Category: Uncategorized

  • Inguzanyo ya 'Nguriza Nige’ yitezweho korohereza umwarimu kwiga no kwishyurira abana be amashuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma ya serivisi zitandukanye ibagenera zibafasha kubona amafaranga, kuri ubu yabashyiriyeho indi gahunda yiswe 'Nguriza Nige’ ibafasha kwishyura amafaranga y’ishuri bo ubwabo cyangwa mu gihe bashaka kwishyurira abana babo.

    Ni serivisi abarimu bavuga ko izabafasha cyane, kuko ituma bahabwa amafaranga y’inguzanyo hadashingiwe ku mushahara, nk’uko bivugwa na Clemence Karame, umwarimukazi uhagarariye abandi barimu muri Koperative Umwalimu SACCO mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera. Avuga ko abarimu bari basanzwe bahabwa inguzanyo ishingiye ku mushahara w’abarimu mutoya ugasanga inguzanyo bahabwa ntizihagije.

    Clemence Karame, umwarimukazi uhagarariye abandi barimu muri Koperative Umwalimu SACCO mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera

    Clemence Karame, umwarimukazi uhagarariye abandi barimu muri Koperative Umwalimu SACCO mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera

    Ati ' Ni yo mpamvu iyo ya 'Nguriza Nige’ izaza yunganira kandi ikagira ikintu kinini ikemura cyane ko ari n’inguzanyo itagira ingwate, kandi ikaba ari inguzanyo ishobora kudashingira ku mushahara.'

    Guhabwa inguzanyo ishingiye ku mushahara ngo byabuzaga bamwe kwaka amafaranga menshi ashobora gukemura ikibazo bafite, nk’uko Clemence Karame yakomeje abisobanura, ati 'Guhabwa inguzanyo hashingiwe ku mushahara byatumaga bamwe bafite umushahara mutoya, urugero niba yifuza inguzanyo ya miliyoni ntayibone bitewe n’umushahara afite. Ni yo mpamvu iyo nguzanyo tuzaka idashingiye ku mushahara izadufasha kubona amafaranga twifuza adufasha gukemura ibibazo.'

    Yatanze urugero rw’uko abarimu bamwe bifuza gukomeza amashuri mu byiciro byisumbuyeho, bakagira imiryango bagomba gutunga, bakagira n’abanyeshuri bagomba kwishyurira. Byose kubikora ngo byagoranaga, ariko iyo gahunda ya 'Nguriza Nige’ ngo izabafasha gukemura ibyo bibazo byose.

    Ukeneye iyo nguzanyo ngo bizamusaba gufunguza konti akajya ashyiraho amafaranga uko agenda ayabona, ari byo bita 'Nzigamira Nige’ nyuma y’igihe runaka akazajya kwaka inguzanyo ya 'Nguriza Nige’ ariko hadashingiwe ku yo yizigamye.

    Mpatswenumugabo Jacques, umwarimu uhagarariye abandi muri koperative Umwalimu SACCO mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo

    Mpatswenumugabo Jacques, umwarimu uhagarariye abandi muri koperative Umwalimu SACCO mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo

    Mugenzi we witwa Mpatswenumugabo Jacques ni umwarimu uhagarariye abandi muri koperative Umwalimu SACCO mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo. Na we avuga ko iyi gahunda nshya ya 'Nguriza Nige’ ije ari igisubizo ku barimu.

    Ati 'Hari hasanzwe hari izindi nguzanyo na zo zadufashaga cyane kwiteza imbere, gutegura imishinga ibyara inyungu cyangwa n’ibindi bikorwa nk’inyubako. Iyi yo ije ari umwihariko mu buryo bwo gufasha abarezi kongera ubumenyi mu buryo bwo kwiga haba kuri bo ndetse no ku bana babo cyangwa abandi barera.'

    Ati 'Urebye umushahara umwarimu ahembwa, n’izindi nshingano yabaga afite, hari aho yageraga intege zikaba nkeya bitewe n’uburyo aba yifuza ko umwana we yigamo. Iyi nguzanyo izunganira umwarimu muri bwa bushobozi yari afite kugira ngo abana be na bo babashe kwiga.'

    Ni inguzanyo ikomoka ku kuba yarabashije kwizigamira kuri konti ya 'Nzigamira Nige’ mu gihe cy’amezi atandatu, wizigamira ayo ushoboye buri kwezi, noneho bikamuhesha uburenganzira bwo kubona ya nguzanyo ya 'Nguriza Nige’. Umwarimu ashobora kwaka iyo nguzanyo agiye kwiga, cyangwa akayaka kugira ngo yishyurire umwana we ishuri.

    Kugira ngo uhabwe iyo nguzanyo bizajya bishingira ku rupapuro rugaragaza amafaranga y’ishuri usabwa aho wiga, amafaranga ahite yoherezwa ku kigo, bitume uhawe inguzanyo adakoresha amafaranga mu bindi atayaherewe.

    Kwishyura byo ngo bizajya bikorwa buri kwezi, uwayihawe akaba ashobora kwishyura ku mushahara, cyangwa akishyura akoresheje ubundi buryo bitewe n’ahandi akura amafaranga.

    Kuri iyo nguzanyo ngo hazajya hiyongeraho inyungu ya 13%, iyi nyungu ikaba ngo idahanitse cyane ugereranyije n’inyungu zitangwa ku zindi serivisi z’imari.

    Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence

    Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence

    Umuyobozi wa Koperative Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, avuga ko iyi nguzanyo ya 'Nguriza Nige’ yashyizweho hagendewe ku byifuzo by’abanyamuryango b’iyo koperative. Avuga ko babanje gushyiriraho abarimu uburyo bwa 'Nzigamira Nige’ aho bizigamira amafaranga akazabafasha mu kwishyura amashuri yabo n’ay’abana babo, ariko mu rwego rwo kubunganira hakaba harongeweho iyi gahunda yo kubaguriza kugira ngo babone amafaranga ahagije yo kwishyura amashuri.

    Ati 'Turizera ko abarimu bose bagera mu bihumbi 40 bazayitabira, turateganya kuyishyiramo amafaranga atari munsi ya miliyari umunani mu ntangiriro.'

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubwiteganyirize/article/inguzanyo-ya-nguriza-nige-yitezweho-korohereza-umwarimu-kwiga-no-kwishyurira-abana-be-amashuri

  • Ibitaro bine mu gihugu byahawe ibikoresho byo kuvura amaso #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibitaro bimwe muri buri Ntara byahawe ibikoreshop byo kuvura amaso no kuyabaga

    Ibitaro bimwe muri buri Ntara byahawe ibikoreshop byo kuvura amaso no kuyabaga

    Abahawe ibikoresho bagaragaza ko bagiye kurushaho kuvura amaso no gutanga serivisi zinoze mu kuvura, kuko wasangaga bitaragera ku rwego rwo kuvura kugeza ku kigero cy’ibitaro by’amaso bya Kabgayi.

    Ibitaro bya Kirinda, Nyagatare, Byumba na CHUB nibyo byashyikirijwe ibikoresho bigezweho byo kuvura no kubaga amaso ku buryo bizajya bitanga serivisi nk’izitangirwa ku bitaro bya Kabgayi.

    Umuyobozi w’agateganyo w’Ibitaro bya Kaminuza (CHUB), Dr Ngarambe Christian, avuga ko mu Rwanda hari abaganga 20 gusa bavura amaso, Kaminuza y’u Rwanda ikaba yaratangiye kwakira abanyeshuri biga kuvura amaso ku buryo kubona ibikoresho bigezweho bizatuma abanyeshuri babona ibyo bigiraho, kandi n’abarangiza bakabona ibyo bakoresha.

    Abahawe ibikoresho basinyanye amasezerano yo kubibungabungabunga

    Abahawe ibikoresho basinyanye amasezerano yo kubibungabungabunga

    Agira ati 'Hari ibyo twari dusanganywe ariko bidahagije nk’igikoresho gipima abagiye guhabwa indorerwamo z’amaso, igisuzuma uko mu jisho hinjiza ishusho no kuvura amaso hifashishijwe kuyabaga nko ku barwaye ishaza'.

    Yongeraho ati 'Hari icyuma cy’umwihariko kizafasha guhugura abanyeshuri bacu, aho muganga ubaga ijisho azajya abikora anereka umunyeshuri uko bikorwa kuko ijisho ni rito bisaba kuritubura igihe uribaga. Abanyeshuri rero bazajya baba bareba uko bikorwa kuko icyo cyuma gifite aho ubaga arebera n’umunyeshuri akagira ahe'.

    Muganga w’inzobere mu kuvura amaso ku bitaro bya (CHUB), Mukamana Felicité, avuga ko hari hari imbogamizi z’ibikoresho bihagije birimo ibipima amaso ku bantu bivuza bataha.

    Agira ati 'N’ubwo twakoraga ariko umusaruro wabaga ari muke ariko ubwo tubonye ibikoresho serivisi zizarushaho kunoga, burya iyo umuhinzi ahingisha isuka idatyaye umubyizi ntungana n’uw’isuka ityaye, ndumva umusaruro ugiye kurusho kwiyongera'.

    Dr. Ngarambe avuga ko ibikoresho bahawe bizatuma bongera serivisi kandi bigafasha abiga kuvura amaso

    Dr. Ngarambe avuga ko ibikoresho bahawe bizatuma bongera serivisi kandi bigafasha abiga kuvura amaso

    Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta wita ku kurwanya ubumuga buturuka ku ndwara zitandukanye zirimo n’amaso (CBM), Eugénie Mukantagwera, avuga ko mu rwego rwo gufasha ibitaro kuvura amaso bazahugura abaganga bavura amaso kugira ngo bashobore gutanga serivisi zinoze.

    Avuga kandi ko ikibazo cy’ubuvuzi bw’amaso kiri henshi mu Gihugu ku buryo kuba nibura hari ibitaro bivura amaso muri buri Ntara, bizagabanya ubucucike bw’abazaga kwivuriza i Kabgayi kandi bikoroshya kuvurwa amaso ku gihe.

    Umuyobozi w’ishami rivura amaso ku bitaro bya Kabgayi, Dr Tuyisabe Theophile, avuga ko impanuka zangiza amaso zishobora kuyatera ubuhumyi igihe umurwayi adakurikiranwe ku gihe cyangwa, akaba agaragaza ko kugira ibitaro bivura amaso hirya no hino bizagabanya ibyago byo guhuma no gupfa amaso.

    Agira ati: Nk’iyo umuntu yakomerekeye amaso i Nyagatare, kugira ngo azaze hano tumufashe bimufata iminsi ari na ko ijisho ryangirika. Ariko ubu impanuka y’ijisho izajya ihita ikurikiranwa aho hafi bityo ubumuga bw’amaso bugabanuke'.

    Mukantagwera avuga ko bazatanga amahugurwa y

    Mukantagwera avuga ko bazatanga amahugurwa y’abagomba gukoresha ibyuma bigeweho mu kuvura amaso

    Ibikoresho byatanzwe bifite agaciro ka miliyoni zisaga 300Frw byatanzwe ku bufatanye bw’ibitaro bya Kabgayi, ishami ry’amaso n’umuryango CBM.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/ibitaro-bine-mu-gihugu-byahawe-ibikoresho-byo-kuvura-amaso

  • Amavubi yatsinzwe #rwanda #RwOT

    Umukino wa mbere wabaye tariki ya 3 Mutarama 2022, Amavubi yatsinze 3-0 bitera akanyamuneza Abanyarwanda n'abandi bakunzi b'umupira w'amaguru kuko bibwiraga ko noneho iyi kipe y'igihugu yinyaye mu isunzu ikaba itangiye umwaka utanga ibyishimo.

    Image

    Umukino wa kabiri wa gicuti u Rwanda rwakinnye na Guinea yitegura igikombe cy'Afurika kizabera muri Cameroun guhera tariki 7 Mutarama 2022, ntabwo Amavubi yahiriwe n'igice cya mbere cy'umukino kuko yarushijwe na Guinea cyane, abakinnyi b'u Rwanda batakazaga imipira cyane, baje gutsindwa igitego cya mbere ku munota wa 25 gitsinzwe na Mohamed Lamine Bayo.

    Image

    Ku burangare bwa ba myugariro b'Amavubi, Naby Keita yatsindiye Guinea igitego cya kabiri ku munota wa 33. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

    Mashami yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, umunyezamu Ishimwe Jean Pierre aha umwanya Ntwari Fiacre, Rutanga Eric, Nishimwe Blaise na Benedata Janvier nabo bavuyemo hajyamo Niyomugabo Claude, Mugisha Bonheur na Muhire Kevin.

    Image

    Izi mpinduka zafashije Amavubi kuko nayo yatangiye guhererekanya ariko kubona amahirwe yavamo igitego ntayigeze.

    Iminota 90 yarangiye Amavubi atabashije kureba mu izamu. Umukino warangiye ari 2 bya Guinea ku busa bw'u  Rwanda.

    SRC:Radio10

    The post Amavubi yatsinzwe appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/07/amavubi-yatsinzwe-2/

  • U Rwanda rwavuze ku kibazo cy'Abanyarwanda 8 bari bagiye kwirukanwa na Niger #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira abanyarwanda 8 bari bahawe ubuhunguro na Niger nyuma yo gukurikiranwaho ibyaha bya Jenoside bamwe bakagirwa abere abandi bakarangiza ibihano bakatiwe.

    Abo banyarwanda bari bagiye kwirukanwa na Niger ni Protais Zigiranyirazo (muramu w'uwari Perezida w'u Rwanda Juvénal Habyarimana), François-Xavier Nzuwonemeye, Alphonse Nteziryayo, Tharcisse Muvunyi, André Ntagerura, Anatole Nsengiyumva, Prosper Mugiraneza na Innocent Sagahutu. Bahoze mu myanya yo hejuru mu butegetsi no mu gisirikare mu Rwanda mbere no mu gihe cya jenoside

    Mu kiganiro Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Mukurarinda Alain yahaye IGIHE yavuze ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko n'amahame mpuzamahanga bityo rwiteguye kwakira abo banyarwanda ndetseko nta muntu ushobora kuburana icyaha inshuro ebyiri.

    Mukuralinda ati 'Twe amarembo y'u Rwanda arafunguye. Niba wararangije igihano cyangwa warabaye umwere ushaka kuza mu Rwanda nta kibazo.

    Ntihazagire uwitwaza ko nagera mu Rwanda azongera kuburana, tugendera ku mahame mpuzamahanga avuga ko iyo umuntu yaburanye icyaha akagirwa umwere cyangwa se akaburana, ntabwo icyaha akiburana kabiri, dutanga n'ingero z'ababuraniye mu Bubiligi, barirukanwa bagera hano ariko ubu arahari n'abo bateraga induru baza kumusura.'

    Mukuralinda yavuze ko nk'uko kugeza ubu hari Abanyarwanda bagitahuka na bariya bashatse kugaruka mu gihugu cyabo bashobora kuza kandi nta kibazo bashobora kugirira mu gihugu cyabo.

    Ati 'U Rwanda rwahoze rugira impunzi ariko igihe cyarageze abenshi baratahuka n'ubu hari abagitahuka, ari abava muri RDC, abava i Burayi, abava hehe [….] baraza bakakirwa nk'abandi, abagomba kujya i Mutobo, abatari bamaze igihe iyo bageze mu Rwanda icyo bakora ni iki? Ni ugushaka indangamuntu, agashaka ibyangombwa, agasubira mu buzima busanzwe.'

    Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rwatunguwe nuko aba Banyarwanda boherejwe muri Niger rutabimenyeshejwe.

    Mukuralinda ati 'Ejo bundi tugiye kumva twumva ngo hari Abanyarwanda bagizwe abere, hari abarangije ibihano [ibyo byose twari tubizi tuzi n'aho bari], ariko twumva ngo ruriya rwego, ubwo ni Umuryango w'Abibumbye kuko niwo ukuriye IRMCT, ngo bagiranye amasezerano na Niger yo koherezayo Abanyarwanda.'

    Yakomeje agira ati 'U Rwanda rutagize icyo rumenyeshwa! Ruratungurwa, kuba u Rwanda rutunguwe ntabwo […] bitubuza kugira icyo tuvuga ku bintu birureba, bireba Abenegihugu barwo ndetse no kuba twanavuga ku bindi.'

    Mukuralinda avuga ko u Rwanda icyo rwakoze ari ukubaza Niger impamvu hashobora gufatwa umwanzuro ku kibazo kireba igihugu n'Abenegihugu ariko icyo gihugu kitabimenyeshejwe.

    Ati 'Noneho u Rwanda ruravuga ruti iyi mikorere ntabwo isobanutse, ntabwo icyeye. Ni gute ikibazo kireba Abanyarwanda, u Rwanda rwari rusanzwe rukorana n'urwo rwego ntirutumenyeshe […] n'igihugu nka Niger nacyo ntikirumenyeshe kandi ni igihugu Kinyafurika.'

    Yakomeje agira ati 'Kandi duhuriye muri Afurika Yunze Ubumwe […], bakohereza n'intumwa ije kubwira Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga cyangwa Perezida wa Repubulika ati nyabuneka hari Abanyarwanda tugiye guha ubuhungiro cyangwa se baje gutura iwacu mu buryo bwemewe n'amategeko.'

    Mukuralinda avuga ko bitigeze bibaho ko u Rwanda rusaba Niger kwirukana aba Banyarwanda.Ati 'U Rwanda rwabyumvise nk'abandi. Rufata uruhande rwarwo turavuga tuti ibyo bintu uko byakozwe si byo ariko atari ukuvuga ngo abo Banyarwanda nibabime aho gutura cyangwa turabasabye nibatahe […] Umunyarwanda widegembya afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka.'

    Yakomeje agira ati 'Icyabaye ni uko u Rwanda rwaravuze ruti iyo mikorere yabaye ntabwo ariyo. Ntekereza ko ari n'aho nabo batekereje […] nibwo Niger ifashe kiriya cyemezo. Ni uburenganzira bwayo.'

    Muri iki cyumweru,Leta ya Niger yabaye ihagaritse kwirukana aba banyarwanda umunani bahimuriwe bakuwe muri Tanzania, nyuma yuko igihe ntarengwa cy'iminsi irindwi yari yabahaye ngo babe bavuye ku butaka bwayo kirangiye.

    Leta ya Niger yahagaritse itegeko ryo kwirukana abo banyarwanda yongeraho iminsi 30 hategerejwe ko ikibazo gikemuka bakabona aho berekeza.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/u-rwanda-rwavuze-ku-kibazo-cy-abanyarwanda-8-baherutse-kwirukanwa-na-niger

  • #COVID19: Abantu batanu bitabye Imana, abanduye babonetse ni 1,219 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore batanu, barimo bane bo mu mujyi wa Kigali n’umwe wo mu Karere ka Kamonyi. Abamaze guhitanwa na Covid-19 muri rusange mu Rwanda ni 1,367.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-batanu-bitabye-imana-abanduye-babonetse-ni-1-219

  • Sinzi impamvu abantu badasinzira… Ubanza narabaye umutwaro ukomeye cyane- Mashami Vincent #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent avuga ko ashobora kuba yarabaye umutwaro kuko ngo abantu ntibagisinzira bibaza igihe amasezerano ye azarangirira.

    Bitewe n’ibihe ikipe y’igihugu irimo itabona intsinzi, umusaruro wose ujya ku mutoza, ari n’aho bahera bamubaza niba atazegura ariko inshuro zose yabajijwe iki kibazo akaba yarabiteye utwatsi ko atakegura.

    Nyuma y’umukino wa gicuti Amavubi yaraye atsinzwemo na Guinea 2-0, Mashami Vincent yongeye kubazwa ku masezerano arimo agana ku musozo.

    Mashami Vincent yavuze ko atazi impamvu amasezerano ye hari abo abuza gusinzira.

    Ati “Sinzi ubanza narabaye umutwaro, ubanza ndi umutwaro ukomeye cyane sinzi impamvu ikibazo cy’amasezerano yanjye kigarukwaho cyane, sinzi amasazerano yanyu ariko amasezerano yanjye sinzi impamvu abantu badasinzira kubera amasezerano yanjye.”

    Yakomeje avuga ko kuba yakongererwa amasezerano cyangwa ntayongererwe nta bubasha abifiteho, abantu ngo bakwiye gutegereza kuko igihe gisigaye ari gito.

    Ati “Reka dutegereze igihe azarangirira ibisigaye nta bubasha mbifiteho ntacyo nabikoraho reka dutegereze igihe azarangirira kuko ntabwo nakubwira ngo nzasinya andi masezerano kuko sinjye wisinyisha ibyo nabyo bigomba kumvikana, twakihangana ngira ngo igihe gisigaye ntabwo ari kinini cyane.”

    Mashami Vincent watangiye gutoza Amavubi muri 2018, yagiye yongererwa amasezerano mu bihe bitandukanye, ayo afite azarangira mu mpera za Gashyantare 2022.

    Mashami Vincent ngo ntiyumva impamvu amasezerano ye yabaye umutwaro abantu benshi batagisinzira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sinzi-impamvu-abantu-badasinzira-ubanza-narabaye-umutwaro-ukomeye-cyane-mashami-vincent

  • Kigali: Amahoteli n’ibigo byakira abantu byahanwe bizira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RDB yaboneyeho kongera kwibutsa ibigo by’ubukerarugendo n’ibindi byakira abantu ko bigomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, kuko ibigo cyangwa abakiriya batubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda bishobora kubaviramo ibihano.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/ahantu/article/kigali-amahoteli-n-ibigo-byakira-abantu-byahanwe-bizira-kurenga-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19

  • Rwanda: Umugabo Wange Yarongorwaga N'abagabo Bagenzi Be/Yadutaye Imyaka 6 Ari Muribyo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Claude Kiza n'umugore we Claudine Umugwaneza babinyujije kuri Youtube Channel ya Gerald Mbabazi, umunyamakuru wa RBA, batanze ikiganiro gikomeye batanga ubuhamya bwuko biteje imbere hamwe n'abana babo 3 nyuma yuko uyu mugabo Claude yaje kunyuzamo agata umuryango akajya mu mico y'ubutinganyi gusa aza kubivamo agarukira umugore we n'abana.

    Claude Kiza na Claudine Umugwaneza barakuranye ndetse baranigana, baza gushakana ndetse babyarana abana 3, gusa umugabo aza kugana munzira z'ubutinganyi aho yaje guta umugore mu cyaro maze yerekeza mu mujyi wa Kigali aho yadukanye imico yo kujya yambara imyenda yabagore ndetse aza kuryamana n'umugabo mugenzi we. Claude avugako amaze kuryamana nuwo mugabo atigeze yongera gutekereza umugore we.

    Claudine avugako yaje kumenya ko umugabo we asigaye aryamana  n'abagabo bagenzi be abibwiwe na mugenzi we, anamwereka amafoto y'umugabo we yambaye imyenda y'abagore ndetse y'aranadefirije.

    Umugore avugako yiyemeje kugarura umugabo we murugo ndetse akamusubiza mu nzira nzima akareka izo ngeso yari yarishoyemo z'ubutinganyi. Nubwo bitari byoroshye, Claude yaje kongera aba umugabo ndetse kurubu akaba yicuza kuba yarahemukiye umugore we n'abana igihe kingana n'imyaka 6.

    Nyuma yo kureba ingeso y'ubutinganyi, Claude na Claudine bakomeje inzira y'iterambere ndetse no gushyira hamwe nk'umuryango, banaha uburere bwiza abana babo, abahungu babiri n'umukobwa umwe.

    Source : https://yegob.rw/rwanda-umugabo-wange-yarongorwaga-nabagabo-bagenzi-be-yadutaye-imyaka-6-ari-muribyo/

  • Imodoka yihindura amabara ikomeje guca ibintu(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uruganda rw'Abadage rukora imodoka rwa BMW ruherutse kumurika imodoka ihinduranya amabara uko ukanze kuri buto gusa.Iyi modoka ikaba ikomeje guca ibintu kubera ikoranabuhanga rihambaye ikoranye.

    Iyi modoka ihinduranya amabara nk'uruvu yakozwe n'uruganda rwa BMW, yamuritswe kuri uyu wa 05 Mutarama 2022 mu mujyi wa Las Vegas muri leta zunze ubumwe za Amerika mu gikorwa cyiswe 2022 Consumer Electronics Show.

    Iri koranabuhanga rizwi nka electrophoretic technology rikoranye n'iyi modoka y'uru ruganda yiswe BMW iX Flow rituma amabara yo kuri iyi modoka yihinduranya mu mabara y'umukara n'umweru mu gihe ukanze kuri buto gusa, ibi bikaba bizafasha abantu bakundaga gufata umwanya wabo bajya guhindura irangi cyangwa ibara ry'imodoka zabo.

    Source : https://yegob.rw/imodoka-yihindura-amabara-ikomeje-guca-ibintuvideo/

  • Fabrizio Romano: Abakinnyi batanu bashobora guhindura amakipe muri uku kwezi i Burayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe isoko ry'igura n'igurishwa ry'abakinnyi ryamaze gufungura ku mugabane w'Uburayi, amakipe menshi atandukanye yabonye amahirwe yo kugerageza kwiyubaka kugira ngo igice cya kabiri cy'umwaka w'imikino muri shampiyona akinamo kizagende neza.

    Kabuhariwe mu makuru ajyanye n'igura n'igurishwa ry'abakinnyi, Fabrizio Romano yavuze abakinnyi batanu bo guhanga amaso bashobora guhindura amakipe muri uku kwezi kwa Mbere.

    1. Alvaro Morata — Juventus

    Juventus yamaze kubwira uyu rutahizamu ko idafite gahunda yo kumugura bihoraho mu mpeshyi, ndetse niyo mpamvu bishoboka cyane ko uyu musore yasohoka muri Mutarama ni ubwo bikigoranye cyane.

    Barcelona niyo kipe iri gucungira hafi cyane Alvaro Morata, ndetse yamaze kumvikana nawe ariko buri kimwe kizaterwa na Juventus idafite gahunda yo ku murekura igihe cyose itarabona umusimbura we.

    Ejo hashize, ku wa Gatatu, mu kiganiro n'itangazamakuru Massimiliano Allegri utoza Juventus yavuze ko yamaze kubwira Morata ko ari ingenzi ndetse nta gahunda afite yo kumutakaza muri uku kwezi kwa Mbere.

    2. Matias Vecino — Inter Milan

    Inter Milan yiteguye kugurisha Matias Vecino ukina mu kibuga hagati, mbere yuko asoza amasezerano afitanye niyi kipe mu mpeshyi. Flamengo niyo kipe yagerageje kumuvugisha ariko arashaka kuguma ku mugabane w'Uburayi, ndetse bishobotse mu Butaliyani.

    Ibya Matias Vecino bizasobanuka neza mu byumweru biri imbere.

    3. Anthony Martial — Man United

    Uyu rutahizamu ibye birasobanutse neza: arashaka gusohoka muri Manchester United. Nyuma y'imyaka irindwi yose, ashaka kujya mu ikipe azajya abanzamo.

    Sevilla niyo kipe yamaze kugaragaza ko ishaka Anthony Martial ariko Manchester United ishaka ko hishyurwa amafaranga y'intizanyo n'umushahara wose wa Martial. Ibi byatumye havuka ikibazo, ndetse andi makipe atandukanye ashaka kwinjira mu rugamba rwo kumusinyisha.

    4. Ainsley Maitland-Niles — Arsenal

    Imyitwarire ye yahoze iri ku rwego rwo hejuru, ariko Arsenal ifite abakinnyi benshi bakina mu mwanya we, bityo Maitland-Niles azasohoka muri iyi kipe kubera iyo mpamvu.

    AS Roma yenda kumusinyisha ku ntizanyo kugeza mu mpeshyi ikishyura ibihumbi 500 by'ama-euro, n'ibindi bihumbi 500 by'ama-euro mu nyongera nkuko byashyizwe mu biganiro. Ibiganiro biri kugana ku musozo, kandi na Jose Mourinho aramushaka.

    5. Philippe Coutinho — Barcelona

    Hashize amezi menshi Barcelona iri gushaka igisubizo kuri Philippe Coutinho, aho ishaka ikipe isinyisha Coutinho ikamuhemba amafaranga menshi.

    Flamengo, kuri ubu, ntabwo yigeze igerageza kumusinyisha, ndetse na Everton yahawe amahirwe yo kumusinyisha muri uku kwezi. Coutinho afite amahirwe menshi yo gusohoka muri Barcelona muri uku kwezi.

    Source : https://yegob.rw/fabrizio-romano-abakinnyi-batanu-bashobora-guhindura-amakipe-muri-uku-kwezi-i-burayi/