Category: Uncategorized

  • Sobanukirwa udutima ukoresha mu butumwa bugufi utazi icyo dusobanura #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru, twaguteguriye ibisobanuro by'utumenyetso dutandukanye tw'umutima dukunze gukoreshwa mu butumwa bugufi bityo umenye uko uzajya udukoresha nk'uko tubikesha urubuga Wikihow:

    Agatima gatukura

    Aka ni agatima gasanzwe, kakaba gasobanura urukundo, ukaba wakoherereza umuntu ukunda cyangwa ufitiye amaranga mutima menshi.

    Agatima gasa n'icunga rihishije (Orange)

    Aka gatima ukoherereza umuntu igihe ushaka kumubwira ko uhora umutekereza cyangwa se ko wifuza ko mwakomeza kuba inshuti.

    Agatima k'umuhondo

    Ubusanzwe, ibara ry'umuhondo risobanura umunezero n'ubucuti busanzwe. Agatima k'umuhondo ushobora kukoherereza umwe mu bagize umuryango wawe cyangwa se inshuti yawe isanzwe.

    Agatima k'icyatsi kibisi

    Ibara ry'icyatsi kibisi ubusanzwe risobanura ishyari cyangwa gufuha. Agatima gafite iri bara ushobora kukoherereza umuntu igihe ushaka kumusaba ko mwakwiyunga cyangwa se ushaka kumwumvisha uburyohe bw'indabo busanzwe.

    Agatima k'ubururu

    Iri bara risanzwe risobanura icyizere n'ubwubahane mu mibanire yanyu. Agatima k'ubururu rero ushobora kukoherereza umuvandimwe wawe.

    Agatima ka Move

    Aka gatima ushobora kukoherereza umuntu ushaka kumumenyesha ko wifuza ko muryamana. Icyakora ibara rya move na none rishobora gukoreshwa risobanura ubukire.

    Agatima k'umweru

    Aka gatima gakoreshwa mu kwerekana urukundo nyarukundo ariko rutagize icyo rushingiyeho. Kakaba gashobora gukoreshwa n'umubyeyi ashaka kwerekana urukundo afitiye umwana we.

    Agatima gasa n'igitaka cyangwa shokora


    Aka gatima ugaha umuntu ushaka ko mukundana ariko bidahambaye.

    Agatima k'umukara

    Aka gatima gakoreshwa mu kwerekana urukundo nyarukundo ariko rutagize icyo rushingiyeho. Kakaba gashobora gukoreshwa n'umubyeyi ashaka kwerekana urukundo afitiye umwana we.

    Agatima kamenetse

    Nkuko byigaragaza, aka gatima gasobanura akababaro mu rukundo cyangwa se

    Agatima gafite akadomo

    Aka gatima gashobora gukoreshwa nk'akamenyetso ko gutangara, kagasobanura ko hari ikintu kigushimishije.

    Agatima gakura


    Aka gatima gashobora gukoreshwa igihe ushaka kwerekana ko urukundo ufitiye umuntu rugenda rukura.

    Agatima gatera

    Aka gatima wakoherereza umuntu ushaka kubwira ko umukunda urukundo ruhambaye. Icyakora ushobora no kugakoresha uvuga ko ubuzima bumeze neza cyangwa se ko utwite.

    Udutima tubiri

    Utu dusobanuye ko mwembi mukundanye ku buryo bungana. Ushobora kugaha umuntu wizeye ko umukunda nawe akagukunda.

    Udutima tubiri twikaraga


    Utu dutima dusobanuye gushyira mu gaciro. Ushobora kutwoherereza umuntu mwagiranye utubazo ushaka kumusaba imbabazi cyangwa se ushaka kwereka urukundo umuntu ukeneye ko bamuba hafi.

    Agatima kaka (kabonesha)

    Aka gatima kagaragaza umunezero. Ushobora kukoherereza inshuti wemera, wumva waratira abandi. Mbese utewe ishema nayo. Ariko ushobora no kugaha umuntu umaze kukubwira inkuru nziza.

    .

    Agatima karimo umwambi


    Aka gatima ushobora kugaha umuntu wakuzonze, mbese wawundi utekereza ijoro n'amanywa!

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/sobanukirwa-udutima-ukoresha-mu-butumwa-bugufi-utazi-icyo-dusobanura

  • Rayon Sports yafashe umwanzuro yanamaze kuwumenyesha FERWAFA #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze kumenyesha FERWAFA ko nta bushobozi yabona bwo gukina abakinnyi baba mu mwiherero kuko batangiye umwaka w’imikino barateguye ingengo y’imari izakoreshwa kandi ibyo kuba mu mwiherero bakaba batarabiteganyaga.

    Ku munsi w’ejo hashize nibwo FERWAFA yakoranye inama n’abanyamuryango bayo ibereka ingamba zigomba gukurikizwa kugira shampiyona isubukurwe.

    Amakipe yahawe imirongo migari agomba gukurikiza kugira ngo yemererwe gukomeza gukina shampiyona, harimo gupimisha abakinnyi buri nyuma y’amasaha 48, gushyira abakinnyi bose mu mwiherero bakaba hamwe.

    Ibi bitishimiwe n’amakipe menshi, FERWAFA yayamenyesheje ko uyu munsi saa 12h agomba kuba yamaze gutanga icyemezo yafashe niba azakina FERWAFA cyangwa atazayikina.

    Umuvugizi wa Raypon Sports, Jean Paul Nkurunziza yabwiye ISIMBI ko bamaze kumenyesha FERWAFA ko batazakina shampiyona abakinnyi baba mu mwiherero kuko bitari muri gahunda bateguye.

    Ati 'Twamenyesheje FERWAFA ko tutabasha kuba twakina abakinnyi baba mu mwiherero kuko bihenze. Ibi ni ingengo y’imari ije tutateguye mu gihe tumaze imyaka 2 tutinjiza kubera abafana bataza ku kibuga.'

    Ni nyuma y’uko tariki ya 30 Ukuboza 2021 Minisiteri ya Siporo isohoye amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho yari yahagaritse ibikorwa by’imikino mu gihe cy’iminsi 30.

    Nyuma Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore yatangaje ko impamvu yahagaritswe ari uko basanze harabayeho kudohoka mu cyiciro cya kabiri mu bagabo ndetse n’umupira w’abagore, ariko avuga ko baganiriye n’abayobozi b’umupira, nibubahiriza ibyo bavuganye shampiyona izagaruka vuba.

    Rayon Sports yamaze kumenyesha FERWAFA ko ititeguye gushyira abakinnyi mu mwiherero

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yafashe-umwanzuro-yanamaze-kuwumenyesha-ferwafa

  • Ibarura rusange rya Gatanu rizaba muri Kanama uyu mwaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibarura rusange rya Gatanu rizaba muri Kanama uyu mwaka

    Ibarura rusange rya Gatanu rizaba muri Kanama uyu mwaka

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amabarura muri NISR, Habarugira Venant, yatangarije RBA dukesha iyi nkuru, ko mu barimu bigisha mu mashuri abanza bangana n’ibihumbi 62 basabye kuzifashishwa muri iryo barura rusange ry’abaturage, hazatoranywamo abangana n’ibihumbi 28, bakazajya mu ngo zose zo mu gihugu.

    Habarugira Venant avuga ko abo barimu bazakora ubukarani bw’ibarura bazakoresha ikoranabuhanga rya NISR rizashyirwa muri telefone zigezweho (smart phones), rikazihutisha gukusanya ibyavuye hirya no hino mu gihugu.

    Habarugira yagize ati 'Mu mabarura y’ubushize twakoreshaga impapuro, amakuru yazaga hano ku Kigo cy’Ibarushamibare tukagira umwanya nk’amezi atandatu yo kwinjiza amakuru ari ku mpapuro muri mudasobwa, bigatwara n’ikindi gihe cyo kuyatunganya mu buryo bwa gihanga kugira ngo havemo imibare itangazwa, ariko ubu nyuma y’amezi abiri cyangwa tatu (mu kwa 12 tuzaba twatanze imibare)'.

    Mu bibazwa abantu bagize urugo hari ukumenya umubare w’abarugize, igitsina, imyaka y’ubukure buri wese afite, ibyo bakora, imiterere y’inzu batuyemo, ibikoresho byifashishwa mu mirimo yabo ya buri munsi n’ibindi bijyanye n’imibereho ya buri munsi.

    Ibarura rusange rya kane riheruka ryo mu mwaka wa 2012, hari abafite ubumuga bavugaga ko ryaba ryarabasimbutse bigatuma igenamigambi ry’Igihugu ribafata nk’abadahari.

    Umunyamabanga Nshingwabikrowa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD), Emmanuel Ndayisaba, avuga ko umuntu wese ufite ubumuga, aho azaba ari hose azagerwaho agasubiza ibibazo bituma bamenya umubare wa nyawo w’abantu bafite ubumuga ndetse n’ubukana bw’ubumuga buri wese afite.

    Yagize ati 'Harimo n’andi makuru tuzabasha kumenya ajyanye n’imibereho y’abantu bafite ubumuga muri rusange, ibyiciro by’ubudehe babarizwamo, ibyo rero bizatuma tubasha kuba twategura neza igenamigambi ry’abantu bafite ubumuga ndetse n’izindi nzego z’igihugu ziryifashishe'.

    Ikigo cy’Ibarurishamibare kivuga ko buri rugo rwose mu Rwanda (cyangwa n’ikigo kiraramo abantu) ruzabazwa abantu barurayemo mu ijoro ryo kuri Asomusiyo (tariki 15 Kanama 2022 bucya ari ku itariki 16 z’uko kwezi).

    Icyo gihe abanyeshuri bazaba bari mu biruhuko, haba ari n’igihe cy’impeshyi ku buryo benshi mu baturage baba bari mu ngo zabo batazindukiye mu mirimo y’ubuhinzi.

    Imibare y’Abaturarwanda ikigenderwaho kugeza n’ubu ni iyo mu Ibarura rusange ryakozwe mu myaka 10 ishize (muri 2012), yagaragazaga ko u Rwanda rwari rutuwe n’abantu 10,515,973 (ariko ubu ikigereranyo gitekerezwa ni uko haba hariyongereyeho abaturage hafi miliyoni eshatu).

    Ibarura Rusange ryo muri uyu mwaka wa 2022 rizaba ribaye irigira gatanu kuva u Rwanda rwabaho, nyuma y’andi mabarura yagiye akorwa mu myaka ya 1978, 1991, 2002 na 2012.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibarura-rusange-rya-gatanu-rizaba-muri-kanama-uyu-mwaka

  • Kirehe: Bamennye litiro zirenga 2,000 z’amoko atandukanye y’inzoga zitemewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inzonga zafashwe ni izo mu bwoko bwa Gubwaneza, Bonne chance, Ubuzima ntabwo, Imanzi, Gikundiro Tangawizi n’ikinyobwa kitwa Isano Ginger. Izi nzoga zamenwe ubwo hari hamaze gukorwa umuganda rusange, ku wa Mbere tariki ya 03 Mutarama 2022.

    Igikorwa cyo kumena izo nzoga cyabereye mu Murenge wa Kirehe mu Kagari ka Nyibikokora, Umudugudu wa Bwiza, zamenwe nyuma y’umuganda rusange wari witabiriwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake bagera muri 50 bo mu mirenge ya Kirehe na Kigina, aho bateye ibiti 7,000 bikikije ahari ibiro by’Akarere ka Kirehe mu rwego rwo kurengera ibidukikije.'

    Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira, yibukije abaturage ingaruka zituruka ku nzoga zitujuje ubuziranenge.

    Yagize ati 'Muri iki gihe murimo kumva ingaruka zituruka ku kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge ku buzima bwa muntu, kuko hari abahaburira ubuzima. Ni uruhare rwa buri muntu kugira ngo turwanye izo nzoga zicike mu muryango nyarwanda, byose bizagerwaho binyuze mu gutanga amakuru, aho tuzibonye hose zikorwa cyangwa zicuruzwa.'

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kirehe, SP Jean Berchmans Dusengimana, yasabye abaturage kwirinda kunywa izo nzoga zitujuje ubuziranenge.

    Yagize ati 'Turabakangurira kujya mubanza kwitondera inzoga mugiye kunywa, mukabanza kureba ko zujuje ubuziranenge, ko zitarengeje igihe ndetse munarebe ko zujuje amabwiriza y’ubuziranenge. Ibi bizabafasha kwirinda ingaruka zagira ku buzima bwanyu ndetse no kwirinda ibyaha bikorwa biturutse ku businzi bw’izo nzoga.'

    Yakomeje ashimira urubyiruko rw’abakorerabushake ku ruhare rwabo mu guteza imbere abaturage, abasaba gukomeza kwibanda ku gukumira ibyaha bitaraba. Yabashimiye uruhare rwabo bakomeza kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19, abakangurira gukomeza ubukangurambaga mu baturage babashishikariza kwikingiza icyo cyorezo mu rwego rwo kwirinda ingaruka zigiturukaho.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kirehe-bamennye-litiro-zirenga-2-000-z-amoko-atandukanye-y-inzoga-zitemewe

  • T Bless yatakambiye Confy amusaba gukorana na… – #rwanda #RwOT

    T Bless aganira na InyaRwanda.com, yahishuye ko amaze igihe kitari gito yandikira Confy ndetse ngo anashaka uko bavugana mu rwego rwo gushaka ko bakorana indirimbo. T bless aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Choco'. Mu magambo ye Tbless yagize ati

    'Njye maze igihe nandikira Confy musaba gukorana nawe indirimbo kandi ni ikintu mfite kumutima wanjye kandi nzanakigeraho. Nabishatse kuva kera ariko ntabwo nigeze nshika intege kuko nziko hari ubwo bizakunda nkakorana nawe. Confy ni umuhanzi mwiza, ni umuhanzi ukunzwe muri iyi minsi ni umuhanzi ufite icyo ashaka kugeraho, mu by'ukuri rero kuba nakorana nawe byaba ari byiza cyane kuko byamfasha kugeza ubutumwa bwanjye kubanyarwanda.

    Ndashaka kugera kure muri muzika yanjye niyo mpamvu nkubita hirya no hino kugira ngo mbe nagera ku ntego yanjye uyu munsi cyangwa ejo, gusa nziko ntakinanira umutima ushaka. Uyu mwaka nzawukoramo ibishoboka kandi ni intego nihaye ugitangira'.


    Confy wasabwe na T bless gukorana indirimbo mu rwego rwo kumufasha

    Tbless ni umuhanzi Nyarwanda ufite uburyo ashyiramo imbaraga kugira ngo ibihangano bye bigere aho yifuza ko bigera. Kubwe ngo gukorana n'uyu muhanzi umwe mubafatwa nk'abayoboye iki kiragano,  byazatuma impano ye irushaho kujya aho yifuza ko igera.

    T bless wifuza gukorana indirimbo na Confy mu rwego rwo kuzamura urwego rwe rw’umuziki

    REBA HANO CHOCO T BLESS AHERUTSE GUSOHORA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113172/t-bless-yatakambiye-confy-amusaba-gukorana-nawe-indirimbo-113172.html

  • Ruhango : Gitifu yatwikiwe imodoka n’umuturage bikekwa ko yihimuraga ku kuba yarasenyewe #rwanda #RwOT

    Gitifu w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco yemeye ko ayo makuru yo gutwikirwa imodoka, avuga ko hakekwa umuturage witwa Alexis Rutagengwa wagerageje gutwika imodoka ye akoresheje lisansi ari ukuri.

    Nemeyimana avuga ko basanze nta cyangombwa cyo kubaka uwo muturage witwa Alexis Rutagengwa afite, baramuhagarika.

    Yagize ati 'Twagiyeyo dusanga we n’umuryango we bimukiye muri iyo nzu tubakuramo turayisenya kuko twabonaga ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.'

    Yavuze ko uwo muturage yahise ajya kugura lisansi aza ayitwaye muri Casque ayisuka ku modoka arayitwika irashya gusa ntabwo yakongotse.

    Gitifu yavuze ko iyo modoka iparitse imbere y’inyubako ya Banki ya Kigali ikoreramo, kugira ngo habanze hakorwe iperereza.

    Uwo muturage yahise atoroka, Gitifu akavuga ko inzego zirimo kumushakisha.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Gitifu-yatwikiwe-imodoka-n-umuturage-bikekwa-ko-yihimuraga-ku-kuba-yarasenyewe

  • Amakipe amwe ntiyemeye imyanzuro ya FERWAFA irimo gukina abakinnyi baba hamwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amwe mu makipe yari yitabiriye inama ntiyigeze ahakana imyanzuro yari yabanje guhabwa mbere, gusa andi makipe arimo nka Rayon Sports na Kiyovu Sports ntiyahise yemera uyu mwanzuro wo kuba abakinnyi bagomba gucumbikirwa ahantu hamwe.

    Rayon Sports na Kiyovu Sports ni amwe mu makipe bivugwa ko atahise yemera iyi myanzuro

    Rayon Sports na Kiyovu Sports ni amwe mu makipe bivugwa ko atahise yemera iyi myanzuro

    Ikipe nka Rayon Sports yari ihagarariwe na Visi-Perezida wayo Kayisire Jacques yavuze ko ikipe ahagarariye idafite ubushobozi bwo guhita yubahiriza aya mabwiriza arimo gushyira abakinnyi n’abakozi muri Camp, ko agomba kubigeza ku bakunzi b’ikipe bakagira icyo babikoraho.

    Rayon Sports yavuze ko nta bushobozi ifite bwo guhita ishyira abakinnyi hamwe

    Rayon Sports yavuze ko nta bushobozi ifite bwo guhita ishyira abakinnyi hamwe

    Gasogi United mu makipe atanyuzwe n

    Gasogi United mu makipe atanyuzwe n’iyi myanzuro

    Ikipe nka Kiyovu Sports ntiyigeze itangaza ko izashobora kubahriza aya mabwiriza, gusa ku rundi ruhande Perezida wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles 'KNC' yatangarije Royal Fm ko aya mabwiriza nadahinduka biteguye gusezera shampiyona.

    Perezida wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles yavuze ko aya mabwiriza nadahinduka basezera muri shampiyona

    Perezida wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles yavuze ko aya mabwiriza nadahinduka basezera muri shampiyona

    Ferwafa, yatangaje ko abanyamuryango bagaragarije FERWAFA ko ari byiza kwibanda ku buzima bw’abakinnyi, abatoza, abayobozi b’imikino (Match Officials) kimwe n’abandi bitabira imikino ariko bagaragaza ko badafite ubushobozi bwo guhita bajya mu mwiherero, bityo bakeneye kubanza kubiganiraho n’abafatanyabikorwa babo ndetse n’abandi bafatanya mu buyobozi bwa buri munsi bw’amakipe bakazageza ku Bunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA bitarenze kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Mutarama 2022.

    Ikomeza ivuga ko ibitekerezo byose byatanzwe bizanyuzwa muri Komite Nyobozi ya FERWAFA mu gihe cya vuba kugirango ibikorere ubugororangingo bibone gushyikirizwa Minisiteri ya Siporo kugirango imikino y’umupira w’amaguru isubukurwe bidatinze.

    Bimwe mu bikubiye mu byo amakipe asabwa nyuma yo kuvugurura amabwiriza asanzweho

    2.3 Kugira ngo ikipe yemererwe gusubukura imyitozo no kwitabira amarushanwa, irasabwa gushyira abagize ikipe mu mwiherero ikaba hamwe mu gihe cyose cy’amarushanwa. Ikipe izajya ibanza imenyeshe FERWAFA aho iteganya gukorera uwo mwiherero habanze hemezwe n’Akanama Gashinzwe Gukurikirana Ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza hagamijwe kurebwa ko aho hantu hari ibikenewe byose mu kwirinda ikwirakwiza rya Covid-19.

    Nyuma yo gusurwa, ubuyobozi bwa FERWAFA nibwo buzatanga uburenganzira bwo kuhakorera umwiherero. Igikorwa cyo gusura ahakorerwa umwiherero kandi kizakomeza gukorwa hagamijwe kurebwa ko ingamba zose zo kwirinda COVID-19 zishyirwa mu bikorwa. Mbere yo kwinjira mu mwiherero, abagize ikipe bose babanza gukorerwa ikizamini cyo mu bwoko bwa PCR kandi kikishyurwa n’ikipe. Buri kipe irasabwa kuzirikana ko igihe cyose ibisubizo bya Covid-19 bitaraboneka, mu cyumba hagomba kuba harimo umuntu umwe kugeza igihe ibisubizo bibonekeye.

    2.4 Amakipe afite inshingano zo gupimisha abakinnyi n’abagize staff tekinike mu buryo bwa rapid test nibura buri masaha 48. Abagaragaje ko nta bwandu bwa Covid-19 bafite nibo bemerewe gukora imyitozo cyangwa kwitabira amarushanwa.

    Abagize ibyago byo kwandura bashyirwa mu byumba byabugenewe (isolation room) kugeza igihe bigaragaye ko bakize. Amakipe agomba kandi kujya apimisha abakinnyi na technical staff hifashishijwe uburyo bwa rapid test nibura inshuro ebyiri mu minsi irindwi mu gihe cy’ imyitozo (training period) cyangwa hari impamvu ituma amarushanwa aharagarara ariko amakipe agakomeza gahunda y’imyitozo.

    Ubuyobozi bw’ikipe bufite inshingano zo gukora isuzuma rihoraho mu rwego rwo gukurikirana ko abakinnyi n’abandi bakozi (staff technique) bashyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    2.5 Abagaragaye ko nta bwandu bwa COVID-19 bafite nibo bazaba bemerewe gukina umukino hagendewe ku mubare ntarengwa usabwa kugira ngo umukino ube nk’uko biteganywa muri aya mabwiriza. Komiseri w’umukino afatanyije n’abakozi b’Ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA bazajya bakurikirana icyo gikorwa cyo gupimwa kandi banakusanye amakuru ajyanye n’ibisubizo by’abapimwe bose kugira ngo ashyikirizwe Ubunyamabanga Bukuru.

    2.6. Haseguriwe ibivugwa mu bika bibanziriza iki Akanama Gashinzwe Gukurikirana Ishyirwa mu bikorwa (FERWAFA COVID-19 PREVENTION TASKFORCE) gashobora gutanga inama yo gusubika umukino kandi kagasaba ko hafatwa ibindi bipimo mu gihe bigaragara ko ubwandu bwa Covid-19 bwiyongereye mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo. Ikiguzi cy’ibyo bipimo kizabarwa ku makipe.

    2.7. Ikipe igomba kugira uburyo bwo gutwarira hamwe abakinnyi na staff technique bava cyangwa bajya mu myitozo no mu mukino nyirizina. Ikipe iteganya imodoka kandi ubishinzwe agakurikirana ko yasukuwe neza n’imiti yabugenewe mbere y’uko bayinjiramo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amakipe-amwe-ntiyemeye-imyanzuro-ya-ferwafa-irimo-gukina-abakinnyi-baba-hamwe

  • Umuraperi Fireman yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umuraperi Uwimana Francis uzwi ku izina rya Fireman yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Kabera Charlotte yari amaze umwaka urenga yarambitse impeta nyuma yo kwemeranya kurushinga.

    Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 4 Mutarama 2022 ubera mu Ntara y'Iburasirazuba, Akarere ka Rwamagana, mu Murenge wa Mwurire.

    Fireman asezeranye na Kabera nyuma y'uko yari yaramusabye kuzamubera umufasha muri Kanama 2020.

    Nyuma yo kwambika impeta Kabera, Fireman yaje kugongwa n'urubanza yaregwagamo n'Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari bumukurikiranyeho gukubita no gukomeretsa abagororerwaga Iwawa.

    Bitewe n'uru rubanza yaburanye umwaka urenga, Fireman yaje gusubika ibyo gutegura ubukwe.

    Nyuma y'uko abaye umwere mu Ugushyingo 2021, Fireman yahise atangira gahunda zo gutegura ubukwe bwe na Kabera,bwabimburiwe n'umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko kuri uyu wa 4 Mutarama 2022.




    Source: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umuraperi-fireman-yasezeranye-imbere-y-amategeko-n-umukunzi-we

  • Abantu benshi basetse barakumbagara babonye umukunzi wa Anita Pendo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakurukazi Anita Pendo yasekeje cyane abamukurikira kuri instagram ubwo yashyiraga hanze ifoto iriho umuntu utagaragara maze ababwira ko yiyemeje noneho kubereka umukunzi we.

    Iyi foto yariho umuntu uri kure cyane kuburyo utabasha kubona n'isura ye maze mu gutebya Anita yabwiye abafana ati:'nguyu umukunzi wanjye'.Abafana be byabasekeje bamwe bamubwira ko byabasaba gukoresha microscope kugirango babashe kumubona mu maso kuko ari muto cyane.Mu rwenya rwinshi abandi bamubwiraga ko aba yateguye ndetse ko umukumzi we ari mwiza cyane.

     

    Source : https://yegob.rw/abantu-benshi-basetse-barakumbagara-babonye-umukunzi-wa-anita-pendo/

  • Kigali : Abahoze mu buraya no mu biyobyabwenge bafashijwe guhindura ubuzima #rwanda #RwOT

    Babitangaje kuri iki Cyumweru ubwo bashyikirizwaga ubufasha bahawe n’ikigo Ralex Logistics cyunganira abacuruzi muri gasutamo kwinjiza ibicuruzwa ndetse no kubisohora hanze.
    Ubu bufasha bwanyujijwe mu muryango wa Gikiristu utegamiye kuri Leta ugamije kuvana abantu mu ngeso mbi zirimo ibiyobyabwenge uburaya n’ibindi, Purpose Rwanda.

    Mu bufasha bwatanzwe harimo sheki y’amafaranga ibihumbi Magana atanu (500, 000 Frw) yo kubaguriramo ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mutuelle de Santé.

    Aya mafaranga azatangwa binyuze mu matsinda y’abahoze mu ngeso mbi hirya no hino mu gihugu, akorana n’umuryango Purpose Rwanda.

    Umuyobozi wa Ralex Logistics, Rusagara Alexis yavuze ko bafashe umwanzuro wu gufatanya n’abandi mu rugamba rwo kuvana mu mwijima abagizwe imbata n’ibiyobyabwenge n’ingeso mbi, yongeraho ko batazatezuka kuri iyo ntego haba mu gutanga inama n’ibitekerezo bihindura ubuzima bw’abari mu ngeso mbi.

    Yavuze ko nk’ikigo gikora ubucuruzi ari byiza no kureba ku mibereho myiza y’abaturage kugira ngo igihugu gitere imbere.

    Umuyobozi Mukuru wa Purpose Rwanda, Anyama Charles yashimye Ralex Logistics, avuga ko iyi nkunga izagera ku bagenerwabikorwa bayo vuba kandi bayitezeho kubateza imbere dore ko akenshi iyo abantu bakiva mu ngeso mbi baba bakeneye ubufasha burimo n’ubwisungane mu kwivuza.
    Umwe mu bagenerwabikorwa wahoze mu buraya, yavuze ko ibyo bahozemo ari bibi, ku buryo ubu icyo bareba imbere ari ukwiteza imbere.

    Yavuze ko mu buraya yakuyemo virusi itera SIDA ari na yo mpamvu ubwisungane mu kwivuza azahabwa buzamufasha gukomeza kubona imiti no kwivuza ku gihe.

    Yavuze ko nyuma yo kuva mu buraya na we asigaye akora ubukangurambaga mu itsinda abarizwamo ndetse akaba amaze guhindura benshi.

    Umugabo wahoze akoresha ibiyobyabwenge akanakora ubujura, yavuze ko kuva mu byaha byamuhinduriye ubuzima, ubu ikimuraje ishinga akaba ari uguhindura abandi.

    Ati 'Nzakora uko nshoboye nanjye nzane abandi bameze nk’uko nari meze maze dufatanye gukorera ijuru ndetse n’u Rwanda.'

    Aba bafashijwe bijejwe ko bazakomeza gukurikiranwa kugira ngo ubuzima bwabo bukomeza guhinduka, babere icyitegererezo n’abandi bakiri mu ngeso nk’izo bahozemo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abahoze-mu-buraya-no-mu-biyobyabwenge-bafashijwe-guhindura-ubuzima