Category: Uncategorized

  • Umunyeshuri w’umukobwa yatangaje ko kuva yajy… – #rwanda #RwOT

    Rutendo Maimbo, umunyeshuri w’imyaka  17 y’amavuko, amakuru avuga ko yari muwa 3 muyisumbuye,  mu gihe cyo  gufunga amashuri  byatangiye  kubera covid bikagira ingaruka ku mwaka w’amashuri, niho uyu mukobwa yahuye n’abasore n’abagabo baramushuka baramusambanya.

    Uyu munyeshuri avuga ko ubusanzwe atari umuhanga mu ishuri bityo kwiga biramugora, akabona umwanzuro yaguma aho abona ibyishimo buri gihe nk’uko ikinyamakuru Indafrica kibitangaza.

    Maimbo, yagize ati: 'Birasa nk’aho tutigeze twiga ikintu gifatika cyo kujyana mu cyumba cy’ibizamini, kandi ikiruta byose sinari umwe mu banyeshuri beza, rero ibi birananiye kuri njye nta byishimo mpakura. Ndatekereza rero ko ari byiza ko nkora  ubusambanyi bunshimisha cyane, nkareka ishuri kuko nta byiringiro kuri njyewe”.

    Uyu munyeshyuri wo mu kigo cya  Epworth cyo muri Zimbabwe  yavuze ko ubu  byarangiye yararutse, agatangaza ko yanafashe umwanzuro wo kwinjira mu buraya  ibimutera ibyishimo muri we. Amakuru akomeza avuga ko kuba icyorezo cya Covid cyarateye amashuri agafungwa, byateye ingaruka kuko abana benshi b’abakobwa bigaga muyisumbuye batwaye inda, bamwe bareka ishuri.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113203/umunyeshuri-wumukobwa-yatangaje-ko-kuva-yajya-mu-biruhuko-agasambana-yumvise-ari-byiza-ata-113203.html

  • Amashusho ya Young Grace agaburira umwana we yashimishije ababyeyi benshi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Abayisenga Marie Grace uzwi mu muziki nka Young Grace ukunze kugaragariza urukundo rwa kibyeyi umwana we wumukobwa witwa Diamante yagaragaye arimo kurishanwa nawe kunywa jus ndetse amubwira amagambo meza amutera akanyamuneza mu gihe arimo amugaburira.

    Uyu muhanzikazi yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yashakaga kwereka ababyeyi ko kugaburira umwana akishima kandi akarya afite akanyamuneza ari ukumubwira amagambo meza y'uturingushyo.

    Source : https://yegob.rw/amashusho-ya-young-grace-agaburira-umwana-we-yashimishije-ababyeyi-benshi/

  • Intara y'Amajyepfo yafashe umwanzuro ukomeye ku bwikorezi bukorerwa mu mugezi wa Nyabarongo #rwanda #RwOT

    Kuvugurura ubwikorezi mu mazi ya Nyabarongo ni wo mwanzuro mugari wafatiwe ku Kamonyi mu nama y'umutekano yahuje ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo n'iy'Amajyaruguru.

    Ibi byakozwe hagamijwe guca akajagari muri uru rwego no gukumira impanuka zitwara ubuzima bw'abaturage nkuko byatangajwe na RBA.

    Kuwa Mbere tariki 03 Ukuboza 2022,ubwato bw'ibiti bubiri bwagonganiye ku cyambu kiri ku kiraro giheruka gucika gihuza Akarere ka Muhanga na Gakenke,bamwe mu bagenzi babanza kuburirwa irengero.

    Iyi mpanuka yabereye mu mugezi wa Nyabarongo mu gitondo cyo cyo kuwa mbere, ubwo ubwato bwavaga mu Karere ka Muhanga bwagonganaga n'ubwavaga mu Karere ka Gakenke.

    Ubwo bwato bwari butwaye abantu bari bagiye guhahira muri Muhanga n'abajyaga mu bikorwa by'ubucukuzi mu Karere ka Gakenke, abantu barenga 40 bakaba bararohowe ari bazima.

    Ibitangazwa n'abaturage kimwe n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge ikora kuri Nyabarogo bigaragaza ko kwambuka uyu mugezi ari ikintu kidashobora guhagarara hagati y'abanyamuhanga n'abanyagakenke. Barashingira ku mahirwe abaturage b'impande zombi basanzwe babyaza umusaruro.

    Mu guhahirana abaturage bifashisha ibiraro, bigaraga ko bidahagije cyane ko bimwe bijya bisenyuka kubera ibiza, ubundi buryo bumenyerewe ku ijanisha ryo hejuru bukaba ari gakondo kuko bitabaza ubwato bw'ibiti.

    Impungenge ku mutekano n'ubuzima zigenda ziyongera bitewe n'imihindukire y'ibihe ituma amazi aba menshi akanatera impanuka.

    Ku mirenge itatu y'akarere ka Muhanga Kiyumba Rongi na Nyabinoni honyine habarurwa ibyambu 13 bikoreshwa mu rujya n'uruza hagati ya Muhanga na Gakenke.

    Mu nama yahuje ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo n'iy'Amajyaruguru kuri uyu wa Gatatu, hanzuwe ko mu gihe ibiraro biri kuri uyu mugezi bidahagije uburyo bwo kwambutsa aba baturage bugomba kunozwa.

    Harasabwa ko ubwato bukoreshwa ari ubufite moteri, bwafatiwe ubwishingizi kandi bugakoresha amagilets ashobora kugoboka abagenzi igihe habaye impanuka.

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko abikorera n'abaturage ku buryo bugari ari bo basabwa uruhare muri uyu mwanzuro.

    Ikindi kugomba gushyirwamo imbaraga ni ubukangurambaga mu baturiye imigezi bakazamurirwa imyumvire hagamijwe gucyebura bamwe batangiye kugira ingeso zo kwangizwa ibikorwa remezo byo ku mazi.

    Abantu 15 bo muri kariya gace,bari mu maboko y'ubugenzacyaha bakurikiranyweho icyaha cyo kwangiza ikiraro, no gukoresha ubwato batabiherewe uburenganzira n'inzego z'Ubuyobozi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/intara-y-amajyepfo-yafashe-umwanzuro-ukomeye-ku-bwikorezi-bukorerwa-mu-mugezi

  • RDC: Ikirunga cya Nyiragongo cyajugunye mu kirere imyotsi y'umukara n'ibikoma #rwanda #RwOT

    Nyiragongo kimwe mu birunga bikiruka kw'isi,uyu munsi cyarekuriye mu kirere ibicu by'imyotsi yirabura hamwe n'ibikoma.

    Amafoto yashizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana inzira zaciwe n'iruka rya Nyiragongo yuzuye ibyondo bishyushye (lava).

    Abahanga mu miterere y'isi iteye (geologues/geologists) mu kigo cya Goma gikurikirana iby'ibirunga bavuga ko ibyo byondo bitaratangira gutemba, ariko bavuga ko babona ko kunyeganyega kw'isi kwiyongeye muri icyo kirunga cyaa Nyiragongo.

    Umukuru w'icyo kigo, Celestin Kasereka, yabwiye BBC ko kuba haba umutingito rimwe na rimwe aribyo gutuma umwotsi n'ibikoma bisandara mu mujyi wa Goma.

    Nubwo bimeze bityo, Kasereka avuga nta cyerekana ko Nyiragongo yiteguye kuruka.

    Abatuye hafi bagiriwe inama yo kutagira umutima uhagazb, ariko ivyo bizagorana kuri benshi mu gihe bacyibuka uburyo iruka ry'icyo kirunga ryabashegeshe mu kwezi kwa gatanu.

    Icyo gihe hapfuye abantu 32, abandi ibihumbi bata ingo zabo.

    Benshi bahungiye mu gihugu cy'u Rwanda, ubu abandi bakaba bakiri mu nkambi y'agateganyo i Goma.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-ikirunga-cya-nyiragongo-cyajugunye-mu-kirere-imyotsi-y-umukara-n-ibikoma

  • Dore ibyifuzo n’intego bya Minisitiri Gatabazi, Musenyeri Mbanda, CP Kabera n’abandi muri 2022 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu batandukanye bagaragaje ibyifuzo n

    Abantu batandukanye bagaragaje ibyifuzo n’intego byabo muri 2022

    Abanyapolitiki n’abandi bakozi b’inzego za Leta n’imiryango itari iya Leta, abacuruzi n’abayobozi b’ibigo n’amashyirahamwe y’abakozi ba Leta cyangwa ay’abikorera, batangiye uyu mwaka wa 2022 bafite ibyifuzo bashaka kuzageraho.

    1. Jean Marie Vianney Gatabazi, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

    Nka Minisitiri uhagarariye Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Rwanda, Gatabazi agira ati “Umuturage agomba kuba ku isonga mu byo bateganya (abayobozi) n’ibyo bakora umunsi ku munsi'.

    Minisitiri Gatabazi yizeza ko abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba gutanga serivisi nziza (ku gihe kandi nta mananiza, hakabamo no kwakira neza ababagana), gukemura ibibazo by’abaturage no guharanira ko imyanzuro baba bafashe ishyirwa mu bikorwa.

    Abayobora inzego z’ibanze kandi bagomba guca ruswa mu mitangire ya serivisi (cyane cyane impushya zo kubaka n’ibyangombwa by’ubutaka) hamwe no kurwanya akarengane aho katuruka hose.

    Minisitiri Gatabazi akomeza avuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba gutoza Abanyarwanda kumva ko na bo bafite inshingano mu byo Leta ibakorera, ku buryo gutera imbere ngo babigira mu ntego zabo.

    Abayobozi basabwa gukomeza kubanisha Abanyarwanda no guharanira kubaka umuryango uhamye, ushyize hamwe no kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda, byose bishingiye ku gukomeza kubaka umutekano uhamye, gufatanya no kuzuzanya ndetse no gutekereza byagutse kuko ngo Isi irihuta cyane.

    2. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

    Avuga ko mu gihe u Rwanda n’isi muri rusange bagihanganye na Covid-19, abaturage basabwa gukomeza kwirinda icyo cyorezo bakurikiza amabwiriza n’ingamba zagiye zifatwa.

    Ati 'Icya kabiri ni ugushimira uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru birinda ibyaha ubwabo ariko noneho n’abagaragaye bagiye gukora ibyaha cyangwa abakekwaho kubikora, abaturage ni bo baduha amakuru, ibyo turabibashimira bizakomeze ndetse birusheho'.

    CP Kabera avuga ko haba mu kwirinda Covid-19 haba n’imikoranire n’abaturage mu gucunga umutekano, bidashobora kugerwaho hatabayeho gukurikiza amategeko n’amabwiriza uko yakabaye.

    3. Musenyeri Laurent Mbanda w’Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR)

    Yavuze ko Intego y’Umwaka wa 2022 iryo Teroro mu Rwanda ryihaye, igaragara muri Bibiliya, mu ibaruwa yandikiwe Abakolosayi 1:10 hagira hati 'mugende nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z’imirimo myiza yose kandi mwunguke kumenya Imana'.

    Musenyeri Mbanda avuga ko abantu barimo kubuza abandi kwikingiza ku mpamvu zishingiye ku myemerere ngo ari abashukanyi bagendera mu nyigisho mbi, ngo ntaho Ijambo ry’Imana rirwanya siyansi.

    Yagize ati 'Intego y’uyu mwaka ni ukudashukwa n’iby’isi no kutagendera mu nyigisho mbi, kuko tumaze iminsi abantu badushuka babwira abantu ngo 'ntibakwiye gufata inkingo’, abo barabashuka. Nta hantu Ijambo ry’Imana rirwanya siyansi, ni ukumenya icyo Imana igushakaho, ni ukumenya intumbero y’ubuzima bwawe'.

    4. Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), Aldo Havugimana

    Yemeza ko Abanyamakuru b’umwuga bagira uruhare runini mu miyoborere myiza no kubaka Igihugu muri rusange, ashingiye ku bushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bwiswe Rwanda Media Barometer 2021, bwagaragaje ko Itangazamakuru rigira uruhare mu Miyoborere myiza na Demokarasi ku gipimo cya 85%.

    Havugimana avuga ko kuba Iterambare ry’itangazamakuru n’ubunyamwuga biri ku rugero rwa 62.4%, bikwiye ko muri uyu mwaka utangiye abanyamakuru bakomeza gukorana badateshuka ku mahame y’umwuga wabo, abasaba cyane cyane gutangaza amakuru afitiwe gihamya.

    Ati 'Inzego zishinzwe itangazamakuru tuzifuzaho kongera imbaraga mu gufasha abanyamakuru kongera ubumenyi, gufasha abanyamakuru n’ibitangazamakuru kwivana mu ngorane z’amikoro make zakomotse ku cyorezo cya Covid19, hamwe no kujyanisha amategeko n’ibihe by’isakazamakuru rishingiye kuri murandasi'.

    5. Rutagarama Bobette, Umucuruzi wohereza mu mahanga ibikorerwa mu Rwanda, agatumizayo imyambaro

    Rutagarama avuga ko ajya aganira kuri telefone n’Abanye-Congo bari mu mujyi wa Kinshasa yibereye i Kigali, akumva ibiribwa bakeneye ubundi agatega indege y’u Rwanda (Rwandair) cyangwa akabyambukiriza i Rubavu na Goma akabibashyira.

    Avuga ko Abanye-Congo bakunda inyama za Sosiso n’imitobe (jus) bikomoka mu Rwanda, akaba ajyana ibifite agaciro kabarirwa hagati ya miliyoni enye n’eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda buri mezi abiri.

    Rutagarama avuga ko iyo atagiye i Kinshasa ahita ajya kurangura imyambaro, imikandara n’amasaha mu mujyi wa Dubai, na bwo akazana ibifite agaciro ka miliyoni nk’enye cyangwa eshanu.

    Yagize ati 'Icyifuzo cyanjye muri uyu mwaka wa 2022 ni uko nava ku kugura ku biro (detaye) ngatangira kurangura ama kontineri. Urugaga rw’Abikorera (PSF) nizeye ko ruzamfasha kubona igishoro, amabanki amaze kunyizera azampa igishoro'.

    6. Mugisha Jacques (Junior), umwe mu bayobozi b’Abafite Ubumuga mu Rwanda

    Mugisha yishimira ko mu mwaka ushize wa 2021 yashoboye kugera mu buyobozi bw’inzego zibasha gukora ubuvugizi ku mibereho y’abafite ubumuga mu Rwanda, aho kuri ubu ashinzwe Imiyoborere myiza mu Nama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, akaba yaranatorewe kuba Umuyobozi wungirije w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB).

    Mugisha arifuza kubanza kumenya imiterere n’imikorere y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) hamwe no kuyifasha gukorana n’izindi nzego, akaba ndetse yiyemeje guteza imbere serivisi zidaheza abafite ubumuga mu nzego zitandukanye za Leta n’izigenga.

    Ati 'Nzareba muri serivisi zitandukanye, nkore imfashanyigisho nerekane uburyo abantu bashobora gufasha abafite ubumuga, nk’urugero umuntu uje muri banki kubikuza cyangwa kubitsa afite ubumuga ubu n’ubu, bigenda bitya!'

    7. Prof Dr Callixte Kabera, Umuyobozi wa Kaminuza yigisha Ikoranabuhanga, Ubukerarugendo n’Amahoteli (UTB)

    Yavuze ko bifuza kwimuka bakajya mu nyubako biyubakiye ku Irebero i Gikondo bakava mu bukode bitarenze ukwezi kwa Werurwe muri uyu mwaka, bagakorana n’ibigo bitandukanye mu gihugu no hanze mu Karere, kugira ngo abiga muri UTB babone imirimo bose.

    Kugeza ubu abarangiza kwiga muri iyo Kaminuza bangana na 85% ngo bahita babona akazi, abandi bagakomeza gukora ibiraka cyangwa bakishingira ubucuruzi bwabo.

    8. Hakuzimana François, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahinzi-borozi, Imbaraga Iburengerazuba

    Avuga ko urugaga Imbaraga rufite igitekerezo cyo gushinga banki ihuza abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda, kugira ngo ijye ibagoboka mu kubona igishoro cyateza imbere imishinga yabo ku nyungu nto cyane.

    Hakuzimana yagize ati 'Mu cyerekezo cy’Imbaraga, twatangiye gutekereza ko banki y’abahinzi igomba kubaho, hari gukusanywa ibitekerezo mu turere twose, ikizafatika tuzahita tuyishyiraho'.

    9. Mutangana Alexis, umwe mu bayobozi b’Urugaga rw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi (Rwanda Allied Health Professional Council/ RAHPC)

    Mutangana avuga ko bifuza kuzasoza uyu mwaka wa 2022 barigishije abantu bakenera kuvurwa babazwe, uburyo ikinya gikora n’ingaruka zacyo ku buzima bw’umuntu kuko ngo benshi bagifiteho amakuru make.

    Ati 'Usanga abantu baza babaza ngo 'ni nde muganga uzambaga, azambaga ate, ese bizagenda bite! Ariko nta n’umwe ushobora kubaga adakeneye utanga ikinya, umuntu ashobora kubaza uko azabagwa mu kubyara, ariko ntatekereza ngo bazantera ikihe kinya'.

    Komite iyobora RAHPC ubwo yatorwaga mu mpera z’umwaka wa 2020, mu by’ibanze yiyemeje gukora harimo kudapfa kwemerera abakora mu by’ubuvuzi batera ikinya batabizobereyemo, bitewe n’uko ngo byagiye bigira ingaruka mbi kuri bamwe mu barwayi.

    10. Daniel Ngarambe uyobora Impuzamashyirahamwe y’Abamotari mu Rwanda, FERWACOTAMO

    Mu byifuzo bibiri by’ingenzi yumva byazagerwaho n’abamotari bose mu Rwanda uko barenga ibihumbi 46 muri uyu mwaka wa 2022, icya mbere ni uko bose bagomba kuba barafashe inkingo zose za Covid-19 nk’uko Leta ibisaba.

    Daniel Ngarambe yagize ati 'Ni byinshi twagakoze ariko hari ibyo turi kurwana na byo kugira ngo n’ibyo dutekereza tuzabigereho. Hari gahunda ya Leta y’uko Abanyarwanda bose bikingiza ariko n’abamotari ni Abanyarwanda batwara moto, ndagira ngo turangizanye n’uyu mwaka abamotari bafashe inkingo zose nk’uko zateganyijwe, abo twatwara baba bafite umutekano wabo, n’umumotari yaba afite umutekano we'.

    Ngarambe avuga ko muri gahunda yo kunoza uburyo bwo gutwara abagenzi, bose bazitabira gukoresha imashini za mubazi kandi ku giciro kinogeye abakiriya babo, hamwe no kubatwara neza mu buryo butabateza impanuka.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/dore-ibyifuzo-n-intego-bya-minisitiri-gatabazi-musenyeri-mbanda-cp-kabera-n-abandi-muri-2022

  • Yitwikiye mu nzu we n'abana be 2 barapfa kubera ko umugabo we yamuciye inyuma #rwanda #RwOT

    Muri Kenya, umubyeyi ukiri muto w'abana batatu yatwitse inzu ye, yiyahurana n'abana be bombi nyuma yo gushinja umugabo we kumuca inyuma.

    Uyu nyakwigendera w'imyaka 35 y'amavuko uzwi ku izina rya Hellen Vuyanzi, ukomoka mu Mudugudu wa Sirende mu karere ka Lugari, mu Ntara ya Kakamega yatwitse inzu ye mu ijoro ryo ku wa gatandatu,tariki ya ya 1 Mutarama 2022, bituma hapfa abantu batatu, barimo na we.

    Nyuma y'uko uyu mugore ashinje umugabo we Thomas Amito kumuca inyuma,yahise asuka lisansi ye ku nzu ye arayitwika.

    Nk'uko ibitangazamakuru byo muri Kenya bibitangaza, uyu mugabo n'umugore we bagiranye amakimbirane mbere y'aho, bituma Hellen atwika inzu yabo.

    Umuyobozi wa polisi mu gace ka Lugari, Bernard Ngungu yemeje ibyabaye anasobanura uko byagenze.

    Ati: 'Twari twabanje kugira inama Vuyanzi n'umugabo we, Thomas Amito, nyuma y'amakimbirane yari hagati yabo mu rugo. Twumvise ko Hellen yashinje Thomas kumuca inyuma. Bombi bagiye batongana rimwe na rimwe. Ntabwo twari twiteze ko impaka zabo zirangira muburyo bubabaje. “

    Umuturanyi wa Vuyanzi, waganiriye na The Standard ariko utashatse ko amazina ye amenyekana, yavuze ko nyakwigendera n'umugabo we bahoraga batongana mu rugo.

    Stephen Okila, mubyara w'umugabo wa Vuyanzi, Thomas Amito, yatangarije The Standard ko Amito yamuhamagaye mu ijoro ryo ku wa gatandatu amumenyesha ko inzu ye iri gushya

    Icyo gihe Amito yari kure y'urugo.

    Ati'Nahise njya iwe, mbona aribyo. Ku bw'amahirwe make, umugore we hamwe n'abana be bombi bafite imyaka 4 na 2 bari bamaze gushya bapfuye. Twumva ko umwana w'imfura wa, umuhungu ufite imyaka 11, yashoboye guca mu idirishya, arahunga.

    Okila yavuze ko 'atazi' ibibazo byose mubyara we Amito, yagiranye n'umugore we.

    Ati: 'Nari hafi yabo (Amito na Vuyanzi), kandi sinigeze numva ikibazo kijyanye n'urugo wabo.'

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yitwikiye-mu-nzu-we-n-abana-be-2-barapfa-kubera-ko-umugabo-we-yamuciye-inyuma

  • Umuyobozi w'aba Yakuza yateye icyuma Umuforomokazi wananiwe kumwongerera igitsina #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko uyu mu Yakuza wo mu Buyapani yarakajwe n'ibyo yakorewe n'umuforomokazi yahaye akazi ko kumwongerera igitsina no kumukuraho umusatsi bituma amutera icyuma mu ijosi no mu gituza.

    Uyu muyobozi mukuru w'aba Yakuza ngo yategetse ko uyu muforomokazi wananiwe kumwongerera igitsina yicwa kubera ko yamutengushye nkuko urukiko rwabyemeje mu 2017.

    Muri Mutarama 2013, uyu muforomokazi yatewe icyuma ari mu muhanda mu karere ka Hakata, umujyi wa Fukuoka.

    Ukekwaho icyaha wayoboraga ihuriro rya Kudo-kai, rizwiho kubaka izina mu bugizi bwa nabi mu Buyapani, yakatiwe igihano cyo kwicwa amanitswe muri Kanama 2020.

    Yavuze ko yahamagaye abicanyi gukora “ukwihorera kwateguwe” kubera ko “yababajwe nuko igikorwa cyo kumubaga igitsina kitagenze neza.”

    Ubushinjacyaha bwagize buti: “Icyateye iki kibazo ni inzika ya Nomura ku giti cye.”

    Umuforomokazi wari mu bari bagize itsinda ryo kubaga Bwana Nomura yatewe icyuma n'umwicanyi witwa Yoshinobu Nakata.

    Nakata yahakanye umugambi wo gutera icyuma umuforomokazi mu mujyi wa Fukuoka.

    Nk'uko umunyamakuru wa Tokyo abitangaza ngo Nomura yanashakaga kwikuzaho umusatsi muri iryo vuriro rimwe.

    Nk'uko ikinyamakuru Asia Times kibitangaza ngo mu bihe byashize, iyo umuyobozi waba yakuza wo hejuru n'abambari be bicaga umuntu, “bashoboraga kubiryozwa cyane, bagasaba imbabazi bucece kandi bakavaho”, ariko ikibazo cya Nomura cyerekanye impinduka mu buryo busanzwe. .

    Nomura ntiyakiriye neza urubanza ubwo urukiko rw'intara rwa Fukuoka rwamukatiraga igihano cyo kwicwa, yashyizeho iterabwoba rikomeye, abwira umucamanza ko “azicuza” icyemezo cye.

    Bivugwa ko yabwiye umucamanza wakoze uru rubanza,Ben Adachi, waje kurindwa na polisi ati: “Nasabye icyemezo kiboneye … Uzicuza ubuzima bwawe bwose.”

    Uru rubanza rwarimo icyaha kimwe cy'ubwicanyi, ibirego bitatu byo gushaka kwica ndetse n'ibindi byaha byinshi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umuyobozi-w-aba-yakuza-yateye-icyuma-umuforomokazi-wananiwe-kumwongerera

  • Super Manger na Evariste umugabo wa Mukaperezida biyandikishije mu bashaka ikamba rya “Rudasumbwa” w'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Abasore barenga 300 bamaze kwiyandikisha mu bari guhatanira ikamba rya Rusasumbwa w'u Rwanda 2022, barimo n'abasanzwe bazwi aribo Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager na Kwizera Evariste umugabo wa Mukaperezida.

    Guhera ku itariki ya 18 Ukuboza 2021,nibwo Kompanyi yitwa Imanzi Ltd itegura irushanwa rya Mr Rwanda yafunguye urubuga rwa internet www.mrmissrwanda.rw abasore biyandikishirizaho. Mu gihe cy'iminsi ibiri, abasore 100 bari bamaze kwiyandikisha.

    Ibitangaje ku basore 300 bamaze kwiyandikisha muri Mr Rwanda barimo Super Manger na Evariste umugabo wa Mukaperezida

    Uyu munsi tariki ya 5 Mutarama 2022, abategura irushanwa rya Mr Rwanda babwiye Ikinyamakuru Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko abasore 300 ari bo bamaze kwiyandikisha, mu bari guhatanira ikamba rya Rudasubwa w'u Rwanda 2022.

    Abamaze kwiyandikisha harimo Gakumba Patrick [Super Manager] ndetse na Kwizera Evariste usanzwe ari umugabo wa Mukaperezida.

    Super Manager azwi nk'umuhanzi ariko kandi ugaragara cyane binyuze mu biganiro bitandukanye agirana na shene za Youtube. Ajya anyuzamo akiyita 'umwami wa Youtube'.

    Kuva mu 2020 yavuzwe mu igura n'igirusha ry'abakinnyi, guhangana n'abamwibasira mu biganiro bitandukanye n'ibindi.

    Ni umwe mu bantu bazwi mu Rwanda basinyira amafaranga yo kwamamaza ibigo bitandukanye atavugwaho rumwe.

    Umusore wiyandikisha muri Mr Rwanda asabwa kuba ari hagati y'imyaka 18 na 30 y'amavuko. Super Manager yatangarije INYARWANDA dukesha iyi nkuru ko afite imyaka 23 y'amavuko, ko ntawe ukwiye gushingira ku gihagararo cye ngo avuge ko arengeje iyi myaka. Ati 'Ku munsi wo kwiyamamaza nzerekana irangamuntu.'

    Kwizera Evaritse ushaka ikamba rya Mr Rwanda yavuzwe cyane mu itangazamakuru kuva muri Gashyantare 2019 ubwo hasakagaraga inkuru y'urukundo rwe na Mukaperezida.

    Kwizera yabwiye yatangaje ko yamaze kwiyandikisha ariko ko adafite icyizere cy'uko bazamufata bitewe n'uko afite umugore.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyo ku wa 17 Ukuboza 2021, abategura Mr Rwanda bavuze ko umugabo wubatse ufitanye isezerano n'umugore we atemerewe kwitabira.

    Umusore wiyandikisha asabwa kwandika amazina ye yombi, itariki y'amavuko, Email, nimero za telefoni, aho atuye n'Intara abarizwamo cyangwa ashaka kuziyamamarizamo.

    Mr Rwanda, ni irushanwa ritari rimenyerewe mu Rwanda. Byanatumye inzego za Leta zigenda gacye mu gutanga ibyemezo kuri Imanzi Ltd yiyemeje kuritegura.

    Ntirihita ryumvikana neza mu matwi ya benshi, bibaza ibizashingirwaho mu kwemeza ko umusore ari Rudasumbwa mu bandi.

    Gusa, iri rushanwa ryubakiye ku guhitamo umusore ufite indangagaciro Nyarwanda, ugaragara neza kandi wabasha kwimana u Rwanda aho yatumwa.

    Rifite intego yo guhitamo umusore ufite umutima w'ubutwari/umuhate (Brave), Ubwenge (Brain) n'Umuco (Culture)

    Ibyo umusore asabwa kugira ngo yitabire irushanwa rya Mister Rwanda:

    1.Kuba ari umunyarwanda.

    2.Kuba afite hagati y'imyaka 18 na 30.

    3.Kuba atarakatiwe n'inkiko.

    4.Kuba yararangije amashuri yisumbuye cyangwa se kuzamura.

    5.Kuba asa neza bigaragarira buri wese (Physical Appearance).

    6.Agomba kuba ari umuntu ufite umuco Nyarwanda.

    Iyi modoka izahembwa Mr Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 10 Frw, yamurikiwe itangazamakuru kuri uyu wa 17 Ukuboza 2021 mbere y'ikiganiro n'abanyamakuru.

    Iyi modoka yatanzwe na TomTransfers ari nayo sosiyete yateye inkunga irushanwa rya Mr Rwanda rigiye kuba bwa mbere muri uyu mwaka.

    Ni irushanwa riri gutegurwa na Sosiyete yitwa 'Imanzi Agence Ltd' ifatanyije na TomTransfers.

    Byitezwe ko Ikamba rya Rudasumbwa w'u Rwanda rizatangwa muri Gashyantare 2022, mu gihe guhera mu Ukuboza uyu mwaka abasore bo mu ntara zitandukanye bazaba batangiye kwiyandikisha.

    Refe: INYARWANDA.COM

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/super-manger-na-evariste-umugabo-wa-mukaperezida-bari-mubasore-300-bari-gushaka

  • Real Madrid yakoze igikorwa gikomeye kigaragaza ko ishaka Mbappe cyane #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid yongeye kugaragaza ko ishaka bidasanzwe rutahizamu Kylian Mbappe ariyo mpamvu yatanze amafaranga muri Paris Saint-Germain kuri uyu mukinnyi ubura amezi 6 ngo asoze amasezerano

    Umuhanga mu mupira w'amaguru mu Butaliyani,Giovanni Branchini avuga ko Real Madrid yatanze miliyoni 41.75 z'amapawundi hakiri kare kugira ngo ibone Mbappe ubura amezi atandatu gusa ngo asoze amsezerano ye,nyuma y'uko miliyoni 150 z'amapawundi yatanze mu mpeshyi ishize yanzwe.

    Mbappe ufite imyaka 23, wagiye muri PSG avuye muri Monaco muri 2018, yagaragaje ko adashaka kuguma muri iyi kipe ndetse mu mpeshyi y'uyu mwaka arashaka kwerekeza mu yindi kipe ishobora kuba Real Madrid.

    Amasezerano ye azarangira muri Kamena uyu mwaka kandi ubu afite uburenganzira bwo kuganira n'amakipe atari ayo mu Bufaransa kugira ngo ayerekezemo ku buntu.

    Bikekwa ko Liverpool iri mu bihangange bihatanira gusinyisha uyu rutahizamu bwa mbere.

    Ariko iki gihangange cyo muri Espagne,Real Madrid bivugwa ko yifuza kugura uyu rutahizamu mbere y'impeshyi kugira ngo birinde intambara n'andi makipe akomeye amwifuza.

    Branchini yabwiye Gazzetta Dello Sport ati: “Biraterwa na PSG ubu, kuko Real Madrid yagarutse gushaka Mbappe itanga amayero miliyoni 50 (£ 41.75m) mu minsi yashize.

    “Sinzi uko ibi bizagenda. Njye mbona uku kugaruka kwa Florentino Perez bikwiye gukurikiranirwa hafi.”

    “Byaba biteye isoni umukinnyi nka Mbappe agendeye ubuntu mu mpeshyi. Sinzi icyo batekereza I Paris.”

    Mbappe wegukanye igikombe cyisi n'Ubufaransa,amaze gutsinda ibitego 18 anatanga imipira 13 yavuyemo ibitego mu marushanwa yose yakinnye muri uyu mwaka w'imikino.

    PSG, izahura na Lyon ubutaha muri Ligue 1, bivugwa ko yanze amafaranga menshi y'ikipe ya Carlo Ancelotti kuri rutahizamu wabo.

    Mu kwezi gushize, Mbappe yabwiye CNN ati: 'Ndi muri PSG, ndishimye rwose. Nzarangiza umwaka (hano), 100 ku ijana.

    “Nzatanga ibyo mfite byose kugira ngo dutwara Champions League, shampiyona ndetse n'igikombe cy'igihugu kugira ngo mpe abafana ibyishimo byose kuko babikwiye.

    Ubwo yabazwaga ku cyemezo yafashe cyo kubwira PSG icyifuzo cye cyo kugenda, uyu mukinnyi yongeyeho ati: “Nabaye inyangamugayo. Navuze ibyiyumvo, navuze ibyo nari mfite mu mutima wanjye.”

    PSG yiteguye guhangana na Madrid muri 1/16 cya Champions League.

    Mbappe kuri uwo mukino yagize ati: “Tugomba kwitegura. Igihe kirageze. Ni igice cy'ingenzi muri Champions League.

    Nibyo koko, turashaka kuzamuka ubu. Hashize imyaka ibiri dukinnye umukino wa nyuma, kimwe cya kabiri, ariko ubu turashaka gutsinda. “

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-yakoze-igikorwa-gikomeye-kigaragaza-ko-ishaka-mbappe-cyane

  • 'Uruvuganzoka' rw'imburamukoro 10, mu 'myigaragambyo' isaba ko abajenosideri 8 batakwirukanwa muri Niger #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri, tariki 04 Mutarama 2022, abatuye mu gace ka Arrondissement ya 16 mu Mujyi wa Paris barasetse barigaragura ubwo babonaga abantu batarenga icumi bavuga ko bari mu 'myigaragambyo' yo kwamagana iyirukanwa ry'abajenosideri 8 bari mu gihugu cya Niger.

    Ubundi abo baturage b'Abafaransa bamenyereye ko iyo hateguwe imyigaragambyo ifite impamvu yitabirwa n'ibihumbi by'abantu. Bari batarabona rero aho abantu 10 biyita 'uruvunganzoka', nk'uko byavugwaga na Thomas Nahimana mu ndangururamajwi, dore ko ari we wari wahuruje n'iyonka, hakaza ababarirwa ku mitwe y'intoki!

    Uretse ko abiyita'opozisiyo nyarwanda'banamenyerewe mu rwenya rwo gutumiza imyigaragambyo bakubita impyisi inkoni ikitabirwa n'imburamukoro 10, iyari yateguwe ejo kuwa kabiri yo yanatumye basubiranamo, kuko n'ubwo basangiye ubuswa muri politiki, hari abayamaganye bavuga ko badashobora kugirira impuhwe abajenosideri.

    Burya koko umusazi arasara akagwa ku ijambo. Sylvia Mukankiko, benewabo basigaye bita'LIBUMA'( umusazi utoragura ibyo kurya mu iyarara), niwe wabimburiye abandi mu kwamagana Thomas Nahimana, amubuza kwigaragambiriza'abicanyi.' Nahimana yanze kumva Libuma nyamara basangiye ingengabitekerezo ya giparmehutu, yiha urw'amenyo ngo agomba kuvugira 'abavandimwe be'.

    Ubundi Thomas Nahimana yari yasabye Leta y'Ubufaransa kwigaragambiriza imbere ya Ambasade ya Niger i Paris, ariko uruhushya bararumwima, ndetse bamubwira ko nabirengaho we n'abasazi bagenzi be bazahanishwa igifungo cy'amezi 6 n'ihazabu y'amaeuros 7.500, ni amafaranga y'u Rwanda akabakaba miliyoni 8.

    Nyamara muri bya binyoma birirwa bakwiza, uwitwa Gaspard Musabyimana womonganira ku ngirwa-radiyo'Inkingi', yabeshye ko abigaragambya batari kubona aho bahagarara ngo kuko umuhanda uri imbere ya Ambasade ya Niger ari muto cyane,kandi ukaba unyuramo imodoka nyinshi. Nonese, aho babahaye guhurira ho nta modoka zihanyura? Bari kuzibuza gutambuka se ari bangahe?

    Mu mahomvu Thomas Nahimana yahavugiye, yabwiye inshoreke ze 3 zari aho, abana yabyaye hanze 3, Gaspard Musabyimana, n'abandi bagore 2 barimo uwitwa Tuyiringire Illuminee, ko ngo batazahwema gushyira igitutu kuri Niger kugeza yisubiyeho ntiyirukane abantu babo 8 bari ku butaka bwayo.

    Nimutekereze inzererezi zitagira epfo na ruguru, zishyize igitutu ku gihugu kugeza gihinduye icyemezo, kikishyiraho umugogoro wo gutunga abajenosideri!

    Zabishoboza iki se nazo ubwazo zitizeye amaramuko, dore ko zihorana ikidodo ko umunsi uzagera ibihugu bizicumbikiye bikazereka umuryango usohoka?

    Mu mpera z'umwaka ushize wa 2021 nibwo Leta ya Niger yamenyesheje Abanyarwanda 8 bari muri icyo gihugu ko bagomba kuzinga uturago,bakahava mu buryo bwihuse. Nyuma Urwego Rwashyiriweho Gusoza Imirimo y'Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, ari narwo rwari rwabohereje muri Niger, rwaratakambye ngo ba 'Gahini' babe bagumye muri Niger, iki gihugu nacyo gitanga andi mahirwe, kibongera indi minsi 30 ngo babe bavuye ku butaka bwacyo.

    Abo ni Col Anatole Nsengiyumva wari ukuriye ibikorwa bya gisirikari mu yahoze ari perefegitura ya Gisenyi, Col Tharcisse Muvunyi wategekaga ishuri rya gisirikari rya 'ESO', Col Alphonse Nteziryayo wari perefe wa Butare, Maj Francois Nzuwonemeye wategekaga umutwe w'intasi mu ngabo zatsinzwe,EX-FAR, Cpt Innocent Sagahutu wari umwungirije, Protais Zigiranyirazo, muramu wa Yuvenari Habyarimana, akaba n'umwe mu bagize 'Akazu' kateguye kakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Prosper Mugiraneza wari minisitiri w'abakozi ba leta y'abicanyi, na Andereya Ntagerura wari minisitiri wo gutwara abantu n'ibintu muri iyo leta. Benshi muri aba bahamwe n'uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi barangije ibihano, abandi bagirwa'abere' mu buryo butunguranye. Bose bakomeje gukerakera mu mujyi wa Arusha, kuko habuze igihugu cyakwemera kwikorera umutwaro wo gucumbikira abajenosideri.

    U Rwanda rwakomeje kuvuga ko rwiteguye kubakira, kuko n'ubwo ari ibirara, bitabavanaho Ubunyarwanda. Bo batinye gutaha kubera ipfunwe, kuko batumva uburyo babana n'abandi baturage bazi neza amahano bakoze.

    Nyamara baratinya ubusa, kuko umujenosideri mugenzi wabo, Col Aloys Ntuyahaga, ubu ari mu Rwanda mu mutuzo, kuko yarangije igihano cye mu Bubiligi agataha.

    Niger yagumana aba bagome, yabashushubikanya, icyo Abanyarwanda basaba ni uko igihugu kizabakira kitazabemerera kuhakorera ibikorwa by'urugomo, bigamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Hari abibwira ko imyaka aba bajenosideri bafite itabemerera kongera kwijandika mu bikorwa bibi. Ni ukwibeshya kuko nka Innocent Sagahutu ubwo yari akiri Arusha muri Tanzaniya, icyo gihugu cyamufashe ashaka kwambuka ngo ajye mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Kongo, aranabifungirwa. Uyu kandi yumvikana kenshi ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo abonye urwaho yakongera akamara abantu. Ngabo rero abo Thomas Nahimana yita'abavandimwe babuzwa amahwemo', atitaye ku nzirakarengae bishe, abo bagize imfubyi n'abapfakazi.

    Nta mugayo ariko, Nahimana Thomas wahoze ari umusaseridoti yahisemo kwitandukanya n' Imana, ubu niwe uhagarariye shitani ku isi.

    The post 'Uruvuganzoka' rw'imburamukoro 10, mu 'myigaragambyo' isaba ko abajenosideri 8 batakwirukanwa muri Niger appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/uruvuganzoka-rwimburamukoro-10-mu-myigaragambyo-isaba-ko-abajenosideri-8-batakwirukanwa-muri-niger/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uruvuganzoka-rwimburamukoro-10-mu-myigaragambyo-isaba-ko-abajenosideri-8-batakwirukanwa-muri-niger