Category: Uncategorized

  • Kigali: Bongeye gupima abantu Covid-19 mu buryo bwa rusange #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali uvuga ko mu bice biwugize harimo gupimwa Covid-19 nibura abantu 100 muri buri Murenge ku bufatanye na RBC, kikaba ari igikorwa kibera ahahurira abantu benshi nko mu masoko, muri za gare, mu magaraji no mu duce tw’ubucuruzi.

    Ku rubuga rwa twitter, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko iyi gahunda igamije gukomeza kugenzura uko ubwandu bwa Covid-19 buhagaze no gufata ingamba zo kuyikumira.

    Umujyi wa Kigali uvuga ko ibikorwa byo gusuzuma uko ubwandu buhagaje muri rusange mu baturage birimo kujyana no kubashishikariza gukomeza kwirinda Covid-19, harimo no kwikingiza.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, yavuze ko ari gahunda isanzweho buri byumweru bibiri mu rwego rwo gufata ingamba nshya.

    Yagize ati 'Ibyo bisanzwe bikorwa buri byumweru bibiri, iyi nyigo iba igamije kureba uko indwara ihagaze mu baturage bose, igihe cyose habayeho Inama y’Abaminisitiri hafatwa ingamba ziba zashingiye ku bushakashatsi nk’ubwo'.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE avuga ko uku kwipimisha bitandukanye n’igikorwa cya buri munsi cyo gupima abantu baba bagiye kubikora ku giti cyabo cyangwa bafite ibimenyetso (by’indwara ya Covid-19).

    Amabwiriza y’Inama y’Abaminisitiri ku bijyanye no gukumira icyorezo cya Covid-19 aheruka gufatwa ku itariki 14 Ukuboza 2021 ariko akaba yaratangiye gushyirwa mu bikorwa ku itariki 16 Ukuboza 2021, akazongera kuvugururwa nyuma y’Ukwezi kumwe ku itariki 15 Mutarama 2022 (hashingiwe ku byavuye mu bushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima).

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/kigali-bongeye-gupima-abantu-covid-19-mu-buryo-bwa-rusange

  • Amavubi yihereranye Guinea mu mukino wa gicuti (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun, ikipe ya Guinea iri gukorera umwiherero mu Rwanda, aho igomba gukinira imikino ibiri ya gicuti n’Amavubi.

    Amavubi yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 23 w’umukino, ku ikosa ryari rikozwe na Ousmane Kanté wateye umupira nabi, Hakizimana Muhadjili ahita awohereza neza mu izamu.

    Hakizimana Muhadjili yasigaranye n

    Hakizimana Muhadjili yasigaranye n’umunyezamu wenyine

    Umunyezamu wa Guinea yagerageje gukuramo umupira wa Muhadjili ariko biranga

    Umunyezamu wa Guinea yagerageje gukuramo umupira wa Muhadjili ariko biranga

    Mu gice cya kabiri cy’umukino umutoza Mashami Vincent yakuyemo Mugunga Yves yinjizamo rutahizamu Sugira Ernest.

    Ku munota wa 47 w’umukino, ku mupira Muhire Kevin yari akinanye na Sugira Ernest, Sugira yaje guhereza umupira Danny Usengimana, ahita atsindira Amavubi igitego cya kabiri.

    Danny Usengimana watsinze igitego cya kabiri cy

    Danny Usengimana watsinze igitego cya kabiri cy’Amavubi

    Ku munota wa 69 w’umukino, ku mupira wari utewe n’umunyezamu Hakizimana Adolphe, Sugira Ernest akozaho umutwe umutwe umupira ugera kuri Muhozi Fred wa Espoir, ahita atsinda igitego cya gatatu cy’Amavubi, ari nacyo cye cya mbere ku mukino wa mbere yakiniraga Amavubi.

    Nyuma y’uyu mukino. Amavubi azakina umukino wa kabiri wa gicuti na Guinea ku wa Kane tariki 06/01/2022 kuri Stade Amahoro, nyuma yaho Guinea ikazahita yerekeza muri Cameroun

    Ilaix Moriba wahoze muri Fc Barcelone ni umwe mu bakinnyi ba Guinea bakinaga n

    Ilaix Moriba wahoze muri Fc Barcelone ni umwe mu bakinnyi ba Guinea bakinaga n’Amavubi

    Abakinnyi babanje mu kibuga

    Guinea

    Ibrahima Kone
    Mohamed Camara
    Ousmane Kante
    Ibrahima Conte
    Issiaga Sylla
    Mamadou Kane
    Amadou Diawara
    Moriba Kourouma
    Aguibou Camara
    Sory Kaba
    Mohamed Bayo

    Rwanda

    Adolph HAKIZIMANA
    Ali SERUMOGO
    Faustin USENGIMANA
    Clement NIYIGENA
    Claude NIYOMUGABO
    Bosco RUBONEKA
    Kevin MUHIRE
    Lague BYIRINGIRO
    Muhadjiri HAKIZIMANA
    Danny USENGIMANA
    Yves MUGUNGA

    AMAFOTO: Niyonzima Moise

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amavubi-yihereranye-guinea-mu-mukino-wa-gicuti-amafoto

  • Kalimba Zephyrin wabaye Senateri mu Rwanda yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri 2012 nibwo yatoranyijwe mu basenateri 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, umwanya yagumyeho kugeza mu 2020 ubwo manda ye yarangiraga.

    Kalimba Zephyrin

    Kalimba Zephyrin

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kalimba-zephyrin-wabaye-senateri-mu-rwanda-yitabye-imana

  • Sosiyete Sivile irasaba ko ibyemezo byo kwirinda Covid-19 byajya bisuzumanwa ubushishozi #rwanda #RwOT

    Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, irasaba ko ibyemezo bifatwa mu kwirinda Covid-19 byajya bisuzumanwa ubushishozi mu kwirinda ko bihutaza uburenganzira bwa muntu.

    Abaharanira uburenganzira bwa mu muntu bagaragaza ko ingamba u Rwanda rufata mu guhangana n'icyorezo cya Covid-19 ziba ari ngombwa, ariko ko mu kugenzura ko zubahirizwa ariho hakunze kuziramo ihutazwa ry'uburenganzira bwa Muntu.

    Bernard Muramira ni umuyobozi w'Ihuriro ry'Imiryango igamije gukumira icyorezo cya SIDA no kurengera ubuzima mu Gihugu.

    Ati 'Abalocal Leaders (Inzego z'ibanze) uburyo bashyira mubikorwa ayo mabwiriza. So brutality rero y'abantu bamwe na bamwe niyo ituma ushobora kubona umuntu runaka atinyutse gukubita umuyobozi. Mu byagiye bibaho nakubwira gufata umuntu warenze kumabwiriza ukamushyira mu mapingu ujya ubibona kuri Televiziyo, noneho ushobora kwibaza uti umuntu warengeje igihe cyo gutaha ,umuntu wasomye agacupa kumushyira kumapingu bivuze iki?'

    Kuruhande rw'abaturage nabo, hari basanga mu kugenzura iyubahirizwa ry'ingamba zo kwirinda Covid-19, hakunze kugaragaramo ihutazwa ry'uburengenzira bwa muntu,

    Umwe ati 'Ariko hari igihe bafata umuturage ati wakererewe gutaha bagomba kukuraza muri stade, iyo bamuraje muri Stade hari ibyo ahomba kandi na Leta nayo ntabwo iba yishimiye kumuraza muri stade'.

    Undi ati 'Hari nk'icyemezo ejo bundi cyafashwe, Minisitiri afata icyemezo cyo guhagarika umupira abantu bose birabababaza kandi koko nawe ukumva ntabwo byumvikana. Niba muri bisi dushobora kujyamo tutipimishije, ni gute abakinnyi babuzwa gukina kandi bipimisha buri kanya?'

    Mu gukumira ihutazwa ry'uburengenzira bwa muntu muri ibi bihe bya Covid-19 , Bwana Mudakikwa John umunyamategeko uyobora Umuryango CERULAR uharanira ko igihugu kigendera kumategeko, asanga ibyemezo Leta ifata mu guhangana n'icyorezo bikwiye kujya byiganwa ubushishozi, kandi abaturage bagasobanurirwa mu buryo bwumvikana impamvu byafashwe.

    Ati ' Ibyemezo bifatwa bigomba gusobanurirwa abaturage bakabyumva neza bakamenya n'impamvu ki ibi byemezo byafashwe, niba tuvuga ngo guma mu rugo yaje ni ukubera iki? Niba tuvuga ngo amasaha ya gera mu rugo (curfew) aratangira saa moya ni ukubera iki? ikindi niba tuvuga ngo abaturage bakwiye no kubisobanurirwa, bakwiye no guhabwa umwanya bakabitangaho ibitekerezo ndetse bafite n'uburengenzira bwo kubihinyuza. Bimwe bashobora no kujyaho impaka ibyo ni ibintu bijyanye n'uburengenzira bw'ibanze bwa muntu, mu gutanga ibitekerezo cyangwa se umuturage kugira ijambo mu miyoborere ye.'

    Inzego za Leta zifite mu nshingano kugenzura iyubahirizwa ry'ingamba zo kwirinda Covid-19, zo zisanga abaturage bakwiye kuzubahiriza uko ziri birinda gukorera ijisho.

    Pudence Rubigisa umuyobozi w'umujyi wa Kigali aganira n'itangazamakuru rya Leta yagize ati ' Niba hari amabwiriza tugomba gukurikiza, reka tuyakurikize kandi nituyakurikiza biratuma mu kwa mbere cyangwa mu kwa kabiri tutajye muri ya mateka mabi, kugira ngo buri wese azi kiriya gihe cya Guma murugo'.

    Muri Werurwe 2020 nibwo mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere w'icyorezo  Covid-19, kuva ubwo hashyirwaho ingamba zikakaye  zo ku kirinda harimo na Guma murugo.

    Mu mpera zuwo mwaka Komisiyo y'Uburengenzira bwa Muntu yagaragaje ko uburenganzira 11 bwahutajwe mu Rwanda mu gihe cya 'Guma mu rugo', ariko ngo Itegeko Nshinga ry'u Rwanda ribyemera,  usibye abishe n'abahohoteye abaturage.

    Daniel Hakizimana

    The post Sosiyete Sivile irasaba ko ibyemezo byo kwirinda Covid-19 byajya bisuzumanwa ubushishozi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/01/03/sosiyete-sivile-irasaba-ko-ibyemezo-byo-kwirinda-covid-19-byajya-bisuzumanwa-ubushishozi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sosiyete-sivile-irasaba-ko-ibyemezo-byo-kwirinda-covid-19-byajya-bisuzumanwa-ubushishozi

  • Musanze: Abatinya kwipimisha Covid-19 barakekwaho kuba intandaro y’ubwiyongere bw’abayandura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage barakangurirwa kwipimisha Covid-19

    Abaturage barakangurirwa kwipimisha Covid-19

    Urugero rwafatirwa kuri raporo y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yo kuwa 02 Mutarama 2022, aho ubwandu bwa Covid-19 mu Karere ka Musanze bwikubye inshuro zirenga 10, hagendewe kuri raporo yo ku itariki 01 Mutarama 2022.

    Muri ako Karere ka Musanze, abagaragayeho ubwandu tariki 01 Mutarama 2022, bari 10 bakaba bageze ku 108 nyuma y’umunsi umwe.

    Bamwe mu batuye ako karere baremeza ko izamuka ry’ubwo bwandu ririmo guterwa n’abantu bakomeje kumva ibimenyetso bakanga kujya kwisuzumisha batinya akato gashobora kubatesha akazi ka buri munsi kabatunze.

    Uwitwa Valentin Byiringiro ati 'Uko mbitekereza, iri zamuka ry’ubwandu bwa Covid-19, riraterwa n’abantu bari kwanga kujya kwipimisha, batinya ko bashyirwa mu kato akazi bakora kakadindira'.

    Arongera ati 'Abo bantu benshi barimo gutinya kwisuzumisha ni abakora ubucuruzi, by’umwihariko muri uyu mujyi wa Musanze, ugasanga umuntu ukora ingendo zitandukanye muri serivisi y’ubucuruzi aratinya kumara iminsi 14 mu kato kandi afite uko yiyumva, ariko agatinya kujya ku kigo nderabuzima kwisuzumisha, ugasanga barateza ibibazo'.

    Abo baturage bagarutse no ku bundi buryo burimo kuzamura ubwandu, aho hari abiyumvamo ibimenyetso bakagana imiti ya Kinyarwanda ngo barebe ko bakira badashyizwe mu kato, bakirengagiza abaganga.

    Ni ikibazo cyagarutsweho n’Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert aganira na RBA, wavuze ko uburyo imibare yaraye izamutse buteye impungenge, na we atunga agatoki abatajya kwipimisha kandi iyo serivisi yarabegerejwe ku buntu, ugasanga ubwandu burakomeza kwiyongera.

    Ati 'Abantu ntabwo bipimisha cyane, kandi gahunda zo kwipimisha zarabegerejwe mu bigo nderabuzima byose, ufite ibimenyetso wese turamukangurira kugana ikigo nderabuzima kimwegereye tukamupima. Si byiza kuba umuntu ufite ibimenyetso agakomeza agakora imirimo ye imutunga ya buri munsi, akirengagiza ko uburwayi ashobora kuba afite bwaba ari Covid-19 kandi ayikongeza, mu by’ukuri biragaragara ko ari ikibazo'.

    I Musanze hari abakomeje gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    I Musanze hari abakomeje gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Yasabye uwumva afite ibimenyetso by’uburwayi wese kugana ibigo nderabuzima bakamusuzuma ku buntu, kandi birinde ubuvuzi gakondo bushobora kubaviramo ibyago byo kuba babura ubuzima kandi abaganga biteguye kubafasha.

    Umubare munini w’abatuye Akarere ka Musanze basaga ibihumbi 400, ni uw’abamaze gufata urukingo rwa kabiri basaga ibihumbi 180, mu gihe abafashe urwa mbere basaga ibihumbi 65, abafashe urwa gatatu rushimangira bo baracyari bake kuko batageze mu bihumbi birindwi.

    Kugeza ubu abanduye Covid-19, abenshi baritabwaho mu ngo zabo, mu gihe abarembye baba bakeneye kongererwa umwuka bahita boherezwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/musanze-abatinya-kwipimisha-covid-19-barakekwaho-kuba-intandaro-y-ubwiyongere-bw-abayandura

  • Cristiano Ronaldo yifurije nyina umbyara isabukuru y'amavuko bizamura amaranga mutima ye ararira[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Ubutumwa rutahizamu wa Manchester United, Cristiano Ronaldo, yoherereje nyina, Dolores Aveiro, ku isabukuru ye y'amavuko yabaye ku wa 31 Ukuboza 2021, bwatumye uyu mubyeyi afatwa n'amarangamutima asuka amarira.

    Ku wa Gatanu ni bwo Cristiano Ronaldo yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, yifuriza umubyeyi we isabukuru nziza y'amavuko.

    Ronaldo akunda umubyeyi we cyane ndetse akunze kuvuga ko ari we wamufashije mu buzima bwose yanyuzemo kugeza abaye umwe mu bakinnyi b'abanyabigwi.

    Mu butumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko, Ronaldo yagereranyije nyina nk'indwanyi yamwigishije kudacika intege ubwo we na se, José witabye Imana, bamureraga hamwe na mukuru we, Hugo w'imyaka 46 na bashiki be babiri, Elma w'imyaka 48 na Katia w'imyaka 44.

    Aya magambo Cristiano Ronaldo yayakurikije ifoto ya nyina yashyize kuri Instagram, agira ati 'Isabukuru nziza y'amavuko ku mubyeyi mwiza ku Isi, indwanyi yanyigishije kudacika intege, nyirakuru mwiza abana banjye bahora barota kugira. Ndagukunda cyane! Kiss [aramusoma]!'

    Dolores Aveiro umubyeyi wa Cristiano

    Dolores yashyigikiye cyane Ronaldo mu rugendo rwe rwose rwo gukina umupira w'amaguru nk'umufana we w'imena.

    Mu mashusho yagaragaye, yasutse amarira ubwo yasomaga ubutumwa yandikiwe n'umuhungu we ku isabukuru ye y'amavuko.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yifurije-nyina-umbyara-isabukuru-y-amavuko-bizamura-amaranga

  • Guta ishuri n’ubuzererezi, zimwe mu ngaruka za Covid-19 ku ngimbi n’abangavu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ingimbi n

    Ingimbi n’abangavu bahuye n’ingorane zikomeye mu bihe bya Covid-19

    Mu kiganiro cya KT Radio ku bufatanye na Mastercard Foundation, cyatambutse kuri uyu wa Mbere tariki 3 Mutarama 2022, cyavugaga ku ngaruka za Covid-19 ku ngimbi n’abangavu, hagaragajwe uburyo icyo cyiciro cyagizweho ingaruka zikomeye zigaragara none n’ejo hazaza h’igihugu, zitewe cyane cyane n’amikoro y’ababyeyi yagabanutse.

    Umwana uhagarariye abandi mu Karere ka Gasabo, Shyaka Jean Baptiste, wari umutumirwa muri icyo kiganiro yavuze ko ingaruka abana, ingimbi n’abangavu bahura nazo muri iki gihe cya Covid-19 ari nyinshi, zirimo izishingiye ku kuba imirimo y’ababyeyi babo yarahagaze bikabasigira amikoro make, bikaviramo abana guta ishuri, inda zitateguwe, ubuzererezi n’izindi.

    Shyaka yagize ati 'Ingaruka twe nk’abana, ingimbi n’abangavu twahuye nazo muri iki gihe cya Coronavirus harimo kuva ndetse no guta amashuri kw’abana bitewe no kuba hari imirimo imwe n’imwe y’ababyeyi yafunzwe kugira ngo amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 yubahirizwe. Abandi bahagaritswe ku mirimo bigatera amikoro make cyangwa ubukene ababyeyi ntibabashe kwishyurira abana amafaranga y’ishuri'.

    Ati 'Hari n’abana babonye akazi bahitamo kugakomeza aho gusubira mu ishuri. Izindi ngaruka ni ukwishora cyangwa gushorwa mu busambanyi no gukoresha ibiyobyabwenge, inda zitateguwe ku bana, na byo bitewe na bwa bukene buri mu miryango buturuka kuri Covid 19. Ikindi ni ubuzererezi bwiyongereye cyane cyane mu Mujyi wa Kigali bitewe n’amakimbirane na yo yagaragaye mu miryango muri iki gihe cya Covid-19'.

    Shyaka Jean Baptiste

    Shyaka Jean Baptiste

    Murwanashyaka Evariste, umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri Mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), akaba n’umugenzuzi w’uburenganzira bw’abana ku rwego rwigihugu na we yari muri iki kiganiro, yasobanuye ibyavuye mu bushakashatsi bakoreye mu turere turindwi no mu nkambi z’impunzi z’Abanyekongo, bigaragaza ingaruka ku bana, ingimbi n’abangavu.

    Yagize ati 'Twakoze ubushakashatsi mu turere turindwi tw’igihugu no mu nkambi zose z’impunzi z’Abanyekongo, twasanze 45% by’abana batubwiye ko bari bafite ubwoba kubera ko batari basobanukiwe n’ibirimo kuba, bikabatera 'stress’. 12% batubwiye ko ubukene mu miryango yabo bwiyongereye kubera ko imirimo y’ababyeyi yahagaritswe cyangwa, imishahara ikagabanywa kuri bamwe, n’ibyinjira mu rugo bikagabanuka, ibyo bikagira ingarukaku mu mibereho y’abana ijyanye n’ibibatunga'.

    Ati 'Hari aho twasangaga umwana waryaga gatatu ku munsi asigaye arya rimwe ku munsi. Ikindi, 41% batubwiye ko ihohoterwa rikorerwa abana ryiyongereye, harimo gukubitwa, ibihano bibabaza umubiri n’ibikomeretsa umutima, aho wasangaga kubera kwirirwana n’ababyeyi igihe kinini kandi nabo bafite ibibazo, umwana akora agakosa gato akaba arakubiswe'.

    Arongera ati 'Imirimo mibi ibujijwe ku bana na yo yariyongereye. Ihohoterwa rikorerwa ku ikoranabuhanga ryariyongereye aho wasangaga abantu babasaba guhura ku matelefone. Abana bataye ishuri twasanze bari ku kigero cya 12%. Naho 1%, batewe inda baranashyingirwa nk’abagabo n’abagore, urugero nko mu Karere ka Rusizi hagaragaye abana 10 bashyingiwe muri ubwo buryo, babeshywa ko bari bagiye gufashwa kuva muri ibyo bibazo batewe na Covid-19.'

    Murwanashyaka Evariste wa CLADHO

    Murwanashyaka Evariste wa CLADHO

    Murwanashyaka avuga ko ubushakashatsi nk’ubu buba bugamije kugaragaza ibibazo bihari kugira ngo bikorerwe ubuvugizi, bityo bikemurwe binyuze mu nzego zose bireba.

    Yatanze urugero rw’abana bavanywe mu muhanda mu Karere ka Rubavu bagera ku 106 ndetse no mu mujyi wa Kigali, hashyizweho uburyo bwo kubakura mu mihanda bashyirwa aho bashobora gukurikiranwa.

    Yavuze kandi ko ibibazo byinshi byagaragajwe byakemutse, ndetse ko hari n’ibyatumye ingengo y’imari ya Leta yongerwa kugira ngo bigerweho.

    Murwanashyaka yavuze ko ibitarakemuka nabyo bakomeje kubikorera ubuvugizi, ku bufatanye n’izindi nzego bireba zirimo UNICEF n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe abana.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/guta-ishuri-n-ubuzererezi-zimwe-mu-ngaruka-za-covid-19-ku-ngimbi-n-abangavu

  • Marshall Mampa yavuze ko Producer Fizzi yakatiwe burundu #rwanda #RwOT

    Umuraperi Marshall Mampa uherutse gufungurwa, yavuze ko Producer wamenyekanye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye, Fizzi yakatiwe burundu kubera gukoresha ibiyobyabwenge.

    Uyu muraperi wafunguwe tariki ya 30 Ukuboza 2021, akaba yari afunzwe azira gukoresha ikiyobyabwenge cya Heroine cyizwi nka Mugo mu kinyarwanda, yavuze ko kwiyakira akemera gufungwa imyaka 4 yabitewe no kumva ko hari abakatiwe imyaka myinshi kumurusha barimo na Fizzi wakatiwe burundu.

    Aganira na Big Town TV, yagize ati “Numvaga ko ntazayirangiza iyo myaka, naranajuriye, njuriye barambwira bati ihanganire ibihano musaza, uburoko ni ubwo, abandi barabaha imyaka 25, abantu babakatiye imyaka myinshi, Fizzi uramuzi producer akatiye burundu kubera ibyo bintu.'

    Muri 2018 nibwo Fizzi yatawe muri yombi ari kumwe n’abandi bantu 11 bose bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, icyo gihe Fizzi yemeye ko yabaye imbata y’ikiyobyabwenge cya Heroine.

    Fizzi yakatiwe burundu kubera gukoresha ikiyobyabwenge cya Heroine

    Marshall Mampa ni we wavuze ko Fizzi yakatiwe burundu

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/marshall-mampa-yavuze-ko-producer-fizzi-yakatiwe-burundu

  • Rubavu: Batatu bafatiwe mu mugambi wo gukwirakwiza urumogi mu Mujyi wa Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko habanje gufatwa Muhawenimana Benjamin nyuma ajya kugaragaza aho yari akuye urwo rumogi.

    Yagize ati 'Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bari bashyize bariyeri mu muhanda barimo kugenzura abakwirakwiza urumogi. Baje guhagarika imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ivuye mu Karere ka Rubavu yerekeza mu Mujyi wa Kigali. Bayihagaritse igeze mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Terimbere, Umudugudu wa Gahama, basatse buri mugenzi bageze ku gikapu cya Mahawenimana basangamo urumogi.'

    Muhawenimana amaze gufatwa yavuze ko urwo rumogi yari agiye kurucuruza mu Mujyi wa Kigali avuye kururangura kwa Ntakirutimana na Muhawenimana Olive, babana mu buryo butemewe n’amategeko.

    Aba na bo Polisi yabagezeho isanga bafite udupfunyika 16 tw’urumogi n’Amafaranga y’u Rwanda 169,050 Muhawenimana Benjamin avuga ko ariyo yari amaze kwishyura urwo rumogi.

    CIP Karekezi yaboneyeho kongera gukangurira abantu gucika ku ngeso yo gukwirakwiza urumogi, abagira inama yo gushaka indi mirimo bakora yemewe n’amategeko. Anakangurira abatwara abagenzi kujya babanza kugenzura imitwaro bafite kuko hari ababa bafite imitwaro irimo ibitemewe n’amategeko.

    Yagize ati 'Duhora dukangurira abantu ko Polisi itazigera icika intege mu kurwanya abakwirakwiza ibiyobobyabwenge n’abakora ibindi byaha. Abantu bashake indi mirimo bakora yemewe n’amategeko, abatazabikora bazafatwa bashyikirizwe ubutabera.'

    Abo bantu uko ari Batatu bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-batatu-bafatiwe-mu-mugambi-wo-gukwirakwiza-urumogi-mu-mujyi-wa-kigali

  • Shampiyona y'igihugu cy'u Bwongereza yatanze abakinnyi 40 mu gikombe cya Afurika2021, ni abakinnyi bavuye mu makipe 16 ya Premier League #rwanda #RwOT

    Guhera ku cyumweru tariki ya 9 Mutarama kugeza kuya 6 Gashyantare 2022 mu gihugu cya Cameroon haratangira imikino y'igikombe cya Afurika cya 2021, ni igikombe kigiye guhuza ibihugu 24 bikoresha abakinnyi babo bakina hirya no hino ku isi.

    Naby Keita wa Liverpool ubwo yerekezaga mu Rwanda aho yasangaga ikipe ya Guinea

    Kugeza ubu igihugu cy'u Bwongereza na shampiyona yayo ya Premier League izatanga abakinnyi 40 bazaturuka mu makipe 16 atandukanye yo mu kiciro cya mbere.

    Muri iki gikombe cya Afurika abakinnyi b'amakipe yo mu Bwongereza yamaze gutanga aabkinnyi bayo aho bamwe baraye bageze no mu mwiherero y'amakipe yabo, aha twavuga nka Sadio Mane na Eduard Mendy berekeje muri Senegal nyuma y'umukino waraye ubahuje hagati ya Chelsea na Liverpool cyo kimwe na Naby Keita.

    Aba bakinnyi bakaba bazasubira mu makipe yabo bigendanye n'uko bazagenda bitwara muri iki gikombe cya Afurika.

    Biteganyijwe ko imikino imikino isoza amatsinda izasozwa tariki ya 20 Mutarama naho iya 1/8 cy'irangiza izakinwa ku itariki ya 23 kugeza kuya 25 Mutarama ndetse iya 1/4 ikinwe ku ya 29 na 30 Mutarama 2022.

    Imikino ya 1/2 kizakinwa ku itariki ya 2 ndetse n'iya 3 Gashyantare , mu gihe umukino wa nyuma ndetse n'uwo guhatanira umwanya wa gatatu izakinwa ku itariki ya 5 Gashyantare 2022 ariko ibere ku bibuga bitandukanye.

    Urutonde rw'abakinnyi n'amakipe bakomokamo yo mu gihugu cy'u Bwongereza:

    Arsenal: Thomas Partey (Ghana), Pierre-Emerick Aubameyang (Gabon), Nicolas Pepe (Ivory Coast), Mohamed Elneny (Egypt), Omar Rekik (Tunisia),
    Watford: William Troost-Ekong (Nigeria), Imran Louza (Morocco), Adam Masina (Morocco), Ismaila Sarr (Senegal),
    Crystal Palace: Cheikhou Kouyate (Senegal), Jordan Ayew (Ghana), Wilfried Zaha (Ivory Coast),
    Brentford: Frank Onyeka (Nigeria), Julian Jeanvier (Guinea), Tariqe Fosu-Henry (Ghana),
    Leicester: Kelechi Iheanacho (Nigeria), Wilfred Ndidi (Nigeria), Daniel Amartey (Ghana), Nampalys Mendy (Senegal),
    Man Utd: Eric Bailly (Ivory Coast), Amad Diallo (Ivory Coast), Hannibal Mejbri (Tunisia),
    Liverpool: Mohamed Salah (Egypt), Sadio Mane (Senegal), Naby Keita (Guinea),
    Aston Villa: Bertrand Traore (Burkina Faso), Trezeguet (Egypt),
    Wolves: Willy Boly (Ivory Coast), Romain Saiss (Morocco),
    Burnley: Maxwel Cornet (Ivory Coast),
    Chelsea: Edouard Mendy (Senegal),
    Brighton: Yves Bissouma (Mali),
    Everton: Alex Iwobi (Nigeria),
    Man City: Riyad Mahrez (Algeria),
    Southampton: Moussa Djenepo (Mali),
    West Ham: Said Benrahma (Algeria).

    The post Shampiyona y'igihugu cy'u Bwongereza yatanze abakinnyi 40 mu gikombe cya Afurika2021, ni abakinnyi bavuye mu makipe 16 ya Premier League appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/shampiyona-yigihugu-cyu-bwongereza-yatanze-abakinnyi-40-mu-gikombe-cya-afurika2021-ni-abakinnyi-bavuye-mu-makipe-16-ya-premier-league/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=shampiyona-yigihugu-cyu-bwongereza-yatanze-abakinnyi-40-mu-gikombe-cya-afurika2021-ni-abakinnyi-bavuye-mu-makipe-16-ya-premier-league