Category: Uncategorized

  • Philippine: Perezida Duterte yavuze ko uzasohoka iwe atarakingiwe Covid-19 azafungwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Rodrigo Duterte

    Perezida Rodrigo Duterte

    Mu kiganiro yatanze kuri Televiziyo y’igihugu ku wa Kane tariki 6 Mutarama 2022, Perezida Duterte yatangaje ko 'kubera ko ashinzwe umutekano n’imibereho myiza ya buri Munya-Philippine’, byabaye ngombwa ko afata icyo cyemezo gikomeye kugira ngo ashobore guhangana n’abantu batarikingiza.

    Icyo cyemezo gikomeye Perezida Duterte yafashe, kigaragaza impungenge Abanya-Philippine bafite kubera umubare w’abandura ukomeza kuzamuka, nk’uko bitangazwa n’abashinzwe ubuzima muri icyo gihugu, kuko ngo bishobora kugera aho birenga urwego rw’ubuzima muri icyo gihugu, bikaba byatuma umubare w’abicwa n’icyo cyorezo na wo wiyongera.

    Nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ubuzima muri icyo gihugu, ubu umubare w’abandura Covid-19 ku munsi, ukubye gatatu umubare w’abanduraga mu cyumweru mbere.

    Philippine ni igihugu cya kabiri mu kugira umubare munini w’abandura Covid-19 mu bihugu bya Aziya y’Amajyepfo y’Uburengerazuba. Abayobozi bakaba bavuga ko ubwo bwiyongere bukabije bw’abandura, bwatewe ahanini na virusi nshya ya Corona yihinduranyije ya 'Omicron’.

    Si ubwa mbere Perezida Duterte agaragaje uburakari aterwa n’abantu banga kwikingiza, kuko n’umwaka ushize wa 2021, ngo hari ubwo yavuze ko abanga kwikingiza bashobora gufatwa bagafungwa cyangwa se bagaterwa ku ngufu urushinge rwa 'ivermectine’, uwo ngo akaba ari umuti unakoreshwa mu kuvura amatungo.

    Yagize ati 'Niba yanze kwikingiza, akaramuka asohotse iwe ajya kuzenguruka muri rubanda ashobora gufatwa agafungwa'.

    Mu mpera z’umwaka ushize wa 2021, imibare itangwa na Guverinoma y’icyo gihugu, yagaragazaga ko abagera kuri Miliyoni 49.8 ari bo bamaze kwikingiza ku buryo bwuzuye. Uwo mubare ngo ntugera no kuri kimwe cya kabiri (1/2) cy’abaturage ba Philippine, kuko ubundi icyo gituwe n’ababarirwa muri Miliyoni 110.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/philippine-perezida-duterte-yavuze-ko-uzasohoka-iwe-atarakingiwe-covid-19-azafungwa

  • Rusizi: Bibutse Padiri Ubald Rugirangoga umaze umwaka yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Padiri Ubald Rugirangoga yari azwiho gusengera abantu bagakira indwara zinyuranye

    Padiri Ubald Rugirangoga yari azwiho gusengera abantu bagakira indwara zinyuranye

    Ni Misa yasomwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, wari ukikijwe n’Abapadiri bakorera ubutumwa muri Diyosezi ya Cyangugu n’imbaga y’abantu bari baje kwifatanya n’umuryango wa Padiri Ubald mu kumwibuka.

    Abenshi mu bahawe ijambo, bagiye bagaruka ku bigwi bya Padiri Ubald, bakamushimira cyane gahunda y’Ubutabera n’Amahoro yari yarimakaje muri iyo Diyosezi, ibyo akabikorana impuhwe n’imbabazi dore ko ari umwe mu bababariye abamwiciye bamwe mu bagize umuryango we, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu butumwa bwa Edouard Sinayobye, Umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu, bwasomwe na Padiri Ignas Kabera kuko uwo mushumba atabashije kwitabira uwo muhango, bwari bukubiyemo ugushima ibikorwa byaranze Padiri Ubard.

    Bwagiraga buti 'Kubura Padiri Ubald muri Diyosezi yacu ni ukubura inkingi ikomeye, akababaro ko kumubura twagafatanyije n’abamumenye bose, bari hirya no hino ku isi yose kandi yabereye intumwa, dusigasiwe n’ukwemera. Urupfu rwe twagerageje kurwakira nk’umuhamagaro mushya Imana yamugeneye'.

    Padiri Ubald Rugirangoga amaze umwaka yitabye Imana

    Padiri Ubald Rugirangoga amaze umwaka yitabye Imana

    Muri ubwo butumwa Musenyeri Sinayobye kandi yavuze ko Padiri Ubald yari umuntu w’isengesho, Umusaseridoti usenga akabifatira umwanya, ibimubayeho byose akabitura Imana, ngo yari Umukirisitu nyawe.

    Nk’uko Musenyeri Sinayobye abigarukaho mu butumwa bwe, ngo ubumwe n’ubwiyunge nibwo bwaranze Padiri Ubald, yirengagiza uburyo umuryango we washegeshwe na Jenoside ahitamo kubabarira.

    Ati 'Ugusabana n’Imana nibyo byatumye umutima we wuzuramo impuhwe yagiriraga bose, Padiri Ubald ni Intumwa y’amahoro ubumwe n’ubwiyunge mu bantu. Jenoside yakorewe Abatutsi yaramushegeshe imwicira abe ariko ntiyamutwara umutima w’ineza, yafashe icyemezo cyo gutsinda inabi akoresheje ineza, impuhwe, imbabazi we ubwe yahaye abamwiciye. Uwo muco w’ineza wo gutsinda inabi yawutije Abanyarwanda twese, Umupadiri uhihibikanira gukiza Roho z’abantu, Padiri Ubald yadusigiye ishusho nziza y’umusaseridoti'.

    Dukuzumuremyi Anne Marie, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage wavuze mu izina ry’akarere ka Rusizi, yashimiye uburyo Padiri Rugirangoga yaranzwe no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.

    Nyuma y

    Nyuma y’igitambo cya Misa habayeho umuhango wo kumwunamira

    Asaba ko umurage waranze uwo mupadiri ukomeza guharanirwa ati 'Turamwibuka nk’umurinzi w’igihango wo ku rwego rw’igihugu, uburyo yaharaniye ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda muri iyi Diyoseze ndetse no mu zindi Paruwasi zitandukanye zo mu gihugu cyacu, Ubumwe bw’Abanyarwanda ni yo mahitamo yacu, ni zo mbaraga zacu, turamushimira uburyo yabiharaniye kandi tunasaba ngo bikomeze'.

    Arongera ati 'Kiliziya Gatolika nk’umufatanyabikorwa mwiza wa Leta, turifuza ko umurage mwiza Padiri Ubald yatangiye wakomeza kugira ngo amateka mabi yashegeshe igihugu cyacu, amacakubiri yaranze igihugu cyacu bitazasubira. Ubwo bumwe n’ubwiyunge Padiri Ubald yatoje igihugu cyacu tubiharanire, tubikomeze kugira ngo Jenoside itazasubira ukundi'.

    Antoine Cardinal Kambanda asanga Padiri Ubald, ari umwe mu bamufashije mu muhamagaro we wo kwiha Imana.

    Ati 'Nkiri Umufaratiri ndi mu kwimenyereza muri Seminali nto ya Ndera, Padiri Ubald yakundaga kudusura, mubonamo Umusaseridoti ukunda ubutumwa bwe kandi ubwishimiye kandi ukunda abasaseridoti. Nahawe ubupadiri mu bihe bidasanzwe ubwo u Rwanda rwagize amahirwe yo gusurwa na Mutagatifu Papa Yohani Paul ll. Ubwo nasomaga Misa yanjye ya mbere y’Umuganura, nabyutse mu gitindo ntegura Misa, Padiri Ubald wari waharaye arambwira ati dufatanye. Padiri Ubald ni ishusho y’Umusaseridoti, yansigayemo, ni ishusho y’igitambo cy’Ukarisitiya'.

    Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda ni we wasomye Misa yo kwibuka Padiri Ubald

    Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda ni we wasomye Misa yo kwibuka Padiri Ubald

    Yagarutse no ku bikorwa byiza byaranze Padiri Ubald ati 'Umuntu kugira ngo azashyikire intambwe yo kubabarira, ni uko amanuka akinjira mu bubabare bw’undi bakababarana. Padiri Ubald mu bubabare bwe yamenyaga abababara kandi akabagirira impuhwe, umurage ukomeye adusigiye noneho kandi byatubereye urufunguzo rw’inzitane twari turimo z’ibibazo by’amateka yacu ya Jenoside yakorewe Abatutsi'.

    Yibukije abapadiri n’abakirisitu, ko Padiri Ubald ari urugero rw’icyitegererezo rw’umusaseridoti wunga abantu n’Imana, no kwiyunga n’abandi.

    Diyosezi ya Cyangugu iremeza ko gahunda y’icyenurabushyo mu gukomeza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge Padiri Ubald yatangirije muri Paduwasi ya Mushaka izakomeza, iyo gahunda ngo ikazaba umurage wa Diyosezi yose, aharimo gutegurwa amahugurwa ajyanye n’ubumenyi kuri iyo gahunda.

    Inkuru y’urupfu rwa Padiri Ubald Rugirangoga yamenyekanye mu gitondo cyo ku itariki 08 Mutarama 2021, ivuga ko yaguye mu bitaro bya Kaminuza ya Utah Hospital mu Mujyi wa Salt Lake muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’igihe yari amaze arwariye Covid-19, ubwo yari yagiye mu bikorwa byo gusengera abantu nk’uko yari asanzwe abikora.

    Padiri Ubald Rugirangoga ashyinguye ku Ibanga ry

    Padiri Ubald Rugirangoga ashyinguye ku Ibanga ry’Amahoro

    Centre Ibanga ry’Amahoro yubatswe na Padiri Ubald ari na ho ashyinguye, ni agasozi gaherereye mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu.

    Hari abapadiri batandukanye bitabiriye uwo muhango

    Hari abapadiri batandukanye bitabiriye uwo muhango

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rusizi-bibutse-padiri-ubald-rugirangoga-umaze-umwaka-yitabye-imana

  • Iyo ikoranabuhanga rikoreshejwe nabi rishobora gusenya imiryango myinshi #rwanda #RwOT

    Turi mu gihe ikoranabuhanga rikataje kandi ikoranabuhanga ni ubwenge bwatanzwe n’Imana kugira ngo abantu barikoreshe ribafashe kubana neza no gutera imbere ariko na none iyo ridakoreshejwe neza rishobora guteza ingaruka zitari nziza mu miryango y’iki gihe.

    Mu by’ukuri Imana niyo soko y’ubwenge kimwe nuko ariyo soko y’ibyiza byose ariko kubwo kwigomeka abantu buri gihe bahimba ubwenge bwabo bahereye ku bw’Imana bagakora amabi menshi, ndetse na Satani ahimba ubwenge akopeye ku bw’Imana maze akarimbura benshi, kuko ubwenge bw’Imana bufasha abantu kubaho neza no kubana neza ariko ubwenge bw’isi n’ubw’abadayimoni buryanisha abantu kandi bukababeshaho ku nkeke.

    Ikoranabuhanga rero ntabwo ari Satani warizanye ahubwo we azi gukoresha amayeri ye agatera abantu kurikoresha nabi bakisenyera.

    Reka dufate urugero, nka telephone ni umugisha w’ubwenge Imana yahaye abantu kugira ngo bashobore kuvugana batari kumwe kandi mu buryo bwihuse ariko Satani we azicamo akakumvisha ko ugomba kuyikoresha mu kubeshya maze bikakuviramo gusenya. Biratangaje kubona umuntu umuhamagara akakubwira ngo ari I Kigali kandi ari I Butare, cyangwa akakubwira ngo ari mu nama kandi ari mu muhanda mu modoka cyangwa akakubwira ko aho ari imvura iri kugwa kandi izuba ricanye, none se ubwo ikibazo ni telephone cyangwa ni abazivugiraho?

    Imana yahaye Adamu na Eva ingobyi ya Edeni kandi irimo ibyiza byose ariko irimo n’icyo batemerewe gukoraho, aricyo giti kimenyesha ubwenge bw’ikibi n’icyiza ariko umwanzi yarabashutse bagomera Imana bibaviramo gutakaza iyo ngobyi. Ni kimwe nuko ikoranabuhanga rifite ibyiza byinshi ariko hari n’ibyo tugomba kwirinda gukora kuko nitubikora bizadusenyera.

    Muri iki gihe imbuga nkoranyambaga zigiye kuzasenya imiryango myinshi kuko abana n’ababyeyi batakibonana ngo baganire, abagabo n’abagore ntibakiganira nk’abashakanye ahubwo usanga buri wese ari kuri telephone ye, iPad cyangwa se Computer, umwe ari kuri Facebook undi ari kuri Instagram, umwe ari kureba film undi ari kureba umupira, umwe yahamagara undi akamubwira ati mbabarira ndi busy, umwana yashaka kuvugisha Umubyeyi, umubeyi akamubwira ati mpa amahoro kandi ubwo wenda ari kwirebera uko abandi biriwe n’ibyo bari gukora akibagirwa ko umuryango we ariwo uza mbere kurusha ibindi byose.

    Hari n’abantu batajya basenga cyangwa ngo basome ijambo ry’Imana ariko usanga barahindutse abavugabutumwa bo ku mbuga nkoranyambaga, hakaba n’abandi batajya babwira abakunzi babo ko babakunda ariko bakabibabwirira ku mbuga nkoranyambaga, ibi rero birema undi muntu mu muntu, hakabaho umuntu wo mu buzima busanzwe n’umuntu wo ku mbuga nkoranyambaga Kandi kenshi usanga uwo ku mbuga nkoranyambaga ari umuntu mwiza utandukanye cyane n’uwo mu buzima busanzwe.

    Ikindi kandi hari n’abasigaye bakundanira kuri izi mbuga bakabazisambaniraho ku buryo imiryango myinshi usanga umugabo atakibana m’umugore barabigize ibanga ariko ugasanga umuntu aririrwa yandikirana n’abantu atazi n’abo atarabona yibwira ko bamukunda akirengagiza abo babana bamukundira uko ari, batamukundira uko yifotoza dore ko hari na benshi bisiga ibirungo ubundi bakifotoza ukaba utabamenya ubabonye mu buzima busanzwe.

    Mu by’ukuri ikintu cya mbere izi mbuga zitwara ni umwanya kandi Time is Life(Umwanya ni Ubuzima) ugutwaye umwanya aba agutwaye ubuzima. Dukwiriye rero kwisuzuma tukareba uburyo dukoresha izi mbuga, tukareba niba bituzanira inyungu cyangwa igihombo. Niba mu by’ukuri ubona biguteranya n’uwo mwashakanye cyangwa bigatuma udaha abana cyangwa abandi umwanya gerageza ubigabanye kuko mu minsi iri imbere wazasanga byaragusenyeye umuryango.

    Umubwiriza mu gice cya gatatu yaravuze ngo buri kintu kigira umwanya wacyo, kandi icyo uha agaciro nicyo uha umwanya munini, twisuzume turebe niba abantu b’ingenzi mu buzima bwacu tukibaha umwanya cyangwa niba tutawuha abatanatwitaho mu gihe bikomeye. Gira umwanya wo kubana n’abawe telephone n’ibindi byuma mubifashe hasi, musangire ku meza mudafite amatelefone, muryame mutari kuri telephone maze ibyo bindi nabyo bigire umwanya wabyo kandi nubijyaho wubake abantu kandi nawe ukurikire abakubaka.

    Mu by’ukuri imbuga nkoranyambaga zifasha abantu kumenya amakuru, kwiyungura ubumenyi, kongera incuti, kumenyana, guhanahana amakuru mu buryo bwihuse, kugeza ijambo ry’Imana ku bantu benshi mu kanya gato, kubaka abantu ukoresheje impano Imana yaguhaye, kuvugana n’abantu wenda byari kuzakugora kugeraho, gusoroma ubumenyi buva mu bafite inararibonye ariko na none ibyo byose ntacyo byakumarira udafite umuryango mwiza, urimo amahoro n’urukundo Kandi wubaha Imana, ibyo rero birasaba ubwenge no kwitonda kuko tutitonze twazasanga twarisenyeye dusigaye tuba kuri Facebook , whatsap, Instagram , Twitter, Snapchat, tugatakaza abo twakundaga natwe bakadukunda.

    Mugire amahoro y’Imana kandi mugire ubwenge bwo kubaho muri icyi gihe cy’ikoranabuhanga. Ni Mweneso Urinzwenima Maike

    Source: expressnews.rw

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Iyo-ikoranabuhanga-rikoreshejwe-nabi-rishobora-gusenya-imiryango-myinshi.html

  • Ibyabaye ubwo uyu musaza ufana umunyamakuru Lucky yamubonaga birarenze (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Lucy Nzeyimana abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze video yerekana ibyabaye ubwo yahuraga n'umwe mu bafana be utuye i Gisenyi.

    Nyuma yuko Luck ashyize hanze iyi video yayiherekesheje amagambo agira ati 'Uyu muvandimwe akunda ibyo nkora cyanee!! Aturuka i Gisenyi, abantu bari Igisenyi ndabasuhuje ✌✌#trustme #reelsoftheday '.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ibyabaye-ubwo-uyu-musaza-ufana-umunyamakuru-lucky-yamubonaga-birarenze-video/

  • Nyuma yo gusabwa no gukobwa, Bijoux wamenyekanye muri Filime ya Bamenya yasezeranye imbere y'Imana n'umusore yihebeye (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 08 Mutarama 2022 nibwo ubukwe bwa Munezero Aline wamamaye nka Bijoux muri filime ya Bamenya Series, na Lionel Sentore usanzwe ari umuhanzi bwabaye. Ni ubukwe bwabimburiwe n'imihango yo gusaba no gukwa.

    Nyuma y'imihango yo gusaba no gukwa, Lionel na Bijoux basezeranye imbere y'Imana mu Itorero Anglican Paruwasi ya Remera.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Amafoto: IGIHE

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-gusabwa-no-gukobwa-bijoux-wamenyekanye-muri-filime-ya-bamenya-yasezeranye-imbere-yimana-numusore-yihebeye-amafoto/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Producer Clement akiri muto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 08 Mutarama 2022 twabaze ngurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iya Producer Clement akiri muto. Ni ifoto Clement yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram. Iyo foto ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-producer-clement-akiri-muto/

  • Musore/mugabo:ihate aya mafunguro niba ushaka kwitwara neza mu buriri n'umukunzi wawe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Musore/mugabo ushobora kuba ahari waragiye urangirwa imiti inyuranye wakoresha yaba iya gakondo cyangwa iya kizungu, ushobora kuba warafashe inyunganiramirire nabwo ukabona nta mpinduka

    Nyamara wasanga hari amafunguro utajyaga uha agaciro kandi azwiho kuba yagufasha mu kwitwara neza mu gitanda ugashimisha umukunzi wawe mu gihe cyo gutera akabariro.

    1.Urusenda

    Niba wajyaga ubyita urwenya ariko buriya urusenda by'umwihariko rwa kamurari ni ingenzi mu gufasha abagabo gutera akabariro ndetse ubushakashatsi bwa vuba buherutse kwerekana ko abakunda urusenda bibagabanyiriza ibyago byo kurwara indwara z'umutima zinyuranye.

    Mu rusenda dusangamo capsaicin ikaba izwiho kongera ubushyuhe mu mubiri bityo amaraso akabasha gutembera neza. Ibi inyungu yabyo ni ukongera ikorwa rya endorphins zizwi nk'imisemburo y'umunezero.

    2.Ikawa

    Aha si ngombwa kunywa ikawa nyinshi kuko agatasi kayo kamwe ku munsi, buri munsi karahagije ndetse ubushakashatsi bwerekana ko udutasi tubiri ku munsi ari ingenzi ku bagira ikibazo cyo kudashyukwa neza. Ibi byose ni ukubera habonekamo caffeine, ikaba imwe mu nkabura. Ituma igitsina gitindana umurego kandi kikaba gikomeye.

    3.Igishishwa cya pome

    Mu gishishwa cya pome dusangamo ikinyabutabire cya ursolic acid iyi ikaba izwiho guhangana n'uturemangingo dutera kanseri ya porositate. Gusa ntibivuze ko niba wararwaye iyo kanseri warya pome igakira. Oya ahubwo kuyirya udakuyeho igishishwa bikurinda kuba wayirwara.

    4.Avoka

    Avoka ni isoko nziza y'ibinure byiza, potasiyumu na za vitamini zinyuranye dore ko muri 13, muri avoka habonekamo 11 zose, itabonekamo ni D tuvana ku mirasire y'izuba na B12 ikomoka ku biva ku matungo. Ibi bituma iba ingenzi mu buzima bw'imyororokere ku bagabo. Vitamini E na zinc bifatanyiriza hamwe mu kongera ubushake n'ingano y'amasohoro ndetse no gutuma intanga zirushaho kugira ubuzima bwiza.

    5.Karoti

    Niba ushaka kongera ubwinshi bw'amasohoro karoti ntizizagucike. Muri karoti habonekamo carotenoid ikaba izwiho kongerera ingufu intanga no kuzibashisha

    6.Epinari

    Imboga za epinari zizwiho kongera igipimo cya testosterone uyu ukaba umusemburo ugira uruhare rukomeye mu gutera ubushake. Epinari zikungahaye kuri vitamini B9 izwiho gutuma amaraso atembera neza. Hanabonekamo kandi magnesium ifasha mu kuzamura igipimo cya testosterone.

    Mu gusoza reka twibutse ko niba ushaka gutinda mu gikorwa utakibagirwa umuneke, inzuzi z'ibihaza, tangawizi, kuko biri mu bituma utinda kurangiza.

    Source : https://yegob.rw/musore-mugaboihate-aya-mafunguro-niba-ushaka-kwitwara-neza-mu-buriri-numukunzi-wawe/

  • Ibyo utaruzi ku mafi akundwa n'abenshi hanze aha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nubwo tuyashyira hamwe n'inyama ariko amafi ni ibyokurya byihariye dore ko afite byinshi atandukaniyeho n'inyama z'amatungo abagwa, kuko akenshi zo ziribwa nyuma yo kumishwa, ndetse n'izitumishijwemu buryo bwabugenewe abaziteka babanza kuzikaza ku buryo zisa n'izishizemo amazi.

    Amafi ni ibyokurya usanga henshi dore ko n'abatabasha kurya inyama kubera ubwivumbure zibatera, hari igihe amafi bayarya nubwo nayo hari abo atera ubwivumbure. Kuva ku munopfu wazo, kugera ku mavuta akurwa muri zimwe, zaba izikurwa mu byuzi cyangwa izirobwa mu mazi magari, ifi ni ibyokurya bifitiye akamaro kanini umubiri wacu.

    Kugeza ubu habarurwa amoko agera kuri 32000 ku isi yose gusa siko yose aribwa ahubwo haribwamo amoko macye, ndetse hari n'aribwa ariko atemerewe bamwe nk'abana n'abagore batwite.

    Intungamubiri

    Mu mafi habonekamo intungamubiri ndetse zimwe muri zo ntiwazibona ahandi. Habonekamo vitamin D ihagije ndetse ku batabasha kubona akazuba ngo kabafashe kuyibona kurya amafi biyibaha ku rugero rwiza. Harimo kandi poroteyine, vitamin B12, selenium ndetse na vitamin F ariyo igizwe na omega-3 ivanze na omega-6.

     

    Akamaro ku buzima

    Akamaro k'amafi ku buzima karihariye nkuko twabivuze haruguru, ndetse aha umubiri w'uwayariye intungamubiri zifasha mu mikorere myiza yawo. Mu byiza amafi aduha twavuga:

    • Afasha abashaka gutakaza ibiro, kuko atuma umubiri wihutisha imikorere yawo
    • Afasha mu guhangana n'uburwayi bunyuranye bw'umwijima
    • Ni meza ku bari mu gihe cyo gucura kuko abafasha kutagira umunabi ndetse akanabarinda kugira ibinya bya hato na hato
    • Afasha mu mikorere y'ubwonko, yongera ubwenge butekereza kandi arinda indwara yo kwibagirwa ikunze gufata abageze mu zabukuru
    • Agabanya ibyago byo kurwara umutima na stroke
    • Agabanya ibyago byo kugira indwara zigendana n'ubudahangarwa
    • Arinda ibyago byo kurwara diyabete iterwa n'imikorere mibi y'imvubura ikora insulin
    • Afasha gusinzira neza kandi arinda kubura ibitotsi
    • Atuma ugira uruhu rwiza kandi afasha kurwanya ibishishi
    • Arimo intungamubiri zifasha mu mikurire cyane cyane ku bana
    • Aringaniza umuvuduko w'amaraso kandi agabanya igipimo cya cholesterol mbi bityo bikarinda indwara z'umutima zinyuranye
    • Agabanya uburibwe bwo mu mitsi akanarinda za rubagimpande
    • Afasha kureba neza ndetseno kugira amaso mazima
    • Arinda kanseri zinyuranye
    • Afasha kugabanya ibyago bya asima ku bana

    Icyitonderwa

    • Nkuko twabivuze ku bagore batwite ndetse n'abonsa hari amafi batemerewe. Ayo ni amafi arimo mercure nyinshi akaba ari ya mafi yo mu mazi magari (ocean) kuko ariyo abonekamo mercure nyinshi.
    • Kurya amafi nanone kenshi si byiza nyine kuko n'afite nkeya uyariye kenshi mu mubiri yakiyongera. Byibuze inshuro 2 mu cyumweru zirahagije

    Src: umutihealth

    Source : https://yegob.rw/ibyo-utaruzi-ku-mafi-akundwa-nabenshi-hanze-aha/

  • Ibitangaje wamenya ku munyamideli winjiza arenga miliyoni 100 kubera ibirenge bye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideli Roxy wimyaka 35 yinjiza arenga miliyoni 100 ku mwaka kubera ibirenge bye. Uyu mugore yabwiye abanyamakuru ko yinjiza ibihumbi 100 by'amapawundi ku mwaka,abikuye mu gucuruza amasogisi ye ari kunuka ndetse n'inkweto ze agurisha abakunzi b'ibirenge bye.

    Roxy Sykes yafashe umwanzuro wo kugurisha izi nkweto ze n'amasogisi ku bantu bakunda ibirenge bye, nyuma yo kubwirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga ze ko afite ibirenge byiza ndetse bituma benshi bamukurikirana.

    Roxy yafunguye urubuga rwa Instagram rwo kwamamaza ibi birenge bye,maze mu kwezi kumwe abona aba followers 10,000,niko kubona ko byamugirira akamaro aramutse atangije umushinga wo gucuruza amasogisi yambaye. n'inkweto ze.

    Roxy agurisha isogisi rimwe amapawundi 20 mu gihe inkweto yambaye ayigurisha akayabo k'amapawundi 200.

    Nyuma y'imyaka 4 akora uyu mushinga yavuze ko mu kwezi kumwe iyo yakoze cyane yinjiza ibihumbi 8 by'amapawundi.

    Yagize ati 'Nyuma yo kubwirwa n'inshuti zanjye ndetse n'abaturanyi ko mfite ibirenge byiza,nahise ntekereza gukora umushinga wo kubyereka abantu ku mbuga nkoranyambaga.Natangiye kubona amafaranga ubwo nabwiraga abankurikiranaga ku mbuga nkoranyambaga ko ndi kugurisha amasogisi n'inkweto nambaye ku bakunze ibirenge byanjye.

    Ntabwo nigeze nerekana isura yanjye kuko nari mbizi ko abantu bakunda ibirenge byanjye gusa.Ubu ndinjiza ibihumbi 8 by'amapawundi ku kwezi kumwe kubera ama video y'ibirenge byanjye,amasogisi n'inkweto byanjye.Sinzigera mbireka kuko nubwo nasaza,ibirenge byanjye bizakomeza kunyinjiriza amafaranga.

    Source : https://yegob.rw/ibitangaje-wamenya-ku-munyamideli-winjiza-arenga-miliyoni-100-kubera-ibirenge-bye/