Category: Uncategorized

  • Rubavu: Nabayeho nabi ariko ubu narakuze! Nsa… – #rwanda #RwOT

    Nsabimana Anaclet yatangiye gufasha abana baba ku muhanda, abatuye mu duce tw'icyaro badafite ubushobozi ndetse n'ababa mu bigo bibareberera kuva kera aho asangira nabo mu minsi mikuru ndetse no mu yindi minsi akabafasha kubaho no kuba babona uburenganzira bwo kwiga, aho abafasha kubona ibikoresho by'ishuri n’amafrnga y’ishuri nubwo aba atarikumwe nabo.

    Uyu musore yatangarije InyaRwanda.com ko yabayeho nabi ari kumwe n'undi witwa Niyonsenga Elisee ngo wanamufashishe gushyira mu bikorwa iki gikorwa binyuze mu nama yamuhaye bitewe n'ubuzima bubi babanyemo. Intego ye ikaba ari ukugera ku bana benshi bashoboka mu Rwanda akabafasha kubona ibyangombwa nkenerwa ndetse akabafasha no kwiga, Nac yabasabye kumenya gukoresha impano zabo kandi bakirinda kujya mu ngeso mbi. Mu magambo ye yagize ati

    ' Nabayeho nabi ariko ubu narakuze ndashaka gufasha n'abandi bana gukura neza. Ubu natangiye gahunda yo gusangira n'abana baba ku muhanda n'ubwo njye mba ntahari ariko nagiye mbona ko biri gukorwa neza cyane kandi abana bakagerwaho n'ubufasha bwanjye bigendanye n'ubushobozi buke nanjye mfite, nzi neza ko bizagenda neza kandi ndumva bikomeye ariko nzabikora ngere no ku bandi bana batuye mu byaro badafite ubushobozi. Ikintu cya mbere nsaba aba bana, ni ukwimenya bakamenya ko ejo hazaza hari mu biganza byabo bakirinda ingeso mbi kandi bakamenya no kwiga gukoresha impano zabo'.

    Mu mpera z'umwaka wa 2021, Nsabimana Anaclet yafashije abana bo ku muhanda kwishima no gusangira n'inshuti zabo mu birori yabakoreye bigasusurutswa n'abana bahoze ku muhanda bakaza kwihuriza hamwe mu rwego rwo kwiga imyitozo ngorora mubiri n'ibindi bitandukanye. Nac yashiamangiye ko buri wese afite uburenganzira bwo kubaho neza kandi yishimye.

    Kugeza ubu Nsabimana Anaclet, afite gahunda yo kwishyurira abana ishuri mu gihe cy'umwaka ndetse agakomeza ibikorwa bye byo gufasha dore ko yifuza kujya atanga ubufasha mu buryo buhoraho. Nsabimana Anaclet, ni umusore wo mu Karere ka Rubavu uba mu gihugu cy'u Bubiligi.

    Nsabimana Anaclet yafashije abana kubona amakayi n’ibindi bizabafasha gutangira igihembwe cya kabiri cy’amashuri abanza muri 2021-2022


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113104/rubavu-nabayeho-nabi-ariko-ubu-narakuze-nsabimana-yatanze-ibyishimo-ku-bana-baba-ku-muhand-113104.html

  • Amafoto – Abakinnyi 11 bashobora kubanzamo ku mukino wa gicuti uzahuza U Rwanda ruzakiramo ikipe y'igihugu ya Guinea #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yitegura gukina umukino wa gicuti kuri uyu wa mbere n'ikipe y'igihugu ya Guinea yasoje imyitozo yayo ya nyuma mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022.

    Ni imyitozo yagaragayemo abakinnyi bose 26 umutoza Mashami Vincent yahamagaye ngo bitegure imikino ibiri izahuza u Rwanda na Guinea, gusa ku myitozo ya mbere yabaye kuri uyu wa gatandatu abakinnyi 4 ntabwo bari bagaragaye kubera ko ibisubizo bya COVID-19 byari byatinze kuboneka.

    Nyuma y'imyitozo ibiri imaze guhuza abakinnyi b'Amavubi, ikinyamakuru RUSHYASHYA cyamenye abakinnyi 11 bashobora kubanzamo ku mukino wa mbere wa gicuti ukinwa kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Mutarama 2022, ni umukino uzabera kuri Sitade Amahoro i Remera guhera ku isaha ya saa kumi zuzuye.

    Abakinnyi bari batinze kubona ibisubizo ni Ruboneka Jean Bosco, Muhire Kevin, Mugenzi Cédric na Joeffrey Rene Assoumani.

    Abakinnyi bashobora kubanzamo: Hakizimana Adolphe, Usengimana Faustin, Niyigena Clement, Serumogo Ally, Niyomugabo Claude, Ruboneka J Bosco, Muhire Kevin, Byiringiro Lague, Usengima Danny, Hakizimana Muhadjiri na Mugunga Yves.

    Umukino wa kabiri wa Gicuti uzahuza aya makipe yombi uzakinwa nyuma y'iminsi itatu, ni ukuvuga ko uzaba tariki ya 6 Mutarama 2022.

    Ikipe y'igihugu ya Guinea yaje mu Rwanda kwitegura imikino y'igikombe cya Afurika izatangira gukinwa uhereye ku cyumweru tariki ya 9 Mutarama kugeza kuya 6 Gashyantare 2022, ni igikombe kizakinirwa mu gihugu cya Cameroon.

    The post Amafoto — Abakinnyi 11 bashobora kubanzamo ku mukino wa gicuti uzahuza U Rwanda ruzakiramo ikipe y'igihugu ya Guinea appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-abakinnyi-11-bashobora-kubanzamo-ku-mukino-wa-gicuti-uzahuza-u-rwanda-ruzakiramo-ikipe-yigihugu-ya-guinea/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-abakinnyi-11-bashobora-kubanzamo-ku-mukino-wa-gicuti-uzahuza-u-rwanda-ruzakiramo-ikipe-yigihugu-ya-guinea

  • #COVID19: Abantu 4 bitabye Imana, abanduye babonetse ni 928 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu bane bishwe na Covid-19 kuri uwo munsi, bakaba ari abagore batatu barimo uw’imyaka 93 n’uw’imyaka 59 i Rubavu, uw’imyaka 29 muri Ngororero n’umugabo umwe w’imyaka 70 i Huye. Abashyizwe mu bitaro bashya ni 10, abarembye ni 3 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-4-bitabye-imana-abanduye-babonetse-ni-928

  • Amerika imaze guha u Rwanda inkingo za Covid-19 miliyoni eshatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko tariki ya mbere Mutarama 2022, Leta zunze Ubumwe za Amerika zashyikirije u Rwanda inkunga y’inkingo za Covid-19 ingana na doze 999.180 z’urukingo rwa Pfizer.

    Deborah MacLean umuyobozi muri Ambasade ya Amerika yavuze ko Amerika imaze gutanga inkingo za COVID-19 mu Rwanda zingana na 3,295,730.

    Ati: “Amerika yahaye u Rwanda doze zirenga miliyoni 3 z’inkingo, ibi birerekana ko twiyemeje gufatanya n’u Rwanda.”

    Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo gukingira abaturarwanda icyorezo cya Covid-19, MacLean yavuze ko Amerika mu minsi iri imbere izashyikiriza u Rwanda doze miliyoni ebyiri z’inyongera muri uku kwezi.

    Amerika yiyemeje gutanga inkunga y’inkingo ku bihugu bikennye, izigera kuri miliyari 1,1 zikaba zigomba kuba zatanzwe bitarenze umwaka wa 2023.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/amerika-imaze-guha-u-rwanda-inkingo-za-covid-19-miliyoni-eshatu

  • Nel Ngabo na Fireman basohoye indirimbo ku ru… – #rwanda #RwOT

    N'iyo ndirimbo ya mbere ikorewe amashusho iri kuri Album 'RNB 360' ya Nel Ngabo yagiye hanze ku wa 21 Ukuboza 2021.

    Ni indirimbo ya kabiri kandi kuri iyi Album yumvikanamo ijwi rya Fireman, kuko hariho indirimbo 'Bindimo' yanaririmbyemo Kevin Skaa.

    Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe ku nyubako yo kwa Makuza Peace Plaza muri Kigali. Igaragaramo abahanzi barimo umuraperi Papa Cyangwe, Khalifan, Kevin Skaa n'abandi.

    Mu mashusho y'iyi ndirimbo hagaragaramo ibyapa byitwajwe n'abantu batandukanye byanditseho amagambo y'urucantege ku bahanzi.

    Nka 'Mucezereza angahe ?, 'sinkunda imiziki yo mu Rwanda', sinshobora kwishyura ngo nze ku kureba ariko komeza ukore umuziki mwiza', ukora umuziki nta bindi ukora'…

    Mu nyikirizo y'iyi ndirimbo Nel Ngabo aririmba agira ati “Iyi mihanda izatwibuka, ibyishimo twatanze, imvune zatuzonze, ingoma zirenze twakoze, ariko mukanga kwemera kugeza na n’ubu, ese muzemera twapfuye?

    Umuraperi Fireman aririmba avuga ko kuvuka ari umuhungu ari byo byamugize umuhanzi, ariko ntiyari azi neza ko ari ikibuga gishobora kumuhindurira ubuzima.

    Kuva icyo gihe, ngo rubanda bakunze inyandiko ze. Ndetse azirikana ko hari 'abo twakoze ku mitima bikanabahindurira ubuzima'.

    Uyu muraperi avuga ko afite icyizere cy'uko imyumvire abantu bafite ku bahanzi izahinduka, ariko kandi azi neza ko 'nta muhanzi wemerwa iwabo'. Ati 'Iyi mpano iragabura.' Agahamya ko hari ibyo bavuga bigahindurwa.

    Nel Ngabo yabwiye INYARWANDA ko Fireman bakoranye indirimbo ari 'umuntu uca bugufi kandi ukunda akazi' agafata umwanya agakora ibintu bye neza. Ikindi ngo ni uko ari umuhanzi ufite impano kandi uzi kwandika neza.

    Uyu muhanzi avuga ko Album ye yakiriwe neza ashingiye ku bitekerezo n'abantu bari kuyumva ku mbuga zicururizwaho umuziki. Ati 'Abantu barayishimiye kandi imibare y'abari kuyumva iri hejuru cyane. Ni ibintu nishimira kuba narakoranye na Fireman.'

    Album ya Nel Ngabo iriho indirimbo esheshatu yakoranye n'abandi bahanzi, n'izindi eshanu ze bwite. Indirimbo ze wenyine kuri iyi Album ni Want You Back, Waiting, Uzanyibuka, Henny na Perfect.

    Indirimbo yakoranye n'abandi bahanzi ni Muzadukumbura yakoranye n'umuraperi Fireman, Bindimo yakoranye na Kevin Skaa na Fireman, Takalamo yakoranye na Platini P, Keza yakoranye na Yvan Buravan, Church Boy yakoranye na Angel Mutoni ndetse na Mutuale yakoranye na Bruce Melodie.


    Nel Ngabo avuga ko yishimiye gukorana indirimbo na Fireman nk'umuhanzi w'umuhanga 

    Fireman aririmba avuga ko n'ubwo abahanzi bacibwa intege ariko bazirikana ko hari ibyahindutse kubera ijwi ryabo

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MUZADUKUMBURA' YA NEL NGABO NA FIREMAN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113102/nel-ngabo-na-fireman-basohoye-indirimbo-ku-rucantege-ruri-mu-muziki-video-113102.html

  • Numenya ingaruka ziteye ubwoba Cube maggi ishobora kugira ku buzima bw'uyiriye urumirwa(sobanukirwa) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize igihe hakwirakwira inkuru yuko gukoresha ikirungo cya maggi byaba biri mu bitera kanseri.

    Ndetse bamwe bagiye babivugaho kenshi dore ko ikijyanye na kanseri ubu gitinywa cyane, nyamara buri wese yabivugaga uko abyumva.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amashirakinyoma ku bijyanye na maggi tumenye niba koko ari mbi tuyireke cyangwa se niba hari igipimo ntarengwa dusabwa gukoresha.

    Ese Maggi ikozwe n'iki?

    Iki kibazo kugisubiza niho hari izingiro ryo kumenya niba koko ari mbi dore ko ibigize ikintu ari byo biba byiza cyangwa se bikaba bibi.

    Iyo usomye ku gapaki ka Maggi usanga irimo ibi bikurikira:

    • Umunyu urimo iode
    • Isukari
    • Ibyongera icyanga n'impumuro ari byo Monosodium Glutamate,
    • Disodium Inosinate na Disodium Guanylate
    • Amidon yo mu bigori
    • Amavuta y'amamesa yongewemo hydrogen akaba ibinure bigerekeranye (trans fats)
    • Ibikomoka kuri soya
    • Amazi
    • Irangi (Ammonia caramel)
    • Ibitunguru
      Ferric Pyrophosphate
    • Soya Lecithin
    • Ibirungo nka White Pepper, Chilli, na Clove
    • Ibikurwa mu musemburo

    Ese koko maggi ni mbi?

    Aha niho ikibazo nyamukuru kiri

    Mu bigize maggi tuvuze hejuru ibiteje ikibazo kurenza ibindi ni bitatu muri byo ari byo

    • Umunyu
    • Monosodium glutamate (MSG)
    • N'amavuta y'amamesa cyangwa se ibinure bigerekeranye

    Kugeza ubu ntawe uyobewe ko umunyu mwinshi Atari mwiza ku buzima dore ko ari isoko yo kurwara umuvuduko udasanzwe w'amaraso na cyane ko uwo basanzemo iyi ndwara bamusaba guhita ahagarika umunyu.

    Ibi rero bituma gukoresha Maggi cyane bishobora kongera ibyago byo kurwara umuvuduko udasanzwe w'amaraso. Ikibigira ikibazo ni uko usanga dukoresha Maggi nyinshi mu ifunguro rimwe kandi na Maggi ebyiri gusa ziba zamaze kurenza igipimo cyemewe cy'umunyu dore ko mu biyigize hafi 70% ari umunyu.

    Ikindi twagarukaho ni MSG twavuze haruguru. Iyi nayo iboneka kenshi mu biryo bipfunyikwa, ni mbi noneho ikaba mbi cyane ku bana bato. Mu ndwara zinyuranye ishobora gutera mu gihe ibaye nyinshi harimo:

    • Asima
    • Umubyibuho udasanzwe
    • Kanseri
    • Umutwe w'uruhande rumwe
    • Ibinya bidashira
    • Ibibazo byo guhumeka
    • Depression
    • Kwishimagura
    • Gutera nabi k'umutima
    • Gususumira
    • Gucika intege
    • Ubanza ariyo mpamvu nyuma yo gufungura ibirimo Maggi usanga umuntu yacitse intege.

    Tugere noneho kuri ya mamesa yongewemo hydrogen.

    Ibi binure bigerekeranye byabaye isoko y'indwara zinyuranye z'umutima. Bituma imiyoboro y'amaraso ijyamo ikimeze nk'ingese nuko bigatera kuzamuka kwa cholesterol mbi mu mubiri amaherezo bikabyara indwara zinyuranye z'umutima. Ndetse bishobora no kubyara indwara ya stroke, indwara ikirwa na bacye mu bayirwaye dore ko ari uguturika cyangwa kwifunga k'umutsi munini ujyana amaraso mu bwonko.

    None dukore iki?

    Iyo bigeze aha, hakora umutimanama wa buri muntu. Hari abavuga ngo ni hahandi amaherezo tuzapfa, gusa abo ntitwabura kubibutsa ko nubwo gupfa ari rimwe , ariko nanone gupfa uzi ko bitewe n'uburangare bwawe birababaje.

    Inama twatanga rero hano ni izi zikurikira:

    Maggi iba mbi cyane iyo ikoreshwa kenshi kandi igakoreshwa ari nyinshi. Byibuze aga cubbe kamwe kayo mu ifunguro karahagije naho Atari buri munsi
    ●Uretse na Maggi gusa, mu kugura ibirungo irinde ibirimo amarangi (wibuke ko na Maggi birimo)
    ●Irinde ibirimo amavuta y'ibimera by'umwihariko amamesa (huile de palme)
    ●Irinde ibirimo glutamate yongera icyanga
    ●Shakisha ibibonekamo umunyu mucye
    ●Ibande ku bibonekamo ibimera (karoti, ibitunguru, thym, …)
    ●Shakisha ibirimo ibibigize (ingredients) bicyeya

    Source : https://yegob.rw/numenya-ingaruka-ziteye-ubwoba-cube-maggi-ishobora-kugira-ku-buzima-bwuyiriye-urumirwasobanukirwa/

  • Umwaka wa 2021 mu burezi waranzwe n’impinduka zitandukanye (Icyegeranyo) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu buryo butari bworoshye hashakishijwe abarimu, abanyeshuri b’ibyiciro byose bakomeje kwiga ndetse bakora n’ibizamini bya Leta hanatangira umwaka w’amashuri 2021-2022, icyo kikaba na kimwe mu bikorwa by’ingenzi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragarije Abanyarwanda cyagezweho mu mwaka wa 2021.

    Ku itariki ya 18 Mutarama 2021 nibwo hasubukuwe icyiciro cya nyuma mu mashuri cyari kigizwe n’abanyeshuri biga kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugeza mu mwaka wa gatatu, n’abiga mu mashuri y’incuke.

    Minisitiri w

    Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 07 Mutarama 2021 niho Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abana bo mu mashuri y’incuke n’abo kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu w’abanza bari bamaze igihe batiga, bazasubira ku ishuri ku itariki ya 18 Mutarama 2021.

    Icyo gihe Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko nyuma y’uko za Kaminuza n’amashuri makuru bifunguye mu byiciro, n’amashuri yigisha imyuga n’ubumenyi ngiro n’amashuri yisumbuye bigasubukura amasomo, icyari gikurikiyeho kwari ukureka n’abo bana bakajya kwiga.

    Yagize ati 'Ntabwo rero abandi bakomeza kwiga abandi batari kwiga, bamaze amezi 10 batiga, mu mwaka wa mbere ho baziga ibihembwe bitatu kuko tuzakiramo n’abashya, naho mu yindi myaka ho baziga ibihembwe bibiri murumva ko ingengabihe yabo itandukanye n’iy’abandi'.

    Nk’uko MINEDUC yari imaze kubitangaza ntibyatinze maze ku wa 18 Mutarama 2021, hirya no hino mu Gihugu amashuri arasubukurwa.

    Nko mu Ntara y’Amajyaruguru, abana basaga ibihumbi 219 bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza n’ay’incuke ni bo basubukuye amasomo ku ikubitiro.

    Icyo gihe uwari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yibukije ababyeyi n’abarimu ko abana bagomba kurengerwa mu buryo ubwo ari bwo bwose, babibutsa kenshi amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19 mu buryo buhoraho.

    Agira ati 'Umwana afata ibintu vuba kurusha umuntu mukuru, twasabye abarimu n’ababyeyi ko kwiga bigomba no kujyana no gukurikirana abana, byanashoboka ko bazajya banigisha iwabo uko bitwararika kuri Covid-19'.

    Ababyeyi b’abanyeshuri bongeye kwishimira ko abana babo basubiye ku mashuri nyuma y’uko abo mu bice by’icyaro bakomeje kumvikana binubira kuba abana babo batiga kandi hari amashuri yigenga yo yakomeje kwigisha abana, aho hari n’abataratinyaga kumvikana bavuga ko harimo guha amahirwe abana bo mu miryango yishoboye kuko na bo bashoboraga kuba bakwandura Covid-19.

    Abarimu barabuze habaho kubashakisha mu buryo budasanzwe

    Uko abanyeshuri basubiraga ku mashuri mu byiciro ni nako abarimu batangiye kuba ikibazo ku buryo Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) yagaragazaga ko ifite ikibazo cy’abarimu babarirwa mu bihumbi 24 bagombaga gushyirwa mu myanya, mu byiciro byose by’amashuri kuva mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye n’amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

    Ubwo Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya yari mu kiganiro n’abanyamakuru, yagaragaje ko abarimu bagiye gutangira gushyirwa mu myanya, nyuma y’uko hari hamaze kuzura ibyumba bisaga ibihumbi 20 by’amashuri mu Gihugu hose.

    Ni gahunda yakozwe mu buryo budasanzwe kuko hashyizwemo n’abarimu batize uburezi, hagendewe ku gusuzuma ibyari byagendeweho bashakwa.

    MINEDUC yari yatangaje ko igiye guha akazi abarimu hagendewe ku ndangamanota zabo, benshi bakaba barahise bitabira gutanga ibyangombwa byabo ngo barebe ko babona ayo mahirwe, ku buryo mu mashuri abanza abari basabye akazi bageraga ku 27,372.

    Mu mashuri yisumbuye abari basabye akazi bageraga ku 32,150 mu gihe abari bakenewe bari munsi gato ya 3,000, icyo gikorwa cyo kureba abujuje ibisabwa kuko nta kizamini bakoze, ngo kikaba cyaratwaye igihe kinini ari yo mpamvu abarimu bose bakenewe batinze kuzura.

    Ibizamini bisoza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye 2020-2021 cyarakozwe

    Uko abarimu babonekaga niko n’amasomo yakomezaga kugeza ubwo hitegurwaga ibizamini bya Leta aho abanyeshuri bongeye kwishimira gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye n’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.
    Mu banyeshuri bagombaga gukora ibizamini kandi abari barwaye Covid-19 ntibahejwe kuko abasaga 100 hirya no hino mu gihugu bashyiriweho uburyo bwo gukora ibizamini.

    Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe ibizamini NESA Dr. Bernard Bahati yavuze ko gukora ibizamini barwaye Covid-19 byari byiteguwe neza, kugira ngo hatagira umwana uvutswa amahirwe y’abagombaga gukora ikizamini cya Leta kubera kurwara Covid-19.

    Yagize ati 'Hirya no hino mu gihugu abana basaga 100 bakoze barwaye Covid-19, byateguwe neza kugira ngo hatagira umwana uvutswa amahirwe yo gukora ibizamini kubera ko barwaye, twashyizeho uburyo bwihariye bw’aho bakorera ibizamini, n’uburyo bwo kujya kubafata no kubasubiza mu miryango yabo kandi biragenda neza'.

    Hari abanyeshuri babyariye mu bizamini, n’abonsaga impinja

    Ubwo hakorwaga ibizamini bisoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye kandi hagaragaye utuntu tudasanzwe harimo nko kuba hari abanyeshuri bakoze ibizamini bonsa abana, n’ababyariye mu bizamini, bikavugwa ko byatewe no kuba abanyeshuri baramaze igihe batiga bagahura n’ibishuko byatumye bishora mu mibonano mpuzabitsina.

    Urugero ni nko mu Karere ka Muhanga aho kuri Groupe Scolaire ya Cyeza umunyeshuri yakoze ikizamini yonsa uruhinja rw’iminsi ibiri yari amaze kwibaruka.

    Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Muhanga Habyarimana Daniel yavuze ko uwo mubyeyi yagenewe ibyo umubyeyi wese ukibyara akenera harimo no gushakirwa uwita ku mwana we n’ibikoresho by’isuku bimufasha kwiyitaho.
    Agira ati 'Twateguye ibikenerwa byose bihabwa umubyeyi wabyaye, harimo imyenda y’umwana ibikoresho by’isuku yewe twanamuhaye umukozi wo kwita ku mwana igihe nyina ari gukora ibizamini kandi umubyeyi n’umwana bameze neza, kumucumbikira mu kigo biramurinda gukora ingendo akora ataha'.

    Si muri Muhanga gusa byabaye, ahubwo hari undi twahaye izina rya Iranzi Aline (ni ryo zina yahisemo kwiyita ariko atari irye ry’ukuri) ari mu bakoze ibizamini bisoza umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, ariko we banyuzagamo bakamuzanira uruhinja rw’amezi abiri yaherukaga kwibaruka, akarwonkereza ku ishuri.

    Iranzi w’imyaka 18 y’amavuko yavuze ko n’ubwo yagize ibyago byo kuba umubyeyi akiri mu ishuri, atatakaje icyizere cyo kuzavamo umwubatsi ukomeye.

    Yagiye ati 'Nagize ibyago mba umubyeyi nkiri muto, ntabwo nacika intege kuko nkunda ubwubatsi mfite icyizere cyo gutsinda ngakomeza amashuri nkazabamo umwubatsi ukomeye'.

    Abanyeshuri basabye guhindurirwa ibigo si ko bose babihawe

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini (NESA) cyatangaje ko abatsindiye kujya mu mashuri yisumbuye basabye guhindurirwa ibigo mu gihe gito bageraga ku bihumbi 10, ariko bose bakaba bataremerewe ku mpamvu y’uko Leta ifite amashuri make afite amacumbi (boarding).

    Umuyobozi ushinzwe ibizamini bya Leta n’impamyabushobozi muri NESA, Dr Alphonse Sebaganwa, yavuze ko ikibazo cy’ubuke bw’amashuri, cyane cyane muri Kigali ari cyo gituma abifuza ibigo bibegereye bose atari ko babihabwa.

    Mu yandi makuru yerekeranye n’uburezi yaranze umwaka wa 2021, Ikigo 'Rwanda Polytechnic (RP)’ gishinzwe Amashuri Makuru y’Imyuga n’Ubumenyingiro (IPRC), cyatangaje ko Leta yacyemereye gushinga inganda mu mashuri yacyo, mu rwego rwo kwishakira ibikenerwa by’ibanze no gufasha abanyeshuri kwigira ku murimo.

    Umuyobozi w’Ikigo Rwanda Polytechnic gishinzwe amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro, azwi nka IPRC, Dr. James Gashumba akaba yaragaragaje ko batangiye bakora amasafuriya manini cyane yifashishwa mu gutekera ibigo by’amashuri yisumbuye, binyuze mu mushinga wa Miliyari ebyiri zatanzwe na MINEDUC.

    Agira ati, 'Kugira inganda zacu bizafasha abanyeshuri kwiga banashyira mu bikorwa ibyo biga, bizanagabanya kandi ibyo Leta yashoraga muri aya mashuri kuko tuzabasha kwihaza mu ngengo y’imari bitume tudakomeza kujya dutegereza ibyo dusaba Minisiteri'.

    Ibi bigo bifite isoko risaga miliyari n’igice z’amafaranga y’u Rwanda yo gukora ayo masafuriya manini azashyirwa mu bigo by’amashuri yisumbuye n’abanza mu mushinga uzarangira utwaye abarirwa muri miliyari 10.

    Abanyeshuri batsindwa ibizamini bya Leta bazajya basibira abandi bakomeze gusubiramo aho batsinzwe

    Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2021 hari abana barenga ibihumbi 44 batatsinze ibizimini bya Leta bisoza amashuri abanza, hamwe n’abandi barenga ibihumbi 16 batatsinze ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

    MINEDUC yijeje abo bana ko n’ubwo bazasubira kwiga aho bigaga, ibigo byabo bizafashwa kujya bibasubirishamo by’umwihariko amasomo.

    Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yashimye urugero rw’imitsindire y’abana muri uwo mwaka rungana na 82%, kuko ngo rwarushije urwo mu mwaka wa 2019 rwanganaga na 81.6%, akavuga ko bishobora kuba byaratewe n’uko babonye umwanya wo gusubiramo amasomo mu gihe cya Guma mu Rugo, babifashijwemo n’ababyeyi.

    Sendika y’abarimu bo mu bigo by’amashuri byigenga (Syneduc), yasabye ko abarimu bakoroherezwa kwishyura inguzanyo bahawe na Umwalimu Sacco, kuko ibabereye umuzigo uremereye.

    Mu gihe cya Covid-19, ngo abenshi mu barimu bigisha mu bigo byigenga basubikiwe amasezerano y’akazi, bituma abari barasabye inguzanyo bajya mu bukererwe ku nguzanyo bari barafashe, ku buryo byatumye basubiramo amasezerano y’inguzanyo.

    Umuyobozi wa Syneduc, Jean Bosco Mbonabucya, avuga ko abarimu bo mu bigo byigenga bafite ikibazo kibakomereye kuko inguzanyo bafashe, bageze mu gihe cya covid-19, ibigo bigishagaho bigasubika amasezerano y’umurimo.

    Yagize ati 'Kubera Covid-19 hari abarimu bahagarikiwe amasezerano murumva ko bigoye kwishyura inguzanyo igihe utakibona umushahara kuko ntibakomeje guhembwa, turasaba ko bafashwa inyungu z’ubukererwe ntizibarwe kugira ngo ideni ryabo ridatumbagira cyane'.

    Minisitiri w’uburezi Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko bazakorana na Umwalimu Sacco kugira ngo barebe uko abo barimu bakoroherezwa kwishyura kuko ikibazo cyabo cyumvikana.

    Abarimu bigisha mu mashuri yigenga kandi bifuje ko na bo bagerwaho n’amahirwe yo kwigira ubuntu muri kaminuza nk’uko Leta igiye kubikorera bagenzi babo bigisha mu mashuri ya Leta n’afashwa na yo.

    Babitangaje nyuma y’aho bitangarijwe ko abarimu bigisha mu mashuri ya Leta n’afashwa na yo bazaba bamaze gukora imyaka itatu mu mashuri abanza n’itanu mu yisumbuye bazajya bakomeza amasomo yabo bishyuriwe na Leta.

    Abakozi ba Leta bagiye guhugurwa mu ikoranabuhanga

    Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) hamwe na Kaminuza yigisha iby’Ubukerarugendo, Amahoteli n’Ikoranabuhanga (UTB), bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu kwigisha abakozi ba Leta bagera ku 75,000 bari hirya no hino mu gihugu.

    Ubu bufatanye bugiyeho nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo mpuzamahanga gitanga impamyabumenyi mu by’ikoranabuhanga cyitwa ICDL, bugaragaza ko n’ubwo abakozi ba Leta bafite za mudasobwa na telefone zigezweho, abazibyaza umusaruro ukwiriye batarenga 20%.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo mpuzamahanga gitanga impamyabumenyi z’ikoranabuhanga ICDL Foundation, Damien O’Sullivan avuga ko icyuho cy’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga cyatangiye kugaragara neza ubwo isi yose yari igiye mu bihe bya Guma mu Rugo kubera Covid-19.

    Abakozi bamwe babuze icyo bakora kuko batari bafite uko bahura na bagenzi babo bashinzwe kubafasha mu by’ikoranabuhanga.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo mpuzamahanga gitanga impamyabumenyi z’ikoranabuhanga ICDL Foundation, Damien O’Sullivan, yabwiye abitabiriye Inama nyafurika mu by’ikoranabuhanga yabereye i Kigali ko hari benshi bafite mudasobwa cyangwa za smartphones ariko batazi icyo bashobora kuzikoresha mu kazi bashinzwe.

    MINEDUC yasabye ko habaho umwihariko mu kuzamura ubumenyi bw’abana basigara inyuma

    Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yasabye abarimu kuzamura abana bari inyuma y’abandi mu masomo bakagezwa ku kigero kimwe n’abandi banyeshuri kugira ngo bashobore kugendera hamwe.

    Iyo ni gahunda yatangiranye n’umwaka w’amashuri wa 2021- 2022, watangiye tariki 11 Ukwakira 2021, bikazajya bikorwa kuri buri saha ya mbere ya buri munsi w’amasomo.

    Babisabwe na Minisitiri Dr. Valentine Uwamariya, ku wa Kabiri tariki 05 Ukwakira 2021, ubwo mu Rwanda bifatanyaga n’ibindi bihugu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe mwalimu wizihizwaga ku nshuro yawo ya 20.

    Icyo gihe Minisitiri w’Uburezi yasabye ko abahuriye ku mwuga w’uburezi bibanda cyane cyane mu gufasha abana bakiri inyuma y’abandi, kugira ngo bose bazamukire rimwe.

    Perezida Kagame ashima uko uburezi bwagenze 2021

    Mu ijambo rigaragaza uko umwaka wa 2021 warangiye Igihugu gihagaze, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutse ku ngaruka za Covid-19 zitasize n’ibijyanye n’uburezi maze yibutsa ko uburezi buri mu bihagaze neza kuko abanyeshuri bose basubiye ku mashuri ndetse bagakora ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2020-2021.

    Agira ati 'Nyuma yo gufunga kenshi amashuri yongeye gufungura kandi akomeza gukora kugeza ubwo abanyeshuri bashoboye gukora ibizamini bya Leta igihe cyose ibindi bikorwa byari bikomeje, abanyeshuri kandi bashoboye kwimukira mu byiciro bikurikiyeho'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/umwaka-wa-2021-mu-burezi-waranzwe-n-impinduka-zitandukanye-icyegeranyo

  • COVID-19 yihariye umwaka wa 2021: Urangiye hadutse ubwoko bushya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021, imibare y’abandura n’abitaba Imana bazize Covid-19 yarazamutse, cyane cyane mu mujyi wa Kigali.

    Ibi byatumye Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Mutarama 2021, ifata ingamba zo gushyira abatuye Umujyi wa Kigali muri Guma mu rugo.

    Iyo nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyoborwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, abayitabiriye bakaba baraganiriye ku ngingo zitandukanye harimo n’ibijyanye no kurebera hamwe ingamba zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama y’Abaminisitiri harimo uwo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo, ndetse Abanyarwanda bose basabwe kugabanya ingendo bakoraga, bagasigara bita ku za ngombwa gusa.

    Kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2020, umubare w’abandura n’abahitanwa na Coronavirus wari watangiye kwiyongera ubutitsa, ariko Umujyi wa Kigali ni wo wari wibasiwe cyane kurusha izindi Ntara.

    Nyuma y’uko Umujyi wa Kigali ushyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yahise asaba abatuye umujyi wa Kigali kudatinya inzara ahubwo bagatinya COVID-19.

    Icyo gihe Minisitiri Shyaka yavuze ko bizwi neza ko Guma mu Rugo hari abo igiraho ingaruka zirimo kubura ibiribwa ariko abasaba kudatinya inzara kuko Leta ihari ahubwo ko bakwiye gutinya COVID-19.

    Minisitiri Shyaka yavuze ko COVID-19 ntawe itinya, yaba umunyamujyi, umusirimu ndetse n’abafite amikoro, yongeraho ko COVID-19 atari indwara y’abakire nk’uko bamwe bibeshya ahubwo ngo buri wese arayirwara kandi ikaba yanamuhitana.

    Minisitiri Prof. Shyaka Anastase asaba abantu kudakomeza kurebera abatubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda kuko baba bashyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga.

    Hirya no hino mu gihugu hagiye hagaragara abaturage barenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Byatumye mu Ntara y’Amajyaruguru Polisi ikora ubukangurambaga bushishikariza abaturage kurushaho kubahiriza amabwiriza.

    N’ubwo byakozwe ariko, muri iyi ntara kimwe n’ahandi mu gihugu, hagaragaye abaturage bagiye barenga kuri ayo mabwiriza ariko bagira n’umwihariko w’uko babonaga imodoka ya Polisi bakiruka bayihunga.

    Si Polisi gusa bahungaga ahubwo n’iyo bamenyaga ko ubavugisha ari umunyamakuru nabwo byabaga uko.

    Mu mwaka wa 2021, uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, ubu usigaye ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yaganirije abaturage bo mu Karere ka Gakenke ku bubi bwa COVID-19, ndetse ababwira ko iyo ndwara yari imuhitanye Imana igakinga akaboko.

    Yagize ati 'Mu bindi bihugu bamwe kwirinda Covid-19 byarabananiye bahitamo kuvuga ko nta yihari, ariko twe tuzi ko ihari tuzi ko igira nabi kandi ko yangiza ubuzima bw’abantu.'

    Arongera ati 'Njye mubona imbere yanyu narayirwaye nzi ububabare yanteye, rwose njye nabibabwira nkabibahamiriza n’ejo ku cyumweru nasabye misa yo gushimira Imana kubera ko yankijije COVID-19 kuko nari ngeze ku munota wa nyuma. Covid-19 irahari, tuyirinde iracyavuza ubuhuha'.

    Guverineri Gatabazi yavuze ko COVID-19 izaranduka kubera ingamba igihugu cyafashe zo kuyirwanya.

    Ati 'Covid-19 imeze nabi ariko tuzayitsinda, tuzayitsinda kuko dufite ubuyobozi bwafashe ingamba zikomeye, turashimira abaturage ko mwabyumvise, turabashimira uburyo mwubahiriza ingamba Leta yafashe'.

    Ku bw’ubwo buhamya, abenshi muri abo baturage bavuze ko batunguwe no kumva ko umuyobozi wabo yigeze kurwara COVID-19, bafata icyemezo cyo gukaza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo.

    Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021, Ministeri y’Ubuzima yamenyesheje Abaturarwanda ko urukingo rwa Covid-19 rwari hafi kugera mu Rwanda kandi ruzagera kuri bose.

    Dr Daniel Ngamije uyobora iyi Ministeri, yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda ruri mu bihugu bine bya Afurika byiteguraga kwakira urukingo rwa Covid-19 rwitwa Pfizer, rwari rwaramaze kwemezwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS/WHO.

    Nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye inkingo za Covid-19, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu ba mbere bitabiriye gukingirwa.

    Perezida Kagame na Madamu bakingiwe Covid-19

    Perezida Kagame na Madamu bakingiwe Covid-19

    Icyo gikorwa cyabereye ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu Mujyi wa Kigali, tariki 11 Werurwe 2021.

    Nk’uko byagaragajwe ku rubuga rwa Twitter rw’ibiro bya Perezida wa Repubulika, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame biyongereye ku bandi Baturarwanda barenga ibihumbi 230 bari bamaze gukingirwa iki cyorezo, kuva ibikorwa byo gukingira byatangira mu Rwanda.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ni umwe mu bayobozi bari bahari ubwo Perezida Kagame yakingirwaga, na we kandi akaba yarakingiwe mu ba mbere mu Rwanda.

    Minisitiri w

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije na we yakingiwe COVID-19

    Ku wa Gatatu tariki 03 Werurwe 2021, ubwo inkingo zageraga i Kigali, Perezida Kagame yagaragaje ko ari intambwe itewe kuba u Rwanda na Afurika muri rusange bigiye gukingira abaturage babyo.

    Icyo gihe Perezida Kagame yanditse kuri Twitter ko umugabane wa Afurika wategereje inkingo igihe kirekire, ndetse bimwe mu bihugu byari byarakoze ibikenewe neza ndetse byiteguye bihagije.

    Perezida Kagame icyo gihe yavuze ko hari ibihugu bimwe byari byagaragaye nk’ibiri hejuru y’ibindi, nyamara kandi ibihugu byose bikeneye inkingo mu buryo bwihuse.

    Yavuze ko ari amakuru meza kubona inkingo za COVID-19 zigera muri Afurika, ashimira ubufatanye bwa Covax bwafashije uyu mugabane kubona inkingo.

    Perezida Kagame ari mu ba perezida ba mbere bo ku mugabane wa Afurika bahawe uru rukingo rwa Covid-19, kuva bimwe mu bihugu byo kuri uyu mugabane byatangira guhabwa inkingo za Covid-19 muri gahunda yiswe 'Covax’ yo gufasha ibihugu by’amikoro make kubona inkingo.

    Yagize ati “Ni inkuru nziza kuba inkingo za Covid-19 zageze muri Afurika guhera muri Ghana no muri iki gitondo mu Rwanda n’ahandi. Mwakoze cyane COVAX.

    Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2021, bimwe mu bihugu cyane cyane ibyateye imbere byatangiye gukingira abaturage babyo, ariko ibihugu bya Afurika byo byari bigitegereje.

    Gahunda ya COVAX igamije ko ibihugu byose byo ku isi byabona inkingo za Covid-19 ku buryo bungana, ishyigikiwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS). Iyi gahunda ikaba ari yo yagize uruhare mu gutuma ibihugu bya Afurika bitangira guhabwa inkingo.

    Ku ikubitiro u Rwanda rwakiriye inkingo ibihumbi 240 zo mu bwoko bwa AstraZeneca, inkingo 102,960 zo mu bwoko bwa Pfizer ndetse n’izindi ibihumbi 50 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zaturutse mu Buhinde.

    U Rwanda rwakomeje kwakira inkingo ziturutse hirya no hino ku isi

    U Rwanda rwakomeje kwakira inkingo ziturutse hirya no hino ku isi

    Kubera ingaruka za COVID-19, hashinzwe ikigega cyo gufasha abahungabanyijwe na yo. Bamwe mu bikorera bo mu Karere ka Musanze bagannye ikigega cyo gufasha abahungabanyijwe na Covid-19, batangaje ko byabahaye amahirwe yo kuvugurura imishinga y’ishoramari ryabo, bituma badakinga imiryango burundu.

    Gusa ariko, hari bamwe mu bashoye imari mu by’amahoteli, bavugaga ko bakiri mu ihurizo ry’igabanuka rikomeye ry’abakenera serivisi zitangirwa mu mahoteli, ryari rikomeje kugaragara mu ntangiriro za 2021, bigatuma imikorere irushaho kudindira.

    Kuva aho Leta y’u Rwada itangirije Ikigega cyo gufasha inzego z’Abikorera bahungabanyijwe na Covid-19, hari bamwe mu bikorera barimo n’abashoramari mu by’Amahoteli abarizwa mu Karere ka Musanze bacyisunze; binyuze mu mabanki bakorana na yo bahabwa inguzanyo bazishyura nyuma y’imyaka itatu ku nyungu y’amafaranga 5% gusa.

    Mu rwego rwo gukomeza guhangana na Covid-19 mu mwaka wa 2021, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yavuze ko Leta y’u Rwanda yaguze kandi yamaze kwishyura inkingo za COVID-19 zisaga ibihumbi 500 zo mu bwoko bwa AstraZeneca, ku buryo abari bahawe urukingo rwa mbere bagombaga no guhabwa urwa kabiri ku gihe.

    Minisitiri Ngamije yavuze ko urukingo rwa AstraZeneca rwari rumaze iminsi ruhagaritswe na bimwe mu bihugu by’i Burayi, ariko nyuma yo gusanga nta kibazo ruteye ruza kongera gukoreshwa ndetse umuryango w’Ibihugu by’i Burayi usaba uruganda rwa AstraZeneca kutagurisha inkingo hanze y’uwo mugabane igihe ruzaba rutarahaza ibihugu byawo byaruhaye isoko ryo gukora izo nkingo.

    Aho ni ho bamwe bagaragarije impungenge, bibazaga uko bizagenda niba barahawe urukingo rwa mbere uko bazabona urundi igihe rwaba rutaboneka ku isoko, bakibaza niba bahabwa urwo mu bundi bwoko.

    Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko ntawe ukwiye kugira impungenge kuko Leta hari inkingo ubwayo yaguze hakaba n’izindi zitegerejwe zo muri gahunda ya COVAX ku buryo abahawe urukingo rwa mbere bazabonera urwa kabiri ku gihe.

    Hagati mu mwaka wa 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bitatu byatoranyijwe ku mugabane wa Afurika, bizubakwamo inganda zikora inkingo za Covid-19, kandi ko gahunda yo gutangira kubishyira mu bikorwa igeze kure.

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yari mu nama y’ubukungu yiswe 'Qatar Economic Forum'.

    Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo Umugabane wa Afurika wihaze mu nkingo, ari uko ugomba gutangira kuzikorera.

    Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda, Afurika y’Epfo ndetse na Senegal ari byo bihugu byatoranyijwe ku mugabane wa Afurika, bizubakwamo ibigo bikora inkingo za Covid-19.

    Yagize ati 'Ariko iki cyorezo cyaje gifata isi yose, bya bihugu byari byaramenyereye gutabara na bo bagize icyo cyorezo. Ubwo rero icyiza ni uko twakora izo nkingo hano muri Afurika, ntabwo ari u Rwanda gusa, hari n’ibindi bihugu bishaka kubikora, hanyuma ni ko haje ibyo byo gutekereza, u Rwanda uruhare rwarwo mu gushakisha uko rwakora inkingo, ariko rutikorera gusa ahubwo rukora mu buryo bw’isoko.'

    Kuba u Rwanda ruri mu hantu hazubakwa ikigo gikora inkingo za Covid-19, byanatangajwe na Madamu Ngozi Okonjo-Iweala, Umunyanijeriyakazi uyobora umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi, wanavuze ko Nigeria na yo ishobora kwiyongera kuri ibyo bihugu bitatu.

    Ibindi bihugu byahawe urukingo mu bya mbere muri Afurika ni Ghana, Nigeria, Côte d’Ivoire, Kenya na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kandi, yasabye ko gahunda ya COVAX irushaho kongerwamo ingufu kugira ngo isi ibashe guhashya burundu icyorezo cya COVID-19.

    Ibi yabivugiye mu nama mpuzamahanga yigaga ku buryo bwo gutera inkunga gahunda ya COVAX igamije gusaranganya inkingo za COVID-19 kuri bose.

    Perezida Kagame yavuze ko gahunda ya COVAX yagize akamaro kuko yarokoye ubuzima bw’abantu benshi haba mu Rwanda n’ahandi ku isi, avuga ko mu Rwanda by’umwihariko hamaze gukingirwa abagera kuri 3% by’abaturage.

    Yavuze ko u Rwanda rwahawe inkingo zisaga ibihumbi 500 binyuze muri iyo gahunda ya COVAX, bituma u Rwanda rubasha gukingira 3% by’abaturage barwo.

    Inkingo za Covid-19 zo muri Covax zageze mu Rwanda muri Werurwe 2021

    Inkingo za Covid-19 zo muri Covax zageze mu Rwanda muri Werurwe 2021

    Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutuma ibyo bishoboka, asaba ko hakongerwa imbaraga muri gahunda ya Covax, no kubakira Afurika ubushobozi bwo kubasha kwikorera inkingo.

    Ku wa 15 Ukuboza 2021 Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko habonetse abantu batandatu banduye ubwoko bushya bwa COVID-19 yihinduranyije bwa Omicron, bakaba bari abagenzi ndetse n’abahuye n’abo.

    Itangazo ry’iyi minisiteri ryagiraga riti “Iyi virusi ya Omicron izwiho gukwirakwira mu bantu benshi mu buryo bwihuse, bityo ingamba nshya zashyizweho n’inama y’Abaminisitiri zigamije gukumira ko ubu bwoko bukwira mu baturarwanda benshi”.

    Kuva icyo gihe imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima y’abantu bashya babonetse banduye COVID-19 yakomeje kuzamuka, bamwe ndetse irabahitana. Inzego z’ubuzima mu Rwanda zikomeje gushishikariza abantu kwikingiza kuko ari uburyo bufatwa nk’ubutuma uwanduye iki cyorezo kitamuzahaza, u Rwanda kandi rukaba rwaragize amahirwe yo kuba mu bihugu byakomeje kubona inkingo ku bwinshi. Aha ni na ho ruhra rusaba abantu kutivutsa ayo mahirwe yo kubona inkingo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/covid-19-yihariye-umwaka-wa-2021-urangiye-hadutse-ubwoko-bushya

  • Juno Kizigenza mu ba mbere! Abahanzi 5 bihari… – #rwanda #RwOT

    2021 yagaragaje impano zitangaje ziri mu banyarwanda mu bintu bitandukanye birimo filimi, urwenya, umuziki, ubushabitsi n'ibindi. Ikindi wagaragaje ko gushobora bitabarirwa mu myaka ahubwo ari ibikorwa, ubushake no kudacika intege.

    Muri iyi nkuru INYARWANDA ikaba yabateguriye abahanzi batanu b’abanyarwanda bayoboye abandi kuri Youtube mu gusurwa cyane, igitunguranye ni uko harimo abahanzi bataranamara imyaka irenga itanu mu muziki; nka Clarisse Karasira na Juno Kizigenza.

    Juno Kizigenza ni umuhanzi winjiye mu muziki by'umwuga mu mwaka wa 2020 kuwa 13 Gicurasi nkuko bigaragazwa n'indirimbo ya mbere yashyize kuri Youtube yise 'Mpa Formulae' ndetse akaba yarabitangaje mu mwaka wa 2019 ataratangira kumenyekana.

    Juno yararirimbaga ariko mu biraka by'amafaranga macye harimo n’iby'inoti y'ibihumbi bitanu, kuri ubu usigaye akorera na miliyoni 2 zirenga mu kiraka kimwe nkuko bigaragara ku rutonde twabateguriye rw'abatanu bayoboye abandi mu kugira umusaruro mwiza.

    Meddy aza imbere mu bafite ibihangano bisanzwe nubwo icyerecyezo cy'uyu muhanzi wakuriye mu rusengero muri uyu mwaka ari ugusubira mu bihangano by'umwuka naho Isrel Mbonyi ari we wihariye isoko ry'abahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    MeddyMeddy ni we uri ku mwanya wa mbere na miliyoni 14.6 z'inshuro yasuwe kuri Youtube Channel ye mu mwaka wa 2021 umwaka yakozemo ubukwe akanashyira indirimbo ebyiri zishingiye kuri bwo hanze indi yari yasezeranije abantu mu minsi mikuru ikaba itarasohoka kugeza ubu.

    Israel MbonyiAri ku mwanya wa kabiri na miliyoni 7.87 bivuze ko akubwe hafi kabiri mu musaruro na Meddy. Umwaka wa 2021 yawutangiye ashyira hanze amashusho y'indirimbo yitwa Baho yakurikiye iyo aheruka gushyira hanze yise 'Urwo Rutare' Album yari yarararikiye abantu kugeza n'ubu ntirajya hanze.

    Clarisse KarasiraAza ku mwanya wa gatatu  na miliyoni 7.34. Umwaka wa 2021 waranzwe n'ubukwe yakoze aho yakomeje kugenda anasangiza abamukurikira bimwe mu bihe byiza byaburanze gusa ni n'umwaka yakozemo indirimbo zinyuranye, umwaka yasoje yerekeza mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye gutura n'umugabo we.

    Bruce MelodieNiwe muhanzi wa kane na miliyoni  7.1. Umwaka wa 2021 ukaba wari umwaka waranzwe n'udushya twinshi kuri uyu muhanzi, turimo amasezerano ataravuzweho rumwe yasinye ya miliyari, kwibasira abandi bahanzi no kuba ariwo yakozemo igitaramo cy'amateka cyo kwizihiza ikinyacumi amaze mu muziki by'umwuga ariko kandi  yanawusohoyemo indirimbo zirimo Bado na Sawa Sawa yakoranye na Khaligraph Jones.

    Juno KizigenzaAri mu bahanzi bakiri bato yaba mu myaka no mu muziki by'umwuga, ni we uri ku mwanya wa 5 na miliyoni 6.89 umwanya ahamya ko yakoreye kandi akemeza ko umwaka wa 2021 wari uwe ariko noneho 2022 ariwo mwaka we by’umwihariko.

    Mu 2021 Juno yaranzwe n'ibikorwa byagiye bivugisha benshi birimo imyitwarire ye na Ariel Wayz, ibihangano yagiye akora n'uburyo yagiye abyamamazamo urugero nk'indirimbo 'Please Me' n'ibindi.

    Umwaka wa 2021 ukaba ari umwaka wahiriye abahanzi bashya cyane, kimwe n'umuziki w'ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana wigarurira isoko ry'umuziki w'u Rwanda dore ko kuri uru rutonde abakurikira Juno Kizigenza aribo biganjemo nka Papi Clever, Niyo Bosco, Vestine na Dorcas

     Uko umwaka wa 2021 wasojwe mu musaruro wa Youtube mu bahanzi b’imbere mu gihugu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113101/juno-kizigenza-mu-ba-mbere-abahanzi-5-bihariye-umusaruro-wa-youtube-muri-2021-mu-rwanda-113101.html

  • Abaturiye Nyiragongo basabwe kugira ubwirinzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizweho umukono na Prof Dr Muhindo Adalbert, umuyobozi w’iki kigo rigira riti:

    'Urwego rwo guhinda kw’ikirunga buri hejuru kuri sitasiyo zacu ziri hejuru ku kirunga, Kibati, Rusayo, Bulengo. Uduce twabonye ubwiyongere bw’ubushyuhe n’imyotsi yiyongereye ni Kibati, Shaheru, Mudjoga.'

    Uyu muyobozi avuga ko muri utu duce hari ibimenyetso bitandukanye birimo imyotsi ijya gusa nk’ubururu, kwangirika kw’ahantu hacikamo hamwe n’imyotsi y’ibirunga bijyana no kumvikana k’umwuka wa SO2.

    Impuguke zigenzura ibirunga biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zivuga ko zikomeje gukora igenzura ku birunga, zigasaba ababituriye kwita ku isuku kubera imyotsi iva mu kirunga igera mu kirere igahinduka udusenyi duto tumanukira ahatuye abantu kandi dushobora kubagiraho ingaruka.

    Zimwe mu nama zitangwa ku baturiye ibirunga harimo gukaraba intoki kenshi, koza imboga n’imbuto neza, gutwikira ibikoresho by’isuku nk’ibyo kuriraho no kunyweramo, kwirinda gukoresha amazi y’imvura n’amazi y’ibiyaga.

    Izi mpuguke zirabisaba mu gihe abaturage baturiye ibirunga haba mu Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batagira amazi meza kuko amazi bakoresha ari amazi y’imvura abujijwe kubera iyi myotsi y’ibirunga.

    Ikirunga cya Nyiragongo cyasubiye mu bihe byacyo byo kwiremamo ibikoma nyuma yo kuruka tariki 22 Gicurasi 2021, kigahitana abaturage babarirwa muri mirongo naho abandi babarirwa mu bihumbi cyangiza ibyabo ubu bakaba batuye mu nkambi.

    Iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryangije amazi n’amashanyarazi mu bice cyarukiyemo naho mu Rwanda ibikoma byangije hegitare z’aho abaturage bahinga.

    Nubwo ibikoma byinjiye mu Rwanda bitagize abo bihitana, imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga yasenyeye ibihumbi by’abaturage.

    Mu gihe impuguke z’ikigo OVG gishinzwe kugenzura ibirunga zigaragaza ukwiyongera kw’ibikoma biri mu nda y’ikirunga cya Nyiragongo, hakomeje kumvikana n’imitingito itaremereye.

    Tariki ya mbere Mutarama 2022 mu Karere ka Rubavu humvikanye imitingito ibiri mito ituma abaturage bibaza niba ikirunga gitekanye.

    OVG itangaza ko urukurikirane rw’imitingito ku ruhande rw’amajyepfo y’ibirunga hagati y’imidugudu ya Kibati, Shaheru na Mudjoga ikomeje nk’uko bigaragazwa n’ibikoresho byahashyizwe.

    Ciraba Mateso, umunyamabanga w’ishami ry’ubumenyi muri OVG rishinzwe ubumenyi muri siyansi y’ubumenyi bw’isi n’ubugenge (Géophysique) avuga ko bakomeje kuba maso kandi ko ibara riburira abaturage rikiri umuhondo rivuga ko ikirunga kiri mu bikorwa byo kwiremamo ibikoma kitagiye kuruka, mu gihe iyo ikirunga kiri mu bihe byo kuruka hashyirwaho ibendera ry’umutuku riburira abantu kugira ngo bahunge.

    Iri ni itangazo ryashyizwe ahagaragara riburira abaturiye ikirunga cya Nyiragongo:

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/abaturiye-nyiragongo-basabwe-kugira-ubwirinzi