Category: Uncategorized

  • Biraboneye ukinira Mukura VS yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Mukura Victory Sports, Biraboneye Aphrodice bakunda kwita 'Bingwa', yatawe muri yombi ku wa Mbere kubera guhimba ubutumwa bugaragaza ko atarwaye COVID-19 kandi asanzwe azi ko ayirwaye.

    Biraboneye w'imyaka 26 usanzwe ari myugariro w'iburyo muri Mukura Victory Sports,yafashwe na Polisi agiye gukora ikizamini cy'agateganyo cyo gutwara imodoka mu Karere ka Huye, afite ubutumwa bwerekena ko atanduye COVID19 butari bwo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Théobald Kanamugire, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mukinnyi yatawe muri yombi nyuma yo guhimba ubutumwa bugaragaza ko atanduye COVID-19 kandi yari asanzwe azi ko ayirwaye.

    Ati 'Yahimbye icyemezo cya RBC cy'uko yipimishije COVID-19 kandi ari muzima, nyamara ni 'message' umuntu yamwoherereje arangije asiba ahari handitse uwayohereje ashyiraho RBC kandi azi neza ko arwaye kuko yari afite indi igaragaza ko arwaye.'

    Abandi bafashwe bahimbye ubutumwa buvuga ko ari bazima, bipimishije COVID-19, ni Ntakirutimana na Sibomana Elias na bo b'i Huye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Majyepfo yavuze ko 'abo bose bakurikiranyweho gukoresha impapuro mbimbano no gukwirakwiza ubwandu bwa COVID-19'.

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu Majyepfo yatangaje kandi ko yataye muri yombi abandi bantu bane bashakaga gukorera abandi ibizamini bya 'provisoire' mu Karere ka Nyamagabe.

    Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y'ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/biraboneye-ukinira-mukura-vs-yatawe-muri-yombi

  • Hategerejwe inama ikomeye iziga ku hazaza ha rutahizamu Erling Halland #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Erling Halland

    Erling Halland

    Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo mu Budage, Sport Bild, kivuga ko iyo nama izaba mu cyumweru gitaha izahuza ikipe ya Borussia Dortumund, umubyeyi wa Halland (Se) ndetse n’umuhagarariye mu mupira (agent), kugira ngo barebe niba uyu musore azaguma muri iyo kipe cyangwa se akayivamo mu kwezi kwa gatandatu 2022, nk’uko birimo kuvugwa muri iyi minsi.

    Ikipe ya Borussia Dortumund bivugwa ko ariyo yasabye ko habaho iyo nama, irifuza ko mu ntangiriro za Gashyantare 2022 yaba yamenye niba uyu musore azashyirwa ku ikosoko kugira ngo itangire gutegura umwaka w’imikino utaha wa 2022-2023, izi ko izaba imufite cyangwa se izaba itamufite.

    Mu mpeshyi ya 2021 ubwo hatangiraga kuvugwa igenda ry’uyu musore ariko we ubwe akabihakana, Erling Halland yari afite agaciro ka miliyoni 150 z’Amayero k’uwari bushake kumugura, ariko nyuma y’uko agumye muri iyo kipe, kuri ubu ku myaka ibiri asigaje ku masezerano ye azarangira mu mpeshyi ya 2024, uyu musore afite agaciro kari hagati ya Miliyoni 75 na 90 z’Amayero mu gihe hagize umwifuza.

    Ibizava muri ibyo biganiro bishobora gushimisha cyangwa bikababaza amakipe arimo Real Madrid, FC Barcelone, Manchester United, Manchester City, Chelsea na PSG yose avugwa ko yifuza kuba yasinyisha uwo musore umaze imyaka ibiri (2) muri Borussia Dortmund yagezemo muri Mutarama 2020.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/hategerejwe-inama-ikomeye-iziga-ku-hazaza-ha-rutahizamu-erling-halland

  • RIB yatangiye gukurikirana uwiyitiriye Miss Kalimpinya Queen – YEGOB #rwanda #RwOT

    RIB yatangiye gukurikirana ikirego cya Kalimpinya Queen avuga ko Hari uwamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga agakoresha amashusho n'amagambo y'urukozasoni.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Kalimpinya wari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2017, yagaragaje ko ahangayikishijwe n'umuntu wamwiyitiriye ku rubuga rwa Twitter ukomeje gukoresha amagambo n'amashusho nyandagazi, binyuranye n'indangagaciro ze.

    Ubwo yavugaga aya magambo, Kalimpinya yanahishuye ko yamaze gutanga ikirego cye muri RIB kandi yizeye kubona ubutabera.

    Aha yagize ati 'Mwiriwe neza! Iyi account @6_pazzo nabonye ko hari uwayinyitiriye akaba asakaza imvugo n'amashusho ahabanye n'indangagaciro zanjye. Natanze ikirego muri RIB kandi nizeye ubufasha. Mbaye niseguye ku waba yarababajwe nabyo

    Wagize neza kwitabaza Ubugenzacyaha, ikirego cyawe kirakurikiranwa.

    — Murangira B.Thierry (@Murangira_BT) January 11, 2022

     

    Source : https://yegob.rw/rib-yatangiye-gukurikirana-uwiyitiriye-miss-kalimpinya-queen/

  • RIB yizeje Miss Kalimpinya ubutabera ku muntu wamwiyitiriye kuri Twitter agakora ibitaramunejeje #rwanda #RwOT

    Miss Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya 3 cya Nyampinga w’u rwanda 2017 yitabaje RIB ngo ikurikirane uyu muntu wamwiyitiriye kuri Twitter agashyiraho ubutumwa yavuze ko buhabanye n’indangagaciro ze.

    Mu butumwa yashyize kuri Twitter ku uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022, Miss Kalimpinya Queen yavuze ko amaze iminsi adakoresha urubuga nkoranyambaga ariko ko yaje kubona ko hari uwarumwiyitiriyeho.

    Ubu butumwa bugira buti 'Maze igihe ntakoresha Twitter sinari narabonye ko hari uwanyiyitiriye akaba asakaza imvugo n’amashusho ahabanye n’Indangagaciro zanjye. Natanze ikirego RIB kandi nizeye ubufasha. Mbaye niseguye ku waba yarababajwe na byo.'

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko bamaze kubona ikirego cya Kalimpinya ndetse batangiye kugikurikirana.

    Ati 'Ni byo koko yatanze ikirego cyakiriwe, kigiye gukurikiranwa. RIB irasaba abantu gusobanukirwa no kwirinda kwiyitirira umwirondoro w’undi kuko ari icyaha gihanwa n’igifungo kuva ku myaka itatu n’itanu n’ihazabu kuva kuri miliyoni 1Frw na miliyoni 3Frw.'

    Ingingo ya 40 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, bavuga ko umuntu wese ubigambiriye ukoresha umwirondoro w’undi muntu kuri murandasi mu buriganya, agamije kubona inyungu,kuyobya cyangwa kwangiza ubwamamare bw’umuntu n’ibindi, mu gihe imyirondoro yabo isa, iteza urujijo cyangwa yenda gusa n’izina cyangwa ibiranga undi muntu cyangwa ikigo aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1Frw ariko atarenze miliyoni 3Frw.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/RIB-yizeje-Miss-Kalimpinya-ubutabera-ku-muntu-wamwiyitiriye-kuri-Twitter-agakora-ibitaramunejeje

  • Kigali: Sofia bayigonze #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022, mu muhanda SONATUBE — RWANDEX i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, ugana ahitwa mu Kanogo, habereye impanuka idasanzwe, imodoka yo mu bwoko bwa bw'ijipe yagonze camera yo mu muhanda izwi nka Sofiya irayangiza bikomeye.

    Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), Senior Superintendent of Police (SSP) IRERE René yabwiye UMUSEKE ko iriya mpanuka yabereye i Gikondo ku muhanda wa Rwandex -Ville.

    Image

    Imodoka yari igeze mu Kanogo yerekeza Sonatube, uwari uyitwaye witwa Nsengiyumva Jean Marie Vianney, ngo yikanze ikamyo niko kugonga uruhande rw'umuhanda, imodoka igaruka inyuma ishinga ikizuru, iribirandura, inagonga camera yo ku muhanda izwi nka Sofia.

    SSP IRERE René yagize ati 'Iperereza riracyakorwa, ariko urebye uburyo umuntu yakubise bordure akagaruka amapine akibirandura birashoboka kuba yihutaga, ariko iperereza riracyakomeje.'

    Ubusanzwe muri Kigali ugonze umukindo amabwiriza ateganya ko yikora ku mufuka akawuriha, gusa kuri iyi nshuro SSP IRERE René yavuze ko uwagonze camera atabigambiriye, bityo ngo harakoreshwa inzira yo kuriha iteganywa n'amategeko.

    Yagize ati 'Iriya ni impanuka nk'izindi, ni nk'uko yata umuhanda cyane cyane ko avuga ko yikanze ikamyo, ni nk'uko yagonga umukindo cyangwa ikindi kintu kiri ku muhanda. Inzira bicamo iyo habaye impanuka irazwi, hazakoreshwa assurance yishyure ibyangiritse.'

    Image

    SSP IRERE René yavuze ko ubutumwa bwa Polisi ari uko abantu bakwiye gukoresha umuhanda neza bakagendera ku muvuduko utabateza ibibazo cyangwa ngo ubiteze abandi bawukoresha.

    Photo: RBA

    The post Kigali: Sofia bayigonze appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/11/kigali-sofia-bayigonze/

  • Huye: Abarimo umukinnyi wa Mukura bafatanywe ibyemezo bihimbano by’abapimwe Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakurikiranywe barimo babiri bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2020, bafatirwa mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye kuri Stade Huye, aho bari bagiye gukora ikizami cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, mu gihe umukinnyi wa Mukura VS Aphrodice Biraboneye w’imyaka 26, na we yafatiwe kuri Stade Huye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 10 Mutarama 2020, agiye gukora ikizami cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.

    Uretse Aphrodice Biraboneye wafashwe bikagaragara ko afite Covid-19, uwitwa Cedric Ntakirutimana w’imyaka 22 na we yasanganywe Covid-19, mu gihe Elias Sibomana w’imyaka 26 we nta bwandu bamusanganye n’ubwo na we yafatanywe ibisubizo by’ibihimbano.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajepho, SP Theobald Kanamugire, yabwiye Kigali Today ko abafashwe bagasanga barwaye bahise bashyirwa mu kato ariko ngo ntibikuraho ko bagomba kuzakurikiranywa n’amategeko.

    Ati 'Bajyanywe mu kato bari, kuri sitasiyo ya polisi ya Huye, uyu wundi na we afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ngoma. Nibakira bazakurikiranwa n’amategeko ku cyaha cyo gukora inyandiko mpimbano'.

    Polisi irasaba abantu kwirinda kwishora mu byaha kuko amategeko abihana aremereye, kandi ntawe uri hejuru yayo kuko ukoze icyaha wese agomba kukiryozwa nk’uko amategeko abiteganya.

    Minisiteri y’Ubuzima isaba abantu bose barwariye Covid-19 mu rugo kwirinda kujya ahantu hahuriye abantu benshi igihe giteganyirizwa akato kitararangira ngo bapimwe bahabwe ibisubizo by’uko ari bazima, kuko ari uburyo bwo gukwirakwiza icyorezo.

    Mu gushaka kumenya icyo ikipe ya Mukura VS igiye gukora nyuma yo kumenya amakuru y’uko umukinnyi wayo afunzwe, Kigali Today yagerageje guhamara umuyobozi ushinzwe gukurikirana ubuzima n’imibereho by’ikipe, Jerome Gasana, avuga ko bagiye kugikurikirana.

    Ati 'Nanjye mbibonye nonaha, nta makuru yabyo rwose mfite na macye, tugiye gukurikirana ngo tumenye uko byagenze n’aho aherereye, bityo turebe icyo twamufasha'.

    Aphrodice ngo ikipe ya Mukura akira igiye gukurikirana ibye

    Aphrodice ngo ikipe ya Mukura akira igiye gukurikirana ibye

    Uretse abo batatu bafatiwe mu Karere ka Huye, ku mugoroba wa tariki 10 Mutarama 2020 mu Karere ka Nyamagabe, hafatiwe abandi bantu bane bahimbye indangamuntu bagiye gukorera abandi bantu ikizami cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, aho bagombaga guhembwa Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka.

    Ingingo ya 276 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarengeje imyaka irindwi (7), n’ihazabu itari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000) ariko itarengeje miliyoni eshanu (5.000.000).

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-abarimo-umukinnyi-wa-mukura-bafatanywe-ibyemezo-bihimbano-by-abapimwe-covid-19

  • #AFCON2021:Abanyamakuru 3 bibwe banaterwa ibyuma n'abajura muri Cameroon #rwanda #RwOT

    Ku cyumweru nijoro, abanyamakuru batatu bo muri Algeria bagiye gukurikirana igikombe cya Afurika cy'ibihugu muri Kameruni (AFCON) bambuwe kandi baterwa icyuma n'abajura batazwi.

    Aba banyamakuru bagendaga hamwe nk'itsinda hamwe n'abo bakorana, bagabweho igitero ubwo bavaga muri hoteri yabo i Douala.

    Ibintu byashizwe hanze byibwe birimo igikapu kirimo amafaranga, terefone, na mudasobwa.

    Nk'uko ikinyamakuru cyo muri Algeria kibitangaza, ngo umwe mu banyamakuru batatu bakomeretse bikomeye nyuma yo guterwa icyuma ni intumwa idasanzwe ya Algeria Press Service (APS).

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF) ryakiriye iki kibazo, rivuga ko iperereza rigikomeje.

    Iti'Ku cyumweru, tariki ya 09 Mutarama 2022, CAF iri gusuzuma ibyabaye ku banyamakuru batatu bo muri Algeria i Douala, muri Kameruni.

    CAF iri gufatanya n'abayobozi b'inzego z'ibanze kugira ngo basobanukirwe neza ibyabaye kuko ubu ari iperereza rya Polisi.

    Twegeze kuri abo banyamakuru batatu kandi turabifuriza gukira vuba. Kuri ubu, turategereza raporo irambuye ku byabaye.

    Umutekano wa buri muntu ku giti cye uzitabira Igikombe cya Afurika cya TotalEnergies n'ingenzi kuri CAF n'abafatanyabikorwa bacu na guverinoma ya Kameruni.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/afcon2021-abanyamakuru-3-bibwe-banaterwa-ibyuma-n-abajura-muri-cameroon

  • Rwanda Meteo yahishuye ingano y'imvura izagwa muri Mutarama-Gashyantare #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw'Ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko kuva muri Mutarama kugeza muri Gashyantare 2022, hateganyijwe imvura iringaniye muri rusange ariko hari aho iyi mvura ishobora kuzaba nyinshi hashingiwe ku miterere yaho.

    Mu gihugu hose hateganyijwe imvura isanzwe igwa mu bihe byiza ariko ishobora kwiyongera gake mu majyepfo ashyira iburengerazuba bw'igihugu.

    Ingano y'imvura iteganyijwe

    Imvura iri hagati ya milimetero 250 na milimetero 300 iteganyijwe mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, iburengerazuba bw'Uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rutsiro, amajyepfo y'Uturere twa Karongi, Ruhango na Gisagara, iburasirazuba bw'Akarere ka Nyabihu n'aka Rulindo n'igice gito cy'Akarere ka Nyanza na Huye.

    Imvura iri hagati ya milimetero 200 na milimetero 250 iteganyijwe henshi mu Turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Karongi na Huye, amajyepfo ya Muhanga, Nyabihu, Ngororero, Rulindo, Burera na Gakenke, amajyaruguru y'Akarere ka Gasabo, igice cy'amajyaruguru y'iburasirazuba y'Akarere ka Rutsiro ndetse no mu gice cy'amajyepfo y'uburasirazuba bw'Akarere ka Rwamagana.

    Imvura iri hagati ya milimetero 150 na milimetero 200 iteganyijwe mu Turere twa Musanze, Rubavu, Kamonyi na Burera, amajyaruguru y'Akarere ka Nyabihu, Muhanga, Bugesera, Rulindo, Ngoma na Gicumbi, uduce dusigaye tw'Uturere twa Rwamagana, Nyanza, Nyanza, Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge.

    Imvura iri hagati ya milimetero 100 na milimetero 150 iteganyijwe mu Ntara y'Iburasirazuba mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Iburengerazuba bw'Akarere ka Rwamagana,

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw'Ikirere (Meteo Rwanda), kirashishikariza Abaturarwanda n'abafatanyabikorwa bose gushingira kuri iri teganyagihe mu igenamigambi ryabo rya buri munsi; cyane ko imvura iteganyijwe hamwe ishobora kubangamira imirimo y'isarura.

    Abakeneye ibindi bisobanuro birambuye kuri iri teganyagihe n'uburyo ryakoreshwa barasabwa kwegera inzego z'imirimo bakorana hamwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw'Ikirere (Meteo Rwanda) cyangwa bagahamagara kuri nimero itishyurwa 6080.

    Iri teganyagihe rikomeza gukoreshwa ryunganirwa n'irindi risanzwe ritangwa mu gihe cy'ukwezi, iminsi icumi (10), iminsi itanu (5), iminsi itatu (3) ndetse n'iteganyagihe ritangwa buri munsi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rwanda-meteo-yahishuye-ingano-y-imvura-izagwa-muri-mutarama-gashyantare

  • Myugariro wa Mukura VS yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Mukura VS, Biraboneye Aphrodis bakunda kwita 'Bingwa’ yatawe muri yombi azira guhimba ubutumwa bw’uko nta cyorezo cya Coronavirus afite kandi nyamara yaracyanduye.

    Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira, yatawe muri yombi ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 10 Mutarama 2022 i Huye ubwo yari agiye gukorera uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.

    Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amagepfo, SP Théobald Kanamugire yavuze ko aya makuru ari yo uyu mukinnyi yafashwe yahimbye icyangombwa cya RBC cy’uko nta bwandu bwa COVID-19 afite kandi abufite, akaba yarafatanywe n’abandi 2.

    Ati 'Yahimbye icyemezo cya RBC cy’uko yipimishije ari muzima, nyamara ni ubutumwa umuntu yamwoherereje arabuhindura ahaba handitse sender (uwohereje) we ahashyira RBC kandi bafite indi ko arwaye, ahita ahimba indi ko ari muzima.'

    'Hari n’undi witwa Ntakirutimana hari n’undi witwa Sibomana Elias, ubwo Huye ni 3 bahimbye icyemezo cya RBC bagaragaza ko bipimishije kandi batipimishije ahubwo bafite ubutumwa bw’uko barwaye.'

    Uretse aba bantu batatu bahimbye ibyemezo by’uko ari bazima kandi barwaye COVID-19 muri Huye, muri Nyamagabe bane bafashwe bahimbye indangamuntu z’abandi bantu baje kubakorera uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.

    Aba bose uko ari 7, icya mbere baregwa ni ugukoresha inyandiko mpimbano, abafatiwe Huye bo hiyongeraho no gukwirikwiza ubwandu bwa COVID-19.

    Bahamwe n’icyaha bahanishwa ingingo ya 276 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 ariko itarengeje miliyoni 5.

    Bingwa yatawe muri yombi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-mukura-vs-yatawe-muri-yombi

  • Karongi: Abakorera mu Gakiriro babangamiwe n'ubwiherero butujuje ubuziranenge – #rwanda #RwOT

    Aka gakuriro gakorerwamo n'abarenga 270 buri munsi. Nta bwiherero na bumwe buzima gafite kuko n'ubugezweho buri mu nyubako zako nabwo bumaze imyaka ibiri bukinze kubera ko amazi atakibasha kugera mu nzu buteretsemo.

    Ubwiherero bwo hanze bwo bufite ibibazo birenze kimwe kuko uretse kuba bwaruzuye, isakaro ryabwo ryaratobotse kubera gaz.

    Niyitegeka Innocent ukora umwuga w'ububaji, yavuze ko bagira ipfunwe iyo hari umukiliya ubasabye kubereka ubwiherero.

    Ati “Nta bwiherero dufite. Burashaje ku buryo bukabije ndetse ubona ko bushobora no kudutera indwara”

    Kamugisha Léonidas yavuze ko ikibazo cyo kutagira ubwiherero bwujuje ibisabwa bakimaranye imyaka itatu.

    Ati “Twe ntabwo tubuze ubushobozi, batwemereye twakwitanga tugasana ariko tukajya tubona aho twiherera hazima”.

    Abubatse ubu bwiherero bwo hanze, ntibabushyizemo itiyo izamura gaz ari nabyo byatumye ihita itobora amabati abusakaye.

    Abahakorera bavuga ko bakubise inzu ibipfunsi ngo bisanire ubwiherero, babwirwa ko nta burenganzira bafite bwo kugira icyo bahindura ku nzu zo muri ako gakiriro kuko ari iza Leta.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukase Valentine yijeje abakorera muri aka gakiriro ko ikibazo cy'ubwiherero kiri gushakirwa umuti, akabasaba kuba bihanganye.

    Ati “Ikibazo twarakimenye, batugaragarije ko hari ikibazo cy'amaninda n'ubwiherero bushaje. Birumvikana ko twagombaga gushaka ahandi twimurira ubwo bwiherero no gushaka ingengo y'imari kugira ngo ubwo bwiherero tubwubake. Nababwira rero ko bakwihangana kuko mu gihe cya vuba akarere kaza kubaka ubundi bwiherero”.

    Visi Meya Mukase avuga ko mu kubaka ubundi bwiherero bazareba ikibanza kitarimo amaninda [ubutaka burimo amazi menshi] , kandi bakubaka ubwiherero bujyanye n'umubare w'abagana agakiriro.

    Buri munsi mu gakiriro ka Karongi hinjira abantu barenga 300 barimo abakozi 270 bakoreramo, abashyitsi n'abakiliya.

    Abakorera muri aka gakiriro bavuga ko bamaze imyaka itatu bafite ikibazo cy’ubwiherero

    Abagana n’abakorera mu gakiriro ka Karongi babangamiwe n’ubwiherero bwako butujuje ubuziranenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abakorera-mu-gakiriro-babangamiwe-n-ubwiherero-butujuje-ubuziranenge