Category: Uncategorized

  • Umugabo yabuze umwuka arapfa ubwo yarimo abyinana numukobwa amukubita amabuno(Video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram agaragaza umukobwa ubyinana numusore amukubita amabuno mu buryo butangaje bikarangira abuze umwuka. Nkuko bigaragara muri ayo mashusho yashyizwe hanze nurubura rwitwa brownghdotcom, umusore aba yacitse intege bikarangira abantu baje kureba icyo yabaye bakamwegura. Nkuko uru rubuga ribitangaza uyu musore abura umwuka bikarangira apfuye. Reba hano uko byari bimeze mu mashusho.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yabuze-umwuka-arapfa-ubwo-yarimo-abyina-numukobwa-amukubita-amabuno/

  • Abasore umukobwa w'umutima adakwiye kwemera ko bamutereta – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aba nibo basore umukobwa aba akwiriye kwitondera byaba ngombwa akabirinda nkuko urubuga LifeHack rwabigaragaje:

    1.Umusore udafite intego

    Umusore udafite intego mu buzima na we ukwiriye kumwirinda. Umusore udafite inzozi aharanira kugeraho, umusore udafite icyerekezo cy'iterambere nawe yagusubiza inyuma cyangwa akakubera umutwaro.

    2.Umusore ukundana n'abakobwa benshi

    Uyu munsi wamufashe yaguciye inyuma, ejo ukamufatana n'undi mukobwa buri gihe ukamubabarira. Uyu muntu umeze gutya ugomba kumwirinda kuko ingeso ntago ipfa gukira, ahubwo yazanakwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Munabanye iyi ngeso yazayikomeza maze ukazahora wicuza impamvu wemeye kumubera umugore.

    3.Umunyamujinya

    Imico y'umuntu ugenda uyibonera ku tuntu duto. Niba umusore mukundana arakara akagufata ukabona agiye kugukubita, niba umuntu wese umurakaje ahita akubita byerekana umuntu w'umunyamujinya kandi igihe muzabana uwo yazanakugirira nabi cyangwa akajya ahora aguhohotera.

    4. Umusore utajya yemera amakosa

    Umuntu utemerera ikosa ahubwo buri gihe akabigereka ku bandi bigaragaza ko ari umuntu udashobora kubahiriza inshingano ze uko bikwiriye.

    5.Umusore ugenzwa no kuryamana nawe gusa

    Umusore mutajya mwicara ngo muganire, umusore utajya akugira inama ahubwo buri gihe akubwira ko akumbuye kuryamana nawe. Mwahura akaba ari cyo kiganiro gusa. Mwaba muri kumwe akaba ashaka ko muryanama gusa ibi byose bikwereka umusore utaguha agaciro.

    6.Umusore wumva ko abagabo baruta abagore muri byose

    Umusore usuzugura abagore, wumva ko abagore ari abanyantege nke kandi ko nta nama nzima umugore yagira umuntu, uyu na we ntuzakundane na we kuko nta na rimwe azaha agaciro ibitekerezo byawe. Buri gihe niwe uzajya afata umwanzuro niyo yaba atari mukuri kandi urugo rwubakwa na babiri aho kuba umuntu kugiti cye.

    Source : https://yegob.rw/abasore-umukobwa-wumutima-adakwiye-kwemera-ko-bamutereta/

  • Dinah wamamaye mu ndirimbo Ifarasi, Ubunyunyu… – #rwanda #RwOT

    Akenshi abakobwa bifashishwa mu mashusho y’indirimbo babarirwa mu cyiciro cy'abanyamideli, mu ruhando rw'imyidagaduro bakunze kwibazwaho byinshi dore ko gukundwa kw’indirimbo baba hari uruhare runini babigizemo bijyanye nuko bigaragaza.

    Umwe muri bo akaba ari Umutoniwase Dinah umaze kwigaragaza mu ndirimbo zinyuranye z'abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda, zirimo Ifarasi ya Davis D yanamukinguriye amarembo mu mwuga akora kandi akunze.

    Ubunyunyusi ya Mico The Best na Riderman, Slow Wine ya Big Bang Bishanya, Amabara ya Active, Akaninja ya Gabiro Guitar na Forget ya Kenny Sol.

    Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Dinah yahishuye byinshi birimo uko yinjiye muri uyu mwuga wa 'Video Vixen' umutunze kugeza ubu ndetse n’uko ababyeyi babifata.

    Uyu mukobwa avuga ko  intego afite ikomeye ari  ugukora cyane muri uyu mwaka akusanya amafaranga yo kujya gukomeza kwiga hanze ibijyanye n'Ubukerarugendo yasoje mu mwaka wa 2018 mu mashuri yisumbuye.

    Dinah yatangiye asobanura uwo ariwe n'indirimbo ya mbere yagiyemo uko byagenze, ati:'Ndi umukobwa utuje ukunda kwa 'acting' mu mashusho y'indirimbo, nabitangiye mu mwaka wa 2020 mu ndirimbo ifarasi ya Davis D.'

    Akomeza agira ati:'Naje kandi kubona n'ibindi biraka mu ndirimbo zirimo Ubunyunyusi ya Mico The Best na Riderman, Amabara ya Active, Akaninja ya Gabiro Guitar na Bushali, n’indi nshyanshya ya Kenny Sol bita Forget.'

    Asobanura neza uko yahuye na Davis D, yagize ati:'Davis D twahujwe na murumuna we kuko we yari asanzwe ari inshuti yanjye arambwira ngo mukuru wanjye arashaka umukobwa w'igikara wamufasha kwa actinga mu ndirimbo nshya afite, ambaza niba nabijyamo, ndamubwira nti ndanabikunda cyane ahubwo nari narabuze umuntu wabimfashamo.'

    Dinah ahamya ko ajya mu ndirimbo ya Davis D bwari bwo bwa mbere agiye imbere ya camera ariko kuba yari ari gukora ibintu akunda byatumye arushaho kwigira icyizere no kwigaragaraza neza.

    Ati:'Ntabwo nari nsazwe mbikora bwari bwo bwa mbere ngiye imbere ya camera, mu Ifarasi niho natangiriye kujya imbera ya camera, kubera ko byari ibintu nkunda kandi numvaga nzakora ntakibazo narimfite, gusa na none banyegereza camera nkavuga nti ibi bintu abantu bazambona… natangira kubitekereza nkavuga nti oya, kuko aribyo bintu nkunda kandi ari mpano yanjye reka mbikore.'

    Dinah yemeza ko ifarasi yamubereye inzira yo kugera ku nzozi ze, ati:'Njya mu ifarasi,  hashize igihe nibwo Mico yamvugishije ansaba ko twakorana kuko ngo yabonye na actinze neza mu ifarasi, ndamubwira nti ntakibazo n’izindi zose niko bigenda, buri muhanzi wese arambwira ngo hano wakoze neza ndashaka ko najye uzaza ukamfasha.'

    Agaruka ku ndirimbo ya Kenny Sol 'Foget' aheruka kujyamo yagize, ati:'Scene ya mbere yarangoye, gusa nyine ni akazi nkora nkunze, barabinsabye ndavuga nta kibazo.' Yaba ababyeyi n'inshuti ahamya ko babanje gutungurwa gusa nyuma bakaza kwemezwa nuko bimutunze kandi bikaba ntacyo byamuhinduyeho mu mico n’imyifatire ye.

    Mu busanzwe Dinah akaba ari umukobwa ukiri muto wasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2018 kwa Khadafi i Nyamirambo, nyuma yo kunyura no muri Des Amie Kicukiro aho yageze agisoza icyiciro rusange yize i Save kuri Immacule Conception.

    Yize ibijyanye n'Ubukerarugendo, ibyo akora byose akaba ari ugushaka ubushobozi ngo abone uko yazajya gukomereza amasomo mu mahanga. Avuka mu muryango w'abana 2 basangiye ababyeyi akagira n'abandi 2 basangiye se gusa. 

    Aherutse kwifashishwa muri Foget ya Kenny Sol na Akaninja ya Gabiro Guitar

    Akunda ibyo akora, indirimbo Ifarasi niyo yamufunguriye amarembo

    Ari mu ndirimbo Ubunyunyusi

    Yize Ubukerarugendo ashaka no gukomereza hanze

    Ni umwe mu bakobwa bagaragara bakaraga umubyimba mu ndirimbo Slow Wine ya Big Bang BishanyaAbabyeyi batangiye batabyumva ariko kuri ubu baramushyigikiye

    Uyu mwka afite intego yo gukora cyane kurusha umwaka wa 2021 nubwo ariwo yabonyemo ibiraka byinshi

    IREBERE INDIRIMBO DINAHA AGARAGARAMO

    IFARASI YA DAVIS D

    “>

    UBUNYUNYUSI YA MICO THE BEST NA RIDERMAN

    “>

    AMABARA YA ACTIVE

    “>

    SLOW WINE YA BIG BANG BISHANYA

    “>

    AKANINJA YA GABIRO GUITAR NA BUSHALI

    “>

    FORGET YA KENNY SOL

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113275/dinah-wamamaye-mu-ndirimbo-ifarasi-ubunyunyusi-nizindi-yahishuye-byinshi-amafoto-113275.html

  • Edouce Softman yihanganishije umukunzi we wagize ibyago – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Edouce Softman abinyujije kuri story ya instagram ye yihanganishije umukunzi we, Miss Delice Rwiririza, uherutse kugira ibyago byo kubura Umubyeyi we.

    Edouce yifashishije ifoto yafashwe ubwo yajyaga gutabara Miss Delice maze ayiherekesha amagambo agira ati ” stay strong ❤️”.

    Source : https://yegob.rw/edouce-softman-yihanganishije-umukunzi-we-wagize-ibyago/

  • Ibyo Clapton yavuze abonye ifoto ya Yago byatumye abafana be bibaza niba yaba yasaze (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu masaha make ashize nibwo umunyamakuru Yago abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto ye ikurikira maze akayiherekesha amagambo agira ati ” I miss you All !!!❤️” bishatse gusobanura ngo Ndabakumbuye mwese .

    Nyuma yuko Yago ashyize hanze iyi foto, bamwe mu bafana be bagize byinshi bagenda bayivugaho. Clapton Kibonge, umwe mu bafana akaba numwe mu bakurikira Yago kuri instagram akibona iyi foto yanditse amagambo agira ati ” Miss you too Bby ” ibi bikaba byatumye bamwe mu babonye iyi comment ye baketse ko yaba yasaze.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-clapton-yavuze-abonye-ifoto-ya-yago-byatumye-abafana-be-bibaza-niba-yaba-yasaze-amafoto/

  • Abamotari n'abagenzi bategetswe kuba barikingije Covid-19, kubirengaho ni uguhanwa – #rwanda #RwOT

    Aya mabwiriza yatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022. Nta mpinduka agaragaza ku masaha y'ingendo n'agena igihe abantu bagomba kuba bafungiye ibikorwa byemerewe gukomeza gukora.

    Ni kimwe no ku ngingo zijyanye n'abagenzi binjira mu gihugu, bazakomeza gusabwa kuba bataranduye Covid-19 bigaragazwa n'icyemezo cy'uko bipimishije hakoreshejwe PCR kandi bagashyirwa mu kato k'iminsi itatu bakigera ku mupaka.

    Ku bijyanye n'amashuri, ababyeyi bari bamaze iminsi bari mu rungabangabo batazi igihe abanyeshuri bazatangirira igihembwe cya kabiri kuko ubusanzwe hatangazwa mbere uburyo abajya ku mashuri bazagenda.

    Gusa iri tangazo rikomeza riti 'Amashuri azafungura hakurikijwe ingengabihe yari isanzweho. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangazwa na Minisiteri y'Uburezi.'

    Inzego za leta zo zizakomeza gukoresha 15% by'abakozi ubusanzwe bakorera mu biro hanyuma abandi bakorere mu ngo. Ni mu gihe ku bikorera bo, umubare w'abemerewe gukorera mu biro ari 30% by'abakozi n'ubusanzwe bahakorera.

    Abikorera bategetswe 'gukora ku buryo abakozi bose baba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye'. Rivuga kandi ko Minisiteri y'Ubuzima ishobora gufunga by'agateganyo inyubako zaba iza leta cyangwa iz'abikorera mu gihe bigaragaye ko habonetse umubare munini w'abanduye Covid-19'.

    Imodoka rusange zasabwe gutwara gusa abagenzi bikingije Covid-19 ndetse abazabirengaho bazajya bafatirwa ibihano. Ni cyo kimwe n'abatwara moto n'amagare basabwe kujya batwara abikingije gusa.

    Itangazo rigira riti 'Abagenzi bagenda kuri moto n'amagare bagomba kuba barikingije Covid-19 ndetse n'ababatwaye kuri moto n'amagare. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.'

    Abemerewe kujya mu nsengero mu Mujyi wa Kigali ntibagomba kurenga 30% by'ubushobozi bwazo mu gihe mu bindi bice ari 50%. Hose bagomba kuba barikingije Covid-19.

    Naho mu bukwe, kwiyakira birabujijwe. Gusaba no gukwa cyangwa se gusezerana imbere y'ubuyobozi no mu nsengero hemewe abantu batarenze 40 kandi nabwo bikaba byabanje kumenyeshwa ubuyobozi.

    Muri restaurant, abakiliya bikingije Covid-19 ni bo bemewe gusa na ho mu tubari gufunga kwatwo ni saa mbili.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abamotari-n-abagenzi-bategetswe-kuba-barikingije-covid-19-kubirengaho-ni

  • Gahunda y'uko abanyeshuri bazasubira ku mashuri yatangajwe – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'aho ibiro bya Minisitiri w'Intebe bisohoye itangazo rigaruka ku ngamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 zirimo no kuba amashuri azafungurwa hagendewe ku ngengabihe yari isanzwe.

    Ubuyobozi bwa NESA bwahise bugaragaza gahunda y'uko abanyeshuri bazasubira ku ishuri busaba ababyeyi kubahiriza ingamba zashyizweho n'igihe cyateganyijwe kuri buri mwana bitewe n'aho yiga.

    Itangazo rigira riti 'Ababyeyi barasabwa kubahiriza ingengabihe y'ingendo uko iteganyijwe bohereza abana hakiri kare bitarenze saa tatu za mu gitondo kugira ngo bagere ku ishuri hakiri kare.'

    Yavuze ko imodoka zizatwara abanyeshuri kandi zisabwa kudatwara abanyeshuri bwije. Buri mubyeyi yibukijwe guha umwana amafaranga y'urugendo azabageza ku ishuri ndetse n'amafaranga azabagarura mu gusoza igihembwe cya kabiri.

    Muri iri tangazo NESA yavuze ko mu rwego rwo koroshya ingendo abanyeshuri bazahagurukira i Kigali n'abandi bahanyura berekeza mu zindi ntara bazafatira imodoka kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

    Uko gahunda yose iteye

    Gahunda yo kujya ku ishuri ku bagiye gutangira igihembwe cya kabiri bazagenda mu gihe cy'iminsi ine bivuze ko amasomo azatangira akerereweho gato kuko abazagera mu bigo nyuma bazahagera ku wa 12 Mutarama 2022.

    Abanyeshuri biga mu bigo by'Amashuri byo mu turere twa Huye, Gisagara, Musanze, Nyamasheke, Rusizi, Gatsibo na Nyagatare bazagenda ku Cyumweru tariki ya 9 Mutarama 2022.

    Ku wa 10 Mutarama 2022, hazagenda abanyeshuri biga mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Rulindo, Gakenke, Karongi, Rutsiro, Rwamagana na Kayonza.

    Ku wa kabiri tariki ya 11 Mutarama hazagenda abanyeshuri biga mu mashuri aherereye mu bigo biri mu turere twa Nyanza, Kamonyi, Gicumbi, Rubavu, Nyabihu, Ngoma na Kirehe.

    Mu gihe abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri biherere mu turere twa Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Muhanga, Ruhango, Ngororero, Burera na Bugesera bazagenda ku wa 12 Mutarama 2022.

    Biteganyijwe ko igihembwe cya kabiri kigiye gutangira kizasozwa ku wa 31 Werurwe 2022, na ho icya gatatu gitangire ku wa 18 Mata gisozwe ku wa 15 Nyakanga 2022.

    Gahunda y’uko abanyeshuri bazakora ingendo zibasubiza ku mashuri yatangajwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gahunda-y-uko-abanyeshuri-bazasubira-ku-mashuri-yatangajwe

  • Ntabwo wabwira umuntu none ngo uzajye kwiga ejo-Mineduc ku itangira ry'amashuri – #rwanda #RwOT

    Amabwiriza mashya agenga ikumirwa ry'ubwandu bwa Covid-19, agaragaza ko igihembwe cya kabiri cy'umwaka w'amashuri wa 2021/2022 kizatangira hakurikijwe ingengabihe isanzwe.

    Itangazo ry'aya mabwiriza ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022 ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente.

    Ingengabihe y'umwaka w'amashuri wa 2021/2022 igena ko igihembwe cya kabiri kizatangira ku wa 10 Mutarama 2022. Ni nako bizagenda nk'uko iri tangazo ribivuga.

    Riti 'Amashuri azafungura hakurikijwe ingengabihe yari isanzweho. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangazwa na Minisiteri y'Uburezi.'

    Ubusanzwe abanyeshuri bamenyeshwa gahunda y'itangira ry'amashuri n'uko ingendo zizakorwa mbere bitewe n'uko hari abakora iza kure kugira ngo bagere aho biga ndetse n'indi myiteguro basabwa cyangwa ibigo bigaho bikora.

    Mbere y'uko iri tangazo rijya ahagaragara, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, yavuze ko mu gutangaza gahunda y'ingendo n'itangira ry'amasomo harebwa no ku bisabwa kugira ngo umunyeshuri abe yagera aho yiga ndetse n'imyiteguro ikenerwa.

    Ati 'Iyo gahunda nituyitangaza ibyo byose tuzaba twabirebyeho, ntabwo turi bubwire umuntu none ngo uzajye kwiga ejo. Erega natwe tuba turi kubitekereza. Twareba tukavuga ngo ni iki gishoboka, kubera ko hari n'ibigomba gutegurwa, aho bazajya…byose birategurwa.'

    Minisitiri w’Intebe yavuze ko nta mpinduka ku bijyanye n’itangira ry’amashuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-wabwira-umuntu-none-ngo-uzajye-kwiga-ejo-mineduc-ku-itangira-ry-amashuri

  • RIB yataye muri yombi ukekwaho gukoresha PhD y'impimbano – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo ngo yari yarahimbye icyemezo kivuga ko yarangije kwiga icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) muri Atlantic International University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo abone akazi.

    Kugeza ubu uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe hakorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB yakomeje 'yihanangiriza abishora mu byaha byo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano by'umwihariko kubeshya ko ufite impamyabumenyi udafite kuko bigira ingaruka mbi ku burezi mu gihugu ndetse n'abanyeshuri ntibabone ubumenyi bukwiye bityo n'umusaruro bitezweho ntuboneke.'

    Mu gihe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano cyahama uyu mugabo yahanishwa igihano cy'igifungo gishobora kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi.

    RIB yataye muri yombi ukekwaho gukoresha PhD y'impimbano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yataye-muri-yombi-ukekwaho-gukoresha-phd-y-impimbano

  • Huye: Mu matongo yo mu 'Cyarabu' hagiye kubakwa isoko rya kijyambere – #rwanda #RwOT

    Mu 'Cyarabu' hamaze igihe kirenga imyaka 10 ikibazo cyaho kivugwa kuko bamwe mu hafite ibibanza bananiwe kubyubaka ku buryo ubu igice kimwe ari amatongo.

    Hagiye hafatwa ingamba zitandukanye ngo havugururwe ariko bikagorana dore ko no muri Nzeri 2020 Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, yahasuye asaba ko abahafite ibibanza babyubaka vuba kuko hashize igihe kirekire bahawe ibyangombwa, batabikora bakabyamburwa bigahabwa abandi babibyaza umusaruro.

    Gusa byakomeje gusa n'ibigorana kuko kugeza ubu hari ibibanza bigera kuri 11 bitubatse.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, asobanura ko kugeza ubu hari imishinga yo kuhubaka yatangiye.

    Ati 'Mu Cyarabu harimo imishinga dufite yabonewe n'ibyangombwa, ibiri irimo gushyirwa mu bikorwa navho indi itatu izatangira mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2022 kugira ngo bahabyaze umusaruro.'

    Yakomeje avuga ko muri iyo mishinga itatu igiye gushyirwa mu bikorwa harimo uwo kwagura isoko rya kijyambere rya Huye.

    Ati 'Harimo n'igikorwaremezo kizubakwa cyongera ubushobozi bwa ririya soko rya Ingenzi n'ubundi abubatse ririya soko bashaka kongera ubushobozi bwaryo kandi bazubaka muri biriya bibanza biri mu Cyarabu.'

    Yavuze ko gahunda yo kubyaza umusaruro ibibanza biri mu Cyarabu ihari nubwo bitagenda ku muvuduko wifuzwa bishingiye ku bukungu n'ibihe bitoroshye byo kwirinda Covid-19 ndetse no kuba abantu bagomba gushaka ubushobozi.

    Sebutege yavuze ko by'umwihariko hari ibibanza biri mu Cyarabu by'abaturage bahoze bahakorera bo muri Oman ariko bagiranye ibiganiro biganisha ku gukemura ikibazo.

    Mu 2016 ubwo hafatwaga umwanzuro wo gusaba abafite inzu mu Cyarabu kuzivugurura bakubaka izijyanye n'igihe, hari bamwe babikoze ariko kugeza ubu hari abasenye bahasiga amatongo.

    Mu matongo yo mu Cyarabu hagiye kubakwa isoko rya kijyamber

    Mu Cyarabu hamaze igihe kirenga imyka 10 ikibazo cyaho kivugwa kuko bamwe mu bahafite ibibanza bananiwe kubyubaka

    Bamwe batangiye kuzamura inyubako mu Cyarabu

    Imwe mu nyubako yazamuwe mu Cyarabu nyuma y’aho bisabwe ko abahafite ibibanza bavugurura

    Hari abahisemo gusiga inzu zihagaze barigendera

    Imwe mu nzu z’ubucuruzi ziherutse kuzura mu Cyarabu

    Mu Cyarabu haracyari inzu zabaye ibihuku zikeneye kuvugururwa

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-mu-matongo-yo-mu-cyarabu-hagiye-kubakwa-isoko-rya-kijyambere