Category: Uncategorized

  • Bamwe mu byamamare batabashije kurangiza umwaka wa 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni icyorezo cyahitanye ubuzima bw’abatari bakeya, gihungabanya ubukungu , kuko iyo virusi itahwemye kwihinduranya, ubu umwaka ukaba urangiye hari Coronavirusi yihinduranyije yiswe 'Omicron’ ivugwaho kuba yandura cyane kandi ku buryo bwihuse kurusha izindi zatambutse. Usibye ababa barazize icyorezo, hari n’abazize izindi mpamvu zitandukanye. Aba ni bamwe mu byamamare bitabye Imana mu mwaka wa 2021.

    Mu Rwanda

    Umwe mu bantu bazwi cyane mu Rwanda witabye Imana muri uyu mwaka wa 2021 ni Padiri Ubald Rugirangoga wamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima n’ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira.

    Padiri Ubald Rugirangoga

    Padiri Ubald Rugirangoga

    Padiri Ubald yari yaravutse muri Gashyantare 1955, avukira mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu (mu Ntara y’Iburengerazuba), Komini ya Karengera muri Segiteri ya Rwabidege muri Paruwasi ya Mwezi, akaba yari amaze imyaka irenga 32 ari Umupadiri. Yitabye Imana ari Umupadiri wa Diyoseze ya Cyangugu ariko akunda kuba ari no mu bindi bice by’igihugu aho yabaga ategerejwe n’abantu benshi ngo abasengere.

    Ambasaderi Joseph Habineza

    Ambasaderi Joseph Habineza

    Undi witabye Imana muri uyu mwaka wa 2021, yari umuntu wamenyakanye cyane mu Rwanda akundwa n’urubyiruko n’abakuze ni Ambasaderi Joseph Habineza, wari warigeze no kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo mu Rwanda. yitabye Imana azize uburwayi ku itariki 20 Kanama 2021, aguye mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya. Amb. Joseph Habineza yitabye Imana afite imyaka 57 y’amavuko, kuko yari yaravutse ku itariki 3 Ukwakira 1964, avukira mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

    Mukeshabatware Dismas

    Mukeshabatware Dismas

    Hari kandi Mukeshabatware Dismas, wamenyekanye cyane mu kwamamaza kuri Radio no kwamamariza ibigo bitandukanye ndetse akaba yarabaye n’umukinnyi mu makinamico atandukanye. Yitabye Imana ku itariki 30 Kamena 2021 azize uburwayi. Mukeshabatware yitabye Imana afite imyaka 71 y’amavuko, kuko yari yaravutse mu mwaka wa 1950, avukira mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

    Thomas Kigabo

    Thomas Kigabo

    Undi witabye Imana muri uyu mwaka wa 2021, ni Thomas Kigabo Rusuhuzwa wari umuyobozi mukuru ushinzwe ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR). Yitabye Imana ku itariki 15 Mutarama 2021, aguye mu bitaro byo muri Kenya, aho yari yaragiye kwivuriza.

    Jay Polly

    Jay Polly

    Umwaka wa 2021, wanatwaye Umuhanzi Tuyishime Joshua wari uzwi cyane nka Jay Polly, witabye ku itariki 2 Nzeri 2021. Jay Polly yitabye Imana afite imyaka 33 y’amavuko gusa, kuko yari yaravutse ku itariki 5 Nyakanga 1988, yapfuye yari afungiye muri Gereza ya Mageragere aho yari yarakatiwe iminsi 30 y’agateganyo ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi. Bivugwa ko yapfuye azize gukoresha ibiyobyabwenge yanywereye aho muri Gereza.

    Kabandana Venant

    Kabandana Venant

    Hari kandi Kabandana Venant wari uzwi cyane ku izina rya 'Chez Venant’, uwo akaba yari umucuruzi wari uzwiho kugira imigati iryoha cyane mu myaka ya za 80, ku buryo ngo wasangaga abantu bamwe bavuga ko batarya umugati w’ahandi uretse uwa 'Chez Venant’. Yitabye Imana ku itariki 17 Werurwe 2021.

    Ally Bizimungu

    Ally Bizimungu

    Undi muntu w’icyamamare witabye Imana mu mwaka wa 2021, ni Ally Bizimungu wabaye umutoza w’amakipe atandukanye mu Rwanda, harimo nka Rayon Sports, Kiyovu Sports, Mukura VS, ATRACO FC, Bugesera, Etincelles, agatoza no hanze y’u Rwanda mu makipe arimo Inter Star y’i Burundi, Mwadui FC yo muri Tanzania. Yitabye Imana ku itariki 29 Kanama 2021, azize uburwayi aguye mu bitaro bya CHUK, akaba yarapfuye afite imyaka 55 y’mavuko.

    Masabo Martin

    Masabo Martin

    Hari kandi Masabo Martin, wayoboye ishuri ryisumbuye rya Lycée de Kigali igihe kirekire. Masabo Martin yari azwi cyane mu Rwanda kubera urahare yagize mu kurera abana b’Abanyarwanda, aho yabaye umuyobozi w’iryo shuri rya Lycée de Kigali guhera mu 2000. Yitabye Imana ku itariki 27 Nzeri 2021, azize indwara.

    Undi muntu uzwi cyane witabye Imana mu mwaka wa 2021, ni Padiri Muhawenimana Bernard, wari Umusaseridoti muri Arkidiyosezi ya Kigali. Yitabye Imana ku itariki tariki 09 Nzeri 2021, azize uburwayi.

    Padiri François d

    Padiri François d’Assise Hategekimana

    Hari kandi Padiri François d’Assise Hategekimana wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, na we witabye Imana, ku itariki 17 Kanama 2021 azize uburwayi.

    Undi Munyarwanda w’icyamamare witabye Imana muri uyu mwaka wa 2021, ni Umumararungu Sandra wamamaye mu mafilime yakunzwe cyane nka Ruzagayura, Kaliza, amarira y’urukundo n’izindi akaba ari na ho yamenyekaniye cyane. Uwo mukobwa kandi yavuzweho cyane ko yaba yarakundanye n’umuhanzi Bahati wabaga mu itsinda rya Just Family ryaje gusenyuka. Sandra yitabye Imana ku itariki 24 Kanama 2021, aguye mu bitaro bya Kanombe azize uburwayi.

    Hari kandi Ishimwe Patrick wamenyekanye cyane mu mukino w’amagare, akaba yarakiniraga ikipe y’umukino w’amagare yitwa 'Cine Elmay’ yo mu Rwanda. Yitabye Imana ku itariki 4 Nzeri 2021 azize impanuka.

    Mu mwaka wa 2021 kandi, nibwo Umunyamategeko Bukuru Ntwali wari utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, akaba yaranakundaga kumvikana mu itangazamakuru asobanura ingingo zitandukanye zerekeye amategeko, yitabye Imana, bikaba byaratangajwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko yiyahuriye i Nyabugogo mu nyubako z’isoko ry’Inkundamahoro mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 2 Kamena 2021.

    Undi Munyarwanda witabye Imana mu mwaka wa 2021,kandi yari azwi cyane nubwo atari agituye mu Rwanda, ni Col. Theoneste Bagosora. Uwo Bagosora azwiho kuba yaragize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitewe n’imyitwarire ye ndetse n’imvugo ze harimo, iyo yavuze ku itariki 9 Mutarama 1993 i Arusha muri Tanzania ubwo hari hamaze gusinywa amasezerano ya Arusha ku gice kirebana no kugabana ubutegetsi. Bagosora ngo yasohotse arakaye aravuga ati 'Ndatashye ngiye gutegura imperuka.'

    Bagosora yitabye Imana ku itariki 25 Nzeri 2021, aguye muri Gereza yo muri Mali, aho yari afungiye nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, abihamijwe n’Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.

    Mu mahanga

    Mu Karere, mu mwaka wa 2021, nibwo nyakwigendera John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania yitabye Imana. Perezida Pombe Magufuli yitabye Imana ku itariki 17 Werurwe 2021, aguye mu Bitaro byo muri Tanzania, akaba yarazize indwara z’umutima. Yitabye Imana afite imyaka 61 y’amavuko, ahita asimburwa na Perezida Samia Suluhu wari umwungirije,nk’uko biteganywa n’amategeko ya Tanzania, kugira ngo asoze manda yari yatorewe agapfa atarayirangiza.

    Hari kandi Maréchal Idriss Déby Itno, Perezida wa Tchad wari umaze imyaka 30 ku butegetsi. Yitabye Imana ku wa 20 Mata 2021, azize ibikomere by’ibitero yagabweho, ubwo yari yasuye ingabo z’igihugu cye ku rugamba. Akimara gupfa yahise asimburwa n’umuhungu we.

    Undi ni muntu wari uzwi cyane witabye Imana muri uyu mwaka wa 2021, ni uwahoze ari Perezida wa Algeria, Abdelaziz Bouteflika, witabye Imana ku itariki 17 Nzeri 2021, akaba yaratabarutse afite imyaka 84 y’amavuko.

    Undi muntu wamenyekanye cyane witabye Imana muri uyu mwaka wa 2021, ni Frederik Willem de Klerk, wigeze kuba Perezida wa Afurika y’Epfo ari na we w’umuzungu uheruka kuyobora icyo gihugu. Yitabye Imana ku itariki 11 Ugushyingo 2021 ku myaka 85, azize indwara ya kanseri.

    Hari kandi Musenyeri Desmond Tutu, na we wo muri Afurika y’Epfo, witabye Imana ku itariki 26 Ukuboza 2021, afite imyaka 90 y’amavuko. Musenyeri Desmond Tutu azwi cyane kuba yaragize uruhare rukomeye mu kurwanya politiki y’ivanguramoko ya 'apartheid’, ndetse akaba yaranahawe igihembo cyitiriwe Nobel cy’umwaka wa 1984.

    Undi muntu uzwi cyane witabye Imana muri uyu mwaka wa 2021, ni igikomangoma Philip, Umugabo w’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II . Yitabye Imana ku itariki 9 Mata 2021, azize indwara, akaba yaritabye Imana afite imyaka 99 y’amavuko.

    Hari kandi Colin Powell wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika USA, witabye Imana ku itariki 18 Ukwakira 2021, azize indwara, akaba yaritabye Imana afite imyaka 84 y’amavuko.

    Undi muntu w’icyamamare witabye Imana muri 2021, ni Umuhanzi Jacob Désvarieux wo mu itsinda Kassav’. Kassav’ ni itsinda cyangwa se 'orchestre’ yo mu birwa bya Caraïbes bigengwa n’u Bufaransa ryashinzwe mu 1979 muri Guadeloupe. Umuhanzi Jacob wari n’umuyobozi w’iryo tsinda, yitabye Imana ku itariki 31 Nyakanga 2021 azize uburwayi.

    Hari kandi umuhanzi ukomoka muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Lulendo Matumona wamenyekanye mu njyana ya 'Rumba’ nka Général Defao. Yitabye Imana ku itariki 27 Ukuboza 2021, afite imyaka 63 y’amavuko, akaba yarazize indwara, aguye i Douala muri Cameroun.

    Undi muntu w’icyamamare witabye Imana muri uyu mwaka wa 2021, ni Jean Paul Belmondo, wo mu Bufaransa wamenyakanye muri sinema. Yitabye Imana ku itariki 6 Nzeri 2021, akaba yarapfuye afite imyaka 88 y’amavuko.

    Source : https://www.kigalitoday.com/inkuru-zicukumbuye/article/bamwe-mu-byamamare-batabashije-kurangiza-umwaka-wa-2021

  • Kyle Walker yashyingiranwe n'umukunzi we yaciye inyuma kenshi #rwanda #RwOT

    Myugariro Kyle Walker yashyingiranwe rwihishwa n' umukunzi we bakundanye bakiri abana nubwo yagiye avugwaho kumuca inyuma inshuro nyinshi.

    Myugariro wa Man City, ufite imyaka 31, yashyingiranywe na Annie Kilner – wamubabariye kubera kumuca inyuma inshuro eshatu harimo no kubyarana umwana n'undi mugore.

    Aba bombi bashakanye bafitanye abana batatu, bivugwaga ko bakoze ikirori gito kubera Covid ikomeje kwiyongera.

    Nyuma yaho icyamamare kuri Instagram, Lauryn Goodman cyibarutse umuhungu w'uyu mukinnyi nyuma yo gusambana, Annie yagize ati: “Ibyo yankoreye ndetse n'abana bacu ni amahano.”

    Icyakora, uwahaye amakuru The Sun dukesha iyi nkuru,yagize ati: 'Birakwiye ko twavuga ko banyuze muri byinshi byiza n'ibibi mu myaka yashize ariko barabirenze barakundana.

    “Imana izi byose, ariko nabo barabizi.Ntabwo bifuzaga ko hagira ubinjirira. Bashakaga gusa gushyingiranwa. '

    Bombi bahuriye mu mujyi wa Sheffield umukobwa afite imyaka 15 undi 17.

    Ariko uyu mukinnyi w'inyuma yakoze amahano kuva yagurwa miliyoni 50 z'amapawundi yerekeza muri City avuye muri Spurs muri 2017.

    Ubwa mbere, yavuzwe ko yasambanye kenshi n'umukobwa uzwi kuri TV witwa Laura Brown bari mu modoka ya Bentley ye.

    Annie yaje kumwirukana mu rugo rwabo rwa Cheshire ariko baza gusubirana.

    Yongeye kumwirukana ubwo yamenyaga ko Lauryn yateye inda yibarutse.

    Yimukiye mu nzu y'igorofa yishyura amapawundi 8000-buri kwezi hafi hanyuma afatwa yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ubwo yari yararanye n'indaya 2.

    Ariko aba bombi bashyingiranywe imbere y'abashyitsi n'umwanditsi muri hoteri y'inyenyeri eshanu ya Mottram Hall muri Cheshire mu mpera zUgushyingo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kyle-walker-yashyingiranwe-n-umukunzi-we-yaciye-inyuma-kenshi

  • Impamvu nyamukuru ituma kuvanga Coca-Cola n'inzoga ari uburozi bukomeye ku mubiri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Usanga abantu bamwe iyo bari kunywa ibisembuye cyane cyane byo mu bwoko bwa liquor (Bond7, Konyagi, J&B, V&A, …) cyangwa se bakaba ari abiga kunywa inzoga bakunze kuvangamo ikinyobwa kiryohera Coca-Cola. Ibi bituma ubukare bw'inzoga butumvikana ndetse hakaniyongeramo uburyohe. Nyamara burya ni igisasu uba uri gushyira mu nda gishobora guturika isaha n'isaha kubera impamvu tugiye kukubwira hano.

    Impamvu ari bibi kuvanga Coca-Cola n'inzoga

    Caffeine

    Muri iyi soda ya Coca-Cola habonekamo caffeine kandi mu gacupa gato habamo 34mg zayo. Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo uvanze caffeine na alukolo; ya caffeine iganza alukoro ku buryo ubwinshi bwa alukolo uri kwinjiza umubiri biwugora kubumenya. Ibi rero bituma urushaho kwinjiza alukolo nyinshi kandi ntugaragaze ibimenyetso byo gusinda gusa nyuma yaho ibibazo biba ku mwijima n'impyiko.Ndetse ubushakashatsi bugaragaza ko abatwara ibinyabiziga bakora impanuka cyane, ari ababa bavanze kurenza abanyoye inzoga gusa.

    Uko inzoga ikwira mu mubiri

    Gukwirakwira kw'inzoga mu mubiri biterwa n'impamvu nyinshi harimo kuba wariye cyangwa utariye, igitsina cyawe, uko ureshya, ibiro ufite, ndetse n'akoko. Ikindi kiyongeraho rero ni ukuba wavanze na Coca-Cola kuko bituma inzoga ikwira vuba mu mubiri kurenza uwanyoye atavanze. Ibi bituma ingaruka ziterwa n'inzoga zigera vuba kuwavanze kurenza utavanze.

    Carbon dioxide (CO2)

    Iyi carbon dioxide (gaz carbonique) tuyisanga mu byo kunywa byaba ibisembuye cyangwa bidasembuye niyo ituma binabikika igihe. Iyi rero iyo uvanze urumva ko uba uyongereye bikaba bigira ingaruka ku gifu gishobora gutobagurika kuko alukolo iba ishaka kunyura mu nyama z'igifu ikinjira mu maraso. Ibi bituma igipimo cya alukolo mu maraso (BAC) cyiyongera ndetse banafashe ikizami cya alukolo (alcotest) basanga uwavanze ariwe ufite alukolo nyinshi mu maraso kurenza utavanze niyo baba banyoye amacupa angana.

    Coca-Cola n'inzoga uruvange rw'uburozi ku mubiri

    Kubera izi mpamvu rero, niba ugiye kunywa inzoga ni byiza kuyinywa yonyine cyangwa se washaka kuvanga ukayivanga n'imitobe (juices) kuko byibuze yo nta caffeine na CO2 biba birimo.

    Src: umutihealth

    Source : https://yegob.rw/impamvu-nyamukuru-ituma-kuvanga-coca-cola-ninzoga-ari-uburozi-bukomeye-ku-mubiri/

  • Abantu basaga 60 bafatiwe ku musozi gusa benshi mubakobwa bari baje gusaba imana ngo ibahe abagabo (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu 62 bafatiwe mu ishyamba riri mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye barimo kuhasengera barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Bafatiwe mu ishyamba riri mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Gisakura hagati ya saa Sita n'igice na saa Munani z'ijoro ryo ku Bubnani ubwo basengaga basakuza.

    Abafashwe basengera mu madini atandukanye, bavuga ko bari bafite ibyifuzo birimo gusaba Imana ngo ibahe abagabo abandi ngo ibahe abagore, abandi bavuga ko barwaye amadayimoni bakaba bifuza kuyakira.

    Barimo ababyeyi bari bakikiye abana b'impinja batandatu ndetse harimo n'umwana w'imyaka 13 n'undi muntu mukuru w'imyaka 82 y'amavuko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Simbi, Ngiruwonsanga Innocent, yatangaje ko babumvise ubwo bagenzuraga irondo.

    Ati 'Basakuzaga cyane kuko twari turi kugenzura amarondo duciye ku gasozi kari hakurya y'ako turabumva. Tukimara kubafata twabajyanye ku Biro by'Umurenge wa Simbi kugira ngo baganirizwe bamenyeshwe amakosa bakoze.'

    Yakomeje avuga ko muri bo hari abatari bagakingiwe Covid-19 ariko bahise bakingirwa kandi bagiye gupimwa kugira ngo harebwe niba hari abafite ubwandu bw'icyo cyorezo.

    Ati 'Ubuyobozi bw'Akarere n'inzego z'umutekano nabo babasuye barabaganiriza kugira ngo bahindure imyumvire.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Huye bwiyemeje ko buza kubishyurira ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19 ariko buri wese muri bo acibwa amande y'ibihumbi 5 Frw yo gutinda gutaha nk'uko ateganywa n'imyanzuro y'Inama Njyanama y'Akarere.

    Source : https://yegob.rw/abantu-basaga-60-bafatiwe-ku-musozi-gusa-benshi-mubakobwa-bari-baje-gusaba-imana-ngo-ibahe-abagabo-amafoto/

  • Indirimbo ya The Ben na Diamond yasohotse #rwanda #RwOT

    Kera kabaye indirimbo umuhanzi nyarwanda The Ben yakoranye n’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz yari itegerejwe na benshi, yasohotse.

    Iyi ndirimbo yiswe 'Why’ yari itegerejwe n’abantu benshi yasohotse kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022.
    Why, indirimbo ya The Ben yakoranye na Diamond Platnumz ikaba yasohotse mu buryo bw’amajiwi ariko ifite amashusho y’amagambo (Audio & Lyrics Video).

    Ni indirimbo The Ben yaririmbye mu rurimi rw’icyongereza mu gihe Diamond Platnumz we yavanzemo n’igiswayile.

    Igaruka ku nkuru y’umusore wakunze umukobwa amusezeranya ko azakora ibishoboka byose urukundo rwabo rukaramba, ndetse ko aho azamutuma hose azajyayo.

    The Ben afitemo ibitero 2, icya mbere yagize ati 'Ese uzahaguma, mbwira, urukundo rwanjye ruzaba ruhagije kugeza ku mpera z’ibihe? Ni iki mu by’ukuri kiguteye ubwoba? Nzakurinda buri munsi. Nzarinda umutima wawe, yeah yeah x3.'

    Icya kabiri ati 'Mbwira impamvu? Impamvu X4, Bebe mbwira impamvu ngukunda. Ohh Ndagukunda rukundo X2'

    Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo The Ben yumvikana avuga ko aho uyu mukobwa azamubwira kujya hose azahajya ndetse ko n’urukundo rwabo azaruvomerera.

    Isohotse mu gihe aba bahanzi bombi bari bamaze iminsi bateguza abakunzi babo biciye ku mbuga nkoranyambaga zabo ko iyi ndirimbo iri hafi gusohoka, nko ku munsi w’ejo bari bavuze ko igomba gusohoka uyu munsi.

    Ni indirimbo yakozwe mu mpera z’Ugushyingo 2021 aho The Ben yamaze iminsi muri Tanzania anatunganya Album ye ya 3 agomba gusohora mu minsi iri imbere.

    Amakuru avuga ko aba bahanzi banogeje umushinga w’iyi ndirimbo ubwo bahuriraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Kwakira 2021.

    Indirimbo The Ben yakoranye na Diamond Platnumz yasohotse

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/indirimbo-ya-the-ben-na-diamond-yasohotse

  • Mu magambo yuzuye urukundo Miss Shanel yifurije umwaka mushya Umugabo we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda Miss Shanel wakunzwe cyane mu ndirimbo yakoraga, yerekanye ifoto Ari kumwe numugabo we ayiherekeresha amagambo meza amwifuri umwaka mwiza ndetse anawifuriza abamukurina ku rubuga rwa Twitter.

    Mu magambo yicyongereza yagize ati 'A very happy new year y'all ✨✨✨
    🥂 To more loving, understanding, caring for our selves and for each other .
    Much love and blessings 💕' ugenekereje bishatse kuvuga ngo ' umwaka mushya muhire mwese, uzabemo urukundo rwinshi, kumvikana ndetse no kwitanaho. Urukundo rwinshi nimigisha myinshi.'

    Miss Shanel kandi ari mu bahanzi babatega rugoli bafashe iyambere mu kwinjira mu muziki Muri generation ya 2006, ubu Kaba atagikorera ibikorwa bya muzika ku butaka bwu Rwanda, abana numuryango we ku mugabane w'iburayi.
    Reba hano ifoto Ari kumwe numugabo we.

    Source : https://yegob.rw/mu-magambo-yuzuye-urukundo-miss-shanel-yifurije-umwaka-mushya-umugabo-we/

  • Umugore ari mugahinda gakomeye Nyuma yuko Umugabo we ateye inda nyina ndetse akaba anateganya kumugira umugore wa kabiri. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa yasangije abantu inkuru ye yakababaro Nyuma yuko umugabo we ateye Mama we inda ndetse akaba anateganya kumugira umugore wa kabiri. Umugore yasangije abantu kumbuga nkoranya mbaga inkuru ikurikira.

    Mu nkuru ye avugako yashakanye numugabo we mwiza yakundaga cyane mu mwaka wa 2009, babana neza mu mahoro ntamwiryane. Bamaranye iminsi baje kumara imyaka 2 batarabona urubyaro. Nyina wumugabowe yabokeje igitutu avugako akeneye umwuzukuru kugeza naho abwiye umugabo ngo ashake undi mugore uzamubonera akuzukiru. Gusa ibi umugabo nta gaciro yabihaye kuko yaraziko ikibazo kitari kumugore we, muganga yari yarababwiyeko ntakibazo cyubugumba bafite bazabyara ntakabuza. Nyumayigihe kera kabaye baje kubyara ubuzima burakomeza biba uburyohe. Umugore akomeza avugako byakoneje kuba byiza kugeza igihe abonye nyina ndetse numugabo we batangiye kujya bakururukana gusa akabyirengagiza. Nyuma yaje kwibukako nyina yanze kumubwira se bimutera amakenga bituma atangira kwibaza ku mubano wa nyina ndetse numugabo we. Gusa yari yaratinze kubyibazaho kuko muri iyo minsi nibwo yamenyeko nyina atwite kandi atwite inda yumugabo we. Yabajije nyina aramubwira ati ntwte inda yumugabo wawe, abajije umugabo we nawe arabimwemerera ariko kandi arenzaho ko ateganya no kumugira umugore wa kabiri.umukobwa yaguye mu kantu arinako inkuru ye irangirira hano.

    Source : https://yegob.rw/umugore-ari-mugahinda-gakomeye-nyuma-yuko-umugabo-we-ateye-inda-nyina-ndetse-akaba-anateganya-kumugira-umugore-wa-kabiri/