Category: Uncategorized

  • Umupasiteri yakoze agashya yuhagira nk'abana abayoboke be b'igitsinagore(Video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Pasiteri yakoze agashya yuhagira abagore bo mu Itorero, avuga ko Umwuka Wera ariwo wamutegetse kubikora.Muri Video yaciye ibintu hirya no hino,yagaragaje bamwe mu bakobwa bambaye amasume baza imbere ya pasiteri ngo abakarabye mu itorero ryitwa Cross over Night.

    Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza umwaka ushize ndetse muri ayo mashusho aba bagore bari batonze umurongo baza akabakarabya.

    Abashyize hanze iyi videwo bavuze ko ishobora kuba yarafatiwe muri Ghana, ndetse bavuze ko Pasiteri yabwiye aba bagore ko kubuhagira bambaye ubusa bibahanaguraho ibyaha kandi bikabagira abera.

    Source : https://yegob.rw/umupasiteri-yakoze-agashya-yuhagira-nkabana-abayoboke-be-bigitsinagorevideo/

  • Rayon Sports na Kiyovu Sports zishobora gusezera muri Shampiyona – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Mutarama 2021 ni bwo Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umupira w'Amaguru, FERWAFA, ryagiranye inama n'amakipe y'Icyiciro cya Mbere n'icya Kabiri.

    Amakipe yabwiwe ko ategetswe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 arimo gucumbikira abakinnyi hamwe no kubapimisha 'rapid test' byibuze inshuro ebyiri mu cyumweru.

    Rayon Sports yamenyesheje FERWAFA ko idashobora gukina abakinnyi baba hamwe mu mwiherero mu gihe Kiyovu Sports yo yavuze ko itari mu mwanya wo gufata umwanzuro muri iyi nama.

    Ubuyobozi bwa FERWAFA bwavuze ko ikipe yumva itazubahiriza amabwiriza yatanzwe uko yakabaye, ubwo izasezera.

    Rayon Sports na Kiyovu Sports zishobora gusezera muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihe zananirwa kubahiriza amabwiriza mashya yashyizweho na FERWAFA

    Umukino uherutse guhuza izi mpande warangiye Kiyovu Sports itsinze Rayon Sports ibitego 2-0


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rayon-sports-na-kiyovu-sports-zishobora-gusezera-muri-shampiyona

  • Musanze: Abaturage bafite ubutaka bwanyujijwemo kaburimbo ntibahabwe ingurane baratabaza – #rwanda #RwOT

    Mpunga Jean Damascène uri muri aba baturage, yagize ati “Dufite ikibazo cy'isambu yacu yanyujijwemo umuhanda ujya kuri hoteli ariko nta ngurane twahawe, twandikiye Akarere n'ubuyobozi bw'iriya hoteli ariko nta gisubizo bigeze baduha, turasaba kurenganurwa tugahabwa ingurane.”

    Uyu mugabo yongeyeho ko atari bo banze ibikorwa by'iterambere mu gace kabo, ariko yongeraho ko mu gihe hari ibyangijwe mu kugera kuri iryo terambere, bikwiye kwishyurwa kugira ngo badasigara mu bukene.

    Ati “Ntitwanze ibikorwa by'iterambere ngo turwanye uyu muhanda, ariko nabo bakwiye kuduha n'ingurane y'isambu yacu kuko ni abashoramari bari mu nyungu zabo.”

    Bamwe mu baturage batuye muri ako gace bavuga ko nta bwumvikane bwabayeho ubwo iyi hoteli yazanaga umuhanda.

    Nyirangirimana Elyvanie ati “Maze imyaka 24 mpinga aha hantu, nta muhanda wigezemo, hano habaga akayira k'abahinzi babaga bajya mu mirima yabo gusa kugeza ubwo iyi hoteli yahubakwaga, nta bwumvikane bwabaye mu gushyira umuhanda muri iyi sambu.”

    Akomeza agira ati “Baraje baturimburira ibishyimbo byari bimaze kuraba, harimo n'imyumbati byose bararimbura baduteza inzara. Tubona ari akarengane kuko no ku nkengero z'uyu muhanda hahinze imigano ku buryo igenda ikura ijya mu murima igafata ahandi hanini kandi nta kintu wahahinga ubu ngo cyere.”

    Ubwo yabazwaga kuri iki kibazo mu kiganiro n'abanyamakuru, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yemeye ko hari abaturage batahawe ingurane ubwo uyu muhanda wakorwaga ariko avuga ko Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere ry'Imihanda, RTDA, kiri gukurikirana iki kibazo.

    Yagize ati “Nibyo koko abaturage banyurije umuhanda mu mirima kugeza uyu munsi ntabwo bari bishyurwa, icyo twavuga ni uko uriya muhanda ntabwo ari uriya mushoramari wawiyubakiye, wubatswe ku nkunga na RTDA. Icyo Akarere kari gukora, ni ubuvugizi n'ibiganiro na RTDA bakaba bari gushaka ubushobozi ngo baze bishyure bariya baturage, ikibazo kirazwi kandi kirimo gushakirwa umuti.'

    Ubutaka bwakoreshejwe hubakwa uyu muhanda bungana na metero 120 mu burebure na metero 15 z'ubugari.

    Abaturage batuye ahanyujijwe umuhanda wa kaburimbo ntibahabwe ingurane baratabaza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abaturage-bafite-ubutaka-bwanyujijwemo-kaburimbo-ntibahabwe-ingurane

  • Barimo umusimbura wa Aubameyang! Abakinnyi ba… – #rwanda #RwOT

    Kuva isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ryafungura muri uku kwezi kwa mbere, amakipe atandukanye akomeje ibiganiro n'abakinnyi babona bazabafasha kugera ku ntego biyemeje uyu mwaka, aho Arsenal kuri ubu iri kwitwara neza mu Bwongereza yifuza kongeramo abakinnyi batatu lkugira ngo ishake itike ya Champions League idaherukamo.

    Arsenal kuri ubu iri mu makipe ane ya mbere muri Premier League, iri mu biganiro n'abakinnyi batatu, barimo ba rutahizamu babiri n'umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu rwego rwo kongera imbaraga n'umuvuduko iyi kipe ifite muri iki gihe.


    Arsenal yatangiye ibiganiro n'ikipe ya Fiorentina yo mu Butaliyani, ishaka rutahizamu w'umunya-Serbia, Dušan Vlahović, aho ishaka kumutangaho €55M ndetse bakongeraho na Lucas Torreira watijwe muri iyi kipe (Babarira €15M).

    Uyu rutahizamu mu mwaka ushize w'imikino wa 2020/21 yatsindiye Fiorentina ibitego 21 mu mikino 37 yakinnye muri Serie A, mu gihe muri uyu mwaka w'imikino wa 2021/22 amaze gutsinda ibitego 16 mu mikino 19.

    Ikinyamakuru La Gazetta Dello Sport cyandikirwa mu Butaliyani cyamaze gutangaza ko ibiganiro hagati y'impande bireba bigeze kure, ndetse ko nta gihindutse uyu musore w'imyaka 21 muri uku kwa mbere yerekeza muri Arsenal.

    Iyi kipe kandi imaze kwigarurira icyizere cy'abafana, ikomeje ibiganiro na rutahizamu w'umunya-Suede, Alexander Isak ukinira Real Sociedad yo muri Espagne.


    Real Sociedad iherutse gukurira inzira ku murima FC Barcelona iyibwira ko itabaha rutahizamu wayo Alexander Isak wifuzwaga cyane n'iyi kipe y'ubukombe.

    Nyuma yuko Sociedad ihakaniye Barcelona ku kuba yayiha Isak, Arsenal yahise itangira ibiganiro n'uyu rutahizamu w'imyaka 22 ndetse muri uku kwezi kwa mbere ashobora guhita aza gufasha iyi kipe mu rugamba irimo rwo gushaka itike iyisubiza mu mikino ya Champions League uyu mwaka.


    Arsenal yatangiye ibiganiro n'umunya-Brazil, Bruno Guimarães ukina mu kibuga hagati afasha ba myugariro mu ikipe ya Lyon yo mu Bufaransa ku buryo isaha n'isaha nawe yasinyira Arsenal muri uku kwezi kwa mbere.

    Uretse kuba Arsenal ikomeje gushaka andi maboko yo kuyifasha uyu mwka w'imikino, uku kwa mbere gushobora gusiga itandukanye na bamwe mu bakinnyi bayo bayifashaga barimo uwari kapiteni wayo, Pierre Emerick Aubameyang ushobora gutizwa muri Newcastle United cyangwa akarekurwa akerekeza ahandi hose ashaka.

    Iyi kipe kandi ishobora gutandukana n'umwongereza, Ainsley Maitland-Niles utakibona umwanya wo gukina, akaba yifuzwa bikomeye na AS Roma yo mu Butaliyani.

    Kugeza magingo aya, Arsenal yicaye ku mwanya wa kane muri shampiyona y'u Bwongereza aho ifite amanota 35 mu mikino 20 imaze gukina uyu mwaka w'imikino.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113171/barimo-umusimbura-wa-aubameyang-abakinnyi-batatu-bari-ku-muryango-winjira-muri-arsenal-mur-113171.html

  • Umuraperi Fireman yasezeraniye imbere y’amategeko Iburasirazuba #rwanda #RwOT

    Umuraperi Uwimana Francis wamamaye muri muzika nka Fireman yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Kabera Charlotte.

    Ni umuhango wabaye uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 4 Mutarama 2022 ubera mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko muri Kanama 2021 yari yaramwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umugore.

    Ntabwo byakunze ko ahita umushaka kuko yahise ajya mu manza aho yaregwaga gukubita no gukomeretsa umugororwa bari kumwe Iwawa, mu Gushyingo 2021 yaje kugirwa umwere ari nabwo yahise atangira gahunda z’ubukwe.

    Fireman yasezeranye imbere y’amategeko na Charlotte

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuraperi-fireman-yasezeraniye-imbere-y-amategeko-iburasirazuba

  • Imyanzuro ya FERWAFA igiye gutuma Rayon Sports na Kiyovu Sports zikura muri shampiyona #rwanda #RwOT

    Amakipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports ashobora gusezera muri Shampiyona y'iyi mwaka kubera ko adashoboye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 avuguruye ya FERWAFA, asaba amakipe gukora imyitozo no kwitabira amarushanwa abakinnyi baba hamwe.

    Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Mutarama 2022, ni bwo Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryagiranye inama n'amakipe y'Icyiciro cya Mbere n'icya Kabiri.

    Amakipe yabwiwe ko ategetswe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 arimo gucumbikira abakinnyi hamwe no kubapimisha 'rapid test' byibuze inshuro ebyiri mu cyumweru.

    Muri aya mabwiriza avuguruye yo ku wa 3 Mutarama 2022, FERWAFA yamenyesheje amakipe yose ko azasubukura amarushanwa abakinnyi baba hamwe mu mwiherero ndetse bazajya bapimwa 'rapid test' nibura buri masaha 48 ndetse no ku munsi w'umukino.

    Ingingo ya 2.3 y'aya mabwiriza igira iti 'Kugira ngo ikipe yemererwe gusubukura imyitozo no kwitabira amarushanwa, irasabwa gushyira abagize ikipe mu mwiherero ikaba hamwe mu gihe cyose cy'amarushanwa. Ikipe izajya ibanza imenyeshe FERWAFA aho iteganya gukorera uwo mwiherero habanze hemezwe n'Akanama Gashinzwe Gukurikirana Ishyirwa mu bikorwa ry'aya mabwiriza hagamijwe kurebwa ko aho hantu hari ibikenewe byose mu kwirinda ikwirakwiza rya Covid-19.”

    Iyi ngingo ikomeza ivuga ko mbere yo kwinjira mu mwiherero, abagize ikipe bose babanza gukorerwa ikizamini cyo mu bwoko bwa PCR kandi kikishyurwa n'ikipe. Buri kipe yasabwe kuzirikana ko igihe cyose ibisubizo bya Covid-19 bitaraboneka, mu cyumba hagomba kuba harimo umuntu umwe kugeza igihe bibonekeye.

    Indi ngingo yavuguruwe ni iya 2.4 ivuga ko “Amakipe afite inshingano zo gupimisha abakinnyi n'abagize 'Staff techinique' mu buryo bwa 'Rapid test' nibura buri masaha 48.”

    Ikomeza ivuga ko “Amakipe agomba kandi kujya apimisha abakinnyi na staff techinique hifashishijwe uburyo bwa 'rapid test' nibura inshuro ebyiri mu minsi irindwi mu gihe cy' imyitozo cyangwa hari impamvu ituma amarushanwa aharagarara ariko amakipe agakomeza gahunda y'imyitozo.”

    Rayon Sports yamenyesheje FERWAFA ko idashobora gukina abakinnyi baba hamwe mu mwiherero mu gihe Kiyovu Sports yo yavuze ko itari mu mwanya wo gufata umwanzuro muri iyi nama.

    Ubuyobozi bwa FERWAFA bwavuze ko ikipe yumva itazubahiriza amabwiriza yatanzwe uko yakabaye, ubwo izasezera.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/imyanzuro-ya-ferwafa-igiye-gutuma-rayon-sports-na-kiyovu-sports-zikura-muri

  • Muhanga: Abarimu barataka kurishwa nabi iminsi mikuru isoza umwaka #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakora mu burezi bo mu karere ka Muhanga baravuga ko iminsi mikuru isoza umwaka bayirishijwe nabi kubera kudahembwa amafaranga yabo y'ukwezi k'Ukuboza.

    Bamwe muri aba barimu baganiriye n'umunyamakuru wa intyoza.com bavuga ko batazi impamvu yatumye imishahara yabo itinda kubageraho. Umwe muribo yagize ati' Mutubarize impamvu tutarahembwa umushahara w'ukwezi kwa 12 / 2021 kandi abandi barahembwe. Ese twebwe ntabwo turi abakozi b'akarere, n'iki cyabiteye?'.

    Undi muri aba barimu, yagize ati' Sinibaza impamvu tudahembwa? Abayobozi b'ibigo by'amashuri barahamagawe ngo bajye gusinyira abarimu bashya bajya mu kazi iminsi 3 yose bakirizwa kuri sitade bategereje abakuriye ishami ry'uburezi'.

    Bakomeza bavuga ko ubwo banyuzaga ubutumwa ku rukuta rwa Twitter rw'aka karere, aho banditse babaza impamvu abarimu badahembwa, ababishinzwe bavuze ko byatewe n'ishyirwa mu myanya ryabo, bityo biri mu nzira yo gukemuka.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga Wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Mugabo Gilbert avuga ko bababajwe no kubona bigeze iki gihe aba bakozi batarahembwa, ariko akavuga ko byatewe n'uburyo akazi gatangwamo n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi (REB), kuko ngo ariyo yohereza urutonde rwabo yahaye akazi maze akarere kakabatuma ibyangombwa bisabwa.

    Ahamya ko ikigoranye ari urupapuro rutangwa n'urukiko rw'uko ugiye guhabwa akazi atigeze cg ngo abe akurikiranwa n'inkiko (Extrait du Cassier Judiciare), iki ngo cyatumye bitinda kandi abo bose bagomba guhemberwa rimwe no kwirinda ibirarane bya hato na hato.

    Uyu muyobozi, yijeje ko amwe mu makosa ashobora gutuma batabonera igihembo cyabo ku gihe agiye kwitabwaho hagamijwe kujya bikorwa vuba bagahemberwa ku gihe.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-abarimu-barataka-kurishwa-nabi-iminsi-mikuru-isoza-umwaka/

  • Real Madrid yasubiye muri Paris Saint-Germain gushaka Kylian Mbappé #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kylian Mbappé ararangiza amasezerano muri Kamena 2022

    Kylian Mbappé ararangiza amasezerano muri Kamena 2022

    Mu mpeshyi ya 2021 nibwo ikipe ya Real Madrid yifuje kugura Kylian Mbappé. Icyo gihe iyi kipe yatanze Miliyoni 180 z’ama euro kuri uyu musore w’imyaka 22 ariko ikipe ya Paris Saint-Germain irazanga mu gihe Mbappé yari asigaje umwaka umwe w’amasezerano.

    Klyian Mbappé usigaje amasezerano y’amezi atandatu muri Paris Saint-Germain yemerewe kuba yaganira n’ikipe iyo ari yo yose imwifuza ndetse akaba yanasinya imbanzirizamasezerano. Giovani Branchini ukomoka mu gihugu cy’u Butaliyani usanzwe ushakira abakinnyi amakipe(agent) avuga ko ikipe ya Real Madrid yongeye gutanga ubusabe bwa miliyoni 50 zama euro mu ikipe ya Paris Saint-Germain.

    Yagize ati 'Kuri ubu byaterwa na Paris Saint-Germain, Real Madrid yasubiye kuri Mbappé itanga Miliyoni 50 z’ama euro, ntabwo nzi uko bizagenda ariko byaba ari igisebo umukinnyi nka Mbappé agendeye ubuntu mu mpeshyi. Ntabwo nzi icyo muri Paris babitekerezaho.' Branchini aganira n’ikinyamakuru La Gazetta dello Sport.

    Klyian Mbappé yishimira igitego muri Paris Saint-Germain

    Klyian Mbappé yishimira igitego muri Paris Saint-Germain

    Umuyobozi ushinzwe siporo muri Paris Saint-Germain aheruka gutangaza ko hakiri amahirwe y’uko Kylian Mbappé yakongera amasezerano.

    Yagize ati 'Ni ibihe bigoye kuko twifuza kumugumana ubuzima bwe bwose ariko tugomba kubaha uruhande rwe, ntekereza ko hakiri amahirwe yo kongera amasezerano ye ndabyizeye.'

    Kylian Mbappé usigaje amezi atandatu ku masezerano ye, mu mpeshyi ya 2021 yagaragaje ubushake bwo kwerekeza muri Real Madrid avuga ko yakuze afana ariko Paris Saint-Germain irabyanga kugeza isoko rifunze.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/real-madrid-yasubiye-muri-paris-saint-germain-gushaka-kylian-mbappe

  • Kigali: Abantu 29 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Beretswe itangazamakuru ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo. Bizumuremyi Pierre Celestin ni umwe mu bafashwe atwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha. Yemeye amakosa yakoze, avuga ko yari yanyoye inzoga mbere yo gutwara ikinyabiziga. Yagiriye inama abashoferi bagenzi be kujya bubahiriza amabwiriza n’amategeko yo mu muhanda.

    Yagize ati 'Nafashwe ku wa Gatanu tariki ya 31 Ukuboza 2021 saa tatu z’ijoro, nari ntwaye imodoka mvuye ku kazi ntashye mu rugo mbere y’uko amasaha yo kugera mu rugo agera. Ndagira inama bagenzi banjye kwirinda kunywa inzoga bari butware ikinyabiziga.'

    Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Irere René yavuze ko Polisi itazigera ihagarika ibikorwa byo gufata abatwara ibinyabiziga banyoye inzoga.

    Yagize ati 'Gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha ni kimwe mu bintu by’ibanze biteza impanuka zo mu muhanda kandi ntabwo dushobora kubyihanganira. Abatwara ibinyabiziga bose barabikanguriwe inshuro nyinshi ko igihe banyoye ibisindisha bagomba kwirinda gutwara ibinyabiziga ahubwo bagashaka ababacyura. Ubu Polisi ikomeje ibikorwa byo gufata bamwe mu bantu badashaka kumva inama tubagira.'

    Iyi nkuru dukesha Polisi y’u Rwanda ivuga ko SSP Irere yakomeje akangurira abamotari gushyira imbere ubuzima bwabo n’ubw’abandi bakoresha umuhanda. Yasabye abafite utubari kumva ko na bo umutekano wo mu muhanda ubareba abasaba kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye umuntu ushaka gutwara ikinyabiziga kandi yanyoye ibisindisha.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kigali-abantu-29-bafashwe-batwaye-ibinyabiziga-banyoye-ibisindisha

  • Abakinnyi bagomba kuba hamwe – Ibisabwa ngo s… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Mutarama, ni bwo ishyirahwamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryagiranye inama n’abayobozi b’amakipe y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo n’abagore. Ni inama yari igamije kurebera hamwe uburyo shampiyona zakomeza harushaho kurwana n’ikwirakwira ry’ubwandu bwa Covid-19.

    Bimwe mu bisabwa kugira ngo shampiyona isubukurwe, amakipe agomba gucumbikira abakinnyi bakaba hamwe, ndetse mbere yo kujya mu mwiherero bakabanza gupimwa Covid-19 hakoreshejwe PCR kandi amakipe akiyishyurira ikiguzi.

    Abakinnyi bagomba kwitabira umukino bagomba kuba bafite ibisubizo biri Negative bitarengeje amasaga 24 (Bisobanuye ko nta Covid-19 bafite). Sitaff y’ikipe yose nayo igomba gupimwa Covid-19 kandi buri kipe ikajya itanga abantu 10 bagomba kujya ku mukino kandi nabo bakerekana ibisubizo byabo.

    Umukino wemewe gusubikwa mu gihe 20% by’abakinnyi ikipe yapimishije basanze barwaye Covid-19. Mu gihe ariko ikipe ifite abakinnyi 16 barimo n’umuzamu umukino ushobora kuba mu gihe habayeho ibiganiro.

    Ikipe kandi igomba kujya ipimisha abakinnyi nibura buri masaha 48 ikareba niba hatarimo abarwaye. Buri kipe ku mukino yemerewe abasimbura bagera kuri 5 ariko igasimbuza inshuro 3. Buri kipe yemerewe abakinnyi 20 kuri buri mukino.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113170/abakinnyi-bagomba-kuba-hamwe-ibisabwa-ngo-shampiyona-isubukurwe-113170.html