Category: Uncategorized

  • Uburanga n’ibyo wamenya ku nkumi yakoreshejwe mu ndirimbo 'Why’ ya The Ben na Diamond (MAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo hagiye hanze amashusho y’indirimbo 'Why’ y’umuhanzi nyarwanda The Ben yakoranye n’icyamamare muri Afurika gikomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz, bakaba barifashishije umunyamideli wo muri Tanzania, Nelly Alexandra Kamwelu.

    Iyi ndirimbo yari itegerejwe na benshi, yatangiye gukorwa mu Gushyingo 2021, amashusho yayo yasohotse uyu munsi, mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Madebeats wo mu Rwanda na Iraju Hamisi Mjege wo muri Tanzania, amashusho yayobowe na Irankunda Julien afatanyije na Hascana, mu masaha make isohotse imaze kurebwa n’abakabakaba ibihumbi 500.

    Inkumi yatumye amashusho y’iyi ndirimbo iryoha ari nayo tugiye kugarukaho, ni Nelly Alexandra, umunyamideli ukomoka muri Tanzania.

    Nelly Alexandra Kamwelu yavutse mu 1993, ni umunyamideli ukomeye, avuka kuri se w’Umunyatanzaniya na nyina w’Umurusiya.

    Yatangiye kwitabira amarashanwa y’ubwiza yo mu turere muri 2008 aho yaje kuba igisonga cya 2 cya Miss Ilala (Ilala ni akarere kamwe kagize Umujyi wa Dar es Salaam), muri uwo mwaka kandi yitabiriye Miss Tanzania ariko ntiyarenga umutaru.

    Nelly wegukanye ikamba rya Miss Universe Tanzania 2011, yari yatangiye kujya ajya mu mashusho y’indirimbo muri Tanzania, yaje no gukora indirimbo yitwa 'Say it to my face’ mbere y’uko yerekeza muri São Paulo muri Brazil muri Miss Universe ahagarariye Tanzania muri 2011, iyi ndirimbo yaje gusohoka we ari muri iki gihugu.

    Ni we mukobwa rukumbi muri Tanzania witabiriye amarushanwa y’ubwiza 4 akomeye ku Isi kandi byose bikaba mu mwaka umwe, yitabiriye Miss Universe mu mujyi wa São Paulo muri Brazil, yitabira Miss International 2011 yabereye Chengdu mu Bushinwa, yitabira Miss Earth 2011 yabereye Manila muri Philippine na Miss Tourism Queen International yabereye Xian mu Bushinwa aho yabaye igisonga cya 4, ahandi hose ntabwo byamugendekeye neza. Ni amarushanwa yose y’ubwiza yabaye muri 2011.

    Abifashijwemo n’ubuyobozi bushinzwe ubukerarugendo muri Tanzania (Tanzania Tourist Board), yitabiriye Miss Southern Africa International yabereye Ndola muri Zambia, yahigitse abo bari bahanganye 6 yegukana iri kamba.

    Nelly Alexandra Kamwelu ni we mukobwa uri mu mashusho y’indirimbo Why ya The Ben na Diamond Platnumz

    Ni umukobwa ufite ibigwi muri Tanzania

    Ni umunyamideli ukomeye

    Yahagarariye Tanzania mu marushanwa y’ubwiza atandukanye

    Avuka kuri nyina w’umurusiya na se w’umunyatanzaniya

    Ni mwiza byo ntacyo wamugayaho

    Kujya mu mashusho y’indirimbo ni ibintu yatangiye kera

    2011 yanakoze indirimbo

    Ubuhanzi yasanze atari ibintu bye aza kubivamo

    Ni we mukobwa rukumbi wahagarariye Tanzania mu marushanwa y’ubwiza 4 mu mwaka umwe

    Kwirya ifoto mu rwego rwo gutwika byubahwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uburanga-n-ibyo-wamenya-ku-nkumi-yakoreshejwe-mu-ndirimbo-why-ya-the-ben-na-diamond-mafoto

  • Bugesera: Ba Gitifu b’utugari bahawe mudasobwa barahirira kutazongera gusiragiza abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahawe mudasobwa barasabwa kuzibyaza umusaruro kugira ngo birusheho kubafasha kunoza akazi kabo

    Abahawe mudasobwa barasabwa kuzibyaza umusaruro kugira ngo birusheho kubafasha kunoza akazi kabo

    Bavuga ko izo bari bafite zari zimaze gusaza bigatuma hari abo zitoroherezaga mu kazi kabo, bityo bigatuma hari serivisi abaturage batagezwagaho nk’uko bikwiye bitewe n’imikorere ya mudasobwa bakoreshaga.

    Kuri ubu bakaba bashimira Perezida Paul Kagame bavuga ko yabatekerejeho akabaha za mudasobwa, kuko bigiye gutuma serivisi zirimo kwandika mu irangamimerere abana bavukiye mu miryango, kwandukura abitabye Imana batapfiriye kwa muganga hamwe n’izindi serivisi zose zitangirwa ku kagari zigiye kurushaho kunozwa.

    Jean Marie Vianney Hategekimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kinambwe mu Murenge wa Rweru, avuga ko mudosobwa bari basangwanywe zari zifite ibibazo ku buryo zitaboroherezaga mu kazi.

    Ati 'N’ubundi twari dufite izindi mashini bari baraduhaye ariko zagiraga ibibazo bitandukanye, inyinshi zarapfuye. Iyi ije ari igisubizo kugira ngo nibura bya bibazo byo kuvuga ngo umuturage ntazabure ukuntu ahabwa serivisi kuko mudasobwa ifite ikibazo, ejo azasubireyo, ejobundi azagaruke, azasubireyo gutyo, ibintu byo gusiragiza umuturage byose bigiye kugabanuka kuko urumva ko sisiteme izaba imeze neza'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Rilima, Laetitia Murebwanayo, Ati 'Iyi computer bampaye izamfasha kwandika abana batavukiye kwa muganga, kwandukura abantu bitabye Imana baguye ahatari kwa muganga mu gihe kitarengeje iminsi 30, hanyuma kandi nzanihutisha gahunda yo gufasha abaturage ku bintu bijyanye n’ibyiciro by’ubudehe, ndetse n’izindi raporo muri rusange nzikore muri buryo bunoze'.

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko mudasobwa zatanzwe, byakozwe mu rwego rwo kugira ngo abazihawe babone aho bahera banoza serivisi.

    Ati 'Iyo igikoresho kije kiba ari icyo gukoreshwa, ntabwo kiba kije kubikwa, nicyo gukoreshwa kugira ngo ya serivisi igerweho. Ikindi ni ukugikoresha neza ukibungabunga kugira ngo kitangirika, kibashe kugufasha igihe gihagije. N’ubwo ari ibikoresho by’akazi binafasha nawe nyirabyo kuko buri kagari gafite umuyoboro wa 4G, ku buryo gukoresha computer wihugura usoma, ushaka amakuru, ureba ibijyanye n’akazi kawe, twumva bizafasha Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari'.

    Barahiriye ko nta muturage uzongera gusiragizwa kubera ikibazo cyo kubura serivisi

    Barahiriye ko nta muturage uzongera gusiragizwa kubera ikibazo cyo kubura serivisi

    Umuyobozi w’Intara y’iburasirazuba, CG Emmanuel Gasana, avuga ko mu bikorwa byabo bya buri munsi wasangaga mu bubiko bwabo bitabitswe neza muri mudasobwa.

    Ati 'Icyo zigiye gukora rero ni ukunoza imikorere n’imikoranire dutanga amaraporo y’ukuri kandi abitswe neza, afasha kugira ngo nibura agere ahantu hose mu buryo bwihuse, kuko muri buriya bubiko hari imiyoboro irimo ishobora gutuma no ku karere bamenya icyakozwe uwo munsi bigakomeza bikagera no ku nzego zo hejuru'.

    Itegeko rishya rigena ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ari umwanditsi w’irangamimirere, bikaba byiyongera ku zindi nshingano bari basanganywe zirimo serivisi z’ibyiciro by’ubudehe ku buryo bibasaba kugira mudasobwa.

    Mu Karere ka Bugesera hatanzwe mudasobwa 71 ku Banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twose tugize ako karere.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bugesera-ba-gitifu-b-utugari-bahawe-mudasobwa-barahirira-kutazongera-gusiragiza-abaturage

  • Abaturage ba Muhanga na Gakenke bahawe ubwato bubafasha kugenderana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubu bwato buri gukoreshwa bwahereye ku gufasha abaturage bari baheze ku mpande zombi babuze uko bataha ngo basange imiryango ya bo nyuma y’uko byari bigoranye kubera guhagarika ingendo hakoreshejwe ubwato bwari busanzwe bw’ibiti, aho bari gufashwa kugezwa iwabo.

    Abaturage bakaba bashimira ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru ndetse n’inzego z’umutekano ku butabazi babonye, ubu bakaba bari gufashwa kugera iwabo.

    Ni mu gihe, ubusanzwe hari ikiraro cyahuzaga utu turere ku ruhande rw’Umurenge wa Rongi wo mu Karere ka Muhanga n’uwa Ruli wo mu Karere ka Gakenke kigafasha abaturage guhahirana. Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ukuboza 2021, nibwo cyasenywe n’abantu batabashije kumenyekana. Byatumye abantu 11 batabwa muri yombi bakekwaho gusenya iki kiraro cyari cyubatswe ngo gifashe abaturage b’uturere twombi gukomeza kugenderana. Cyari cyubatswe nyuma y’ibiza byatumye Nyabarongo yuzura igatwara icyakoreshwaga.

    Bivugwa ko abagisenye bashakaga gukomeza gukora ubucuruzi n’ubwikorezi bwo mu mazi hifashishijwe umugezi wa Nyabarongo, kuko cyababangamiraga muri ako kazi, ari na ho nyuma yo kucyangiza hifashishwaga ubwato bw’ibiti ngo ubuhahirane bukomeze.

    Nyuma y’impanuka y’ubwato yabereye mu mugezi uhuza @Muhangadis na @GakenkeDistrict, hakemezwa guhagarika gukoresha ubwato busanzwe bw’igiti, ubu inzego z’umutekano zifatanyije n’iz’ubuyobozi batangiye gufasha abaturage kwambuka hifashishijwe ubwato bugezweho bwa moteri. 1/3. pic.twitter.com/h5g9SxLlzd

    — Southern Province | Rwanda (@RwandaSouth) January 4, 2022

    Inkuru bijyanye:

    Abarenga 40 barohowe muri Nyabarongo, hari abagishakishwa

    Muhanga: Umuntu umwe yaburiye mu mpanuka y’ubwato muri Nyabarongo

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/abaturage-ba-muhanga-na-gakenke-bahawe-ubwato-bubafasha-kugenderana

  • Gakenke: Umuntu umwe yaburiwe irengero mu mpanuka y'ubwato yabereye muri Nyabarongo – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko abantu 33 bari muri ubu bwato bwombi bose babonetse, ariko hakagira umuntu umwe uburirwa irengero.

    Yagize ati 'Dukeka ko umwe ari we wapfuye kuko niwe waburiwe irengero kuko ubwato bumwe bwarimo abantu bagiye kurema isoko mu Karere ka Muhanga, noneho bugongana n'ubundi bwari buzanye abaturage mu Karere ka Gakenke.'

    Uyu muyobozi yatanze ikizere cy'uko mu minsi iri imbere, hazajya hakoreshwa ubwato bw'Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu mazi bufite ubushobozi, kugira ngo bujye bwambutsa abaturage.

    Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko ibijyanye no gukoresha ubwato ahasenywe ikiraro gihuza Akarere ka Muhanga n'aka Gakenke byahagaritswe kugira ngo kibanze gisanwe.

    Nyuma y'uko iyi mpanuka ibaye, ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru bwavuze ko bwafashe icyemezo cyo guhagarika ikoreshwa ry'ubwato mu mugezi wa Nyabarongo mu gice gihuza Akarere ka Muhanga n'aka Gakenke.

    Umugezi wa Nyabarongo wabereyemo impanuka y’ubwato umuntu umwe aburirwa irengero


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-umuntu-umwe-yaburiwe-irengero-mu-mpanuka-y-ubwato-yabereye-muri

  • Kamonyi: Bane bagwiriwe n'ikirombe, umwe ahita apfa – #rwanda #RwOT

    Iki kirombe kitari kizwi n'ubuyobozi cyagwiriye abantu bane ku Cyumweru tariki 2 Mutarama 2021, umwe ahita apfa.

    Aya makuru akimara kumenyekana, ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi bwihutiye guta muri yombi nyir'iki Kirombo bitewe n'uko yakoraga mu buryo butemewe.

    Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu n'Iterambere mu Karere ka Kamonyi, Niyongira Uzziel, yabwiye IGIHE ko batatu bagwiriwe n'iki kirombe bari kwitabwaho mu Bitaro bya Remera Rukoma anashimangira ko umurambo w'uwahasize ubuzima wo uri mu Bitaro by'aka karere.

    Yagize ati ' Cyagwiriye bane, batatu barakomereka ubu bari kwitabwaho mu bitaro bya Remera Rukoma naho umurambo w'uwo umwe wahise ujyanwa mu bitaro by'Akarere kugira ngo hakorwe ibiteganywa n'amategeko.'

    Yakomeje avuga ko Akarere ka Kamonyi kari mu bugenzuzi bwo kureba ibirombe bikora mu buryo bunyuranye n'amategeko kugira ngo babihagarike bitaratwara ubuzima bwa benshi.

    Ubwo IGIHE yasuraga iki kirombe mbere y'uko kigwira abantu, bamwe mu bagikoramo bayibwiye ko babangamirwa n'uko nta bwishingizi bagira, nta n'ibikoresho nk'ingoferi bishobora kubafasha igihe bahuye n'impanuka.

    Ikirombe cyagwiriye abantu bane, umwe ahasiga ubuzima

    Abakora muri iki kirombe bari bamaze iminsi bagaragaza ko nta bwishingizi bagira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-bane-bagwiriwe-n-ikirombe-umwe-ahita-apfa

  • Abakoresha umuhanda Gihara-Nyabugogo baruhutse gutega kabiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagenzi bakora ingendo za Gihara-Nyabugogo bishimiye kuba bahawe bisi

    Abagenzi bakora ingendo za Gihara-Nyabugogo bishimiye kuba bahawe bisi

    Abatuye i Gihara mu ngendo bakora berekeza Kigali bavuga ko bigiye no gutuma bizigamira, kuko gutega inshuro zirenze imwe byatumaga amafaranga yabo ashirira mu ngendo, bakaba bishimiye cyane izo bisi bahawe.

    Umubyeyi utashatse kwivuga amazina utuye mu Mujyi wa Kigali ariko ufite umwana wiga i Gihara, avuga ko kuba iyo ligne yashyizwemo imodoka byamushimishije cyane, kuko bigiye gutuma umwana we abasha kwiga neza.

    Ati 'Gutega inshuro nyinshi byatumaga ngira impungenge z’umutekano w’umwana wanjye, byatumaga nshaka taxi voiture nkaza kumufata hano Nyabugogo kuko yahageraga atinze. Ariko ubu azajya atega imodoka ya rusange ubundi musange hano Nyabugogo dutege dutahe kuko ari umwana muto'.

    Undi mubyeyi ucururiza mu mujyi wa Kigali na we ahamya ko iyi ligne igiye kuborohereza ingendo zabo za buri munsi

    Ati 'Umuntu yategaga kabiri, ugatega Ruyenzi kuko habaga harimo n’abagenzi bagiye Bishenyi. Iyi ligne igiye kugabanya umurongo munini w’abantu bahagararaga bategereje imodoka imwe. Ikindi kandi nkanjye bigiye kumfasha mu ngendo zanjye kuko nategaga buri munsi, ubu rero bigiye kugabanya amafaranga nakoreshaga mu ngendo maze nyokoreshe ibindi'.

    Umucuruzi w’imyenda mu isoko rya Kimisagara uzwi ku izina rya Miggy ariko utuye i Gihara, avuga ko gutega moto mu gitondo aje kuranguza imyenda byamubangamiraga ariko kuri ubu asubijwe.

    Ati 'Nkanjye nategaga buri gitondo nkoresheje moto nturutse i Gihara nza Nyabugogo cyangwa nerekeza mu isoko rya Kimisagara kuko ariho nkorera. Izi modoka baduhaye zagabanyije amafaranga twatangaga mu ngendo kandi biratuma hari igihinduka ku bukungu bw’abaturage'.

    Bavuga ko ingendo zigiye kuborohera bityo imishinga yabo itere imbere

    Bavuga ko ingendo zigiye kuborohera bityo imishinga yabo itere imbere

    Umuyobozi wa Jali Transport, Twahirwa Innocent, yavuze ko imodoka zatangiye gukora muri uwo muhanda wa Gihara-Nyabugogo, kandi ko zizongerwa.

    Ati 'Ku munsi w’ejo twatangiranye na bisi enye muri uwo muhanda, ariko tuzazongera bitewe n’umubare w’abagenzi uko bazaba bakomeza kwiyongerera'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abakoresha-umuhanda-gihara-nyabugogo-baruhutse-gutega-kabiri

  • Ikiruta shampiyona bayisubikwe – Amakipe yateye utwatsi ibyemezo bya FERWAFA #rwanda #RwOT

    Amakipe yateye utwatsi ibyemezo bya FERWAFA byo gukomeza shampiyona amakipe aba hamwe mu mwiherero, yavuze ko atabishobora icyaruta shampiyona yasubikwa.

    Tariki ya 30 Ukuboza 2021 nibwo Minisiteri ya Siporo yasohoye amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho yari yahagaritse ibikorwa by’imikino mu gihe cy’iminsi 30.

    Nyuma Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore yatangaje ko impamvu yahagaritswe ari uko basanze harabayeho kudohoka mu cyiciro cya kabiri mu bagabo ndetse n’umupira w’abagore, ariko avuga ko baganiriye n’abayobozi b’umupira, nibubahiriza ibyo bavuganye shampiyona izagaruka vuba.

    FERWAFA ikaba uyu munsi yagiranye inama n’abayobozi b’amakipe y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo n’abagore kugira ngo baganire ku isubukurwa rya shampiyona aho bari banamaze guhabwa amabwiriza mashya agomba gukurikizwa hirindwa icyorezo cya Coronavirus.

    Bimwe mu byamenyeshejwe amakipe ni uko amakipe agomba kuba hamwe kandi akajya apimwa COVID-19 buri nyuma y’amasaha 48.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko amakipe hafi ya yose yahise abihakana yivuye inyuma ko bitashoboka kuko ari icyemezo cyije kibatunguye.

    Umwe mu bayobozi yabwiye ISIMBI ko nibashaka na shampiyona yahagarikwa ariko nta bushobozi babona bwo kujya muri uyu mwiherero.

    Ati 'Abenshi babyanze rwose. Erega si ukubyanga kundi ni uko ntawabishobora. Byaruta shampiyona igahagarikwa. Umwaka ushize twagiyeyo ariko byari igihe gito kandi twatangiye shampiyona tubizi none igeze hagati ngo mujye mu mwiherero, ubushobozi burava he? Amezi 6 mu mwiherero urayumva? Ingengo y’imari yakwikuba kabiri. Ubundi se bwo ayo mafaranga waba uyafite wayashora shampiyona wazakuramo iki?'

    Andi makuru ISIMBI yamenye ni uko amakipe arimo Kiyovu Sports na Rayon Sports yiteguye kwandika asezera muri shampiyona kuko amabwiriza bashyizeho batayashobora.

    Amakuru kandi avuga ko nyuma y’uko FERWAFA ibonye amakipe yose atabyumva, yahisemo kuzakorana inama na buri cyiciro (icyiciro cya mbere mu bagabo, icyiciro cya mbere mu bagore, icyiciro cya kabiri mu bagabo n’icyiciro cya kabiri mu bagore), izi nama bazakorana nizo zizavamo umwanzuro w’ikizakorwa kuri buri cyiciro.

    Amakipe yavuze ko nta bushobozi yabona kujya mu mwiherero

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikiruta-shampiyona-bayisubikwe-amakipe-yateye-utwatsi-ibyemezo-bya-ferwafa

  • Haiti: Minisitiri w'Intebe yarusimbutse #rwanda #RwOT

    Abagabo bitwaje imbunda bagerageje kwica Minisitiri w'intebe wa Haïti Ariel Henry ubwo ku wa gatandatu yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza ubwigenge bw'iki gihugu cyo mu birwa (amazinga mu Kirundi) bya Caraïbes, nkuko abategetsi babivuga.

    Ibyo byabaye ubwo Bwana Henry yari yitabiriye umuhango wo mu kiliziya muri komine (akarere) ya Gonaïves mu majyaruguru y'igihugu.

    Videwo yatangajwe ku mbuga za internet igaragaza Minisitiri w'intebe n'abategetsi bari hafi ye babyigana berekeza mu modoka zabo mu gihe hari urufaya rw'amasasu.

    Umutekano warazambye bikomeye kuva uwari Perezida wa Haïti Jovenel Moïse yakwicwa mu kwezi kwa karindwi mu 2021.

    Henry yasezeranyije guhashya imitwe y'ubugizi bwa mabi ikomeye yo mu gihugu ishinjwa kuba ari yo iri inyuma y'inkubiri y'ibikorwa by'ubushimusi, ikanashinjwa kwigarurira byinshi mu bikorwa byo gukwirakwiza 'gas' (gaz) mu gihugu, bigatuma ibitoro biba bicyeya cyane.

    Ibiro bya Minisitiri w'intebe byavuze ko 'abajura n'abakora iterabwoba' ari bo bari bari inyuma yo kugerageza kumwica, kandi ko impapuro zo guta muri yombi abacyekwa zamaze gutangwa.

    Ibiro bye byashinje iryo tsinda kwihisha inyuma y'inkuta kugira ngo rigabe igitero ku rukurikirane rw'imodoka rwari rurimo na Minisitiri w'intebe, ndetse rigashyira ku nkeke musenyeri rigota kiliziya, nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru Associated Press (AP).

    Umuntu umwe yarishwe naho abandi babiri barakomereka mu kurasana kwabayeho hagati y'abo bagabo bitwaje imbunda n'abashinzwe umutekano, nkuko ibitangazamakuru byaho byabivuze.

    Iki gitero kibaye ikindi kintu gishegeshe ubutegetsi bw'intege nkeya bwa Bwana Henry, wabaye agizwe umukuru wa Haïti w'agateganyo nyuma y'ibyumweru bibiri Moïse yishwe. Uburyo yishwemo, byemezwa ko yishwe n'itsinda ry'abacanshuro, buracyarimo urujijo.

    Nta tariki yari yatangazwa y'igihe perezida mushya azatorerwa.

    Kwiyongera kw'ibikorwa by'urugomo hamwe n'ubukungu bujegajega — bwahuhuwe n'ibiza byinshi byibasiye iki gihugu mu myaka ya vuba aha ishize — byatumye umubare w'Abanya-Haïti bajya gushakira imibereho mu bindi bihugu wiyongera.

    SRC:BBC

    The post Haiti: Minisitiri w'Intebe yarusimbutse appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/04/haiti-minisitiri-wintebe-yarusimbutse/

  • Interahamwe ruharwa 'Capt' Innocent Sagahutu ngo irashaka impinduka mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Abarekuwe n'Urukiko Mpanabyaha rw'Arusha nyuma yo kurangiza ibihano bari bakatiwe bari kwakirwa n'abana nabo bafite umukoro wo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Ubwo yari ku rubuga rwa Freeman Bikorwa, ruharwa Sagahutu yahawe ikaze ngo yibwire abatumirwa mu magambo y'urwango Sagahutu wagereranya na Bagosora mu kugira ubugome ati 'ndarengana ndi umwere ahubwo Leta ya Kigali ikwiye guhinduka' (yamvugo yabokamye bavuga nkana nyamara Ari Ubuyobozi bwatowe n'abaturage)

    Ibi Sagahutu avuga abishyira no mu bikorwa kuko Leta ya Tanzaniya yamufashe ashaka kwinjira mu Burundi ngo ajye muri FDLR ibarizwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Ibi byabaye tariki ya 10 Werurwe 2017 ubwo Leta ya Tanzaniya yamuhagarikaga ku mupaka wayo n'u Burundi akoresha impapuro mpimbano yahinduye umwirondoro. Yarafashwe arafungwa arekurwa tariki ya 1 Gicurasi uwo mwaka.

    Sagahutu wavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangungu muri Komini Gisuma yari mu ngabo z'u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite ipeti rya Kapiteni. Yari yungirije umukuru wa Batayo ya Reconnaissance yari iyobowe icyo gihe na Major Nzuwonemeye.

    Nkuko bigaragazwa n'inyandiko z'Urukiko Mpanabyaha rw'Arusha, hagati ya 1990 na 1994, Sagahutu hamwe n'abandi basirikari bakuru ba FAR bari bafite umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse n'abatavuga rumwe na MRND bakaba kandi baratoje Interahamwe n'indi mitwe yitwaraga gisirikari yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nyuma y'urupfu rwa Habyarimana, Sagahutu na Nzuwonemeye bagize uruhare mu iyicwa rya Minisitiri w'Intebe Agathe uwilingiyimana n'abasirikari icumi b'ababiligi.

    Yafatiwe mu mugi wo muri Danimarike tariki ya 15 Gashyantare 2000 aho yari amaze imyaka isaga ibiri nuko yoherezwa Arusha tariki ya 24 Gashyantare 2000.

    Muri Mata 2011, Sagahutu ndetse n'abandi bicanyi bakatiwe n'Urukiko rw'Arusha aho yasabiwe igihano cyo gufungwa imyaka 20. Urukiko rw'ubujurire bwamukatiye imyaka 15 aho yarekuwe by'agateganyo muri Gicurasi 2014.

    Sagahutu ushaka impinduka mu Rwanda aho ashishikariza abantu gukuraho ubutegetsi yibuke ibyabaye kuri Col Nkundiye na Lt Col Dr Froduald Mugemanyi mu mwaka wa 1998 bari bayoboye ALiR/PARiL ndetse n'abandi babasimbuye mu mutwe wa FDLR harimo na Lt Gen Mudacumura uheruka kwicwa mu mwaka wa 2019.

    Sagahutu kandi azibuke ibyabaye ku nshuti y'abicanyi Paul Rusesabagina waruziko isi izamujya inyuma mu gukuraho ubutegetsi bwa Kigali.

    Inzira ntibwira umugenzi.

    The post Interahamwe ruharwa 'Capt' Innocent Sagahutu ngo irashaka impinduka mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/interahamwe-ruharwa-capt-innocent-sagahutu-ngo-irashaka-impinduka-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=interahamwe-ruharwa-capt-innocent-sagahutu-ngo-irashaka-impinduka-mu-rwanda