Category: Uncategorized

  • Ethiopia yarekuye abakuru b'inyeshyamba mu mbabazi rusange #rwanda #RwOT

    Leta ya Ethiopia ivuga ko izarekura abatavuga rumwe na yo benshi bakomeye, mu gihe iki gihugu cyizihiza Noheli yo mu idini rya Orthodox.

    Mu ijambo ryo ku wa gatanu, Minisitiri w'intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yavuze ko leta ye irimo kubikora mu rwego rwo kugera ku bwiyunge mu gihugu no guteza imbere “ubumwe”.

    Abakuru bo mu mutwe w'inyeshyamba wa Tigray People's Liberation Front (TPLF) bari mu bababariwe muri izo mbabazi rusange.

    Ingabo za leta ya Ethiopia zimaze amezi 14 zirwana n'inyeshyamba, muri iyi ntambara imaze guhitana abantu babarirwa mu bihumbi.

    Izi mbabazi zitunguranye zitanzwe mu gihe imirwano yabaye ihagaze muri iyi ntambara, mu gihe cya vuba aha gishize ingabo za leta zikaba zarisubije imijyi myinshi yari iri mu maboko y'inyeshyamba.

    Ubwo rwatangazaga izi mbabazi, urwego rwa leta rwo gutangaza amakuru rwasohoye itangazo ruvuga ko “urufunguzo ku bumwe burambye ni ibiganiro. Ethiopia izigomwa icyo ari cyo cyose kugira ngo ibi bigerweho”.

    Iryo tangazo ryongeyeho riti: “Intego yazo ni uguharura inzira yo kugera ku gisubizo kirambye ku bibazo bya Ethiopia mu nzira y'amahoro, itarimo urugomo… cyane cyane hagamijwe gutuma habaho ibiganiro bihuriwemo na bose mu gihugu”.

    Ariko nta cyatangajwe ku bindi biganiro n'inyeshyamba za TPFL. Mu kwezi gushize, izi nyeshyamba zavuze ko ziteguye kujya mu biganiro mu gihe leta ya Ethiopia yaba irekuye imfungwa zose zifunzwe ku mpamvu za politiki, kandi igahagarika kugota, bimaze amezi arindwi, akarere ka Tigray ko mu majyaruguru, byatumye ibiribwa n'imiti bitahagera.

    Nkuko bitangazwa n'igitangazamakuru cya leta, mu bakuru b'inyeshyamba za TPLF barekuwe bijyane n'izi mbabazi rusange harimo Sibhat Nega, uri mu bashinze ishyaka rya TPLF, hamwe na Abay Weldu wahoze ari Perezida w'akarere ka Tigray.

    Abandi bakomeye bo mu yandi moko menshi na bo barekuwe.

    Izi mbabazi rusange zihuriranye n'urugendo rw'intumwa yihariye y'Amerika mu karere k'ihembe ry'Afurika Jeffrey Feltman, wakomeje gusaba ko habaho ibiganiro byo gusoza iyi ntambara yateje akaduravayo muri iki gihugu cya kabiri gituwe n'abaturage benshi muri Afurika.

    Bwana Feltman, mu ntangiriro y'iki cyumweru wavuze ko azava kuri uyu mwanya mu mpera y'uku kwezi kwa mbere, ku wa kane mu murwa mukuru Addis Ababa yagiranye ibiganiro n'abategetsi ba Ethiopia. Abategetsi bo mu biro by'ububanyi n'amahanga by'Amerika bavuze ko byari “ibiganiro byubaka, by'ingirakamaro”.

    Mu gihe inyeshyamba za TPLF zigeze kugera mu ntera ya kilometero 300 uvuye i Addis Ababa, mu byumweru bya vuba aha bishize zasubijwe inyuma n'ingabo za leta, nyuma yuko ingabo za leta zongeye kwisuganya.

    Intambara muri Tigray yatangiye mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020, nyuma yuko Bwana Abiy atanze itegeko ryo kugaba igitero cya gisirikare ku ngabo z'akarere zo muri Tigray. Yavuze ko yabikoze mu rwego rwo kwihimura ku gitero cyagabwe na TPLF ku kigo cya gisirikare cy'aho cy'ingabo za leta ya Ethiopia.

    Byabaye nyuma y'amezi yari ashize hari amasinde hagati y'ubutegetsi bwa Bwana Abiy n'abakuru ba TPLF.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ethiopia-yarekuye-abakuru-b-inyeshyamba-mu-mbabazi-rusange

  • Jacques Tuyisenge yahaye ihumure abakunzi ba APR FC, ikintu akumbuye #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC akaba na kapiteni wayo, Jacques Tuyisenge yahumurije abakunzi b’iyi kipe ababwira ko nyuma y’imvune yagize ubu yizeye ko shampiyona nisubukurwa azatangira gukina kuko yumva ameze neza.

    Jacques Tuyisenge yagize imvune tariki 16 Ukwakira 2021 ubwo ikipe ya APR FC yakinaga umukino ubanza wa CAF Champions League na Etoile du Sahel umukino wabereye i Kigali.

    Kuva icyo gihe ntaragaruka mu kibuga ngo akinire APR FC umukino uwo ari wo wose cyane ko n’aho shampiyona ya 2021-22 igeze ku munsi wa 11 atarayikinira umukino n’umwe.

    Aganira n’urubuga rw’iyi kipe, yavuze ko ubu ameze neza ku buryo shampiyona nigaruka yiteguye kuzayikina.

    Ati' Nibyo koko maze igihe kinini ntagaragara mu kibuga kubera imvune, ariko ubu ndakeka ko nidutangira gukina nzatangira gukina kuko ubu nka 95% meze neza'

    Jacques Tuyisenge kandi yakomeje avuga ko akumbuye gukina cyane kuko umupira w’amaguru ari bwo buzima bwe, gusa ngo imvune yari yagize ntacyo yamwemereraga gukora.

    Ati' Umupira w’amaguru ni ubuzima bwanjye, rero niyo maze umunsi umwe ntakoze ku mupira mba numva ntameze neza, ni uko imvune nari nagize itanyemereraga kugira icyo nkora na kimwe ariko iyo mba mbasha kugira icyo nkora byari kugorana ko mara iki gihe cyose nta kina'

    Yavuze ko shampiyona y’uyu mwaka ari shampiyona ikomeye kandi irimo ihanga kuko buri kipe yiyubatse kandi neza.

    Jacques Tuyisenge amaze amezi hafi 3 mu mvune

    Ahamya ko shampiyona nisubukurwa na we azaba ari mu kibuga ameze neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jacques-tuyisenge-yahaye-ihumure-abakunzi-ba-apr-fc-ikintu-akumbuye

  • Itangazo: Kumenyesha Vinka Company Ltd na Kamana Vincent imikirize y'urubanza #rwanda #RwOT

    Me KABASI Mary , Umuhesha w'inkiko w'umwuga ,ashingiye ku Cyemezo cy'Urukiko numero RS/SCP/RCOM 00404/2020/TC cyafashwe n'Urukiko rw'Ubucuruzi ruri ku cyicaro I Kigali kuwa 16/03/2021 ,muri icyo kemezo,urukiko rwemeje ko VINKA COMPANY Ltd na KAMANA Vicent bishyura RADIANT INSUARANCE COMPANY Ltd amafaranga angana 500,000 y'ingwate batanze muri REB,352,500 y'nyungu z'ubukerererwe na 600,000 y'gihembo cy'Avoka n'kurikiranaa rubanza.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-kumenyesha-vinka-company-ltd-na-kamana-vincent-imikirize-y-urubanza

  • Bijoux wamenyekanye muri Bamenya yasabwe aranakobwa n’umuhanzi nyarwanda #rwanda #RwOT

    Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime y’uruhererekane ya Bamenya, yasabwe ndetse anakobwa n’umukunzi we Lionel Sentore.

    Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Mutarama 2022 ukaba wabereye Golden Garden ku i Rebero.

    Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, byitezwe ko ku gisamunsi cy’uyu wa Gatandatu basezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa EAR i Remera, nyuma abatumiwe bakaza kwakirirwa muri Golden Garden, Rebero.

    Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa ya 16 Ukuboza 2021, muri Kigali Serena Hotel, Lionel Sentore yari yamwambitse impeta y’urukundo, ni mu muhango warahuriranye n’isabukuru y’amavuko y’uyu mukobwa.

    Bijoux tariki ya 28 Kanama 2020, ni bwo yambitswe impeta ya fiançailles na Benjamin. Mu mpera za Mutarama 2021 yabwiye ISIMBI ko yatandukanye n’umukunzi we nyuma y’uko yasanze hari ibyo badahuza, gusa yahise anemeza ko afite umukunzi mushya.

    Lionel Sentore usanzwe uririmba injyana gakondo, akoze ubukwe na Bijoux nyuma y’uko muri 2020 na we yari yambitse impeta Mahoro Anesie umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020.

    Bijoux asohowe na basaza be baje kumutanga

    Bijoux ashyikirijwe umusaza mukuru ngo na we amutange mu muryango wo kwa Sentore Lionel kuko inkwano bazishimye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bijoux-wamenyekanye-muri-bamenya-yasabwe-aranakobwa

  • Mayaka wubatse izina i Nyamirambo yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Emmanuel Mayaka witabye Imana

    Emmanuel Mayaka witabye Imana

    Mayaka yamenyekanye cyane i Nyamirambo ubwo yahashingaga inzu yamamaye mu kwerekana Filme n’imipira ya Cine ElMay (Cinema Emmanuel Mayaka), ndetse kugeza ubu yari yarashinze na Ekipe yo gusiganwa ku magare ya Cine ElMay.

    Uyu Mayaka yitabye Imana azize uburwayi nk’uko bitangazwa na bamwe mu bo mu muryango we.

    Amakuru avuga ko Mayaka yari amaze iminsi avuye kwivuriza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Inkuru y’urupfu rwe, yashenguye benshi mu basanzwe bakunda sinema ndetse n’umupira w’amagueu, kuko uyu mugabo ari mu batangije ibyo kwerekana filime n’imipira yo ku mugabane w’i Burayi.

    Aho i Nyamirambo aho yakoreraga ibyo bikorwa bye byatumye yamamara, hahise hafata izina rye, ubu hakaba hitwa kwa Mayaka, ku buryo abahatuye bemeza ko iryo zina ritazavaho n’ubwo yigendeye.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/sinema/article/mayaka-wubatse-izina-i-nyamirambo-yitabye-imana

  • Sobanukirwa ingaruka ziterwa n’imyuka isohoka muri Nyiragongo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyagaragajwe n’impugucye z’Ikigo OVG gikurikirana iby’ibirunga gikorera mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byerekana ko icyo kirunga kirimo kohereza imyotsi ya SO2 mu kirere, imyuka ibarirwa hagati ya toni ibihumbi 5 na toni ibihumbi 50 ku munsi.

    Iyo myotsi icunshumuka mu kirunga ishyushye, iyo igeze mu kirere ihura n’ubukonje igahinduka ivu ikagaruka ku isi yabaye uduce dutoya tugwa ku bimera, mu mazi, ku bikoresho bitandukanye ndetse kubera ubuto bwato tumwe abantu baraduhumeka.

    Ubusanzwe imyuka y’ubutabire bwa SO2 iranuka, ikunze kuboneka ahacukurwa peteroli, ahatwikirwa amakara, mu birombe bya Fer, ahashongesherezwa ibyuma no mu myotsi iva muri moteri z’imodoka.

    SO2 igira ingaruka mu myanya y’ubuhumekero kandi abahanga bavuga ko atari ibintu biba ako kanya ahubwo igenda yangiza imyanya y’ubuhumekero buhohoro buhoro, kimwe n’imyotsi ikomoka ku bicanwa mu ngo.

    Icyo kinyabutabire cyangiza ibihaha bikagira ibibazo byo guhumeka, uko umuntu abana nabyo akagenda agira inkorora, ndetse bikaba byaviramo umuntu kugira indwara ya 'bronchite’ ihoraho.

    SO2 igira ingaruka zizahaza abafite indwara ya Asima ndetse uko SO2 iba nyinshi mu bihaha by’umuntu ni ko ituma bidakora neza.

    SO2 uko ihura n’amazi ni ko ishobora gukora uburozi buzwi nka H2SO4, igira ingaruka ku binyabuzma.

    Abahanga mu buzima bagira inama abatuye ahantu haboneka iyo myotsi kwambara udupfukamunwa n’amazu birinda guhumeka iyo myuka, basaba abantu kwirinda gukoresha amazi y’imvura n’ibiyaga kubera aba yaguyemo iryo vu, bagasaba abantu kugirira isuku ibikoresho byose bakoresha, byaba ibyo mu rugo, ibyo bambaye bigubwaho n’iryo vu, bagasaba abatuye aho rigwa kwirinda kurya imboga n’imbuto zitogeje neza.

    Imyuka iva muri Nyiragongo ihagaze ite?

    Dr Dushime Derricks, ni impugucye ikurikirana ikirunga cya Nyiragongo, aganira na Kigali Today yatangaje ko n’ubwo abaturiye Nyiragongo babona imyotsi icunshumuka mu kirunga ngo ikomeza ijya mu kirere, ariko kubera imiyaga ihuha akenshi iva mu burasirazuba yerekeza mu burengerazuba ngo bituma imyotsi y’icyo kirunga iterekeza mu Rwanda ahubwo yerekeza mu burengerazuba bwacyo.

    Itangazo ryashyizwe hanze n’Ikigo gishinzwe ibidukikije mu Rwanda (REMA), tariki ya 5 Mutarama 2022, cyavuze ko cyafashe ibipimo by’ubuziranenge bw’amazi y’ikiyaga cya Kivu gisanga afite ubuziranenge, na ho umwuka mu Karere ka Rubavu atari mwiza ariko cyongeraho ko 'ntibifitanye isano na Nyiragongo.'

    REMA yasabye abatuye mu Karere ka Rubavu kwambara neza agapfukamunwa birinda iyi myuka no kugabanya ibikorwa bakorera hanze, birinda kuba aho ivu rya SO2 ryabageraho.

    Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr Tuganeyezu Oreste, avuga ko n’ubwo imyotsi yuzuyemo ubutabire bwa SO2 isohoka mu kirunga cya Nyiragongo, ibitaro bya Gisenyi bitakira abarwayi benshi bafite indwara z’ubuhumekero zikomoka ku myotsi y’ibirunga.

    Agira ati 'Indwara turimo tubona ni Covid-19, kandi no mu gihe cy’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ntazo twabonye cyane, izo turimo tubona ni ibicurane bisanzwe, na ho indwara zijyanye n’umwihariko w’ikirunga ntazo tubona.”

    Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi avuga ko indwara ziboneka cyane ari iz’amaso, izo mu nda, iz’amatwi, indwara zo mu kanwa, hépatite B n’igifu.

    Dr Tuganeyezu avuga ko iriya myuka yongera indwara z’ubuhumekero kandi ko iziyikomokaho ntazo babona.

    Uwo muyobozi akomeza asaba abaturage kwambara udupfukamunwa no gutwikira ibiribwa n’ibinyobwa.

    Ati “Biramutse bibonetse ko iyo myuka iri mu kirere, tugira inama abaturage gutwikira ibiribwa n’ibinyobwa, koza neza imboga n’imbuto no kwirinda kunywa amazi y’imvura kuko iyo imyuka iri mu kirere ihuye n’imvura bikora uburozi bwa H2SO4, kandi iyo acide yakwangiza umubiri vuba vuba. Birinde gutega amazi y’imvura, ariko bagire isuku ku buryo budasanzwe n’ubwo tutaragera kuri icyo kigero cyo gutangaza.”

    Dr Tuganeyezu avuga ko imyuka ya SO2 idakangwa no guteka amazi nkuko binshi babikeka, kuko atari microbe ahubwo iyo ihuye n’amazi ikora ubundi burozi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/sobanukirwa-ingaruka-ziterwa-n-imyuka-isohoka-muri-nyiragongo

  • Ibishanga by’i Kigali bikomeje gutunganywa, bizashyirwamo ibinyabuzima nk’inyoni n’ibinyugunyugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igishushanyombonera cy’imitunganyirize y’ibi bishanga kigaragaza ko Umujyi wa Kigali ufite ubuso bungana na kilometero kare 15.76 (20%) bugizwe n’ibishanga hamwe n’imibande.

    Muri Kamena 2021, MININFRA yatangaje ko Banki y’Isi n’Ikigega cy’Isi gitera inkunga ibidukikije (GEF), ndetse n’ikigega cyitwa Nordic Development Fund (NDF), byatanze inguzanyo y’Amadolari ya Amerika ya miliyoni 170 (ahwanye n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 170).

    Muri ayo mafaranga hakaba haragombaga kuvamo amadolari ya Amerika miliyoni 50 (ni miliyari 50 z’Amanyarwanda) yagenewe kubaka ibikorwaremezo, gutera ibimera bibungabunga ibishanga by’i Kigali no kuzanamo ibisimba bimwe byahacitse kugeza ubu bikiboneka muri Pariki ya Nyungwe.

    Umuyobozi muri MININFRA ushinzwe Imiturire n’Imitunganyirize y’Imijyi, Edward Kyazze, yavugaga ko ibishanga byo hepfo y’i Gikondo nka Rwandex na Rwampara kugera i Nyabugogo, ndetse na Gacuriro, Mulindi na Masaka, bigomba gutunganywa mu gihe cy’imyaka itanu uhereye muri Nyakanga 2021.

    Kyazze yakomeje agira ati 'Ibishanga byitaweho cyane ubu ni icya Rwandex, Rwampara (munsi ya Cercle Sportif), icya Masaka hafi yo kuri 15, ibizahakorerwa birenze kuhatera ibiti kuko hazashyiirwa ibiyaga, hazashyirwa serivisi zifasha abantu gukora siporo, abakoze ubukwe baze kuhifotoreza. Hazaterwa indabo hazanwe ibinyabuzima birimo inyoni zari zaracitse i Kigali, ibinyugugu,…mbese nk’uko ubibona i Nyandungu'.

    Kyazze avuga ko uko amafaranga azajya aboneka ibishanga nk’icya UTEXRWA na Nyabugogo na byo bizatunganywa, ariko icy’ingenzi ari ukubanza gukuramo ibikorwa byose birimo, kugira ngo ibyo bishanga bibashe kwakira no kubika amazi yose ava muri Kigali.

    Ikigo REMA ni cyo kiyoboye ibikorwa byo gutunganya ibishanga by’i Kigali, ariko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru nta mukozi waho turabona wo kuduha ibisobanuro birenze ibya MININFRA.

    Ubwo uyu mushinga watangiraga mu mwaka ushize muri Nyakanga, MININFRA yavugaga ko miliyoni zigera ku 120 z’Amadolari ya Amerika yasigaye nyuma yo gukuramo 50 yo gutunganya ibishanga by’i Kigali, azakoreshwa mu guteza imbere imijyi ya Huye, Muhanga, Rusizi, Rubavu, Nyagatare na Musanze.

    Inkunga yatanzwe na Banki y’Isi kugira ngo ivugurure Kigali n’imijyi itandatu iwunganira, yaje ari icyiciro cya kabiri cy’umushinga wiswe 'Rwanda Urban Development (RUDP)’ uzamara imyaka itanu kuva muri 2021-2025.

    Icyiciro cya mbere cya RUDP, Banki y’Isi yari yagihaye amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 100, aho kuva muri 2016 kugera muri 2021 Kigali yubatswemo imihanda yo mu makaritiye ireshya na kilomero 54.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/ibishanga-by-i-kigali-bikomeje-gutunganywa-bizashyirwamo-ibinyabuzima-nk-inyoni-n-ibinyugunyugu

  • Ibihugu bigize EAC birasabwa kwihutisha itangira ryo gukoreshwa 'EACPass’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu taliki 7 Mutarama 2022, Umunyamabanga mukuru wa EAC, Hon. Dr Peter Mathuki, yavuze ko mu gihe akarere gakomeje guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ari ngombwa gukuraho inzitizi ku bucuruzi bwambukiranya imipaka ya EAC, kuko bihungabanya inyungu zihuriweho mu karere, yongeraho ko ibihugu binyamuryango bigomba gushyira imbere uburyo bwashyizweho bwo guhuza ibikorwa mu gukemura iki cyorezo.

    Dr Mathuki yagize ati “Guhuza ikiguzi cy’amafaranga yo gupima Covid-19 hamwe n’igihe cyo gutegereza ibisubizo bya Covid-19, ni ngombwa kugira ngo byoroshye ubucuruzi no kugabanya ibiciro mu gukora ubucuruzi.”

    Ibi bije nyuma yuko ibikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya umupaka wa Busia na Malaba ku ruhande rwa Kenya na Uganda, byahungabanyijwe n’izo nzitizi.

    Uyu mupaka uri ku ruhande rw’umuhora wa ruguru ukaba ugaburira u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, u Rwanda na Sudani y’Amajyepfo.

    Dr. Mathuki yashimangiye ko hakenewe ko ibihugu binyamuryango bikwiye kwemeza ikoreshwa rya EACPass, bikagabanya igihe gitakarira ku mipaka.

    Ati 'EACPass yinjijwe mu buryo butaziguye mu bubiko rusange bw’ibihugu bitandatu (6) ndetse kandi Laboratoire z’ibihugu zemewe gusa, ni zo zikora ibizamini bya PCR ku bagenzi. Ibi ni ibyerekana icyizere mu bihugu byose binyamuryango'.

    Mathuki yakomeje avuga ko Kugeza ubu, hari ibihugu binyamuryango bya EAC byarangije guhuza uburyo bwa tekiniki za Laboratoire zemewe mu Muryango kuri EACPass, kandi ibyemezo by’ikoranabuhanga byemewe ku mipaka mu karere kose mu koroshya urujya n’uruza rw’abaturage ba EAC.

    Kugeza ubu, ikoranabuganga rya EACPass ryatangiye gukoreshwa n’ibihugu by’u Rwanda, Uganda n’u Burundi mu gihe ibindi bihugu bigize Umuryango nabyo biyigeze kure kugira ngo bigendane n’ibindi.

    Inama ya 21 y’Abaminisitiri ishinzwe ubuzima yateranye ku ya 10 Ukuboza 2021, yemeje ko ishyirwaho rya EACPass ari urubuga ruzafasha mu koroshya urujya n’uruza rw’abagenzi bose mu karere no hanze yako, ndetse inategeka ibihugu binyamuryango bya EAC koroshya ishyirwa mu bikorwa no kuyikoresha.

    EACPass ni uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abagenzi bambukiranya imipaka, cyane cyane abatwara imodoka zikoreye ibicuruzwa kutongera kwipimisha Covid-19 ishuro zirenze imwe, cg kugaragaza ko bikingije, ikaba ihuza ibihugu byose bya EAC bikagabanya igihe cyo gutinda kugenzura ibyemezo bya Covid-19 hamwe no gukingira abagenzi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/ibihugu-bigize-eac-birasabwa-kwihutisha-itangira-ryo-gukoreshwa-eacpass

  • Miss Uwase Colombe yambitswe impeta n'umusore bitegura kurushinga[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ni impeta uyu mukobwa yifotozanyije ku mucanga w'amazi magari bikekwa ko ari ayo muri Tanzania nk'uko bigaragara mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga n'inshuti ze.

    Icyakora ku mashusho n'amafoto intabwo higeze hagaragara umusore wambitse impeta Uwase Colombe.

    Ku rundi ruhande ariko hari amakuru y'uko yayohererejwe n'umusore utari aho yayambariye.

    Uwase Colombe ni umwe mu bakobwa bahagarariye Intara y'Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2015 icyakora ntiyabasha kugira ikamba yegukana.

    Uyu mukobwa wambitswe impeta agiye kugera ikirenge mu cya Umuthoni Fiona, Bagwire Keza Joannah, Gasana Darlène, bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2015 barushinze umwaka ushize.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-uwase-colombe-yambitswe-impeta-n-umusore-bitegura-kurushinga-amafoto

  • Mayaka washinze ikipe, inzu yerekana imipira yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Mayaka Emmanuel washinze ikipe y’amagare ya Cine Elmay ndetse n’inzu yerekana sinema n’imipira yitabye Imana.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu nibwo uyu mugabo wari ikimenyabose muri Kigali cyane mu Biryogo aho yakoreraga yitabye Imana azize uburwayi.

    Ushobora kuba utazi Mayaka ariko 'Kwa Mayaka' mu Biryogo abantu benshi barahazi, aho niho uyu mugabo yakoreraga yekerekana filime n’imipira y’i Burayi.

    Uyu mugabo ni we washinze ikipe ya mbere y’amagare mu Rwanda ari yo Cine Elmay yashinze mu myaka ya 1980 ndetse n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryigeze gukorera mu nyubako ye.

    Mayaka yitabye Imana

    Inyubako yo kwa Mayaka

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/mayaka-washinze-ikipe-inzu-yerekana-imipira-yitabye-imana