Category: Uncategorized

  • RDC: Abarimu bari mu myigaragambyo basaba kugaruza imishahara yabo yibwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Barasaba ko imishahara yabo igaruzwa

    Barasaba ko imishahara yabo igaruzwa

    Iyo mishahara yibwe mu mpera z’icyumweru gishize ubwo abajura bitwaje intwaro mu ijoro rishyira iry’Umwaka Mushya, bibye miliyoni 300 z’Amafaranga y’Amanyekongo, ni ukuvuga ibihumbi 150 by’Amadolari ya Amerika mu kigo cy’abapadiri. Amafaranga yagombaga kubafasha mu minsi mikuru isoza umwaka.

    Bashyigikiwe n’ababyeyi b’abanyeshuri n’urubyiruko rwaho, abarimu bigabije imihanda bigaragambya aho basaba abayobozi gukora umukwabo mu mujyi wose wa Kamituga kugira ngo babashe kugaruza ayo mafaranga yibwe.

    Umuvugizi w’Ihuriro ry’abarimu bo muri Kivu y’Amajyepfo, intara y’uburezi ya 3 yavuze ko batengushywe kandi bababajwe n’ibyabaye bisa n’ubujura bwateguwe.

    Yagize ati “Biratangaje, ni ubujura bwateguwe bw’ibahasha z’imishahara y’abarimu mu mujyi wa Kamituga no mu nkengero zawo ku ya 31 Ukuboza 2021, mu kigo cy’abapadiri cya paruwasi ya Tangila”.

    Padiri muri paruwasi ya Tangila, yararashwe ndetse atemwa n’Umuhoro ubwo ayo mabandi yinjiraga mu kigo, ubu akaba yarajyanywe i Bukavu kugira ngo avurwe neza.

    Abaturage bo mu mujyi wa Kamituga bakomeje kwamagana ubwiyongere bw’umutekano muke aho barimo gusaba Guverinoma n’inzego zishinzwe umutekano kubafasha gukemura icyo kibazo.

    Kugeza ubu inzego z’umutekano i Kamituga, ntacyo ziratangaza kuri iki kibazo nk’uko Radio Okapi ibitangaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/rdc-abarimu-bari-mu-myigaragambyo-basaba-kugaruza-imishahara-yabo-yibwe

  • Kayonza: Umugore yatawe muri yombi azira gutemesha umuhoro umugabo we – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere mu Mudugudu wa Miyange mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE ko uyu mugore yari amaze icyumweru yarahukanye akaba yatashye ahita atemesha umuhoro umugabo we aramukomeretsa.

    Yagize ati 'Uwo mugore yatemye umugabo we w'imyaka 27, bari basanzwe bafitanye amakimbirane mu rugo n'umugore yari yarahukaniye iwabo, yari amazeyo icyumweru. Ejo rero ni bwo yagarutse atema umugabo we, yamutemye munsi y'amatwi kuko yari yamutemesheje umuhoro yahise amererwa nabi abaturanyi baratabara bamujyana kwa muganga.'

    Yakomeje avuga ko ku Kigo Nderabuzima cya Mukarange bahise bamwohereza i Gahini aba ariho akomeza kuvurirwa ngo kuko yari ameze nabi cyane.

    Gatanazi yavuze ko uru rugo rwari rusanzwe rubarurwa mu zifitanye amakimbirane ndetse ngo no mu cyumweru gishize ubuyobozi bwarabasuye bubagira inama yo kuba buri umwe yaba ukwe kugira ngo batazicana. Ibi ntibyashyizwe mu bikorwa kuko umugore ngo yabirenzeho asanga umugabo mu nzu amutemesha umuhoro.

    Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane ashobora kuvamo no kwicana aho bibaye ngombwa bakitabaza ubuyobozi bukabafasha mu kubakemurira ibibazo.

    Ati 'Ubuyobozi buriho kugira ngo bubafashe, nta muturage ukwiriye kwihorera cyangwa ngo ashwane na mugenzi we cyangwa uwo bashakanye kugeza n'aho bavushanya amaraso. Nibatugane nk'abayobozi tubafashe.'

    Umugabo n'uyu mugore bafitanye abana babiri bakaba babanaga batarasezerana. Kuri ubu uyu mugore yashyikirijwe Sitasiyo ya RIB ya Mukarange mu gihe umugabo akirwariye mu Bitaro bya Gahini.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umugore-yatawe-muri-yombi-azira-gutemesha-umuhoro-umugabo-we

  • Umugore yafashe abana be abatwikana na we nyuma yo gucibwa inyuma n'umugabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wo mu gace ka Kakamega wo muri Kenya, witwa Hellen Vuyanzi w'imyaka 35,yitwikiye mu nzu n'abana be babiri kubera ko umugabo we yamucaga inyuma.

    Umwana wa gatatu na we aba yarahiriyemo ni uko yabashije gusimbuka inzu anyuze mu idirishya.

    Ibinyamakuru byo muri Kenya byatangaje ko Vuyanzi n'umugabo we bari baherutse kuganirizwa na Polisi yo mu gace batuyemo ndetse bakemeranya kwiyunga.

    Nyuma yo kugaruka mu rugo, umugabo yanze kureka ingeso ye y'ubusambanyi, bituma umugore afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima n'abana be.

    Birakekwa ko inzu yatwikishijwe lisansi uwo mugore yari yaguze akayihishamo. Byabaye umugabo we adahari gusa yari yasize batonganye.

    Vuyanzi n'umugabo we bari bamaze imyaka 12 babana ndetse babyaranye abana batatu, umwe w'imyaka 11, uw'imyaka ine n'undi w'imyaka ibiri.

    Umwana wabashije kurokoka iyo nkongi ni umuhungu mukuru wasimbutse anyuze mu idirishya.

    Abaturanyi bavuga ko uwo mugore ashobora kuba yarabanje guha abana be ibinini bisinziriza mbere yo gutwika inzu, kuko umwana mukuru yakangukiye hejuru ubwo inzu yashyaga, abasha kurokoka.

    Abaturanyi bagerageje kuzimya umuriro ariko ku bw'amahirwe make basanga abana babiri na nyina bamaze gushiramo umwuka.

    Source : https://yegob.rw/umugore-yafashe-abana-be-abatwikana-na-we-nyuma-yo-gucibwa-inyuma-numugabo/

  • Bruce Melody yakoze ibitangaza mu gihugu cya Tanzania mu gitaramo cya Harmonize (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melody kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Tanzania yagaragaye ku rubyiniro n'umuhanzi Harmonize bivugwa ko bafitanye umushinga wo gukorana indirimbo.

    Mu magambo ye, Harmonize yahamagaye Bruce Melody nk'umuvandimwe we kuva ku wundi mama mu magambo y'icyongereza maze yishimirwa n'abitabiriye igitaramo.

    Bruce Melody yasusurukije abitabiriye icyo gitaramo mu ndirimbo ye yakunzwe cyane aho muri Tanzania Katarinam

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/bruce-melody-yakoze-ibitangaza-mu-gihugu-cya-tanzania-mu-gitaramo-cya-harmonize-videwo/

  • Impuguke zitangaza ko ari byiza gutera akabariro kenshi gashoboka kubera izi mpamvu zikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Usibye kuba imibonano mpuzabitsina ifasha mu kwagura umuryango ndetse n'abayikora bemeza ko hari ibyishimo bayikuramo bituma bishimira kuyikora.

    Hari izindi nyungu umuntu ukora imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi agira ku buzima bwe, bigatuma burushaho kugenda neza kurusha uko byari bisanzwe.

    Imbuga zirimo Healthline, PharmEasy zandika cyane ku buzima bw'imyororokere zerekana zimwe mu nyungu ziri mu gukora imibonano mpuzabitsina kenshi gashoboka:

    1.Bikomeza umubano w'abashakanye

    Usibye kuba gukora imibonano mpuzabitsina bigira ingaruka nziza ku buzima bwawe kandi byubaka cyane umubano w'abashakanye kuko iyo muhora mubonana bikurinda kwifuza abandi ndetse na we bikamwongerera icyizere ko umukunda.

    Izi ni zimwe mu nyungu ubuzima bwagira mu gihe ukora imibonano mpuzabitsina kenshi. Abantu benshi usanga bagorwa no kumenya uko bakora iki gikorwa kenshi.

    2.Bigabanya ibyago byo kurwara umuvuduko w'amaraso

    Imyitozo ngoraramubiri no kudahangayika ni bimwe mu bigabanya ibyago byo kurwara umuvuduko w'amaraso. Iyo ukora imibonano mpuzabitsina uba umeze nk'ukora imyitozo ngororamubiri.

    3.Bigabanya ibyago byo kurwara kanseri

    Gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo bigabanya ibyago byo kurwara kanseri ya prostate kubera ko aba asohora kenshi. Iyi kanseri hari ubwo iterwa n'utunyangingo twirema iyo umugabo amaranye intanga igihe kinini zidasohoka.

    4.Bigabanya umuhangayiko

    Gukora imibonano mpuzabitsina buri munsi bizamura umusemburo wa endorphins, wongera ibyishimo ndetse ukaruhura ubwonko iyo wakoze imibonano mpuzabitsinda uriyongera cyane bigatuma wa muhangayiko wari ufite ugabanuka.

    Ikindi gituma umuhangayiko ushira ni uko imibonano mpuzabitsina ya mu gitondo ifatwa nk'imyitozo ngororamubiri kandi ikaba ari kimwe mu bintu bigabanya umuhangayiko.

    5.Umugore uri mu mihango agabanya ububabare

    Hari abagore bajya mu mihango bakagira ububabare budasanzwe mu nda. Iyo ukora imibonano mpuzabitsina kenshi byongera umusemburo wa Oxytocin utuma umubiri udahura n'ububabare bukabije cyane mu gihe cy'imihango.

    6.Byongera ubudahangarwa bw'umubiri

    Gukora imibonano mpuzabitsina kenshi bituma umubiri ukora intungamubiri yongera ubudahangarwa bw'umubiri bigatuma ukomera ndetse nturwaragurike.

    7.Bigabanya agahinda gakabije

    Gukora imibonano mpuzabitsina kenshi bituma umubiri ukora imisemburo yongera ibyishimo nka serotonin bigatuma mu mutwe wawe uhora wishimye ntube wagira ibibazo byo kurwara agahinda gakabije.

    8.Bituma urushaho kuryoherwa n'imibonano mpuzabitsina

    Hari abantu badakunda gukora imibonano mpuzabitsina ndetse bakumva badashamajwe na yo. Usanga umuntu nk'uyu aba afite ibimuhangayikishije ku buryo atanyurwa n'iki gikorwa.

    Iyo uwo bakorana imibonano mpuzabitsina abishyizemo imbaraga bikaba kenshi bituma atagira wa muhangayiko ubundi akaryoherwa n'iki gikorwa.

    9.Gusinzira neza

    Iyo uri gukora imibonano mpuzabitsina umubiri urema imisemburo itera ibyishimo irimo Oxytocin izamura amarangamutima yawe bigatuma umubiri umera neza ukabasha gusinzira.

    Source : https://yegob.rw/impuguke-zitangaza-ko-ari-byiza-gutera-akabariro-kenshi-gashoboka-kubera-izi-mpamvu-zikomeye/

  • Dusobanukirwe gutwita: impinduka zitandukanye ziba mu gihembwe cya 3 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nubwo gutwita biba nyuma y'amasaha atarenga 24 uhereye igihe wakoreye imibonano ariko kugirango ibizami bigaragaze ko utwite bisaba kurindira byibuze iminsi 14 kuko niho umusemburo wa HCG (Human Chorionic Gonadotropin) uba wamaze kuba mwinshi ku buryo hose uhaboneka. Imikurire y'inda ishyirwa mu byiciro byitwa ibihembwe; bikaba ibihembwe bitatu buri cyose gifite amezi atatu.

    Igihembwe cya 3 cyo gutwita gitangira inda igize ibyumweru 28 kugeza umugore abyaye.
    Muri iki gihembwe ukeneye ingufu nyinshi dore ko ugomba no kuzigama izo uzakoresha usunika umwana umunsi wo kubyara.

    Izo ngufu nta handi uzazikura hatari mu byo urya.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe imikurire y'umwana uri mu nda tunarebe ibyokurya ukeneye cyane mu gihembwe cya 3.

    Imikurire y'umwana uri mu nda mu gihembwe cya 3

    Amezi 7

    Umwana akomeza gukura haba mu burebure no mu bunini kandi umubiri we utangira kuzigama urugimbu (ibinure) uzakoresha amaze kuvuka.

    Imyumvire nayo iriyongera kandi aba abasha kumva ibibera hanze byose.

    Ahindagura uko ameze mu nda buri kanya kandi ibibaye kuri nyina byose, ijwi runaka, agahinda no kwishima, byose umwana agaragaza ko yabimenye. Iyo uri mu mwijima no mu rumuri nabyo arabimenya.

    Rwa ruzi aba arimo rutangira kugenda rugabanyuka.

    Uyu mwana iyo bibaye ngombwa ko avuka abasha kubaho rwose. Icy'ingenzi ni uko bamushyira muri bya byuma bimushyushya.

    Amezi 8

    Umwana mu nda akomeza gukura mu bunini no mu gihagararo kandi akomeza kuzigama ibinure byinshi mu mubiri.

    Kwinyagambura biriyongera kandi biba bigaragarira noneho buri wese kuko ntihaca akanya kanini atinyeganyeje.

    Kuri aya mezi ubwonko bwe burakura bidasanzwe kandi aba abasha kureba no kumva.

    Ibice byo mu mubiri imbere biba biri gukora neza byose uretse ibihaha biba bitarakora neza.

    Amezi 9

    Mu kwezi kwa 9 akomeza gukura ndetse n'ibihahabikarangiza gukura no gukomera.

    Ibyumviro bye biba bikora neza kuko aba ashobora guhumbya, guhumiriza, guhindukiza umutwe no kugaragaza ko yumvise urusaku, abonye urumuri cyangwa ukoze ku nda.

    Uyu mwana aba yiteguye kuza ku isi.

    Muri uku kwezi niho umwana acurama akareba hasi neza gusa bitangira inda ifite amezi 6 agenda ahindukira buhoro buhoro, noneho muri uku kwezi aba acuramye neza umutwe ureba aho azanyura avuka.

    Aba yiteguye kuvuka, gusa hari abana barinda bageza aya mezi bataracurama akaba yacurama mu cyumweru cyanyuma cyangwa akarinda ageza igihe cyo kuvuka ataracurama, imwe mu mpamvu zishobora gutuma umugore abagwa.

    Nyuma y'aha rero umugore utwite aba akwiye kwitegura ko isaha n'isaha yakumva ibise.

    Intungamubiri ukeneye n'aho uzazikura

    1.Imbuto

    Imbuto cyane cyane izisaruwe ako kanya ziba zikungahaye kuri vitamini C ikaba igira uruhare mu gukomera no gukura kw'ingobyi umwana aba arimo. Iyi vitamini kandi ituma umubiri ukurura ubutare mu byo urya bikanongerera ingufu ubudahangarwa. Mu mbuto izo usabwa kwibandaho cyane ni imineke, amacunga, watermelon n'inkeri. Niba ufite akazi, ni byiza kuba warya izi mbuto hagati y'ifunguro rya mu gitondo n'irya ku manywa.

    2.Ibishyimbo

    Ibishyimbo bikungahaye ku butare kandi binabonekamo vitamini B1 na za fibres. Ushobora kubirya ku bindi biryo, kubikoramo isupu cyangwa kubikoramo igikoma.

     

    3.Salade y'imboga

    Iyi salade ni nziza kuko iba ikungahaye kuri za vitamini zinyuranye. Wakoresha inyanya, radis, beterave, amashu ugakamuriraho indimu. Cyangwa ugakoresha apple cider vinegar mu mwanya w'indimu. Izindi mboga wakitaho ni epinari gusa zo wanazitogosa.

    4.Utubuto duhekenywa

    Utu tubuto duhekenywa tuba dukungahaye kuri vitamini B1, poroteyine n'ibinure bya Omega-3. Muri two twavuga ubunyobwa, ibihwagari, inzuzi z'ibihaza, sezame, n'utundi tubuto.

    5.Ingano zuzuye

    Si ingano gusa ahubwo impeke zuzuye muri rusange ni isoko nziza y'ingufu umubiri ukeneye. Ikindi kandi zinakurinda impatwe. Ushobora kurya umugati wazo kunywa igikoma cyazo,… Izo mpeke twavuga uburo, amasaka, ibigori, umuceri.

    6.Salade ya avoka

    Iyi ushatse wanayita salade y'imbuto ariko avoka ikaba igomba kutaburaho. Avoka iguha vitamini A, B zinyuranye, C, E, ndetse inakize kuri B9. Wavanga n'imyembe, amacunga cyangwa urundi rubuto rwose ushaka.

    7.Amashu

    Amashu mu moko yayo yose ni isoko ya vitamini C na K. Ushobora kuyatogosa, kuyarya nka salade wavanzeho igitunguru, tungurusumu se, cyangwa ukayanyuza ku muriro uyakaranga ariko ntashye.

    8.Amafi

    Igihembwe cya 3 ubwonko bw'umwana buba bukura cyane. Akenera rero ibinure bya Omega-3 na DHA bikaba biboneka mu mafi cyane cyane salmon na sardine na tuna ukayateka ariko agashya neza kandi nturenze 2 mu cyumweru.

    9.Amagi

    Tuyasangamo choline ifasha mu ikorwa ry'uturemangingo tw'umwana no gutuma ubwonko bwe bwibuka bukura. Binagabanya kuba yazagira ibyago byo kurwara impyiko n'impindura. Amagi kandi yuzuyemo poroteyine zinyuranye. Igi ritogosheje rimwe ku munsi rirahagije.

    10.Ipapayi ihiye neza

    Nubwo ari urubuto ariko rije ukwaryo. Naryo rikungahaye kuri vitamini C. Rinarimo fibre, potassium na vitamin B9. Akarusho k'ipapayi ni uko rikurinda ikirungurira giterwa no gutwita. Gusa ukarya irihiye neza kuko iridahiye ribamo pepsin ishobora gutera inda kuvuka hataragera cyangwa ikavamo.

    11.Amata n'ibiyakomokaho

    Ibi ni isoko nziza ya kalisiyumu ikaba izwiho kugira uruhare rukomeye mu ikorwa ry'amagufa. Ari wowe n'umwana muba muyikeneye.

    12.Ibikungahaye ku butare

    Ubutare bufasha mu ikorwa ry'amaraso kandi burinda kugira isereri bukanafasha ingobyi kwinjiza amaraso ahagije ku mwana. Tubusanga mu mboga zifite icyatsi cyijimye ibishyimbo, inyama y'iroti, n'umwijima.

    13.Ibikize kuri folic acid

    Nubwo hari aho twagiye tubibona ariko uyi vitamini irihariye dore ko irinda umwana kuzavukana ubumuga n'ubusembwa.
    Amafunguro tuyisangamo ni avoka, epinari, impeke zuzuye, ibishyimbo n'amashaza.

    Dusoza

    Gutwita ni igihe kiba kitoroshye ku muryango muri rusange n'umugore by'umwihariko. Iyo ari inda ya mbere ho biba ari ibindi dore ko uba utaramenya byinshi.

    Niyo mpamvu kumenya izi mpinduka ari ingenzi.

    Src: umutihealth

    Source : https://yegob.rw/dusobanukirwe-gutwita-impinduka-zitandukanye-ziba-mu-gihembwe-cya-3/

  • Abajura bafashwe biba bahanishwa igihano gisekeje(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe abantu bazinduka bajya gukora kugirango babone ibitunga imiryango yabo,hari abashaka gutwara ibyabagenzi babo binyuze mu buryo bw'ubujura.Abajura babiri bafashwe bavuye kwiba maze bahanishwa gukubitana inshyi.

    Nkuko bigaragara mu mashusho yo kuri instagram, aba basore babiri bari bambuwe imyambaro igice cyo hejuru, bicajwe hasi maze bategekwa kugenda bakubitana inshyi nk'uburyo bwo kubakosora ku bikorwa bigayitse by'ubujura bari bakoze.

    Source : https://yegob.rw/abajura-bafashwe-biba-bahanishwa-igihano-gisekejevideo/

  • Ntibisanzwe: Impanga zavutse mu myaka ibiri itandukanye(reba uko byagenze) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuryango wo muri Greenfield muri California muri Leta Zunze Ubumwe za America, wibarutse impanga z'abakobwa babiri bavutse mu myaka itandukanye aho umwe yavuze muri 2021 undi muri 2022.

    Fatima Madrigal na Robert Trujillo bibarukiye mu bitaro byitwa Natividad Medical Center, mu ijoro ryo ku ya 31 Ukuboza 2021 rishyira tariki 01 Mutarama 2022.

    Umwana umwe wa mbere muzi izi mpanga yavutse saa tanu na mirongo ine n'itanu (23:45') z'ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2021 nyuma 'imnota 15 havuka undi mwana wavutse saa sita zuzuye mu kadomo tariki 01 Mutarama 2022.

    Gakuru (umwana wavutse mbere) n'impanga ye Alfredo barutanwa iminota 15 kandi bakaba batandukaniye ku kuba umwe yavutse mu mwaka utandukanye n'uwo mugenzi we yavutsemo.

    Fatima Madrigal akaba ari we nyina w'izi mpanga, avuga ko bitangaje kuba abana be ari impanga ariko bakaza bazajya bagira amasabukuru yabo mu bihe bitandukanye.

    Source : https://yegob.rw/ntibisanzwe-impanga-zavutse-mu-myaka-ibiri-itandukanyereba-uko-byagenze/