Category: Uncategorized

  • Wasanga nawe utari ubizi: hatangajwe ibanga ryihishe mu kwitegereza no gukora ku mabere y'ab'igitsinagore ku bagabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko burya abasore/abagabo mu biterwa akanyamuneza no kureba  cg gukorakora amabere y'abagore ndetse abahanga bagaragaza ko iyo umugabo agikubita amaso umuntu w'igitsinagore ngo igikurikiraho ari ukureba aho amabere aherereye.

    Hifashishijwe ubushakashatsi bwasohotse muri 2012 mu kinyamakuru International Medecine byemejwe ko kureba amabere y'abagore byongerera abagabo igihe cyo kurama.
    Ikinyamakuru 'The Sun' na cyo cyahamije ko ubwo bushakatsi ari ubw'ukuri kuko iyo abagabo barebye amabere y'abagore bibatera akanyamuneza, kimwe mu bigira uruhare mu kuramba kw'umuntu.

    Iki kinyamakuru cyakoze ubwo bushakashatsi nyuma yo gusanga impuzandengo yo kuramba ku Isi ku bagabo ari imyaka 79 mu gihe ku bagore ari imyaka 82 bakaba barifuzaga kumenya icyatuma n'abagabo na bo iminsi yabo yo kurama yiyongera.
    Ibyo kandi bishimangirwa Mark Eis, Umushakashatsi muri kaminuza ya Naples mu Butaliyani nyuma yo gukorera ubushakashatsi ku bagabo 500.

    Abo bagabo 500 bose nta kibazo cy'uburwayi namba bari bafite, bamwe muri bo basabwe kujya bareba amabere y'abagore buri munsi kandi kenshi gashoboka, naho abandi bagakomeza ubuzima bwabo busanzwe batayareba.

    Nyuma y'imyaka itanu, uyu mushakashatsi yasanze abategetswe kujya bitegereza amabere y'abagore ndetse bakanayakoraho bari bafite ubuzima bwiza, nta kibazo cy'umuvuduko w'amaraso bafite, amaraso yabo atembera neza kandi bafite ibyago bikeya by'uko amaraso yabo ashobora kuvura.

    Abandi batabikoze bari bafite ibibazo byo kurwara indwara z'umutima, umuvuduko ukabije w'amaraso, ibyago byo kurwara kanseri n'ibindi bibazo byo kwiheba byagize uruhare mu kwihutisha ubuzima bwabo bukagabanukaho imyaka itanu.
    Umushakashatsi Mark Eis ati ' Kumara iminota 10 urimo gukora ku mabere y'umugore wambaye ubusa unayareba bigira ingaruka nziza ku buzima kuko bibyara imisemburo igenda igatwika ibinure ku buryo umusaruro bigira ku muntu ungana n'uw'umuntu umaze 30 ari muri gym.'

    Ikindi uyu mushakashatsi agarukaho ni uko ubunini bw'amabere na bwo bugira uko bureshya abagabo ndetse n'imitekerereze yabo igahita ihinduka ako kanya.

    Dr. Weatherby wo mu Budage na we wakoze bene ubwo bushakashatsi ati 'Ubushakashatsi bwacu bwerekana ko kureba amabere y'umugore nibura iminota10 ku munsi bigabanya ibyago byo kugira umuvuduko ukabije w'amaraso ndetse n'indwara z'umutima kandi bigabanukaho kimwe cya kabiri iyo werekezaga mu kuzirwara.Turizera ko mu gukomeza kubikora umugabo ashobora kongera igihe cye cyo kurambaho imyaka ine cyangwa itanu.'

    Ubu bushakashatsi nubwo bugaragaza ko gukora siporo ndetse umuntu akagira gahunda ihoraho byamufasha kwirinda indwara z'umutima mu buryo burambye kuko ngo abagabanyije ibyago byo kuzirwara kubera gukorakora amabere cyangwa kuyareba bitaba bivuga ko zitazabageraho.

    Source : https://yegob.rw/wasanga-nawe-utari-ubizi-hatangajwe-ibanga-ryihishe-mu-kwitegereza-no-gukora-ku-mabere-yabigitsinagore-ku-bagabo/

  • Ibintu abakobwa n'abagore banga urunuka ariko bagatinya kubivuga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Waba uri umuhungu cyangwa umugabo uri mu rukundo ariko ukaba utinya ko umunsi umwe wazababaza umukunzi wawe ? Dore bimwe mu bintu abagore n'abakobwa banga urunuka ukwiye kwitwararika mu mibanire yanyu kugira ngo uyirinde kuzamo agatotsi.

    1.Abakobwa banga abahungu bakora ibintu biteye ishozi nko kuba wavuga cyangwa ugakora ibintu biteye isesemi igihe muri kumeza cyangwa se muri ahantu hari abantu benshi.

    2.Uzirinde kuba wavuga inkuru isekeje imwerekeyeho imbere y'inshuti. Ibyo biba umwaku igihe ubigize akemenyero, nubikomeza, umenye ko iminsi yanyu hamwe ibariye ku mitwe y'intoki.

    3.Ntukifuze ko umukobwa yakwiyitaho nkawe. Ni byiza kumenya ko uko umukobwa ashaka kugaragara muri rubanda bitandukanye n'uko wowe wumva wagaragara (umusore uhamye, ufite ibigango ukuramo ishati ngo bose babone ko ari igikurankota koko). Mureke yiyiteho bya gikobwa uko umutima we ubimubwiriza.

    4.Ntuzatonganye umukobwa ngo yikoraho agakabya(make up, maquillage). Ibyo bituma yigiramo ikizere kandi akumva ari mwiza rwose kandi byose abikorera kugushimisha. Ahubwo ujye nibura ushima uwo mwanya aba yataye yiyitabo kugira ngo aguheshe ishema umushimira mu magambo anyuze umutima.

    5.Abakobwa banga kandi abahungu bambara imyenda iriho ibisemba cyangwa ibishushanyo biteye ubwoba(dragon, shitani n'indi wumva biteye ubwoba). Niba wari ufite inshuti ugatekereza kuyisura cyangwa gusohokana nayo wambaye umwenda uriho ibyo bishushanyo, ibyiza nuko uwo mwenda ahubwo wareba aho uwujugunya.

    6.Ibirori nk'isabukuru y'amavuko n'ugusohokana n'inshuti bishoboka kuba wowe ntacyo bikubwiye, ariko ku bakobwa bisobanuye ikintu kinini cyane. Niyo umukobwa yakubwira ko ntacyo yifuza ku munsi mukuru wa Mutagatifu Valentino, si ibyo aba ashatse kuvuga, ugomba kugira icyo umuha. Icyo abashatse kuvuga ni uko nta kintu kihariye yifuza ahubwo ko ugomba kwibwiriza ukamutungura maze kumamwereka ko iteka umutekerezaho. Urajye ubwibuka.

    7.Ku mukobwa, inshuti nk'umuryango, ugomba kuzubaha kandi ukazitaho. Nubwo atabigusaba cyangwa ngo abikwibutse urage wibuka kwitoza kuzikunda. Nk'uko bita ku nshuti zawe, nawe ite ku zabo.

    8.Mu makosa yose ushobora gukora, ntuzatinyuke kwita umukobwa umusazi cyangwa ngo akora nk'utagira ubwenge. Uko waba ukeka ko yakabije mu buryo yitwaye mu kibazo, ntuzigere uvuga iryo jambo. Mu yandi magambo ukwiye kurikura mu nkoranyamagambo yawe ukoresha igihe muganira. Mu gihe bahuye n'ibibazo, niwo mwanya baba bakeneye ko ubereka ko ubari iruhande, iyo rero umubwiye ngo yarasaze, aho kumugarura agatima ahubwo bituma ibibazo birushaho kumuremerera.

    Source : https://yegob.rw/ibintu-abakobwa-nabagore-banga-urunuka-ariko-bagatinya-kubivuga/

  • Huye : Umusore muto w'imyaka 17 yatewe ibyuma ari mu kabari ahasiga ubuzima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 17 witwa Hakizimana Valens wo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, yaterewe ibyuma mu kabari mu ijoro ryakeye bimuviramo urupfu.

    Ibi byabaye ahagana saa yine z'Ijoro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mutarama 2022, mu kabari kavugwaho kwenga no gucuruza inzoga y'igikwangari, gahereye mu Mudugudu wa Gitwa mu Kagari ka Rukira.

    Akimara guterwa ibyuma, yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Huye kugira ngo avurwe ariko birangira apfuye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Huye, Rwamucyo Prosper, yatangaje  ko ukekwaho kumutera icyo cyuma yamaze gufatwa akaba agiye gushyikirizwa ubutabera.

    Ati 'Ukekwaho kuba yamuteye icyo cyuma yamaze gufatwa, ubu RIB ikomeje iperereza kugira ngo akorerwe dosiye ashyikirizwe ubutabera.'

    Yakomeje avuga ko nyiri ako kabari byabereyemo yahise aburirwa irengero ariko na we akaba ari gushakishwa kugira ngo hacukumburwe uruhare rwe muri icyo cyaha cy'ubwicanyi, dore ko yari yanafunguye akabari mu masaha atemewe.

    Umurambo wa Hakizimana wajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, gukorerwa isuzuma.

    Rwamucyo yasabye abaturage kwirinda ibyaha, abizeza ko inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano zigiye guhagurukira ibibazo by'inzoga zitemewe n'iby'ubujura bigaragara mu Kagari kabo.

    Source : https://yegob.rw/huye-umusore-muto-wimyaka-17-yatewe-ibyuma-ari-mu-kabari-ahasiga-ubuzima/

  • Bijoux yarongowe #rwanda #RwOT

    Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime y’uruhererekane ya Bamenya, yakoze ubukwe n’umukunzi we Lionel Sentore biyemeza kubana akaramata, igihe hasigaje ku isi bakazakimara bari kumwe.

    Ni ubukwe bwanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Mutarama 2022 aho byereye Golden Garden ku i Rebero.

    Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, hakurikiyeho umugango wo gsezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa EAR i Remera.

    Abatumiwe bagombaga kwakirirwa muri Golden Garden, Rebero ariko kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus atemera kwiyakira byo mu bukwe, habayeho umusangiro w’imiryango wabereye muri Onomo Hotel.

    Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa ya 16 Ukuboza 2021, muri Kigali Serena Hotel, Lionel Sentore yari yamwambitse impeta y’urukundo, ni mu muhango warahuriranye n’isabukuru y’amavuko y’uyu mukobwa.

    Bijoux tariki ya 28 Kanama 2020, ni bwo yambitswe impeta ya fiançailles na Benjamin. Mu mpera za Mutarama 2021 yabwiye ISIMBI ko yatandukanye n’umukunzi we nyuma y’uko yasanze hari ibyo badahuza, gusa yahise anemeza ko afite umukunzi mushya.

    Lionel Sentore usanzwe uririmba injyana gakondo, akoze ubukwe na Bijoux nyuma y’uko muri 2020 na we yari yambitse impeta Mahoro Anesie umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020.

    Bijoux na Lionel bakoze ubukwe, wari umunsi w’ingenzi ku buzima bwabo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bijoux-yarongowe

  • Davido yashyize hanze ifoto iteye ubwuzu akiri umwana(ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare muri Nigeria, Davido yashyize hanze ifoto igaragaza akiri umwana ,yambaye ikositimu.

    Ni ifoto uyu muhanzi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ,ndetse abantu benshi bayigarukaho cyane batangarira ukuntu yari umwana uteye ubwuzu.

    Source : https://yegob.rw/davido-yashyize-hanze-ifoto-iteye-ubwuzu-akiri-umwanaifoto/

  • Kaminuza yo muri Amerika yemeje ko yahaye PhD umugabo uheruka gufungwa na RIB ashinjwa kuyiha #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo ucyekwaho gukoresha impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) y'impimbano mu gushaka akazi mu Rwanda. Kaminuza yo muri America yitwa AIU yaje kwemeza ko uyu mugabo yaharangirije amasomo mu cyiciro gihanitse (PhD).

    RIB yari yavuze ko uyu mugabo yahimbye icyemezo kivuga ko yarangije kwiga icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) muri Atlantic International University (AIU) yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo abone akazi ko kwigisha muri kaminuza zo mu Rwanda.

    Mu gitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ateganya ko icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano gihanishwa igifungo gishobora kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi.

    Nyuma yuko aya makuru amenyekanye, iyi Kaminuza yahise ibivuguruza yemeza ko uyu mugabo witwa Egide Igabe yahasoreje amasomo yamuhesheje impamyabumenyi y'Ikirenga.

    Mu butumwa Kaminuza ya Atlantic International University yahise inyuza ku rukuta rwabo rwa Twitter yagize iti 'Atlantic International Universiry iremeza ko Dr. Egide Igabe yasoje muri gahunda yacu y'amasomo y'ikirenga (PhD). Aya makuru ashimangirwa n'inyandiko zo mu biro bishinzwe inyandiko za AIU'.

    Umuvugizi wa RIB yavuze ko nyuma yo kubona ubu butumwa bw'iyi kaminuza,bagiye kubanza kugenzura konti ya Twitter yabwanditse nimba koko ari iy'iyi Kaminuza ubundi bakabiharira urukiko.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/kaminuza-yo-muri-amerika-yemeje-ko-yahaye-phd-umugabo-uheruka-gufungwa-na-rib

  • MINISPORTS yashyize hanze amabwiriza agenga imikino igiye gusubukura #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo [Minisports] yasohoye amabwiriza mashya azamara ukwezi, yemerera imyitozo n'amarushanwa gusubukurwa nyuma y'itangazo ryari ryahagaritse imikino ritakiriwe neza kuwa 30.12.2021.

    Ibyo bivuze ko shampiyona y'umupira w'amaguru iyo minisiteri yari iherutse gutangaza ko iri mu bikorwq bya siporo bisubitswe mu gihe cy'ukwezi ishobora gusubukurwa mu gihe gito.

    Mu byasabwe amakipe harimo ko hagomba gusuzumwa abakinnyi ku munsi w'umukino,nta bafana bemerewe kwinjira mu mukino cyangwa ku mukino.

    Ingaga za siporo zasabwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza yo kwirinda Covid-19,abakinnyi bagapimirwa ahabigenewe kugira ngo ibipimo byihute ndetse ibisubizo bigomba gushyikirizwa MINISPORTS.

    Amakipe yose asabwa gupima abakinnyi bayo inshuro imwe mu gihe cy'imyitozo [atari ku mukino].Ingaga z'imikino zasabwe gutegura ingengabihe yo gupimisha abakinnyi mu myitozo izubahirizwa.

    Abagize ikipe,abayobozi bose bagomba kuba barakingiwe Covid-19 mu buryo bwuzuye kandi bakubahiriza ingengabihe yo kwipimisha Covid-19.

    Abayobora umupira w'amaguru bazakora inama ku wa mbere izemeza igihe shampiyona isubukurirwa.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/minisports-yashyize-hanze-amabwiriza-azafasha-imikino-gusubukura-gukomeza

  • Nyagatare: Umufutuzi yafatanywe kanyanga yitakana shebuja #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nsengiyumva Evariste w’imyaka 23 y’amavuko, avuga ko yafashwe saa munani z’ijoro ku wa 06 Mutarama 2022, afatirwa muri santere ya Cyondo, Umurenge wa Kiyombe.

    Avuga ko baje bahetse izo nzoga ku magare ari babiri ndetse n’uwabayoboraga inzira ariko bagenzi be babasha gucika afatwa wenyine.

    Nsengiyumva avuga ko ajya kujya kuzana kanyanga, yahamagawe na Uwizeye amusaba kujya kumuzanira imyenda ndetse amubwira ko abayimuha ahurira na bo mu nzira.

    Ahuye na bo ngo yasanze ari inzoga ya kanyanga ifunze mu mashashi ari mu mifuka isanzwe, abanza kwanga kuzikorera ku giciro cya 3000 yari yemerewe, ariko na none atinya ko yahura n’ikibazo biramutse bifashwe.

    Ati 'Nahuye n’abantu ntazi neza nsanze ari kanyanga nshaka kureka kubyikorera, ntekereza ko nshobora kugirirwa nabi biramutse bifashwe. Umuntu nk’uwo yakwica cyangwa se akabizana iwawe agahamagara Polisi.'

    Asaba imbabazi z’icyaha yafatiwemo akavuga ko atazabyongera dore ko ari ubwa mbere yari abigiyemo.

    Avuga ko abikuyemo isomo rikomeye agasaba urundi rubyiruko kwirinda kubyishoramo kuko ari bibi cyane.

    Agira ati 'Ndasaba imbabazi rwose sinzabisubiramo, nkanasaba urubyiruko rugenzi rwanjye kudakurikira amafaranga bakabyishoramo kuko iminsi maze muri kasho nabonye ingaruka zabyo.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdoun Twizeyimana, avuga ko abacuruzi b’ibiyobyabwenge kenshi bifashisha urubyiruko mu kubikura muri Uganda bikagera mu Rwanda, barwemereye amafaranga, agasaba urubyiruko kubireka kuko birimo ingaruka nyinshi zirimo n’igifungo, ahubwo bagakora akandi kazi kuko gahari.

    Ati 'Turagira inama urubyiruko gushishoza bakareka kwinjiza mu gihugu ibintu bibujwe kuko amategeko abihanira, bagashaka indi mirimo irahari myinshi yabateza imbere kurenza uko bahura n’ibihano birimo igifungo kandi kirekire bikanabadindiza.'

    Avuga ko Polisi itazakomeza kurebera ibyaha bikorwa, ahubwo agasaba abaturage gukomeza ubufatanye batanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe bitarakorwa.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, ishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru Uwizeye tutabashije kumenya irindi zina rye, ari we nyiri inzoga zafatanywe Nsengiyumva, yari agishakishwa.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-umufutuzi-yafatanywe-kanyanga-yitakana-shebuja

  • Nta muntu utarikingije Covid-19 uzongera kwemererwa kwinjira mu rukiko – #rwanda #RwOT

    Ubu kugenda mu modoka rusange, gutega moto n'igare, kujya mu rusengero n'ahandi bisaba ko umuntu aba yarikingije. Inkiko nazo zategetse ko abasaba serivisi bagomba kuba barikingije.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Umugenzuzi Mukuru w'Inkiko, Mutabazi Harrison, rivuga ko mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, abavoka, ababuranyi n'abandi basaba serivisi zinyuranye, bazajya bagaragaza icyemezo cy'uko bikingije Covid-19.

    Bazajya kandi berekana ko bipimishije Covid-19 mu masaha nibura 24 ashize. Ni umwanzuro uzatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 10 Mutarama 2022.

    Kuri iyo tariki ni nabwo abatega moto n'amagare hamwe n'ababatwara bategetswe kuba barikingije.

    Ubuyobozi bw'Inkiko buramenyesha abazigana bose ko mu rwego rwo kwirinda Covid-19 ari ngombwa kugaragaza ikemezo cy'uko yisuzumishije Covid-19 mu masaha 24 ashize, ko kandi yikingije icyo cyorezo @Rwanda_Justice @ProsecutionRw @Rwanda_Bar @RCS_Rwanda pic.twitter.com/ewj8arHjHi

    — Judiciary of Rwanda (@RwandaJudiciary) January 7, 2022


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-muntu-utarikingije-covid-19-uzongera-kwemererwa-kwinjira-mu-rukiko

  • Kiliziya Gatolika mu Rwanda yibutse Padiri Ubald umaze umwaka yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu butumwa bwatambukijwe na Padiri Kabera Ignace mu izina rye kuri uyu wa 8 Mutarama 2022, mu gitambo cya misa yo kwibuka uwo Mupadiri umaze umwaka atabarutse.

    Ni umuhango witabiriwe na Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda.

    Musenyeri Sinayobye yavuze ko kubura Padiri Ubald ari ukubura inkingi ikomeye, naho akababaro ko kumubura bagafatanyije n'abamumenye bose kandi yabereye intumwa bari hirya no hino ku Isi.

    Ati 'Dusigasiwe n'ukwemera, urupfu rwe twagerageje kurwakira nk'umuhamagaro mushya Imana yamugeneye.'

    Yifurije abari ku Ibanga ry'Amahoro habereye uwo muhango n'abatashoboye kuhagera kubera icyorezo cya Covid-19, gukomeza gusigasira umurage mwiza Padiri Ubald yasize.

    Akomoza ku byaranze Nyakwigendera akiri mu Isi y'abazima, yavuze ko yari umuntu w'isengesho, Umuseseridoti usenga akabifatira umwanya, agashengerera agororokewe.

    Yasobanuye ko ibyo yakoraga n'ibyamubagaho byose yabituraga Imana, akaba umuhamya w'impuhwe zayo.

    Yibukije ko ugusabana n'Imana ari byo byatumye Umutima wa Padiri Ubald wuzuramo impuhwe yagiriraga bose, aba Umukirisitu nyawe urangwa n'urukundo rw'impuhwe rurenga imipaka y'inabi.

    Yashimye uburyo Nyakwigendera yabaye intumwa y'amahoro, ubumwe n'ubwiyunge mu bantu.

    Ati 'Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaramushegeshe imwicira abe ariko ntiyamutwara umutima w'ineza. Yafashe icyemezo cyo gutsinda inabi akoresheje ineza, impuhwe n'imbabazi we ubwe yahaye abamwiciye. Uwo muco w'ineza itsinda inabi, yawutoje Abanyarwanda twese.'

    Padiri Ubald yanongeye kugaragazwa nk'uwahihibikaniye gukiza roho z'abantu, agasiga ishusho nziza y'Umuseseriodoti wahoraga ahangayikishijwe gusa no gukiza Roho z'Abakirisitu.

    Yakunze Kiliziya n'Abakirisitu, abana neza n'abamumenye bose bishingiye ku bufasha bwa roho yabahaga.

    Hatanzwe urugero rw'uko yarwaniye ishyaka Abakirisitu ba Paroisse ya Yove, aho yabasangaga mu birombe babumbiragamo amatafari, akayikorerana nabo bakazamuka imisozi ihanamye ngo bubake Kiliziya yabo.

    Musenyeri Sinayobye ati 'Yahoraga atwaye kiliziya mu mutima we. Yatweretse ko gukunda Kiliziya nyako ari ukuyitangira.'

    'Ndabashishikariza gukurikiza inzira y'ubutungane Padiri Ubald yatweretse no gutora imigenzo myiza mbonezavanjiri yaranze ubuzima bwe.'

    Musenyeri Sinayobye yaboneyeho gutangaza ko muri Diyoseze hari gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge bushingiye ku ndangagaciro z'Ubukirisitu, gusabira abarwayi, kwakira abaremerewe n'ibibazo by'ubuzima, kubatega amatwi no kubayobora ku isoko y'impuwe z'Imana nk'umurage wa Padiri Ubald.

    Umwepisikopi wa Diyoseze ya Cyangugu, Musenyeri Sinayobye Eduard, yashishikarije Abakrisitu gukurikiza inzira y'ubutungane Padiri Ubald yasize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kiliziya-gatolika-mu-rwanda-yibutse-padiri-ubald-umaze-umwaka-yitabye-imana