Category: Uncategorized

  • Clarisse Karasira yeruye avuga ko indirimbo ya Nel Ngabo yamurijijije | Menya impamvu (Inkuru irambuye) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira kuri ubu urimo kubarizwa muri leta zunze ubumwe za Amerika aho yagiye kubana n'umugabo we, yatangaje ko indirimbo Muzadukumbura ya Nel Ngabo na Fireman ari imw mu ndirimbo nke yarebye ikamuriza bitewe n'ubutumwa burimo. Ibi Clarisse Karasira yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Clarisse Karasira yagize ati '#Muzadukumbura ni INDIRIMBO iri muri nke naba nararebye nkarira. Guhanga biratuvuna, bikaduhenda, Kandi ni umuhamagaro udasanzwe. Abahanzi ni imboni zabo bahangira. Bityo, baba bakwiye kubahwa, gushyigikirwa ndetse no gushimirwa bariho. Iyi ndirimbo yigishe abagafashije abahanzi bakirengagiza nkana, abaca intege abahanzi, cyangwa bakababwira amagambo atesha agaciro uyu mwuga.  Indirimbo Kandi icyebure abahanzi basebya uyu mwuga binyuze mu mihangire idahwitse cyangwa imyitwarire itaboneye. Mwakoze cyane @nelngabo @fireman_vayo Guhanga INDIRIMBO ikomeye nkiyi @kinamusic_record muri inkingi @clementishimwe mwakoze cyane. Komeza uruhuke neza dear Jaypolly'.

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira

    Source : https://yegob.rw/clarisse-karasira-yeruye-avuga-ko-indirimbo-ya-nel-ngabo-yamurijijije-menya-impamvu-inkuru-irambuye/

  • Videwo y'umunsi: Amashusho y'umugore uri kugumura abandi bagore kwizirika uyu mwaka ! – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mashusho yacishije ku rubuga rwa Snapchat, umukobwa ukoresha amazina ya Shakira0266 yakoze videwo agira inama ab'igitsinagore abagira inama zuko bakitwara muri uyu mwaka.

    Muri ako ka videwo kakomeje gutambuka ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati,' ko uyu mwaka ari uwo kwihambira mu gihe waba utumiwe ukajyana utwawe.' Ku bagore yabasabye kutahukana muri uyu mwaka.

    Video:

     

    Source : https://yegob.rw/videwo-yumunsi-amashusho-yumugore-uri-kugumura-abandi-bagore-kwizirika-uyu-mwaka/

  • Kalimba Zephyrin wahoze ari umusenateri yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Kalimba yari amaze iminsi arwaye. Yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faysal biherereye mu Mujyi wa Kigali.

    Umuyobozi w'Umuryango w'Ababumbyi bo mu Rwanda (COPORWA), Bavakure Vincent, yahamirije IGIHE ko Kalimba yitabye Imana azize uburwayi.

    Uyu muryango COPORWA, Kalimba yahoze awuyobora mbere yo kuba umusenateri mu mwaka wa 2012.

    Bavakure yagize ati 'Ni byo yitabye Imana n'ubu turi muri gahunda yo kumushyingura. Yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize uburwayi.'

    Biteganyijwe ko Kalimba Zephyrin azashyingurwa kuri uyu wa Kane tariki 6 Mutarama 2022.

    Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, na we yabwiye IGIHE ko yamenye amakuru y'urupfu rwa Kalimba, dore ko yari amaze iminsi arwaye.

    Dr Iyamuremye yihanganishije umuryango wa Kalimba, awusaba gukomera muri ibi bihe bikomeye.

    Yavuze ko Kalimba ari umuntu mu buzima bwe witangiye guharanira uburenganzira bwa muntu haba mbere yo kwinjira muri Sena no mu gihe yari umusenateri.

    Ati 'Yari umusenateri mwiza witangira imirimo kandi ubuzima bwe yabaye mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu n'imibereho myiza cyane cyane abasigajwe inyuma n'amateka. No muri sena ntabwo yigeze ahwema, yagiye abikora kandi akabikorana ubwitonzi. Abantu bose baramukundaga.'

    Kalimba asize umugore n'abana n'abana icyenda. Yavukiye mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y'u Rwanda.

    Zephyrin Kalimba yakoze imirimo itandukanye mu Rwanda haba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo. Yabaye umujandarume (Polisi) mbere ya Jenoside aho yamaze imyaka ine n'amezi umunani, nyuma aza gukora muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda.

    Mu myaka ya 1990 yashinze Umuryango uvuganira abasigajwe inyuma n'Amateka, anawubera umuyobozi. Muri icyo gihe yagiye yumvikana kenshi anenga uburyo batitabwaho, agasaba ko hari icyakorwa kugira ngo imibereho yabo ihinduke.

    Mu mwaka wa 1997 yayoboye Ihuriro ry'Imiryango yita ku Basigajwe inyuma n'amateka mu Karere u Rwanda ruherereyemo (International Alliance of Indigenous and Tribal Peoples of the Tropical Forests).

    Mu mwaka wa 2012 yatoranyijwe mu basenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, umwanya yagumyeho kugeza mu 2020 ubwo manda ye yarangiraga.

    Indi nkuru wasoma: Kwamburwa amasambu, kutiga, kwirukanwa muri Gishwati: Akaga k'Abatwa kabwiwe Habyarimana akaruca akarumira

    Reba ikiganiro IGIHE yigeze kugirana na Zephyrin Kalimba

    Kalimba Zephyrin ubwo yarahiriraga kuba umusenateri mu mwaka wa 2012

    Aha Kalimba Zephyrin yari yitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano

    Kalimba Zephyrin ni umwe mu baharaniye iterambere ry’abasigajwe inyuma n’amateka mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kalimba-zephyrin-wahoze-ari-umusenateri-yitabye-imana

  • Mu minsi itatu gusa RIB yafashe abantu 50 basambanyije abana – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa ni umusaruro wa gahunda ya RIB igamije gukumira no kurwanya ibyaha byibasira abana birimo no kubasambanya. Yakozwe by'umwihariko hagati ya tariki 29 Ukuboza 2021 n'iya 1 Mutarama 2022.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko icyaha cyo gusambanya abana nta muntu ukwiye kugikerensa ndetse inzego z'ibanze n'abaturage bakwiriye gutanga umusanzu wabo mu kukirandura burundu.

    Yagize ati 'RIB irasaba abantu kugumya gufatanya na yo bayiha makuru. Iki cyaha cyo gusambanya abana nta muntu ukwiye kukireberera, abayobozi b'ibanze nibadufashe, iki cyaha si icyo kwihanganira. U Rwanda rukeneye urubyiruko ruzima.'

    Yakomeje avuga ko igikorwa cyo gushaka no guta muri yombi abakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana kizakomereza no mu tundi turere twose tw'igihugu.

    RIB yihaye gahunda yo guca burundu iyi ngeso ikomeje kwiyongera cyo kimwe no kurwanya ibyaha bitandukanye bikorerwa abana.

    Raporo RIB iherutse gushyira hanze yo kuva mu 2018 kugera mu 2021 yagaragaje ko ibyaha byo gusambanya abana byazamutseho 55% , ndetse abibasirwa cyane bakaba abakobwa kuko mu birego 13.646 byakiriwe muri icyo gihe 97.1% ari iby'abakobwa basambanyijwe.

    Hagaragazwa kandi ko abasambanywa cyane ari abari hagati y'imyaka 14 na 17 mu gihe benshi mu basambanya abana ari urubyiruko ruri hagati y'imyaka 18 na 24 rw'ingaragu rubashukisha ibintu bitandukanye birimo impano, akazi cyangwa kubabwira ko bazashyingiranwa.

    Dr. Murangira avuga ko kugira ngo ibi byaha bicike hagomba kongerwa inyigisho z'ubuzima bw'imyororokere ku bana n'abakuru ariko bikajyana no guhana abakoze ibyo byaha kugira ngo bibere isomo abandi batekereza kubikora.

    Abafashwe bo muri Gicumbi bacumbikiwe kuri sitasiyo za RIB zitandukanye harimo iya Byumba, Cyumba, Rutare na Bukure mu gihe iperereza rikiri gukorwa ngo dosiye zabo zitunganywe zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Abasambanyije abana bakabatera inda bazafatwa ibizamini by'isanomuzi (DNA) cyo kimwe n'abana babyaye ndetse n'ababyeyi babo, kuko mu bafashwe hari abateye inda 42 bamaze kubyara harimo umunani bo bagitwite.

    Ingingo ya Kane y'Itegeko nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange riteganya ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina aba akoze icyaha. Ibyo bikorwa birimo gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k'umwana; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw'umubiri w'umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy'umwana no gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w'umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y'imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu. Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Ikibazo cy’abana basambanywa n’abaterwa inda kiri mu bihangayikishije igihugu ari na yo mpamvu RIB yacyinjiyemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-minsi-itatu-gusa-rib-yafashe-abantu-50-basambanyije-abana

  • Uruhinja rukivuka rwatoraguwe ahashyirwa imyanda mu ndege #rwanda #RwOT

    Abakozi ku kibuga cy'indege mu kirwa cya Maurice batoye uruhinja rukivuka rwasizwe aho bashyira imyanda mu cyumba cy'ubwiherero cyo mu ndege.

    Umugore w'imyaka 20 uturuka muri Madagascar, bikekwa ko ariwe wari umaze kubyarira muri iyo ndege, yatawe muri yombi. Iyo ndege ya Air Mauritius (Izinga/ikirwa rya Maurice), yari yashyitse ivuye muri Madagascar, yururutse ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Sir Seewoosagur Ramgoolam tariki ya mbere Mutarama.

    Abakozi bo ku kibuga cy'indege nkuko BBC ibitangaza, batoye uwo mwana igihe barimo barasuzuma iyo ndege nk'uko bisanzwe bikorwa. Babonye agatambaro ko kwihanaguza mu kazu k'ubwiherero kariho amaraso, bahita bihutana urwo ruhinja ku bitaro biri hafi kugira ngo rwitabweho. Igiporisi cyo ku kibuga cy'indege cyabajije abari mu ndege.

    Umugore ukekwa kuba ariwe nyina w'uwo mwana, mu ntangiriro yatangiye guhakana ko ariwe nyina we, yakorewe ibipimo bihita byemeza ko yari arangije kubyara. Yahise aguma acungiwe umutekano na Polisi mu bitaro. We n'umwana we bivugwa ko bameze neza.

    Uwo mugore, ava muri Madagascar, yari aje muri Maurice ku ruhushya rwo gukora rw'imyaka ibiri, azabazwa amaze kuva mu bitaro hanyuma akurikiranweho guta umwana akivuka.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/uruhinja-rukivuka-rwatoraguwe-ahashyirwa-imyanda-mu-ndege/

  • Rubavu: Abantu batandatu bakomerekejwe n’igisenge cy’amashuri cyabagwiriye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igisenge cy

    Igisenge cy’ibyumba by’amashuri cyagurukanywe n’umuyaga

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Mvano Etienne, na we yemeje ayo makuru avuga ko byabereye mu Kagari ka Rusura, mu mudugudu wa Rebero.

    Mvano aganira na Kigali Today yagize ati 'Imvura irimo umuyaga mwinshi yaguye iteza ibiza, igurukana igisenge cy’Ibyumba by’amashuri ku ishuri ribanza rya Rebero, ndetse ibi biza byakomerekeyo abaturage 6 bari bugamye kuri aya mashuri bagwiriwe n’igisenge.'

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse, yabwiye Kigali Today ko uretse mu Murenge wa Busasamana ntahandi imvura cyangwa umuyaga wangije, ko n’abaturage bajyanywe kwa muganga bitaweho bagataha, uretse umwe wakomeretse ku kaguru ajyanwa ku bitaro bya Gisenyi.

    Yongeraho ko kuba ibyumba byatwawe n’umuyaga amashuri yenda gutangira bagiye gukora inyigo yihuse, amashuri agasanwa abanyeshuri bagashobora kubona aho bigira.

    Kambogo avuga ko kubera Umurenge wa Busasamana wibasirwa n’umuyaga bagiye gufata ingamba zihamye.

    Ati “Uretse kuzirika ibisenge, turateganya no gutera ibiti bigabanya umuyaga uva muri Congo, kugira ngo udakomeza kutwangiriza.”

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-abantu-batandatu-bakomerekejwe-n-igisenge-cy-amashuri-cyabagwiriye

  • Amavubi yatunguranye yinjiza ibitego 3 mu izamu rya Guinea #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda “Amavubi” itamenyereweho gutsinda ibitego byinshi,yanyagiye ibitego 3-0 Guinea mu mukino wa gicuti iyi kipe y'igihugu izwi nka Syli National yasabye mu rwego rwo gutegura igikombe cya Afurika kigiye kubera muri Cameroon.

    Guinea yakiriwe kuri stade Amahoro i Remera ihahurira n'uruva gusenya kuko yanyagiwe ibitego 3-0 n'Amavubi mu mukino umunyezamu Adolphe wari uhamagawe bwa mbere mu Mavubi yigaragajemo cyane.

    Amavubi yari yariye karungu yafunguye amazamu ku munota wa 22 ku gitego cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri nyuma y'umupira yahawe na myugariro wa Guinea, Ousmane Kanté aragenda aroba umunyezamu. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Igice cya kabiri kigitangira,Sugira Ernest yasimbuye Mugunga Yves bituma Amavubi akomera mu busatirizi cyane ko uyu rutahizamu yahaye umupira mwiza Usengimana Danny atsinda igitego cya kabiri cy'Amavubi ku munota wa 47.

    Ku munota wa 63, Muhozi Fred na Mugisha Bonheur binjiye mu kibuga bwa mbere bakinira Amavubi, aho basimbuye Byiringiro Lague na Muhire Kevin.

    Amavubi yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 71 cyinjijwe na Muhozi Fred ukinira Espoir FC, nyuma yo gusiga abakinnyi b'inyuma ba Guinea agasigarana n'umunyezamu bonyine.

    Mu minota ya nyuma, abakinnyi ba Guinée bagerageje amashoti abiri, ariko imipira inyura ku ruhande rw'izamu rya Hakizimana Adolphe wakuyemo imipira myinshi yatewe n'abasatirizi b'iyi kipe.

    Undi mukino wa gicuti uzahuza ibihugu byombi uzaba ku wa Kane, tariki ya 6 Mutarama 2022,ari nabwo Guinea izagerageza kwishyura umwenda.

    Guinea irimo kwitegurira igikombe cy'Afurika mu Rwanda,kizabera muri Cameroun guhera tariki ya 9 Mutarama 2022. Guinea iri mu itsinda rimwe na Senegal, Zimbabwe na Malawi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yatunguranye-yinjiza-ibitego-3-mu-izamu-rya-guinea

  • Rutahizamu Tammy Abraham yarokotse impanuka y'imodoka #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere, rutahizamu wa AS ROMA, Tammy Abraham, yakoze impanuka y'imodoka ubwo yari agiye mu myitozo aho imodoka ye ya Porsche yagonganye n'indi y'umugenzi.

    Uyu musore wimyaka 24, winjiye muri Serie A avuye muri Chelsea mu mpeshyi ishize, bivugwa ko ameze neza nyuma yo gukora iyo mpanuka.

    Nk'uko ikinyamakuru cyo mu Butaliyani cyitwa La Gazzetta dello Sport kibitangaza, ngo uyu mukinnyi mpuzamahanga w'Ubwongereza yari muri Porsche Cayenne ye ubwo yagonganaga n'indi modoka nto.

    Bikimara kuba,uyu mukinnyi ngo yahise ajya kureba umushoferi bagonganye, nawe utakomeretse nk'uko n'uyu mukinnyi Champions League watwaye 2021 byagenze.

    Byavuzwe kandi ko gutabara kwa polisi bitari ngombwa nyuma y'ibyabaye.

    Ibiganiro hagati ya Abraham n'uyu mushoferi w'umugore bagonganye bivugwa ko byarangiye mu bwumvikane,bombi bakomeza gahunda zabo nkuko bisanzwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rutahizamu-tammy-abraham-yarokotse-impanuka-y-imodoka

  • Kalimba Zéphyrin wabaye Senateri mu Rwanda yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Kalimba Zephyrin wahoze ari umusenateri yitabye Imana mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, azize uburwayi.

    Kalimba wari umaze iminsi arwaye, yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faysal biherereye mu mujyi wa Kigali nkuko amakuru abitangaza.

    Kalimba assize umugore n'abana icyenda. Yavukiye mu karere ka Ruhango mu Majyepfo y'u Rwanda.

    Zephyrin Kalimba yakoze imirimo itandukanye mu Rwanda haba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo. Yabaye umujandarume (Polisi) mbere ya Jenoside aho yamaze imyaka ine n'amezi umunani, nyuma aza gukora muri Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda.

    Mu myaka ya 1990 yashinzwe umuryango uvuganira abasigajwe inyuma n'amateka anawubera umuyobozi. Muri icyo gihe yagiye yumvikana kenshi anenga uburyo batitabwaho, agasaba ko hari icyakorwa kugira ngo imibereho yabo ihinduke.

    Mu mwaka wa 1997 yayoboye ihuriro ry'imiryango yita ku basigajwe inyuma n'amateka mu karere u Rwanda ruherereyemo (International Alliance of Indigenous and Tribal Peoples of the Tropical Forests).

    Mu mwaka wa 2012 yatoranyijwe mu basenateri 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, umwanya yagumyeho kugeza mu 2020 ubwo manda ye yarangiraga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/kalimba-zephyrin-wabaye-senateri-mu-rwanda-yitabye-imana

  • Amavubi yinyaye mu isunzu #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu Amavubi itaherukaga intsinzi itangiye 2022, iha Abanyarwanda ibyishimo nyuma yo gutsinda ikipe ya Guinea ibitego 3-0.

    Umukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera saa 16:00' ni mu gihe bazanakina n'umukino wa kabiri uzaba ku wa Kane tariki ya 6 Mutarama 2022.

    Amavubi yafunguye amazamu ku munota wa 22 ku gitego cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Image

    Mashami yatangiye igice cya kabiri akora impinduka Mugunga Yves aha umwanya Sugira Ernest.

    Ni mpinduka zagize akamaro kuko ku munota wa 47, Sugira Ernest yahaye umupira Danny Usengimana wahise utsindira Amavubi igitego cya 2, kikaba cyari n'igitego cye cya kabiri atsindiye Amavubi mu mateka ye.

    Image

    Ni igitego yatsinze nyuma y'imyaka 4 n'iminsi 187 kuko icya mbere yagitsinze Maroc tariki ya 3 Kamena 2017 mu mukino warangiye ari 2-0.

    Amavubi yaje kubona igitego cya 3 ku munota wa 71 gitsinzwe na Muhozi Fred wari winjiye mu kibuga asimbura Byiringiro Lague.

    Image

    Mashami Vincent kandi muri uyu mukino yakoze impinduka zirimo Kevin Muhire wahaye umwanya Mugisha Bonheur, Nishimwe Blaise wasimbuye Ruboneka Bosco na Hakizimana Muhadjiri wasimbuwe na Jeofrey Rene Asouman. Umukino warangiye ari 3-0.

    SRC:Radio10

    Photo:FERWAFA

    The post Amavubi yinyaye mu isunzu appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/03/amavubi-yinyaye-mu-isunzu/