Category: Uncategorized

  • Bruce Melodie yishimiwe n’Abanyatanzaniya yaririmbiye mu gitaramo cya Harmonize (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda umaze kubaka izina mu muziki w’u Rwanda, Bruce Melodie, yishimiwe n’abakunzi b’umuziki muri Tanzania ubwo yaririmbaga indirimbo ye “Katerina” mu gitaramo cya Harmonize.

    Ni igitaramo cyaraye kibaye mu ijoro ryakeye ryo ku wa 31 Ukuboza 2021, kibera Palm Village Mikocheni, Harmonize yamurikaga Album ye ya kabiri yise “High School”.

    Ubwo yari ageze hagati yafashe umwanya abwira abakunzi be ko agiye kubereka umuvandimwe we wo mu Rwanda, ari we Bruce Melodie.

    Ati “Bagore namwe bagabo, ngiye kubahamagarira umuvandimwe wanjye wo mu Rwanda. Mwiteguye umuvandimwe wanjye, Bruce Melodie!”

    Yahise aza ku rubyiniro aririmba indirimbo ye yakunzwe na benshi mu Rwanda no hanze yarwo ari yo “Katerina”.

    Agiye kuyisoza yasabye abari bitabiriye iki gitaramo kuririmbana na we iyi ndirimbo nabo baramufasha, mu minota mike yamaze ku rubyiniro akaba yabashimishije.

    Asoje kuririmba iyi ndirimbo, Melodie yagize ati “ndi hano ku bw’urukundo nkunda umuvandimwe wanjye Konde Boy [Harmonize], ndi hano kumushyigikira, komeza ukore umuziki mwiza muvandi.”

    Bruce Melodie amaze iminsi muri Tanzania, amakuru akaba avuga ko yagiye mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo yakoranye na Harmonize izasohoka mu minsi iri imbere.

    Ubwo Harmonize yari amaze guhamagara Bruce Melodie ku rubyiniro

    Melodie yasusurukije abantu mu ndirimbo ye Katerina

    Harmonize yavuze ko yishimiye kwakira Bruce Melodie

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yishimiwe-n-abanyatanzaniya-yaririmbiye-mu-gitaramo-cya-harmonize-amafoto

  • RDC: Mai Mai yishe abapolisi 3 b'igihugu ikeka ko ari abo mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo abarwanyi ba Mai Mai bishe barashe abapolisi ba Kongo batatu bakomeretsa abandi batatu. Ibyo byabereye ahitwa i Milimba ho muri segiteri ya Ngandja, Teritware ya Fizi, intara ya Kivu y'Epfo.

    Ijwi ry'Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko aya makuru yemejwe na komiseri Mukuru Jean Aime Mujandamu,uyobora polisi mu karere k'imisozi miremire ya Fizi na Uvira na Mwenga.

    Uyu yabwiye VOA ko mu ijoro ryo kuwa Kane ahagana saa tanu abarwanyi ba Mai Mai,bateye ibirindiro bya Polisi bya I Mlimba bica abapolisi,batwara imbunda zabo n'imyenda yabo.

    Ati “Amakuru twakuye mu bantu bacu,aba Mai Mai bateye ibirindiro byacu bica abantu 3 banakomeretsa abandi 3.Batwaye n'imbunda 8.”

    Umuyobozi wa Milimba nawe yemereye VOA iby'aya makuru y'urupfu rw'aba bapolisi ndetse agahenge kaje kuri uyu wa Gatanu.

    Aba bapolisi bari bashya muri ako gace bavuye mu zindi ntara,ngo bishwe kubera ko bakekwaho ko ari abapolisi b'u Rwanda kandi atari bo.

    Mu kwezi gushize,abakongomani bamaganye icyo bita amasezerano y'u Rwanda na RDC nyamara adahari y'uko ngo u Rwanda ruzohereza abapolisi muri RDC kuyifasha gucunga umutekano.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-mai-mai-yishe-abapolisi-3-b-igihugu-ikeka-ko-ari-abo-mu-rwanda

  • Nyabugogo:Abashakira imodoka abagenzi bazamuye igiciro cy'itike kugira ngo babone ubunani #rwanda #RwOT

    Amafaranga yo gutegesha yazamuwe hamwe na hamwe n'abantu bashakiraga imodoka abagenzi bagezi ubwo berura babwira abagenzi ko ku itike bagomba kujya bongeraho igihumbi cy'Ubunani.

    Nkuko abaganiriye n'Ijwi ry'Amerika babitangaje,aba basore n'abagabo bashakira abagenzi amatike batumbagije igiciro barangije bakanasaba amafaranga y'ubunani.

    Guhera mu ma saa munani zo kuri uyu wa Gatanu,Gare ya Nyabugogo yarimo imirongo miremire y'abantu ndetse abahanze akazi ko gushakira imodoka abagenzi bishyiragaho ibiciro byabo bwite.

    Kuva Kigali werekeza i Karongi ubusanzwe umugenzi yishyuraga ibihumbi 2800 ariko kuri uyu wa Gatanu ariko hiyongeragaho 1000FRW.

    Umwe mu bafashwe amajwi n'Ijwi ry'Amerika yabwiraga abagenzi ati “Murishyura 2800 FRW y'urugendo na Fanta y'urugendo ku ruhande.N'abantu 3.”

    Uko niko byari bimeze no kujya I Rusizi kuko ku mafaranga y'urugendo hiyongeragaho igihumbi cy'aba bantu bashakira abantu imodoka kuko iyo bikomeye bazikorera komisiyo.

    Umwe yagize ati “I Rusizi ni 5200 FRW ukongeraho igihumbi cy'Ubunani bwanjye bikaba 6200 FRW.”

    Igitangaje kurusha ibindi nuko amafaranga abagenzi bishyuraga atariyo yari yanditswe ku itike y'urugendo byatumye bamwe babura uko bataha kubera izamuka ry'ibiciro.

    Umwe mu babyeyi babuze uko bataha yagize ati “Nabuze uko ntaha.Bari kunsha menshi.Ibihumbi 5000 FRW kugera i Karongi.Ndategereje ndebe ko wenda amatike araboneka.Nta mafaranga mfite.”

    Kugera saa munani z'amanywa zo kuri uyu wa Gatanu, hari imodoka zari zamaze amatike y'umunsi ariyo mpamvu habayeho kuzamura ibiciro by'amatike kuri bamwe.

    Kubera ubwinshi bw'abantu bari Nyabugogo,byari bigoye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ikomeje kwiyongera cyane.

    Ntabwo RURA yabashije kugira icyo ivuga kuri iki kibazo cyo kuzamura ibiciro by'ingendo mu buryo butemewe byakozwe I Nyabugogo gusa ikikigo cy'Igihugu gishinzwe kugenzura Inzego zimwe z'imirimo ifitiye Igihugu akamaro gikunzwe kwamagana abazamura ibiciro ku ngendo kuko bitemewe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyabugogo-abashakira-imodoka-abagenzi-bazamuye-igiciro-cy-itike-kugira-ngo

  • Kigali: Abantu 102 bafashwe bari mu kabari saa munani z’ijoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bafashwe mu ijoro ryakeye saa munani bari mu kabari kitwa Bahauss gaherereye ahitwa Cosmos i Nyamirambo.

    Mu bafashwe harimo abitwa Dj Karim, Marshall Mampa, Samusure, Sano François (umunyamakuru) n’umuraperi witwa Pilato.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/kigali-abantu-102-bafashwe-bari-mu-kabari-saa-munani-z-ijoro

  • Abahinde bigaragambije bikomeye bashaka ko igishushanyo cya Cristiano Ronaldo cyashyizwe mu mujyi wabo gisenywa #rwanda #RwOT

    Igishushanyo gishya cya Cristiano Ronaldo cyateje uburakari abaturage bo mu Buhinde bituma benshi bigaragambya.

    Abigaragambyaga muri Goa bararakariye igishushanyo cy'uyu munyabigwi wa Manchester United cyatoranijwe nubwo igihugu cye Portugal cyategetse kariya gace imyaka irenga 400 kugeza 1961.

    Iki gishushanyo cya Ronaldo cyashyizweho kigamije guteza imbere umupira wamaguru muburengerazuba bwu Buhinde.

    Ariko abakangurambaga bamwe bavuga ko 'bitemewe na gato' kandi bishobora gukurura amakimbirane ya politiki aho basabye ko umukinnyi w'umuhinde ariwe wagombaga gukoreshwa aho.

    Abenegihugu babarirwa mu magana babonye igishushanyo cy'uwahoze ari kizigenza wa Real Madrid Ronaldo cyashyizwe ahitwa Calangute mu mujyi wa Panaji.

    Benshi bitwaje amabendera y'umukara kugirango bamagane iki gishusho cya Ronaldo.

    Minisitiri w'intara ya Goa, Michael Lobo, niwe uri inyuma y'iki gishushanyo, avuga ko yifuza kuyobora urubyiruko rwe muri siporo, cyane cyane umupira wamaguru.

    Lobo yagize ati: “Kubera gukunda umupira w'amaguru kandi tubisabwe n'urubyiruko rwacu,twashyize igishushanyo cya Cristiano Ronaldo muri parike kugira ngo dushishikarize urubyiruko rwacu kuzamura umupira w'amaguru ku rwego rwo hejuru.

    Twashyizeho igishushanyo cya Cristiano Ronaldo kugira ngo abahungu n'abakobwa bakiri bato bamwigireho.”

    “Turashaka ko bumva bamwigana,kugira ngo urukundo n'ishyaka ry'umupira w'amaguru biziyongere.

    “Iyo tuvuze ku mupira w'amaguru, tuvuga kuri Cristiano Ronaldo.”

    Ariko abigaragambya barakariye ko uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cyahoze cyarigaruriye Goa ariwe watoranijwe mbere y'abandi.

    Abigaragambyaga baririmbye bati: “Vuga Oya ku gishushanyo cya Cristiano Ronaldo i Calangute”.

    Umwe yagize ati: “Turimo kwamagana igihugu akomokamo [Ronaldo].

    “Goa yamaze ibinyejana byinshi ikoronijwe kandi kugira igishushanyo cye ntibyemewe na gato.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abahinde-bigaragambije-bikomeye-bashaka-ko-igishushanyo-cya-cristiano-ronaldo

  • Neymar Jr yatangiriye umwaka mushya atwara irushanwa ry'umukino usa n'urusimbi #rwanda #RwOT

    Umunyabirori Neymar Jr yerekanye ko imbago zitatuma atajya kwishimisha ko asoje umwaka amahoro,nyuma yo kujya gukina imikino ya Poker bikarangira atsinze abarimo ibyamamare muri uwo mukino.

    Rutahizamu wa Paris Saint-Germain yavuye mu ikipe mbere y'ikiruhuko cya Noheri nyuma yo kuvunikira mu mukino wa Ligue 1 bahuye na Saint-Etienne byatumye ava mu kibuga bamuteruye.

    Mu rwego rwo kwinjira mu mwaka mushya neza,Neymar Jr yakinnye poker,atsinda umukinnyi wabigize umwuga wo muri Brazil, Andre Akkari mu marushanwa uyu mukinnyi w'umupira w'amaguru yateguye.

    Mu ijoro nibwo uyu mukinnyi yashyize ahagaragara amafoto yicaye ku ntebe afite imbago ze imbere ye,ubwo yari yagiye mu kirori cy'umuhanzi w'inshuti ye Suel afata mikoro kandi akoresha imigozi ye bwite.

    Amakuru yaho avuga ko Neymar yateguye ibirori byo kwakira umwaka mushya mu nzu ye y'ahitwa Mangaratiba hafi ya Rio de Janeiro.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/neymar-jr-yatangiriye-umwaka-mushya-atwara-irushanwa-ry-umukino-usa-n-urusimbi

  • MINISPORTS ishobora kugabanya igihe yari yasubitse imikino #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo yatangaje ko hari ibyo yasabye abayobozi b'amakipe ndetse ngo iminsi 30 yatanzwe yo gusubika imikino ishobora kugabanywa igihe baba bashyizeho amabwiriza agaragaza uburyo bagiye kurushaho kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

    Minisiteri ya Siporo yafashe umwanzuro wababaje benshi wo gusubika shampiyona n'indi mikino itandukanye mu gihe kingana n'iminsi 30 nkuko byagaragaye mu itangazo ryasohowe kuwa Kane, tariki ya 30 Ukuboza 2021.

    Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y'Igihugu kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko bafashe icyemezo cyo guhagarika imyitozo n'amarushanwa bitegurwa n'ingaga za siporo kuko habayeho kodoha mu iyubahirizwa ry'ingamba zo kwirinda COVID-19 no kuba hari abakinnyi batikingije iki cyorezo mu buryo bwuzuye.

    Ati 'Byaragaragaye ko hamwe na hamwe habayeho kudohoka bishobora gutera izindi ngaruka zitari nziza. Twagaraniriye n'abarimo abashinzwe umupira w'amaguru kuko ari bo mwari mwabajije, batwemerera ko bigaragara ko ayo makosa yagiye akorwa aho byagaragaye ahanini cyane ko uburyo bwo gushyiraho abantu bakurikirana uko icyorezo gihagaze, ugasanga birakorwa ahantu hamwe nko mu cyiciro cya kabiri n'abagore ntihabe hari umuntu ubishinzwe, bigaragara ko habayeho kudohoka, umwanya uwo ari wo wose iki cyorezo gishobora kugera kure.'

    Yakomeje avuga ko mu biganiro bagiranye n'abayobora umupira w'amaguru mu Rwanda, bemeranyijwe ko hakosorwa amakosa yabayeho hakanozwa uburyo ingamba zubahirizwa ndetse biramutse bikorewe igihe, imyitozo n'amarushanwa bishobora gusubukurwa nyuma y'icyumweru kimwe n'igice.

    Ati 'Twabyumvikanyeho kandi babyemeye, batwizeza ko bitazamara iyo minsi 30, ko bagiye gukora ibishoboka muri iki kiruhuko [cy'imikino y'Amavubi na Guinée] cy'icyumweru n'igice bakazaza bafashe amabwiriza mashya ndetse buri munyamuryango akagira uruhare mu kuyashyiraho no gufasha kugira uruhare mu gukumira iki cyorezo.'

    Nta mibare Minisiteri ya Siporo, ingaga za siporo cyangwa amakipe bijya bishyira hanze, yerekana uburyo ubwandu bwa COVID-19 buhagaze muri izo nzego ku buryo yagaragaza ko iki cyemezo cyari cyafashwe hashingiwe ku bwandu bumaze kwiyongera mu ba-sportifs.

    Uretse Shampiyona y'umupira w'amaguru yari gusubukurwa tariki ya 9 Mutarama 2022, indi mikino yagizweho ingaruka n'icyemezo cya Minisiteri ya Siporo irimo irushanwa rya Volleyball 'Forzza Tournament' ryari gukomeza muri uko kwezi ndetse n'amarushanwa y'Imikino Ngororamubiri yari kuba tariki ya 8 Mutarama 2022.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/minisports-ishobora-kugabanya-igihe-yari-yasubitse-imikino

  • MINISPORTS ishobora kwisubiraho #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko shampiyona ishobora kugaruka mbere y’iminsi 30 mu gihe amakipe yaba yubahirije ibyo yasabwe.

    Ni mu kiganiro yaraye agiranye na televiziyo Rwanda cyagarukaga ku mpamvu bahisemo guhagarika ibikorwa by’imikino mu gihugu aho yavuze ko hari abagaragaje kudohoka nko mu bagore no mu cyiciro cya kabiri mu bagabo.

    Ati”Byaragaragaye ko hamwe na hamwe habayeho kudohoka bishobora gutera izindi ngaruka zitari nziza. Twagaraniriye n’abarimo abashinzwe umupira w’amaguru kuko ari bo mwari mwabajije, batwemerera ko bigaragara ko ayo makosa yagiye akorwa aho byagaragaye ahanini cyane ko uburyo bwo gushyiraho abantu bakurikirana uko icyorezo gihagaze, ugasanga birakorwa ahantu hamwe nko mu cyiciro cya kabiri n’abagore ntihabe hari umuntu ubishinzwe, bigaragara ko habayeho kudohoka, umwanya uwo ari wo wose iki cyorezo gishobora kugera kure.'

    Yakomeje avuga ko bagiranye inama n’abo bireba ku buryo icyumweru n’igice cy’ikirihuko cyari cyafashwe kubera imikino ikipe y’igihugu izakina na Guinea, gishobora kurangira babishyize ku murongo shampiyona igakomeza bisanzwe.

    Ati “Twabyumvikanyeho kandi babyemeye, batwizeza ko bitazamara iyo minsi 30, ko bagiye gukora ibishoboka muri iki kiruhuko [cy’imikino y’Amavubi na Guinée] cy’icyumweru n’igice bakazaza bafashe amabwiriza mashya ndetse buri munyamuryango akagira uruhare mu kuyashyiraho no gufasha kugira uruhare mu gukumira iki cyorezo.'

    Tariki ya 30 Ukuboza 2021 nibwo Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo rivuga ko ibikorwa by’imikino bitegurwa n’ingaga bisubitswe mu gihe cy’iminsi 30, ni amabwiriza atarakiriwe neza n’abakunzi b’imikino mu Rwanda kuko bumvaga nta mpamvu yo gusubika shampiyona, bakomeje gushyira igitutu kuri Minisiteri ngo itange ubusobanuro.

    Minisitiri yavuze ko shampiyona ishobora kugaruka mbere y’iminsi 30

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisports-ishobora-kwisubiraho