Category: Uncategorized

  • Donald Trump afatiye imbugita ku ijosi rya Demokarasi ya Amerika-Perezida Biden #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, arashinja Donald Trump yasimbuye kuba afatiye imbugita/icyuma ku ijosi rya Demokarasi ya Amerika. Abona uyu nk'uteje ikibazo gikomeye hamwe n'abamushyigikiye.

    Ibi byavuzwe na Perezida Biden ni ko kwifatira mu gahanga kwa mbere guhambaye amaze kugirira uyu Trump yasimbuye mu gihe kigera hafi ku mwaka amusimbuye ku butegetsi bw'iki gihugu gifatwa nk'igihangange ku usi.

    Ibi, Perezida Biden yabivugiye mu ijambo ryo kwibuka umwaha urangiye habaye ukubahuka ingoro ikoreramo inteko Nshingamategeko umutwe w'Abadepite na Sena bya Amerika, byakozwe n'abashyigikiye Bwana Trump.

    Muri iryo jambo nkuko BBC ibitangaza, Perezida Biden yashinje Trump kuba akwirakwiza uruvangitirane rw'ibinyoma akanagerageza guhindura amateka. Yavuze ko kwanga kwa Trump kwemera ko yatsinzwe amatora byateje umugumuko/ukwigaragambya w'abantu bitwaje intwaro.

    Perezida Biden, yasabye Abanyamerika kurwanira amategeko n'ubutabera bagashyira gusa imbere inyungu rusange. Bamwe mu bo mu ishyaka ry'aba Republicain ritavuga rumwe na Leta bashinje Perezida Biden kuba yitwaje iyi sabukuru y'umwaka urangiye habaye iyo myigaragambyo, mu gushyira imbere inyungu z'aba-Democrate bari ku butegetsi.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/donald-trump-afatiye-imbugita-ku-ijosi-rya-demokarasi-ya-amerika-perezida-biden/

  • Abagana inkiko bagomba kuba bipimishije baranakingiwe Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko icyo cyemezo kizatangira gukurikizwa ku wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022.

    Icyo cyemezo kireba abagana inkiko mu Rwanda, gifashwe nyuma y’aho no mu zindi serivisi abantu basabwa kuzigeraho ari uko bagaragaje ko bikingije byuzuye Covid-19, ni ukuvuga nko kujya mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, kujya mu isoko, mu nsengero n’ahandi.

    Amabwiriza avuguruye yo gukumira Covid-19 yo mu biro bya Minisitiri w’Intebe yasohotse ku wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022, asaba ko abamotari, abanyonzi n’abagenzi batwara, bose ko bagomba kuba barakingiwe icyo cyorezo.

    Kongera gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19, bije nyuma y’aho imibare y’abandura icyo cyorezo yongeye kuzamuka bikabije, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abagana-inkiko-bagomba-kuba-bipimishije-baranakingiwe-covid-19

  • Kayonza: Abantu 15 bacukura n’abagura amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko bafashwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibikoresho n

    Ibikoresho n’amabuye y’agaciro byafatiwe muri icyo gikorwa

    Abo bose babikoraga mu buryo butemewe n’amategeko, bakaba barafatiwe mu Murenge wa Rukara, Akagari ka Rwimishinya mu midudugu ya Kinunga na Karagari ari na ho bakoreraga ibyo bikorwa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamduni Twizeyimana, yavuze ko mu bikorwa byo gucukura ariya mabuye bangizaga imirima y’abaturage ndetse bakanahohotera ba nyiri imirima.

    Yagize ati 'Bariya bantu twabafatanye ibiro 107 n’amagarama 280, yafatanywe abantu bane bayaguraga. Abandi 11 twabafatiye mu mirima y’abaturage aho bayacukuraga bakaza kuyagurisha, twabafatanye ibikoresho gakondo bifashishaga bacukura ayo mabuye. Iyo bacukuraga ayo mabuye barimburaga imyaka iri mu mirima y’abaturage ndetse bakanarimbura amashyamba, umuturage wagiraga icyo avuga bamukubitaga.'

    CIP Twizeyimana akomeza avuga ko abo bantu bazwi ku izina ry’imparata bari bamaze amezi agera kuri abiri ariko muri uku kwezi kwa Mutarama nibwo abaturage batanze amakuru kuri Polisi, akaboneraho gushimira abaturage batanze amakuru yatumye abo bantu bakoraga ibitemewe n’amategeko bafatwa.

    Yagize ati 'Abaturage bamaze kuduha amakuru twarakurikiranye dusanga ni abantu bacukura amabuye y’agaciro badafite ibyangombwa. Tuributsa abantu ko gucukura amabuye y’agaciro bisabirwa ibyangombwa mu nzego zibishinzwe bikagira inzira binyuramo, ababikora binyuranyijwe n’amategeko barabihanirwa.'

    Abafashwe uko ari 15 bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukara kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kayonza-abantu-15-bacukura-n-abagura-amabuye-y-agaciro-bitemewe-n-amategeko-bafashwe

  • Abasifuzikazi 5 bakurura abagabo kurusha abandi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abasifuzi b’umupira w’amaguru bagira uruhare rukomeye ku mukino kuko ni bamwe baba bafite inshingano zo gusnyira mu bikorwa amategeko y’umukino, muri ibi bihe abasifuzikazi bamwe na bamwe bagiye bakururura benshi bitewe n’imiterere yabo.

    Muri iyi nkuru twifashishije inkuru z’ibinyamakuru bitandukanye, tugiye kugaruka ku basifuzi 5 bakurura abagabo cyane kurusha abandi.

    Fernanda Colombo Uliana — Brazil

    Fernanda Colombo Uliana w’imyaka 30, ni umusifuzi wo ku ruhande (bamwe b’ibitambaro), asifura mu cyiciro cya mbere muri Brazil (Campeonato Brasileiro Série A).

    Imiterere nk’iy’abanyamideli bituma agaruka mu mitwe ya benshi ndetse binatuma akurura abagabo cyane, si ibyo gusa kuko ni n’umuhanga mu byo akora, inzozi ze kwari ugusifura kugera ku rwego rwo hejuru muri Brazil.

    Sian Massey — U Bwongereza

    Sian Massey ni umusifuzikazi w’umwongereza wo ku ruhande w’imyaka 34, asifura mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League). Ni umusifuzi wagiye usifura imikino ikomeye irimo UEFA Women’s Champions League ndetse n’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

    Yatangiye kugaruka cyane mu itangazamakuru muri 2013 ubwo yatumaga myugariro wa Manchester, Rafael ahabwa ikarita itukura kubera ikosa yari akoreye David Luiz wa Chelsea.

    Elena Tambani — Italy

    Ni umunyamideli akaba n’umusifuzi w’umutaliyani, ni umwe mu basifuzi barangaza benshi iyo ari mu kibuga akora akazi ke. Abakunzi benshi ba ruhago bamufata nk’umusifuzi mwiza ku Isi.

    Lucy Oliver — U Bwongereza

    Lucy Oliver ni umwongerezakazi w’umusifuzi w’imyaka 30 wanabayeho umwalimu, na we ari ku rutonde rw’abasifuzi bakurura abagabo. Azwi cyane muri 2020 ubwo yatangazaga ko hari uwagerageje kumutera ubwoba binyuze kuri Twitter bigatuma ahindura imirere y’urukuta rwa Twitter ye (setting) ku buryo azajya yakira ubutumwa bw’abantu akurikira gusa.

    Claudia Umpierrez — Urguay

    Nubwo akuze, afite imyaka 38 ariko burya koko imyaka ni imibare, na we ari ku rutonde rw’abasifuzi bakurura abagabo. Ni umugore uzwiho kwita ku mubiri we aho afata siporo nk’ikintu cy’ingenzi kuri we, yashatse n’umutoza yishyura ku kwezi ubimufashamo ku buryo umubiri we udatana.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abasifuzikazi-5-bakurura-abagabo-kurusha-abandi-amafoto

  • Cyamunara y’urufunguzo rw’aho Mandela yafungiwe yahagaze rusubizwa Afurika y’Epfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nelson Mandela

    Nelson Mandela

    Iyo cyamunara yari iteganyijwe kubera i New York ku wa 28 Mutarama 2022, ariko Minisitiri w’Umuco muri Afurika y’Epfo, Nathi Mthethwa, arabyamagana agira ati “Urwo rufunguruzo ni urw’Abanya-Afurika y’Epfo”.

    Mandela yamaze imyaka 27 muri gereza kubera guharanira ikurwaho ry’ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa apartheid, 18 muri iyo myaka yayimaze muri Robben Island, ikirwa kiri hafi ya Cape Town.

    Mu 1994, Mandela yabaye Umukuru w’igihugu wa mbere wa Afurika y’Epfo w’umwirabura nyuma y’amatora ya mbere ya demokrasi yabaye muri icyo gihugu, ndetse Kugeza ubu afatwa nk’intwari muri Afurica y’Epfo.

    Mthethwa yavuze ko ikigo cya Guernsey kigurisha ibintu muri cyamunara cyemeye gusubiza urwo rufunguzo Afurika y’Epfo no guhagarika igurishwa ry’ibindi bintu byari ibya Mandela.

    Ibyo birimo igishushanyo bwite cya Mandela, The Lighthouse, Robben Island, hamwe n’igare yakoreshaga mu kugorora imitsi hamwe na raquette y’umukino wa Tennis.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Mthethwa yagize ati “Urwo rufunguruzo n’ikimenyetso cyamateka ababaje ya Afurika y’Epfo ariko kandi ruhagarariye intsinzi y’ubugwaneza ku kibi.”

    Urwo rufunguzo rwari rwatanzwe na Christo Brand ngo rugurishwe, akaba ari uwarindaga Mandela muri iyo gereza, ndetse abo bombi nyuma babaye inshuti.

    Iyo cyamunara yari iyo gukusanya amafaranga yo gutunganya ikibanza, ubusitani n’inyubako ndangamurage iruhande rw’ahashyinguwe Mandela.

    Mandela yavuye muri gereza mu 1990 ubwo Afurika y’Epfo yarimo iva mu butegetsi bw’ivanguramoko bwa apartheid.

    Yabaye umukuru w’igihugu manda imwe, ava ku butegetsi mu 1999, akaba yaritabye Imana mu 2013 afite imyaka 95.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/cyamunara-y-urufunguzo-rw-aho-mandela-yafungiwe-yahagaze-rusubizwa-afurika-y-epfo

  • Bamenye ibanga ryibyamamare ! Itsinda The Sa… – #rwanda #RwOT

    Mbere y'uko iyi ndirimbo isohoka, aba basore bagiye bumvikana mu magambo asa n'ashimangira uburyo bakeneye kugaragaza ko izina ryabo riri hejuru ndetse banyotewe no kwishongora kubandi bahanzi bafata ko bari hasi yabo, ariko bikarangirira mu magambo. Ntawavuga ko The Same ari itsinda rito ariko rimwe na rimwe ryacaga mu binyamakuru bakarishyira mu bahanzi bakizamuka, nyamara rimaze imyaka myinshi muri muzika. Ibi byakorogoshoye ubwonko bw'aba basore maze bazenguruka konti za Youtube za bamwe mu bahanzi Nyarwanda, maze biga isomo ryagaragariye mu ndirimbo nshya bashyize hanze.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 6 Mutarama 2022, nibwo aba basore bashyize hanze indirimbo bise 'Paka', bayisohorana n'amashusho yayo. Iyi ndirimbo yamaze amasaha ane ifite ibihumbi 23 by'abari bamaze kuyireba kuri Youtube, yaciye agahigo k'indirimbo ya mbere y'aba basore ikunzwe kuri uru rwego. Jay Fary aganira n'umunyamakuru wa InyaRwanda.com mbere y'uko iyi ndirimbo isohoka, yahamije ko gahunda yabo ari ugukora cyane ndetse bakagaragaza ko The Same ari itsinda rikomeye kandi rimaze imyaka muri muzika Nyarwanda. Jay Fary yagize ati:

    'Tumaze imyaka muri iyi muzika, tuzi ibisabwa , tuzi icyo twabuze ngo natwe tugere aho abandi bari kandi nawe urabizi, ntabwo muzika umuntu ajyamo gutyo gusa. Bisaba imbaraga kandi bisaba amafaranga. Iki cyorezo cyaratuzambirije ariko nyuma y'iki gihe abantu bitege The Same itandukanye n'iyambere , bitege ibikorwa kandi bazabibona'.


    Itsinda The Same ryari rimaze igihe ridasohora indirimbo

    Muri iyi ndirimbo The Same iririmbamo amagambo agaragaza agahinda k’umusore waterese umukobwa ariko agashyirwa ku kagozi ko gutegereza, ndetse akaza kwibwira ko atazigera amutsindira ndetse akavuga ko nta kizere yifitiye kugeza ubwo avuga ko azarwana paka.

    Bamawe bati' The Same, yamenye ibanga'. Ese ni iki cyihishe inyuma y'icyo twakwita kwihimura itsinda The Same yagaragaje? The Same yakoze iyo bwabaga igaragaza ibyo yavugaga mu magambo ndetse indirimbo yabo nshya , igaragaza ugukundwa kuri ku rwego rwo hejuru. Kugeza ubu, indirimbo ya The Same 'Paka' imaze igihe kingana n'amasaha 10, imaze kurebwa n'abasaga ibihumbi 31.

    REBA HANO PAKA YA THE SAME

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113278/bamenye-ibanga-ryibyamamare-itsinda-the-same-ryashyize-hanze-amashusho-yindirimbo-paka-vid-113278.html

  • Covid-19: RDB yavuze ko bimwe mu bigo byari… – #rwanda #RwOT

    Mbere gato y'uko iki kigo gishyira hanze uru rutonde rugaragaza ibigo byamaze kurangiza ibihano byahawe, ndetse n'ibyongeye guhanwa kubera kongera kugaragaraho amakosa yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19;

    Harimo bimwe mu bigo byasohotse ku rutonde rwa mbere, byari byagaragaje ko bitunguwe no kwibona ku rutonde rw'ibigo biri mu gihano nyamara byo byararangije igihano cyabyo.

    Kimwe muri ibyo bigo ni  Repub Lounge Kigali, yahise inyura kuri twitter maze itangariza abakiriya bayo ko igihano cyayo cyarangiye  muri 2021, ndetse ko ubu iri gukora ntakibazo. Yahise inaboneraho kubasaba kongera kubagana ndetse inabibutsa kubaha no kubahiriza amabwiriza yose y'ubuzima.

    Igihano Repub Lounge Kigali yari yahawe cyari icyo gufunga by'agateganyo mu gihe kingana n'ukwezi kose ndetse no gutanga ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda angana na 150,000.

    Kuri uru rutonde kandi, RDB yagaragaje ibigo byahanwe kuri uyu wa gatanu tariki 7 Mutarama 2022, ndetse n'ibigo bikiri mugihano.

    Muri ibyo bigo, ibyahanwe kuri uyu wa gatanu tariki 7 Mutarama 2022, RDB ivuga ko byongeye guhanwa kubera amakosa mashya ajyanye no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ibyo bigo ni Select Boutique Restaurant, Kimihurura yahanishijwe gufunga by'agateganyo mu gihe kingana n'ukwezi kose uhereye kuri uyu wa gatanu tariki 7 Mutarama 2022 kugera tariki 6 Gashyantare 2022. Mbere yari yahawe igihano cyo kwihanangirizwa gusa no gucibwa ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda 150,000. 

    Ikindi kigo ni La Villa Cafe & Suites, Nyarutarama nayo mbere yari yarahawe igihano cyo Kwihanangirizwa no gutanga ihazabu y'amafaranga 300,000 Frw, ariko kubera kongera kurenga ku mabwiriza nayo yafunze by'agateganyo mugihe cy'ukwezi, guhera kuwa 7 Mutarama 2022 kugera kuwa 6 Gashyantare 2022.

    Mu bigo byatangajwe ko bikiri mu bihano, harimo Amaris Hotel, Kimihurura na Colours Club Spa and Garden Resort, Kibagabaga biri mu gihano cyo Gufunga by'agateganyo igihe cy'ukwezi kose, ni ukuvuga kuva tariki 30 Ukuboza 2021 kugera tariki 29 Mutarama 2022.

    Hari kandi na Canal Olympia, Rebero nayo ikiri mu gihano cyo gufunga by'agateganyo mu gihe cy'ukwezi kose guhera tariki 2 Mutarama 2022 kugera tariki 1 Gashyantare 2022.

    Uretse ibi bigo tumaze kuvuga, ibindi bigo byose bisigaye byari byagaragaye ku rutonde ruheruka, byose byarangije ibihano ndetse kuri ubu byamaze gusubukura ibikorwa.

    Ibyo bigo ni:

    1. Airport Inn Motel, Kanombe — Gufunga by'agateganyo igihe cy'amezi 3 no gutanga ihazabu y'amafaranga 150,000 Frw

    2. Chez Lando Hotel, Remera- Gufunga by'agateganyo igihe cy'icyumweru no gutanga ihazabu y'amafaranga 150,000 Frw

    3. Hotel Tech, Kabeza -Gufunga by'agateganyo igihe cy'ukwezi no gutanga ihazabu y'amafaranga 150,000 Frw

    4. Igitego Apart Hotel, Kicukiro — Kwihanangirizwa no gutanga ihazabu y'amafaranga 300,000 Frw

    5. Parador Boutique Hotel, Sonatubes -Kwihanangirizwa no gutanga ihazabu y'amafaranga 300,000 Frw

    6. Pegase Resort Inn, Rebero -Gufunga by'agateganyo igihe cy'ukwezi no gutanga ihazabu y'amafaranga 150,000 Frw

    7. Rebero Resort, Rebero — Gufunga by'agateganyo igihe cy'ukwezi no gutanga ihazabu y'amafaranga 150,000

    8. T2000 Hotel, Nyarugenge -Kwihanangirizwa no gutanga ihazabu y'amafaranga 300,000 Frw

    9. People Club, Kacyiru -Gufunga by'agateganyo igihe cy'amezi 3 no gutanga ihazabu y'amafaranga 150,000 Frw

    10. Papyrus Restaurant Bar and Night Club, Kimihurura -Kwihanangirizwa no gutanga ihazabu y'amafaranga 300,000 Frw

    11. Pili Pili Invest Ltd, Kibagabaga -Kwihanangirizwa no gutanga ihazabu y'amafaranga 300,000 Frw

    12. Repub Loung, Kimihurura -Gufunga by'agateganyo igihe cy'ukwezi no gutanga ihazabu y'amafaranga 150,000 Frw

    13. Inka Steakhouse, Kimihurura -Kwihanangirizwa no gutanga ihazabu y'amafaranga 150,000 Frw

    RDB kandi yaboneyeho no kongera gusaba abantu bose kugaragaza ibigo by'ubukerarugendo cyangwa ibindi byakira abantu bitubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 bifashishije Email ya [email protected] cyangwa bagahamagara kuri 1415. Ibyo kubahiriza amabwiriza kandi birareba n'abantu bagana ibyo bigo kuko nabo abatazabyubahiriza bazahanwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113279/covid-19-rdb-yavuze-ko-bamwe-mubari-bahanwe-barangije-igihano-cyabo-abandi-bongera-guhanwa-113279.html

  • Abantu bagize ubwoba bumvise ibya malaika wafotowe yaje mu rusengero (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu batangaye ndetse bagira ubwoba nyuma yo kumva amakuru y'umupasteri watangaje ko mu ijoro ry'Ubunani yasuwe mu rusengero na malaika wo mu Ijuru.

    Uyu Pastor Ekuma Uche Philips, umukozi w'Imana akaba n'umuvugabutumwa uri mubakomeye mugihugu cya Nigeria yashimye Imana avugako yasanganiwe na malayika mu ijoro ry'ubunani.

    Pastor Ekuma avugako aba bamalayika binjiye murusengero rwe mu ijoro rya taliki 31 Ukuboza 2021 akabibonera n'amaso ye ndetse bagafotorwa na camera zari muri uru rusengero.

    Kuri aya mafoto yavuzeko aba bamarayika ntamusatsi bari bafite, agahamyako bari mu ishusho y'umwuka ariko akemeza ko bagaragara neza nkuko bigaragara ku mafoto, uyu muvugabutumwa yasangije abamukurikira.

    Abantu benshi babonye aya mafoto ikintu bibabijeho ni uburyo aba bamalayika binjiye muri uru rusengero bambaye inkweto zigezweho zo mu bwoko bwa Airforce nkuko byigaragaza kuri aya mafoto.

    Source : https://yegob.rw/abantu-bagize-ubwoba-bumvise-ibya-malaika-wafotowe-yaje-mu-rusengero-amafoto/

  • Manchester United irateganya kujya ihemba akayabo Paul Pogba akaba uwambere uhembwa menshi muri shampiyona yikiciro cya mbere mu Bwongereza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Paul Pogba biravugwako Manchester United ishaka kumuha amasezerano mashya azamugira uwambere uhembwa menshi muri shampiyona yikiciro cya mbere mu Bwongereza. Biravugwako azajya afata 500000 byamayero buri cyumweru.

    Nkuko ikinyamakuru The sun cyo mu Bwongereza kibitangaza Manchester irashaka kuburizamo amakipe Ari mu biganiro na Pogba bigatuma imuha amafaranga menshi ngo akubde ahagume. Amakipe Ari mu biganiro na Pogba ni PSG Real Madrid ndetse na Juventus yahozemo.
    Paul Pogba we ntakintu yari yatangaza niba azava muri Manchester United cyangwase azayisinyira ku masezerano iri kumuha.

    Source : https://yegob.rw/manchester-united-irateganya-kujya-ihemba-akayabo-paul-pogba-akaba-uwambere-uhembwa-menshi-muri-shampiyona-yikiciro-cya-mbere-mu-bwongereza/