Category: Uncategorized

  • Rutsiro:Umusore yaciwe ururimi n'umukobwa bivugwa ko yashakaga gusoma ku ngufu #rwanda #RwOT

    Umusore wo mu Karere ka Rutsiro yahuye n'uruva gusenya nyuma yo kurumwa ururimi n'inkumi bakundana, ikaruca.

    Tariki ya 30 Ukuboza 2021 ni bwo umusore w'imyaka 26 yatanze ikirego kuri Sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, ya Gihango mu Karere ka Rutsiro arega umukobwa bakundana.

    IGIHE dukesha iyi nkuru yavuze ko yamenye ko uyu musore yareze umukunzi we avuga ko ku wa 26 Ukuboza 2021 ari bwo yamurumye, akamuca ururimi. Ni nyuma yo kumuha impano yari yamushyiriye aho atuye mu Mudugudu wa Gituntu, Akagari ka Karambo, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro; akamusaba ko basomana ariko umukobwa akabyanga.

    Amakuru y'ibanze yemeza ko umuhungu yahatirije akamusoma kugeza ubwo nyamukobwa basanzwe bakundana amuciye ururimi.

    Icyo gihe bwamaze kwira umusore amusaba ko amuherekeza, bageze mu nzira ahantu hiherereye amuha impano y'ikariso yari yamuguriye hanyuma amusaba ko bakora imibonano mpuzabitsina umukobwa aranga.

    Umuhungu yaratakambye, asaba umukunzi we kumusoma na bwo umukobwa aranga, hanyuma umusore amusoma ku gahato, na we mu kumwiyaka amuruma ururimi kuko umuhungu yari yarumutamitse ruhita rucika igice cyarwo aragishaka arakibura.

    Amakuru IGIHE yabwiwe n'umuntu wa hafi uturanye n'uyu musore yavuze ko uwo mukobwa asanzwe arangwa no gusenga, atazwi ho ubugizi bwa nabi cyangwa uburara.

    Ati 'Niba yarumye uwo muhungu ni uko yari yamusagariye, ubwo yari yamuzanyeho ingeso mbi.'

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE amakuru y'uyu mukobwa warumye umukunzi we, avuga ko iperereza ryatangiye.

    Yagize ati 'Ni byo koko iki kirego cyarakiriwe, iperereza riri gukorwa kugira ngo hamenyekane niba uwo mukobwa yarumye uwo mu muhungu mu rwego rwo kwitabara (self-defence) cyangwa niba yamukomerekeje ku bw'izindi mpamvu. Ikizava mw'iperereza muzakimenyeshwa'.

    Umuhungu watanze ikirego yahise yoherezwa mu Bitaro bya Murunda kugira ngo yitabweho kuko yari yakomeretse cyane.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/rutsiro-umusore-yaciwe-ururimi-n-umukobwa-bivugwa-ko-yashakaga-gusoma-ku-ngufu

  • Itangazo: NGANGO MUTETERI Asiayasabye guhindura amazina akitwa NGANGO Asia NSHUTI #rwanda #RwOT

    Uwitwa NGANGO Asia MUTETERI yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa NGANGO Asia NSHUTI mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina y'uwo bashakanye.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-ngango-muteteri-asia-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-ngango-asia

  • Chorale Rangurura yakoze indirimbo ikomeza ab… – #rwanda #RwOT

    Iyi korali yasohoye iyi ndirimbo nyuma y'uko abakunzi bayo bari bamaze iminsi bayitegereje. Yasohotse mu mpera z'umwaka wa 2021, ikaba irema icyizere n'ihumure ko 'Imana ibazi mu mwaka dutangiye wa 2022'.

    Umuyobozi wa Chorale Rangurura, Kwizera Simeon yabwiye INYARWANDA ko bakoze iyi indirimbo mu rwego rwo guhumuriza abantu bahuye n'ibibazo bitandukanye mu 2021.

    Avuga ko nyuma y'iyi ndirimbo 'Humura irakuzi' mu minsi iri imbere Chorale Rangurura izasohora indi ndirimbo iri mu rurimi rw'Igiswahili.

    Chorale Rangurura ni korali y'amateka kuko ni imwe mu ma korali ya mbere yabayeho muri Kigali. Ikaba yarabanje kwitwa Chorale Gihogwe hanyuma iza kwitwa Chorale Rangurura imaze guhuzwa na Chorale ya kabiri.

    Iyi Chorale yatangiye gukora umurimo w'Imana mu 1975 itangizwa n'abaririmbyi bake, muri iyo myaka kandi umurimo w'uburirimbyi wakorwaga mu buryo butoroshye hifashishwa ibicurangisho biciriritse nk'ingoma y'uruhu, gitari ya Seche, amapendo n'ibindi….

    Kuri ubu bigaragara ko Chorale Rangurura yateye imbere mu buryo bwose. Igizwe n'abaririmbyi basaga 105 barimo urubyiruko, abagabo n'abagore ndetse n'abasheshe akanguhe.

    Ibi bituma iyi korali itera imbere mu buryo bwose kuko usangamo abantu b'ingeri zose kandi buri muntu afite impano ishobora gufasha abandi mu muhamagaro.

    Muri aba baririmbyi kandi harimo abantu bari mu ngeri zitandukanye mu rwego rw'imibereho, aha twavuga nk'abakozi ba Leta, abakorera ibigo byigenga, abikorera nk'abacuruzi, abarezi, abanyeshuri, n'abandi bakora imirimo itandukanye.

    Iyi korali yatangiye ikoresha ibyuma biciriritse ariko kugeza ubu ifite ibyuma byiza bigendanye n'igihe biyifasha kwamamaza ubutumwa mu ndirimbo.

    Aho ubu Chorale ifite ibyuma bifite agaciro ka miliyoni zisaga 20,000,000 Frw. Ibi kugira ngo babigereho byavuye ku bufatanye bwaranze abaririmbyi bituma umurimo w'Imana urushaho gutera imbere.

    Chorale Rangurura imaze gushyira hanze indirimbo z'amajwi zisaga 50 ziri kuri VOL 7, ikagira kandi indirimbo 27 z'amashusho ziri kuri Vol 2.

    Chorale Rangurura n'iyo korali ya mbere yabashije kwandika indirimbo zivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Indirimbo ya mbere ivuga kuri ayo mateka yayisohoye mu 2012 yitwa 'Never again Genocide'. Uko imyaka igenda iza iyi korali yasohoye n'izindi ndirimbo zigera kuri 7 ziririmbwa mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibi byatumye iyi korali imenyekana ahantu henshi hatandukanye kuko yagiye itumirwa cyane ngo itambutse ubu butumwa buhumuriza Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka.

    Iyi korali ifite intego yo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, aho kuri ubu yatangiye no guhanga indirimo zo mu ndimi z'amahanga.


    Chorale Rangurura yasohoye amashusho y'indirimbo yabo bise “Humura irakuzi” 

    Iyi korali igizwe n'abaririmbyi basaga 105 ikagira ibyuma bifite agaciro k'amafaranga arenga miliyoni 20 Frw Iyi korali ivuga ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo guhumuriza abahuye n'ibibazo bitandukanye mu 2021

    Chorale Rangurura yabaye iya mbere yabashije kwandika indirimo zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Kimwe mu bikoresho by'umuziki bigendanye n'igihe Chorale Rangurura itunze
    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HUMURA IRAKUZI' YA CHORALE RANGURURA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113100/chorale-rangurura-yakoze-indirimbo-ikomeza-abashaririwe-numwaka-wa-2021-video-113100.html

  • Uruvange rushya rwa Corona N’ibicurane Rwiswe “Flurona” Rwagaragaye Muri Israel #Rwanda #RwOT

    Unvaccinated pregnant woman infected with both viruses is released from hospital in good condition; health officials say there may be many similar cases

    Health care workers take test samples in COVID-19 testing complex in Ma'ale Adumim, on December 30, 2021. (Yonatan Sindel/Flash90)

    Health care workers take test samples in COVID-19 testing complex in Ma’ale Adumim, on December 30, 2021. (Yonatan Sindel/Flash90)

    Israel confirmed its first case of an individual infected with both the seasonal flu and COVID-19 at the same time, authorities said on Thursday.

    The two infections were found in an unvaccinated pregnant woman who had mild symptoms, Beilinson Hospital in Petah Tikva said.

    Some reports suggested this marked the first such dual case in the world, but reports of patients with both flu and COVID-19 surfaced in the US as early as spring 2020.

    Israel has seen a spike in flu cases in recent weeks, with close to 2,000 people hospitalized amid fears of a “twindemic” of the two diseases. The term refers to fears large numbers of flu cases and COVID-19 cases could overwhelm hospitals, not that many individuals will be infected with both viruses at once.

    Last winter those fears were not realized when COVID-19 restrictions largely stamped out flu cases. However, this year has proven different.

    Source : https://www.timesofisrael.com/flurona-israel-records-its-first-case-of-patient-with-covid-and-flu-at-same-time/

  • Ese The Ben yaba agiye gukuraho agahigo ka Me… – #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu indirimbo y’umunyarwanda imaze kurebwa inshuro nyinshi mu gihe gito kuri Youtube ni My Vow y’umuhanzi Ngabo Medard ‘Meddy’, aho yarebwe na miliyoni mu gihe cy'amasaha atagera kuri 48 dore ko mu masaha 24 yari imaze kurebwa n'ibihumbi 600.

    Nyuma y'iyi ndirimbo havuzwe byinshi birimo kugura views nyamara Meddy we yagaragaje ko byose ari ukubera Imana ati:'Imana yabaye iyo kwizerwa ibihe byose.' Abandi nabo bagaragaza ko akeza kigura, kugeza ubu iyi ndirimbo imaze kurebwa na miliyoni 11 [11,419,960views].   

    Kuva icyo gihe kugeza ubu benshi bagerageje gukoresha ubundi buryo ngo barebe ko bakuraho aka gahigo ariko bigenda byanga, nka Bruce Melodie wihuje na Khaligraph umwe mu baraperi ba mbere mu karere k'ibiyaga bigari gusa birangira nta gishya kibaye.

    Uretse kuba hari iyaca aka gahigo mu gihe cy'umunsi byanze no mu kwezi, urugera nk’indirimbo Papa Cyangwe yifashishijemo Social Mula yari yaciye ibintu mbere yuko isohoka ndetse benshi batekerezaga ko ishobora gukuraho agahigo ka My Vow byarangiye itarebwe nkuko byari byitezwe.

    Iyi ndirimbo ubu imaze kurebwa n’abantu miliyoni 1.3 [1,302,369views] kuva yajya hanze kuwa 21 Kanama 2021. Kuri ubu The Ben uri mu bahanzi b'inkingi mwubatsi z'umuziki wa kizungu mu Rwanda yashyize hanze indirimbo iri kuri Album agiye gushyira hanze.

    Iyi ndirimbo ikaba ifite umwihariko wo kuba yayikoranye n'umuhanzi uyoboye ibikorwa by'umuziki w'Akarere k'Ibiyagabigari akaba ari n’umwe mu ba mbere muri Afurika unafite agahigo ko kuba indirimbo ye Waah yakoranye na Koffi Olomide ariyo yarebwe inshuro nyinshi mu gihe gito muri Afurika ikaba yaranashyizwe kuri Channel y’uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane muri Afurika.

    Indirimbo Waah ikaba mu masaha 8 yonyine yari imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 1 ihita ikuraho agahigo kari gafitwe na Davido mu ndirimbo 'Fem' yaciye agahigo ko kurebwa na miliyoni 1 mu masaha 9.

    Igitegerejwe akaba ari ukureba niba The Ben kubufatanye na Diamond Platnumz bagiye gukuraho agahigo gafitwe na Meddy mu ndirimbo yagiye hanze ku isaha ya saa yine z’igitondo zo kuri iki cyumweru triki ya 02 Mutarama 2022, ikaba yasohotse mu buryo bw’amajwi amashusho nayo akaba ategerejwe mu gihe cya vuba cyane.

    The Ben yashyize hanze indirimbo Why yakoranye na Diamond Platnumz bikomeje kwibazwa niba yaba igiye guhindura amateka y’abahanzi nyarwanda kuri Youtube

    My Vow ya Meddy niyo yarebwe inshuro nyinshi mu gihe gito kugeza ubu mu mateka y’umuziki nyarwanda kuri Youtube

    The Ben yashyize ‘Why’ hanze mu gihe yitegura gusohora Album 

    Bruce Melodie witegura gushyira indirimbo hanze yakoranye na Harmonize iyo yakoranye na Khaligraph nta mpinduka yatanze mu muziki nyarwanda zirenze by’umwihariko kuri Youtube

    KANDA HANO WUMVE WHY YA THE BEN NA DIAMOND

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE SAWA SAWA YA BRUCE MELODIE NA KHALIGRAPHY

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE BAMBE YA PAPA CYANGWE NA SOCIAL MULLA

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE MY VOW YA MEDDY 

    “>


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113096/ese-the-ben-yaba-agiye-gukuraho-agahigo-ka-meddy-kuri-youtube-bruce-melodie-we-yakozeho-ar-113096.html

  • Kamonyi-Runda: Ikirombe cyagwiriye abantu bane umwe ahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Ikirombe gicukurwamo amabuye asanzwe yubakishwa giherereye ahazwi nko mu Kibaya, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi kuri iki cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022, cyagwiriye abagabo bane, umwe muri bo ahita yitaba Imana mu gihe abandi batatu bakometse bajyanywe kwa muganga.

    Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Runda yemereye intyoza.com ko aya makuru y'ikirombe cyagwiriye abantu ari impamo. Avuga ko uko ari bane cyabagwiriye, umwe akaba ariwe uhita yitaba Imana mu gihe abandi batatu bakomeretse.

    Gitifu Mwizerwa, avuga ko bose uko ari bane bakuwe mu kirombe. Ko batatu bakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo bitabweho, mu gihe kandi uyu cyahitanye nawe umurambo we wajyanywe kuri ibi bitaro bya Rukoma.

    Amakuru agera ku intyoza.com ni ay'uko iki kirombe cyagwiriye aba bantu mu masaha ya mbere ya saa sita. Ni icy'uwitwa Muhozi Anastase, bikaba bivugwa ko akorera ku cyangombwa cya Kampuni imwe ikora iby'ubucukuzi. Amakuru anavuga ko batari bameranye neza, aho hari n'ubwo mu minsi ishize bari hafi gutandukana. Gusa na none ngo amakuru nyayo y'ukuri nyako kutamenyekanye ashobora kuza kujya hanze ku bijyanye n'ibyangombwa n'imikorere hatagize ikibyitambika, cyane ko RIB na Polisi bahageze.

    Iby'iki kirombe, bibaye mu gihe ikindi kirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro mu Murenge wa Rukoma ho muri aka karere giherutse kugwira umuntu tariki 23 Ukuboza 2021, aho bamushakishije iminsi irenga itandatu bataramubona, ubu bikaba bisa nk'aho kumushakisha byabaye bihagaze kubera ko n'imiterere y'umusozi yashoboraga guteza ibindi bibazo kubari mu gikorwa cyo kumushakisha.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-runda-ikirombe-cyagwiriye-abantu-bane-umwe-ahasiga-ubuzima/

  • Marina yinjiye mu 2022 asohora indirimbo esha… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Mutarama 2022, nibwo Marina yasohoye indirimbo eshatu 'Tuza', 'Villa' ndetse na 'Koroga'.

    Umuyobozi w'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya The Mane, Mupende Ramadhan [Bad Rama] yabwiye INYARWANDA ko izi ndirimbo zakabaye zarasohotse mu 2021 ariko zitinda biturutse ku kuba uyu muhanzikazi hari imishinga y'indirimbo afitanye n'abandi yabanje gukoraho.

    Uyu mushoramari ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihe, avuga ko bageze ku mwanzuro wo gusohora izi ndirimbo mu ntangiriro za 2022 mu rwego rwo kwifuriza abantu umwaka mushya muhire.

    Ati 'Izi ndirimbo zagombaga gusohoka mu mwaka wa 2021 ariko kubera guhinduka nko gukorana n'abandi bahanzi n'ibindi bigatuma zibashaka gusigara. Rero dufata umwanzuro wo kuzitanga ku mwaka zigasoza umwaka zitangira undi.'

    Bad Rama avuga ko amashusho y'indirimbo 'Villa' ari yo bazabanza gusohora kuko yamaze gukorwa.

    Mu 2021, Marina yashyize imbaraga mu gukorana indirimbo n'abandi bahanzi aho ijwi rye ryumvikana mu ndirimbo nka 'Bimpame' yakoranye na Dj Phil Peter, 'Urugo ruhire' yakoranye na Yvan Muzik bavuzwe mu rukundo n'izindi zakunzwe mu buryo bukomeye.

    Uyu muhanzikazi kandi yaririmbye mu iserukiramuco rya 'Iwacu Muzika' ryabereye kuri Televiziyo y'u Rwanda mu rwego rwo guhangana na Covid-19.

    Ni umwaka kandi wasize uyu mukobwa w'i Rwamagana asinye amasezerano ya mbere yo kwamamaza ikigo cy'ubucuruzi.


    Umuhanzikazi Marina yasohoye indirimbo eshatu mu rwego rwo kwifuriza abakunzi be umwaka mushya wa 2022 

    Izi ndirimbo eshatu zatinze gusohoka bitewe n'imishinga y'indirimbo Marina yakoranye n'abandi bahanzi

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'TUZA' YA MARINA

    “>
    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'VILLA' YA MARINA

    “>
    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KOROGA' YA MARINA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113099/marina-yinjiye-mu-2022-asohora-indirimbo-eshatu-zatindijwe-no-gukorana-nabandi-113099.html

  • Ibyo Miss Ingabire Habibah yabwiwe n'abafana be ku isabukuru ye y'amavuko (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Ingabire Habibah wabaye Miss Supranational 2017 yaretswe urukundo rukomeye n'abafana be batari bake ubwo yizihizaga isabukuru ye y'amavuko .

    Miss Habibah ukundwa na benshi kuri instagram,yagize isabukuru y'amavuko kuri uyu gatandatu tariki 01 Mutarama 2022 maze abafana be bamwifuriza umugisha, amahoro n'ibyiza byose mu mwaka mushya atangiye.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-miss-ingabire-habibah-yabwiwe-nabafana-be-ku-isabukuru-ye-yamavuko-amafoto/

  • Umwaka wa 2021 usize ayahe makuru mu myidagaduro y’u Rwanda? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2021 waje usanga Isi ndetse n’u Rwanda biri mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 ndetse no kuzanzahura ibikorwa by’imyidagaduro gahoro gahoro nyuma y’igihe kirekire byarahagaze.

    Duhereye ku bitarabaye byiza mu matwi ya benshi bakurikirana imyidagaduro mu Rwanda, biragoye kuzibagirwa ko muri 2021 aribwo Tuyishime Joshua wamenyekanye mu itsinda rya Tuff Gang nka Jay Polly wari umwe mu bikomerezwa mu njyana ya Hip Hop yatabarutse ndetse na Habineza Joseph wari uzwi ku kazina ka 'Joe’ wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo ndetse akaba n’inshuti magara ya benshi cyane cyane urubyiruko.

    Mu bindi byagiye bivugwa cyane harimo abahanzi ndetse n’abandi babarizwa mu bijyanye n’imyidagaduro byagiye binanira kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bikarangira batawe muri yombi. Aha twagaruka cyane ku muhanzi nka K8 wari usanzwe utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abantu benshi bakamenya ko ari mu Rwanda ari uko ari kwerekanwa we na King James ndetse na Shaddy Boo bari mu Ntara y’Iburengerazuba.

    Abahanzi nka Social Mula, Khalfan, Ariel Wayz, Jay Polly mbere y’uko yitaba Imana ndetse n’abandi batandukanye, basabwe gutanga ibisobanuro ku mpamvu batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Tukiri ku ifungwa n’ifungurwa, inkuru y’umukobwa witwa Kayesu Shalon wamenyekanye nka Shazz byaje kuvugwa ko yafashwe ku ngufu maze bamwe mu bakurikiranwaga batabwa muri yombi barimo amazina azwi mu muziki nka Davis D, Kevin Kade ndetse n’umufotozi Thierry bakorwaho iperereza gusa nyuma y’igihe biza kugaragara ko ari abere icyaha bagihanagurwaho basohoka muri gereza.

    Isezera ry’abari abahanzi ndetse n’umujyanama mu nzu (label) ifasha abahanzi yitwa The Mane na byo biri mu byavugishije benshi muri 2021. Mu kwezi kwa Mata nibwo uwari umujyanama w’iyi nzu ifasha abahanzi Aristide yandikiye umuyobozi we Bad Rama amumenyesha ko batagikomezanyije, bityo bidaciye kabiri Queen Cha na we aba yanditse indi baruwa ihagarika amasezerano yari afitanye n’iyi nzu akurikirwa na Marina nubwo we yaje kugera igihe akisubiraho akagaruka. Umuhanzi Calvin Mbanda we yari asanzwe akora nta masezerano afitanye n’iyi nzu mu gihe Safi Madiba na Jay Polly na bo babarizwaga muri iyi nzu ya The Mane, umwaka wa 2020 wasize batakiyibarizwamo.

    Tuvuye ku bitaragenze neza muri 2021 hari n’ibindi byinshi byo kwishimirwa bisize amateka atibagirana mu myidagaduro yo mu Rwanda. Ku itariki ya 22 Gicurasi 2021 nibwo umuhanzi Ngabo Medard Jobel wamenyekanye cyane mu muziki nka Meddy yasezeye ku busiribateri yambikana impeta y’umubano na Mimi bari bamaze igihe bakundana. Ku rundi ruhande n’ubwo mugenzi we The Ben atarongoye ariko birasa n’aho ari ho bigana kuko yambitse impeta Uwicyeza Pamella amusaba ko yamubera umufasha undi na we arabimwemerera. Ku wa 17 Ukwakira 2021 nibwo aba bombi bashyize amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga berekana ko bamaze kwemeranywa kubana nk’umugabo n’umugore.

    Usibye kuba hari abagaragaje ko bahagaze neza mu rukundo, ariko hari n’abandi umubano wabo wagiye uvugwa ariko bidaciye kabiri hakumvikana inkuru z’uko batagifitanye umubano wihariye. Aha twavuga nk’urukundo rw’abahanzi Ariel Wayz na Juno Kizigenza batunguranye mu butumwa bandikaga, amafoto n’amashusho bashyiraga ahagaragara abagaragaza nk’abakundana bya nyabyo, ndetse babihamya babinyujije mu ndirimbo zakunzwe n’abatari bake, bamwe bavuga ko babona banaberanye, ariko kuri ubu bakaba bagaragaza ko urukundo hagati yabo rwayoyotse. Icyakora hari abatekereza ko ibi bakoze byo gukundana no gushwana byaba ari ibyo baba barateguye kugira ngo bakomeze kuvugwa no kwamamara.

    Ku rundi ruhande, umwaka wa 2021 usize abakunzi b’inzu 'Ibisumizi’ ifasha abahanzi ndetse na studio by’umuhanzi Riderman wazamuye abahanzi barimo Social Mula, Queen Cha na Ama G The Black igarutse mu gihe abakunzi b’Itsinda rya Active uyu mwaka usize bakuyeho urujijo ku hazaza habo nk’itsinda kuko bongeye gusubirana nyuma y’imyaka 3 nta gakuru kabo nk’itsinda ndetse amakuru menshi ahamya ko batandukanye.

    Mu bahagaze neza muri uyu mwaka barimo Bruce Melodie wagize ibihe byiza muri
    muzika ndetse ari nako ayibyazamo amafaranga, asinya amasezerano y’imikoranire y’amafaranga atari yarigeze abaho mu mateka ya muzika nyarwanda n’ubwo bamwe bahindukira bakemeza ko habamo no gukabya ku yo aba yasinyiye ari bya bindi byo kugira ngo akomeze avugwe.

    Icyizere cy’abakunda ibitaramo mu ntangiriro z’Ugushyingo cyarazamutse aho ibikorwa bimwe na bimwe byagiye bikomorerwa bitewe no kugabanuka bw’ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19. Ku ikubitiro, tariki 6 Ugushyingo 2021, Bruce Melodie wizihizaga imyaka 10 amaze mu muziki yakoze igitaramo cyitabiriwe ku bwinshi, akurikirwa n’abahanzi bo muri Nigeria barimo Omah Lay na Rema nyuma yaho itsinda rya Symphony ritumira Ric Hassani washimishije abakunzi ba muzika ye bari mu Rwanda.

    Muri icyo gihe ni nabwo habaga igitaramo gikomeye cy’umuhanzi Koffi Olomide utaravuzweho rumwe, dore ko mbere y’icyo gitaramo hari benshi bari bacyamaganye kuko bavugaga ko Koffi Olomide avugwaho guhohotera abagore n’abakobwa.

    Ibitaramo binini byasojwe n’igitaramo cya Chorale de Kigali, nyuma yacyo ibindi byinshi byari byateguwe mu mpera z’umwaka mu rwego rwo kwizihiza Noheli n’Ubunani birasubikwa, mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya bwa Omicron bwari bumaze kugaragaza ubukana hirya no hino ku Isi n’u Rwanda rurimo.

    Mu mwaka wa 2021 kandi hari imvugo zakunze gukoreshwa mu buryo bwo kwidagadura cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo #Ntagikwe, #SafariNyubaha, #Cano, #InyogoYe, #Kabaye n’izindi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/umwaka-wa-2021-usize-ayahe-makuru-mu-myidagaduro-y-u-rwanda

  • Ca ukubiri n'aya mafunguro niba udashaka kugira umubyibuho ukabije. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amafunguro atagomba kukugerera mu nda niba ushaka gutakaza ibiro ntugire umubyibuho ukabije:

    1.Amafiriti

    Abenshi iyo bavuze ifiriti bahita bumva iy'ibirayi. Nyamara ibyo kurya byose bitetswe mu mavuta gusa nta mazi, byitwa ifiriti. Yaba iy'intoryi cyangwa amashu, yaba iy'amateke cyangwa karoti, cyangwa iy'inyama, ifiriti zose usabwa guca ukubiri nazo niba ufite gahunda yo kugabanya ibiro byawe.

    Aho kurya amafiriti, ahubwo yoboka ibitogosheje mu mazi n'ibibisi kuko nibyo bizagukuramo ibinure bigufashe kugabanya ibiro.

    2.Inyama zitukura

    Inyama zitukura nubwo zo atari mbi nk'amafiriti, ariko nazo kuzirya byongera ibinure aho kubigabanya. Zikungahaye ku binure bityo zongera ubwinshi bwa calories muri wowe. Nubwo ukeneye poroteyine ariko wazikura ahandi hatari mu nyama zitukura, nko mu nyama z'umweru cyangwa se ibikomoka mu nyanja no mu bishyimbo na tofu.

    3.Ibinyampeke byanyuze mu ruganda n'ibyongewemo isukari

    Ibinyampeke byanyuze mu ruganda twavuga ifarini y'ingano, umuceri w'umweru, injugu, za spagethi na macaroni n'ibindi bikomoka ku binyampeke biba byanyujijwe mu nganda nk'imigati, amandazi n'ibindi. Imigati wakoresha iy'ikigina ndetse n'ifarini ukayisimbuza ifu y'ingano n'izindi mpeke zuzuye.

    4.Ibikomoka ku nyama

    Ibikomoka ku nyama tuvuga hano ni ibindi bitunganywa bivuye mu nyama harimo za bacon, sosiso, hot dogs n'ibindi.

    Ibi uretse kuba bikungahaye ku binure binongerwamo sodium kugira ngo bibashe kubikwa igihe kirekire. Iyi sodium iyo ibaye nyinshi mu mubiri ituma udasohora amazi, maze uretse kwiyongera kw'ibiro bikaba byanagutera kwiyongera k'umuvuduko w'amaraso.

    Urugero ni uko agace ka sosiso kaba karimo 75calories, garama 6 z'ibinure na 187mg za sodium.

    5.Ibyo kunywa bya soda na byeri

    Ibyo kunywa bya soda bibonekamo amasukari menshi kandi atandukanye na za calories nyinshi ku buryo niba ushaka gutakaza ibiro atagakwiye kukugerera ku meza. Inzoga za byeri nazo zimenyerewe ku izina rya rufuro zikaba ziri mu byongera ibinure cyane cyane byo ku nda kuko zituma isukari umubiri winjije uyihinduramo ibinure.

    Urugero ni uko ubwoko bumwe bwa soda usanga icupa ryayo rimwe ririmo 150 calories na 40g z'isukari.

    Niba ushaka kuryoherwa n'ibyo unywa washyiramo ubuki, uretse ko ubusanzwe amazi arimo indimu niyo aba ari meza ku wifuza gutakaza ibiro, aba afite akaryohe.

    Source : https://yegob.rw/ca-ukubiri-naya-mafunguro-niba-udashaka-kugira-umubyibuho-ukabije/