Category: Uncategorized

  • Mbogo Ally washinjwe amakosa ku mukino wa APR FC na Gasogi yababariwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gasogi United yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kabiri aho yitegura umukino uzayihuza na Gicumbi Fc ku wa Mbere tariki 17/01/2022, ubwo shampiyona izaba yongeye gusubukurwa.

    Mbogo Ally (uri ibumoso) yahawe imbabazi agaruka mu myitozo ya Gasogi United

    Mbogo Ally (uri ibumoso) yahawe imbabazi agaruka mu myitozo ya Gasogi United

    Mbere y’uko shampiyona isubikwa, mu mukino ikipe ya APR FC yatsinzemo Gasogi United igitego 1-0, umukinnyi Mbogo Ally yakoze ikosa ryavuyemo igitego, bituma umutoza Guy Bukasa avuga ko amujugunye muri Poubelle (aho bamena imyanda) uwashaka yaza akamujyana.

    Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri, umutoza Guy Bukasa yatangaje ko umukinnyi yasabye imbabazi akaba yaranazihawe, akaba ari no mu bakinnyi uyu mutoza ashobora kuzifashisha mu mikino bafite uhereye ku wo bazasubukuriraho.

    Yagize ati 'Arahari, ni umwaka mushya, ntekereza ko buri wese afite uburenganzira bwo guhabwa amahirwe ya kabiri, iyo uyobora ikipe uba uri nk’umubyeyi, buri mwana wese ashobora gukora ikosa ariko iyo asabye imbabazi akavuga ko atazasubira muri ayo makosa, ni inshingano zacu zo kwemera imbabazi yasabye, ukamuha umwanya wo kwisubiraho, ni byo byakozwe ubu ari mu bakinnyi tuzifashisha'

    Gasogi United yasubukuye imyitozo

    Gasogi United yasubukuye imyitozo

    Ikipe ya Gasogi United kugeza ku munsi wa 11 wa shampiyona, iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 13, aho imaze gutsinda imikini itatu gusa, inganya inshuro enye inatsindwa inshuro enye.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mbogo-ally-washinjwe-amakosa-ku-mukino-wa-apr-fc-na-gasogi-yababariwe

  • Canal+ yashyize igorora abifuza kureba imikino ya CAN, yibutsa ko yagabanyije ibiciro cyane #rwanda #RwOT

    Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, ubu umufatabuguzi mushya wa Canal+ ashobora kugura dekoderi n’ibikoresho byayo ku mafaranga y’u Rwanda 5000 gusa hanyuma no kubitunganya (installation) bigakorwa ku mafaranga 5000 gusa.

    Si ibyo gusa kandi kuko Canal+ yifuje kudabagiza n’abasanzwe ari abakiliya bayo ibaha iminsi 15 y’ubuntu bareba amashene yose uko bongereye ifatabuguzi ryabo muri uku kwezi kwa Mutarama. N’uguze abonoma ya 5000, azamara iminsi 15 areba amashene yose ya Canal+.

    By’umwihariko muri iyi mikino nyafurika ya CAN, Canal+ niyo ifite umwihariko wo kuba izerekana imikino yose ikongeraho n’amakuru, ibiganiro n’ubusesenguzi hamwe n’ibyegeranyo bizatuma abazakurikira aya marushanwa bazaryoherwa bihebuje.

    Nta munyarwanda ukwiye gucikwa no gukoresha Canal+ ngo yirebere amashusho meza ya HD kuko uretse ibikoresho bihendutse, n’ifatabuguzi rya macye riha abakiliya amahirwe yo kureba amashene menshi abafasha gususuruka.

    Iri fatabuguzi ryitwa IKAZE ni ifatabuguzi ririho amasheni arenga 150 arimo shene icyenda zo mu Rwanda, abakunzi ba siporo bakareba shene ya Canal+Sport 1, hakabaho kandi Novelas TV, Trace Africa, BBC World News, Cartoon Network ndetse n’izindi.

    Sophie Tchatchoua, Umuyobozi mukuru wa Canal+ Rwanda

    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, avuga ko amashene menshi bafite n’amashusho meza baha Abanyarwanda, hari abataramenya ko bihendutse cyane kuburyo hari abakibeshya ko ubwiza bwa Canal+ butuma iba iy’abakire gusa, nyamara byaramanutse cyane.

    Abakunda umupira w’amaguru bazaryoherwa kurutaho na CAN hamwe na Canal+

    Ubu umufatabuguzi mushya wifuza kureba amashusho meza ya Canal+, ku mafaranga y’u Rwanda 5.000 gusa ahabwa dekoderi hamwe n’anteye (Dish) n’ibindi byose bijyana, ubundi akabasha kwibonera amashusho meza ya HD.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Canal-yashyize-igorora-abifuza-kureba-imikino-ya-CAN-yibutsa-ko-yagabanyije-ibiciro-cyane

  • Rubavu: Polisi yafashe uwinjizaga mu Rwanda urumogi na caguwa y'inkweto #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru gishize abapolisi bakorera mu Karere ka Rubavu bafashe umugabo w'imyaka 29 arimo kwinjiza mu Rwanda urumogi n'inkweto za magendu za caguwa. Yafatiwe mu Murenge wa Kanzenze, Akagari ka Nyamikongi, Umudugudu wa Kabari.Mushema yafatanywe ibiro 8 by'urumogi n'amabalo 3 y'inkweto za caguwa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko ibyo bintu yabifatanwe abikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Abapolisi babisanze mu modoka inyuma ahajya imitwaro(Boot), yerekezaga mu Mujyi wa Kigali.

    Yagize ati' Polisi yari ifite amakuru ko acuruza ibiyobyabwenge, abapolisi bateguye igikorwa cyo kumufata nibwo bashinze bariyeri mu muhanda Rubavu-Musenze bamufata avuye mu gihugu cya Congo yanyuze mu nzira zitemewe. Basatse imodoka basangamo biriya biro 8 by'urumogi n'amabalo 3 y'imyenda ya caguwa.'

    Uwo muturage amaze gufatwa yemeye ko biriya bintu yari abikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, imyenda yari kujya kuyicuruza mu isoko rya Musanze naho urumogi yari kurujyana mu Mujyi wa Kigali aho afite abakiriya barwo.

    Yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko ry'umuryango w'ibihugu byo mu Karere k'Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

    Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n'ibihumbi bitanu by'amadorali y'Amerika (US$5000). Umucuruzi ufatanwe magendu ategekwa gutanga amande angana na 100% by'umusoro yari anyereje kandi akaba yafungwa hagati y'amezi 6 n'imyaka ibiri.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy'urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-polisi-yafashe-abinjizaga-mu-rwanda-urumogi-na-caguwa-y-inkweto

  • Rwamagana : Abantu 52 banyweye ikigage mu bukwe kibagwa nabi none bari mu Bitaro #rwanda #RwOT

    Aba uko ari 52 kuwa Gatandatu tariki ya 8 Mutarama bari bitabiriye ibirori by’umuryango wari washyingiye umukobwa maze abazimana ikigage ari nacyo cyabajyanye mu Bitaro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, Mukashyaka Chantal, yatangaje ko aba baturage bamwe bari mu Bitaro bya Rwamagana nyuma yo kunywa icyo kinyobwa gusa avuga ko hari abatangiye gusezererwa.

    Ati 'Ayo makuru niyo, abaturage banyoye ikigage baza kurwara mu nda,ariko bameze neza ariko 28 bamaze gusezererwa batashye.'

    Uyu muyobozi yavuze ko kugeza ubu abaturage batanu aribo barwariye ku Bitaro bya Rwamagana abandi bo bakaba bari ku Kigo Nderabuzima cya Munyaga.

    Mukashyaka yavuze ko kugeza hataramenyekana icyaba cyabateye ubu burwayi gusa avuga ko hacyekwa kuba baranyoye ikigage cy’amasaka yari yaratewe umuti wica udukoko.

    Ati 'Barakeka ko cyarimo umuti wica udukoko, wari warashyizwe mu masaka bagira ngo atazamungwa, bikaba ari cyo cyabiteye.'

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kurangwa n’isuku no kwirinda kunywa inzoga zinkorano.

    Ati 'Abaturage turabagira inama yo kwitwararika, bakirinda kunywa ibintu batabikoreye isuku kuko tubifata nk’umwanda kuba abantu bafata amasaka arimo umuti bagakoramo ubushera, ariko tubagira n’inama yo kwirinda kunywa ibintu byose babonye ariko banirinda kunywa inzoga zinkorano.'

    Yavuze ko muri rusange uyu Murenge ubuyobozi bwagerageje kurwanya inzoga zinkorano ndetse avuga ko uwaba abikora yaba abikora yihishe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rwamagana-Abantu-52-banyweye-ikigage-mu-bukwe-kibagwa-nabi-none-bari-mu-Bitaro

  • Rubavu: Yafashwe yinjiza mu Rwanda urumogi n’inkweto za caguwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yafatiwe mu Murenge wa Kanzenze, Akagari ka Nyamikongi, Umudugudu wa Kabari, akaba yarafatanywe amabalo 3 y’inkweto za caguwa n’ibiro umunani by’urumogi, afatwa mu mpera z’icyumweru gishize nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko biriya bintu Mushema yabifatanywe abikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Abapolisi babisanze mu modoka inyuma ahajya imitwaro (Boot), yerekezaga mu Mujyi wa Kigali.

    Yagize ati 'Polisi yari ifite amakuru ko Mushema acuruza ibiyobyabwenge, abapolisi bateguye igikorwa cyo kumufata nibwo bashinze bariyeri mu muhanda Rubavu-Musanze bamufata avuye mu gihugu cya Congo yanyuze mu nzira zitemewe. Basatse imodoka basangamo biriya biro 8 by’urumogi n’amabalo 3 y’imyenda ya caguwa.'

    Mushema amaze gufatwa yemeye ko ibyo bintu yari abikuye muri RDC, inkweto yari kujya kuzicuruza mu isoko rya Musanze na ho urumogi yari kurujyana mu Mujyi wa Kigali aho afite abakiriya barwo.

    Mushema yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

    Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali ya Amerika (US$5000). Umucuruzi ufatanywe magendu ategekwa gutanga amande angana na 100% by’umusoro yari anyereje kandi akaba yafungwa hagati y’amezi 6 n’imyaka ibiri.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-yafashwe-yinjiza-mu-rwanda-urumogi-n-inkweto-za-caguwa

  • USA: Umuntu wa mbere yashyizwemo umutima w'ingurube #rwanda #RwOT

    Umunyamerika yabaye umuntu wa mbere ku isi utewemo umutima w'ingurube yakujijwe mu ikoranabuhanga  rizwi nka genetically-modified.

    David Bennett, w'imyaka 57, ameze neza nyuma y'iminsi itatu ishize akoreweho uko kubagwa kw'igerageza kwamaze amasaha arindwi mu mujyi wa Baltimore muri leta ya Maryland, nkuko abaganga babivuga.

    Uko guterwamo urundi rugingo byafatwaga nk'icyizere cya nyuma cyo kurokora ubuzima bwa Bwana Bennett, nubwo bitazwi uko amahirwe ye yo kubaho igihe kirekire angana.

    Umunsi umwe mbere yuko abagwa, Bwana Bennett yagize ati 'Ni ugupfa cyangwa gukora uku guterwa urugingo.'

    Abaganga bo ku bitaro bya Kaminuza ya Maryland bahawe ubwo burenganzira bwihariye n'ikigo kigenzura ubuvuzi muri Amerika ngo bamukorere uko kubagwa, gishingiye ku kuba Bennett yari gupfa mu gihe bitari kuba bikozwe.

    Byari byaremejwe ko atujuje ibisabwa byo guhabwa urugingo rw'undi muntu, icyemezo akenshi gifatwa n'abaganga iyo ubuzima bw'umurwayi bumeze nabi cyane.

    Nkuko bikubiye mu itangazo ryasohowe n'ishuri ryigisha ubuvuzi bw'abanu ryo muri Kaminuza ya Marylan, Bartley Griffith, muganga ubaga, yavuze ko uko kubaga kwakorewe uwo mugabo kuzatuma Isi 'Itera intambwe imwe irushaho kwegera gucyemura ikibazo gikomeye cy'ubucye bw'ingingo zo gutera abarwayi.'

     Icyo kibazo gikomeye gituma abantu 17 bapfa buri munsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bategereje kubona urugingo rwo gusimbura urundi, mu gihe amakuru avuga ko abandi bantu barenga 100,000 baba bari ku rutonde rw'abategereje guhabwa urugingo.

    The post USA: Umuntu wa mbere yashyizwemo umutima w'ingurube appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/01/11/usa-umuntu-wa-mbere-yashyizwemo-umutima-wingurube/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=usa-umuntu-wa-mbere-yashyizwemo-umutima-wingurube

  • Sadio Mane yasubije umupfumu wari wavuze ko a… – #rwanda #RwOT

    Igihugu cya Benin ntabwo kiri mu mikino y’igikombe cya Afurika, ariko uyu mupfumu yatangaje ko igihe cyose Senegal izakinira na Benin Sadio Mane akajya mu kibuga azafatwa n’umutima agahita apfa. Senegal yitabiriye imikino y’igikombe cya Afurika yaraye itsinze umukino wayo wa mbere bahuragamo na Zimbabwe, ku gitego cyaje mu minota y’inyongera gitsinzwe na  Sadio Mane kuri penariti.


    Rutahizamu wa Liverpool abajijwe niba adafite ubwoba ku byo umupfumu yatangaje, yavuze ko ibiba byose ku isi umuntu aba abyiteguye. Yagize ati: “Nakuze bambwira ko urupfu ruba mu biganza by’Imana gusa kandi nizera ko abantu harimo abahanuzi ndetse n’ababeshyi njye nzajya mu kibuga bisanzwe, nimfatwa n’umutima nkagwa mu kibuga, uyu mu mfumu azaba ari we usohoje ubutumwa yahawe n’Imana ntabwo bizaba ari ubushake bwe.”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113368/sadio-mane-yasubije-umupfumu-wari-wavuze-ko-azagwa-mu-kibuga-niyibeshya-agakina-nigihugu-c-113368.html

  • Kicukiro: RIB irahiga bukware umugabo ukekwaho gukubita no gukomeretsa umugore we – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo akurikiranyweho ko yakubise umugore we mu buryo bubabaje, yatumizwa n'inzego zibishinzwe agahita atoroka.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yamaze gukorerwa raporo n'inzego z'ibanze, ikubiyemo ibizifashishwa mu butabera.

    Yagize ati 'Ubuyobozi bw'ibanze bwakoze raporo izifashishwa mu butabera, mu kirego cyatanzwe n'umugore we. Aramurega ko yamukubise akamukomeretsa bikabije. Uregwa yaratumijwe aranga ahitamo gutoroka agumya kwihishahisha.'

    Mu itangazo RIB yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yasabye ko uwamubona yayimenyesha cyangwa akabibwira Polisi imwegereye.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Hategekimana David ukurikiranweho gukubita no gukomeretsa bikabije umugore we agahita acika. pic.twitter.com/V7VfD3xze4

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) January 10, 2022

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mugabo ushakishwa amenyerewe guhamagara kuri za radio buri gitondo atanga ibitekerezo.

    Polisi y'Igihugu yigeze kumuha moto kuko yatangiraga amakuru ku gihe ndetse akabishishikariza abantu.

    Umwe mu bayobozi bo mu nzego z'ibanze aho atuye, yahishuye ko uyu mugabo ukora akazi ko gutwara moto yatangiye kujya yitwaza ko aziranye n'abayobozi, agahohotera abaturanyi.

    Uyu mugabo aramutse ahamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake yahanishwa ingingo ya 121 y'Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Rigena ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze itanu n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-rib-irahiga-bukware-umugabo-ukekwaho-gukubita-no-gukomeretsa-umugore

  • Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umuntu yiyahura #rwanda #RwOT

    Inzobere mu birebana n'ubuzima bwo mu mutwe ziravuga ko iyo ibibazo byo mu mutwe bikurikiranywe hakiri kare, aribyo birinda abantu kugira uburwayi bwo mu mutwe burimo n'ubwatuma bafata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.

    Bamwe mu baturage bavuga ko ibibazo abantu bahura nabyo, bikwiye gutuma bafashwa mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe.

    Nzeyimana Jean utuye mu karere ka Gasabo avuga ko iyo hari umuntu wari ufite amafaranga akageraho agatungurwa n'ubukene yari afite akazi, imikorere ihinduka akisanga mu bukene bukabije, akenshi ibyo bimuhungabanya.

    Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko ubuvuzi bw'ibibazo byo mu mutwe ndetse n'indwara zo mu mutwe bwegerejwe abaturage, ku buryo babuhabwa kuva ku rwego rw'ikigonderabuzima.

    Uwamwiza Beriane umukozi mu ishami ryita ku buzima bwo mu mutwe ku kigonderabuzima cya Rwampara mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko nubwo iyo serivisi ihari, abenshi batarasobanukirwa ibijyanye nayo ngo bayigane.

    Dr.Jean Damascene Iyamuremye ushinzwe ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima, avuga ko hari zimwe mu mpinduka abantu bagaragaza batabona ubufasha bikaba byaba intandaro y'uburwayi bukomeye bwo mu mutwe.

    Ati 'Ikintu gikunze kugaragara ku bantu bose bafite ikibazo cyo mu mutwe, ni ukubura ibitotsi, hari abantu bagisuzugura, umuntu araza akavuga ati ijoro ryakeye ntasinziriye, uwo muntu aba afite ikibazo cyo mu mutwe azi cyangwa atazi gituma adasinzira. Hari ababa batanywaga inzoga bagatangira kuzinywa, ugasanga barasinda, abazinywaga mu rugero nabo bakanywa nyinshi cyane, umukozi warangwaga n'akanyamuneza ugasanga avuga ko nta kigenda, icyo kibazo umuntu ahura nacyo akabura igisubizo cyangwa akakiburirwa n'umuryango.'

    Dr.Damascene avuga kandi ko iyo ubuzima bwo mu mutwe bumeze neza bifasha umuntu gufata ibyemezo binoze, iyo butameze neza ngo bigira ingaruka ku mibereho rusange y'abantu.

    Ubushaka bwakozwe na Ministeri y'Ubuzima mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ko mu  Rwanda abantu 20% bagendana ikibazo kimwe cyangwa byinshi byo mu mutwe, ikibazo cy'agahinda n'ibibazo bijyana nako biri kuri 12%, ihungabana mu barokotse Jenoside riri ku kigero cya 28%, igicuri ni 3%, naho uburwayi bwo mu mutwe butuma abantu bumva bari mu isi yabo yihariye barimo abajya mu mihanda ni 1,5%.

    Minisante ivuga ko muri uyu mwaka aribwo hazashyirwa ahagaragara ubushakashatsi ku ngaruka za covid 19 ku buzima bwo mu mutwe mu banyarwanda.

    SRC:RBA

    The post Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umuntu yiyahura appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/11/zimwe-mu-mpamvu-zishobora-gutuma-umuntu-yiyahura/

  • Abantu 11 bafatiwe i Nyagatare bahunze urukingo – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bafashwe kuri iki Cyumweru tariki 9 Mutarama 2022. Bavuze ko basengera mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi rivuguruye.

    Umunyamabanga Nshingwabikirwa w'Umurenge wa Kigabiro aba baturage bakomokamo, Muhigirwa David, yabwiye IGIHE ko bafatiwe aho i Nyagatare, bari bageze bahunga kwikingiza COVID-19.

    Yagize ati “Abo baturage kuri ubu baracyari mu Karere ka Nyagatare aho bafatiwe ariko turi kuvugana n'ubuyobozi bwaho kugira ngo bubohereze basubire mu miryango yabo, abafashwe ni abo mu miryango ibiri igizwe n'abantu 11 bari bagiye Uganda bahunga kwiteza urukingo rwa COVID-19.”

    Muhigirwa yavuze ko umuryango umwe ari wo ukomoka mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro mu Kagari ka Cyanya undi ngo ukomoka mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rurenge ahitwa i Kirwa ngo ukaba wari amaze iminsi usengana n'uwo muri Rwamagana.

    Uyu muyobozi yavuze ko nibagera muri Rwamagana bari buganirizwe, berekwe uburyo kwikingiza COVID-19 ntaho bihuriye n'imyemerere bafite.

    Ati ” Inama tubagira, icya mbere ni ukubaganiriza no kubigisha kuko si ubwa mbere duhuye n'ikibazo cy'abaturage banga kwikingiza, mbere yaho twagiye tubona n'abandi baturage tukabaganiriza dukoresheje abayobozi b'amadini yabo, tukabereka ko ibijyanye n'imyemerere bidahuye no kwikingiza bari gutinya.”

    Yavuze ko hari imiryango myinshi bajya bahura na yo iba itarikingije ku bufatanye n'abanyamadini batandukanye bakabigisha bikarangira bemeye kwingiza na n'ubu ngo bafite n'abandi baturage bakiri kwigisha.

    Kugeza ubu Abanyarwanda 32 kuva ku itariki 3 Mutarama 2022 nibo bamaze gufatwa bashaka gutoroka kubera gahunda yo kwikingiza mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Nyagatare ndetse n'abandi batanu bafashwe bava mu Karere ka Kicukiro bajya Uganda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-11-bafatiwe-i-nyagatare-bahunze-urukingo