo gufata icyemezo gisa neza n’icya 2020 kandi hari impinduka zabayeho, bigaragaza kutagendana n'igihe no kutiga izindi ngamba nshya zigendanye na 2021, zatuma umuturage yirinda COVID-19 kandi ibikorwa bye bigakomeza.

    Uyu mwaka ingeri zose zigejeje imyaka zatangiye gufata urukingo 

    Mu 2020, abantu bataratangira gufata inkingo, umuntu wategaga imodoka ntiyabazwaga niba yarikingije ahubwo mu modoka yahanaga intera na mugenzi we, ndetse akambara agapfukamunwa neza kuko aribwo buryo bwari buhari. Mu 2021 aho abantu batangiye gukingirwa, urajya gutega imodoka ukabazwa niba ufite inkingo zose ubundi hakajyaho n’andi mabwiriza asanzwe arimo kwambara agapfukamunwa. Ugendeye kuri uru rugero, urasanga ubusesenguzi bwakozwe ndetse n’ingamba zariho mu 2020 zaravuguruwe, hazamo ubundi buryo bushya kandi bugamije ubuzima bwiza ku muturage muri gahunda yo kwirinda COVID-19. Muri Minisiteri ya Siporo, Icyemezo cyafashwe cyiganjemo kutagoragoza.

    Abakinnyi ni bamwe mubakingiwe mbere, ariko umupira wabo uri mubihagaritswe mbere.

    Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi ubwo bavaga muri CHAN, bari mubafashe urukingo mbere y’abandi. Ubwo shampiyona ya 2020-21 yajyaga gukinwa, abantu bose bafite aho bahuriye n’imikino barakingiwe ndetse iyi gahunda ikomereza mubaturage rusange. Mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo COVID-19 yongeraga gufata umurego ku Isi no mu Rwanda, imibare y’abandura yarazamutse bivuze ko hagombaga gufatwa ingamba mu bice byose. Ku ruhande rwa Siporo, shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda yari yaratangiye ndetse abafana bemerewe kugaruka ku bibuga, yewe n’abakinnyi bemerewe kuba aho bashatse, bivuze ko hari harabayeho koroshya tugendeye kuri shampiyona ya 2020-21.

    APR FC yabaye ikipe ya mbere ifashe urukingo rushimangira 

    Umupira w'amaguru ni hamwe muhaba ingamba zikaze zo kwirinda covid ariko gutsinda byanze.

    Umufana kugira ngo yinjire ku kibuga yagombaga kuba afite urukingo, ndetse n’ibisubizo by’uko yipimishije COVID-19 nibura mu masaha 48. Abanyamakuru bitabiraga umukino, basabwaga inkingo zose ndetse n’igipimo cy’amasaha 24. Abakinnyi nabo bajyaga gukina babanje kwipimisha ibipimo by'amasaha 24, bivuze ko mu mupira w'amaguru ari hamwe mu hantu hakenerwa ibipimo by'amasaha macye. Muri uku kwezi hagati, amakipe yatangiye kugira ubwandu buri hejuru ndetse amwe atangira gukina adafite abatoza cyangwa bamwe mu bakinnyi, byanatumye abafana bongera gukumirwa ku bibuga none n'icyo babaga baje kureba kirahagaritswe.

    FERWAFA nayo si shyashya

    Ku ruhande rwa FERWAFA nk’urugaga rureberera umupira w’amaguru mu Rwanda, ntabwo rwafashe uyu mupira mu biganza, ahubwo amakipe niyo yimenye.

    Ku Isi yose ingaga ziyoboye umupira w’amaguru kuva COVID-19 yaza ku Isi, ziri kurwana n’ubusugire bw’upira wabo, ibintu FERWAFA ititaho. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza, Espagne, Ubutariyani, Uganda, n’ahandi hatandukanye nibura mu byumweru bibiri, batanga amakuru y’uburyo abakinnyi bagize shampiyona babayeho, umubare w’abanduye uko bangana, ndetse bagahitamo imikino isubikwa, ariko ibyo muri FERWAFA ntibabyikoza.
    Ejo bundi APR FC itsinda Rayon Sports abafana basaga 15 bafashwe bakoresheje ibyangombwa mpimbano kugira ngo barebe umukino 

    Amakipe niyo apimisha abakinnyi, ndetse ibisubizo bigahabwa umuntu uba yoherejwe na FERWAFA nk'uko yabitangaje. Impungenge zirimo hano, ni uko amakipe yapimishaga abakinnyi bari bukoreshe ku mukino, bivuze ko abandi basigaye nta makuru yabo yabaga azwi, ikindi ikipe ishobora gutanga amakuru atariyo mu buryo bwo kwirengera.

    FERWAFA n’itegeko ryayo

    N’ubwo nta kipe iraterwa mpaga, ariko byari byoroshye cyane kuba byabaho. Itegeko rivuga ko kubijyanye na COVID-19, ikipe irwaje 20% by’abakinnyi bapimwe yagombaga guhita iterwa mpaga. Bivuze ko nk’ikipe yabaga ifite abakinnyi 20 yapimishije, gusangamo 6 byari bihagije guterwa mpaga. Iri tegeko CAF yigeze kurikoresha COVID-19 ikiza, ariko nyuma riza guhinduka. Kuko kuri ubu ikipe irwaje COVID-19 umukino wayo urasubikwa, no mu bihugu byinshi ku Isi niyo nzira bakoresha.

    kuva umupira w’amaguru wagera mu Rwanda, nibwo bwa mbere kureba umupira kuri sitade byari bihenze umufana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113071/umupira-wamaguru-mu-rwanda-ubayeho-bupfubyi-113071.html

  • Umujyi wa Kigali watangaje site zizakomeza gu… – #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe cy'iminsi mikuru isoza umwaka, Umujyi wa Kigali watangaje ahantu hazakomeza gukora ibijyanye no gukingira Covid-19 mu gihe ahandi hazaba hafunze bari kuruhuka.

    Iri tangazo ryanyujijwe kuri twitter rigaragaza ko: 

    1. Ibigo Nderabuzima byose byo mu Mujyi wa Kigali bizakomeza gukingira Covid-19;

    2. Muri Gare ya Nyabugogo bazakomeza gukingira,

    3. Gare ya Kimironko ndetse na

    4. Gare ya Kabuga bazakomeza gukingira Covid-19.

    Ahandi hose hatavuzwe haruguru hari hasanzwe hatangirwa inkingo hazongera gukora guhera kuwa kabiri tariki 4 Mutarama 2022.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113075/umujyi-wa-kigali-watangaje-site-zizakomeza-gukingira-covid-19-muri-ibi-biruhuko-bisoza-umw-113075.html