Category: Uncategorized

  • Mu Rwanda: Ubugabo Butisubiye Bubyara Ububwa/Umwarimu Wari Wahagaritse Akazi Kubera Kutikingiza Yisubiyeho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda yagize ati 'Ubugabo butisubiye bubyara ububwa'. Umugabo witwa Benjamin Ntirujyinama yafashe umwanzuro wa kigabo wo kwandika ibaruwa isaba ko yagaruka ku kazi nyuma yuko avuye ku izima akikingiza Korona.

    Benjamin akaba yari yaranditse azezera ku mwuga we w'ubwarimu atangazako nta gahunda yo kwikingiza afite bityo ko aho kwikingiza yasezera akazi ke.

    Nyuma yo kuva kwizima agafata Doze ya mbere y'urukingo yahise yandika asaba kugaruka ku kazi avugako noneho ubushake bwo kwikingiza bwa bonetse ndetse akaba yamaze kwikingiza bityo ko yadohorerwa agahita asubira ku kazi ke ko kwigisha.

    Reba ibaruwa ye hano hasi

    Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-ubugabo-butisubiye-bubyara-ububwa-umwarimu-wari-wahagaritse-akazi-kubera-kutikingiza-yisubiyeho/

  • Isi Igeze Ku Musozo: Umukobwa Yavuze Uburyo Asigaye Akundana Na Musaza We Abantu Bifata Ku Munwa (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko avuze uburyo yakundanye na musaza we, umukobwa ukomoka muri Nigeria yabishinje ababyeyi be avuga ko aribo babiri inyuma. Ibi bikaba byatangaje abantu nyuma yuko uyu mukobwa atangaje ko asigaye yikundanira na musaza we bavukana mu nda.

    Ubwo yashirikaga ubwoba akavuga ukuri kose ndetse nuko byatangiye, uyu mukobwa yasobanuye ko byatangiye ubwo ababyeyi be bahitagamo kubashyira (we na musaza we) mu cyumba kimwe ku bw'umutekano wabo.

    Yavuze kandi ko kugeza ubu yamaze kujya mu rukundo na musaza we kandi ko nta wundi muhungu yiteguye kuba yakunda uretse uyu bava indi imwe.

    'Nagiye mu rukundi na musaza wange igihe ababyeyi bacu badushyiraga mu cyumba kimwe igihe cyose twabaga tuvuye ku ishuri. Hanyuma dutangira kujya dusomana ndetse dukora nibindi byinshi mu gihe twabaga turi mu cyumba. Muri make twabagaho nkabari mu rukundo'

    'Ntago rwose nibona nakundanye nundi musore, ndi mu rukundo rwinshi na musaza wange, kandi rwose niteguye kubana nawe nkamubera umugore ntitaye kubyo abantu bazatekereza cyangwa bazavuga'

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yavuze-uburyo-asigaye-akundana-na-musaza-we-abantu-bifata-kumunwa-video/

  • Indoro yuje umujinya y'umugeni yateye ubwoba umukwe ku munsi w'ubukwe (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugeni utari wishimye yateye impungenge umugabo we ku munsi w'ubukwe bwabo, maze agira ikikango nk'uko bigaragara mu mashusho yasakaye ku mbugankoranyambaga.

    Umusore yagaragaye ahanze amaso umugeni wasaga nk'utishimye ubwo yafataga icyuma agakata keke ,ari nako babyina indirimbo y'ubukwe. Bigaragara ko uyu mugeni atari yishimiye ubukwe bwabo, ugereranyije n'uburyo yarebagamo umugabo we.

    Source : https://yegob.rw/indoro-yuje-umujinya-yumugeni-yateye-ubwoba-umukwe-ku-munsi-wubukwe-video/

  • Abacuruzi baravuga ko batacuruje neza mu minsi mikuru kubera Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri ubu abacuruzi batandukanye barimo abacuruza inyama, imyambaro n’inkweto bahamirije, umunyamakuru wa Kigali Today ko mu gusoza umwaka wa 2021 batigeze bacuruza cyane kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

    Umucuruzi witwa Eric ucuruza imyenda y’abagabo yagize ati: 'Mbere ya Covid-19 abagabo bazaga kugura imyenda mishya y’ubunani ndetse bakagurira abagore n’abana babo, ariko zenguruka hano hose urasanga twese dufite ikibazo kimwe turi guhomba cyane nta baguzi rwose. Gusa nanone mbona icyabiteye ari uko iki cyorezo kimaze igihe kinini rero abantu nta mafaranga bafite kabisa'.

    Umucuruzi w’isambaza na we yatangaje ko batari gucuruza nk’uko mbere bacuruzaga mu minsi mikuru ati 'Ewana twumiwe kabisa nta baguzi n’abari kuza ni bake cyane kuko noneho no mu kwirinda icyorezo gahunda Leta yashyizeho ko buri wese yerekana ko yikingije, hari ubwo bamwe baza bibagiwe ikibyerekana babasubizayo ntibagaruke bagahitamo kujya kugurira abazunguzayi'.

    Umubyeyi witwa Clarisse umaze imyaka 5 acuruza inkweto zirimo iz’abagore n’abana avuga ko ubunani bwa Covid-19 butandukanye cyane n’ubunani bw’indi myaka. Ati: 'mbere twungukiraga mu minsi mikuru kuko twabaga twaranaranguye byinshi twizeye abaguzi ariko kuri ubu nibyo twaranguye mu byumweru bibiri bishize turacyabifite nta baguzi bariho'.

    Jean Baptiste ucuruza inyama avuga ko amaze imyaka icumi azicuruza, yagize ati:' Mbere y’umwaduko w’iki cyorezo ku bunani twacuruzaga inka eshatu cyangwa enye, ariko kuri ubu inka imwe ntiri gupfa gushira uwacuruje nyinshi cyane, yacuruje inka imwe n’igice'.

    Batangaje ibi mu gihe minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ikomeje kuvugurura no gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo covid 19 nyuma y’uko mu Rwanda hagaragariye ubwandu bushya bwa Covid 19 yihinduranyije bwiswe Omicron bivugwa ko bukwirakwira vuba cyane, hakaba harashyizweho n’ingamba zirimo ko umuntu wese winjira mu isoko agomba kubanza kubahiriza amabwiriza arimo gukaraba intoki ndetse no kwerekana ko wikingije cyangwa se wafashe urukingo rwa Covid 19, ibyo bamwe bahamya ko byatumye aba bagana muri iyi minsi mikuru bagabanuka.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/abacuruzi-baravuga-ko-batacuruje-neza-mu-minsi-mikuru-kubera-covid-19

  • Amafoto y'abasitari nyarwanda yaciye ibintu kuri instagram muri iki cyumweru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru turimo kugana ku musozo, abastar nyarwanda batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha basangije ababakurikirana amafoto atandukanye. Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'abastar nyarwanda yabiciye bigacika kuri instagram muri iki cyumweru.

    1. Kimenyi Yves n'umuryango we

    2. Alpha Rwirangira n'umuryango we

    3. Miss Witness Umutoni

    4. Kate Bashabe 

    5. Miss Grace Bahati n'umutware we

    6. Usengimana Faustin n'umuryango we

    7. Miss Gaju Anitha

    8. Lucky Nzeyimana na mugenzi we Yvonne Ingabire bakorana kuri RBA

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yabasitari-nyarwanda-yaciye-ibintu-kuri-instagram-muri-iki-cyumweru/

  • Babo na Ariel Wayz batanze umwaka mushya mu n… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yasohotse mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 1 Mutarama 2022. Niyo ndirimbo ya mbere Babo akoranye n'umukobwa mugenzi we, kuva yatangira urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga mu myaka ine ishize.

    Babo yabwiye INYARWANDA ko yakoranye iyi ndirimbo na Ariel Wayz kubera ko ari 'umuhanzikazi w'umuhanga, kandi yiyumvamo nk'inshuti y'igihe kinini'.

    Akavuga ko atatinze gukorana indirimbo n'umuhanzikazi mugenzi we, kuko yari yihaye intego y'uko mu 2021 izarangirana n’umushinga w'indirimbo n'umuhanzikazi.

    Uyu mukobwa avuga ko 'Lose you' ari indirimbo 'nziza' kandi bizeye ko izagera kure, 'bitewe n'imbaraga twashyizemo bivanze n'ubushake'. Ati 'Ni umwaka mushya duhaye abakunzi bacu muri rusange.'

    Uyu mukobwa avuga ko yakoranye indirimbo na Ariel Wayz nyuma y’uko bahuriye muri studio. Ngo, ubwo bakoranaga iyi ndirimbo, bashyizemo imbaraga zabo zose mu rwego rwo kwinjiza neza Abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2022.

    Mbere y'uko iyi ndirimbo isohoka, hacicikanye amashusho y'inkumi zambaye amakariso zigaragara muri iyi ndirimbo zitigisa umubyimba bigatinda.

    Igice kimwe cy'aba bakobwa ntibagaragara mu maso kuko bambaye 'mask', abandi baragaragara mu maso. Hari nk'aho Ariel agaragara akubita ku kibuno cy'umwe mu bakobwa. 

    Ibitekerezo kuri iyi ndirimbo byafunzwe, gusa ahagiye hashyirwa aya mashusho nko kuri instagram, bavuze ko aba bahanzikazi bakoze amashusho ashobora gukumirwa.

    Babo avuga ko umwaka wa 2021 wagenze neza, kuko yakozemo ibikorwa bikomeye birimo no gukorana indirimbo n’umuhanzi The Ben uri mu bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, akavuga ko ari ibintu ashimira Imana.

    Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Knox Beat naho amashusho yakozwe na Eazy Cuts.

    Ariel Wayz wakoranye indirimbo na Babo azwi mu ndirimbo zirimo 'Depanage' yakoranye na Riderman, 'Away' yakoranye na Juno Kizigenza yabaye idarapo ry'umuziki we mu mwaka wa 2021, n'izindi zitandukanye.

    Uyu mukobwa mu 2021 yahagiriye umugisha! Yanasohoye Ep yise 'Love&Lust' ikomoza ku rukundo rwo mu mashuka, irimo indirimbo nka 'Chamber', 'Your Love' n'izindi.

    Ni mu gihe Babo ari umwe mu bahanzikazi bigaragaje kuva mu myaka itatu ishize. Uyu mukobwa uri kubarizwa mu Rwanda muri iki gihe ariko utuye mu Budage, yakoranye indirimbo na Urban Boys yitwa 'Ich beibe'.

    Yanakoranye indirimbo 'Go Low' na The Ben ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yaherukaga gusohora indirimbo 'I'm in love'.


    Babo na Ariel Wayz bakoranye indirimbo y'urukundo bise 'Lose you'


    Babo avuga ko afite icyizere cy’uko abantu bazakunda iyi ndirimbo

    Babo yavuze ko yakoranye indirimbo na Ariel Wayz kubera ko ari inshuti ye kandi akaba ari umuhanga
    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'LOSE YOU' YA BABO NA ARIEL WAYZ

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113086/babo-na-ariel-wayz-batanze-umwaka-mushya-mu-ndirimbo-igaragaramo-inkumi-zitigisa-umubyimba-113086.html

  • ITANGAZO RYISHAMI RYA POLISI RISHINZWE GUTAN… – #rwanda #RwOT

    Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, riramenyesha abantu biyandikishije kuzakorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga mu Ntara y'Amajyepfo, Iburengerazuba, Amajyaruguru n'Iburasirazuba mu kwezi k'Ukwakira, Ugushyingo n'Ukuboza 2021 icyiciro cya gatatu, ko guhera tariki ya 10-20 Mutarama 2022 rizakoresha ibizamini mu turere tugize izi Ntara. Urutonde rw'abazakora rugaragara ku rubuga rwa polisi y'u Rwanda www.police.gov.rw . Abatibona kuri uru rutonde kandi barahawe kode zo m'Ukwakira, Ugushyingo, Ukuboza 2021 bazategereza urundi ruzatangwa.


    Itangazo rya Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe gutanga impushya zo gutwara Ibinyabiziga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113085/itangazo-ryishami-rya-polisi-rishinzwe-gutanga-impushya-zo-gutwara-ibinyabiziga-113085.html

  • Umuyobozi wa InyaRwanda yifurije abakunzi, ab… – #rwanda #RwOT

    Ngiruwonsanga Claude mu butumwa yageneye abakunzi, abafatanyabikorwa n'abanyarwanda mu kubifuriza 

    Umwaka Mushya Muhire wa 2022, yagize ati:'Ubuyobozi n'Abakozi ba Inyarwanda Ltd na Inyarwanda.com turifuriza  Umwaka Mushya  Muhire wa 2022  abafatanyabikorwa bacu, abakunzi bacu n'abanyarwanda muri rusange. Uzababere uw’umugisha, bazahirwe mubyo bakora byose.'

    Akomeza agira ati:'Ubufatanye bwaturanze muri 2021 buzakomeze kuturanga no kurushaho muri 2022, kandi dukomeza kubahiriza ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19, dukurikiza amabwiriza duhabwa n’Inzego zibishinzwe nka Minisiteri y'Ubuzima na RBC; dufatanije twese tuzatsinda. Murakoze.'Umuyobozi Nshingwabikorwa w’InyaRwanda, Ngiruwonsanga Claude

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113083/umuyobozi-wa-inyarwanda-yifurije-abakunzi-abafatanyabikorwa-nabanyarwanda-umwaka-mushya-mu-113083.html

  • Amwe mu mafunguro byaba byiza kuyarya ari uko atetse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu nkuru yatambutse twari twavuze ku mafunguro biba byiza kuyarya ari mabisi kuko ariho intungamubiri ukeneye ziboneka ku gipimo cyiza. Mu gusoza iyo nkuru twari twavuzeko ubutaha tuzavuga ku mafunguro noneho burya biba byiza kuyarya atetse aho kuyarya mabisi. Ubutaha rero hageze tugiye kuyavugaho muri iyi nkuru.

    Amafunguro biba byiza kuyarya atetse

    1.Ibihaza

    Ibihaza cyangwa se imyungu muri rusange nubwo nubusanzwe benshi bayirya itetse ariko kubera biba mu muryango umwe na watermelon hari abashobora kuyirya mibisi bibwirako ariho babona intungamubiri nyazo. Oya sibyo. Ibihaza biribwa bitetse kandi kubiteka ntacyo bihindura ku ntungamubiri zibamo. By'umwihariko kubiteka bituma beta-carotene ibamo ibasha kunyunyuzwa neza mu mubiri nuko ukayihinduramo vitamin A ifite akamaro kanyuranye.

    2.Inyanya

    Nibyo koko kuziteka bituma vitamin C ibamo yangirika. Ariko nanone inyanya ni isoko nziza ya lycopene, izwiho kurwanya kanseri ikaba iboneka neza iyo inyanya zitetse. Iyo uzitetse bituma wa muriro ushwanyaguza ibikuta bikikije iyo lycopene nuko umubiri wacu ukabyungukiramo. Rero kuko vitamin C hari ahandi henshi wayikura ni byiza ko wateka inyanya kugirango winjize na lycopene. Gusa niba wifuza gutakaza ibiro, kongera akagufu mu gutera akabariro, wazirya mbisi.

    3.Karoti

    Karoti nazo benshi tuzikunda mbisi ndetse na salade ziriho uretse kuba isa neza iranaryoha. Nyamara kandi karoti zibamo beta-carotene iyi ikaba ubwoko bumwe bwa carotenoids zizwiho gufasha umubiri gusohora uburozi n'imyanda. Umubiri iyo winjije beta-carotene uyihinduramo vitamin A ifasha kureba neza, ubudahangarwa, imyororokere n'imikurire y'amagufa. Iyo uzitetse rero nibwo iyi beta-carotene iboneka ku bwinshi. Gusa niba uzishakamo vitamin C wazihekenya kimwe no ku bashaka kugabanya ibiro.

    4.Epinari

    Izi mboga zikunze kugirwaho impaka bamwe bati kuzirya mbisi nibyo bizima abandi bati kuziteka nibyo byiza. Epinari zitetse zibonekamo vitamin A na E, fibre, zinc, vitamin B1, kalisiyumu n'ubutare. Naho imbisi ziguha vitamin B9, vitamin C, vitamin B2, B3 na potasiyumu. Uzahitamo kuziteka cyangwa kuzirya mbisi bitewe n'icyo ushaka. Gusa kuko vitamin E iboneka hacye kandi na poroteyine ziboneka mu bimera bicye, ibyiza ni uko waziteka kuko ibiboneka mu mbisi biboneka henshi.

    Src: umutihealth

    Source : https://yegob.rw/amwe-mu-mafunguro-byaba-byiza-kuyarya-ari-uko-atetse/

  • IRMCT yasabye Niger kutirukana Abanyarwanda yasabye kuva muri icyo gihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda birukanywe na Niger

    Abanyarwanda birukanywe na Niger

    Ibyo bikubiye mu mwanzuro urwo rwego rwafashe, nk’uko bitangazwa n’Ijwi Rya Amerika dukesha iyi nkuru. Leta ya Niger yaherukaga guha abo Banyarwanda iminsi irindwi yo kuba bavuye mu gihugu ku mpamvu yise iza dipolomasi. Abo barimo abagizwe abere ku byaha bya Jenoside n’abarangije ibihano bari bakatiwe.

    Iteka ryirukana aba Banyarwanda ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu no kwegereza ubutegetsi abaturage, Hamadou Adamou Souley.

    Abarebwa n’iri teka ni Zigiranyirazo Protais, Nzuwonemeye François Xavier, Nteziryayo Alphonse, Muvunyi Tharcisse, Ntagerura André, Nsengiyumva Anatole, Mugiraneza Prosper na Sagahutu Innocent.

    Uko ari umunani bahawe iminsi irindwi yo kuba bavuye mu gihugu uhereye ku itariki iteka ryasohokeye, ni ukuvuga ku wa 27 Ukuboza 2021.

    Minisitiri Hamadou yavuze ko ubunyamabanga bw’iyi minisiteri ndetse na Polisi bigomba kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye muri iri teka.

    Yakomeje avuga ko ibirikubiyemo bigomba kumenyeshwa abarebwa na ryo ndetse rigasohoka mu igazeti ya Leta.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/irmct-yasabye-niger-kutirukana-abanyarwanda-yasabye-kuva-muri-icyo-gihugu