Category: Uncategorized

  • IFOTO Y'UMUNSI: Perezida Kagame n'umuryango we bifurije Abanyarwanda umwaka mwiza #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yifashishije ifoto ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse n'abana bose n'umwuzukuru, yatangaje ko umuryango we bifurije indi miryango y'Abanyarwanda kuzagira umwaka mwiza w'imigisha wa 2022.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame Paul na Madamu Jeannette Kagame ndetse n'abana bose n'umwuzukuru bifurije Abanyarwanda kuzagira umwaka mwiza wa 2022.

    Ubu butumwa bwatambutse kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Mutarama 2022 ubwo Abaturarwanda bose bari kwizihiza umunsi utangira uyu mwaka wa 2022.

    Ubu butumwa bugira buti “Kuva ku muryango wanjye, twifurije imiryango yanyu umwaka mushya w'imigisha. Twese hamwe tuzatsinda iki cyorezo kandi dukomeze kubaka igihugu gifite iterambere twifuza.”

    Ubu butumwa bwa Perezida Kagame buje bukurikira ubwo yari yatanze mu minsi ishize burimo ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Ukuboza 2021 na bwo atangaza ko we n'umuryango we bifurije abantu bose iminsi mikuru myiza.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ifoto-y-umunsi-perezida-kagame-n-umuryango-we-bifurije-abanyarwanda-umwaka

  • Yannick Mukunzi akoresheje amagambo yuzuyemo imitoma n'urukundo rwinshi yifurije isabukuru nziza umufasha we (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 01 Mutarama nibwo Iribagiza Joy, umufasha wa Yannick Mukunzi yavutse. Yannick Mukunzi abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yakoresheje amagambo arimo urukundo n'imitoma myinshi maze yifuriza isabukuru nziza umufasha we. Ni nyuma yuko yari amaze gushyira hanze imwe mu mafoto ye bari kumwe.

    Amaze gushyira hanze iyi foto, Yannick Mukunzi yayiherekesheje amagambo akurikira:

    Source : https://yegob.rw/yannick-mukunzi-akoresheje-amagambo-yuzuyemo-imitoma-nurukundo-rwinshi-yifurije-isabukuru-nziza-umufasha-we-amafoto/

  • Menya impamvu ikomeye ituma abakobwa b'ibizungerezi batinda kubona abagabo babarongora. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga the modernman rutanga zimwe mu mpamvu zituma abakobwa beza ku maso badapfa kubona abagabo bahita bashyingiranwa nabo .Muri zo twavuga:

    1.Abasore benshi baba ibigwari bagatinya kubegera

    Kuba abasore benshi batekereza ko abakobwa bose beza baba baragenewe abasore b'abakire, birababangamira bigatuma batabegera bigafatwa nk'ubugwari. Aba bakobwa hari aho bagera bagatekereza ko abasore batabizera.

    2.Kwiyemera, kubahuka no kubura ubumenyi

    Iyi ngingo ntuyitiranye n'iyo twavuze haruguru. Abakobwa beza benshi ntabwo baba bazi gukora imirimo ikomeye cyane cyane iyo mu rugo kubera kwanga kwica inzara zabo cyangwa uko bagaragara inyuma. Abasore benshi bikundira abakobwa bazi akazi batirata, ibi rero byima amahirwe abakobwa bitwa ko ari beza ku isura.

    3.Abakobwa beza benshi babura ikintu cyo kwiyubaha n'imico myiza

    Iyi ngingo uyumve neza. Nta muntu numwe ishingiyeho, turayivuga muri rusange. Uzasanga abakobwa beza bamwe na bamwe babona abo babana ariko bidateye kabiri bagahita bagarurwa mu rugo. Abakobwa benshi bagirwa beza n'ibyo bisize bigatuma abagabo babegereye babibeshyaho nk'uko tubikesha ikinyamakuru Opera News.

    4.Bagorwa no guhitamo bakagira ibyo bagenderaho bigoranye cyane

    Abakobwa beza usanga bafite ibyo bagenderaho n'ibyo bibandaho mu gihe bagiye kwemerera umusore ubegereye, bigatuma ababashaka batababona n'abo bakabura abo bifuza. Kugira ibigenderwaho byinshi kandi biremereye bituma baguma bari bonyine by'igihe kirekire.

    Abakobwa beza ku isura akenshi baba bifuza abagabo b'abakire by'umwihariko abafite imodoka cyangwa imyenda myiza n'inkweto zihenze, bigatuma baguma iwabo kubera kubabura, iyo bababonye ntibatindana kubera ko nta rukundo ruba ruri muri bo.

    Source : https://yegob.rw/menya-impamvu-ikomeye-ituma-abakobwa-bibizungerezi-batinda-kubona-abagabo-babarongora/

  • Umunyamakurukazi Tidjara Kabendera yinjiye mu mwaka mushya wa 2022 ashima Imana yamuhaye urubyaro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakurukazi Tidjara Kabendera wahoze akora muri RBA yinjiye mu mwaka wa 2022 ashima Imana kubyo yabashije kumukorera imuha umuryango ndetse anasabira ababyeyi babuze urubyaro kuzahirwa muri uyu mwaka mushya.

    Mu butumwa uyu munyamakuru yanyujije kuri instagram yagize ati:'Mubyukuri ngaba abo Imana yampaye kdi nta kiguzi!:

    Ndasabira buri mugore wese uri mukigeragezo cyo kudasama ngo atwite amezi 9 maze yibaruke ngo Imana izamuhe kubona uwo mugisha muri uyu mwaka wa 2022!

    Iyo ndebye aba ndushaho kubona ko ndi umunyamugisha nkabwira Imana nti warakoze Mana🙏🙏

    Ndashima Imana yabampaye,Ndabashima bo ubwabo kuko Imana iracyabarinze kumbabaza ndabashima ko bambera abana beza'

    Source : https://yegob.rw/umunyamakurukazi-tidjara-kabendera-yinjiye-mu-mwaka-mushya-wa-2022-ashima-imana-yamuhaye-urubyaro/

  • Umugore yahisemo kwifungiranira mu bwiherero bw'indenge akimenya ko afite Covid-19 #rwanda #RwOT

    Umwigisha w'umunyamerika, avuga ko yamaze amasaha yishyize mu kato ka wenyine mu bwiherero bw'indege mu gihe yari amaze kumenya ko yanduye icyorezo cya Covid-19 mu gihe indege yari mu kirere.

    Marisa Fotieo avuga ko yumvise mu muhogo hamubabaza igihe yari mu ndege iva Chicago ijya Reykjavik muri Islande ku wa 20 Ukuboza 2021. Madame Fotieo avuga ko yahise yipima mu buryo bwihuse yifashishije ibikoresho yari yitwaje, bihita bimwereka ko afite icyorezo cya Covid-19.

    Marisa, nkuko BBC ibitangza yahise afata icyemezo cyo kuguma mu bwiherero bw'indege mu gihe cyose cy'amasaha y'urugendo yari asigaje. Umwe mu bakozi bo mu ndenge, yakomeje kumwitaho, akamushyira ibyo kurya n'ibyo kunywa aho mu bwiherero. Ntabwo byahise bimenyekana niba mbere yuko ajya mu ndege yari yerekanye ko yipimishije Covid-19.

    Madame Fotieo wo muri Michigan, yabwiye NBC News ati:' Byari ibintu bitesha umutwe. [Harimo] abantu 150 muri iyo ndege, ubwoba nari mfite kwari uko nabanduza'. Video yashyize kuri Tiktok yifashe ari muri ubwo bwiherero bw'indege ya Icelander yarebwe inshuro zirenze miliyoni enye.

    Yashimiye umukozi wo mu ndege wamwitayeho muri icyo gihe kitari kimworoheye. Yabwiye NBC ati: 'Yakomezaga areba ko mfite ibyo nkeneye byose muri ayo masaha atanu yari asigaye kuva ku byo kurya n'ibyo kunywa kandi akaguma aza kureba ko meze neza'.

    Madame Fotieo yavuze ko agishyika yahise yishyira mu kato ka wenyine muri Hotel ya Croix Rouge ageze muri Islande.

    Ibyo byamushyikiye mu gihe ubwoko bushyashya bwa Omicron burimo gukwirakwira bwatumye imibare y'abandura izamuka cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ubushakashatsi bwerekana ko ubwo bwoko butababaza ku kigero kimwe n'ubundi, ariko ko bwandura cyane kuburusha.

    Kuba abantu benshi bagomba guhita bishyira mu kato ka bonyine mu gihe banduye muri iyi minsi bibangamiye akazi, harimo n'iby'indege. Ihungabana mu ngendo z'indege ryarakomeje ku munsi ugira gatandatu kuri uyu wa kane aho hakuweho ingendo 1.100 mu gihugu cyose, nk'uko bitangazwa n'urubuga rukurikirana iby'ingendo z'indege FlightAware.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/umugore-yahisemo-kwifungiranira-mu-bwiherero-bwindenge-akimenya-ko-afite-covid-19/

  • Uwayezu F.Régis wakoze muri FERWAFA yasezeranye imbere y'Imana n'umufasha we #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umunyamabanga mukuru wa FERWAFA,Uwayezu François Régis yashyingiranywe imbere y'Imana na Isaro Sonia muri Lycée Notre Dame de Citeaux,kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Ukuboza 2021,

    Nubwo batakoze imihango yo kwiyakira kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyongeye gukaza umurego,aba bombi bishimiye kubana nk'umugabo n'umugore nyuma y'igihe bakundana.

    Ku wa 24 Ukuboza ni bwo Uwayezu yasabye akanakwa Isaro mu birori byitabiriwe n'abarimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Biruta Vincent, Umujyanama wa Perezida Kagame mu by'umutekano, General Kabarebe James n'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, OIF, Mushikiwabo Louise.

    Uwayezu na Isaro bakoranye muri FERWAFA kugeza ku wa 12 Nzeri 2021, ubwo Uwayezu yasezeraga ku mpamvu ze bwite mu gihe undi asanzwe ari Umunyamabanga wihariye wa Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

    Uwayezu yakoze muri FERWAFA kuva muri Gicurasi 2018. Akazi k'Ubunyamabanga Bukuru yagafatanyaga no kuba Umuvugizi w'iri Shyirahamwe.

    Mbere yo kugera muri FERWAFA, yari amaze imyaka irindwi ari Umuyobozi ushinzwe Imari n'Ubutegetsi mu yahoze ari Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco (RALC ) ndetse yigeze gukora no muri Minisiteri y'Umutekano.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/uwayezu-f-regis-yasezeranye-imbere-y-imana-n-umufasha-we

  • Perezida variste Ndayishimiye yakiriye abaha… – #rwanda #RwOT

    Ni mu musangiro wabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Ntare Rushatsi House mu ijoro ry'uyu wa Gatanu tariki 31 Ukuboza 2021 rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mutarama 2022.

    Uyu muhango witabiriwe n'abanyapolitiki, abahanzi n'abandi banyuranye, barimo Sat B uri mu bahanzi bakomeye mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, B Face, Francine Niyonsaba, Mutima, umunyarwenya Kigingi, umuhanzikazi Natasha uri kwigaragaza muri iki gihe n'abandi.

    Mu ijambo rye, Perezida Ndayishimiye yavuze ko 'ashyigikira abahanzi kubera ko azi agaciro kabo n'uruhare rwabo mu iterambere ry'u Burundi'.

    Yunganiwe n'umugore we, Angéline Ndayishimiye wavuze ko akunda abahanzi 'kubera uruhare rwabo mu buzima bwa buri munsi bwa muntu', ndetse n'uruhare rwabo mu guteza imbere 'igihugu cyabo'.

    Umukuru w'Igihugu cy'u Burundi, kandi yahamagariye Abarundi bari mu bindi bihugu gutahuka mu gihugu cyabibarutse. Yavuze mu Kirundi ati 'Inyoni iraguruka ariko ntiyibagira icari cayo. Turasubiriye gutera akamo Abarundi bahunze, batahe mu gihugu cabibarutse.'

    Aba bahanzi n'abanyarwenya bari batumiwe bavuze ko byari ibyishimo kuri bo, nyuma yo guhabwa ubutumire bwo gusangira na Perezida Evariste Ndayishimiye binjira mu 2022.

    Nyuma yo gusangirira ku meza amwe na Perezida Ndayishimiye, Umunyarwenya Mutima yavuze ko ntaho Imana itagukura 'iyo usenga ndetse unakora'. Ati 'Igihe cyawe kizagera.'

    Ni mu gihe umuhanzi Sat B, yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko byari iby’igiciro kinini gutangira umwaka mushya ari mu Ingoro y’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Perezida Ndayishimiye.

    Natacha uzwi mu ndirimbo nka 'Mubibona gute', yavuze ko nta kintu kiryoshye nko gutangira umwaka ari kumwe na Perezida Ndayishimiye. Ati 'Nta kintu kiroshye nko kurangiza umwaka wongera utangira umwaka uri kumwe n'Umukuru w'Igihugu cyacu, Papa w'u Burundi, biraguha umugisha wo kuzatangira umwaka mu mugisha no mu bikorwa byinshi by'iterambere.'



    Perezida Ndayishimiye yagejeje ku barundi ijambo risoza 2021, yakira mu musangiro abahanzi, abanyapolitike n'abandi binjira mu 2022

    Byari ibyishimo ku munyarwenya Kigingi uherutse kurushinga n’abahanzi bakiriwe na Perezida Evariste
    Sat B, Kigingi na B Face batangiriye umwaka mu Ingoro y’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi


    Perezida Ndayishimiye yavuze azirikana uruhare rw’abahanzi mu guteza imbere u Burundi

    Abahanzi n’abanyarwenya batangiriye umwaka wa 2022 baganira na Perezida Ndayishimiye


    Madamu Angéline Ndayishimiye yavuze ko abahanzi bakora akazi gakomeye mu buzima bwa buri munsi bwa muntu


    Abahanzi bo mu Burundi bashimirwa uruhare rwabo mu gutuma sosiyete iba nziza


    Umuhanzikazi Natacha yasangiye na Perezida Ndayishimiye binjira mu 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113081/perezida-evariste-ndayishimiye-yakiriye-abahanzi-barimo-sat-b-binjira-mu-2022-113081.html

  • Harmonize yakiriye Bruce Melodie yise ‘umuvan… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Matatizo’, yakoreye igitaramo cy'amateka ahitwa Palm Village Mikocheni mu ijoro ry'uyu wa Gatanu tariki 31 Ukuboza 2021, rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mutarama 2022.

    Yamurikaga Album ye ya kabiri yise 'High School'. Mbere yo gutangaza iyi Album, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yifurije abafana be n'abakunzi b'umuziki umwaka mushya muhire wa 2022, abashimira kumushyigikira mu muziki nka 'Kondeboy'.

    Uyu muhanzi yavuze ko ibi ari igisobanuro cy'urugendo rushya mu muziki we. Album iriho indirimbo 20 nka ‘Sorry’, Outside, Serious Love, Always, Why na Sarkodie, Turn Up, Mtaje, Usia, Dunia, Mdmo na Ibrah, Influencer, Mood na Naira Marley, Single, What do yo mis na Anjella, I cant stop, One Question, Sandakalawe na Busiswa, Muziki, Kamaliza na Sholo Mwamba ndetse na Teacher.

    Muri iki gitaramo, Harmonize yaririmbye indirimbo zinyuranye zirimo n'iziri kuri iyi Album. Yari afite abaririmbyi n'abacuranzi bamufashije gutanga ibyishimo, ariko yanyuzagamo akanaganiriza abitabiriye iki gitaramo ku kubakira ku bufatanye mu gutezanya imbere.

    Avuga ko umuziki n’ibindi kugira ngo bitere imbere muri Tanzania no mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, bisaba gushyigikirana mu nguni zose z’ubuzima.

    Avuga ko umwaka wa 2021 yakoze akazi gakomeye kandi ko ntawabihakana, ashimangira ko mu 2022 abantu bakwiye kumwitega.

    Yabwiye abitabiriye igitaramo cye, ko yishimiye kwakira umuvandimwe we Bruce Melodie.  Ati “Bagore namwe bagabo, ngiye kubazanira umuvandimwe wanjye wo mu Rwanda. Bavandimwe mwiteguye umuvandimwe wanjye ni Bruce Melodie!

    Bruce Melodie yageze ku rubyiniro ahoberana na Harmonize, maze yanzika mu ndirimbo ye yise 'Katerina' yabaye idarapo ry'umuziki we mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba.

    Uyu muhanzi yaririmbye iyi ndirimbo, Harmonize amufasha kuyiririmba ari nako abyina, bikazamura amarangamutima y'abitabiriye iki gitaramo nabo bamufashaga kuyiririmba.

    Harmonize wabonaga ko yishimiye Bruce Melodie, ndetse abacuranzi be n’abaririmbyi be bamufashije gususurutsa abantu. 

    Mu minota ya nyuma y'iyi ndirimbo, Bruce Melodie yasabye abari mu gitaramo gufatanya nawe kuyiririmba, asoza ashima Harmonize avuga ko ari muri Tanzania mu kumushyigikira.

    Mu birori bya 'The Choice Awards Gala Night', byabaye ku wa 15 Ukuboza 2021, Bruce Melodie yemeje ko yakoranye indirimbo n'umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Koffi Olomidé, n'umunya-Tanzania Harmonize.

    Ahamya ko kuri ubu kuba umuhanzi wo mu Rwanda yakorana indirimbo n'umuhanzi Mpuzamahanga atari ikintu gikwiye gutungura abantu, kuko umuziki w'u Rwanda umaze kugera ku rwego rwiza kandi rushimishije.

    Akavuga ko Koffi na Harmonize ari bo bateye intambwe bamusaba ko bakorana indirimbo. Ati 'Koffi yarampamagaye, Harmonize arampamagara bose bansaba ko dukorana imirimo.'

    Akavuga ko ashingiye ku mishinga y'indirimbo ari gukora n'imishinga abandi bahanzi bagenzi be bafite, abafana batazicwa n'inyota mu mwaka wa 2022.

    Bruce ati 'Mbega umwaka wa 2022 unteye ubwoba [Akubita agatwenge] nyine harimo ibikorwa byinshi kandi by’abahanzi benshi sindi kuvuga kuri njye gusa, icyo nashishikariza abafana b’umuziki nyarwanda bahame hamwe. Umunyamahanga n’umunyarwanda bagiye kujya ku rwego rumwe cyangwa umunyarwanda ajye no hejuru.'


    Mu gitaramo hagati, Harmonize yakiriye umuhanzi Bruce Melodie bari gukorana indirimbo

    Bruce Melodie yasanze ku rubyiniro Harmonize wamuritse Album ye ya kabiri

    Amashusho ari kuri Celeb Africa Tv, Bruce Melodie asanga Harmonize ku rubyiniro akaririmba indirimbo ye yise 'Katerina' iri mu zakunzwe cyane mu 2021
     

    KANDA HANO UREBE UKO BRUCE MELODIE YARIRIMBYE MU GITARAMO CYA HARMONIZE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113080/harmonize-yakiriye-bruce-melodie-yise-umuvandimwe-aririmba-mu-gitaramo-yamurikiyemo-album–113080.html

  • Bien-Aim wo muri Sauti Sol na Eric Omondi ba… – #rwanda #RwOT

    Konshens ni we wari umuhanzi Mukuru mu iserukiramuco NRGWawe ryabereye ahitwa Carnivore, mu ijoro ry'uyu wa Gatanu tariki 31 Ukuboza 2021 rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mutarama 2022, yinjiza Abanya-Kenya mu mwaka mushya wa 2022.

    Eric Omondi ni we wari umushyushyarugamba muri iki gitaramo, mu gihe Bien-Aimé uzwi mu ndirimbo 'Mbwe Mbwe' kandi ukunzwe yaririmbye muri iki gitaramo n’abarimo Khaligraph Jones, Fena na Benzama.

    Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Bien-Aimé ashwana na Omondi biturutse ku kuba yapyinagaje abahanzi bo muri Kenya ngo baririmbe nyuma y'abandi, muri iki gitaramo cyafashije Abanya-Kenya guhereza 2021.

    Bien yavuze ko mu bihe bitandukanye, yabonye ibyo Omondi yandika acisha bugufi abahanzi bo muri Kenya. Ati 'Ibyo nabonye wandika kuri murandasi wanabigaragaje hano. Kuririmba nyuma y'abandi ntibikwiye kuba ikibazo. Nishyuwe amafaranga menshi kugira ngo mbe ndi hano.'

    Mu kwisobanura, Eric yavuze ko yakoze ibi mu kurinda ahazaza h'abahanzi bo muri Kenya. Ariko Bien wari wafashwe n'uburakari, amusubiza kwita cyane ku rugendo rwe rwo gutera urwenya kurusha umuziki.

    Aba bombi bakomeje guterana amagambo, kugeza ubwo Bien avuye imbere ya Eric Omondi ajya kureba umugore we. Avuga ati 'Ntushobora kumfata uko wishakiye imbere y'umugore wanjye.'

    Eric avuga ko abahanzi bo muri Kenya batasizigirije ikibuga cy'umuziki wabo, bituma abashoramari bahora batumira abahanzi bo mu muhanga.

    Mu ukwakira 2021, Eric yavuze ko kuri we, uruganda rw'umuziki muri Kenya rwapfuye. Ati 'Twatakaje ikuzo twahoranye.' Akomeza avuga ko abahanzi basigaye bishingikiriza abo mu mahanga kugira ngo bazamuke mu rugendo barimo.

    Ati 'Tugeze habi! Buri cyumweru tuba dufite abahanzi batatu cyangwa bane bo mu muhanga, baje gutaramira hano i Nairobi.'


    Bien yabwiye Eric Omondi kudakomeza kwamamaza ko abahanzi bo muri Kenya ari abanebwe
    Eric Omondi yahuye na Konshens nyuma y'iminsi amaze agaragaza ko nta munyamahanga ukwiye gutaramira muri Kenya


    Mu 2020 nabwo Konshens yakoreye igitaramo gikomeye mu gihugu cya Kenya


    KANDA HANO UREBE ERIC OMONDI ASHWANA NA BIEN [SAUTI SOL]

    “>
     

    KONSHENS YINJIJE ABANYA-KENYA MUMWAKA MUSHYA WA 2022

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113084/bien-aime-wo-muri-sauti-sol-na-eric-omondi-bashwaniye-mu-gitaramo-konshens-yakoreye-muri-k-113084.html