Category: Uncategorized

  • Impungenge z’Ikirunga cya Nyiragongo zatumye REMA ikora igenzura ryemeje ko umwuka w’i Rubavu atari mwiza #rwanda #RwOT

    Ikigo gishinzwe kugenzura ibirunga (Volcanological Observatory of Goma) giherutse gutangaza ko Ikirunga cya Nyiragongo gikomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko gishobora kongera kuruka.

    Ibi byatumye Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyohereza abakozi bacyo mu Karere ka Rubavu kugenzura ubuziranenge bw’umwuka n’ubw’amazi y’Ikiyaga cya Kivu.

    Itangazo rya REMA ritangaza ko ibipimo byafashwe ku mwuka bigaragaza ko umwuka mu Karere ka Rubavu utujuje ibipimo by’ubuziranenge, bikagaragarira mu ngano y’uduce duto duto tutabonwa n’amaso twivanga n’umwuka (particulate matter) twagaragaye mu bipimo by’umwuka byafashwe kuva mu minsi itatu ishize.

    REMA itangaza ko kugabanuka k’ubuziranenge bw’umwuka muri ako Karere bidafitanye isano n’ikirunga cya Nyiragongo, ahubwo ko bifitanye isano n’ibikorwa bya muntu birimo ibinyabiziga bisohora imyuka ihumanya umwuka, ndetse no gucana inkwi n’amakara byateye ubwiyongere bwa gazi ya sulfur dioxide (SO2) mu mwuka.

    REMA kandi yaboneyeho kugira inama abatuye muri aka Karere gukomeza kwambara udupfukamunwa no kugabanya ibikorwa bakorera hanze aho bishoboka.

    Itangazo rya REMA rikomeza rigira riti 'Abaturarwanda kandi barashishikarizwa gushyira muri telefoni zabo porogaramu ibafasha kubona amakuru ya buri kanya ku bipimo by’ubuziranenge bw’umwuka (Rwanda Air Quality Index) iboneka mu bubiko bya Google Play Store, cyangwa bagasura urubuga rwa internet aq.rema.gov.rw rubafasha kubona amakuru ya buri kanya y’ibipimo by’ubuziranenge bw’umwuka mu gihugu hose.'

    REMA yaboneyeho gusezeranya ko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz (RMB) bazakomeza gusuzuma ingaruka zose zishobora guterwa n’ikirunga cya Nyiragongo, hagenzurwa ibihumanya umwuka birimo nitrogen dioxide (NO2), ozone (O3), sulfur dioxide (SO2), particulate matter (PM), carbon monoxide (CO), na carbon dioxide (CO2).

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Impungenge-z-Ikirunga-cya-Nyiragongo-zatumye-REMA-ikora-igenzura-ryemeje-ko-umwuka-w-i-Rubavu-atari-mwiza

  • Rutsiro: Amaherezo ya Dosiye y'Umushinwa washyize ku ngoyi abashinjwe kumwiba amabuye y'agaciro – #rwanda #RwOT

    Amashusho yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga umuntu uboheye ku giti arimo akubitwa bidasanzwe nyuma yo gufatirwa mu rugabano rw'Akarere ka Karongi na Rutsiro nk'uko byatangajwe na Baributsa Thomas, umwe mu bakorewe icyaha.

    Icyo gihe we na mugenzi we ngo bari bagiye gushaka igishonyi cyo guhoma inzu ndetse aho bafatiwe hatandukanye n'ahari ibirombe bya SHUJUN SUN wabashyize ku ngoyi.

    Asobanura ibyabayeho, Baributsa yagize ati 'Video yatangajwe yerekanaga uwitwa Bihoyiki Deo. Burya bamukuyeho ku giti banshyiraho baramboha bankubita kuva mu gitondo kugeza nimugoroba imvura ihanyagirira.'

    Ihohoterwa bakorewe rikimara kumenyekana, SHUJUN SUN n'abakozi be bafatanyije barafashwe barafungwa ariko nyuma bararekurwa ndetse basubira mu kazi kabo gasanzwe.

    Baributsa yavuze ko batazi uko byagenze kugira ngo barekurwe bataburanye, yongeraho ko ikibazo cyabo gisa n'icyirengagijwe.

    Ubukene bwakomotse ku bumuga basigiwe n'iyicarubozo bakorewe

    Uyu mugabo yavuze ko gukubitwa aboshye byamusizemo imvune ituma kuva muri Kanama ntacyo abasha gukora.

    Ati 'Sinshobora kugira icyo nikorera. Singenda ahazamuka, nta kintu cy'umuzigo nshobora guterura kandi dutunzwe no gupagasa.'

    Yakomeje ati 'Imitungo yacu twayigurishije twivuza. Nkanjye nari mfite ikimina umugore wanjye yagujijemo ibihumbi 500Frw ariko yose yashiriye mu kwivuza. Ubu abana banjye ntibari kwiga kubera kubura ibikoresho kandi ninjye wabibashakiraga.'

    Ikindi kandi ngo abayeho mu bwoba kuko uwo mushoramari yashyizeho ibihumbi 200Frw azahabwa uzamufatira muri icyo gikingi.

    Abahohotewe bavuze ko bifuza ubutabera n'indishyi z'akababaro kuko bivuje mu mitungo yabo, imiryango ikaba ibayeho mu bukene.

    Icyo Ubushinjacyaha bubivugaho

    Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda buvuga ko dosiye iregwamo SHUJUN SUN yakiriwe ku itariki ya 30 Kanama 2021 n'Ubushinjacyaha ku Rwego rw'Ibanze rwa Gihango. Ku wa 21 Nzeri 2021, Urukiko rw'Ibanze rwa Gihango rwategetse ko SHUJUN SUN na bagenzi be babiri bakurikiranwa bafunze by'agateganyo.

    Abaregwa ngo bajuririye icyemezo kibafunga by'agateganyo, Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi ruburanisha urubanza maze ku wa 14 Ukwakira 2021 rutegeka ko SHUJUN SUN akurikiranwa ari hanze, pasiporo ye igafatirwa, akanatanga ingwate ya 10.000. 000 Frw.

    Urukiko kandi rwategetse ko abafanije na we gukora icyaha na bo barekurwa by'agateganyo bose bagakurikiranwa bari hanze.

    Ubushinjacyaha ngo bwakomeje gukora iperereza nyuma bufata icyemezo cyo kuregera dosiye Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi bikaba biteganyijwe ko urubanza ruzaburanishishwa mu mizi ku wa 03 Gashyantare 2022.

    Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Karongi ngo bwigeze no kwakira abakorewe icyaha, buganira na bo bunabasobanurira ibyo amategeko ateganya, bubamenyesha uburenganzira bafite nk'abakorewe icyaha, bwo kuba baregera indishyi.

    Umwe mu bakorewe ibikorwa by’iyicarubozo bashinjwa kwiba amabuye y’agaciro mu kirombe cy’Umushinwa

    Mu byo abo baturage bakorewe harimo no gukubitwa baboheye ku giti


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-amaherezo-ya-dosiye-y-umushinwa-washyize-ku-ngoyi-abashinjwe-kumwiba

  • YAGO TV SHOW yaba yamaze gusibwa burundu kuri YouTube cyangwa ni amatakirangoyi? ? #rwanda #RwOT

    VIDEO: OPERATION YEREKANA KO CANO YA YAGO TV SHOW ITASIBWE NIKIBYIHISHE INYUMA

    Aya makuru yakomeje gukwirakwizwa na Nyiri uyu muyoboro ariwe Nyarwaya Innocent aho mu bihe bitandukanye yakomeje gutangaza ko abantu batazwi batamukunze kandi badashaka ko akomeza umurimo yatangiye bamaze kumuhagarikira YouTube Channel aho yavugaga ko bari kumushinja gusebanya n'urukozasoni mu biganiro acisha kuri uyu muyoboro.

    Ku ikubitiro yagize ati”Ubushize byarabaye ndaceceka arko aho Bigeze Reka mumenye ukuri,Kuva uyu munsi kugeza igihe ntazi YAGO TV SHOW ibaye ivuyeho kubera umuntu urimo kutwifuriza kudakomeza kano kazi mu nyungu ze bwite kugeza na nubu tutaramenya. Abakunzi bacu mwihangane!Uwabikoze Imana imuhe umugisha”

    Ibi yabitangaje kuwa 30 Ukuboza umwaka ushize.Benshi bamwoherereje ubutumwa bw'amarangamutima ndetse bamwizeza kumusengera cyane! nyuma yubu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze zose, haciye akanya gato yarongeye ati” Mbonye Comments (Ibitekerezo) zanyu ariko mwabyitiranyije njyewe sinshobora gucika Intege ntibizigera binambaho gusa umuntu urimo gukora ibi yavuze ko mu biganiro byacu hafi ya Byose twamututse bituma baduhagarika Kugira icyo dukora,Ndisegura ku batumirwa twakoranye ibiganiro uyu munsi”.

    Yongeraho ko uri kubarega kuri YouTube ari kubarega ko bamututse mu biganiro hafi ya byose. ati“Umuntu watu reportinze (Watureze) ndetse akaba ari nawe wabikoze ejobundi avuga ko turimo kumutuka,ariko ibyo byose ni ikinyoma ni ugushaka kudukubita hasi ariko ntabyo azageraho kandi Imana ntabwo izabyemera,abatumirwa bacu b'uyu munsi mwihangane ibiganiro byanyu bizajyaho ni twemererwa gukora”.

    Ubu butumwa bwakomeje kuzamura amarangamutima ya benshi ndetse bamwe batangira kumwemerera ubufasha butandukanye cyane bwiganjemo ubw'amasengesho.

    Nyuma yibi, Uyu muyoboro wamaze iminsi igera kuri 6 udakora hakiriho ibiganiro byo kugeza kuwa 29 Ukuboza umwaka ushize. benshi bakomeza kwibaza ibyabaye bamwe mubabisobanukiwe bakabishidikanyaho naho abadasobanukiwe ibya YouTube nuko ikora bakagendera kubyo nyiri Yago Tv Show yababwiye.

    Kuwa 4 Mutarama 2022, yongeye kugaruka ku mbuga ze nkoranyambaga yongera kuvuga ko noneho bari kumurega amashusho y'Urukozasoni (Pornography) bwo yagize ati”NEW UPDATE (Amakuru mashya):Bakunzi ba YAGO TV SHOW ubu noneho turimo kuregwa Amashusho y'urukoza soni! Umuntu urimo kubikora ntiyanyuzwe nuko yavuze ko twamututse mu biganiro hafi ya byose none yongeyemo ko ducuruza n'amashusho yuzuyemo pornography gusa gusa! Nzakomeza kubagezaho uko byifashe.

    Ibi byo byaje bisa naho bamaze kumumenyera ndetse bamwe batangira kumubwira ko yakagombye guhangana n'ibibazo bye aho gukomeza abishyira ku karubanda. n
    Nk'uwiyita Umusore witunze yagize ati”Ako YAGO rwose nawe yabaye nka wa mwana murizi udakurwa urutozi ni ukwirirwa mu marira face your problems as a man bro”

    Kera kabaye, ku mugoroba wo kuri uyu wa 5 Mutarama, yongeye kugaruka ku mbuga nkoranyambaga ze yerura ko YAGO TV SHOW birangiye bayifunze Burundu. Yagize ati”I am very Disappointed in people Imana ihora ihoze..Ndabamenyesha ko Ubu Channel ya YAGO TV SHOW yamaze gusibwa arko Hari itsinda ry'abantu bamaze kubyinjiramo nizeye ntashidikanya ko hari icyo bari budufashe!Mukomeze kwihangana”.

    Yago ubwo yatangazaga ko Cano ye yasibwe

    Iyi nyandiko yometse ku nkuta z'imbuga nkoranyambaga ze yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi mu bamukurikira kuri izi mubga nkoranyambaga.ndetse bamwe bamushishikariza gutangira indi hakiri kare akiri mu mitwe y'abantu ku buryo gufatisha bitamugora.

    Gusa hari n'abandi bakomeje gutunga agatoki bamwe mubakoresha YouTube bigeze kugirana amakimbirane mu minsi ishize barimo Murungi Sabin ndetse na Irene.

    Nk'uwitwa Ifiriti Itogosheje yagize ati ” Sha ibi bintu ababikozwe naba youtuber hatabuzemo sabin naba irene” Aba kandi bakomeje kugenda bagarukwaho n'abantu batandukanye babashinja isenyuka rya Yago TV Show nyamara mu minsi ishize bariyunze ku mugaragaro! ndetse n'amakuru Umuryango wamenye nuko Ikipe iri gufasha Uyu munyamakuru ikaba ariyo yigeze gufasha umwe muri aba ubwo yahuraga niki kibazo mu minsi yashize.

    BIGENDA BITE NGO YOUTUBE CHANNEL ISIBWE BURUNDU KURI YOUTUBE ?

    Iki kibazo kugisubiza birasaba ko ubanza ukumva icyo bita “Strike” Tubizanye mu mupira w'amaguru kugira ngo usobanukirwe neza, twabigereranye n'ikarita y'Umuhondo itangwa iyo hakozwe ikosa.

    Iyo habaye ikosa kuri YouTube, Urugero Uka zamura (Upload) nk'Indirimbo ya Bruce Melodie, iyo abishatse ahita akurega (Report) kuri YouTube bagasuzuma ibisobanuro yatanze niba aribyo koko, nabo iyo bamaze gusuzuma bagasanga afite ukuri bahita basiba iyo ndirimbo ku muyoboro wawe bagahita baguhanisha “Copyright Strike” kumara iminsi 7 nta yindi Video ushyize kuri YouTube.

    Iyo bibaye Kabiri, Baguhanisha indi “Copyright Strike” ndetse no kumara Ukwezi kose Utongeye kugira ikintu ushyira kuri YouTube Channel yawe. Naho byaba Gatatu bwo nibwo Channel yawe ihita iba Permanent Suspnded igasibwa burundu ku rubuga rwa YouTube.


    Ni iyi message ubona iyo Cano yakuwe kurubuga rwa YouTube burundu

    YouTube Strike rero ziri mu bwoko butandukanye. hari Copyright Strike
    aho uba wakoresheje ikintu cy'undi kuri YouTube, Hakaba Community Guidlenes Strike Iyi yo akenshi ikunda gutangwa na YouTube Nyirizina bayiguha nkiyo washyizeho amashusho afite aho ahuriye n'Imibonano mpuzabitsina, Kwangiza uburenganzira bw'abana, Gukwirakwiza ingengabitekerezo ihabanye n'amahame ya YouTube nibindi. gusa hano nabwo n'umuntu kugiti cye yakurega (Report) bakaba baguha iyo Community Guidelines Strike.
    Ikitonderwa: buri Srike yose uhawe ita agaciro nyuma y'Amezi 3.

    Iyo ukanze kuri link ya video yabaga kuri Cano yasibwe nuku bakubwira
    ESE CHANNEL (soma cano) YA YAGO TV SHOW YASIBWE BURUNDU CYANGWA NI AMATAKIRANGOYI ?

    Cano ya Yago TV SHOW iracyariho! gusa ibitse neza mu rwangamazimwe (Private) ni we wenyine ndetse nundi ubifitiye ububasha bafite uburenganzira bwo kuyinjiramo, kuyikoresha ndetse no kuba bagira ibyo basibaho nibindi.

    Link yimwe muri video za Yago tv show yerekana ko cano ikiriho
    Dukurikije umunsi Yago yometse amagambo bwa mbere ku nkuta z'imbuga nkoranyambaga ko Cano ye yagize ikibazo ndetse akavuga ko bitabaye ubwa mbere, bivuze ko byigeze kuba agahabwa Strike ndetse akabuzwa kugira ikindi ashyiraho mu gihe kingana n'Iminsi 7. Hanyuma ko yavuze ko byabaye ubwa kabiri, bivuze ko yahawe Strike ya kabiri ubwo agahita anahanishwa n'Igihano cyo kumara iminsi 30 nta kintu ashyira kurubuga rwe rwa YouTube. Mu gihe bimeze gutya, hagize undi umurega bakamuha Strike ya 3 Cano ye yahita ivaho burundu (Permanent Suspended)

    NIKI CYABA CYATEYE YAGO GUSHYIRA CANO YE MU RWANGAMAZIMWE (PRIVATE) AKAVUGA KO YASIBWE BURUNDU ?
    Nti tuzi neza Ubwoko bwa Strike Yago Tv Show yahawe, niba ari Copy Right Strike Cyangwa Community Guidelines Strike. gusa dukurikije ibyo yagiye atangaza ku mbuga ze nkoranyambaga ko bamureze Gusebanya ndetse n'amashusho y'Urukozasoni bivuze ko yahawe Community Guidelines Strike.

    Iyo bigenze bitya rero niki ukora: Wihutira vuba na bwangu guhita ushyira Cano yawe mu rwangamazimwe (Private)kugira ngo hatagira undi ukurega bwa 3 Cano yawe ikavaho Burundu (Ari nabyo Yago yakoze). hanyuma uba ufite iminsi 7 yo kujuririra icyemezo cya YouTube. iyo utanze ubujurire bwawe bagasanga bufite ishingiro, amashusho yawe yakuweho ahita asubizwaho ndetse na Strike wahawe igakurwaho. naho iyo basanze nta shingiro ubujurire bwawe bufite ibihano byose bigumaho.

    Cano ya Yago iracyariho ahubwo ibitse mu rwangamazimwe (Private) cyangwa irahishe(hidden).

    Iyo bigumyeho rero utegereza iminsi 30 igashira kugira ngo wemererwe kongera kugira icyo ushyiraho ndetse ukagomeza gutegereza imnsi 90 (Amezi 3) kugira ngo za Strike zite agaciro (Expired).Bivuze ko nubwo nyuma y'iminsi 30 Yago TV SHOW yakongera gukora, izaba ikorera ku gashumi kuko ikosa rimwe yahita isibwa burundu. kereka wenda aramutse ajuriye ubujurire bwe bugahabwa agaciro.

    Impamvu Nyarwaya Innocent yatangaje ko Cano ye yasibwe burundu niwe wenyine wakubwira iyo mpamvu, kuko Cano yo iracyagaragara mu bubiko (Server) bwa YouTube ndetse na Code zayo (URL) ziracyakora, ndetse na Video ze ziracyariho.

    NINDE WABA URI INYUMA YUBU BUHEMU BURI GUKORERWA YAGO ?

    Umwe mu bakurikiranira hafi uru ruganda rwa YouTube ndetse nawe akaba ari umwe mubafiteho umuyoboro wa YouTube utashatse ko amazina ye atangazwa muri iyi nkuru, yadutangarije ko hari impamvu ndetse nuburyo bushoboka bwatuma Yago ahagarikirwa akazi. ati” Yago ubundi aritonda, ntuzamusanga mu tubari yewe ntanywa n'ibisindisha. Akenshi abantu nkabo baba bafite imyumvire yabo. akenshi rero abantu tubana muri uru ruganda basa n'abibumbiye mu dukundi.Ibyo rero Yago ntuzabimusangamo”

    Yakomeje avuga ko abantu iyo batakubonye hafi yabo kandi mukora akazi kamwe ndetse ukaba nta n'agakundi ubarizwamo batangira kukwishisha.Babona uri kubarusha kurebwa kuri YouTube bagashaka uko baba baguciye intege “Ngira ngo nawe mu minsi ishize yarabyivugiye ko hari abantu bamufitiye ishyari”

    Uyu musesenguzi yakomeje avuga ko abari gushaka guca intege Yago yabahaye urwaho kuko yirengagiza ikibuga arimo agakora nkutabyitayeho ati” Reba turiya tu video yaramaze iminsi ashyiraho twa Now Now, hariya akoreshamo amashusho yo ku mbuga nkoranyambaga, utwo ku yandi ma Cano, ndetse n'uduce duto tw'indirimbo runaka. icyo gihe rero uwagushaka wese yakubona bimworoheye”

    Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha Bwana Nyarwaya Innocent ariko yirinda kugira byinshi abitangazaho atubwira ko “Hari ikipe yaba tekinisiye iri kubikurikirana biracyemuka vuba”

    VIDEO: OPERATION YEREKANA KO CANO YA YAGO TV SHOW ITASIBWE NIKIBYIHISHE INYUMA

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/yago-tv-show-yaba-yamaze-gusibwa-burundu-kuri-youtube-cyangwa-ni-amatakirangoyi

  • Ibyo Anita Pendo yakoreye muri studio byemeje abafana be (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umushyushyarugamba akaba n'umunyamakuru Anita Pendo abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze video ikurikira aho yararimo kuririmba indirimbo ya Komando wa Yesu.

    Nyuma yuko Anita ashyize hanze iyi video bamwe mu bafana be batangaje ibi bikurikira:

     

    Source : https://yegob.rw/ibyo-anita-pendo-yakoreye-muri-studio-byemeje-abafana-be-video/

  • Nyanza: Inzu yabikwamo ibicuruzwa ifashwe n'inkongi y'umuriro iragurumana(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu mu masaha ya nimugoroba nibwo inkongi y'umuriro yatwitse inzu ibikwamo ibicuruzwa mu Mujyi wa Nyanza rwagati imbere y'isoko mu Murenge wa Busasamana, maze hangirika ibikoresho byinshi byari biyirimo.

    Bivugwa ko iyi nzu yahiriyemo ibicuruzwa by'umwe muri batatu bayikodeshaga. Ibyahiye ni matera 160 zo kuryamaho, amavarisi 24, imikeka 40, tapi 40, imisego y'intebe 500, igare na matela 40 zishyirwa mu ntebe.

    Source : https://yegob.rw/nyanza-inzu-yabikwamo-ibicuruzwa-ifashwe-ninkongi-yumuriro-iragurumanaamafoto/

  • Itangazo ryihutirwa ku bakunzi n'abafana ba Ariel Wayz – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi ishize havugwa umwuka mubi hagati ya Ariel Wayz ndetse na Juno Kizigenza hakaza no kumenyekana icyatumye umubano w'aba bombi ugera ku musozo, kuri ubu Ariel Wayz abinyujije kuri story ya instagram ye yashyize hanze itangazo rigenewe abafana n'abakunzi be bose aho yavugaga ko imbuga nkoranyambaga ze zose zigiye kujya zicungwa n'abajyanama be (Management team).

    Source : https://yegob.rw/itangazo-ryihutirwa-ku-bakunzi-nabafana-ba-ariel-wayz/

  • Umusore muto yakoze ubukwe n'umugore w'imyaka 51 ababyeyi be baramwamagana(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana mugihugu cya Kenya, Guardian Angel,w'imyaka 32 yakoze ubukwe n'umukunzi we, Esther Musila w'imyaka 51, maze abo mu muryango we banga kubutaha bavuga ko yashatse umugore ushaje

    Ubukwe bw'aba bombi bwabaye mu muhezo buba ku wa Kabiri taliki ya 4 Mutarama 2022,

    Abinyujije kumbuga nkoranyambaga akoresha Guardian yagize ati: 'Kandi ku isabukuru yanjye y'amavuko, Imana yongeye kubikora. Mr & Mrs OMWAKA. #urukundo. '

    Esiteri nawe yanditse agira ati 'kubona umuntu udasanzwe nkawe mu bantu bose bo ku isi ni ikintu ntigeze ntekereza. Reka dukorere hamwe ubu buzima. Mr & Mrs Omwaka '.'

    Ni ubukwe bwavugishije abantu benshi mugihugu cya Kenya kubera ikinyuranyo cy'imyaka yabo.Uyu mugore asanzwe afite abana 3 yabyaranye nundi mugabo, iwabo w'uyu musore, umuryango wose wanze gutaha ubu bukwe nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru Mpasho.

    Bivugwa ko nyina w'uyu musore akimenya ko umuhungu we akundana n'uyu mugore yavuzeko atazigera akandagira murugo rw'umuhungu we ngo kuko yarongoye umugore bangana.

    Source : https://yegob.rw/umusore-muto-yakoze-ubukwe-numugore-wimyaka-51-ababyeyi-be-baramwamaganaamafoto/

  • Umukobwa witabiriye Miss Rwanda ari mu gahinda nyuma yo kubura Umubyeyi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Delice Rwiririza akaba ari umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2020, ari mu gahinda kenshi nyuma yo kubura umubyeyi we.

    Delice abinyujije kuri stoey ya instagram ye yashyize hanze ifoto ari kumwe na Papa we maze ayiherekesha amagambo agira ati ” Rest in Paradise Dad 💔💔 worst year 😭 “.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-witabiriye-miss-rwanda-ari-mu-gahinda-nyuma-yo-kubura-umubyeyi-we/

  • Amakuru atari meza ku bafana ba Yago dore ko Channel ye ya Yago Tv Show yamaze gusibwa ! – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku makuru Yago we ubwe yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yamaze gutangaza ko channel ya Youtube ye ubu yamaze gusibwa kuri Youtube nyuma y'igihe atangaje ko agiye gukurikirana ikibazo yaba ifite.

    Muri iyo post yashyize kuri twitter, yatangaje ko hari amahirwe ko channel ye yazagaruka dore ko hari abo ari kwifashisha ngo ibe yagaruka.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-atari-meza-ku-bafana-ba-yago-dore-ko-channel-ye-ya-yago-tv-show-yamaze-gusibwa/