Category: Uncategorized

  • Wasanga nawe utabizi: reba itandukaniro ryo kurangiza no gusohora mu gihe umuntu arimo gutera akabariro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ushobora kuba nawe wibaza itandukaniro riri hagati yo gusohora no kurangiza mu gihe umuntu ari Hano rero uyu munsi tugiye gusubiza iki kibazo benshi bibazaga kandi tunakureho gushidikanya bamwe bagiraga.

    1.GUSOHORA

    Gusohora bivugwa igihe igitsina cy'umugabo kirekuye amatembabuzi afite ibara risa n'umweru w'igi ribisi kuri bamwe, ku bandi bikaba bisatira ibara ry'umweru. Aya matembabuzi twita amasohoro aba agizwe n'ururenda rukorerwa muri porositate n'izindi mvubura ndetse hakanabamo intangangabo ziba ziturutse mu mabya gusa ku bafunzwe burundu cyangwa abafite ubugumba budakira baba bafite amasohoro atarimo intanga.
    Gusohora bishobora kuba mu bihe binyuranye. Bishobora kukubaho usinziririye aribyo byitwa kwiroteraho cyangwa bikaba uri gukora imibonano mpuzabitsina, wikinisha se cyangwa ugize ikintu kigutera gusohora nk'ubwoba budasanzwe kuri bamwe.
    Ibi biba ku bagabo gusa, nta mugore usohora
    Ni byo mu ndimi z'amahanga bita ejaculation.

    2.KURANGIZA

    Kurangiza byo rero bivugwa igihe wakoraga imibonano mpuzabitsina, wikinishaga se, nuko ukumva ugeze ku ndunduro y'ibyishimo washakaga, kenshi ibi bikarangwa no kumva muri wowe ugize impinduka zidasanzwe ndetse n'uwo muri gukorana imibonano ahita abibona. Ibi uretse ku bagabo no ku bagore bibabaho aho yumva ibinezaneza bimwuzuye, ubushagarira bukamwirukanka. Bamwe bahita basakuza cyane, abandi bakitsa imitima ndetse hari n'abashinga inzara cyangwa bakarya amenyo abo bari gukorana imibonano.
    Ni orgasm mu ndimi z'amahanga

    3.NONE BITANDUKANIYE HEHE?

    Nkuko ubusobanuro dutanze hejuru bubigaragaza, gusohora no kurangiza si ibintu bimwe nubwo kenshi no kuri benshi bibera rimwe.
    Gusa kurangiza bibanziriza gusohora iyo uri gukora imibonano kuko bwa buryohe bwinshi wumva mbere yo gusohora nibwo bwitwa kurangiza. Habanza kurangiza nyuma ugasohora ariko umwanya ucamo ni muto cyane ku buryo kuri benshi bitoroshye kubitandukanya.

    Ariko nko mu kwiroteraho nijoro, habaho gusohora ariko utarangije, nkuko no kubakora imibonano inshuro nyinshi bikurikiranyije hari igihe barangiza ariko ntibasohore.

    Source : https://yegob.rw/wasanga-nawe-utabizi-reba-itandukaniro-ryo-kurangiza-no-gusohora-mu-gihe-umuntu-arimo-gutera-akabariro/

  • Nkusi Arthur yabonye umusimbura kuri Kiss FM (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Nkusi Arthur asezeye kuri Kiss FM iyi Radio yamaze gutangaza Gentil Gideon Ntirenganya nk’umusimbura we.

    Tariki ya 23 Ukuboza nibwo Nkusi Arthur yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko tariki ya 24 Ukuboza ari wo munsi wa nyuma we kuri Radio ya Kiss FM.

    Arthur Nkusi akaba yarakoranaga na Sandrine Isheja mu kiganiro cya mu gitondo cya “Kiss Breakfast”.

    Iyi radio binyuze kuri page yayo ya Facebook ikaba yamaze gutangaza ko umusimbura wa Arthur Nkusi uzajya ukorana na Isheja Sandrine Butera, banatangiranye uyu munsi ari Gentil Gedeon Ntirenganya.

    Yagize iti “Waramutse! Waramutse! Dufatanye guha ikaze Gentil Gedeon tuzajya tubana mu kiganiro Kiss Breakfast hamwe na Sandrine Isheja.”

    Gentil Gedeon ni umunyamakuru ufite uburambe mu itangazamakuru, yakoreye Radio ya KT Radio yamazeho igihe, akaba yaramenyekanye cyane mu kiganiro, “Inyanja Twogamo”.

    Gentil Gedeon yinjira muri Kiss FM ku munsi we wa mbere mu kazi

    Sandrine Isheja bagiye kujya bakorana

    Gentil na Sandrine bagiye kujya bakorana ikiganiro Kiss Breakfast

    Akazi yahise agatangira

    Ahari Arthur Nkusi ubu haje Gentil Gedeon

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nkusi-arthur-yabonye-umusimbura-kuri-kiss-fm-amafoto

  • AMAFOTO Y'UMUNSI: Umwana wa Dj Miller mu bwiza budasanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 02 Mutarama 2022 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire amafoto y'umunsi. Amafoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni aya Shani, umwana w'umukobwa wa Dj Miller, akaba ari amafoto yashyizwe hanze na Mama we (Hope Nigihozo). Ayo mafoto ni aya akurikira:

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yumunsi-umwana-wa-dj-miller-mu-bwiza-budasanzwe/

  • Diamond yatunguye mama we amukorera ibidasanzwe biramurenga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe hirya no hino ku isi abantu bakomeje kwizihiza no kwishimira iminsi intangiro z'umwaka mushya wa 2022 , umuhanzi Diamond Platinumz yatunguye umubyeyi we amugurira umukufi uhenze cyane bituma amushimagiza cyane.

    Nyina wa Diamond Platnumz Madamu Sanura Kasimu uzwi nka Mama Dangote abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram story yashyize hanze amafoto agaragaza isheni yahawe n'umuhungu we.

    Mu magambo yarengejeho yavuze ko iyi sheni yahawe n'umuhungu we umaze kumugira icyamamare ihagaze ibihumbi 48 $ aya ni miliyoni 111 Tzs arangije arenzaho amagambo amushimira.

    Source : https://yegob.rw/diamond-yatunguye-mama-we-amukorera-ibidasanzwe-biramurenga/

  • Umukobwa wasutse petroli ku mukunzi we akamutwika atitaye ku buribwe bwe, yahawe igihano gitangaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa wo muri America washinjwaga gusuka petroli ku mukunzi akamutwika atitaye ku buribwe yari afite yahanishijwe gufungwa imyaka 60.

    Gina Virgilio yari yipfutse mu maso ubwo umucamanza yasomaga imyanzuro y' urukiko ku iyicwa rya Michael Gonzalez.

    Iki cyaha cyakozwe tariki 7 Kamena 2012, ubwo Gonzalez yari yagize isabukuru y' imyaka 24. Uyu mukobwa yakoze urugendo rwa kilometero ajya kugura peterole.

    Avuyeyo yasanze umukunzi we Gonzalez asinziriye asuka peterole ku ntebe z' imifariso yari aryamyemo no ku matapi yo mu nzu arangije inzu arayitwika ayisohokamo afungiranamo umukunzi we.

    Anchorage Daily News yatangaje ko Gonzalez yakangutse avuga ngo harashyushye harashyushyuye mbere y' uko ashya agakongoka agapfa.

    Mu iburanisha uyu mukobwa yasubije ubwenge ku gihe avuga ko ibyo yakoze yabitewe no gukoresha ibiyobyabwenge agaragaza agahinda atewe n' ibyo wakoze aho yavuze ati 'Ntakibazo twari dufitanye nta n' icyo nakora ngo mugarure'

    Musaza w' uyu mukobwa mu buhamya yatangiye mu rukiko yavuze ko imyitwarire ya mushikiwe yahindutse kuva yatangira gukoresha ibiyobyabwenge ubwo yari afite imyaka 20.

    Umucamanza Wolverton yavuze ko ibyo uyu mukobwa yakoze ari icyaha cy' ubugome bw' indengakamere ati 'Nicyo cyaha cy' ubugome mburanishije kuva natangira aka kazi'.

    Uyu mukobwa yakatiwe gufungwa imyaka 99 harimo 39 y' igihano gisubitse bivuze ko uyu mukobwa azafungwa imyaka 60.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wasutse-petroli-ku-mukunzi-we-akamutwika-atitaye-ku-buribwe-bwe-yahawe-igihano-gitangaje/

  • Umugore mugufi kwisi yapfuye bitunguranye ku myaka 33. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore uzwi ku mazina ya Elif Kocaman wari atuye mu gihugu cya Turukiya biravugwako atakiri guhumeka umwuka wabazima. Amakuru avugako yafashwe nuburwayi bimutunguye hanyuma akajyanwa ku bitaro bya ICU ku wa kabiri tariki 28/12/2021.
    Uburwayi bwe bwaje gukomera ndetse araremba cyane biza no kurangira yitabye IMANA. Nkuko itangazamakuru ryo muri Turukiya ribitangaza Kocaman yazize indwara yibihaha izwi nka Pneumonia mu ndimi zamahanga.

    Kocaman yarazwiho kuba umugore mugufi kwisi, yari afite santimetero 72.6 (72.6 cm) akaba yaranahawe igihembo na Guinness world records ko yaciye agahigo ko kuba umugore mugufi kwisi.
    Reba ifoto hano ahagararanye numugabo muremure kwisi.

    Source : https://yegob.rw/umugore-mugufi-kwisi-yapfuye-bitunguranye-ku-myaka-33/

  • Transfer News : Swap deal hagati ya Manchester United na Barcelone, Aubameyang, Lloris (02/01/2022)) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya NewCastle iri mu biganiro n'ikipe ya Arsenal ku uwahoze ari captain wayo Aubameyang kuri ubu uri mu ikipe y'igihugu ya Gabon yitegura gukina igikombe cya Africa kuba yamusinyisha ku ntizanyo mu mezi atandatu asigaye harimo na option yo kumugura season irangiye. (Mirror Football)

    Ikipe ya Real Madrid biciye kuri perezida wayo Florentino Perez iri gutegura akayabo ka miliyoni mirongo ine z'amayelo bazaha Mbappe mu gihe yasinyira ikipe ya Real Madrid ku buntu mu kwa gatandatu. Biravugwa ko amasezerano ya Mbappe azaba ari imyaka 6 akazajya ahabwa miliyoni 21 z'amayelo havuyemo umusoro (ABC_Deportes)

    Ikipe ya Paris Saint Germain kuri ubu iri gukurikirana umusore wa Chelsea utijwe muri Crystal Palace Conor Gallagher kuba bamusinyisha muri uku kwa mbere ku kayao ka miliyoni 50 z'amayelo.(Sun Sport)

    Ikipe ya Newcastle iri mu biganiro na Athletico Madrid ku musore wayo Kieran Trippier kuba yasinya muri iyi kipe iri kurwana no kutamanuka muri uku kwa mbere mu minsi mike.(Sunday Telegraph)

    Tottenham iri mu biganiro na Captain wayo Hugo Lloris aho bagiye kumwongera amasezerano azamugeza mu kwa gatandatu 2023.(Fabrizio Romano)

    Mu kiganiro na SkySports, Ralf Rangnick, umutoza wa Manchester United yatangaje ko umunya Uruguay Edinson Cavani ntahantu azjya  muri uku kwa mbere nyuma y'uko hari amakipe menshi yamwifuzaga harimo Barcelone n'izindi nyinshi. (SkySports)

    Ikipe ya Barcelone na Manchester united ziri mu biganiro aho bashoora kugurana abasore bayo makipe yombi Martial na Ousmane Dembele. Biravugwa ko Ousmane Dembele yahita ajya mu ikipe ya Manchester United mu kwa mbere mu gihe Martial yatizwa muri Barcelone mu gihe cy'amezi 6.(SPORT)

    Source : https://yegob.rw/transfer-news-swap-deal-hagati-ya-manchester-united-na-barcelone-aubameyang-lloris-02-01-2022/

  • Ibyo inkumi yakoreye umusore wayihaye impano y'ikariso biteye ubwoba(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe abaturarwanda bo mu bice bitandukanye bashyashyanaga bitegura gusoza umwaka wa 2021 no kwinjira mu wa 2022, umusore wo mu Karere ka Rutsiro yahuye n'uruva gusenya nyuma yo kurumwa ururimi n'inkumi bakundana, ikaruca.

    Tariki ya 30 Ukuboza 2021 ni bwo umusore w'imyaka 26 yatanze ikirego kuri Sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, ya Gihango mu Karere ka Rutsiro arega umukobwa bakundana.

    Amakuru yamenyekanye nuko uyu musore yareze umukunzi we avuga ko ku wa 26 Ukuboza 2021 ari bwo yamurumye, akamuca ururimi. Ni nyuma yo kumuha impano yari yamushyiriye aho atuye mu Mudugudu wa Gituntu, Akagari ka Karambo, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro; akamusaba ko basomana ariko umukobwa akabyanga.

    Amakuru y'ibanze yemeza ko umuhungu yahatirije akamusoma kugeza ubwo nyamukobwa basanzwe bakundana amuciye ururimi.

    Icyo gihe bwamaze kwira umusore amusaba ko amuherekeza, bageze mu nzira ahantu hiherereye amuha impano y'ikariso yari yamuguriye hanyuma amusaba ko bakora imibonano mpuzabitsina umukobwa aranga.

    Umuhungu yaratakambye, asaba umukunzi we kumusoma na bwo umukobwa aranga, hanyuma umusore amusoma ku gahato, na we mu kumwiyaka amuruma ururimi kuko umuhungu yari yarumutamitse ruhita rucika igice cyarwo aragishaka arakibura.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE amakuru y'uyu mukobwa warumye umukunzi we, avuga ko iperereza ryatangiye.

    Yagize ati 'Ni byo koko iki kirego cyarakiriwe, iperereza riri gukorwa kugira ngo hamenyekane niba uwo mukobwa yarumye uwo mu muhungu mu rwego rwo kwitabara (self-defence) cyangwa niba yamukomerekeje ku bw'izindi mpamvu. Ikizava mw'iperereza muzakimenyeshwa'.

    Umuhungu watanze ikirego yahise yoherezwa mu Bitaro bya Murunda kugira ngo yitabweho kuko yari yakomeretse cyane.

    Src:igihe

    Source : https://yegob.rw/ibyo-inkumi-yakoreye-umusore-wayihaye-impano-yikariso-biteye-ubwobaamafoto/

  • Ibitangaje wamenya ku mugore ufite amabere manini cyane ku isi (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Anie Hawkins umugore ufite amabere manini kurusha abandi ku isi, akomoka Atlanta, Georgia ho muri leta zunze ubumwe za America.

    Uyu mudamu w'imyaka isaga 53 amaranye imyaka irenga 13 igihembo gihabwa abantu b'uduhigo tudasanzwe ku isi cyitwa Guinness World Records.

    Yakoresheje amabere rimwe yigeze kwanga nk'igikoresho kimuha amafaranga ku buryo yabashije no kwishyurira umukobwa we ishuri ryiza.

    Amabere ye yonyine apima ibiro 19, abatebya bavuga ko angana no kwikorera amakarito abiri ya divayi (two case of wine). Yigeze kubaho afite isoni zo kujya mubandi, yewe yamaze igihe kinini yumva ko adashobora gukora imibonano mpuzabitsina.

    Umwambaro we w'imbere (bras) uba ufite ubunini butandukanye n'iyindi, iyo agenda ahantu haterera asaba ubufasha bw'abandi bantu kuko we aba adashobora kubona imbere he, iyo aryamye ntashobora kubika inda kuko abangamirwa ku rwego abura umwuka.

    Igihe yari afite imyaka 9 nibwo yatangiye kwambara isutiye (bras) ndetse kuva icyo gihe ntiyashoboraga gutambuka mu muhanda ngo ntihagire umwiyenzaho.

    Anie Hawkins yavuze ko yahoranye ibibazo agira ati ' No mu mashuri abanza, aho nigaga twari dufite intebe zifatanye n'ameza bityo bigasaba ko nge ngira ibyange byihariye aho intebe yabaga itandukanye n'ameza. Ngeze mu mashuri yisumbuye nabonye umwarimu wanyitayeho ku buryo ntari nemerewe gukora imirimo y'amaboko'

    Uyu mugore uzwi ku mazina ya Norma Stitz yavuze ko kugira inshuti nziza byamufashije kumva ko nawe ari nk'abandi ariko avuga ko kugira inshuti z'abahungu, yewe no kuvugana nabo gusa byamugoye.

    Yagize ati 'Abahungu ku ishuri baterwaga isoni no kuba bari kumwe nanjye yewe nkatangira kwiyanga ndetse no kwanga umubiri wanjye. Ku muhanda abagabo bakuru ntazi barampagarikaga bakansaba ko mbereka amabere yanjye ngo bampe bombo.'

    Source : https://yegob.rw/ibitangaje-wamenya-ku-mugore-ufite-amabere-manini-cyane-ku-isi-amafoto/

  • Ifoto igaragaza ibibero bya Marina yatumye abasore barabya indimi kuri instagram – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Marina wamamaye cyane hano mu Rwanda abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto igaragaza ibibero bye. Ni ifoto yazamuye amarangamutima ya benshi higanjemo ab'igitsina gabo. Iyo foto ikurikira Marina yashyize hanze maze akayiherekesha amagambo agira ati 'Happy new to y'all my Luvies and I hope u're enjoying my new year gifts #triplesongs #villa #koroga #tuza Aaaaand don't frgt to enjoy #AGAFOTO by @philpeter250 ft all stars including me myself 😉🔥'.

    Nyuma yuko Marina ashyize hanze iyi foto, bamwe mu bafana be batangaje ibi bikurikira:

     

    Source : https://yegob.rw/ifoto-igaragaza-ibibero-bya-marina-yatumye-abasore-barabya-indimi-kuri-instagram/