Category: Uncategorized

  • CAN 2022: Abakinnyi 10 bo guhanga amaso mu ir… – #rwanda #RwOT

    CAN 2022 izatangira tariki ya 09 Mutarama isozwe tariki ya 06 Gashyantare 2022, aho ibihugu 24 byose bizesuranira mu mijyi itandukanye muri Cameroun.

    Cote d'Ivoire na Senegal zifite abakinnyi benshi bagaragara ku rutonde rw'abazaba bahanzwe amaso muri iri rushanwa.

    Hari abakinnyi batandukanye muri Afurika bakoze amateka akomeye muri iri rushanwa barimo Samuel Eto'o, Didier Drogba na George Weah, kuri ubu hari ikiragano gishya kiri gutera ikirenge mu cyabo kiyobowe n'umunya-Misiri Mohamed Salah, umunya-Senegal Sadio Mane ndetse n'umunya-Algeria Riyad Mahrez.

    Muri uru rutonde rw'abakinnyi 10 bazaba bahanzwe amaso kurusha abandi muri CAN 2020, Senegal na Cote d'Ivoire (Ivory Coast) nibyo bihugu bifitemo abakinnyi benshi kuko buri gihugu gifitemo abakinnyi batatu.

    ABAKINNYI 10 BAZABA BAHANZWE AMASO MURI CAN 2022

    10. Wilfried Zaha (Ivory Coast)


    Uyu rutahizamu ukina aca ku mpande muri Crystal Palace mu Bwongereza, ni umwe mu bakinnyi bitezweho gufasha byinshi Cote d'Ivoire mu irushanwa ry'uyu mwaka, nyuma yuko mu 2019 iki gihugu cyasezerewe muri ¼ na Algeria yaje no kwegukana igikombe.

    Zaha w'imyaka 29 ari mu bakinnyi bazaba bahanzwe amaso muri CAN 2022.

    9. Pierre-Emerick Aubameyang (Gabon)


    Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Gabon, wanahoze ari kapiteni wa Arsenal mbere yo kwamburwa iki gitambaro mu Ukuboza kubera ibibazo by'imyitwarire, ni umwe mu bakinnyi bitezweho kugeza kuri igihugu cye mu irushanwa ry'uyu mwaka.

    Uyu rutahizamu umaze gutsindira Gabon ibitego byinshi mu mateka, uretse ibihe bikomeye arimo muri Arsenal, ni umwe mu bakinnyi bazaba bahanzwe amaso mu irushanwa ry'uyu mwaka.

    8. Maxwel Cornet (Ivory Coast)


    Uyu rutahizamu umaze gutsindira Burnley ibitego bitandatu muri shampiyona y'uyu mwaka, ari mu bakinnyi bitezweho byinshi mu ikipe y'igihugu ya Cote d'Ivoire, ndetse bazaba banahanzwe amaso n'abatuye uyu mugabane ndetse n'Isi muri rusange.

    7. Edouard Mendy (Senegal)


    Uyu munyezamu nimero ya mbere muri Chelsea, ni umwe mu bafatiye runini amakipe akinira, yaba ari club ndetse n'ikipe y'igihugu ya Senegal.

    Mendy w'imyaka 29 y'amavuko, umwaka ushize yafashije Chelsea kwegukana ibikombe bikomeye i Burayi birimo UEFA Champions League, ari mu bakinnyi bazaba bahanzwe amaso na benshi muri iri rushanwa.

    6. Sebastien Haller (Ivory Coast)


    Haller magingo aya ari muri barutahizamu beza i Burayi, nyuma yo gutsindira Ajax ibitego 22 agatanga imipira itandatu yavuyemo ibitego mu mikino 24.

    Uyu musore umaze gutsinda ibitego 10 mu mikino y'amatsinda muri UEFA Champions League, ni umwe mu bakinnyi Cote d'Ivoire izaba icungiyeho muri CAN 2022.

    Haller yakiniye ikipe y'igihugu ya Cote d'Ivoire, yari yarakiniye ikipe y'abato y'u Bufaransa.

    5. Kalidou Koulibaly (Senegal)


    Myugariro akaba na kapiteni w'ikipe ya Napoli yo mu Butaliyani, nyuma yo kuva mu mvune akagaruka mu kibuga akitwara neza cyane, ni umwe mu bazaya bayoboye Intare za Senegal mu gikombe cya Afurika cy'uyu mwaka.

    Koulibaly ari muri ba myugariro beza i Burayi, ndetse akaba yaranifujwe n'amakipe akomeye arimo Manchester United ariko Napoli imukomeraho, uyu ni umwe mu bakinnyi bazaba bahanzwe amaso na benshi muri iri rushanwa.

    4. Achraf Hakimi (Maroc)


    Uwavuga ko Hakimi ari muri bamyugariro bo ku ruhande rw'iburyo beza ku Isi ntiyaba abeshye, kuko no muri PSG akinira bagusobanurira uruhare rwe kugira ngo ikipe ibe yicaye ku mwanya wa mbere iriho magingo aya.

    Uyu mukinnyi waguzwe miliyoni 60 z'ama-Euro ubwo yavaga muri Inter Milan yerekeza i Paris, ari mu bazaba bahanzwe amaso n'imbaga muri iri rushanwa ku myaka ye 23.

    Maroc ishaka kwegukana igikombe cy'uyu mwaka, itezeho byinshi Hakimi umaze kwandika izina rye ku mitima ya benshi.

    3. Sadio Mane (Senegal)


    Rutahizamu w'ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza, Abanya-Senegal bamutegereje nk'umucunguzi wo kubaha ibyishimo Diouf wabagejeje muri ¼ cy'igikombe cy'Isi atabahaye, abafasha kwegukana igikombe cya Afurika cy'uyu mwaka.

    Ubwo yari kumwe na bagenzi be berekeza muri Cameroun hazabera iri rushanwa, Mane yavuze ko ikibajyanye muri iki gihugu ari ukwegukana igikombe cya Afurika bari gushaka ku nshuro ya mbere.

     Sadio Mane ukundwa n'abatari bacye ni umwe mu bakinnyi bazaba bahanzwe amaso n'Isi yose muri iri rushanwa.

    2. Riyad Mahrez (Algeria)


    Uyu mukinnyi wa Manchester City azaba arwana no kugumana iki gikombe igihugu cye cyatwaye mu 2019 batsinze Senegal ku mukino wa nyuma.

    Igitego Mahrez yatsinze Nigeria muri ½ ndetse kikanahesha itike y'umukino wa nyuma igihugu cye, benshi banemeza ko n'uyu mwaka biteze Mahrez mushya uje gufasha igihugu cye kwegukana iri rushanwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

    Mahrez ufatiye runini Manchester City n'ikipe y'igihugu ya Algeria, ni umwe mu bakinnyi bazaba bahanzwe amaso muri CAN 2022.

    1.Mohamed Salah (Egypt)


    Rutahizamu wa Liverpool akanaba kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Misiri, ni umwe mu bakinnyi bazaba bahanzwe amaso n'imbaga muri iri rushanwa.

    Salah uherutse guhatanira Ballon d'Or 2021, yafashije igihugu cye kubona itike yo gukina CAN 2022, ndetse yasezeranyije abanya-Misiri ko we na bagenzi be bajyanywe muri Cameroun no kwegukana igikombe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113270/can-2022-abakinnyi-10-bo-guhanga-amaso-mu-irushanwa-riruta-ayandi-muri-afurika-113270.html

  • Ni amateka avuguruye! Serge Iyamuremye na Isr… – #rwanda #RwOT

    Muri iyi ndirimbo ‘Urugendo’ yasohokanye n’amashusho yayo, Serge na Mbonyi baririmba basaba abantu gukomeza urugendo kuko Imana itajya yivuguruza. Serge Iyamuremye ati: “Waraduhamagaye twe abanyembaraga nke, uradukomeza turakomeye, twakomejwe n’imbaraga zawe nyinshi turakomeye ntitunyeganyezwa”. Israel Mbonyi amwuganira agira ati: “Ndabwira abo bose baruhijwe n’ibihe mwakire intashyo z’Umwami ubakunda mukomere kuko arabahetse nta musozi uzabananira”.

    Serge Iyamuremye atangiranye 2022 indirimbo nshya yakoranye na Israel Mbonyi

    Bombi baririmbana inyikirizo bati “Dukomeze urugendo, iyavuze ntiyivuguruza”. Bakomeza bahamagarira abanyamasengesho kudacika intege kuko Imana basenga itajya yivuguruza. Bahamya ko “Imana ni iyo kwizerwa, iyavuze ntiyivuguruza, ntimugire ubwoba, iyavuze ntiyivuguruza, ntabwo ijya yivuguruza”. Mbonyi asoza atera ati “Dukomeze, iyavuze ntiyivuguruza, dukomeze iyo Mana ntiyivuguruza. Mu misozi, mu mataba, turakomeje, iyo Mana ntiyivuguruza, ntibeshya, iyavuze ntiyivuguruza”.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Serge Iyamuremye yatangiye avuga ko ashima Imana mu buryo bukomeye kuba Imana imushoboje we na Mbonyi gushyira hanze iyi ndirimbo. Ati “Ndashimira Imana ku bw’iyi ndirimbo Imana yadushoboje ibyo twifuzaga”. Yavuze ko yifuza ko “Iyi ndirimbo yagira icyo ikora ku buzima bw’abantu ndetse abizera Yesu nk’Umwami n’Umukiza bakomeze urugendo kuko iyavuze iracyahari kandi irakora”.

    Ubusesenguzi bw’umunyamakuru ku ndirimbo ya Serge Iyamuremye na Israel Mbonyi: Ni amateka avuguruye

    Israel Mbonyi akunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Urwo rutare’ aherutse gusohora

    Gukorana indirimbo kwa Serge na Mbonyi ni amateka avuguruye kuko bitamenyerewe muri Gospel muri iyi minsi kubona abahanzi bakunzwe cyane bakorana indirimbo. Ikindi ni uko Serge abaye umuhanzi wa kabiri ukoranye indirimbo na Israel Mbonyi nyuma ya Aime Uwimana bakoranye ‘Indahiro’ mu 2018.

    Serge na Mbonyi muri iyi minsi bari ku gasongero k’abahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel bityo kuba bakoranye indirimbo ari iy’amateka. Ni indirimbo yasamiwe hejuru n’abakunzi ba Gospel nk’ukp babigaragaje mu masaha abiri gusa imaze ku rubuga rwa Youtube aho abarenga 100 bamaze kuyitangaho ibitekerezo mu kugaragaza ko bayikunze cyane, abo harimo Aime Uwimana wavuze ko ari indirimbo nziza cyane, Dominic Ashimwe, Prosper Nkomezi, n’abandi.

    Serge na Mbonyi ni abaramyi bahagaze neza muri iyi minsi ndetse bari muri bacye baticishije irungu abakunzi babo muri ibi bihe bya Covid-19. Mu ntangiriro za 2020 banahuriye mu gitaramo cyasize amateka akomeye i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba ari igitaramo cyari cyateguwe na Israel Mbonyi agitumiramo Serge Iyamuremye ndetse na Prosper Nkomezi.

    Serge Iyamuremye amaze imyaka irenga 10 mu muziki wa Gospel

    Serge Iyamuremye arambye muri Gospel dore ko awumazemo imyaka irenga 10, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Arampangige’, ‘Biramvura’, n’izindi yakoze mu bihe bitadukanye zigehembura imitima ya benshi. Afite umwihariko wo gukora indirimbo zituje n’izihuta zigasamirwa hejuru n’abiganjemo urubyiruko. Muri iyi minsi akunzwe cyane mu ndirimbo ivuguruye ‘Yesu agarutse’ yaririmbanye na James & Daniella.

    Israel Mbonyi wakoranye indirimbo na Serge Iyamuremye, afatwa nka nimero ya mbere mu bahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda. Yatumbagirijwe izina n’indirimbo zirimo: ‘Ku musaraba’, ‘Hari ubuzima’, ‘Ku marembo y’ijuru’ ‘Ibihe’, ‘Sinzibagirwa’ n’izindi, Kuri ubu akunzwe mu ndirimbo zirimo izo aherutse gushyira hanze nka: ‘Baho’, ‘Urwandiko’, ‘Urwo rutare’, n’izindi.

    Serge Iyamuremye akunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Yesu agarutse’

    Israel Mbonyi yakoranye indirimbo na Serge nyuma ya Aime Uwimana bakoranye mu 2018

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘URUGENDO’ YA SERGE IYAMUREMYE FT ISRAEL MBONYI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113264/ni-amateka-avuguruye-serge-iyamuremye-na-israel-mbonyi-basohoye-indirimbo-urugendo-ihamya–113264.html

  • Kubwo kwibeshya banki yashyize kuri konti za… – #rwanda #RwOT

    Iri kosa ryakozwe n’iyi banki ya Santander maze itanga Noheli ku bantu batari bacye ku munsi mukuru wa Noheli, byabaye ubwo iyi banki yashyiraga amafaranga kuri konti z'abantu inshuro ebyiri zose nk'umushahara wabo w'ukwezi bishyurwaga n'ibigo bigera ku 2,000 bikorera mu Bwongereza.

    Ibi bivuze ko hari bamwe mu bakozi bakorera ibi bigo bishyuwe umushahara wabo w'ukwezi inshuro ebyiri zose. Iyi banki yatangaje ko yamenye ko hari ikosa ryabaye ryo gushyira kuri konti z'abakozi b’ibi bigo umushahara wabo w'ukwezi inshuro ebyiri ariko nyuma yaho batangiye kubikosora.

    Aya mafaranga yashyizwe kuri konti zigera ku 75,000 z'abakozi, anagana na £130,000,000 ni ukuvuga (182,932,100,000 Frw) nk'umushahara wabo w'ukwezi nkuko ubuyobozi bw'iyi banki ya Santander bwabitangaje. Bagize bati: 'Tubiseguyeho ku bw'ikibazo cya tekiniki twagize, ubwo twashyiraga amafaranga kuri konti z'abakiriya bacu maze ku bwo kwibeshya tukayashyiraho inshuro ebyiri.'

    Iyi banki yakomeje ivuga ko nubwo iri kosa ryabayeho, nta mukiriya wabo numwe uzabura amafaranga ye yagombaga kubona ndetse ko biteguye gukorana n'izindi banki zitandukanye zikorera mu Bwongereza aya mafaranga yoherejwemo mu rwego rwo gukosora iri kosa ryabayeho ryo kwishyura abakiriya babo inshuro ebyiri.



    Banki ya Santander yaribeshye yishyura abakiriya bayo inshuro ebyiri

    Amakuru avuga ko iyi banki ya Santander yaje guhita itangira kuvugana n'andi ma banki atandukanye akorera mu Bwongereza aya mafaranga yoherejwemo kuri konti z'abakiriya babo mu rwego rwo kuyagaruza.

     

        

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113269/kubwo-kwibeshya-banki-yashyize-kuri-konti-zabantu-asaga-miliyari-182-frw-kuri-noheli-113269.html

  • Umuforomokazi yafashwe akekwaho gushyira abantu muri 'system’ batarakingiwe Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwo muforomo ukorera ku Kigo Nderabuzima cya Karwasa, giherereye mu Karere ka Musanze, yatawe muri yombi nyuma y’uko byari bimaze kugaragara ko yakoresheje ikoranabuhanga mu kwinjiza muri sisitemu imyirondoro y’abantu babiri bo mu Karere ka Karongi, agaragaza ko bakingiwe tariki 14 Ukuboza 2021, ndetse abaha na Code zibishimangira.

    Ayo makuru yamenyekanye mu buyobozi bw’Ikigo nderabuzima cya Karwasa, nyuma y’uko bubibwiwe n’Umurenge abo bantu binjijwe muri sisitemu uko ari babiri bakomokamo, nk’uko byemejwe n’Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Karwasa, Byukusenge Salvator.

    Yagize ati “Amakuru y’uko uwo muforomo yaba yarinjije abantu muri sisitemu igaragaza abakingiwe kandi atari byo, twayahawe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi, bwari buzi neza ko abo baturage banze kwikingiza kuva na mbere. Byaje kugaragara ko muri telefoni zabo bafite ubutumwa bwemeza ko bikingirije ku Kigo Nderabuzima cya Karwasa mu Karere ka Musanze'.

    Ati 'Byabaye ngombwa ko natwe dukurikirana niba koko baba barahikingirije, tubonye bidasobanutse tubikorera raporo, tugaragaza ko aya makosa yaba yarabayeho, tuyishyikiriza ubuyobozi budukuriye. Uwo muforomokazi, yashyikirijwe inzego zibishinzwe, ubwo ni zo zizagaragaza ukuri”.

    Umuhoza Valentine, yari umwe mu bakozi bashya, baheruka guhabwa akazi mu buryo bw’ibiraka by’amezi atandatu muri gahunda yihariye y’ikingira, akaba yari ahamaze amezi abiri akora muri iyo serivisi. Yahise atabwa muri yombi, akaba ari mu maboko y’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

    Byukusenge akangurira abatanga bene izi serivisi kurangwa n’ubunyangamugayo, bakaba maso mu gihe buzuza amakuru y’abakingiwe kandi bakagira uruhare mu gukangurira abantu kumva ko kwikingiza biri mu nyungu zirengera ubuzima bwabo.

    Yagize ati “Turasaba abari muri serivisi zijyanye no gukingira n’abuzuza amakuru y’abakingiwe muri sisitemu yabugenewe, kwirinda amakosa yose ahabanye na serivisi bashinzwe mu kazi kabo ka buri munsi. Birinde kwishora mu marangamutima yatuma bakora ibitemewe n’amategeko, kuko isaha iyo ari yo yose bimenyekana, bakaba babihanirwa. Tubibutsa ko kugirira neza abaturage, ari ukubumvisha akamaro ko gukingirwa kugira ngo birinde ubuzima bwabo n’ubw’abandi”.

    Ati “Abaturage na bo birinde ababashuka, batuma badakingirwa bitwaje ko babaha ibyemeza ko bakingiwe, kuko ikoranabuhanga ribitahura byihuse”.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umuforomokazi-yafashwe-akekwaho-gushyira-abantu-muri-system-batarakingiwe-covid-19

  • Masudi yarirukanywe muri Rayon cyangwa yarababariwe? Ibivugwa by’umutoza mushya #rwanda #RwOT

    Ukwezi umutoza wa Rayon Sports, Irambona Masudi Djuma yari yahagaritswe kwararangiye, amakuru avuga ko iyi kipe yahisemo gutandukana n’uyu mutoza bakaba bari mu nzira zo gushaka undi.

    Tariki ya 7 Ukuboza 2021 nibwo Masudi yahagaritswe by’agateganyo n’ubuyobozi bw’ikipe kubera umusaruro muke. Akaba yarahagaritswe mu gihe kingana n’ukwezi kwarangiye uyu munsi.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rayon Sports na Masudi Djuma bamaze kumvikana gutandukana ndetse uyu mugabo akaba atakiri umutoza wa Rayon Sports harimo hashakwa umusimbura we.

    Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’uyu mutoza ntabwo yigeze yifuza gutangaza byinshi atanga amasaha yaza kongera guhamgarwa ariko inshuro zose ntabwo yongeye kwitaba telefoni ye, ni mu gihe umuvugizi wa Rayon Sports we yavuze ko ataramenya umwanzuro ubuyobozi bwafashe.

    Amakuru avuga ko Rayon Sports irimo gukora ibishoboka byose ngo ibone umutoza mushya, bivigwa ko yagiranye ibiganiro n’umunya-Iran wahoze atoza Enyimba yo muri Nigeria, Ali Hanteh, amakuru agezweho akaba avuga ko ubu bari mu biganiro n’umubiligi wahoze atoza Simba SC yo muri Tanzania, Patrick Aussems.

    Umutoza wungirije, Lomami Marcel, ni we wasigaranye inshingano zo gutoza ikipe by’agateganyo, mu mikino yatoje yanganyije na Gorilla, atsinda AS Kigali, atsinda Police FC anganya na Gicumbi FC.

    Masudi Djuma yamaze gutandukana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/masudi-yarirukanywe-cyangwa-yarababariwe

  • Abatwara moto n'abagenzi bose bagomba kuba barikingije [Amabwiriza mashya] #rwanda #RwOT

    Mu mabwiriza mashya Guverinoma y'u Rwanda yatangaje,kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022, mu gukomeza guhangana na Covid-19, abagenzi bo kuri moto n'amagare hamwe n'ababatwaye,bose bagomba kuba barikingije Covid-19, abatazabyubahiriza bakazafatirwa ibihano.

    Muri aya mabwiriza kandi, imodoka rusange zitwara abagenzi barasabwa gutwara gusa abagenzi bikingije COVID-19, abatazabyubahiriza bakazafatirwa ibihano.

    Guverinoma yatangaje kandi ko amashuri azafungura hakurikijwe ingengabihe isanzweho.Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangazwa na Minisiteri y'Uburezi.'

    Abagenzi binjira mu gihugu bazakomeza gusabwa kuba bataranduye Covid-19 bigaragazwa n'icyemezo cy'uko bipimishije hakoreshejwe PCR kandi bagashyirwa mu kato k'iminsi itatu bakigera ku mupaka.

    Inzego za leta zo zizakomeza gukoresha 15% by'abakozi ubusanzwe bakorera mu biro hanyuma abandi bakorere mu ngo. Ni mu gihe ku bikorera bo, umubare w'abemerewe gukorera mu biro ari 30% by'abakozi n'ubusanzwe bahakorera.

    Abikorera bategetswe 'gukora ku buryo abakozi bose baba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye'. Rivuga kandi ko Minisiteri y'Ubuzima ishobora gufunga by'agateganyo inyubako zaba iza leta cyangwa iz'abikorera mu gihe bigaragaye ko habonetse umubare munini w'abanduye Covid-19'.

    Abemerewe kujya mu nsengero mu Mujyi wa Kigali ntibagomba kurenga 30% by'ubushobozi bwazo mu gihe mu bindi bice ari 50%. Hose bagomba kuba barikingije Covid-19.

    Naho mu bukwe, kwiyakira birabujijwe. Gusaba no gukwa cyangwa se gusezerana imbere y'ubuyobozi no mu nsengero hemewe abantu batarenze 40 kandi nabwo bikaba byabanje kumenyeshwa ubuyobozi.

    Muri restaurant, abakiliya bikingije Covid-19 ni bo bemewe gusa na ho mu tubari gufunga kwatwo ni saa mbili.



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/abatwara-moto-n-abagenzi-bose-bagomba-kuba-barikingije-amabwiriza-mashya

  • Ruhango : Ukekwaho gutwika imodoka ya Gitifu ari guhigishwa uruhindu #rwanda #RwOT

    Imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Jean Bosco Nemeyimana yatwitswe n’umuntu utaramenyeka kuri wa Kabiri w’ik cyumweru tariki 04 Mutarama 2022 ubwo uyu muntu yazaga akayisasanga aho yari iparitse akayishumika akoresheje casque yari yashyizemo Lisansi.

    Jean Bosco Nemeyimana yari yatangaje ko uwashatse kumutwikira imodoka ari uwitwa Rutagengwa Alexis wabikoze yihimura kuko ubuyobozi bwari bwamusenyeye inzu yari yubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry, avuga ko Rutagengwa ashakishwa ngo abazwe ku byaha byo gutwika imodoka no gutanga ruswa.

    Agira ati 'Turacyamushakisha kugira ngo abazwe hanyuma ibizava mu iperereza nibyo bizaba bigize inyito y’icyaha. Uwamubona wese yatungira agatoki inzego za RIB na Polisi kugira ngo afatwe'.

    Dr. Murangira agira inama Abanyarwanda muri rusange yo kwirinda gukoreshwa n’amarangamutima ahubwo igihe batanyuzwe n’imyanzuro y’ubuyobozi ku rwego rumwe, bashora kwitabaza izindi ariko bakirinda kwihanira, kuko bivamo ibyaha bikomeye byashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

    Agira ati 'Inama ni rusange ku Banyarwanda bose, ni ukwirinda gukoreshwa n’amarangamutima, no kwihanira kuko ushobora kwihanira ukaba ukoze ibindi byaha byatuma ukurikiranwa mu butabera, kandi wiyambaje izindi nzego ushobora kurenganurwa'.

    Gitifu Nemeyimana avuga ko kugeza ubu na we ategereje ko uwo ashinja kumutwikira imodoka aboneka ngo asobanure no ku byaha avuga bijyanye na ruswa, aho Rutagengwa yaba yaremereye umunyamakuru baganiraga kuri radio inyumva nkumve, ko yahaye abayobozi ruswa ngo batazamusenyera.

    Iyo ruswa ingana n’ibihumbi 70 Frw ngo Rutagengwa yaba yarayahaye umuyobozi w’umudugudu n’uw’akagari ngo bazayageze kuri Gitifu w’umurenge, kugira ngo yubake mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko nta cyangombwa yari yaratse.

    Nyamara ibyo Gitifu Nemeyimana arabihakana akavuga ko ntaho bihuriye n’ukuri kuko atanazi uwo muturage, icyakora na Rutagengwa yemereye muri ayo majwi yafashwe, ko ataziranye na Nemeyimana, ibyo nabyo bikaba biri mu birimo gukorwaho iperereza ngo ukuri kumenyekane.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko umuntu wese ushaka icyangombwa cyo kubaka afashwa kukibona kandi mu buryo bwihuse, ku buryo ntawe ukwiye kubikora mu bundi buryo butemewe.

    Habarurema avuga ko umuntu wese cyane cyane umuyobozi kuva kuri Mutwarasibo, iyo abujije umuturage kubaka igihe utujuje ibisabwa, ko byajya byumvikana neza bikiri mu ntangiriro kugira ngo kwinangira kutamubyarira igihombo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Ukekwaho-gutwika-imodoka-ya-Gitifu-ari-guhigishwa-uruhindu

  • Nyuma y’uko Guverinoma itangarije ko amashuri azatangirira igihe cyagenwe hahise hasohoka ingengabihe y’ingendo z’abanyeshuri #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Mutarama 2022, Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo ry’amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 aho aya mabwiriza avuga ko amashuri agomba kongera gufungura hagendewe ku ngengabihe isanzweho.

    Ingingo ya Kane (d) y’aya mabwiriza, ivuga ko amabwiriza arambuye azatangwa na Minisiteri y’Uburezi.

    Ntibyatinze, Minisiteri y’Uburezi yahise ishyira hanze itangazo ku ngendo z’abanyeshuri biga bacumbitse ku mashuri bigaho.

    Iri tangazo ryatanzwe binyuze mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’ibizamini mu mashuri, rivuga ko abanyeshuri bazatangira kujya ku mashuri ku Cyumweru tariki 09 Mutarama 2022 aho hazagenda abiga mu bigo biherereye mu Turere twa Huye mu Ntara y’Amajyepfo, Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyamasheke na Rusizi two mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse n’abiga muri Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Izi ngendo zizarangira ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha tariki 12 Mutarama 2022 aho hazagenda abanyeshuri bita mu Turere two mu Mujyi wa Kigali (Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge), abiga mu Turere twa Muhanga na Ruhango (Amajyepfo), muri Ngororero (Iburengerazuba), Burera (Amajyaguru) na Bugesera (Iburasirazuba).

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyuma-y-uko-Guverinoma-itangarije-ko-amashuri-azatangirira-igihe-cyagenwe-hahise-hasohoka-ingengabihe-y-ingendo-z-abanyeshuri

  • Nyagatare: Abanyarwanda 22 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo Banyarwanda bagizwe n’abagabo 17, abagore 3 n’abana 2, bakihagera bakiriwe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda, babanza gupimwa Covid-19, bakaza gucumbikirwa mbere y’uko buri wese yerekeza mu muryango we.

    Bafunzwe bashinjwa kuba muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bamwe bakaba barakubiswe cyane kugira ngo bemere ko ari ba maneko b’u Rwanda, nk’uko babyivugiye.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-abanyarwanda-22-bari-bafungiye-muri-uganda-bagejejwe-mu-rwanda