Category: Uncategorized

  • Huye : Abafashwe basengera mu gishanga ngo bumvaga ijwi ry’Imana ribasaba guteranira ahatari mu rusengero #rwanda #RwOT

    Yabivuze nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mutarama 2022, mu Karere ka Huye hafatiwe abantu 78 basengeraga mu gishanga, barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Aba bantu 78 basanzwe ari abakristu mu madini n’amatorere atandukanye aho bafashe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri bari mu gishanga giherereye mu Kagari ka Bukomeye.

    Ubwo bafatwaga, bavuze ko bagiye gusengera hari nyuma yo kumva Imana ibahatira kujya guteranira ahantu hatari mu rusengero kandi ko ntaho bari guhera batinyuka gukoza Imana isoni ngo bayisuzugure.

    Icyakoze bageze aho bemera ko ibyo bakoze ari amakosa ndetse ko babisabira imbabazi kandi bakarahira ko batazongera kubikora.

    Barajwe muri stade ya Huye ubundi bapimwa COVID-19 banacibwa amande y’ibuhumbi bitanu [5 000Frw] basubira mu ngo zabo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire yagiriye inama aba baturage kujya basengera ahantu bemewe cyangwa buri wese agasengera aho ari cyane ko buri wese avuga ko aba asengera ikibazo afite.

    Ati 'Kuko bo bavuga ko bagiye gusenga bakurikije buri muntu ikibazo afite ati 'reka niherere nge gusenga ikibazo gikemuke’ ariko nigekemukira mu mashyamba no mu rugo cyakemuka aho uri hose usenze cyakemuka.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidèle, yavuze ko abafashwe bakoze ikosa ryo gusengera ahatemewe no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ati 'Aho hantu bari bari ntabwo hemewe gusengerwa, ahantu hemewe gusengerwa ni mu nsengero zahawe uburenganzira birazwi.'

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko aba bafashwe ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano.

    Ati 'Ni abantu barenga ku mabwiriza bagakora ibitemewe kandi ubuyobozi bubasaba kubahiriza amabwiriza n’ubuzima bugakomeza, ibi birimo birakorwa biraturuka ku musaruro inzego z’ibanze twashyizemo dufatanyije n’iz’umutekano. Ni ukugerageza kureba abo bose barenga ku mabwiriza.'

    Yakomeje asaba abaturage gukaza ingamba zo kwirinda ndetse n’ugize ibimenyetso akihutira kwipimisha mu kwirinda gukwirakwiza iki cyorezo.

    Ati 'Covid-19 irahari n’imibare ituruka mu bipimo biba byafashwe niyo mpamvu dushishikariza buri muturage wese kuba yakwirinda na mugenzi we, abafite ibimenyetso bose bakipimisha.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Huye-Abafashwe-basengera-mu-gishanga-ngo-bumvaga-ijwi-ry-Imana-ribasaba-guteranira-ahatari-mu-rusengero

  • Mu mezi atagera kuri atatu, inzu iherereye ku Kimihurura ifashwe inshuro ebyiri ikekwaho kwiba amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi nzu ya Masozera yaherukaga gufatwa yiba amashanyarazi mu Kwakira 2021, icyo gihe nyirayo yishyuye amande ateganywa n’itegeko (miliyoni 1 ku nzu yo guturamo) ariko asigara yishyura amafaranga y’umuriro yibye kugeza kuri iyi tariki yari atararangiza kwishyura ayo mafranga.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mutarama 2021 iyi nzu yongeye gufatirwa mu cyuho yiba amashanyarazi gusa nyiri inzu ntiyari ahari ahubwo hari uwo babana witwa Polisi Serge wahise anashyikirizwa RIB Kimihurura ngo abisobanure mu gihe nyiri inzu Masozera agishakishwa.

    Uyu wafashwe yavuze ko atazi uburyo kwiba umuriro byakozwe ahubwo byabazwa nyiri inzu, gusa akemeza ko yari azi neza ko bakoresha umuriro batishyura.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubucuruzi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL), Karegeya Wilson, avuga ko abakekwa bose bagezwa imbere y’ubutabera bagakurikiranwa kuri ibyo bikorwa bibi ndetse ashishikariza abaturage gukomeza gukorana na REG n’inzego z’umutekano kuranga izi nkozi z’ibibi cyane cyane ko kwiba amashanyarazi bimunga ubukungu bw’igihugu.

    Uwabanaga na nyiri inzu ni we wabashije kuboneka ahita ashyikirizwa inzego zishinzwe kubikurikirana

    Uwabanaga na nyiri inzu ni we wabashije kuboneka ahita ashyikirizwa inzego zishinzwe kubikurikirana

    Karegeya avuga ko nubwo uyu ukekwa afashwe ku nshuro ya kabiri mu gihe gito kandi yaherukaga gutanga amande ya miliyoni 1, no kuri iyi nshuro azongera agatanga andi mande ya miliyoni ndetse akishyura n’umuriro wose yibye ushyizeho n’uwa mbere yari atararangiza kwishyura.

    Karegeya yamaganye ibikorwa byo kwiba amashanyarazi, anasaba abaturage kubyirinda kuko ngo uretse kuba bidindiza iterambere ry’igihugu, bishobora no guteza impanuka za hato na hato.

    Ati 'REG ifatangiye n’inzego z’umutekano n’abaturage buri gihe ikora ubugenzuzi bugamije guhagarika ibikorwa by’abantu biba amashanyarazi mu gihugu hose, kuko uretse kuba ari igihombo ku kigo, ni igihombo no ku gihugu kuko bibangamira intego z’iterambere ry’igihugu. Turasaba abaturage kubyirinda ndetse no kudutungira agatoki aho babikeka kugira ngo tubirwanye'.

    Iyi nzu yongeye gufatirwa mu bujura bw

    Iyi nzu yongeye gufatirwa mu bujura bw’umuriro w’amashanyarazi mu gihe ba nyirayo bari baherutse guhanirwa iki cyaha

    Kwiba amashanyarazi kandi ni icyaha gihanwa n’itegeko nimero Nº52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 risimbura iryavuguruwe Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/mu-mezi-atagera-kuri-atatu-inzu-iherereye-ku-kimihurura-ifashwe-inshuro-ebyiri-ikekwaho-kwiba-amashanyarazi

  • Huye: Abantu 78 bafashwe bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gufatwa abaturage barigishijwe kugira ngo barusheho kwirinda Covid-19

    Nyuma yo gufatwa abaturage barigishijwe kugira ngo barusheho kwirinda Covid-19

    Bafatiwe mu migano iri mu gishanga giherereye mu mudugudu wa Sata, mu Kagari ka Bukomeye mu Murenge wa Mukura, harimo 11 barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Nyuma yo gutabwa muri yombi bahise bashyirwa muri stade Huye barigishwa, banapimwa Covid-19 kugira ngo harebwe niba nta bwandu bafite, abatarakingiwe nabo barakingirwa ubundi bahanwa hakurikije amakosa bakoze.

    Jean Nzabonayo w’imyaka 40 wo mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Rango mu Murenge wa Tumba, bivugwa ko ariwe wari ubayoboye, avuga ko ubusanzwe asengera muri ADEPR ariko akaba aheruka mu rusengero mbere y’uko batangira gusaba abagiye gusenga kwerekana icyemezo cy’uko bakingiwe Covid-19, kuko nta rukingo na rumwe arahabwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, asaba abantu kumva ko Covid-19 ihari bakagira umuco wo kujya bihutira kujya kwipimishiriza igihe kuko hari abajyayo bayimaranye iminsi barayitiranyije n’izindi ndwara, ariko kandi ngo n’abatubahiriza amabwiriza barahagurukiwe ku buryo hashyizweho ingamba zikaze.

    Ati 'Hari imbaraga inzego z’ibanze twashyizemo dufatanyije n’inzego z’umutekano, kugerageza kureba abantu bose bakora ibinyuranyije n’amabwiriza, ni no gutanga ubutumwa ari abatarafatwa ari abafatiwe Mukura, cyangwa Simbi, n’ahandi hose amakuru arahari kandi nabo tuzabafata kugira ngo abantu bose bigishwe. Ikigamijwe ni uko buri muntu wese yagira uruhare mu kwirinda ariko no kugira ngo tugabanye ikwirakwira ry’ubwandu bwa Covid-19, gahunda ikaba ndinda nkurinde umuntu nta dohoke'.

    Umuyobozi w

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye avuga ko abaturage batubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19 bahagurukiwe

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepho, SP Theobald Kanamugire, avuga ko amakuru bayahawe n’abaturage kuko basanzwe bafatanya kenshi muri gahunda zitandukanye, ari naho ahera asaba abantu kurushaho kwirinda.

    Ati 'Icyo nababwira ni uko bagomba kwirinda iki cyorezo. Urabona haje ubwoko bwa Omicron bavuga ko bugenda bwihinduranya, kandi twese dukurikirana amaradiyo uko imibare izamuka, abantu bagomba kwirinda, birinda kujya mu bantu benshi, bakambara agapfukamunwa, guhana intera, biriya byose byo kwirinda Covid-19. Dukangurira abaturage kubahiriza aya mabwiriza kuko nta kindi kizadukiza Covid-19'.

    Uretse abo 78, mu Murenge wa Simbi hafatiwe abandi baturage basaga 100 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-abantu-78-bafashwe-bazira-kurenga-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19

  • Yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho aha umupolisi ruswa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sagamba Félix yatawe muri yombi akekwaho gushaka guha umupolisi ruswa

    Sagamba Félix yatawe muri yombi akekwaho gushaka guha umupolisi ruswa

    Ibi byabereye mu kigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga kizwi nka Contrôle technique, giherereye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ku wa kabiri tariki 4 Mutarama 2022, aho uyu mugabo yarimo asuzumishiriza ubuziranenge bw’ikinyabiziga cye cyo mu bwoko bwa Toyota Rava 4.

    Nyuma yo gusuzuma bikagaragara ko hari ibyo kitujuje, ngo nibwo yigiriye inama yo guha umupolisi ruswa y’Amafaranga ibihumbi 15 y’u Rwanda, kugira ngo abone icyemeza ko ikinyabiziga cye cyujuje ubuziranenge.

    Sagamba yicuza icyaha yaguyemo cyo gutanga ruswa, akanagisabira imbabazi.

    Yagize ati 'Nari mvuye i Kigali nerekeza i Rubavu mu isafari. Ubwo nari ngeze i Musanze, nahitiye gusuzumisha ubuziranenge bw’ikinyabiziga, ariko kubera ko nihutaga cyane, byabaye ngombwa ko njya mu biro by’umwe mu bapolisi bapimaga ubuziranenge bw’ibinyabiziga, musaba ko yamfasha kwihutisha serivisi, kugira ngo ntacyererwa urugendo narimo. Nigiriye inama yo kumuha ibihumbi 15 by’amanyarwanda ngira ngo abimfashemo, mba nguye mu cyaha ntyo, banta muri yombi. Ndicuza icyaha cya ruswa nkanagisabira imbabazi'.

    Uyu mugabo bivugwa ko yaherukaga gusuzumisha ubuziranenge bw’iki kinyabiziga, mu mwaka wa 2020. Ndetse icyo gihe bikaba byari byagaragaye ko hari ibitujuje ubuziranenge gifite.

    Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yibutsa abatwara ibinyabiziga ko mu gihe basuzumisha ubuziranenge bwabyo, bakwiye kwitwararika amategeko n’amabwiriza agenga imisuzumishirize y’ibinyabiziga.

    Yagize ati 'Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga rihambaye muri serivisi hafi ya zose, zirebana no gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga; bigafasha buri wese usuzumisha kumenya uko ikinyabiziga cye gihagaze, niba hari ibyo yakosoza, kugeza ubwo imodoka igaragaje ko nta kibazo ifite, ikabona guhabwa icyemezo. Abagana iki kigo rero tukaba tubagira inama yo kwitandukanya n’imyumvire ishaje yo gutanga ruswa, kuko bitazabahira. Polisi y’u Rwanda iri mu nzego zishinzwe kurwanya ruswa, kandi buri mupolisi wese, asobanukiwe byimbitse n’intego yo kuyikumira'.

    Ati 'Bityo tukaburira abagifite imyumvire yo gutanga ruswa aho ari ho hose, bagamije kugura serivisi, ko bakwiye kubyirinda kugira ngo bitabagushya mu byaha bihanwa mu buryo buremereye'.

    Itegeko No54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa Ingingo ya 4, ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, cyangwa wemera amasezerano yabyo, kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

    CIP Ndayisenga asaba abasuzumisha ibinyabiziga kujya bitwararika amategeko n

    CIP Ndayisenga asaba abasuzumisha ibinyabiziga kujya bitwararika amategeko n’amabwiriza bityo bibarinde ruswa

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Ibihano bivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo, ni nabyo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ariyo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivisi.

    Iyo ruswa itanzwe hagambiriwe gukora ibinyuranyije n’amategeko, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano kiri hejuru y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi(10) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/yatawe-muri-yombi-nyuma-yo-gufatirwa-mu-cyuho-aha-umupolisi-ruswa

  • Zanzibar: Abantu icyenda bapfiriye mu mpanuka y’ubwato #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Matar Zahor yagize ati 'Kugeza ubu, imirambo yose uko ari icyenda (9) yamaze kurohorwa mu mazi, ubu yagejejwe mu bitaro by’Intara kugira ngo ikorerwe isuzuma mu rwego rw’abaganga, nyuma hakurikireho kuyishyikiriza imiryango'.

    Ati 'Ibikorwa byo gukomeza gushakisha niba hari undi murambo waboneka cyangwa se umuntu warokotse iyo mpanuka birakomeje kugira ngo turebe niba hari uwo twatabara'.

    Uwo muyobozi yasabye abaturage gukomeza kugaragaza ubufatanye, no gukomeza kwihangana bagategereza ko guverinoma iza gutangaza amakuru arenzeho.

    Yavuze ko batahise bamenya neza icyateye iyo mpanuka, ariko amakuru yakomeje kuvugwa ngo ni uko iyo mpanuka ishobora kuba yatewe n’umubare munini w’abantu bari muri ubwo bwato bikarenga ubushobozi bwabwo.

    Umubare nyawo w’abantu bari bari muri ubwo bwato ngo ntabwo uzwi neza, ariko ngo bari abantu basaga mirongo itatu 30.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/zanzibar-abantu-icyenda-bapfiriye-mu-mpanuka-y-ubwato

  • Perezida Macron yavuze ko abanze kwikingiza Covid-19 ubuzima bugiye kubagora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida w

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

    Perezida Macron yagize ati “Abatikingiza ndumva nshaka kubabangamira, kandi bigakomeza bityo, ni bwo buryo buhari”.

    Ati “Abantu bagera kuri 90 %, bitabiriye kwikingiza, ni umubare muto w’abantu babyanze. Abo rero ni bo bagiye kubangamirwa, mumbabarire kubivuga gutyo. Njyewe singamije kubangamira Abafaransa, ariko abatikingiza ndumva nshaka kubabangamira cyane'.

    Akomeza agira ati 'Sinzabashyira muri gereza, sinzabakingira ku ngufu, ariko ni ngombwa kubabwira ko uhereye ku itariki 15 Mutarama 2022, ntimushobora kujya muri resitora, ntimushobara kujya ahahurira abantu benshi, ntimushobora kunywa ikawa, ntimushobora kujya kureba amakinamico, ntimushobora kujya muri sinema n’ahandi”.

    Nyuma y’uko Perezida Macron avuze ayo magambo, abatavuga rumwe na we bahise bayanenga, harimo Jean-Luc Mélenchon, Umudepite akaba n’umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika mu Bufaransa, yabaye mu ba mbere bagize icyo bavuga kuri ayo magambo Perezida Macron yavuze.

    Abinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize ati “Perezida azi neza ibyo avuga? Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ari kwigisha/gukora ubukangurambaga aho gukoresha agahato. Ariko we akavuga ko agiye guhangayikisha abatikingiza'.

    N aho uwitwa Marine Le Pen, na we w’Umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika ataha, yagize ati “Umuntu nka Perezida ntiyagombaga kuvuga biriya, kuko bibangamiye ubumwe bw’Abenegihugu, bagacikamo ibice, mu gihe yashaka gufata abatarikingije akabagira abaturage bari ukwabo. Emmanuel Macron yateshutse ku nshingano ze”.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-macron-yavuze-ko-abanze-kwikingiza-covid-19-ubuzima-bugiye-kubagora

  • Ifoto ya Kwizera Olivier na Dj Sonia yatumye hakekwa urukundo hagati yabo #rwanda #RwOT

    Indirimbo Let me Know y’umuhanzi ufite ubwenegihugu bwo mu Bwongereza ukomoka muri Nigeria, Maleek Shoyebi ni yo Kwizera Olivier yakoresheje bituma benshi bemeza ko aba bombi bashobora kuba bari mu rukundo.

    Ni indirimbo irimo amagambo y’urukundo aho uriya muhanzi aririmba avuga ati 'Menyesha niba ndi inshuti isanzwe kuri wowe, urabize nanga ko hari umugabo cyangwa umusore ukuvugisha.'

    Ibikubiye muri iyi ndirimbo ni byo byatumye benshi bemeza ko Kwizira Olivier na Dj Sonia baba bari mu munyenga w’urukundo.

    Inkuru y’urukundo rwa Kwizera na Dj Sonia ibaye ari ukuri yaba ari umunyezamu wa kabiri ukundanye n’umukobwa w’umu-Star nyuma ya Kimenyi Yves na Miss Muyango banamaze kwibaruka imfura yabo.

    Kwizera yakiniye Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino, ariko muri Nyakanga atangaza ko yasezeye gukina nubwo yisubiyeho nyuma y’iminsi 21 ubwo yahamagarwaga mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

    Kuva icyo gihe, Rayon Sports yavugaga ko uyu munyezamu akiyifitiye amasezerano, ariko we akavuga ko umwaka umwe bari barasinyanye warangiye.

    Nyuma yaho, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwegereye Kwizera, impande zombi zumvikana ko yahabwa miliyoni 8 Frw ku mwaka umwe cyangwa miliyoni 13 Frw mu myaka ibiri, akongera kuyikinira.

    Mu kwezi gushize ni bwo impande zombi zumvikanye, ariko Rayon Sports ntiyahise yishyura uyu mukinnyi, na we yanga kwitabira imyitozo.

    Abafana bibumbiye muri Fan Club ya Rockets ni bo bishyuye uyu mukinnyi kugira ngo asinye amasezerano mashya muri Rayon Sports.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ifoto-ya-Kwizera-Olivier-na-Dj-Sonia-yatumye-hakekwa-urukundo-hagati-yabo

  • RIB yafunze abantu batanu barimo abakora n’abaranguza inzoga y’Umuneza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafunzwe ni nyiri uruganda rwitwa RWANDABEV Limited, Marcel Ngarambe, Pascal Nzabonimpa, Theoneste Karerangabo, Elizabeth Ntakirutimana na Fidele Hakizimana, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gikondo, Kicukiro na Kimihurura.

    Bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukora, guhindura, gutunda, guha undi, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge byoroheje hamwe n’ubwicanyi budaturutse ku bushake.

    Bafunzwe nyuma y’uko inzoga y’umuneza yahitanye abantu bayinyoye mu minsi ibanziriza umunsi mukuru wa Noheli mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

    RIB ivuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko abantu 11 bapfuye n’Abandi 4 bahumye amaso, baba barazize ikinyobwa kitwa Umuneza, kirimo ikinyabutabire cyitwa Methanol.

    Ibi bikaba bishimangirwa na raporo y’isuzuma ryakozwe ku mirambo (autopsy or postmortem report) yakozwe na Rwanda Forensic Laboratory, igaragaza ko mu mpagararizi (sample) yafashwe mu gifu cy’imirambo, igaragaza ko harimo Methanol nyinshi. Ndetse no mu macupa y’Umuneza yakuwe ku isoko agapimwa, yose yagaragaje ko afite Methanol iri hejuru ya 10%.

    Ubundi Abahanga mu butabire bavuga ko Methonol ikoreshwa mu kwica mikorobe, ntabwo ari iyo gushyira mu nda, ubwoko bwa alcohol bwemewe gukoreshwa mu nzoga ni iyitwa Ethanol na yo ntigomba kurenza 45%.

    Abafashwe baramutse bahamijwe ibyaha n’urukiko bahanishwa ingingo ya 11 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rihanisha igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW), ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje (Inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko biri mu bwoko bw’ibiyobyabwenge byoroheje.

    Ubwicanyi budaturutse ku bushake buhanwa n’Ingingo ya 111 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko Umuntu wica undi bw’ububuraburyo, uburangare, ubushishozi buke, umwete muke, kudakurikiza amabwiriza cyangwa ubundi buteshuke bwose ariko adafite umugambi wo kumwica, aba akoze icyaha.

    Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’Amafaranga atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    FDA yahise ifunga uruganda RWANDABEV Ltd ruri mu Murenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera, hanafungwa Isanganizabagabo LTD ruherereye mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana rukora Tuzane ndetse n’ibindi binyobwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge.

    RIB irasaba abantu bafite inganda zikora ibiribwa, ibinyobwa n’ibindi bintu bikoreshwa mu biribwa cyangwa ibinyobwa (ubuki, confiture,..) kubaha ubuzima bw’abaturarwanda, kuko bidakwiye ko inyungu y’umuntu igomba gusimbuzwa ubuzima bw’abantu.

    Abantu kandi ngo bagomba kwitondera amabwiriza y’ubuziranenge bahabwa yo gukora ibinyobwa, ibiribwa ndetse n’ibindi bintu bikoreshwa mu biribwa cyangwa ibinyobwa bayakurikize kuko utazabikora azakurikiranwa n’amategeko abihanirwe.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rib-yafunze-abantu-batanu-barimo-abakora-n-abaranguza-inzoga-y-umuneza

  • Inama nyunguranabitekerezo ku gusubukurwa kwa shampiyona y'u Rwanda, yanzuye ko amakipe ajya mu mwiherero ndetse agapimwa incuro ebyiri mu cyumweru #rwanda #RwOT

    Hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Mutarama 2022, Perezida w'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, Bwana MUGABO N. Olivier yagiranye inama nyunguranabitekerezo n'abanyamuryango ba FERWAFA mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 mu marushanwa ategurwa na FERWAFA.

    Perezida wa FERWAFA yashimiye abanyamuryango bose bitabiriye inama ndetse abashishikariza gutanga ibitekerezo mu nyungu rusange z'umupira w'amaguru mu Rwanda ndetse abagezaho ingingo yagombaga kwigwaho yo kungurana ibitekerezo ku mabwiriza avuguruye yo kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 mu marushanwa yose ategurwa na FERWAFA haba mu Bagabo no mu Bagore.

    Umunyambanga w'Umusigire wa FERWAFA bwana IRAGUHA David yagejeje ku bari bitabiriye iyi nama zimwe mu ngingo nshya zongerewe mu mabwiriza harimo aho amakipe asabwa kwitoza no gukina aba mu mwiherero nk'uko byakozwe mu mwaka w'imikino uheruka kimwe no kugaragaza ibyemezo by'uko abakinnyi, abatoza ndetse n'abandi bakozi bitabira imikino bapimwe kandi bakaba nta bwandu bafite, ibyo bipimo bigafatwa ku munsi w'umukino.

    Abanyamuryango bunguranye ibitekerezo kuri izo ngingo maze bagaragariza ubuyobozi bwa FERWAFA ko ari byiza kwibanda ku buzima bw'abakinnyi, abatoza, abayobozi b'imikino (Match Officials) kimwe n'abandi bitabira imikino ariko bagaragaza ko badafite ubushobozi bwo guhita bajya mu mwiherero bityo bakeneye kubanza kubiganiraho n'abafatanyabikorwa babo ndetse n'abandi bafatanya mu buyobozi bwa buri munsi bw'amakipe bakazageza ku Bunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA bitarenze kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Mutarama 2022.

    Ibitekerezo byose byatanzwe bizanyuzwa muri Komite Nyobozi ya FERWAFA mu gihe cya vuba kugirango ibikorere ubugororangingo bibone gushyikirizwa Minisiteri ya Siporo kugirango imikino y'umupira w'amaguru isubukurwe bidatinze.

    The post Inama nyunguranabitekerezo ku gusubukurwa kwa shampiyona y'u Rwanda, yanzuye ko amakipe ajya mu mwiherero ndetse agapimwa incuro ebyiri mu cyumweru appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/inama-nyunguranabitekerezo-ku-gusubukurwa-kwa-shampiyona-yu-rwanda-yanzuye-ko-amakipe-ajya-mu-mwiherero-ndetse-agapimwa-incuro-ebyiri-mu-cyumweru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inama-nyunguranabitekerezo-ku-gusubukurwa-kwa-shampiyona-yu-rwanda-yanzuye-ko-amakipe-ajya-mu-mwiherero-ndetse-agapimwa-incuro-ebyiri-mu-cyumweru