Category: Uncategorized

  • ‘Ibikomangoma’ itsinda ryi Nyanza rikora umu… – #rwanda #RwOT

    Iri tsinda ryashinzwe ku wa 01 Kamena 2021, bashyira hanze indirimbo zirimo nka 'Ally my gyz' ndetse baritegura no gusohora Extended Play (EP) yabo ya mbere bise 'I'm'.

    Ryinjiye mu muziki basangamo abakora injyana ya 'Kinyatrap' barimo Bushali n'abandi ndetse na 'Trapish Gang' ikorwa n'abarimo Ish Kevin.

    Umuyobozi w'itsinda Ibikomangoma, Ishimwe Hamimu Sadi [Igikomangoma Robbot] yabwiye INYARWANDA ko biyise 'Ibikomangoma' kubera ko gakondo yabo ari i Nyanza ku gicumbi cy'i bwami.

    Ati 'Twanze ko amateka azimira, igikomangoma ni izina rikomoka i bwami rikaba ryarahabwaga umwana w'umwami.'

    Avuga ko bafite intego yo gukora umuziki urimo umuco nyarwanda. Ati 'Intego dufite ni ugukora umuziki urimo amagambo ya gakondo kugira ngo dusigasire amwe mu magambo y'umuco wacu atazazima tubishyize mu njyana zigezweho.'

    Iri tsinda ribarizwamo ibikomangoma (abasore) nka Robbot ari nawe warishinze, Packo, Actrox Masotera, Kevin Backbone, Didrox, Xx runy, Fabbystar, Yankie boi, Desire, Wa kaze, The game p, Stone kick, Sammyloss, Adovin X na Cobra iryana.

    Hari kandi ibikomangomakazi nka Gicanda, Cuta pax, Ndabaga, Nickas group, Nyirabyo n'abandi benshi.

    Uyu musore avuga ko bafite intego y'uko mu myaka itanu iri imbere azaba afite inzu y'umuziki (Label) kandi 'Ibikomangoma' ari kompanyi y'umuziki ikomeye.

    Ati 'Mu myaka itanu iri imbere nk'Umuyobozi Mukuru w'Ibikomangoma ngomba kuzaba mfite Label kandi 'Ibikomangoma’ ari kompanyi ikora umuziki ku rwego rwa Afurika.”

    “Dufite inzu zitunganya umuziki byibuze muri buri karere, ubwo tugomba kuba dufite studio 30 n'indi izihagarariye mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.'

    Uyu musore avuga ko bakora nk'itsinda, hakabaho guhuza imbaraga mu muziki, kandi ko banafite n'abashushanya za 'tableau' zigurishwa n'ibindi.

    Iri tsinda ribarizwamo abakora injyana zitandukanye, abaririmba, abaraperi, aba Producer b'amajwi n'amashusho n'abandi. Bakora injyana ya Afropop, Drill iharawe n’urubyiruko, Afrobeat n’izindi.

    Umuyobozi w'itsinda Ibikomangoma, Igikomangoma Robbot yavuze ko mu myaka itanu bashaka ko 'Ibikomangoma' bizaba ari kompanyi y'umuziki ikomeye muri Afurika


    Iri tsinda ribarizwamo abaririmbyi, abaraperi, aba Producer n'abandi bashakaga gushyira itafari ku muziki w'u Rwanda

    Nana na Harris

    Kammy

    Packo

    Dj rambo

    lion

    Kimenyi
     
     Aliane


    Chemusah, Agripine na Hamoudu
      

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ALL MY GYZ' YA ROBBOT IGIKOMANGOMA

    “>KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KUSHIANA' YA IGIKOMANGOMA ROBBOT NA PACIKO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113267/ibikomangoma-itsinda-ryi-nyanza-rikora-umuziki-ugezweho-uvanze-na-gakondo-113267.html

  • Menya imibereho y’intare n’uko zororoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umukozi ubungabunga ubuzima bw’intare mu Pariki y’Akagera (Guide), Twizeyimana Emmanuel, asobanura uko intare zororoka.

    Agira ati 'Mu gihe cy’ubukonje intare y’ingabo ifata ingore ikayimarana iminsi ibiri, icyo gihe ishobora gukora imibonano mpuzabitsina inshuro ziri hagati 100 na 120'.

    Avuga kandi ko iyo ingore irimo gusenzanya n’ingabo ifite uburyo ijya ku ruhande, igahura n’izindi ngabo kugira ngo nibyara zizabashe kurinda abana bayo.

    Ati 'Kubera ko ingabo iba irimo kubangurira ingore muri ya minsi ibiri zimarana, irananirwa cyane igasinzira (ingabo). Icyo gihe ingore ihita ihindukira igaha izindi ziri muri iryo tsinda kugira ngo umunsi yabyaye zizarinde abana bayo noneho imwe yasinziriye aho ikangukiye, ikongera ikaza kubangurira ariko ntibimenye ko izindi zayiciye inyuma'.

    Intare ibwegeka mu gihe cy’amezi atatu n’igice hanyuma ikabyara abana bari hagati ya babiri na batanu.

    Intare zari zarazimiye muri Pariki y’Akagera zongeye kugaruka mu Rwanda mu mwaka wa 2015, zazanywe mu Rwanda ari 7 none ubu zikaba zigeze kuri 45, ari na byo bigaragaza ko habaho gutera akabariro kugira ngo zororoke.

    Twizeyimana avuga ko Intare ibeshwaho n’inyama ndetse n’amaraso, igahiga kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru, ikabaho imyaka cumi n’ine mu gihe intare y’ingore ibaho imyaka cumi n’itanu cyangwa n’itandatu.

    Avuga ko muri iyo myaka intare ibaho ku isi indwara irwara yitwa 'Goutte’ iterwa no kurya inyama nyinshi.

    Ati 'Intare y’ingabo ikunda kurwara indwara yitwa Goutte. Icyo gihe iyo iba yonyine irapfa kuko iyo iyirwaye iraremba ntibashe kugenda, rero bisaba ko ngenzi zayo ziyihigira kugira ngo iticwa n’inzara'.

    Twizeyimana avuga ko n’ubwo intare ari umwami w’ishyamba ikaba n’inkazi, igira amagufwa yoroshye ku buryo n’abazihiga bazikubitaga inkoni ikomeye mu rubavu, kwirwanaho bikayinanira bakabona kuyifata.

    Yongeraho ko izo nyamaswa zibaho mu buryo bungana bityo ntago zivurwa iyo irwaye irapfa.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/menya-imibereho-y-intare-n-uko-zororoka

  • Imodoka yari iparitse mu rugo irahiye irakongoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ababonye iyo modoka itangira gushya bavuga ko babonye imodoka irimo kugurumana ndetse bakumva n’ibintu biturika.

    Umwe muri bo yagize ati 'Njye nari ndimo kuva mu kazi numva ibintu birimo guturika ndebye ku ruhande mbona hari igipangu kirimo kuvamo umuriro mwinshi, tugiye kureba na bagenzi banjye dusanga ni imodoka irimo gushya. Bamwe basakuzaga bavuga ngo bazane ibitaka na kizimya moto byo kuzimya'.

    Undi nawe yagize ati 'Twabonye umwotsi tuza twiruka dusanga abantu benshi bashungereye ni uko tuzana umucanga dutangira kunagaho hejuru kuko nta winjiragamo imbere mu gipangu umuriro wari mwinshi, biranga ni uko bahita bahamagara Polisi'.

    Undi mu babonye imodoka irimo gushya avuga ko nta kindi cyahiye usibye ko bahise batangira gusohora ibintu munzu, kugira ngo umuriro udafata ibyaba byegereye icyumba kiri hafi y’aho yari iparitse.

    Kugeza ubu bivugwa ko nta wakomerekeye muri iyo mpanuka y’umuriro yafashe imodoka ndetse n’icyayiteye ntikiramenyekana, cyane ko na nyirayo ntacyo yifuje gutangaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imodoka-yari-iparitse-mu-rugo-irahiye-irakongoka

  • Ese Ashraf Karekezi yaba ateze kugirana isano na Olivier Karekezi ? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Bubiligi hari umwana w'umunyarwanda ku myaka 20 utanga ikizere cyo kugera kure kandi heza mu mupira w'amaguru ufite izina yiswe n'ababyeyi be rya Karekezi rifite amateka akomeye mu mupira w'amaguru mu Rwanda.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'abashakashatsi batandukanye ku isi bumwe bwagiye bugaragaza ko izina ryiza rishobora guhesha umugisha nyiraryo nawe akarangwa n'ibikorwa byiza kandi by'intangarugero.Izina Karekezi ni izina rikomeye mu mateka y'umupira w'amaguru muri Africa bitewe n'umukinnyi wo mu myaka ishize wakiniye ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' ariwe Olivier Karekezi .

    Ibigwi bya Olivier Karekezi 

    Karekezi Olivier wari kapiteni w'ikipe y'u Rwanda (Amavubi) yahagaritse burundu kuyikinira nyuma y'imyaka 13 yari ayimazemo kuva mu mwaka wa 2000 kugeza mu mwaka wa 2013.

    Karekezi Olivier yari umwe mu bakinnyi bafashije kwandika amateka y'ikipe y'igihugu Amavubi ubwo yitabiraga igikombe cy'afurika (AFCON) bwa mbere mu mateka mu mwaka w'2004 agira n'uruhare runini mu gufasha APR FC gutwara ibikombe byinshi.

    Karekezi yahesheje Rayon Sports ibikombe bine ari Umutoza wayo, ahesha APR FC igikombe cya shampiyona inshuro nyinshi n'icy'Amahoro tutibagiwe na CECAFA Kagame Cup incuro eshatu ari umukinnyi akanayifasha kugera hafi muri ½ cy'irangiza muri CAF Confederation Cup mu 2002.

    Karekezi yakiniye APR FC kugeza muri 2005, ubwo yerekezaga ku mugabane w'Uburayi mu ikipe ya Helsingborgs IF yo muri Norvège. Iyo kipe yanayigiriyemo ibihe byiza kuko yayikiniye imikino 60 ayitsindira ibitego 18.

    Helsingborgs IF yayivuyemo muri 2008 yerekeza muri Hamarkameratene yakiniye imikino 32 akayitsindira ibitego 6.

    Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza muri 2011, Karekezi yakiniye Östers IF yo muri Suède imikino 49 atsinda ibitego 6.

    Amaze kuva muri Östers IF, Karekezi yagarutse gato mu Rwanda maze akinira APR FC shampiyona ya 2011-2012, nyuma ahita yerekeza muri Tuniziya mu ikipe ya Club Athletic Bizertin .

    Karekezi niwe wakiniye Amavubi imikino myinshi kurusha abandi bakinnyi bose bayakiniye, kuko mu myaka 13 yamaze ayakinira (kuva mu mwaka wa 2000 kugeza muri uyu mwaka wa 2013), yakinnye imikino 53, atsinda ibitego 25 bimugira uwa mbere wayatsindiye byinshi.

    Ese Ashraf Karekezi yaba azigera agera ikirenge mu cya mukuru we nawe akagira ibigwi bikomeye muri ruhago?

    Nyuma y'imyaka 9 Olivier Karekezi ahagaritse gukina umupira w'amaguru , kuri ubu hari undi mwana w'umunyarwanda ufite ababyeyi batuye ,mu Bubiligi witwa Ashraf Karekezi ukinira ikipe yo mu cyiciro cya 3 mu gihugu cy'Ububiligi yitwa  Symphorinois FC.

    Benshi mu bakunze Olivier Karekezi wo ha mbere bategerezanyije amatsiko kureba niba koko na Ashraf Karekezi azahesha umugisha iri zina ribitse amateka akomeye mu mateka ya Ruhago by'umwihariko mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/ese-ashraf-karekezi-yaba-ateze-kugirana-isano-na-olivier-karekezi/

  • OMS ivuga ko n’ubwo Omicron ihitana bakeya, abantu badakwiye kwirara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi mukuru wa WHO

    Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi mukuru wa WHO

    Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus yagize ati 'Mu cyumweru gishize, nibwo twagize umubare munini cyane w’abandura Covid-19 kuva icyorezo cyakwaduka. Gusa tuzi ko icyatumye uwo mubare uzamuka cyane, ari ubukererwe bwabayeho mu bijyanye no gupima mu gihe cy’ibiruhuko byo mu mpera z’umwaka'.

    OMS kandi yatangaje ko kubera impamvu zitandukanye, virusi ya Omicron igaragara ko itica cyane nka 'Delta variant’ yayibanjirije, icya mbere bitewe n’ubwiyongere bw’umubare w’abikingiza hamwe na hamwe ku isi , ikindi no kuba hari ibimenyetso bigaragaza ko Omicron yibasira cyane mu mazuru no mu muhogo kurusha uko yibasira ibihaha.

    N’ubwo Omicron bigaragara ko idakaze nka Delta, by’umwihariko ku bantu bakingiwe, ariko Umuyobozi wa OMS yaburiye abantu ko badakwiye kwirara.

    Yagize ati 'Kimwe n’izindi virusi zabanje, Omicron na yo ituma abantu bajya mu bitaro, kandi inica abantu. Mu by’ukuri ubwinshi bw’abandura iyo virusi umuntu yagereranya na tsunami bwabangamiye cyane inzego z’ubuzima ku isi yose'.

    OMS yanavuze ko ubwiyongere bw’abandura Covid-19 mu cyumweru gishize, bwari butandukanye bitewe n’agace kuko ngo imibare yari yikubye kabiri mu bice bya Amerika, mu gihe yiyongereyeho 7 % gusa muri Afurika.

    Hazabaho n’izindi virusi

    Umuyobozi ushinzwe gahunda yo guhangana n’indwara z’ibyorezo ndetse n’ibiza muri OMS, Dr Michael Ryan, yaburiye abantu avuga ko badakwiye kwibeshya ko Omicron yaba ari yo virusi ya corona yihinduranyije ya nyuma kuko ngo haracyaza n’izindi, 'Haracayri imbaraga nyinshi muri iyi virusi'.

    Maria Van Kerkhove, ushinzwe ibya tekinike muri OMS ku bijyanye na Covid-19, yongeyeho ati 'Hari amahirwe makeya cyane ko Omicron yaba ari yo virusi yihinduranyije ya nyuma abantu bazavuga'.

    Abo bayobozi bo muri OMS bibukije abaturage ko bagomba gukaza ingamba zo kwirinda no kurwanya icyorezo cya Covid-19, kwinjiza umwuka mwiza mu nzu, guhana intera hagati y’umuntu n’undi no kwambara agapfukamunwa kandi neza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/oms-ivuga-ko-n-ubwo-omicron-ihitana-bakeya-abantu-badakwiye-kwirara

  • Ruhango: umubyeyi yimanitse mu mugozi ahita yitaba Imana (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Ruhango haravugwa inkuru y'incamugongo y'umuturage witwa Mukarwego Julienne wasanzwe mu mugozi yapfuye bamwe mu baturage bari baturanye nawe bavugako nta kibazo yari afitanye n'abo,bakibaza icyaba cyamuteye kwiyambura ubuzima, gusa nubwo bimeze gutyo ntawakerensa amakuru yuko yaba yanishwe iperereza rikaba rigikomeje ngo hamenyekane icyamuhitanye.

    Source : https://yegob.rw/ruhango-umubyeyi-yimanitse-mu-mugozi-ahita-yitaba-imana-video/

  • Umukobwa yatwitse umusore bakundanaga akimenyako ateganya gukora ubukwe nundi mukobwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa wamenyekanye ku izina rya Oluchi utuye mu gihugu cya Nigeria mu gace kitwa Abia yagerageje gutwika umusore bigeze gukundana Nyuma yo kumvako ateganya kurongora undi mukobwa.

    Bivugwako umukobwa akimara kumenya amakuru yuko uwo bakundanaga agiye kurongora undi mukobwa yagize ishyari ndetse nuburakari bwinshi maze asanga umusore Aho atuye aramutwika. Mugihe umuriro warimo ukwira kwira ku musore yahise akurura umukobwa nawe arashya. Abaturanyi bumusore baratabaye ntihagira uhasiga ubuzima gusa Bose batahabye ibikomere. Kuri ubu ibyangijwe nuwo muriro watejwe nuwo mukobwa ntibiratangazwa usibye ibikomere wasigiye aba bombi.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yatwitse-umusore-bakundanaga-akimenyako-ateganya-gukora-ubukwe-nundi-mukobwa/

  • Umuriro ukomeje kwaka hagati ya Ariel ways na juno Kizigenza ubundi butumwa bwagiye hanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi hagiye hanze ubutumwa bwa snapchat Ariel wayz yagiranye na juno Kizigenza aho bikomeje gufata indi ntera hagati yaba bombi dore ko badasiba mu itangazamakuru buri munsi baterana amagambo akomeye.

    Ubutumwa  bwashyizwe hanze na the catbabalao uzwi mu gutanga amakuru y'ibyamamare yashyize hanze ubutumwa bwa snap chat aho Ariel wayz akomeje gushinja juno Kizigenza kumuca inyuma ndetse akanga ko babonana ngo bakemure ikibazo bafitanye.

    Juno Kizigenza nawe mu butumwa twabonye akomeje gushinja Ariel wayz ko yamubeshye ko akunda abasore ndetse n'abakobwa gusa we asanga akunda abakobwa gusa .

    Source : https://yegob.rw/umuriro-ukomeje-kwaka-hagati-ya-ariel-ways-na-juno-kizigenza-ubundi-butumwa-bwagiye-hanze/

  • Ruhango: Kwa 'Yezu Nyirimpuhwe’ hagiye kubakwa ibijyanye n’ubukerarugendo buhakorerwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda n

    Abanyarwanda n’Abanyamahanga baza ku bwinshi gusengera kwa Yezu Nyirimpuhwe

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko mu rwego rwo gufasha abaza gusengera kwa Yezu Nyirimpuhwe hari imishinga ibiri igiye gushyirwa mu bikorwa harimo kubaka aho abantu basengera no kubaka aho barara n’ahafatirwa amafunguro.

    Habarurema avuga ko ku ikubitiro hagiye gutangira icyiciro cya mbere cyo kubaka urugo rukikije aho abantu basengera mu rwego rwo gukomeza kuhabungabungira umutekano, icyo cyiciro kikazatwara asaga miliyoni 150frw kandi ayo mafaranga yamaze kuboneka.

    Agira ati, 'Icya mbere kigiye gukorwa ni ukubaka urugo rwiza ku buryo abantu baza gusenga binjira ahantu hameze neza, hazanubakwa Alitari, igice cya kabiri cyo kizajyana no gutunganya aho abantu bashobora gufatira amafunguro n’aho kurara kugira ngo abaturuka hirya no hino baje gusenga babone aho barara'.

    Abaturage basanzwe bajya gusengera kwa Yezu Nyirimpuhwe bavuga ko kuba hatari hubatse byagoraga kuko byasabaga kwijyanira intebe zo kwicaraho, ndetse bakicwa n’izuba kuko ntaho kugama imvura n’izuba hahari.

    Umubyeyi witwa Mukakalisa avuga ko isengesho ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe rimufasha ariko kuba hari hadatunganyije wasangaga nta mutekano usesuye uhari, akavuga ko kuhubaka neza bizarushaho gukurura abaza kuhasengera.

    Abasengera kwa Yezu Nyirimpuhwe babangamirwaga no kuba hatubatse

    Abasengera kwa Yezu Nyirimpuhwe babangamirwaga no kuba hatubatse

    Agira ati, 'Izuba ryatwicaga, imvura ikatunyagira nta hantu ho kugama ariko tukaza kuko twemera ko isengesho aho rikorewe hose rigera ku Mana, kubaka hariya bizatuma twisanzura kandi dusengere ahantu hafite umutekano'.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko mu gice cya nyuma cyo kubaka kwa Yezu Nyirimpuhwe, hazarebwa uko hasakarwa ibice bimwe na bimwe by’aho basengera kuko ubusanzwe bigoye gusakara ahantu hateranira abantu basaga ibihumbi 60 icyarimwe.

    Abizera bahamya ko kwa Yezu Nyirimpuhwe bahabonera ibitangaza birimo gukira indwara zitandukanye z’umubiri, n’iza Roho kuko usanga abantu batandukanye baza kuhasengera harimo n’abanyamahanga batanga ubuhamya bw’uko bakize indwara.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/ahantu/article/ruhango-kwa-yezu-nyirimpuhwe-hagiye-kubakwa-ibijyanye-n-ubukerarugendo-buhakorerwa

  • Igabe Egide ari mu maboko ya RIB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwafunze uwitwa Igabe Egide ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano y'impamyabumenyi y'icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) mu gushaka akazi muri kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda, ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe hakorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB yatangaje ko Igabe yari yarahimbye icyemezo kivuga ko yarangije kwiga icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) muri Atlantic International University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo abone akazi.

    RIB irihanangiriza abishora mu byaha byo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, by'umwihariko kubeshya ko ufite impamyabumenyi udafite kuko bigira ingaruka mbi ku burezi mu gihugu ndetse n'abanyeshuri ntibabone ubumenyi bukwiye bityo n'umusaruro bitezweho ntuboneke.

    Iki cyaha gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi.

    The post Igabe Egide ari mu maboko ya RIB appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/07/igabe-egide-ari-mu-maboko-ya-rib/