Category: Uncategorized

  • Umugore yapfuye amaze kubyara impanga nyuma y'imyaka 10 yari amaze ategereje urubyaro #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Nigeria, Gloria Chiaka Adéribigbe, yapfuye nyuma y'iminsi ibiri yibarutse impanga yabonye nyuma y'imyaka icumi yari amaze arushinze, yarabuze umwana.

    Nk'uko umuvandimwe we, Nancy Chiama yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga, ngo Gloria yagize ibibazo nyuma gato yo kubyara ku wa kane, 23 Ukuboza hanyuma kuri Noheri arapfa.

    Yagize ati“Nta magambo mfite muvandimwe wanjye nkunda. Sis Gee, ndakwita urukundo nk'umukunzi wanjye, umusangirangendo wanjye w'ingenzi.

    Mpere he muvandimwewanjye nkunda ….. isi yanjye yasenyutse. Ni gute nshobora kwihanganira kubura kwawe. Umunsi wa mbere wankanguye umbwira ko utwite !!! ibitotsi byanshize mu maso… Ndarira, ndarira, Imana ishimwe, nahuje amaboko yanjye dusengera hamwe. Kuki wansiganye n'impanga Imana yaguhayemo imigisha nyuma y'imyaka 10 utegereje…..Wapfuye ku munsi wa Noheri, umunsi ntazigera nibagirwa mu buzima bwanjye. Nakwemeza neza ko gutwita kwawe kwagenze neza, nta kindi wakoze usibye kuruhuka kenshi … kubera iki? Twari dufite gahunda nyinshi z'urugendo rwawe rwo kuba umubyeyi… none urupfu rwagutwaye… Nakora iki kugira ngo nihanganire kubura k'umuvandimwe wanjye Gloria ???

    Inama zawe zamfashije mu buryo bwinshi, buri gihe wahoraga hafi yanjye igihe cyose ngukeneye.”


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yapfuye-amaze-kubyara-impanga-nyuma-y-imyaka-10-yari-amaze-ategereje

  • Musore/mugabo, ntuzibeshye ngo ukore aya makosa mu gihe utereta umukobwa kuri message. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo n'abasore bakunze kwibeshya bagakora amakosa yo guteretesha ubutumwa bugufi bibwira ko ari bwo buryo bwiza bwo kwerekana amarangamutima yabo ku bakobwa.Gusa hari amakosa mabi rwose ukwiye kwirinda mu gihe wandikira inkumi uyisaba urukundo kuri message.

    1.Ntukigere wereka umukobwa/umugore utereta amarangamutima yose umufitiye ukoresheje message, ahubwo uzamutungure mwahuye umushimagize, umubwire ko wamwishimiye n'ibindi. Uramenye ariko utazabikoreshwa no gutinya ko yagusiga kuko nta muntu kamara ubaho.

    2.Gira akantu k'umwihariko. Kubera ko umukobwa/umugore ashobora kugira abantu benshi bamutereta (cyane cyane iyo ari mwiza), gira akantu wihariye mu butumwa umwandikira kuburyo akibusoma amenya ko ari ubwawe ataranareba izina.

    3.Reka kwibeshya ko kuba umukobwa/umugore aguhaye numero ye bivuga ko yifuza ko muzongera guhura. Ni inshingano zawe kuzamukurikirana ukoresheje ubutumwa bugufi bwuzuye ubwenge, aho kuzura ibibazo nk'ibyo mu iperereza cyangwa mukizamini cy'akazi.

    4.Gusaba guhura n' umukobwa/umugore utereta kandi mutaramenyerana byirinde, kuko bishobora gutuma ahita aguhakanira. Ibi bishobora guterwa n'uko yibaza uko azaganiriza umuntu atazi neza (ibyo ukunda, ibyo wanga,….)

    5.Kwizera ibitangaza birenze muguhura bwa mbere sibyiza. Ahubwo niba wagize amahirwe yo gusohokana nawe bwa mbere, iyemeze kudahita umugaragariza ibyo umutekerezaho byose ako kanya, ahubwo umusezeranye impano z'ubutaha. Bizatuma yemera ko muzongera gusohokana. Nimutandukana wibuke kumushimira ukoresheje ubutumwa bugufi.

    6.Wikoresha message nk'uburyo bw'ibiganiro birambuye. Menya ko ubutumwa bugufi ari inshamake y'ibiganiro wifuza kuzagirana n'umukobwa/umugore utereta. Rasa ku ntego gusa, ubundi umubwire utuntu dusekeje n'utundi twatuma arushaho kwifuza kuzahura nawe.

    7.Reka kwiringira ko kuba umukobwa/umugore utereta yasubiza ubutumwa bwawe bivuze ko yagukunze ngo bitume umuhata message z'urudaca, mbese ngo uvugishwe amangambure. Mwandikire gusa ubutumwa bufite akamaro.

    Source : https://yegob.rw/musore-mugabo-ntuzibeshye-ngo-ukore-aya-makosa-mu-gihe-utereta-umukobwa-kuri-message/

  • RIB yafunze Igabe Egide ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igabe yahimbye icyemezo kivuga ko yarangije kwiga icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) muri Atlantic International University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo abone akazi, nk’uko RIB yabitangaje ibinyujije kuri Twitter.

    RIB yatangaje kandi ko Igabe ubu afungiye kuri Sitatiyo yayo ya Kicuciro, mu gihe hakorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB irihanangiriza abishora mu byaha byo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, by’umwihariko kubeshya ko ufite impamyabumenyi udafite, kuko bigira ingaruka mbi ku burezi mu gihugu ndetse n’abanyeshuri ntibabone ubumenyi bukwiye bityo n’umusaruro bitezweho ntuboneke.

    Iki cyaha gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rib-yafunze-igabe-egide-ukurikiranyweho-gukoresha-impapuro-mpimbano

  • Ubuzima bw’umuhanzi Bebe Cool buri habi #rwanda #RwOT

    Moses Ssali wamenyekanye nka Bebe Cool mu muziki, ari mu bitaro aho arembeye ariko indwara arwaye ikaba itaratangazwa.

    Uyu muhanzi akaba yaraye yihutanywe ku kigo nderabuzima kiri hafi y’aho atuye mu Mujyi wa Kampala.

    Akaba yasangije abamukurikira kuri Twitter amafoto ari mu bitaro yaherekejwe n’amagambo avuga ko utangiye nabi ari we usoza neza.

    Ati 'Gutangira nabi, bigira iherezo ryiza. Igihanganjye bwa nyuma kiri hasi.'

    Uyu muhanzi ibinyamakuru bitandukanye muri Uganda byanditse ko mu minsi ishize yari yarananduye icyorezo cya Coronavirus ariko bikomeza kugirwa ibanga.

    Bebe Cool ubuzima bwe buri hafi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ubuzima-bw-umuhanzi-bebe-cool-buri-habi

  • Ruhango: Umugabo yishe umugore we yashinje kumuca inyuma arangije ariyahura #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Karumuna Fulgence wo mu Karere ka Ruhango yishe umugore we amutemesheje umuhoro, akuraho umutwe na we ahita yimanika mu mugozi arapfa anasiga yanditse urwandiko rugaragaza ko yamuhoye ko yamuciye inyuma.

    Karumuna yishe umugore we witwaga Niyisabwa Rachel ku wa 2 Mutarama 2022, bakaba bombi bari batuye mu Mudugudu wa Kinama, Akagari ka Musamo, Umurenge wa Ruhango muri aka karere ka Ruhango.

    Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yahawe n'abaturanyi b'uyu muryango avuga ko mbere yo kugira ngo uyu mugabo yice umugore we, abana babiri babyaranye bari baroherejwe kwa ba Sekuru.

    Inzego z'ibanze ziyobora agace kabereyemo aya mahano zitangaza ko uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane ashingiye ku gucana inyuma byakorwaga n'umugore.

    Bivugwa ko mu ijoro uyu mugore yiciwemo, umugabo yari amaze kubona ubutumwa bugufi muri telefone y'umugore bugaragaza ko afitanye ubucuti bwihariye n'undi mugabo.

    Amaze kwica umugore we Karumuna yasize yanditse ko ibyo araye yumvise avugana n'ihabara rye ndetse n'ubutumwa abonye muri telefone y'umugore we ari byo bitumye afata icyemezo cyo kumwica ndetse akiyahura.

    Aya makuru yemejwe kandi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwavuze ko mu iperereza ryakozwe basanze koko uyu mugabo yishe umugore we na we agahita yiyahura.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagize ati 'Ni byo koko nk'uko bigaragara ahabereye icyaha, umugabo yishe umugore we na we arangije ariyahura.

    Iperereza ry'ibanze rigaragaza ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane ashingiye ku gucana inyuma.'

    Isesengura ryakozwe na RIB, rigaragaza ko mu myaka itatu ishize [ni ukuvuga kuva mu 2018 kugeza mu 2021], uru rwego rwagenjeje dosiye 169 z'icyaha cy'ubwicanyi hagati y'abashakanye.

    Muri izo dosiye harimo abantu bakekwaho ibyaha bagera kuri 221 mu gihe abishwe bose hamwe ari 169.

    Abagabo baketsweho kwica abo bashakanye ni 177, ni ukuvuga ko bihariye 79,2% mu gihe abagore baketsweho kwica abagabo babo ari 46, bakaba bari ku ijanisha rya 20,8%.

    RIB igaragaza kandi ko mu bishwe, abagabo ari 59 ni ukuvuga ko ari 34,9% mu gihe abagore bishwe aribo benshi kuko ari 110, bangana na 65,1%.

    Yavuze ko impamvu iza ku isonga ari amakimbirane ashingiye ku mutungo ikaba iri ku kigero cya 68,5%, hagakurikiraho ubusambanyi buri ku kigero cya 16%.

    Dr. Murangira avuga kandi ko izindi mpamvu zirimo kwihorera bishingiye ku guhozwa ku nkeke n'uwo bashyingiranywe ku kigero cya 7,1%.

    Hagakurikiraho ubushoreke biri ku kigero cya 4,7%, kwirengagiza inshingano za kibyeyi biri ku kigero cya 2.4% mu gihe ubusinzi ari bwo buza ku mwanya wa nyuma ku kigero cya 1,2%.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ruhango-umugabo-yishe-umugore-we-yashinje-kumuca-inyuma-arangije-ariyahura

  • Stress ishobora kugutera kumera imvi – #rwanda #RwOT

    Stress ihurira he no kumera imvi?

    Ibi kubisobanura neza turifashisha imwe mu mikorere y'umubiri wacu. Muri rusange umutwe wacu ufite imizi y'imisatsi igera ku 100,000 kandi iyo mizi ihora yiteguye kumeraho imisatsi myinshi uko hagize ucika, nko mu gihe wiyogoshesha. Aho umusatsi utereye niho hari urwo ruganda rukora imisatsi aho uturemangingo dufatanyiriza hamwe mu gukora umusatsi ufite ibara ryirabura.

    Uko kwirabura k'umusatsi bikaba biterwa n’uko umubiri wacu urimo melanin iyi ikaba ari nayo ituma abirabura badasa n'abazungu. Abagize ikibazo cyo kuvuka bafite ubumuga bw’uruhu rwera burya bavuka ntayo bafite, nk’uko n'abitukuza (abisiga mukorogo mu mvugo y'ab'ubu) burya baba bangiza melanin yabo.

    Ubusanzwe melanin yo mu musatsi igenda igabanyuka uko umuntu akura aricyo gitera kuzana imvi uko ugenda usaza.

    Ubushakashatsi rero bugaragaza ko stress imaze igihe yangiza uturemangingo twa melanocyte (aritwo tubyara melanin) nuko utwo turemangingo twabaga ku muzi w'umusatsi tukahava bigatera ko umusatsi uhinduka imvi. Iyo stress igabanyutse turagaruka maze umusatsi ugasubirana ibara wahoranye, ariyo mpamvu imvi zatewe na stress zidahoraho.

    Ese abantu bose bazana imvi bakiri bato biterwa na stress?

    Igisubizo ni oya. Kumera imvi bituruka ku mpamvu zinyuranye, muri zo hakaba harimo na stress. Kandi stress itera umusatsi kuba imvi, si ya yindi iza igahita ikira ahubwo ni stress imara igihe, amezi cyangwa imyaka, kandi ntabwo ihita ihindura imisatsi yose umweru ahubwo ushobora gusanga ari umusatsi umwe cyangwa itageze ku icumi yahindutse gusa.

    Uretse gutera kuzana imvi imburagihe, stress igendana n'ibindi bibi nk'umuvuduko ukabije w'amaraso, indwara y’umutima, kwiheba no kwigunga, ariyo mpamvu yitwa umwicanyi utuje. Niyo mpamvu kuyirwanya no kuyirinda ari ingenzi ku bantu bose.

    Src:www.Healthline.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113255/stress-ishobora-kugutera-kumera-imvi-113255.html

  • Ibitaro bya Ruhengeri birahumuriza abarwaye 'Fistula’, nyuma y’uko gahunda y’ubuvuzi bwayo isubitswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Muhire Philibert, Umuyobozi w

    Dr Muhire Philibert, Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri

    Ni Nyuma y’uko iyo gahunda isubitswe inshuro ebyiri, ku mpamvu z’uko abo baganga binzobere mu kuvura iyo ndwara baturuka mu bihugu byibasiwe na Covid-19, birimo Islaël na Canada, bahura n’imbogamizi z’urugendo kubera ubwandu bushya bwa Covid-19 bwitwa Omicron.

    Mu itangazo ryashyizweho umukono na Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, ryasohotse mu ntangiro z’Ukuboza 2021, ubuyobozi bw’ibitaro bwiseguraga ku bafite ubwo burwayi bwo kujojoba, nyuma y’iminsi mike bari bamaze bamenyeshejwe gahunda y’ubuvuzi bwari kuzahera ku itariki 03 Ukuboza 2021.

    Mu kumenya aho iyo gahunda y’ubwo buvuzi igeze, Kigali Today yegereye Dr Muhire, yemeza ko bari mu myiteguro yo gusubukura iyo gahunda y’ubuvuzi bwa Fistula mu bitaro bya Ruhengeri.

    Yagize ati 'Twatanze itangazo inshuro ebyiri tubwira abafite iyo ndwara ya Fistula ko tuzatanga serivisi z’ubuvuzi, ariko tuza kugira imbogamizi, murabona iki cyorezo cya Covid-19 n’ukwihinduranya kw’iyi virus, byagiye bituma gahunda zagiye zipangwa n’abanyamahanga mu bufatanyabikorwa tugirana zihindagurika, zizamo kidobya'.

    Arongera ati 'Icyo nicyo cyatumye twongera gupanga indi gahunda, dutanga itangazo rya kabiri tubabwira impinduka zabayeho, ariko mu kwezi kwa kabiri 2022 turateganya ko bishoboka, ubwo tuzongera tubabwire. Turi mu myiteguro n’abo baganga bazaturuka mu mahanga, mu kwezi kwa kabiri birashoboka'.

    Uwo muyobozi yagaragaje abafatanyabikorwa b’ibitaro mu kuvura fistula, aho yagize ati, 'Ni gahunda isanzwe tugirana buri mwaka n’abo bafatanyabikorwa bava muri Canada, hari igihe bafatanya n’abava muri Islaël. Muri biriya buhugu by’Uburasirazuba bwo hagati, cyangwa mu Burayi ndetse no muri America y’Amajyepfo turafatanya cyane.

    Arongera ati 'Turateganya ko mu kwezi kwa kabiri bigenze neza, iki cyorezo cya Covid-19 kikagenza make, iyo gahunda y’ubuvuzi bwa Fistula tuzayisubukura'.

    Dr Muhire avuga ko indwara ya Fistula, ikomeye cyane ngo no kuyivura biragorana, ku buryo ngo mu minsi icumi abo baganga bamara mu bitaro bya Ruhengeri, bataha bavuye abarwayi bagera kuri 20.

    Avuga ko abo barwayi 20 baba ari benshi cyane hagendewe ku buvuzi bugoranye bakorerwa, ngo hakaba ubwo bose bakize burundu.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/ibitaro-bya-ruhengeri-birahumuriza-abarwaye-fistula-nyuma-y-uko-gahunda-y-ubuvuzi-bwayo-isubitswe

  • ONU irashimira Ingabo z’u Rwanda ibikorwa byo kurwanya Malaria muri Sudani y’Epfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa UNMISS bwatangaje ko abaturage bo mu Ntara ya Equatoria muri Sudani y’Epfo bagize umugisha wo kuba barinzwe n’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu Butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa UNMISS, kuko zakomeje kubafasha mu bikorwa by’ubuzima birimo no kurushaho kwirinda no kurwanya Malariya ikomeje guhitana benshi muri icyo Gihugu.

    Ni ibikorwa Ingabo z’u Rwanda zakoreye mu Ntara ya Equatoria iri mu Burasirazuba bw’Igihugu, mu rwego rwo gufasha abaturage gukaza ingamba zo kuyirwanya nyuma y’uko yari ikomeje kwiyongera muri iyo ntara.

    Mu bikorwa Ingabo z’u Rwanda zakoze harimo gutanga ubuvuzi, inzitiramibu n’ibindi bikoresho ndetse n’ubukangurambaga bwo kwirinda kwandura n’ikwirakwira rya Malaria.

    Umuyobozi w’agace ka Morwari ho mu Mujyi wa Torit, Obusuk Michael, yagize ati: 'Abarwayi ba Malariya bakomeje kwiyongera cyane, by’umwihariko mu bagore n’abana bato. Birababaje, kuko abenshi mu baturage batarasobanukirwa neza uko bakwirinda.'

    Obusuk yakomeje avuga ko n’ababa basobanukiwe uko bakwirinda iyi ndwara bashobora kuba badafite ibikoresho nkenerwa birimo nk’inzitiramibu, imiti yica udukoko ndetse n’ubundi buryo busaba ubushobozi.

    Muri ako gace, ingo zisaga 600 zamaze guhabwa ibyo bikoresho n’ubumenyi bukenewe mu bukangurambaga bwakozwe n’Ingabo z’u Rwanda.

    Ubuyobozi bw’ako gace bukaba buvuga ko buzahora buzirikana icyo gikorwa iteka ryose.

    Obusuk ati: 'Turabashimira cyane kuba barahaye imiryango yacu ukuboko gutabara. Twizeye ko n’abandi basigaye bazahabwa ubu bufasha mu bihe biri imbere.'

    Si ubukangurambaga gusa mu kwirinda Malaria bwakozwe n’Ingabo z’u Rwanda kuko abaturage ba Sudani y’Epfo bakanguriwe no gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho na OMS yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kimaze guhitana abantu 136 muri icyo Gihugu mu bagera ku bihumbi 16,000 bamaze kwandura icyo cyorezo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/onu-irashimira-ingabo-z-u-rwanda-ibikorwa-byo-kurwanya-malaria-muri-sudani-y-epfo