Category: Uncategorized

  • Urukingo rwa gatatu rwa AstraZeneca rwongera ubudahangarwa mu kurwanya Omicron (Ubushakashatsi) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amakuru yavuye mu bushakashatsi bushya bwakorewe muri Laboratwari agaragaza ko urukingo rushimangira rwongera ubudahangarwa bw’umubiri mu kurwanya Omicron, ugereranyije n’inkingo ebyiri zabanje mu guhangana no kurwanya ubwoko butandukanye bwa Covid-19 bwihinduranyije burimo Alpha, Beta, na Delta.

    Ubu bushakashatsi bwasesenguriwe ku maraso yakuwe ku bantu banduye COVID-19; bari barakingiwe inkingo ebyiri n’urwa gatatu; n’abari baravuze ko banduye ubundi bwoko bwa COVID-19 zihinduranyije.

    Ubushakashatsi kandi bwarimo n’amaraso y’abantu 41 bakiriye urukingo rushimangira rwa COVID-19 rwa AstraZeneca.

    Professor Sir John Bell, umwarimu muri Kaminuza ya Oxford ishami ry’Ubuvuzi, akaba n’umwe mu bashakashatsi bakoze ubu bushakashatsi, yagize ati: 'Birashimishije cyane kubona inkingo ziriho ubu zifite ubushobozi bwo kurinda Omicron nyuma yo guhabwa urukingo rushimangira. Ibi bisubizo bishyigikira ikoreshwa ry’urukingo rwa gatatu mu rwego rwa gahunda y’ikingira mu gihugu, cyane cyane no kugabanya ikwirakwizwa ry’izindi Covid zihinduranyije, harimo na Omicron.'

    Ku ruhande rwa Sir Mene Pangalos, Visi Perezida w’uruganda rwa AstraZeneca, yagize ati: 'Urukingo rwa COVID-19 rwa AstraZeneca rufite uruhare runini muri gahunda y’ikingira ku isi yose kandi aya makuru aduha icyizere ku rukingo rwa gatatu. Ni ngombwa kandi kureba ibiruseho, kugira ngo wumve neza uburyo inkingo zitanga ubwirinzi kuri Omicron.'

    Yakomeje avuga ko ibyavuye mu bushashatsi bizera ko bizatanga ubwirinzi bw’igihe kirambye ndetse no guhangana n’indwara z’ibyorezo byohereza benshi mu bitaro.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/urukingo-rwa-gatatu-rwa-astrazeneca-rwongera-ubudahangarwa-mu-kurwanya-omicron-ubushakashatsi

  • Abacyandura virusi itera Sida ni bo banduza cyane kurusha abayisanganywe – RBC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uburyo bwa Rapid Test ni bwo urubyiruko rusigaye rukunda gukoresha

    Uburyo bwa Rapid Test ni bwo urubyiruko rusigaye rukunda gukoresha

    Abitangaje mu gihe benshi mu rubyiruko bakunze kwifashisha ubu buryo bushya bwo kwipima virusi itera Sida, aho gukoresha agakingirizo mu mibonano mpuzabitsina.

    Ingabire Agnes (Izina rihimbano), umukobwa ukora muri kamwe mu tubari muri santere ya Kabarore Akarere ka Gatsibo, avuga ko abasore batacyemera gukoresha agakingirizo ahubwo bagendana 'test rapid’.

    Avuga ko n’ubwo akora mu kabari ariko akunze no kubona ikindi cyashara ku bakiriya bagana akabari akoramo, ariko benshi mu bo bahura babanza kumupima na test rapid ahandi bagakora imibonano idakingiye.

    Ati 'N’ubu tuvugana hari umaze kumpima, izi ntoki ubona zose zatewe inshinge. Mu cyumweru nshobora gupimwa inshuro eshanu kandi n’uwahavuye ejo aragaruka akazana agashinge. Ntawe wabwira agakingirizo ni ugukorera aho, ubwo waraboneje ntumusubiza inyuma.'

    Ingabire avuga ko ikibabaje ari uko akenshi ariwe bapima gusa rimwe na rimwe agahura n’umuntu we atazi uko ahagaze ku bijyanye n’ubwandu.

    Umusore wo mu Murenge wa Nyagatare Akarere ka Nyagatare, twahaye izina rya Rugamba Joseph, avuga ko iby’agakingirizo yabishyize ku ruhande yikoreshereza test rapid.

    Nyamara avuga ko atabanza kubaza uwo agiye gupima igihe aherukira gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

    Ati 'Ariko ubwo wabaza umukobwa ngo uheruka kubikora ryari? N’ubwo yaba akibyuka ahandi akubwira ko amaze umwaka. Ndamupima kandi Sida ntabonye ako kanya ntiyamfata. Iby’agakingirizo ntumbwire rwose kuko n’abakobwa bakemera ni mbarwa, benshi baba baraboneje urubyaro.'

    Dr Ikuzo avuga ko mu Rwanda hari ubwoko bwa Test Rapid bupima umuntu bukaba bwagaragaza ko nta bwandu bwa Virusi itera Sida afite, ariko bitavuze ko buri gihe ari muzima.

    Avuga ko ariyo mpamvu gukoresha Test Rapid kugira ngo umuntu amenye uko ahagaze ari uburyo bwo gukomera ku ngamba zo kwirinda.

    Yongeraho ko kugira ngo umuntu akoreshe Test Rapid yizere ko igisubizo yabonye ari ukuri, ari uko yaba nibura amaze amezi arenga atatu adakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.

    Ati 'Nta muntu tubwira ngo pima nubona utanduye uhite wishora mu mibonano utambaye agakingirizo, ahubwo ni ryari uzavuga wowe ku giti cyawe ko nta bwandu ufite? Ni igihe ya test bayipimye ugasanga udafite ubwandu ariko ukaba uzi ko mu mezi atatu utigeze ukora imibonano mpuzabitsina idakingiye. Icyo gihe twemeza ko nta bwandu ufite.'

    Avuga kandi ko gukora imibonano mpuzabitsina ukipima na Test rapid hatarashira amezi atatu bitaguha igisubizo nyacyo kuko ushobora kuba waranduye. Ikindi ngo kuba Virusi itera Sida itarakugaragaraho ntibivuze ko uri muzima 100%.

    Avuga ko kuba urubyiruko rwinshi rwifashisha Test Rapid rugakora imibonano mpuzabitsina idakingiye ruba rwikururira ibyago byo kwandura virusi itera Sida.

    Dr Ikuzo avuga ko umuntu ucyandura Virusi itera Sida ariwe wanduza cyane kurusha uyimaranye igihe afata imiti igabanya ubukana bwayo.

    Agira ati 'Umuntu ugifata Virusi itera Sida yanduza ku rwego rwo hejuru cyane kuko nibwo umubiri uba ukiyimenya kandi iba yiyongera cyane, kuko umubiri uba utarayimenya neza ngo utangire guhangana na yo.'

    Yongeraho ati 'Biba bitandukanye na wa wundi ufata ibinini neza bigabanya ubukana kandi n’abasirikare be bahagaze neza, abo bantu babiri baratandukanye, ukiyandura iba ikora cyane, uwo muntu arananduza cyane.'

    Avuga ko ubu barimo gukora ubukangurambaga cyane mu rubyiruko kuko ubwandu bushya aribo burimo kugaragaramo cyane kurusha abakuze.

    Asaba abantu kureka imyumvire y’uko ubwandu butagaragaye nta buba buhari, ko ahubwo uburyo bwiza ari ugukoresha agakingirizo kandi neza mu gihe babaniwe kwifata.

    Atanga inama ko abantu bakwiye kwirinda Sida ubwabo kandi bakanayirinda abandi kuko ari urugamba rwa buri wese, kandi ko kwipimisha virusi itera Sida ugasanga utayifite bitavuze ko uri muzima 100% ahubwo bakomeza ingamba zo kwirinda.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/abacyandura-virusi-itera-sida-ni-bo-banduza-cyane-kurusha-abayisanganywe-rbc

  • Tanzania: Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yasabye imbabazi Umukuru w’igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida w

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yasabye imbabazi Umukuru w’igihugu

    Ayo magambo yo gusaba imbabazi, Ndugai ngo yayavuze ku wa Mbere tariki 3 Mutarama 2022, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru mu Mujyi wa Dodoma.

    Yagize ati 'Ku bwanjye, aho naba narafashwe nk’umuntu wavuze amagambo agamije gukomeretsa umutima wa Perezida wacu, akamubabaza, nagira ngo nkoreshe uyu mwanya nsabe imbabazi Nyakubahwa Perezida nkomeje, nsabe imbabazi n’Abatanzania bose. Perezida wa Repubulika ni we muyobozi mukuru wacu twese, tuzakomeza kumwubaha'.

    Ndugai yavuze ko imbwirwaruhame ye nta kintu cyari kirimo kigaragaza ko anenga cyangwa asuzugura gahunda za Leta ya Tanzania, ahubwo ngo yari agamije gukangurira abantu kujya batanga imisoro n’amahoro bitandukanye.

    Ndugai ati 'Nyuma y’ibyo biganiro, abantu bamwe bafashe videwo barayikatagura, batanga ubutumwa bw’igice. Ubwo butumwa bwatanzwe ari igice, bwakuruye impaka ndende mu gihugu cyacu, kandi izo mpaka zaje guteza ibibazo hirya no hino'.

    Ati 'K’ubw’ibyo rero naje gusanga byaba byiza ko duhura, kugira ngo nsobanure neza uko ibintu bimeze, kuko nta kintu na kimwe cyari kirimo cyavugaga ko nenga cyangwa nsuzugura gahunda za Leta, ahubwo turazishyigikiye'.

    Ibyavuzwe mu mbwirwaruhame ya Ndugai yatambutse ku wa 28 Ukuboza 2021 mu Mujyi wa Dodoma, ngo byaba byarababaje Perezida Samia, ni uko yanengaga ikijyanye n’uko Tanzania ikomeza gusaba imyenda hanze y’igihugu mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye y’igihugu, akavuga ko yagombye gukorwa n’imisoro itangwa mu gihugu gusa.

    Perezida Samia Suluhu yaherukaga kuvuga agira ati 'Ni ngombwa ko Leta isaba inguzanyo, kugira ngo ishobore gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere iba yariyemeje'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/tanzania-perezida-w-inteko-ishinga-amategeko-yasabye-imbabazi-umukuru-w-igihugu

  • Umwe yaburiwe irengero nyuma y'impanuka y'ubwato yabereye muri Nyabarongo #rwanda #RwOT

    Umuntu umwe ni we waburiye mu mpanuka y'ubwato yabereye mu mugezi wa Nyabarongo ku wa 03 Mutarama 2022, ubwo ubwato bwavaga mu Karere ka Muhanga bwagonganaga n'ubwavaga mu Karere ka Gakenke.

    Uwo muntu wabuze birakekwa ko yaba yaratwawe n'amazi kuko nyuma yo gukora ibararura ry'abari mu bwato bose, uwitwa Niyonteze Epimaque ari we waburiwe irengero.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rongi, Oswald Nsengimana, avuga ko ibarura rikomeje ngo hamenyekane neza ababa bari mu bwato bwerekezaga i Gakenke, kuko hari abamaze kurohorwa bagakomereza mu mirimo y'ubucukuzi bari bagiyemo muri ako karere.

    Hagati aho Nsengimana avuga ko inzira zose zo mu mazi ya Nyabarongo ziva n'izijya Gakenke-Muhanga zabaye zihagaritswe kugira ngo hirindwe ko abaturage bashobora kongera kuhaburira ubuzima.

    Agira ati 'Inzira zose zo muri Nyabarongo zirasubitswe kugeza igihe abaturage bazabonerwa ubwato bwa moteri bwabafasha gukomeza ubuhahirane, turasaba abaturage kwirinda gukoresha ubwato bw'ibiti mu gihe twabonye ko bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Turabasaba kwirinda kwambuka n'amaguru igihe ubwato bufunze kuko nabyo byateza impanuka'.

    Kuri uyu wa 03 Mutarama 2022 nibwo ubwato bwavaga muri Gakenke n'ubwavaga muri Muhanga bwagonganiye muri Nyabarongo mu masaha ya mu gitondo butwaye abantu baje guhahira muri Muhanga n'abajyaga mu bikorwa by'ubucukuzi mu Karere ka Gakenke, abantu barenga 40 bakaba bararohowe ari bazima.

    Inzira y'ubwato ni yo yari irimo kwifashishwa mu migenderanire y'uturere twombi nyuma y'uko ikiraro cyari cyubatswe ngo gifashe abaturage kwambuka Nyabarongo cyasenywe n'abantu batahise bamenyekana, ariko hakaba hari gukurikiranwa abagera kuri 11 mu turere twombi.

    Hari impungenge z'uko ikiraro gihuza uturere twombi kitubatswe vuba byateza igihombo gikomeye ku baturage ba Muhanga na Gakenke, kuko umusaruro wabo bawuhererekanyaga mu masoko yo mu mirenge ya Rongi muri Muhanga na Ruli muri gakenke iherereye mu bice by'icyaro.

    SRC:KT

    The post Umwe yaburiwe irengero nyuma y'impanuka y'ubwato yabereye muri Nyabarongo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/04/umwe-yaburiwe-irengero-nyuma-yimpanuka-yubwato-yabereye-muri-nyabarongo/

  • RIB yataye muri yombi umushoramari w’i Kigali ukekwaho inyandiko mpimbano #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko uyu mugabo yarangirije umwaka wa 2021 mu buroko kuko yafunzwe ku wa 29 Ukuboza. Dosiye yamaze gukorwa ndetse byitezwe ko igomba gushyikirizwa ubushinjacyaha.

    Bivugwa ko yifashishije inyandiko mpimbano maze asaba umwenda ungana na miliyoni 100 Frw muri banki.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko Mudenge afungiye kuri Station ya RIB ya Remera. Afunzwe nyuma y’uko na none mu minsi ishize yari amaze igihe mu nkiko aburana.

    Dr Murangira ati 'Akurikinyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Ntaho gihuriye n’ibyaha yagizweho umwere n’urukiko. Ni icyaha gishya.'

    Mudenge ni Umuyobozi wa Sosiyete yitwa MEEJI Group Ltd ariko afite imigabane mu zindi nyinshi zirimo izikora ubucuruzi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yataye-muri-yombi-umushoramari-w-i-Kigali-ukekwaho-inyandiko-mpimbano

  • Umuryango wa Mico The Best uri mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo #rwanda #RwOT

    Bibarukiye mu bitaro bya La Croix du Sud ahazwi nko Kwa Nyirinkwaya ku wa Mbere tariki 3 Mutarama 2022.

    Tariki 9 Ukuboza Ngwinundebe yari yakorewe ibirori byo kwitegura uyu mwana we.

    Mico The Best na Ngwinundebe Clarisse bari bakoze ubukwe mu mpera za Nzeri 2021 mu biro byatashywe n’abarimo ibyamamare byanamwambariye.

    Aba bombi kandi bari basezeranye imbere y’amategeko tariki 19 Kanama 2021 mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umuryango-wa-Mico-The-Best-uri-mu-byishimo-byo-kwibaruka-imfura-yabo

  • Arsenal iri gutanga miliyoni zirenga 70 z'amayero kuri Rutahizamu uri kwifuzwa na benshi #rwanda #RwOT

    Amakuru aravuga ko Arsenal yashyize imbaraga nyinshi cyane mu kubona rutahizamu wa Fiorentina, Dusan Vlahovic,ndetse akayabo iri gutanga iyi kipe ya Serie A iri hafi kukemera.

    Ikinyamakuru cyo mu Butaliyani,La Gazetta Dello Sport,cyaanditse ko Arsenal yamaze gutanga miliyoni 55z'amayero mu ikipe ya Fiorentina ishaka uyu Dušan Vlahovic, yongeyeho Lucas Torreira watijwe muri iyi kipe ubarirwa miliyoni 15 z'amayero.

    Biragaragara ko Arsenal ifite ubushake bwo gusinyisha Vlahovic, kandi abafana bayo barifuza ko imugura kuko afite impano itangaje.

    Nubwo uyu mukinnyi Vlahovic yanze kongerera iyi kipe amasezerano,ntabwo yifuza kugenda muri uku kwezi kwa Mutarama,ashobora gutegereza mu mpeshyi.

    Arsenal iri gushaka uko yamwegukana hakiri kare kuko urutonde rw'amakipe amwifuza ni rurerure kuko uyu musore ukomoka muri Serbia afite impano idasanzwe imbere y'izamu.

    Vlahovic ashobora kuba umusimbura mwiza wa Pierre-Emerick Aubameyang wamaze gutakarizwa icyizere na Mikel Arteta kubera imyitwarire mibi ndetse na Lacazette nta gahunda ihari yo kumwongerera amasezerano.

    Mu mwaka wa 2020/21 muri Serie A,Dušan Vlahovic yatsinze ibitego 21 mu mikino 37. Muri uyu mwaka wa 2021/2022 amaze gutsinda ibitego 16 mu mikino 19.

    Mu bandi bakinnyi Arsenal iri kwifuza muri uku kwezi kwa mbere harimo Alexander Isak wa Real Sociedad ndetse ngo uyu we biri hafi ndetse irifuza gutira Georginio Wijnardum wa PSG.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-iri-gutanga-miliyoni-zirenga-70-z-amayero-kuri-rutahizamu-uri-kwifuzwa

  • Perezida wa Brazil ari mu bitaro kubera uburwayi bwo mu nda bwamufashe amaze kurya #rwanda #RwOT

    Umuganga wa Perezida Jair Bolsonaro witwa Antonio Luiz Macedo yatangaje aya makuru yo kujyana mu bitaro uyu mukuru wa kiriya Gihugu aho ubu ari gukorerwa ibizamini kugira ngo 'hamenyekane ikibazo afite mu nda.'

    Antonio Luiz Macedo yatangaje ko ibizamini biri gukorerwa Perezida Jair Bolsonaro ari byo bizatanga umurongo w’ikigomba kumukorerwa nko kumubaga mu nda.

    Jair Bolsonaro we ubwe yifashe ifoto aryamye mu bitaro yashyize urutoki rw’igikumwe hejuru bigaragaza ko ari gutora ka mitende.

    Ubuyobozi bw’ibitaro arawariyemo, byasohoye itangazo rivuga ko Perezida Jair Bolsonaro ameze neza.

    Muri Nyakanga umwaka ushize wa 2021, Perezida Jair Bolsonaro yari yajyanywe mu bitaro aho na bwo yari afite ikibazo cyo mu nda yatangiye kugira kva muri 2018.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/6/article/Perezida-wa-Brazil-ari-mu-bitaro-kubera-uburwayi-bwo-mu-nda-bwamufashe-amaze-kurya

  • Amashusho y’indirimbo ya The Ben na Diamond yagiye hanze benshi bakomeje kuyakurira ingofero #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yari yabanje gusohoka mu buryo bw’amajwi n’amagambo (Lyrics) mu mpera z’icyumweru gishize, yari ikomeje kwishimirwa na benshi kubera uburyo igendetse mu njyana ituje.

    Bamwe mu bayikunze kandi bavuga ko bishimiye kumva umuhanzi Diamond Platnumz yahogoje muri iyi ndirimbo akaba yagiye mu mujyo umwe na The Ben usanzwe uzwiho ubu buryo bwo guhogoza.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mutarama 2022, amashusho y’iyi ndirimbo yagiye hanze aho iyi ndirimbo iri no kuri YouTube Channel ya Diamond.

    Ni indirimbo igaragaramo umukobwa witwa Nelly Alexandra Kamwelu ufite uburanga bwihariye aho aba agorora umubyimba we na wo ugira bacye.

    Uyu mukobwa ufite inkomoko muri Tanzania, asanzwe ari Umunyamideli umaze kubaka izina muri iki Gihugu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Amashusho-y-indirimbo-ya-The-Ben-na-Diamond-yagiye-hanze-benshi-bakomeje-kuyakurira-ingofero

  • Manager Muyoboke Alex ari mu gahinda kenshi nyuma yo kubura Umubyeyi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Manager Muyoboke Alex uyobora Decent Entertainment ari mu gahinda kenshi nyuma yo kubura Umubyeyi we (Papa we).

    Muyoboke Alex n'Umubyeyi we

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Muyoboke Alex yatangaje amagambo akurikira:


    Imana yakire Papa wa Muyoboke Alex mu Bayo 🙏🏽

    Source : https://yegob.rw/manager-muyoboke-alex-ari-mu-gahinda-kenshi-nyuma-yo-kubura-umubyeyi-we/