Category: Uncategorized

  • Jose Chameleone yiyibukije ubuzima bugoye yarimo mu 1995 akiba mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Jose Chameleone yashyizeho ifoto yicaye ahantu bigaragara ko yari bayeho mu buzima bugoye mu gihe uyu muhanzi ubu ari umwe mu bafite abakunzi benshi mu karere.

    Ubu butumwa yagize ati 'Mu 1995, Kacyiru kuri Minisiteri. Imyaka 27 ishize, nigiye byinshi mu kugerageza, gutsindwa ariko ugakomeza guhagarara ukongera ukagerageza kugeza byemeye.'

    Jose Chameleone yaboneyeho no kwifuriza abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2022.

    Ati 'Umwaka mushya muhire ku Banyarwanda bose bavandimwe namwe bashiki banjye.'

    Gusa mu gusoza ubu butumwa bwe yanyujije kuri Instagram yiyibutsa ibihe yabayemo mu Rwanda, Jose Chameleone, yanahishuye ko ashobora kuba yagera mu Rwanda vuba, mu Kinyarwanda kiza ato 'Turazakubonana.'

    Umuhanzi Jose Chameleone ni umwe mu bakomeye muri Uganda dore ko indirimbo ze zabiciye bigacika muri iki gihugu, ndetse zikagera no mu Rwanda, muri zo twavuga nka album ze yasohoye nka Bayuda, Shida za dunia, Mambo bado, Njo Karibu, Mama mia n’izindi. Gusa indirimbo ze nka Dorotia, Kipepeo, Tatizo, Kwagala nyo, Shida za dunia, valu valu na Jamila zakanyujijeho mu matwi ya benshi banazibyinnye.

    Yagiye akorana n’abahanzi bakomeye muri Afurika harimo n’Abanyarwanda, muri bo twavuga nka Koffi Olomide, Pallaso, Patoraking, Davido, Dj Pius n’abandi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Jose-Chameleone-yiyibukije-ubuzima-bugoye-yarimo-mu-1995-akiba-mu-Rwanda

  • Umuhanzi Mico The Best n'umufasha we Clarisse bibarutse imfura yabo #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yatangarije Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko uyu mwana w'umuhungu yavukiye mu Bitaro byo kwa Nyirinkwaya ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Mutarama 2022.

    Uyu muhanzi avuga ko ari ibyishimo bikomeye kuri we n'umuryango we. Kandi ko umwana ari icyungo akaba icyuzuzo mu muryango.

    Ati 'Biranshimishije urabyumva! Ni umugisha, ni urwunguko kandi buriya umwana ni icyungo hagati y'umuryango. Ni ikintu cyiza, urumva mu ba mutakiri babiri haba hajemo undi muntu kandi umuryango uba wungutse. Ntekereza ko umwana ni umuntu umuntu wese yifuza.'

    Mico The Best na Ngwinundebe Clarisse barushinze tariki 26 Nzeri 2021 bubera muri Kigali ahitwa Heaven Garden. Habanje imihango yo gusaba no gukwa hakurikiraho gusezerana imbere y'Imana.


    Ku wa 19 Kanama 2021 ni bwo Mico The Best yasezeranye imbere y'amategeko na Ngwinundebe Clarisse biyemeza kubana akaramata.


    Mico The Best yavuze ko umwana we 'azanye' n'indirimbo nshya agiye gushyira hanze mu minsi ya vuba
    Mico The Best washyize imbere injyana ya Afrobeat, yavuze ko umwana ari icyungo mu muryango

    Mico The Best n'umugore we bari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka imfura yabo

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-mico-the-best-n-umufasha-we-clarisse-bibarutse-imfura-yabo

  • Kaminuza ya UTB yasinyanye amasezerano n’abazaha akazi Abanyarwanda i Dubai #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Impande zombi ubwo zasinyaga ayo masezerano

    Impande zombi ubwo zasinyaga ayo masezerano

    Ubuyobozi bwa UTB butangaza ko amasezerano yasinywe hagati ya tariki 12 na 17 Ukuboza 2021, basinyana n’ibigo bitandukanye birimo Group L kimaze gufasha kubona akazi abagera ku 22,000 bo hirya no hino ku isi, Emirates Academy for Hospitality Management izafasha mu kumenyereza umwuga (internships) na Inspire Training Management Academy, bizafata abanyeshuri babarirwa hagati ya 500 na 700.

    Hari ibigo nka Dubai College of Tourism na Dubai Links bigamije guhugura no gufasha abarangije muri UTB kwimenyereza umwuga muri 'culinary art’ ndetse bagahabwa n’akazi.

    Umuyobozi wa UTB, Prof Kabera Callixte, aganira na Kigali Today yagize ati “Hari ibigo nka Group L umwaka ushize cyahaye akazi abantu babarirwa mu bihumbi 20, hari icyizere ko hari abanyeshuri benshi kizafata kuko hari n’amashuri twaganiriye azadufasha. Twifuza gutangiza MBA muri Hospitality management, kandi Dubai Collège izadufasha koherezayo muri uku kwezi abakozi 40 bazajya kwimenyereza akazi”.

    Prof Kabera Callixte avuga ko ibizami ku banyeshuri 19 bazajya kwimenyereza akazi muri Qatar bamaze kubitsinda, barimo gushaka ibyangombwa, hari kandi abakoresha ibizami barindiriye igabanuka rya Covid-19 ngo baze mu Rwanda gukoresha ibizamini abandi.

    Ati “Bagombye kuza muri uku kwezi kwa mbere ariko icyorezo cya Covid-19 kimeze nabi mu bihugu bimwe, barindiriye ko kigenza amaguru make bakagaruka bagatanga ibizami abatsinze bakagenda”.

    Ubuyobozi bwa UTB buvuga ko butaramenya umubare w’abazagenda kuko hategerejwe ikorwa ry’ikizami gitangwa n’abavuye muri Qatar, na ho Kaminuza yamaze kugaragaza abazakora ikizami kandi uko bazatsinda ariko bazagenda.

    Ubwo buyobozi bwemeza ko abanyeshuri bazakomeza kubona aya mahirwe yo kwimenyereza umwuga w’akazi bahembwa muri Qatar na Dubaï ari abarangije amasomo muri Kaminuza ya UTB, na ho icyo abakora ikizami basabwa ni ukwitegura neza amasomo bigishijwe hamwe no kumenya neza ururimi rw’Icyongereza babazwamo.

    Kuba Kaminuza yigisha abanyeshuri izajya ibafasha kubona aho bimenyereza n’akazi, bizongera umwete abiga baharanira gutsinda ibizami byo kubona akazi no kugabanya ubushomeri.

    Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) muri 2021 yatangaje ko imirimo mishya 1,028,136 yahanzwe mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2010 kugeza mu 2020, umuvuduko wo guhanga imirimo mishya ukaba wari mwiza kugeza muri Werurwe 2020 ubwo mu Rwanda hageraga icyorezo cya Covid-19.

    Guhera mu mwaka wa 2018 n’uwa 2019 u Rwanda rwari mu nzira yo guhanga imirimo ibihumbi 200 ku mwaka nk’uko biri muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere, icyakora icyorezo cya Covid-19 cyadindije ihangwa ry’umurimo ndetse kigira ingaruka ku mirimo isanzwe bitewe n’ibikorwa by’ubukungu byagiye bidindira.

    Imibare ya MIFOTRA igaragaza ko muri Gashyantare 2020 mbere y’icyorezo cya Covid-19, umubare w’abantu bafite akazi wari 3,568,934 ariko ukaba waragabanyutse ukagera kuri 3,199,104 muri Gicurasi nyuma ya gahunda ya Guma mu Rugo.

    Iyo mibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko ubushomeri bwiyongereye ku kigero cya 40.6% muri Mata 2020 ugereranyije na Gashyantare y’uwo mwaka.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kaminuza-ya-utb-yasinyanye-amasezerano-n-abazaha-akazi-abanyarwanda-i-dubai

  • #Covid19: Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi yishyize mu kato #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi

    Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi

    Dipowe yavuze ko Visi Perezida, Slumber Tsogwane, azaba akora inshingano za Perezida kugeza hagize ikindi gitangazwa mu gihe Masisi ari mu kato.

    Ubwandu bushya bwariyongereye cyane muri iki gihugu gikize ku mabuye y’agaciro ya Diyama giherereye mu majyepfo ya Afurika kuva virusi nshya yihinduranyije, Omicron, ibonetse mu mwaka ushize.

    Icyakora abayobozi bashinzwe ubuzima baravuga ko umubare w’abantu bashyirwa mu bitaro utazamutse.

    Botswana yabashije gukingira byuzuye 71% by’abaturage bemerewe gufata urukingo, ni ukuvuga abaturage bagera muri miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-perezida-wa-botswana-mokgweetsi-masisi-yishyize-mu-kato

  • Afurika y’Epfo: Ukekwaho gutwika Inteko Ishinga Amategeko yatawe muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amasaha 24 yo guhashya iyo nkongi guhera ku Cyumweru itangira, ngo byagaragaraga ko abashinzwe kuzimya inkongi bashoboye kuyihagarika, ariko ku wa mbere mu masaha ya nyuma ya saa sita inkongo yongera kuzamuka ifite ubukana bwinshi.

    Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa 'AFP’ byatangaje ko “Umuriro wongeye gufata igisenge cy’iyo nzu ikoreramo inteko ishinga amategeko, ibirimi by’umuriro bisenya igice kimwe cyayo burundu nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro mu Mujyi'.

    Abashinzwe ubutabazi bari batangaje ko bashoboye kuzimya iyo nkongi ku buryo ngo hari hasigaye abashinzwe kuzimya inkongi (pompiers) bagera ku icumi gusa, ariko umuriro wongeye kwaduka, mu minota mikeya hari hageze abashinzwe kuzimya bagera kuri mirongo itatu (30) bagerageza ibishoboka byose ngo bazimye iyo nkongi.

    Hari umugabo wafatiwe aho mu Nteko Ishinga Amategeko, ubu akaba akurikiranyweho ibyaha byo kwiba no kuba ari we wateje iyo nkongi. Mu itangazo ryasohowe na Polisi y’aho muri Afurika y’Epfo, uwo mugabo wafashwe, azakurikiranwa ku byaha birimo no kwangiza umutungo wa Leta, bikaba biteganyijwe ko uwo mugabo agezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Mutarama 2022.

    Ku bijyanye n’ibyangirikiye muri iyo nzu, kugeza ubu ngo ntibiramenyakana byose, ariko ikizwi neza ngo ni uko iyo nyubako idashobora kongera gukorwamo mbere y’amazi atatu.

    Iby’ibanze byavuye mu iperereza ririmo gukorwa kuri iyo nkongi, byagaragaje ko yaturutse mu bice bibiri bitandukanye by’iyo nzu, kuko amazi yari afunze ngo byatumye uburyo bwo kuzimya inkongi bwikoresha 'système d’extinction automatique’ bunanirwa gukora uko bikwiye.

    Raporo y’iryo perereza ngo igomba gushyikirizwa Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, na we wari wageze ahabereye iyo nkongi ku Cyumweru agiye kureba uko ikibazo kimeze.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/afurika-y-epfo-ukekwaho-gutwika-inteko-ishinga-amategeko-yatawe-muri-yombi

  • Amashusho y’indirimbo ya Diamond na The Ben yasohotse (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi ibiri basohoye indirimbo 'Why’ mu buryo bw’amajwi, The Ben na Diamond Platnumz wo muri Tanzania basohoye amashusho yayo.

    Iyi ndirimbo yiswe 'Why’ yari itegerejwe n’abantu benshi yasohotse ku Cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022.

    Yabanje gusohoka mu buryo bw’amajiwi ariko ifite amashusho y’amagambo (Audio & Lyrics Video).

    Ni indirimbo The Ben yaririmbye mu rurimi rw’icyongereza mu gihe Diamond Platnumz we yavanzemo n’igiswayile.

    Igaruka ku nkuru y’umusore wakunze umukobwa amusezeranya ko azakora ibishoboka byose urukundo rwabo rukaramba, ndetse ko aho azamutuma hose azajyayo.

    The Ben afitemo ibitero 2, icya mbere yagize ati 'Ese uzahaguma, mbwira, urukundo rwanjye ruzaba ruhagije kugeza ku mpera z’ibihe? Ni iki mu by’ukuri kiguteye ubwoba? Nzakurinda buri munsi. Nzarinda umutima wawe, yeah yeah x3.'

    Icya kabiri ati 'Mbwira impamvu? Impamvu X4, Bebe mbwira impamvu ngukunda. Ohh Ndagukunda rukundo X2'

    Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo The Ben yumvikana avuga ko aho uyu mukobwa azamubwira kujya hose azahajya ndetse ko n’urukundo rwabo azaruvomerera.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Mutarama 2022, basohoye n’amashusho yayo yari ategerejwe na benshi.

    Ni indirimbo yakozwe mu mpera z’Ugushyingo 2021 aho The Ben yamaze iminsi muri Tanzania anatunganya Album ye ya 3 agomba gusohora mu minsi iri imbere.

    Amakuru avuga ko aba bahanzi banogeje umushinga w’iyi ndirimbo ubwo bahuriraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Kwakira 2021.

    The Ben na Platnumz basohoye amashusho y’indirimbo yabo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amashusho-y-indirimbo-ya-diamond-na-the-ben-yasohotse

  • Rubavu: Ibisenge byagwiriye abantu 5 bari bugamye umwe arakomereka bikabije #rwanda #RwOT

    Imvura idasanzwe yaguye mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Mbere, yangije ikigo cy'Ishuri ribanza rya Rebero riherereye mu Kagari ka Rusura mu Murenge wa Busasamana, ibisenge y'ibyumba bitatu by'amashuri biraguruka ndetse binagwira abantu batanu bari bugamye.

    Bivugwa ko bane muri abo bari bugamye bakomeretse byoroheje ndetse bahise bajyanwa kuvuriwa ku Kigo Nderabuzima cya Busasamana mu gihe uwakomeretse cyane yahise yihutishirizwa ku Bitaro bya Gisenyi.

    Amakuru dukesha IMVAHO NSHYA avuga ko nu masaha ya saa munani n'igice z'igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere aribwo iyo mvura yari ivanze n'umuyaga ndetse n'urubura yaguye ari nyinshi cyane muri ako gace kegereye umupaka w'u Rwanda na Repubulika Iharanida Demokarasi ya Congo (RDC).

    Abaturage bavuga ko iyo mvura yari nyinshi cyane ifite umuyaga mwinshi ndetse harimo n'amahindu.

    Umwe muri bo yagize ati: 'Twari mu rugo twumva abantu benshi bavuza induru, tugeze kuri aya mashuri dusanga ibisenge byagurutse bigwa ku mugore wari uhetse umwana, umugabo, umudamu n'undi muntu umwe bari kumwe bacuruza ibisheke bari bugamye. Tabashije kubakuramo bajya kwa muganga. '

    Abandi baturage bavuga ko ayo mashuri asanzwe abatera impungenge kuko babona atubatswe mu buryo bukwiriye bikaba bigaragarira buri wese.

    Umwe ati: 'Aya mashuri natwe adutera ikibazo kuko iyo dutambutse tubona byenda kugwa. Na n'iyi saha turacyafite impungenge ko abana bazajya mu mashuri akazabagwaho kuko natwe nk'abaturage nubwo tutazi kubaka tubona aya mashuri afite ikibazo.'

    Bavuga ko by'umwihariko imireko ifata amazi idafashe ndetse n'imyubakire y'amashuri ubwayo ikaba isondetse ku buryo hakenewe kugezwa izindi mpuguke mu bwubatsi zikahakosora.

    Muri ibi bice biherereye mu Majyaruguru y'Iburengerazuba bw'u Rwanda bikaba binegereye Ibirunga, imvura isanzwe igwa ari nyinshi ku buryo iyo idasenye inzu usanga yangije imyaka. Abaturage bavuga ko bahorana impungenge ku bijyanye n'iyo mvura itabura kugwa mu mezi menshi, cyane cyane mu ntangiro z'umwaka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-ibisenge-byagwiriye-abantu-5-bari-bugamye-umwe-arakomereka-bikabije

  • Ingabo z'u Burundi zateye Red Tabara ziyisanze muri RDC #rwanda #RwOT

    Ku cyumweru gishize,ingabo z'Uburundi zateye inyeshyamba za Red-Tabara zirwanya ubutegetsi buriho mu Burundi mu bice bitandukanye by'imisozi miremire ya groupement ya Kigoma mu ntara ya Kivu y'Epfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

    Amakuru Ijwi ry'Amerika dukesha iyi nkuru nayo ikesha bamwe mu Banyekongo bari kumwe n'ingabo z'Uburundi batashatse ko amazina yabo atangazwa yemeza ko ingabo z'Uburundi ejo ku cyumweru zagabye ibitero ku nyeshyamba z'Abarundi za Red Tabara bazirukana muri bimwe mu birindiro byazo byari Kashengo, Kitavuzampegere ndetse na Rukuka.

    Hari amakuru yemeza ko hari umwe mu barwanyi ba Red-Tabara waba wafatiwe ku rugamba ahitwa ku Kiryama.

    Umuvugizi wa Red Tabara,Patrick Nahimana,yemereye Ijwi ry'Amerika ko barwanye n'ingabo z'u Burundi ku cyumweru hamwe n'Imbonerakure.

    Yagize ati”Ingabo z'u Burundi n'Imbonerakure zateye zigana ku birindiro by'Ingabo zacu ariko bagwa mu mitego yacu.Turimo kurwana kuva ejo [ku cyumweru].Byabereye aho bita mu Gashengo,mu Rukuka.

    Ku ruhande rwabo twarashe abantu 10 kuko twabonye imirambo yabo ariko twebwe ku ruhande rwacu nta kibazo turagira.Abasirikare bacu baruzuye ntawe bafashe.”

    Umuvugizi w'igisirikare cya RDC,Kasereka,yabwiye VOA ko nta makuru afite kuri iyi mirwano y'abanyamahanga bari kurwanira ku butaka bwa RDC.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ingabo-z-u-burundi-zateye-red-tabara-ziyisanze-muri-rdc

  • Impinduka zikomeye zikomeye muri AS Kigali, abandi 3 bashobora gusezererwa #rwanda #RwOT

    Mu gihe cya vuba ikipe ya AS Kigali ishobora gukora impinduka aho nyuma ya Eric Nshimiyimana abandi 3 bashobora gusezererwa.

    Tariki ya 18 Ukuboza 2021 ubwo AS Kigali yatsindwaga na Rayon Sports 2-1, ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo gusezerera umutoza Eric Nshimiyimana n’umwungiriza we Mutarambirwa Djabir.

    Kuko ikipe itari kubaho nta mutoza bihutiye gushaka umutoza w’agateganyo, yaje kuba Jimmy Mulisa wayihawe mu gihe cy’ukwezi, ni nabwo AS Kigali yazanaga Mwambari Serge nk’ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko izi mpinduka zitari zihagije, ubuyobozi buyobowe na Shema Fabrice, akaba na perezida wa AS Kigali bakomeje kureba niba nta kindi kibazo kiri muri iyi kipe.

    Baje gufata umwanzuro wo gukora impinduka bahereye hasi aho umutoza w’abanyezamu, Higiro Thomas, Bayingana Innocent ushinzwe ibikorwa by’ikipe (Team Manager) na Ayoub ushinzwe ibikoresho (Kit Manager) nabo barebwaho, isaha n’isaha bashobora gusezererwa muri iyi kipe.

    Bayingana Innocent isanzwe uri Team Manager ari mu bo ikipe ishobora kurekura

    Umutoza w’abanyezamu Higiro Thomas na we ashobora kwerekwa umuryango

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-zikomeye-zikomeye-muri-as-kigali-abandi-3-bashobora-gusezererwa