Category: Uncategorized

  • Yarozwe ‘ibiheko’, arafungwa, bamutwara umugo… – #rwanda #RwOT

    Amazina ye ni Ndayishimiye Lambert, gusa hari abamwita ‘Bibaho’ cyangwa ‘Bibemeze’ akaba ari amazina yakomotse ku ndirimbo ze zakunzwe cyane nk’iyo yise ‘Ibigeragezo’ n’iyindi yise ‘Bibemeze’. Ni umunyamuziki ubimazemo igihe. Iyo atari mu muziki, aba ari gukora akazi k’amaboko. Lambert ni umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza lmana n’izitazira lmana, asengera mu itorero rya United muri Uganda.

    Yavutse mu mwaka wa 1992, avukira mu gihugu cy’u Burundi mu ntara ya Ngozi, komine Busiga, Zone ya Mparamirundi. Avukana n’abana 5 kuri nyina. Yavukiye mu muryango udakijijwe yisanga basengera muri Kiliziya Gatorika. Avuga ko yageragejwe cyane na satani abaho nabi mu buzima dore ko habuzeho gato ngo atabwe mu ruzi nk’uko yabitangarije InyaRwanda.com ati: 

    Ndi umwe mu bana tuvukana papa yari yashatse ko mama yanta mu ruzi (mu Kanyaru). Aho hari mu mwaka wa 1993 aho iwacu hari akavuyo bituma abantu baba iwacu bahungira mu Rwanda ariko kubera ko nari umwana muto kandi nkaba nakunda kurira cyane papa yategetse mama kunta mu ruzi kanyaru kugira ngo ntaguma kubaririra iruhande kandi barimo guhunga. Mama ntiyantaye yemeye kundwanaho.

    Yahishuye ko ubwo yari afite imyaka itanu yarozwe ibyo i Burundi bita ibiheko, amabuye, ibicupacupa n’ibindi, ati “Ngeze ku myaka itanu y’amavuko narozwe n’abarozi benshi ku buryo buri munsi nabaga ndwaye, najyanwa kuvurwa ku baganga b’Ikirundi bakambwira ko bandoze amabuye, ibicupacupa, ibihago n’ibindi bita ibiheko (Ni uburyo abapfumu barogera abantu mu myenda basanzwe bambara). Ku bw’amahirwe ntangiye gukira ariko bitoroshye, nibwo mama yahise apfa yishwe n’uburozi bita ibitega. Papa yahise arongora undi mugore”.

    Lambert yashaririwe n’ubuzima ariko Imana iza kumuhindurira amateka

    Mu buhamya bwe bw’ubuzima bushaririye yanyuzemo, Lambert yakomeje agira ati “Ntibyatinze natangiye ishuri, niga nabi nk’impfubyi kuko mukadata yamfataga nabi cyane kandi na papa yumvira mukadata ku buryo icyo yandegaga yaba ukuri cyangwa kumbeshyera zari inkoni. Ku bw’ukubaho nabi muri ubwo bupfubyi ishuri ryarananiye mva mu rugo njya kwangara. Nabaye mu gasozi ntega amafuku mu mirima y’abantu, zimwe bakampemba zindi ntibampembe ariko nkazirya kenshi nkazirisha uburobe, iyo nabaga ntariye izo fuku naryaga imyumbati nakuye aho nateze ifuku. Ni byo biryo nakunda kurya kenshi”.

    Ubuzima bwakomeje kumugora ajya mu kazi ko kubumba amatafari kuko yari amaze gukura ariko nabwo ntibyamuhira, ni bwo yahise ajya mu mujyi ashaka akazi akora. Agezeyo, yakiriwe n’umu Colonel w’i Bujumbura nabwo ahita amusubiza mu cyaro kuragira inka ze. Ati “Nabwo ntibyoroshye kuko narakoraga cyane nkaruha kandi bampemba makeya. Nahise mpava njya gukora muri Resitora, nyuma njya gucuruza amagi, nyuma ncuruza itabi n’imigati. Nakoze utuzi twinshi tudafite agaciro, dusuzuguritse cyane”.

    Ati “Nyuma ni bwo natangiye gukora akazi ko mu rugo, nkagafatanya no kwiga ishuri ryigisha gutwara imodoka (Code de la route), ndi hafi guhabwa uruhushya rwo gutwara imodoka (Permis) ni bwo narwaye indwara yitwa ‘Intandara’ abandi bayita ‘Igicuri’ mpita nikubita hasi nzana urufuzi mu kanwa uwumbonye akagira ngo ndapfuye, ni bwo nagiye kwa muganga, Muganga ambwira ko iyo ndwara idakira ahubwo ko bazancisha mu cyuma bakamenya icyateye iyo ndwara. Ikindi yambwiye ni uko mu buzima bwanjye nzajya ndya ikinini kimwe buri munsi mu gitondo kugeza aho lmana izampamagarira!!”

    Ndayishimiye Lambert arakomeza ati: “Muganga ampa aya mabwiriza agira ati ‘mu buzima bwawe ibyo utemerewe ni ibi, gutwara imodoka cyangwa kuyicaramo uri imbere cyangwa inyuma udakikijwe n’abandi bantu, koga mu ruzi, pisine cyangwa mukiyaga, kuba ku zuba ryinshi, kuba ahari umuriro, kugendera kuri moto cyangwa igare, kwiruka cyane, kuba mu bubyiniro, kuba ahari ibivuga cyane, ect’..! Ambwira ko ibyo ngomba kubikurikiza”.

    Yavuze ko uko yahawe ibinini azarya kugeza apfuye, ariko Imana iza kumukiza

    Lambert ati: “Nabanye n’iyo ndwara nihebye bituma niganyira cyane ni bwo natangiye gusenga, nakira agakiza ntangira kuba mu nzu ry’lmana, nabwo rimwe na rimwe nkasubira inyuma ntabibamo neza. Ntibyateye kabiri, nigiriye inama yo gusubira mu cyaro nkashaka umugore, narabikoze nkunda umukobwa, nubaka inzu. Nyuma nsaba wa mukobwa ko twazabana aho hari 2015/01/03 ni bwo nabwiye umukobwa nti ‘Ubwo ntanze inkwano reka turindire ku zuba tuzakore ubukwe’”. 

    Ntibyatinze, ubukwe busigaje amezi atatu ni bwo aho nabaga – kuko nari nasubiye mu mujyi- aho nabaga haba akavuyo biba ngombwa ko abasore n’abagabo bakiri bato bose babafata ku mpamvu z’iperereza, nanjye namfashe muri bo. Kuva ubwo nafunzwe umwaka umwe n’amezi icyenda, noneho ku mwaka n’amezi abiri umukobwa yari yatwawe n’iyindi mayibobo ariko nagiye kuvayo ya mayibobo yaramutaye afite inda y’imvutsi ari iwabo”.

    Ubutabera bwize ku rubanza rw’abo twari dufunganywe twese babona ko turi abere. Baraturekuye, nibwo nasanze wa mukobwa nakoye, afite inda y’imvutsi. Naje kumva amakuru y’akazi i Kigali ko kuba umwogoshi ariko kuko uwansezeranye kungeza ku kazi yari yambwiye ko ningera mu Rwanda i Butare ngo ni bwo azampuza n’umushoferi angeza i Kigali avuye mu Burundi i Ngozi n’amaguru, ngeze i Butare uwantumyeho arambura kuri telefone ni bwo nigiriye inama yo gusaba ubuhungiro kuko nari mbuze aho njya kandi bunyiriyeho”.

    “Nabajije ahari ikigo cya UWN HCR (mu muryango utabara imbabare), ngiyeyo baranyakiriye banshira mu mpunzi, nabaye muri ubwo buhungiro mu Rwanda aho bita i Mahama turya bidakwiye nk’impunzi nyine kandi na ya ndwara nkiyirwaye ariko nkomeza gusenga cyane, ni bwo twabyutse gusenga n’abandi mu masengesho twita Burakeye noneho lmana irambonekera iciye mu muhanuzi wayo ivugana nanje iti ‘Kora mu mufuka ukuremo ibyo binini kuko ngukijije iyo ndwara yawe ngo ntabwo tuzongera kurwara ukundi iyo ndwara kandi ntuzongere kurya ibyo binini”.

    Lambert yavuze ko Imana yamukijije indwara ikomeye yari amaranye igihe kinini

    Mu buhamya bwe burebure Lambert ati “Haciye lminsi lmana irangenderera ndi mu masengesho y’iminsi itatu irambwira nti ngiye kukujyana mu kindi gihugu kandi uzakibamo neza uzarya uzanywa uzambara ngo mbese uzabona amafaranga ariko ikirenze ibyo uzakora umurimo wanjye cyane kurusha uko usanzwe uwukora, ati ikimenyetso nkuye imitego mu nzira nishuye transport kandi na passport ntawuzayigusaba. Ni bwo nagiye muri Uganda, nca mu muhanda nta cyangombwa, nambuka umupaka ntawumpagaritse n’umwe”.

    Ati “Ariko lmana ikimpa iryo sezerano ni bwo natanguye kumva indirimbo zihimbaza lmana nyinshi ziza, ntangira kwandika, ngeze muri Uganda ni bwo nasohoye indirimbo zimwe navuze haruguru nka ‘Bizashira’ iyo nahinduye izina nyuma yaho nyita ‘Ibigeragezo’, ndirimba n’iyindi nka ‘Humura’, ‘Ntawakundutira Mana’, ‘Nzakwamamaza mu mahanga, ‘Duhamagare’, n’izindi nyinshi cyane. Kuva muri 2017 ndi muri Uganda nanditse indirimbo nyinshi, muri 2018 ntangira gukora muri studio lndirimbo yitwa ‘Ibigeragezo’.

    “Nakomeje kubona abantu bayikunze mpita naca nkomerezaho nuzuza Album. Mu 2020 nahise nkora igitaramo mu mujyi wa Kampala, murika ku mugaragaro albim. Nabonye abantu benshi n’ubwo bansezeranyije amafaranga menshi Covid-19 igahita iza batarayampa ariko nuzuye imbaraga kuko igitaramo kitabiriwe n’abantu benshi kandi ndi mu mahanga mpita menya ko iyo mba mu gihugu cyanjye byari kurutaho”. 

    Ati “Sinacitse intege mu mwaka wa 2021/12/25 nari nateguye ikindi gitaramo cyo kwishyuza mu gihugu cya Uganda, kwijira muri VIP byari amashiringi ya Uganda 10,000, mu myanya yindi ari 5,000 na 3,000. Nabonye ukuboko k’Uwiteka lmana, mbona ko lmana itabesha. Kugeza n’ubu muri uyu mwaka wa 2022 ndiho ndi umusore ushima lmana ku byiza inyereka umunsi ku munsi. Maze gukora indirimbo 12 z’amajwi, mfite izo nanditse 58 ntegereje kujyana muri studio. Ukuboko k’Uwiteka gukomeje kunkingira kandi mpamya ko ikindwanirira kugeza ubwo nzava mu mubiri”.

    Lambert yavuze ubutumwa yibandaho n’uko afata Theo Bosebabireba

    Ati “Indirimbo ndirimba zibamwo amagambo y’ihumure zikabamo amagambo asingiza lmana. Mu mwaka wa 2022, ndi gutegurira abakunzi banje amashusho y’indirimbo zimwe na zimwe bakunze kurusha izindi hamwe no gusohora iyindi album ya kabiri itaramenyekana izina. Umuntu wambereye nk’umwigisha mu muziki kandi kenshi ambera nk’umubyeyi yitwa Theo Bosebabireba ari na we wabashije kugenda antera imbaraga, undi ni Judith Babirye umuhanzikazi wa Gospel muri Uganda, abo baranyuzuza cyane”.

    Ndayishimiye Lambert yatanze inama ku bahanzi ba Gospel ati “Inama natanga ku banyamuziki bose yaba abafite amazina cyangwa abatayafite nabasaba kwihangana mu mpano lmana yabahaye kuko umunyamuziki ahura na byinshi cyane bimuca intege, akagera n’aho yiheba. Nabwira uwuzi ko yatangiye kuririmba n’ubwo yaba atarabona abamufasha (Management) yihangane yirwaneko kandi yizere lmana”

    “Ibimuca intege byose abyihanganire, akomeze gusenga lmana izamurwanirira kandi niyihangana azogera aho umuziki umuhindukire akazi, agere aho nawe ashima lmana. Naho nabura ukwihangana ntacyo azageraho ahubwo azahomba n’ibyo amaze gukora. Buri munyamuziki wese ugitangira akwiye kumenya ko nta mwana uvuka ngo yuzure ingobyi kandi ko uwushaka umubira abira akuya”.

    Nyuma yo gukora Album ya mbere igakundwa, Lambert agiye gukora Albm ya kabiri

    Lambert afite indirimbo yise ‘Bosebabireba’ yitiranwa n’iya The Bosebabireba afata nk’umwalimu we

    Lambert, Umurundi utuye muri Uganda arasaba abahanzi bagenzi be kwihangana mu byo bacamo byose

    UMVA HANO INDIRIMBO ‘BIBEMEZE’ YA NDAYISHIMIYE LAMBERT

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113281/yarozwe-ibiheko-arafungwa-bamutwara-umugore-yakoye-ubuhamya-bwumuramyi-lambert-wi-burundi–113281.html

  • Umukinnyi wa Filimi Bijoux yasabwe anakobwa n'umuhanzi utuye I Burayi #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime,Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime y'uruhererekane ya Bamenya, yasabwe ndetse anakobwa n'umukunzi we witwa Lionel Sentore.

    Ubu bukwe bwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Mutarama 2022 bukaba bwabereye Golden Garden ku i Rebero.

    Nyuma y'umuhango wo gusaba no gukwa, byitezwe ko ku gisamunsi cy'uyu wa Gatandatu basezerana imbere y'Imana mu rusengero rwa EAR i Remera, nyuma abatumiwe bakaza kwakirirwa muri Golden Garden, Rebero.

    Bakoze ubukwe nyuma y'uko ku mugoroba wo ku wa ya 16 Ukuboza 2021, muri Kigali Serena Hotel, Lionel Sentore yari yamwambitse impeta y'urukundo, ni mu muhango wahuriranye n'isabukuru y'amavuko y'uyu mukobwa.

    Lionel Sentore usanzwe uririmba injyana gakondo,akoze ubukwe na Bijoux nyuma y'uko muri 2020 na we yari yambitse impeta Mahoro Anesie umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umukinnyi-wa-filimi-bijoux-yasabwe-anakobwa-n-umuhanzi-utuye-i-burayi

  • Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza mashya arimo gusubukura Shampiyona #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu ni bwo hasohotse itangazo rya Minisiteri y’Intebe, ryagaragazaga ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho ibijyanye na Siporo Minisiteri ya Siporo yasabwaga gutanga amabwiriza yihariye.

    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Ministeri ya Siporo yatangaje amabwiriza mashya, aho harimo ko shampiyona mu mikino y’ababigize umwuga igomba guhita isubukurwa, mu gihe abatarabigize umwuga bo basabwe gutegereza andi mabwiriza

    Amabwiriza avuguruye agenga siporo n’imikino mu matsinda:

    1. Amakipe y’Igihugu na Clubs ari mu mwiherero yitegura imikino mpuzamahanga
    yemerewe gukora imyitozo yayo. Iyi myitozo igomba kubera mu muhezo;

    2. Amarushanwa y’imbere mu gihugu, n’imyitozo:
    - Imyitozo n’imikino ikinwa mu matsinda ndetse n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo, byemerewe gusubukurwa;

    - Ingaga za Siporo zisabwe kuvugurura amabwiriza yazo agenga uburyo bwo kwirinda COVID-19 akurikije aya mabwiriza mashya;

    - Nta bafana bemerewe kwinjira ahabera imyitozo ndetse n’ahabera imikino
    y’amarushanwa;

    - Amakipe yose akina imikino y’amarushanwa yateguwe n’ingaga za siporo asabwe
    gupimisha COVID-19 abakinnyi bayo bose ku munsi w’umukino;
    - Ingaga za siporo zisabwe gutegura no gukurikirana igikorwa cyo gupimisha COVID-19 abakinnyi b’amakipe ku munsi w’umukino, kandi icyo gikorwa cyo gupimwa kikabera aho urugaga rwateganije habugenewe mu rwego rwo kubona ibisubizo by’ibipimo mu buryo bwihuse bwemerera abakinnyi guhita bitegura umukino;

    - Ingaga zisabwe gutanga raporo y’ibipimo byafashwe ku munsi w’umukino igashyikirizwa MINISPORTS mu gihe kitarenze amasaha 24;

    - Amakipe yose ategetswe gupimisha abakinnyi bayo bose inshuro imwe mu minsi
    y’imyitozo (bitari ku munsi w’umukino). Ingaga zifatanije na MINISPORTS zizategura
    ingengabihe yo gupimisha abakinnyi izakurikizwa mu gihe cy’imyitozo;

    - Abagize ikipe bose, abayobora imikino bagomba kuba barakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye kandi bakubahiriza ingengabihe zo kwipimisha COVID-19;

    - Ahabera imyitozo n’amarushanwa hagomba gushyirwaho ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19;

    - Ingaga zizagaragaraho kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 zizafatirwa
    ibihano.

    3. Ibikorwa by’imyitozo n’imikino y’amatsinda atarabigize umwuga ndetse n’ibikorwa
    by’imyitozo yigisha abakiri bato bibaye bisubitswe kugeza igihe hazatangarizwa andi
    mabwiriza;
    4. Isomo rya siporo n’imikino mu mashuri byemerewe gusubukurwa mu gihe hashyizweho ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Minisiteri ya Siporo yatangaje ko abafana batemewe

    Minisiteri ya Siporo yatangaje ko abafana batemewe

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/minisiteri-ya-siporo-yatangaje-amabwiriza-mashya-arimo-gusubukura-shampiyona

  • Abanyarwanda 22 birukanwe muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Aba Banyarwanda bakiriwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mutarama 2022 ahagana saa Munani z'amanywa bakaba birukanywe na Uganda nyuma yo kubafungira muri gereza zitandukanye.

    Nyuma yo kwakirwa hakurikiyeho kubapima icyorezo cya Covid-19 no kugenzura niba nta wukeneye ubutabazi bw'ibanze mbere yo guhabwa ubundi bufasha.

    Kuva mu Ukuboza mu mwaka ushize wa 2021, u Rwanda rumaze kwakira Abanyarwanda barenga 50 birukanwe na Uganda.

    Uganda ishinja aba baturage kuba intasi z'u Rwanda mu gihe amakuru avuga ko hari abasabwa kwiyunga ku mutwe w'iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa, RNC, babyanga bagafungwa ndetse bakanakorerwa iyicarubozo.

    Mu myaka ine ishize nibwo Abanyarwanda batangiye gutabwa muri yombi no gukorerwa iyicarubozo, u Rwanda rwagiye rusaba Uganda kureka ibi bikorwa ariko ibiganiro birimo abakuru b'ibihugu nta musaruro byatanze.

    Abanyarwanda 22 birukanwe muri Uganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-22-birukanwe-muri-uganda

  • Shampiyona igiye gusubukurwa, amakipe yishyurirwe ikiguzi cyo kwipimisha #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe hashize iminsi shampiyona mu mikino itandukanye zihagaritswe, hakomeje ibiganiro kugira ngo harebwe uburyo shampiyona zasubukurwa ariko hakazwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Shampiyona igiye kongera gusubukurwa

    Shampiyona igiye kongera gusubukurwa

    Imwe muri shampiyona yavuzweho cyane ni iy’umupira w’amaguru dore ko yo yahagaritswe igeze ku munsi wayo wa 11, biza guteza impaka ku bakunzi b’uyu mukino byatumye haterana inama nyinshi ngo harebwe uburyo shampiyona yari yahagaritswe ukwezi kose yakomeza mbere y’icyo gihe.

    Biravugwa ko abakinnyi bazajya bapimirwa ubuntu ku munsi w

    Biravugwa ko abakinnyi bazajya bapimirwa ubuntu ku munsi w’umukino

    Amakuru atugeraho aravuga ko kuri uyu wa Gatandatu habaye inama yahuje Minisiteri ya Siporo n’abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda, bakemeza ko shampiyona n’imyitozo bigomba gusubukurwa vuba, aho amakuru avuga ko iyi shampiyona izakomeza mu mpera z’icyumweru gitaha.

    Mu byo bemeranyijwe kandi harimo ko amakipe azafashwa mu gupimisha abakinnyi bikajya bikorwa ku munsi w’umukino ariko amakipe ntiyishyure, amakipe akazajya apimisha abakinnyi rimwe mu gihe cy’imyitozo ariko akiyishyurira ikiguzi.

    Kugeza ubu Minisiteri ya Siporo ntibaratangaza ku mbuga zayo igihe shampiyona n’imyitozo bizasubukurirwa ariko amwe mu makipe yamaze kumenyeshwa agomba kwitegura gutangira imyitozo bidatinze.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/shampiyona-igiye-gusubukurwa-amakipe-yishyurirwe-ikiguzi-cyo-kwipimisha-covid19

  • Jose Mourinho yahishuye ikipe atazigera atoza mu buzima bwe #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsindwa mu buryo bugayitse ibitego 3-1 na AC Milan muri Serie A, ku mukino w'umunsi wa 20 wa Shampiyona y'Ubutaliyani,José Mourinho yararakaye mu kiganiro n'abanyamakuru kubera imikinire y'abakinnyi be.

    Wari umugoroba mubi kuri José Mourinho na AS Roma basuzuguwe na AC Milan yabatsindiye mu rugo ibitego 3-1 muri Serie A.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru,Mourinho yavuze ko yababajwe n' imikinire y'ikipe ye.Ati“Turi hano kuko ariko ubushobozi bwacu butwemerera. Ibice bimwe by'imisifurire nabyo biduhatira kuguma aha. Turi ikipe yo hagati,twashobora kuba dufite amanota atatu, ane, atanu cyangwa atandatu yisumbuyeho. Ariko ubu, twakoze amakosa akomeye: kuyobora umukino nabi, gusatira nabi,guhana imipira nabi. Turibeshya cyane kubijyanye na tekinike. “

    Yakomeje ati: “Sinakunze ikipe yanjye, kuko twari tukiri mu mukino na nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0, ndetse no ku mutuku wa Karsdorp, ariko turi hasi muri tekinike. Twatakaje imipira mu gihe ibintu byari byoroshye. Igitego cya kabiri ni urugero rwiza kimwe na penalti ya nyuma (yakuwemo na Rui Patricio itewe na Ibrahimovic). Turimo gutakaza imipira muburyo budasanzwe.

    Uyu mutoza w'umunya Portugal yatangarije mu kiganiro n'abanyamakuru cyabanjirije uriya mukino ko niba hari ikipe imwe atazigera atoza ari Lazio Roma, umuturanyi ndetse akaba na mukeba wa AS Roma.

    Ati“Gutoza andi makipe?” Turi abanyamwuga kandi rimwe na rimwe biragoye kuvuga ko udashobora gutoza andi makipe. N'ugufata igihombo. Ariko hariho amakipe ushobora kuvuga ngo oya. Niba kandi uvuze oya, ntabwo ari ukubasuzugura.

    Uvuga ngo oya kubera amateka ari hagati y'ikipe watoje mbere niyo ije nyuma. Nshobora kukubwira ko nyuma ya 2010,ikipe ya mbere y'Abataliyani navuganye nayo ntabwo ari AS Roma. Ntabwo ari ugusuzugura, ariko, nk'urugero, sinzigera ntoza Lazio.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jose-mourinho-yahishuye-ikipe-atazigera-atoza-mu-buzima-bwe

  • Amwe mu magambo y'ubwenge yagufasha kubijyanye n'ubuzima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Isi ituwe n'abantu banyuranye ndetse bagiye bafite impano zinyuranye. Muri bo harimo abagiye bavuga amagambo yuje ubwenge n'ubuhanga ku buryo ageraho agafatwa nk'ihame mu buzima bwa buri munsi bw'abayumvise cyangwa se abayazi. Mu Kinyarwanda nibyo dukunze kwita insigamigani.

    No mu rwego rw'ubuzima n'imibereho myiza rero hari abantu bagiye bavuga amagambo yuje ubwenge akaba yarasigaye ari umurage mwiza basigiye isi dore ko abenshi muri bo batakiyiriho.

    Muri iyi nkuru twagukusanyirije amwe muri yo, tunerekana abagiye bayavuga

    1. Ibitekerezo bituje bituma ugira imbaraga muri wowe kandi bigatuma wigirira icyizere, ibi bikaba ari ingenzi mu kugira ubuzima bwiza. Dalai Lama

      Dalai Lama XIV, uriho ubu, ni umuyobozi mukuru (monk) mu idini ry'abaramya budha ku isi. (Ifoto: Interineti)
    2. Ubuzima niyo mpano ibaho iruta izindi, ibyishimo niwo mutungo urenze iyindi, kuba umwizerwa nicyo kizima cyubaka imibanire. Buddha
    3. Nizera ntashidikanya ko imapno iruta izindi ushobora guha abagize umuryango wawe n'isi muri rusange ari ukuba wowe ufite ubuzima buzira umuze. Joyce Meyer
    4. Imyitwarire mizima burya irandura, nyamara aho kurindira ngo abandi bazakwanduze, ahubwo ni byiza ko ari wowe wabanduza. Tom Stoppard

      Sir Tom Stoppard, ubu bakunze kwita Shakespare ugezweho, ni umwanditsi w'amakinamico. (Ifoto/Interineti)
    5. Burya ubuzima bwiza niwo mutungo urenze iyindi yose ndetse ni ubutunzi buruta zahabu na feza. Mahatma Gandhi
    6. Niba wifuza kubona ubuzima bwawe burabagirana, ihatire gukora siporo. Gene Tunney
    7. Niba utemera ko kwiheba no kwigunga, kugira agahinda gasaze, kwijima mu maso no guhorana umunabi bigira ingaruka mbi ku buzima bwawe, ongera ubitekerezeho neza. Ibi byose bituma mu mubiri habamo impinduka zitera kubyimbirwa no kugabanyuka k'ubudahangarwa. Gerageza kubana neza n'abantu, niba atari ibyo iminsi yawe izahora yijimye. Kris Carr

      Kris Carr, umwe mu bantu babashije kurokoka kanseri, ni umwanditsi akaba n'impirimbanyi iharanira ubuzima bwiza (Ifoto/Interineti)
    8. Ubuzima buzira umuze si ikintu twabasha kugura. Ahubwo niyo konti yo kuzigama ifite agaciro ko hejuru cyane. Anne Wilson Schaef
    9. Igitwenge cyiza kivuye ku mutima ni uburyo bwiza bwo gukora siporo muri wowe utiriwe usohoka ngo ujye ahandi. Norman Cousins
    10. Inzara hamwe n'imirire mibi bigira ingaruka kirimbuzi ku bana bato kandi bitera ingaruka zirimo kuvuka udashyitse ibiro, kuvukana ubusembwa, umubyibuho ukabije, ibibazo byo mu mutwe no ku mubiri ndetse binatuma umwana atabona umusaruro mu ishuri. Marian Wright Edelman

      Marian Wright Edelman, ni impirimbanyi iharanira uburenganzira bw'abana akaba yaranashinze ikigo cya CDF (Children's defense Fund). Mbere yuko papa we apfa, ubwo yari afite imyaka 14, yaramubwiye ati 'mwana wanjye, ntihazagire na kimwe kikubuza gukomeza kwiga'. (Ifoto/Interineti)
    11. Ntiwakishinga ubwishingizi bwo kwivuza ngo niho uzagira amagara mazima. Ni wowe bireba kurinda ubuzima bwawe no kubuha ingufu zo guhangana n'indwara no gukira vuba. Aya niyo mahitamo nyayo. Andrew Weil
    12. Ntakintu cy'ingenzi kurenza kuba ubayeho ubuzima buzira umuze. Icyo nicyo gishoro cy'ingenzi mu bukungu. Arlen Specter

      Arlen Specter (yavutse 1930 apfa 2012) yari umunyamategeko n'umunyapolitiki akaba yarabaye senateri wa leta ya Pennsylvania muri USA kuva mu 1981 kugeza mu 2011 (Ifoto/Interineti)

    Nubwo tukugejejeho ibi gusa, si yo magambo yonyine y'ubwenge yagiye avugwa n'abahanga ku bijyanye n'ubuzima. Ushaka kwisomera ibindi byinshi birenze ibi wasura urubuga

    Src: umutihealth

    Source : https://yegob.rw/amwe-mu-magambo-yubwenge-yagufasha-kubijyanye-nubuzima/

  • Ikimasa cyari kigiye kubagwa cyacitse ibagiro cyinjira muri resitora gikora amahano #rwanda #RwOT

    Impfizi y'inka yinjiye muri resitora isekura umukiriya imujugunya mu kirere abandi bari hafi bakwira imishwaro.

    Bivugwa ko iyi nyamaswa yasaze nyuma y'uko yari igiye kubagwa ku bw'amahirwe iratoroka ihunga yerekeza muri iyo resitora abari bayirimo ibatura umujinya.

    Amashusho ya CCTV yagaragaje iyi mfizi iri kwinjira muri resitora imwe yo mu mujyi wa Taizhou, mu burasirazuba bw'Ubushinwa. Hanyuma yahise isekura umuntu yagezeho bwa mbere imujugunya mu kirere.

    Inshuti y'uyu mugabo yahise imukurura imukura mu mahembe y'iki kimasa, cyakomeje guteza akavuyo muri iyo nzu mbere y'uko gisohoka kikagenda

    Bivugwa ko uwakubiswe n'iki kimasa yavunitse ukuguru ajyanwa mu bitaro nyuma y'ako kaga yahuye nako ku ya 31 Ukuboza 2021.

    Nyir'ikimasa na we ngo yemeye kumwishyura, nubwo amaherezo y'iyo nyamaswa atazwi.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ikimasa-cyari-kigiye-kubagwa-cyacitse-ibagiro-cyinjira-muri-resitora-gikora

  • Ku nshuro ya mbere muri CAN 2022 hagiye kuzamo agashya kamenyerewe muri Shampiyona z'Iburayi #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere mu mateka y'imikono y'igikombe cya Africa hagiye gukoreshwa uburyo bwa videwo bwunganira umusifuzi (buzwi nka VAR mu mpine y'Icyongereza) mu mikino yose 52 y'igikombe cya Afurika cy'ibihugu cy'umupira w'amaguru (CAN/AFCON) kizabera muiri Cameroun muri uku kwezi.

    Muri CAN 2019 yabereye mu Misiri, iryo koranabuhanga rya VAR ryakoreshejwe gusa guhera mu mikino ya kimwe cya kane n'abagiteguye, ari bo impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF).

    Mu itangazo, CAF yagize iti: “Mu gihe CAF itera imbere atari muri gahunda yo kuvugurura isura y'imisifurire gusa, ahubwo no kugira abasifuzi bo ku rwego rw'Isi muri Afurika, ikoreshwa rya VAR mu mikino yose 52 ni intambwe iganisha mu cyerekezo cyiza”.

    CAF yahisemo abasifuzi 24, abasifuzi bungirije 31 hamwe n'abasifuzi umunani bakoresha VAR, bose hamwe bava mu bihugu 36, bazasifura iri rushanwa ryo muri Cameroun.

    Umunyarwandakazi Salima Mukansanga ni umwe mu basifuzi bane b'abagore bari muri iri irushanwa.
    Abasifuzi babiri bava mu mpuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku mugabane wa Amerika (CONCACAF), abo ni Umunya-Guatemala Mario Escobar n'Umunya-Mexique Fernando Guerrero uri mu basifuzi bakoresha VAR, na bo bari mu bazasifura iri rushanwa, bijyanye na gahunda yo kungurana ubumenyi hagati y'impuzamashyirahamwe z'umupira w'amaguru.

    Kuri ubu, ikipe izegukana iyi CAN izahembwa miliyoni 5 z'amadolari ya Amerika (miliyari 5 mu mafaranga y'u Rwanda), aya akaba yiyongereyeho 500,000 by'amadolari ya Amerika ugereranyije n'igihembo cyahawe ikipe yayegukanye mu 2019.

    Ikipe ya kabiri izahabwa miliyoni 2.75 z'amadolari ya Amerika (miliyari 2.7 mu mafaranga y'u Rwanda), mu gihe amakipe yatsindiwe muri kimwe cya kabiri azahabwa miliyoni 2.2 z'amadolari ya Amerika, naho ayatsindiwe muri kimwe cya kane ahabwe miliyoni 1.175 y'amadolari ya Amerika kuri buri kipe.

    Bivuze ko habayeho inyongera ya miliyoni 1.85 y'amadolari ya Amerika ku bihembo by'amafaranga byose hamwe, ugereranyije no mu irushanwa ryo mu 2019.

    Iri rushanwa riratangira ku cyumweru ubwo Cameroun yaryakiriye izaba ikina na Burika Faso saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h) ku isaha yo mu Rwanda.

    Bwa mbere mu mikino yose y'igikombe cya Afurika CAN 2022 hazifashishwa VAR

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ku-nshuro-ya-mbere-muri-can-2022-hagiye-kuzamo-agashya-kamenyerewe-muri

  • Mukansanga yabaye umugore wa mbere uzasifura hagati mu kibuga muri #AFCON2021 #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Salima Mukansanga agiye kuba umusifuzi wa mbere w'umugore ku mugabane w'Afurika uzasifura imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika cy'ibihugu mu mupira w'amaguru izatangira ku cyumweru muri Kameruni.

    Emery Kamanzi, umuyobozi w'Ishami ry'Imisifurire mu Rwanda yabwiye Ijwi ry'Amerika ko kuba Mukansanga azasifura iki gikombe cy'Afurika ari ishema ku Rwanda.

    Ati “Ni ishema ku gihugu nk'u Rwanda,atwaye ibendera ry'igihugu.Ni ishema ku bari n'abategarugori b'u Rwanda no ku mupira w'amaguru w'u Rwanda kuko ruhagarariwe mu basifuzi.”

    Umusifuzi mpuzamahanga w'Umunyarwandakazi, Mukansanga Salma Rhadia, yatoranyijwe mu bazasifura Igikombe cya Afurika cy'Abagabo (CAN 2021) kizabera muri Cameroun hagati ya tariki ya 9 Mutarama n'iya 6 Gashyantare 2022.

    Mukansanga uzaba ari umwe mu basifuzi 24 bo hagati, yaherukaga gusifura mu Mikino Olempike ya Tokyo 2020 yabaye hagati ya Nyakanga na Kanama 2021.

    Muri iki Gikombe cya Afurika cyigijwe inyuma umwaka umwe kubera COVID-19, hazaba hari abasifuzi icyenda ba VAR [Ikoranabuhanga ry'amashusho yifashishwa mu misifurire] n'abo ku ruhande 31.

    Mukansanga agenda azamuka mu mikino yose asifuye byatumye agirirwa icyizere cyo gusifura imikino yo ku rwego rwo hejuru irimo na AFCON 2021.

    Asanzwe ari mu basifuzi bahagaze neza muri Afurika, aho yasifuye Igikombe cy'Isi cy'Abagore cyabereye mu Bufaransa mu 2019 n'icya Afurika cy'Abatarengeje imyaka 20 cyabereye mu Misiri mu 2019.

    Mu mpera z'umwaka ushize, uyu musifuzi w'Umunyarwandakazi yatoranyijwe muri 20 babigize umwuga muri Afurika, bahawe amasezerano y'umwaka umwe na CAF.

    Mukansanga Salima,azaba ari umusifuzi wa 4 ku mukino wo mu itsinda B,Guinée Conakry izakiramo Malawi kuwa Mbere saa kumi n'ebyiri.

    Salima niwe munyarwanda wenyine watoranyijwe mu basifuzi bazasifura igikombe cy'Afrika kigiye gukinwa ku nshuro ya 33.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mukansanga-yabaye-umugore-wa-mbere-uzasifura-hagati-mu-kibuga-muri-afcon2021