Category: Uncategorized
-
The Ben Atangaje Igihe Indirimbo Ye Na Diamond Platnumz Izagira Hanze â YEGOB #rwanda #RwOT
Abantu bamaze iminsi bategerezanyije amatsiko indirimbo y'abahanzi The Ben ndetse na Diamond Platnumz nyuma yaho hagaragaye amafoto ndetse n'uduce tw'amashusho ubwo aba bahanzi bakoraga iyi ndirimbo muri studio ndetse banafata amashusho yayo, hakiyongeraho kandi ko bamaze iminsi bayamamaza yaba The Ben cyangwa mugenzi we Diamomd Platnumz.
Kurubu abakunzi n'abakunda ibihangano byaba bahanzi bombi bakaba bahishiwe, dore ko The Ben yamaze kurarika abakunzi be abamenyesha ko indirimbo ye igihe gusohoka ndetse anatangaza igihe izagira hanze.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben yashyizeho ifoto yamanaza indirimbo ye yakoranye na Diamond maze abaza abafana ati 'Ninde witeguye ku munsi wejo? akurikizaho amadarapo menshi y'ibihugu bya Africa maze yongeraho ati 'Africa Haguruka'.

Nkuko The Ben abitangaje iyi ndirimbo yari itegerejwe na benshi ku mugabane wa Africa ishobora kujya hanze ku munsi wejo tariki ya 2 Mutarama 2022. Iyi ikaba yaba ari impano nziza y'umwaka mushya ahaye abafana be nyuma yaho amaze igihe kinini adashyira indirimbo hanze.
Source : https://yegob.rw/the-ben-atangaje-igihe-indirimbo-ye-na-diamond-platnumz-izagira-hanze/
-
Nakumiro: Umupasiterikazi Nyuma yo gupfusha umugabo we yahise yibera umutinganyi. â YEGOB #rwanda #RwOT
Umugore witwa Jacinta Nzilani usanzwe akora umurimo wivugabutumwa muri Nairobi mu gihugu cya Kenya, yatangajeko yahisemo kwibera umutinganyi Nyuma yuko umugabo we apfuye.
Uyu mugore ibi yabitangaje avugako Nyuma yurupfu rwumugabowe bari bamaranye imyaka 25 abo mu muryango wumugabo bamufashe nabi cyane ndetse nabo mwidini rye bakamushyiraho igitutu ngo ashake undi mugabo, ibi rero byatumye yifatira umwanzuro wo kwibera umutinganyi. Nzilani avugako ari umwanzuro itari woroshye kuba umutinganyi, gusa yaje kumenyera Nyuma aza no guhura nabandi bagore babatinganyi. Nyuma yo kumenyana nabagore babatinganyi bamweretse nurusengero basengeramo maze arayiboka akajya asengerayo. Ndetse ubu bivugwako Nzilani afite urusengero yashinze ubwe.
Source : https://yegob.rw/nakumiro-umupasiterikazi-nyuma-yo-gupfusha-umugabo-we-yahise-yibera-umutinganyi/
-
Dore ibyabaye ubwo amashusho y'indirimbo ya Phil Peter yafatwagwa (Amafoto) â YEGOB #rwanda #RwOT
Mu masaha make ashize nibwo Mc/Dj Phil Peter amaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise Agafoto akaba ari indirimbo yakoranye n'abandi bahanzi bagenzi be aribo Marina, Fireman, P Fla ndetse na Aime Bluestone. Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto yafashwe ubwo amashusho y'iyi ndirimbo Agafoto yafatwagwa ngo murebe uko byari bimeze.
Amafoto twabahitiyemo ni aya akurikira:
Source : https://yegob.rw/dore-ibyabaye-ubwo-amashusho-yindirimbo-ya-phil-peter-yafatwagwa-amafoto/
-
IFOTO Y'UMUNSI: Umunyamakuru Yago yatangiye umwaka wa 2022 ari kumwe n'ababyeyi be â YEGOB #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa 01 Mutarama 2022 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iy'umunyamakuru Yago ari kumwe n'ababyeyi be bombi akaba ari ifoto yafashwe kuri uyu munsi aho Yago yari yagiye gusura ababyeyi be ndetse bakaba banatangiranye umwaka. Iyo foto ni iyi ikurikira:
Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-umunyamakuru-yago-yatangiye-umwaka-wa-2022-ari-kumwe-nababyeyi-be/
-
Ubuzima buraryoshye ku muhanzi Emmy n'umufasha we bari mu kwezi kwa buki (video) â YEGOB #rwanda #RwOT
Unuhsbzi Nsengiyumva Emmanuel wamamaye ku izina rya Emmy, abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yerekanye akanyamuneza we n'umufasha Joyce bafite ko kuba bari kumwe mu kwezi kwa buki.
Ni nyuma yuko aba bombi bakoze ubukwe bwabaye ku ya 19 Ugushyingo mu mwaka ushize wa 2021.
Source : https://yegob.rw/ubuzima-buraryoshye-ku-muhanzi-emmy-numufasha-we-bari-mu-kwezi-kwa-buki-video/
-
Ibyo Inyogo ye akoreye Yago ntabwo azigera abyibagirwa bibaho (Ifoto) â YEGOB #rwanda #RwOT
Issa New boy wamamaye cyabe ku izina rya Inyogo ye yakoreye agashya umunyamakuru Yago ubwo yerekanaga ikirango cya Business ye yo gucoma yatangije ku mugaragaro kuri uyu munsi maze bikagaragara ko mu mazina ya business ye harimo izina Yago Tv show.
Yago abinyujije ku rukuta rwe yanditse amagambo ashimira Inyogo ye. Yago yanditse amagambo agira ati 'Wowww #IssaNewBoy aka INYOGO YE YAMAZE GUTANGIRA AKAZI DORE KO UYU MUNSI YANATANZE UBUNANI UBWO YATANGIRAGA BIZINESI YE YO GUCOMA NDETSE AKABA ABAFITIYE N'ICYO KUNYWA KIMEZE NEZA/Perhaps ndishimye ko Icyo Niyemeje nkigezeho kdi Hamwe namwe tuzagera no kubindi Byiza muri uyu mwaka mushya wa 2022❤🙏Noneho Umusaza Ntamikino afite ngo (RESTAURANT YAGO TV SHO)🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣BURYA ISSA NTAMIKINO AFITE IBYO YAVUZE YABIKOZE DAH🤣🤣🤣🤣🤣🤣KUBINDI BISOBANURO MWAHAMAGARA KURI IZO NIMERO ZIRI KUCYAPA NI IZA ISSA NEW BOY AKA INYOGO YE!!!💙🙏❤SECOND SLIDE FOR ME😍'.
Â
Source : https://yegob.rw/ibyo-inyogo-ye-akoreye-yago-ntabwo-azigera-abyibagirwa-bibaho-ifoto/
-
Iyi niyo mpamvu nyamukuru umusore mumaze kuryamana ahita akuzinukwa. â YEGOB #rwanda #RwOT
Hari impamvu zitandukanye zituma umusore cyangwa umugabo wemeye ko muryamana atongera kukwikoza.
1.Aba yageze ku ntego ye
Abasore bamwe bashukwa n'ikigare barimo, bagahigira kuzasambanya umukobwa runaka, bene uwo musore iyo amaze kugutesha agaciro ntabwo yongera kukwikoza. Bisaba umukobwa gushishoza no kumenya neza niba umusore umusabye kumusura mu nzu ye adakoreshwa n'ikigare cy'abasore cyangwa abagabo bagenzi be.
2.Ntabwo uri umukobwa ashaka
Nta kinegu kirimo, mbere yo gutangira gukundana n'umusore ukwiye kumubaza umukobwa ashaka uwo ariwe ukumva niba muzahuza. Ugendeye ku gisubizo aguhaye ushobora kumenya niba muberanye cyangwa niba bitazakunda ukabivamo hakiri kare. Iyo utabigenzuye ngo ubihagarike kare, ushiduka igihe cyarakurenganye ukabihagarika urira, ubabaye kandi wakabaye warabivuyemo kare ukagenda utekanye.
3.Kwisuzuguza
Umukobwa wese muri we wumva ko ari umuntu ufite agaciro, ugomba kubahwa ntabwo ajya apfa kugwa mu mutego wo kumurarana ijoro rimwe ngo umucire nka shikarete ishizemo umutobe. Umukobwa ntabwo aba akwiye kwemera kuba igikoresho cy'umusore cyangwa umugabo ngo amuyobore nk'uyobora itungo ritazi ubwenge. Ahubwo agomba kwihagararaho kuburyo adakoreshwa ibitamurimo, ahubwo akajya inama n'umusore bagafatira hamwe umwanzuro kandi akirinda umwanzuro wazatuma yicuza.
4.Ntabwo mugira umwanya wo kumenyana
Nk'umukobwa iyo wiyemeje kujya mu rukundo ugomba kugira intego. Ugomba kugira umurongo ngenderwaho ugatumbira intego yawe, fiyansaye cyangwa ubukwe, ukirinda ikintu cyose kiri hanze y'inzira wahisemo. Umukobwa wese akwiye kwirinda guta igihe kuko 'ubuto burashukana'.
Umwari akwiye gushaka amakuru ahagije ku musore umusabye ko bakundana, akamenya umuryango w'uwo musore, kuko ashobora kumubeshya ko ari umusore nyamara ari umugabo ufite undi mugore. Inzobere mu by'imibanire zivuga ko urukundo rufite intego rumara imyaka hagati ya 3 na 5.
Source : https://yegob.rw/iyi-niyo-mpamvu-nyamukuru-umusore-mumaze-kuryamana-ahita-akuzinukwa/
-
Covid-19 ishobora gutuma umugore utwite abyar… – #rwanda #RwOT
Raporo nshya yakozwe na CDC (Centers for Disease Control and Prevention/ Ikigo cya Leta ya Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara), yagaragaje ko muri Amerika, abagore batwite bagiye bagaragarwaho ubwandu bwa Covid-19, benshi bagiye babyara imburagihe (premature/umwana udashyitse) kandi abana bakavukana ibiro bike.
Amakuru dukesha urubuga rwa CGTN, agaragaza ko iyi raporo kandi yagaragaje ko abo babyeyi, abenshi bagiye baremba kugera ubwo bahabwa ubufasha bwihariye bugenewe indembe (ICU/Intensive Care Unit) Â ndetse n'abana babo bagakurikiranwa muri ubwo buryo (NICU/ Newborn Intensive Care Unit).Â
Urubuga rwa Livescience.com mu nkuru yarwo yo kuwa 25 Kamena 2020 nayo yagendeye ku bushakashatsi bwa CDC, yavuze ko kurwara Covid-19 ku mugore utwite bishobora gutuma umugore utwite aremba kurusha abandi barwaye Covid-19 badatwite.Â
Ubushakashatsi bwakozwe ku bagore barenga 8200 batwite ndetse n'abandi 83200 badatwite muri Amerika, bafite hagati y'imyaka 15-44 banduye Covid-19 hagati y'ukwezi kwa Mutarama na Kamena 2020, bwagaragaje ko abagore batwite barwaye Covid-19, abenshi bararembaga bagahabwa ubufasha bwagenewe indembe burimo no kubongerera umwuka.Â
Raporo ya CDC ivuga ko abagore batwite muri Amerika bakunze kwibasirwa cyane na Covid-19 ari abafite ubuzima butari bwiza mu busanzwe, hakaba higanjemo abirabura ndetse n'abandi banyuranye bafite inkomoko muri Amerika y'Epfo cyane cyane abadafite ubushobozi buhagije bwo kwivuza, ndetse n'abatarize amashuri ahagije.
-
Ibyingenzi kuri Lisa umukobwa wa mbere mwiza… – #rwanda #RwOT
Azwi nka Lisa, ni umwe mu bahanzi bakomeye ku mugabane wa Asia wamamaye mu itsinda ry'abaririmbyi rya Blackpink. Lisa  araririmba, akarapa, akanabyina kandi yatangiye no kubaka izina nk'umuhanzi ku giti cye aho yashyize hanze album ya mbere muri Nzeri 2021.
Afite kandi ubwiza butangaje, byatumye ashyirwa ku mwanya wa mbere n'ibinyamakuru binyuranye mpuzamahanga nk'umukobwa mwiza w'umwaka wa 2021. INYARWANDA yabateguriye ibintu by'ingenzi wamenya kuri Lisa wabonye izuba kuwa 27 Werurwe 1997.Ubundi Lisa ntabwo yavutse yitwa Lalisa Manoban nk'uko benshi babizi, ahubwo yiswe Paranpriya Manoban ariko yaje guhinduza izina mu buryo bunyuze mu mategeko, ahitamo kwitwa Lalisa bivuze 'usigizwa'.
Lisa yakuze yifuza kuzaba umunyamideli n'ubwo yaje kuvamo umuhanzi rurangiranwa, by'umwihariko mu njyana ya rap.
N'ubwo bwose biba bitoroshye kumenya indimi, ariko hari abo usanga bihira. Lisa rero ni umwe muri abo aho kugeza ubu avuga indimi nyinshi zirimo igitayilani, icyongereza, ikanyakoreya, ikiyapani n'igishinwa.
Yagiye mu bwana bwe yitabira amarushanwa anyuranye yo kubyina, dore ko yanabyizeho guhera afite imyaka 4 bikaza kwigaragaza byihuse ko abifite mu turemangingo ibijyanye no kubyina.
Lisa kandi ubushobozi agenda abona abicyesha impano ze, agenda abwifashisha mu gufasha abababaye nko mu mwaka wa 2019 nyuma y'ibiza byateye muri Thailand, yatanze akayabo mu gufasha abagizweho ingaruka nabyo.
Mu myaka amaze, yagiye yegukana ibihembo bitandukanye akanahatanira n'ibindi kandi bikomeye, by'umwihariko ku mugabane wa Asia.
Akunda kandi gufotora, uretse kuba agira amafoto akundwa na benshi nk'aho ku rukuta acururizwaho rwa Instagram akurikirwa n'abarenga miliyoni 70.9.
![]()
Lisa indirimbo ye ifite agahigo ko kuba ariyo yarebwe mu gihe cy’amasaha 24 inshuro nyinshi zingana na miliyoni 73.6 kuri Youtube mu mateka y’indirimbo y’umuntu ku giti cye
Yakuriye mu biganza bya nyina w’umunyatayilandi n’umugabo washakanye na nyina
Lisa yatangiye kubyina afite imyaka 4 ndetse yigaragaza nk’umubyinnyi kabuhariwe mu gihe gito cyane
Yinjiye muri Label y’umuziki ya YG Entertainment ku myaka 13
Areshya na metero imwe na sentimetero mirongo itandatu na zirindwi
Mu mwaka wa 2016 nibwo yinjiye muri Blackpink itsinda ry’umuziki n’ababyinnyi ry’abakobwa bane
Mu kwezi k’Ugushyingo 2021 yanduye COVID-19 ariko kuri ubu yarakize ameze neza![]()
Yagiye asinyana amasezerano kandi nk’umunyamideli yo kwamamariza kompanyi zikomeye
![]()
Akunda gufotora n'ubwo anaberwa n’amafoto
Amaze kwegukana ibikombe no guhatanira byinshi mu bihembo![]()
Atunze akayabo ka miliyari zigera kuri 14Frw, ni umunyatayilandi byuzuye
 Â












Yakuriye mu biganza bya nyina w’umunyatayilandi n’umugabo washakanye na nyina
Lisa yatangiye kubyina afite imyaka 4 ndetse yigaragaza nk’umubyinnyi kabuhariwe mu gihe gito cyane
Yinjiye muri Label y’umuziki ya YG Entertainment ku myaka 13
Areshya na metero imwe na sentimetero mirongo itandatu na zirindwi
Mu mwaka wa 2016 nibwo yinjiye muri Blackpink itsinda ry’umuziki n’ababyinnyi ry’abakobwa bane
Mu kwezi k’Ugushyingo 2021 yanduye COVID-19 ariko kuri ubu yarakize ameze neza

Amaze kwegukana ibikombe no guhatanira byinshi mu bihembo