Category: Uncategorized

  • Abiganjemo abagabo barabije indimi babonye ifoto Yolo The Queen yashyize hanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwakazi Yolo The Queen abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto ye ikurikira ishotora ab'igitsina gabo maze ayiherekesha amagambo agira ati ” He got expensive taste 🍑 💵 “.


    Yolo The Queen ni umwe mu banyarwandakazi bakunze gushyira hanze amafoto ashotora igitsina gabo cyane akaba ari numwe benshi bemeza ko ari mu banyarwandakazi bafite umubiri uteye neza.

    Andi mafoto ya Yolo The Queen:

    Source : https://yegob.rw/abiganjemo-abagabo-barabije-indimi-babonye-ifoto-yolo-the-queen-yashyize-hanze/

  • Ibidasanzwe wamenya ku mukobwa w'indaya ukorera miliyoni 2 ku munsi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa w' Umwongerezakazi witwa Chloe yahishyuye ko akorera ibihumbi 2 by' amayero buri joro ayakuye mu mwuga akora utavugwaho rumwe wo gushimisha abagabo cyangwa uburaya.

    Uyu mukobwa w' imyaka 21 amaze imyaka ine akora uburaya mu Bwongereza. Yabutangiye afite imyaka 17 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye.

    Chloe , ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyamusanze mu cyumba cyimwe muri hoteli zo mu mujyi wa London. Yari afite igikapu cyuzuyemo udukingirizo, ibikinisho bikoreshwa ubusambanyi, amavuta akoresha mu mwuga, n' ibinini bituma adasama.

    Uyu mukobwa uvuga ko atewe ishema n' akazi akora, avuga kandi ko buri joro yinjiza ibihumbi 2 by' amayero hafi miliyoni 2 mu manyarwanda .uyu mwari ngo aryamana n' abagabo b' abakire biganjemo abanyamahanga. Nubwo aba afite udukingirizo ngo hari ubwo umukiriya yanga gukoresha agakingirizo ngo icyo gihe igiciro kiyongeraho amayero 50.

    Uyu mukobwa avuga ko yumva ari umukobwa nk' abandi kuko ngo abakobwa bose bagira igitsina ati 'Buri wese agira igitsina, kuba nsha abantu amafaranga ku cyanjye ntabwo bingira umuntu utandukanye n' abandi'.

    Chloe avuga ko mbere y' uko atangira gukora uburaya nk' umwuga yari asanzwe asambana, ngo kuba asigaye abikora bikamwinjira amafaranga yumva bimuteye ishema.

    Avuga ko uburaya yabutangiye abwigishijwe n' urubuga indaya zigurishirizaho. Urwo rubuga ntabwo rwita kukuvuga ngo umukobwa ntarageza ku myaka y' ubukure. Yakuze ari umwana mwiza warezwe neza ariko nyuma byaje guhinduka yisanga akora uburaya.

    Mu minsi ibiri yari amaze mu mujyi wa London , ubwo yaganiraga n' itangazamakuru yari amaze kuryamana n' abagabo 12. Ibihumbi 2 by' amayero yavuze ko akorera buri joro ni impuzandengo kuko hari igihe akorera ibihumbi 6 by' amayero ijoro rimwe.

    Source : https://yegob.rw/ibidasanzwe-wamenya-ku-mukobwa-windaya-ukorera-miliyoni-2-ku-munsi/

  • Sobanukirwa :byinshi byerekeye indwara y' imyate n'uburyo wayivuramo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imyate iri mu ndwara bamwe bajya bavuga ko ari iz'abakene dore ko akenshi zihuzwa no kuba umuntu atoga ngo acye, nyamara burya sibo gusa bayirwara kuko ni indwara iterwa na byinshi. Imyate ni indwara ikunze gufata ku gatsinsino ariko ishobora no gufata mu kiganza cyangwa ahandi ku kirenge nko ku mano

    Imyate iterwa n'iki?

    Ubu burwayi buterwa nuko ibirenge biba byumye cyane noneho bigasaduka. Hari igihe bisaduka cyane bikanava amaraso, ibi bikaba byanatera izindi ndwara kuko mikorobi ziba zibonye aho zinjirira. Iyi ndwara abenshi bayishyira mu ndwara ziterwa n'isuku nke nyamara siko biri.

    Nkuko tubivuze, kumagara ibirenge nibyo bitera imyate ariko hari impamvu zinyuranye zitera kumagara:

    • Ku isonga haza ho kubura amazi mu mubiri.
    • Kudasiga amavuta ku birenge
    • Kuba ukunda gukuba ibirenge ku ibuye ngo urashaka ko bicya twa tuvungukira tw'ibuye turinjira bikangiza ikirenge
    • Guhora ibirenge biri mu mazi kenshi
    • Kuba urwaye diyabete
    • Umubyibuho ukabije (utuma ibirenge biremererwa)
    • Sauna
    • Guhora mu nkweto zifunze
    • Kutambara inkweto
    • No koga buri gihe amazi ashyushye

    Ibi nibyo by'ingenzi bishobora gutera ubu burwayi

    Imyate ivurwa gute?

    Hari imiti igurwa muri farumasi itandukanye ikoreshwa. Muriyo twavuga Heel Cream.

    Urugero rw'imiti iboneka muri farumasi ivura imyate

    Gusa hari ibyo wakora nawe igakira burundu

    1. Fata imineke 2 minini uyivange n'igisate cya avoka.Urwo ruvange urusige ku myate (uhomeho) birareho ijoro ryose. Wibuke kubanza koga ukumuka neza mbere yo gusigaho umuti

      Imineke iri mu miti ivura imyate
    2. Fata agakombe k'ubuki ukavange n'amazi ashyushye yuzuye indobo (litiro 5) ukandagiremo umare iminota byibuze 30. Buri joro
    3. Vanga ikiyiko cya vaseline n'ibiyiko 2 by'umutobe w'indimu. Ubisigeho nkuko basiga pommade. Buri joro. Mbere yo kubisigaho wabanza ugakandagira mu mazi ashyushye nyuma ukihanagura

      Amavuta ya vaseline niyo meza ku birenge
    4. Isige amavuta ya elayo (olive) buri joro
    5. Niba ufite ikibazo cy'uburwayi bwa diyabete, kunywa imiti ya diyabete nibyo bizagufasha gukira imyate
    6. Kandagira mu mazi y'indimu umare iminota 10. Nyuma ukoreshe akangwe wiyogesha ukube aharwaye imyate, gusa ibi ntiwemerewe kubikora mu gihe imyate yawe iva amaraso.
    7. Vanga amavuta ya elayo n'ibitonyanga by'amazi y'indimu ucuguse kugeza bibaye nk'ikivuguto ujye usiga aharwaye buri gitondo na nimugoroba. Buri gihe jya wibuka gucugusa mbere yo kuwisiga
    8. Ushobora no gukoresha amavuta y'ubuto dukoresha duteka. Nyuma yo koga urayisiga noneho ugahita wambara amasogisi. Jya ubikora buri gihe mbere yo kuryama

    Ibi byose icyo uzahitamo gukora ubifatanye no kurya ifunguro rikungahaye kuri vitamini E.

    Imyate ni indwara ivurwa igakira

    Ese ni gute twakirinda imyate?

    Uburyo bwinshi mu bwo twavuze bukoreshwa mu kuvura ushobora no kubukoresha wirinda kuyirwara. Hari n'ibindi ariko ukwiye kwitaho:

    • Niba itangiye kugufata irinde gukuba aharwaye cyangwa kuhashima ahubwo niba uri kuribwa ushobora gukandishaho balafu nyuma y'igihe gito biba byarangiye
    • Si byiza koga inshuro nyinshi ku munsi. Koga rimwe cyangwa 2 birahagije bitewe n'ibyo ukora. Kandi mu koga ukirinda amazi ashyushye cyane kimwe n'amasabune ashobora gutuma uruhu rwumagara. Aho kwikubisha igitambaro cy'amazi wihanagura ahubwo nyuma yo koga ushobora kurindira ukumuka, ukihanagura utuzi tagusigayeho ducye
    • Niba bishoboka irinde sauna
    • Igihe cyose umaze koga isige amavuta kandi niba bigushobokera wirinda amavuta arimo alukolo (amavuta menshi twita ay'amazi aba arimo alukolo) ahubwo wisige ayo twita igikotori, ku birenge.

    Src: umutihealth

    Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-byinshi-byerekeye-indwara-y-imyate-nuburyo-wayivuramo/

  • Ruhango: ibyo umuturage yakoreye imodoka ya gitifu biteye agahinda (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo ku wa kabiri nibwo ubuyoboyi bw'umurenge wa Ruhango bwagiye gusenya inzu y'umushoferi witwa Alex wubatse bitemewe n'amategeko.

    Nibwo uwitwa Alex yafashe icyemezo cyo kujya mu mugi aho imodoka y'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Ruhango yariri maze arayitwika gusa abaturage baraho batabaye itarashya ngo ikongoke.

    Wakanda hano ukareba amashusho y'uko yabaye

    http://https://youtu.be/ap0cHVCy56c

    Source : https://yegob.rw/ruhango-ibyo-umuturage-yakoreye-imodoka-ya-gitifu-biteye-agahinda-amafoto/

  • Isi irashaje:umugabo yafashwe aryamanye n'abakobwa be yiregura avuga ko yabigishaga uko zubakwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu gihugu cya Zambia witwa Mweene Enock yaguweho arimo gukoresha abakobwa be babiri imibonano maze yiregura avuga ko yabigishaga uko ingo zubakwa.

    Uwari uhari yavuze ko hashize imyaka ibiri bikekwa ko uyu mugabo aryamana n'abakobwa be yibyariye . gusa ngo si bo gusa kuko bivugwa ko n'abashywa be yabasambanyaga baje gusura umuryango we.

    Ubwo uyu mugabo yakubitwaga Mweene ngo yagiraga ati:'Ibi biba ari ugutegura abakobwa banjye kugirango bazubake neza . Murankubitira ubusa!'

    Ku rundi ruhande ariko aba bakobwa bakoreshwaga ibi nabo bari bararyumyeho nkuko bimwe mu binyamakuru byo muri Zambia byabigarutseho.Bivugwa ko abagabo bo muri Zambia bafatwa basambanya abakobwa batajya babihakana ahubwo bagaragaza impamvu zituma babikora.

    Source : https://yegob.rw/isi-irashajeumugabo-yafashwe-aryamanye-nabakobwa-be-yiregura-avuga-ko-yabigishaga-uko-zubakwa/

  • Carabao Cup: Umukino wa Arsenal na Liverpool… – #rwanda #RwOT

    Icyemezo cyo gusubika uyu mukino cyafashwe kuri uyu wa gatatu nyuma yaho ikibuga cy'imyitozo cya Liverpool gifunzwe by'agateganyo ndetse kuri uyu wa Gatatu, umutoza wungirije w'iyi kipe, Pep Lijnders, na we yishyize mu kato kubera COVID-19.

    Ku wa Kabiri tariki ya 04 Mutarama, ni bwo Liverpool yari yasabye ko uyu mukino ubanza wasubikwa kubera ubwiyongere bw'ubwandu bwa COVID-19 bwari bukomeje kuyigaragaramo.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, iyi kipe yatangaje ko ibikorwa remezo byayo by'imyitozo bishobora gufungwa mu gihe cy'amasaha 48 kubera iki cyorezo.

    Ku Cyumweru Liverpoolyakinnye na Chelsea muri shampiyona, amakipe yombi agwa miswi ibitego 2-2, iyi kipe ntiyari ifite abakinnyi icyenda barimo abarwaye n'abafite imvune.

    Gusubika uyu mukino wa ½ byatumye ubanza uzakinirwa kuri Anflied ku wa 13 Mutarama, mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Emirates Stadium ku wa 20 Mutarama 2022.

    Liverpool izakina iyi mikino yombi itafite inking za mwamba zayo ziyobowe na Mo Salah, Sadio Mane na Naby Keita bose bitabiriye igikombe cya Afurika 'CAN 2022'.

    Undi mukino ubanza wa ½ cya Carabao Cup uteganyijwe kuri uyu wa Gatatau urahuza Chelsea na Tottenham guhera saa Tatu n'iminota 45.

    Umukino wagombaga guhuza Arsenal na Liverpool wasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113210/carabao-cup-umukino-wa-arsenal-na-liverpool-wasubitswe-113210.html

  • Miss Cadette wifashishwa mu mashusho yindiri… – #rwanda #RwOT

    Ni byinshi bisabwa ngo abantu bakurikiranira hafi imyidagaduro babashe kunyurwa by'umwihariko nyarwanda ahanini ishingiye ku muziki, aho ubona ko inkuru zawo arizo zigarukwaho cyane mu bitangazamakuru.

    Mu buryo bwo gutegura ibihangano byiza abakora umuziki bagenda bifashisha abantu banyuranye, muribo harimo n'abanyamidelikazi bazwi nk'aba 'Video Vixen'.

    Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Umukundwa Cadette wanyuze muri Miss Rwanda 2019, akaza no mu bakobwa bitwaye neza kuri ubu ukomeje kwifashishwa mu mashusho y'indirimbo, yatangaje byinshi kuribyo.

    Cadette yatangiye avuga ukuntu yakuze akunda ibintu bijyanye n'imideli ariko avuga ko atigeze arota kuba mu gice cyo kuyimurika mu mashusho y'indirimbo agira ati:'Kugaragara mu mashusho y'indirimbo bifite aho bihuriye n'imideli, nakuze nkunda nanayerekana.'

    Akomeza agira ati:' Naje rero kwisanga nagiye mu mashusho y'indirimbo. Aya mbere nagiyemo hari mu ndirimbo ya Jules Sentore yitwa Agafoto, gusa ntabwo nari narigeze gutecyereza ko najya mu mashusho sinigeze mbipanga pe, nemeye rero kujya mu ya Jules kuko yari indirimbo y'umuco.'

    Yaje rero Cadette kongera kugaragara mu ndirimbo zinyuranye zirimo iza Confy mu buryo bwo kumufasha nk'umuntu we wa hafi ati:'Nyuma yaho mbona abantu benshi bansaba kujya mu mashusho, ariko urumva ntabwo aricyo cyari icyerecyezo cyanjye kuzajya njya mu mashusho, iya kabiri nagiyemo yari iya Confy mufasha nk'inshuti.'

    Yongeraho ati:'Nyuma nza kujya mu yitwa ‘Joanah’ yo twarimo tumufasha nka 'The Missed  Call' tumwamamaza akiri mushyashya, iya gatatu nayo ni iyitwa 'Mali' ya Confy nayo yari mu buryo bwo kumushyigikira.'

    Indirimbo aheruka kujyamo ya K8 Kavuyo, Cadette yemeza ko yo byeruye byari akazi ati:'Andi mashusho yo nagiyemo nk'akazi ni amashusho mashya ya Kavuyo, birangira zibaye nyinshi gutyo ariko ntabwo byari ibintu narotaga kuba najya njya mu mashusho y'indirimbo.'

    Cadette avuga ko n'ubwo abikora ariko atemerera buri muhanzi wese ko bakorana biterwa n'uko yaramutse, inyungu abibonamo n'uko abona uwo muhanzi ati:'Nemeza umuhanzi dukorana bitewe n'uko naramutse cyangwa se nanone n'inyungu mbifitemo.'

    Ashishikariza uwaba yifuza kuba umu Video Vixen kuba yabyinjiramo niba abikunda ati:'Inama nagira umuntu uwo ari we wese ukunda ikintu ajye agikora, imbogamizi n'ubwo amagambo y'abantu yewe n'ababyeyi bitoroha, niba hari umuntu waba abikunda, gukora ikintu ukunda ntakintu cyiza nkabyo nyine wirengagiza ibindi bintu wowe ugatumbira intego yawe nicyo kintu cy'ingenzi.'

    Ashimangira iyi ngingo asobanura uko abona ubyifuza yajya abikoramo, by'umwihariko kuruhande rwo guhuza n'ababyeyi ati:'Ababyeyi kugirango mubashe kubihuza ugomba kubamenyesha mbere. Ikibi ni ugukora ikintu utabanje kukivuga ariko iyo ubanje kugisobanura biba ari byiza, biba bibi rero iyo akubonye ubirimo utarabanje kubimubwira.'

    Mu gusoza ikiganiro yavuze ko muri uyu mwaka wa 2022 ashyize umutima cyane kubucuruzi bwe bw'inzoga zihenze, aho afite Liquor Store ikomeye yitwa 'CAMU WINES&LIQUOR'. Ati:'Uyu mwaka ndateganya kwibanda kubijyanye n'ubucuruzi 'Liquor  na Wine' muri CAMU cyane cyane, ibijyanye n'imideli no guseruka mu mashusho nabyo ni akandi kazi kuruhande nzajya ntegura bijyanye n'umuhanzi n'inyungu zizavamo.'

    Umukundwa Cadette yitabiriye Miss Rwanda 2019

    Akomeje kwigaragaza neza mu mashusho y’indirimbo zinyuranye

    Ari mu bakobwa bambara neza kandi niwe wiyambika nk’umunyamideli

    Aherutse kugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Njonogo’ ya K8 Kavuyo

    Cadette amaze kugaragara mu ndirimbo za Confy zitandukanye zirimo Mali na Joanah

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113195/miss-cadette-wifashishwa-mu-mashusho-yindirimbo-video-vixen-yahishuye-byinshi-kuri-uyu-mwu-113195.html

  • Mineduc yatangaje igihe ntarengwa izatangari… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho bamwe bibazaga igihe amashuri azafungurira, bigahurirana n'uko bamwe bari bafite amakuru avuga ko hashobora kuba hongereweho ikindi cyumweru kungengebihe igaragaza igihe amashuri azafungurira, byanyomojwe na Minisiteri y'Uburezi Mineduc,ishimangira ko gahunda y'ingendo zisubiza abana ku ishuri izamenyekana vuba.

    Mu itangazo banyujije kuri twitter yabo, bagize ati' Dukomeje kwakira ubutumwa bubaza gahunda y'ingendo z'abanyeshuri  basubira ku mashuri, turabasaba kwihangana muzayimenyeshwa bitarenze kuwa gatanu tariki ya 7 Mutarama 2022'.

    Ubusanzwe igihembwe cya mbere cy'amashuri y'umwaka wa 2021-2022 cyarangiye tariki 24 Ukuboza 2021, biteganyijwe ko igihembwe cya kabiri na cyo kizatangira tariki 10 Mutarama 2022, kirangire muri Mata tariki ya 1.


    Gahundayo gusubira ku mashuri iratangazwa vuba 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113205/mineduc-yatangaje-igihe-ntarengwa-izatangarizaho-gahunda-yo-gusubira-ku-ishuri-kubanyeshur-113205.html

  • Rayon Sports yandikiye FERWAFA isezera muri s… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri 4 Mutarama, nibwo FERWAFA yatangaje amabwira avuguruye yo azagenderwaho kugira ngo hubahirizwe ingamba zo kwirinda Covid-19, mugihe Shampiyona izaba isubukuwe.

    Kuri uyu wa gatatu mu masaha ya mugitondo, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoze inama yo kurebera hamwe uyu mwanzuro ndetse n’ingaruka wabagiraho, ndetse niba bishoboka ko bakomeza shampiyona mu gihe ntacyaba gihindutse. Nyuma yo kwicara, Rayon Sports yasanze itakomeza iyi shampiyona mu gihe Minisiteri ya siporo na FERWAFA batagira impinduka bakora mu myanzuro yabo.

    Rayon Sports iti ibyo ntitwabivamo 

    Mu kiganiro umuvuguzi wa Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza yagiranye na Radio Fine FM, yatangaje ko Rayon Sports yamaze kwandikira FERWAFA isezera muri shampiyona mu gihe nta mpinduka zibaye.

    Rayon Sports siyo yonyine yatangaje ko amabwiriza yashyizweho itayashobira, kuko Espoir FC, Gasogi United na Kiyovu Sports ziri mu makipe adashyigikiye uyu mwanzuro.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113193/rayon-sports-yandikiye-ferwafa-isezera-muri-shampiyona-113193.html

  • Super Manager wimyaka 23 numugabo wa Mukape… – #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa 18 Ukuboza 2021, Kompanyi yitwa Imanzi Ltd itegura irushanwa rya Mr Rwanda yafunguye urubuga rwa internet www.misterrwanda.rw abasore biyandikishirizaho. Mu gihe cy'iminsi ibiri, abasore 100 bari bamaze kwiyandikisha.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Mutarama 2022, abategura irushanwa rya Mr Rwanda babwiye INYARWANDA ko abasore 300 ari bo bamaze kwiyandikisha.

    Mu bantu bazwi bamaze kwiyandikisha harimo Gakumba Patrick [Super Manager] ndetse na Kwizera Evariste usanzwe ari umugabo wa Mukaperezida.

    Super Manager azwi nk'umuhanzi ariko kandi ugaragara cyane binyuze mu biganiro bitandukanye agirana na shene za Youtube. Ajya anyuzamo akiyita 'umwami wa Youtube'.

    Kuva mu 2020 yavuzwe mu igura n'igirusha ry'abakinnyi, guhangana n'abamwibasira mu biganiro bitandukanye n'ibindi. 

    Ni umwe mu bantu bazwi mu Rwanda basinyira amafaranga yo kwamamaza ibigo bitandukanye atavugwaho rumwe.

    Umusore wiyandikisha muri Mr Rwanda asabwa kuba ari hagati y'imyaka 18 na 30 y'amavuko. Super Manager yabwiye INYARWANDA ko afite imyaka 23 y'amavuko, ko ntawe ukwiye gushingira ku gihagararo cye ngo avuge ko arengeje iyi myaka. Ati 'Ku munsi wo kwiyamamaza nzerekana irangamuntu.'

    Kwizera Evaritse ushaka ikamba rya Mr Rwanda yavuzwe cyane mu itangazamakuru kuva muri Gashyantare 2019 ubwo hasakagaraga inkuru y'urukundo rwe na Mukaperezida.

    Kwizera yabwiye INYARWANDA ko yamaze kwiyandikisha ariko ko adafite icyizere cy'uko bazamufata bitewe n'uko afite umugore.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyo ku wa 17 Ukuboza 2021, abategura Mr Rwanda bavuze ko umugabo wubatse ufitanye isezerano n'umugore we atemerewe kwitabira.

    Umusore wiyandikisha asabwa kwandika amazina ye yombi, itariki y'amavuko, Email, nimero za telefoni, aho atuye n'Intara abarizwamo cyangwa ashaka kuziyamamarizamo.

    Mr Rwanda, ni irushanwa ritari rimenyerewe mu Rwanda. Byanatumye inzego za Leta zigenda gacye mu gutanga ibyemezo kuri Imanzi Ltd yiyemeje kuritegura.

    Ntirihita ryumvikana neza mu matwi ya benshi, bibaza ibizashingirwaho mu kwemeza ko umusore ari Rudasumbwa mu bandi.

    Gusa, iri rushanwa ryubakiye ku guhitamo umusore ufite indangagaciro Nyarwanda, ugaragara neza kandi wabasha kwimana u Rwanda aho yatumwa.

    Rifite intego yo guhitamo umusore ufite umutima w’ubutwari/umuhate (Brave), Ubwenge (Brain) n’Umuco (Culture)

    Ibyo umusore asabwa kugira ngo yitabire irushanwa rya Mister Rwanda:

    1.Kuba ari umunyarwanda.

    2.Kuba afite hagati y’imyaka 18 na 30.

    3.Kuba atarakatiwe n'inkiko.

    4.Kuba yararangije amashuri yisumbuye cyangwa se kuzamura.

    5.Kuba asa neza bigaragarira buri wese (Physical Appearance).

    6.Agomba kuba ari umuntu ufite umuco Nyarwanda.


    Umugabo wa Mukaperezida, Kwizera Evariste yagaragaje ko yiyandikishije muri Mr Rwanda abaza niba azashyigikirwa


    Kwizera Evariste avuga ko afite impungenge z'uko bashobora kutazamwemerera guhatana muri Mr Rwanda


    Super Manager avuga ko ntawe ukwiye guhakana ko afite imyaka 23 y'amavuko, kuko afite indangamuntu ibigaragaza  

    Super Manager avuga ko mu basore 300 bamaze kwiyandikisha ntawe uzamuhiga 

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘SEXY LADY’ YA SUPER MANAGER

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113180/super-manager-wimyaka-23-numugabo-wa-mukaperezida-mu-basore-300-bashaka-ikamba-rya-mr-rwan-113180.html