Category: Uncategorized

  • Amavubi yakoze imyiteguro ya nyuma yo kwitegura guhangana na Guinea #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 02 Mutarama 2022, Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma yo kwitegura ikipe ya Syli National ya Guinea barakina umukino wa mbere wa gicuti ubera kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Mbere saa Kumi.

    Abakinnyi barimo Joeffrey Rene Assouman usanzwe ukinira Hillerødfodbold muri Danemark, wahamagawe bwa mbere mu Ikipe y'Igihugu,nawe yakoze imyitozo.

    Uretse Mugenzi Cédric utagaragara mu bakinnyi b'Amavubi bari mu myitozo kubera imvune yagize mu mukino w'umunsi wa 11 wa Shampiyona,abandi bahamagawe bakoze imyitozo kuri iki cyumweru.

    Manishimwe Djabel yagize imvune idakanganye mu myitozo yo ku Cyumweru, ariko nta cyemezo kirafatwa niba ashobora gukina kuri uyu wa Mbere mu mukino utangira saa Kumi kuri Stade Amahoro.

    Nyuma y'uyu mukino wo kuri uyu wa Mbere, Amavubi azakina na Syli National undi mukino wa gicuti tariki ya 6 Mutarama 2022 na bwo kuri Stade Amahoro.

    Imikino yombi igamije gufasha Ikipe y'Igihugu ya Guinea kwitegura neza imikino y'Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun hagati ya tariki ya 9 Mutarama n'iya 6 Gashyantare 2022.

    Guinea irakina umukino wo kuri uyu wa Mbere itari kumwe na Naby Keïta waraye ugaragaye mu mukino Liverpool yanganyijemo na Chelsea ibitego 2-2, iri mu Itsinda B hamwe na Sénégal, Zimbabwe na Malawi.

    Icyakora nyuma y'uwo mukino wabahuje na Chelsea, Naby Keita yahise afata indege yihariye igomba kumugeza i Kanombe agasanga bagenzi be mu mwiherero kuri uyu wa Mbere.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yakoze-imyiteguro-ya-nyuma-yo-kwitegura-guhangana-na-guinea

  • The Ben n’umukunzi we Pamela baririmbiranye indirimbo 'Why’ yakoranye na Diamond #rwanda #RwOT

    Mu mashusho The Ben yasangije abamukurikira kuri Instagram, yari kumwe n’umukunzi we Uwicyeza Pamela, baririmba indirimbo 'Why’ uyu muhanzi yakoranye na Diamond Platnumz.

    Ni indirimbo yasohotse ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 3 Mutarama 2022, ikaba yakiranywe na yombi n’abakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko abakunzi ba The Ben.

    Mu mashusho yasangije abakunzi be, The Ben yari kumwe n’umukunzi we Pamela maze baririmba igitero cya mbere cy’iyi ndirimbo, aho umwe yaririmbiraga undi.

    Pamela ni we wabanje mu ijwi ryiza maze agira ati 'Ese uzahaguma, mbwira, urukundo rwanjye ruzaba ruhagije kugeza ku mpera z’ibihe?'

    The Ben yahise amwakira akomeza agira ati 'Ni iki mu by’ukuri kiguteye ubwoba? Nzakurinda buri munsi. Nzarinda umutima wawe, yeah yeah'.

    Why, indirimbo ya The Ben yakoranye na Diamond Platnumz ikaba yarasohotse mu buryo bw’amajiwi ariko ifite amashusho y’amagambo (Audio & Lyrics Video), kuri YouTube ikaba imaze kurebwa n’ibihumbi 517.

    Pamela na The Ben baririmbiranye ‘Why’ indirimbo yakoranye na Diamond Platnumz

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-n-umukunzi-we-pamela-baririmbiranye-indirimbo-why-yakoranye-na-diamond

  • Kenya: Abantu 6 baguye mu gitero bikekwa ko cyakozwe na Al-Shabaab #rwanda #RwOT

    Abantu batandatu baguye mu gitero mu Karere ka Lamu kari mu Majyepfo ya Kenya ku mupaka na Somalia, igitero bikekwa ko cyagabwe n'umutwe w'iterabwoba ugendera ku matwara akaze ya kisilamu wa Al-Shabaab, nubwo abaturage batabyemera gutyo kuko cyakoreshejwemo intwaro gakondo nk'imihoro kandi Al-Shabab ikoresha imbunda.

    Ibinyamakuru byo muri Kenya n'ibyo ku rwego mpuzamahanga byanditse ko abaturage bose 6 bapfuye ari abo mu gace ka Widhu.

    Ibiro ntaramakuru by'abafaransa AFP byanditse ko umuyobozi w'ako gace Irungu Macharia yabitangarije ko icyo gitero cyagabwe byanze bikunze n'umutwe wa Al-Shabaab.

    Abandi baturage benshi bakomerekeye muri iki gitero cyagabwe mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 3 Mutarama 2022, Inzu nyinshi nazo zatwitswe byose bikozwe n'aba barwanyi bari bitwaje intwaro, zirimo n'iza gakondo nk'imipanga byatumye abaturage bibaza abo bantu abo aribo.

    Nubwo hari ibinyamakuru byegetse iki gitero kuri Al-Shabaab, hari abaturage babwiye Nation Africa,  ko iki gitero gishobora kuba gifitanye isano n'amakimbirane ya politiki ari muri ako gace.

    Umwe muri aba baturage yibajijie ukuntu intagondwa za Al-Shabaab zakoresha imipanga kandi bazizi neza ko zikoresha imbunda, avuga ko ahubwo byose bifitanye isano n'ibibazo bya politiki biri muri ako gace ka Lamu Mpeketoni bigendeye ku baturage bayo.

    Uyu muturage yasabye Polisi gukora iperereza kuri ubu bwicanyi.

    Umuyobozi  wa Polisi muri aka gace ka Lamu Moses Mureithi, yemeje urupfu rw'aba bantu 6 anizeza kuza gutanga amakuru yimbitse ku byabaye.

    Yongeyeho ko bakibarura Inzu zatwitswe, abakomeretse nyuma bakaza gusangiza ayo makuru kandi bazengurutse ako gace mu guhiga bukware abagabye ibyo bitero.

    Muri Kamena  umwaka wa 2014, abantu bagera kuri 60 biciwe mu bitero muri aka gace ka Mpeketoni no mu nkengero zako.

    Ni igitero cyegetswe kuri Al-Shabaab ariko nyuma y'iperereza byaje kugaragara ko ari ibitero byateguwe n'abanyapolitiki bo muri ako gace bakoresha amabandi.

    Mu bapfuye umwe yarashwe abandi bamwe baratwikwa.

    The post Kenya: Abantu 6 baguye mu gitero bikekwa ko cyakozwe na Al-Shabaab appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/01/03/kenya-abantu-6-baguye-mu-gitero-bikekwa-ko-cyakozwe-na-al-shabaab/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-abantu-6-baguye-mu-gitero-bikekwa-ko-cyakozwe-na-al-shabaab

  • Ni ibyishimo ku mukinnyi Biramahire Abeddy n’umukunzi we #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa AS Kigali, Biramahire Abeddy we n’umukunzi we basoje umwaka mu byishimo byinshi ni nyuma y’uko bibarutse imfura yabo.

    Biramahire Christophe Abeddy akaba yarabyaranye n’umukunzi we Vanessa Kagame bamaze igihe kinini bakundana.

    Bakaba baribarutse umuhungu, amaze ukwezi kurenga gato avutse kuko yavutse tariki ya 25 Ugushyingo 2021.

    Mu minsi ishize ubwo Biramahire yaganiraha n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko we na Vanessa bamaze igihe kinini bakundana, ndetse bakaba barahuye ari kumwe n’inshuti ye.

    Ati 'hashize igihe kinini cyane, umbabarire sindi bukubwire ngo ni imyaka iyi n’iyi ariko hashize igihe kinini. Bwa mbere duhura twahuriye Kacyiru, yari kumwe n’umushuti we dutangira kuvugana ubwo. Twarahuye turashimana, birikora ubundi biriya ni ibintu umuntu adahatiriza, rero sinakubwira ngo namukundiye iki, byarikoze.'

    Uyu mukinnyi yavuze ko kandi uyu mukobwa ari umukobwa ukunda kumutungura kandi buri kimwe amukorera kimushimisha, avuga ko anatekereza kuba yakora ubukwe akamushyira mu rugo bakabana, igihe basigaje ku Isi bakakimarana.

    Abeddy ateruye imfura ye

    Vanessa Kagame umukunzi wa Abeddy babyaranye

    Biramahire Abeddy yamaze kubyara imfura ye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-ibyishimo-ku-mukinnyi-biramahire-abeddy-n-umukunzi-we

  • USA: Konti ya Depite Marjorie yahagaritswe kuri Twitter kubera amakuru atari ukuri yatangaga kuri Covid #rwanda #RwOT

    Twitter yahagaritse konti bwite ya Depite wo muri Amerika Marjorie Taylor Greene kubera gukomeza guhonyora amategeko yayo abuza gukwirakwiza ku bushake amakuru atari ukuri kuri coronavirus.

    Iki gihano cyafatiwe uyu Depite wo mu ishyaka ry'abarepubulikani, kijyanye n'uburyo bwayo bw'igihano buzwi nka 'strike', bushakisha ubutumwa bujyanye n'iyi virusi bushobora guteza ibyago.

    Mbere yaho, iyi kompanyi y'ikoranabuhanga yari yarahagaritse inshuro enye uyu Depite uhagarariye leta ya Georgia.

    Depite Greene yavuze ko ihagarikwa rye ryerekanye ko iyi kompanyi ari 'umwanzi w'Amerika'.

    Mu itangazo rirerire yashyize ku rubuga nkoranyambaga Telegram, uyu mugore w'imyaka 47 yavuze ko 'imbuga nkoranyambaga ntizishobora kubuza ukuri gukwirakwira henshi', ashinja Twitter gufasha abanzi atavuze mu 'mpinduramatwara ya gikomunisiti'.

    Konti ye nka Depite, abakozi be bigaragara ko atari kenshi bayitangazaho, yo iracyakora.

    Kumuhagarika kuri Twitter bibaye nyuma yuko ku wa gatandatu atangaje, bitari ukuri, ko hari 'umubare munini cyane w'impfu mu bakingiwe Covid' muri Amerika.

    Mu itangazo yahaye BBC, umuvugizi wa Twitter yavuze ko Depite Greene yaciwe kuri uru rubuga kubera 'gukomeza' guhonyora amategeko ajyanye na gahunda yayo yo kurwanya amakuru ayobya kuri coronavirus, ateganya kwihaniza inshuro enye harimo no guhagarikwa kuri uru rubuga mu buryo butandukanye, mbere yo gucibwa ku rubuga bya burundu.

    Mu kwezi kwa munani, uru rubuga nkoranyambaga rwari rwaramwihanije ku nshuro ya kane nyuma yuko atangaje ibitari ukuri ko inkingo za coronavirus zarimo 'kunanirwa', agasaba abashinzwe kwemeza ikoreshwa ryazo mu gihugu kutagira izindi nkingo baha uburenganzira bwo gukoreshwa.

    Umuvugizi wa Twitter yagize ati: 'Twarabisobanuye neza ko, bijyanye n'uburyo bwacu bw'amategeko ajyanye n'iyi ngamba, tuzahagarika burundu konti zikomeza guhonyora iyi ngamba'.

    Kuva yatorwa mu mwaka wa 2020, Depite Greene amaze kuba umwe mu banyapolitiki bo muri Amerika bateza impaka zikomeye.

    Amaze igihe ashyigikira bikomeye ibivugwa bidafitiwe gihamya n'uwahoze ari Perezida w'Amerika Donald Trump ko amatora ya perezida yo mu 2020 yabayemo uburiganya, ndetse mu gihe gishize byavuzwe ko hari aho ahuriye n'itsinda QAnon rikwirakwiza ibivugwa bitari ukuri.

    Nubwo Amerika ikomeje kugorwa no guhagarika icyorezo cya coronavirus, kimaze kwica abantu barenga 825,000 muri iki gihugu, we yakomeje kurwanya bikomeye ingamba zigamije guhangana n'iyi virusi.

    Akunze gushidikanya ku kamaro k'inkingo, kandi mu nteko ishingamategeko yagiye acibwa amande ajyanye no kwanga gukurikiza ingamba zo kwirinda coronavirus, zirimo n'izijyanye no kwambara agapfukamunwa mu nteko.

    The post USA: Konti ya Depite Marjorie yahagaritswe kuri Twitter kubera amakuru atari ukuri yatangaga kuri Covid appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/01/03/usa-konti-ya-depite-marjorie-yahagaritswe-kuri-twitter-kubera-amakuru-atari-ukuri-yatangaga-kuri-covid/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=usa-konti-ya-depite-marjorie-yahagaritswe-kuri-twitter-kubera-amakuru-atari-ukuri-yatangaga-kuri-covid

  • Ubujura bwihariye 32.1% by'ibyaha byakozwe mu myaka 3 ishize-RIB #rwanda #RwOT

    Icyaha cy'ubujura gikomeje kuza ku isonga mu byaha bikorerwa ku butaka  bw'u Rwanda,  kuko cyihariye 32.1%  by'ibyaha byakozwe kuva mu mwaka wa 2019 kugeza mu mwaka wa 2021, nk'uko bigaragara muri raporo y'ibyaha byagenjejwe na RIB muri iyo myaka.

    Imibare y'ibyaha by'ubujura Urwego rw'Ubugenzacyaha rwagenjeje mu myaka itatu ishize, igaragaza ko icyaha cy'ubujura cyakomeje kuza imbere mu byaha bikorerwa mu Rwanda, kandi iyo mibare igaragaza ko cyagiye kiyongera muri icyo gihe.

    Urwego RIB rugaragaza ko mu mwaka wa 2019 rwagenjeje ibyaha by'ubujura 19.955 mu mwaka wa 2020.

    Ibyo byaha by'ubujura RIB yagenjeje byariyongereye kuko byageze ku 20.798 mu gihe uwa 2021 byakomeje kuzamuka  kuko byabaye 22.353.

    Bamwe mu baturage hirya no hino mu mujyi wa Kigali, nabo ntibahwemye kugaragaza ko ababacuza utwabo biyongereye, kandi ko ari ibintu bisa  n'ibyahinduye  izi ngero z'ubujura bwakozwe muri 2021.

    Umwe mu bahuye n'ubujura yagize ati 'Barampamagaye nka saa kumi n'imwe  na 50 baravuga bati inzu yawe bayikuyeho urugi ya nzu yabaga ku irembo.'

    Undi ati 'Baransatse bantwara telefoni, bantwara n'inkweto bantwara n'isaha, ibintu byose nari mfite mu mufuka barabitwaye n'amafaranga ibihumbi 25 y'u Rwanda.'

    N'ubwo Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB rwemera ko amavugurura mu nzego z'ubutabera ndetse n'ishyirwaho ry'urwo rwego, byatumye hari ibyaha bitamenyekanaga kuri ubu bishobora kuba bigaragazwa, ikaba yaba indi mpamvu yakongera ibyaha by'ubujura, inemera ko hari izindi mpamvu zituma icyo cyaha gikomeje kwiyongera Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry araguraka kuri zimwe muri izo.

    Yagize ati'Hari ibiyobyabwenge ku ijanisha rinini. Abakurikiranyweho icyaha cy'ubujura usanga ari urubyiruko, abenshi usanga bakoresha ibiyobyabwenge, abantu bakoresha ibiyobyabwenge usanga bashaka icyo bagura ibyo biyobyabwenge, ugasanga bamwe bishoye mu bujura aho baba bashaka amafaranga yabafasha kugura bya biyobyabwenge.'

    Yakomeje agira agira ati 'Hari n'ikindi navuga agakungu, ikigare ndetse n'icyuho. Icyuho ni imwe mu mpamvu zituma ubujura bwiyongera, aho babantu bafite ubunyangamugayo bucye bakoresha cya cyuho bakiba.'

    Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB rusaba ko abantu batakomeza guha icyuho abajura, kandi inzego zikongera imbaraga mu gushishikariza no gufasha abiganjemo urubyiruko kwihangira imirimo, kandi abafatirwa muri ibyo byaha bakabihanirwa.

    Dr Murangira Thierry uvugira RIB niwe ukomeza.

    Ati 'Kwibutsa buri wese kugira uruhare mu gucunga umutekano w'umutungo we bakirinda guha icyuho abajura. Gahunda zo gufasha urubyiruko guhanga imirimo iciriritse zigomba gushyirwamo imbaraga mu byaro no mu mijyi…amategeko nayo agakurikizwa. Abafatiwe muri ibyo byaha nabo bagahanwa.'

    Uretse ubujura buza ku mwanya wa mbere ibindi bikurikiraho ni ugukubita no gukomeretsa, ibiyobyabwenge bikaza ku mwanya wa Gatatu, hagakurikiraho gusambanya umwana.

    Gukoresha ibikangisho, guhoza ku nkeke, ubuhemu, ubwambuzi bushukana, inyandiko mpimbano no kwangiza imyaka.

    RIB igaragaza ko urwo rutonde rw'ibyaha icumi byihariye 77.4% ku byaha byose bikorerwa mu Rwanda.

    Tito DUSABIREMA

    The post Ubujura bwihariye 32.1% by'ibyaha byakozwe mu myaka 3 ishize-RIB appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/01/03/ubujura-bwihariye-32-1-byibyaha-byakozwe-mu-myaka-3-ishize-rib/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubujura-bwihariye-32-1-byibyaha-byakozwe-mu-myaka-3-ishize-rib

  • Nyaruguru : Umuturage yafatanywe inyama z’inyamaswa yari avuye kwica muri Pariki #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Munyenshongore yafashwe n’abashinzwe kurinda pariki ya Nyungwe, bamufashe tariki ya 31 Ukuboza 2021 bamaze kumufata bamuzanira Polisi.

    Yagize ati 'Bamufatiye mu cyuho ubwo yari yamaze kwica inyamanswa yo mu bwoko bw’ifumberi yamaze kuyibaga inyama yazishyize mu mufuka, bamufashe ku isaha ya saa kumi z’umugoroba. Yanafatanywe amababi y’urumogi rubisi rupima ibiro bitanu, avuga ko yari amaze igihe kinini aruhinga mu Nyungwe akajya kurusoroma akaruzanira abakiriya be.'

    SP Kanamugire yavuze ko Munyenshongore ubwo yafatwaga yari yambaye ikoti ry’imvura ry’ingabo z’u Rwanda, akaba yararihoranye ubwo yari akiri mu mutwe w’inkeragutabara ariko akaba yarawirukanywemo kubera imyitwarire mibi.

    Yagize ati 'Ku makuru twahawe n’uhagarariye inkeragutabara mu Murenge wa Muganza avuga ko hashize umwaka batakimubara mu nkeragutabara kubera imyitwarire mibi harimo no kumucyekaho kujya mu ishyamba rya Nyungwe guhigayo inyamanswa. Usibye guhiga inyamaswa mu cyanya gikomye, Munyenshongore aracyekwaho no kwijandika mu biyobyabwenge.'

    Munyenshongore aremera ko inyamanswa yayishe ayiteze umutego, yari agamije kuyijyana iwe kuyirya naho urumogi yafatanywe akaba avuga ko yagombaga kurushakira isoko.

    Ubu yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muganza kugira ngo hatangire iperereza.

    Ingingo ya 58 yo mu itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije rivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha.
    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyaruguru-Umuturage-yafatanywe-inyama-z-inyamaswa-yari-avuye-kwica-muri-Pariki

  • Ibintu 5 kunywa inzoga cyane bihindura ku mikorere y'umubiri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi ntibajya bashobora kubaho batabonye akayoga (cg se ka manyinya); ugasanga umuntu atamara umunsi umwe atabonye agacupa.

    Nubwo inzoga henshi bayita gahuza miryango, cg se ikaguhuza n'inshuti; gusa hari n'ibindi bibi izana ku buzima.

    Niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe, ibyo inzoga nyinshi zishobora guhindura ku mikorere y'umubiri

    Ibintu 5 inzoga nyinshi zangiza mu mubiri

    1.Inzoga ku mikorere y'ubwonko

    Bitewe n'uburyo umubiri wawe wihanganira inzoga; guhinduka kw'imikorere y'ubwonko (benshi bita gusinda) bishobora kuba nyuma y'icupa rimwe cg bigasaba menshi.

    Uretse gusinda, ubushakashatsi bwerekana ko inzoga zigira uruhare mu kugabanya ubushobozi bw'ubwonko bwo kwibuka, kwangiza imitsi y'ubwonko ifasha mu ihererekanya makuru, kwangiza ubwonko no kuba wata ubwenge.

    2.Inzoga no kwangirika k'umwijima

    Inzoga nyinshi ku mubiri

    Umwijima nk'urugingo rw'ingenzi mu mubiri (byinshi tunywa; yaba imiti, ibiryo n'ibyo tunywa, byinshi biwucamo) rukora akazi kenshi cyane mu kuyungurura no kwinjiza intungamubiri mu mubiri.

    Kunywa inzoga cyane binaniza umwijima, bikaba byanatuma wangirika. Indwara z'ingenzi zibasira umwijima bitewe no kunywa inzoga harimo; hepatite, cirrhosis ndetse n'umwijima kuzuraho amavuta menshi.

    3.Inzoga no kuba imbata kuri zo

    Uretse kugabanya ubushobozi bwo kwibuka ku bwonko, zishobora no kukugira imbata

    Ubusanzwe kunywa inzoga nke nta ngaruka mbi nyinshi bigira ku buzima. Gusa, iyo utangiye kunywa inzoga nyinshi kandi kenshi, igihe utazibonye uba wumva hari icyo ubura (ibi bikaba bizwi nko kuba imbata (addicted)).

    Ku banywa inzoga cyane, bamaze kuba imbata ku nzoga, kuzibura bishobora kugaragazwa n'ibimenyetso birimo: gususumira, gucangwa, kuzungera, ndetse no kuvugishwa.

    4.Inzoga no kwangirika amagufa

    Indwara irangwa no kuvunguka kw'aho amagufa ahurira (ostheoporosis), imwe mu mpamvu nyamukuru iyitera harimo kunywa inzoga buri munsi hejuru y'amacupa 2. Inzoga zizwiho kubuza no kubangamira umubiri mu kwinjiza kalisiyumu. Kalisiyumu ikaba umunyungugu w'ingenzi mu gutuma tugira amagufa akomeye.

    5.Inzoga na kanseri

    Mu gihe unywa inzoga nyinshi cyane, ibyago byo kwibasirwa na kanseri biba biri hejuru; cyane cyane kanseri y'ibere, umwijima, amara, umwoyo ndetse n'izindi. Nubwo uburyo bigenda bitazwi neza, gusa zimwe mu mpamvu harimo; uko unywa inzoga cyane niko ingirangingo z'umubiri zangirika cyane, umubiri utakaza cg ukabura vitamin B9 ndetse n'umusemburo wa estrogen ukiyongera.

    Src: umutihealth

    Source : https://yegob.rw/ibintu-5-kunywa-inzoga-cyane-bihindura-ku-mikorere-yumubiri/

  • Amajyaruguru: Igwingira ry’abana riri mu bibazo bikomereye ubuyobozi muri 2022 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Nyirarugero Dancille avuga ko bagiye guhangana n

    Guverineri Nyirarugero Dancille avuga ko bagiye guhangana n’igwingira rikabije mu bana

    Ni ubushakashatsi bumuritswe ku nshuro ya gatandatu ku mibereho y’abaturage buzwi ku izina rya Rwanda Demographic and Health Survey (RDHS), aho bwerekanye ko muri rusange igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu riri kuri 33%, bagabanukaho 5% ku byavuye mu bushakashatsi bwo muri 2014-2015.

    Intara y’Amajyaruguru ni yo iza ku isonga mu kugira umubare munini w’abana bari munsi y’imyaka itanu bagaragayeho ikibazo cy’igwingira, aho bari kuri 41%.

    Mu turere dutandatu mu gihugu twagaragayemo igwingira rikabije, Intara y’Amajyaruguru ifitemo dutatu, aritwo Musanze, Burera na Gicumbi.

    Ni ikibazo gihangayikishije ubuyobozi bw’iyo Ntara, nk’uko babigaragaje mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru ku itariki 30 Ukuboza 2021, inama yitabiriwe n’umuyobozi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru, Abayobozi bose b’uturere tugize iyo ntara n’abakozi banyuranye b’intara ndetse n’uturere.

    Ubwo yabazwaga ikibazo ku igwingira rikabije ry’abana mu ntara abereye umuyobozi, Guverineri Nyirarugero Dancille, yavuze ko ari ikibazo gihangayikishije ariko bagiye kwitaho ku buryo mu mwaka wa 2024 nk’uko biri muri gahunda y’igihugu, ikibazo cy’igwingira kizaba cyamanutse kikagera kuri 19%.

    Yagize ati 'Nk’uko biri muri gahunda z’igihugu, ko ikibazo cy’igwingira mu bana rizaba ryamanutse rikagera kuri 19% muri 2024 muri rusange, natwe mu ngamba twashyizeho dufatanyije n’abafatanyabikorwa banyuranye, ni uko natwe uriya muhigo w’igihugu twazaba twawuhiguye muri 2024, nk’uko igwingira rizaba ryagabanutse kugeza kuri 19%, natwe twiyemeje kuzaba turi kuri iyo ntego igihugu cyihaye'.

    Intara y

    Intara y’Amajyaruguru iganira n’itangazamakuru

    Yavuze ku ibanga bagiye gukoresha kugira ngo iryo gwingira rigabanuke, aho bagiye kwifashisha ubukangurambaga mu baturage, no gukorana n’abaganga.

    Ati 'Twese turararikirwa gufatanya mu bukangurambaga bwo gukangurira ababyeyi kubonera abana umwanya, babategurira indyo yuzuye mu gukemura ikibazo kiduhangayikishije cy’igwingira mu bana'.

    Arongera ati 'Turimo gukorana kandi n’ibigo nderabuzima kugira ngo baturebere ku babyeyi bajya kwipimisha ku batwite uko abana babo bahagaze, dore ko umubyeyi ashobora gutwita umwana akagwingirira mu nda akazavukana icyo kibazo. Turabakangurira no kuturebera ku babyeyi bafite abana bamaze kuvuka, mu gihe bagiye kubakingiza tumenye abafite ikibazo cy’igwingira, kugira ngo dukomeze gufata ingamba zo kubitaho'.

    Muri ubwo bushakashatsi byagaragaye ko abana bagwingiye mu Rwanda bari kuri 33%, mu gihe mu muhigo w’Igihugu mu mwaka wa 2024, umubare w’abana bari munsi y’imyaka itanu uzaba ugeze kuri 19%.

    Intara y’Amajyaruguru ni yo ifite umubare munini w’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye aho bageze kuri 41%, Intara y’Iburengerazuba ikagira abana 40%, Intara y’Amajyepfo 33%, Intara y’Iburasirazuba abana bagwingiye ni 29% mu gihe Umujyi wa Kigali uri kuri 21%.

    Muri ubwo bushakashatsi bwa NISR, uturere twa Musanze na Ngororero nitwo turi ku mwanya wa mbere mu kugira umubare munini w’abana bagwingiye.

    Uturere dutandatu tuza ku mwanya wa mbere mu kugira abana benshi bafite ikibazo cy’igwingira mu gihugu ni Musanze, Ngororero, Nyabihu, Burera, Rubavu, Gicumbi.

    Igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu, ni ikibazo gikunzwe kugarukwaho n’Umukuru w’igihugu Paul Kagame iyo yahuye n’abayobozi, aho akunze kubatunga agatoki nka ba nyirabayazana b’icyo kibazo, babiterwa no kutegera abaturage ngo babigishe gutegura indyo yuzuye, ahubwo igihe kinini bakakimara bari mu biro.

    Ubwo yasozaga amahugurwa yagenewe abagize Njyanama na Komite Nyobozi z’uturere n’Umujyi wa Kigali ku itariki 29 Ugushyingo 2021, Perezida Kagame yongeye kubaza abayobozi ku kibazo cy’igwingira, abaha ubutumwa bugira buti 'Iyo abana bacu bagwingira n’igihugu kiragwingira, ese murifuza ko tuba igihugu kigwingiye?'

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyaruguru-igwingira-ry-abana-riri-mu-bibazo-bikomereye-ubuyobozi-muri-2022

  • Impanuka ikaze ya Twegerane yagonze igikamyo, abantu umunani bagahita bapfa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impanuka ikomeye yimodoka ya twegerane yagonze igikamyo cyari giparitse iruhande rwumuhanda abantu umunani bagapfa abandi bane bagakomereka bikomeye, yabereye mu gace kitwa kakamega muri Nairobi mu gihugu cya Kenya. Iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi nimwe zigitondo Aho umuryango wari wagiye kwizihiza iminsi mikuru wari ugarutse muri Nairobi.

    Umuvugizi wa Police muri Kakamega avugako umushoferi wa twegerane yananiwe guhagarika imodoka igihe yarimo isatira igikamyo. Ubundi igikamyo cyari gihagaze ku ruhande rwumuhanda nkuko shoferi abivuga, ati igikamyo cyari cyagize ikibazo tekinike nuko ndaparika ngirango ndebe ikibazo Ari ikihe muri icyo gihe cyari giparitse nibwo twegerane yaje ikagonga igikamyo, ibyabaye biteye agahinda. Bivugwako intandaro yiyi mpanuka aruko twegerane yari ifite umuvuduko mwinshi.

    Abapfuye harimo abantu bakuru 7 ndetse numwana wumwaka 1 kandi hakaba Hari nabandi 4 bakomeretse barimo bagenda hafi yaho. Abagizweho ingaruka niyo mpanuka bahise bajyanwa Kwa muganga Police ivugako itaramenya imyirondoro yabazize iyi mpanuka.

    Source : https://yegob.rw/impanuka-ikaze-ya-twegerane-yagonze-igikamyo-abantu-umunani-bagahita-bapfa/