Category: Uncategorized

  • Rubavu: Polisi yafashe abinjizaga urumogi n'inkweto za caguwa – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko ibyo bintu yabifatanwe abikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Abapolisi babisanze mu modoka inyuma ahajya imitwaro(Boot), yerekezaga mu Mujyi wa Kigali.

    Yagize ati' Polisi yari ifite amakuru ko acuruza ibiyobyabwenge, abapolisi bateguye igikorwa cyo kumufata nibwo bashinze bariyeri mu muhanda Rubavu-Musenze bamufata avuye mu gihugu cya Congo yanyuze mu nzira zitemewe. Basatse imodoka basangamo biriya biro 8 by'urumogi n'amabalo 3 y'imyenda ya caguwa.'

    Uwo muturage amaze gufatwa yemeye ko biriya bintu yari abikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, imyenda yari kujya kuyicuruza mu isoko rya Musanze naho urumogi yari kurujyana mu Mujyi wa Kigali aho afite abakiriya barwo.

    Yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko ry'umuryango w'ibihugu byo mu Karere k'Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

    Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n'ibihumbi bitanu by'amadorali y'Amerika (US$5000). Umucuruzi ufatanwe magendu ategekwa gutanga amande angana na 100% by'umusoro yari anyereje kandi akaba yafungwa hagati y'amezi 6 n'imyaka ibiri.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy'urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Zimwe mu nkweto zafatanywe uwo muturage yazinjije mu buryo bwa magendu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-polisi-yafashe-abinjizaga-urumogi-n-inkweto-za-caguwa

  • Guy Bukasa yisubiyeho ku myanzuro ikakaye yari yafatiye Mbogo Ally #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Gasogi United itsinzwe na APR FC 2-0 mu mukino w’ikiraranye cy’umunsi wa 5, kubera amakosa Mbogo Ally yakoze muri uwo mukino, Guy Bukasa umutoza wa Gasogi United yatangaje ko uyu mukinnyi yirukanywe, ubu yamaze kumubabarira agaruka mu bandi yatangiye imyitozo.

    Ni umukino wabaye tariki ya 26 Ukuboza 2022 Mbogo Ally wari wabanje mu kibuga yagiye agaragaza gukora amakosa ya hato na hato atari ngombwa harimo n’ikosa ryavuyemo igitego cya mbere cya APR FC cyatsinzwe na Mugunga Yves, igice cya kabiri kigitangira yahise asimbuzwa.

    Nyuma y’uyu mukino, Guy Bukasa yahise atangaza ko iby’uyu mukinnyi muri Gasogi United birangiye, kuko ngo ntabwo yajya ahora asubiramo amakosa amwe.

    Ati “Sinshaka kuvuga byinshi gusa ndakeka abakinnyi bacu bakwiye kwiga kuba abanyamwuga, kubera ko ibintu birimo kuba muri iyi shampiyona ntabwo bishimishije na gato, nshobora kubatangariza ko ibye muri Gasogi birangiye, ndabivuze kumugaragaro, kubera ko umukinnyi wo kuri uru rwego ntabwo yakabaye asubiramo amakosa amwe buri mukino.”

    Yakomeje avuga ko rwose yamaze kumujugunya mu kimoteri (yamushyize ku ruhande) ngo umushaka amusangeyo.

    Ati “Numvaga amajwi y’abantu benshi bavuga ngo mushyire hanze y’ikibuga, mushyire hanze y’ikibuga, ariko iyo dutoza ntabwo twica abakinnyi ahubwo tugerageza kubarinda (…) ntabwo byakomeza gutya, ndamushyira mu kimoteri umushaka amusangeyo.”

    Uyu munsi Gasogi United ikaba yasubukuye imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 12 uzakinwa mu mpera z’iki cyumweru, Mbogo Ally akaba yagaragaye muri iyi myitozo.

    Guy Bukasa akaba yavuze ko yasabye imbabazi kandi buri muntu mu buzima aba akeneye amahirwe ya 2.

    Ati “Ni umwaka mushya, ntekereza ko buri wese aba akeneye amahirwe ya kabiri. Iyo uyoboye ikipe uba umeze nk’umubyeyi kuko buri mwana akora amakosa, ubwo rero iyo asabye imbabazi agasezeranya ko atazongera, biri mu nshingano zacu zo gutanga imbabazi maze tukamufasha kongera gukora. Ni byo byakozwe nyine ubu ari mu ikipe.”

    Gasogi United ikaba yasubukuye imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 12 uzakinamo na Gicumbi FC tariki ya 17 Mutarama 2022 kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Mbogo Ally yahawe amahirwe ya kabiri

    Guy Bukasa yavuze ko Mbogo yababariwe

    Mbogo Ally (ibumoso) yatangiranye n’abandi imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/guy-bukasa-yisubiyeho-ku-myanzuro-ikakaye-yari-yafatiye-mbogo-ally

  • Umuhanzi Zuchu yavuze iby’urukundo rwe na Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’umunya-Tanzania, Zuhura Othman Soud uzwi nka Zuchu yahakanye amakuru avuga ko yaba ari mu rukundo na n’umuhanzi Diamond Platnumz.

    Umwaka ushize mu mpera zawo nibwo haje inkuru y’uko umuhanzi Diamond ari mu rukundo n’umuhanzi ubarizwa mu nzu ye itunganya umuziki ya WCB, Zuchu.

    Zuchu aganira na Wasafi Media, yavuze ko ari ibinyoma kuko umwaka wa 2021 wose yamuze nta mukunzi afite.

    Ati 'nta mukunzi mfite, mu by’ukuri maze igihe kinini nta mukunzi mfite. Ni nk’umwaka.'

    Uyu muhanzikazi w’imyaka 28 yavuze ko kandi nta kimwirukansa mu rukundo aho ategereje umuntu wa nyawe, ngo inkundo zirukankiwemo ntiziramba.

    Ibihuha by’uko bakundana byakuze cyane mu minsi ya Noheli ubwo Zuchu na Diamond bari basohokanye maze Diamond agasangiza abantu amashusho bari kumwe.

    Ubwo nyina wa Zuchu yabazwaga uby’umubano wa Diamond n’umukobwa we yavuze ko nta makuru abifiteho.

    Nyuma y’uko atandukanye na Tanasha Donna muri Werurwe nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu, uyu muhanzi yagiye avugwa mu rukundo n’abakobwa batandukanye ariko bose bikaza kugaragara ko atari byo.

    Zuchu yahakanye urukundo rwavuzwe hagati ye na Diamond

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-zuchu-yavuze-iby-urukundo-rwe-na-diamond-platnumz

  • Past Rutayisire yaneguye abakobwa bajya mu rusengero bambaye amakanzu asatuye bikabije #rwanda #RwOT

    Dr. Antoine Rutayisire yabivuze mu materaniro yabaye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yariho asezeranya abageni bari baje gusezeranira mu rusengero rwe.

    Yatangiye agira 'Abakristo murambabarira kuko ngiye gukoresha amagambo ubundi ntakoresha hano ! Turambiwe kureba Pornographie mu rusengero.'

    Yakomeje agira ati 'Umukobwa araza, akaza yambaye bwa buntu wamubwira ngo azamure ukuboko, ibere ryose rigasohokamo ukaribona uko ryakabaye, uko ryakuze.'

    Rev Past Rutayisire yagaye iyi myitwarire, avuga ko ikwiye guhinduka, abagana urusengero bakaza bambaye bikwije, by’umwihariko abakobwa bagiye kurushinga, bakambara amakanzu abakwiriye.

    Ati 'Umukobwa wese ajye akora ibishoboka byose amenye ko ikanzu ye y’ubukwe ifunze hejuru, murabyumvise ? Ikanzu y’ubukwe ibe ifunze hejuru.'

    Rutayisire yakomeje avuga ko imyambarire itikwije ishobora kubangamira umukozi w’Imana uri kuganira n’abakirisitu, ati 'Bitera ishyano iyo umuntu umubwiye ngo azamure ukuboko, ikanzu ikamanuka, ukareba hirya kugira ngo abanze azamure ikanzu.'

    Uyu Mukozi w’Imana yavuze ko ibintu bikwiye guhinduka 'guhera uyu munsi’, aho umukobwa uzajya wemererwa gusezerana, ari uwambaye ikanzu isatuye kugera hejuru y’amavi, mu gihe yaba yahisemo kwambara ikanzu imeze gutyo.

    Ati 'Ntabwo nanze ko muzisatura, ariko nimuzisature mugarukirize hejuru y’amavi. Muri iyi minsi twabisabwe n’ababyeyi bamwe na bamwe.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Iyobokamana/article/Past-Rutayisire-yaneguye-abakobwa-bajya-mu-rusengero-bambaye-amakanzu-asatuye-bikabije

  • Umubyeyi wa Cyuma Hassan yaje mu rubanza rw’umuhungu we asokana agahinda (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi yabivuze mu kiganiro kihariye yagiranye na UKWEZI TV aho yavuze ko yaje aturutse mu Ntara y’Amajyaruguru aje gukurikirana urubanza rw’umuhungu we uri kuburana ubujurire ku gihano yakatiwe.

    Ubwo yari asohotse mu cyumba cy’urukiko ubwo Urubanza rwari rumaze gusubikwa, uyu mubyeyi wa Cyuma yagize ati '[abanje kwimyoza] ntakindi nabonye uretse agahinda nagize mbonye umuhungu wanjye yarananutse cyane kandi ataka cyane ati 'ntabwo mfunzwe nk’abandi’ ati 'Mfunzwe gusumbya abishe abantu muri Jenoside’.'

    Uyu musaza avuga kandi ko yigeze kuzanira umuhungu we Bibiliya ubwo yari afunzwe na we agahita afungwa, akavuga ko uko yamubonye byamusubije muri ibyo bihe.

    Ati 'Byaneteye agahinda nk’ako nari mfite ndi muri gereza ubwo namuzaniraga bibiliya ngafungwa, icyo kikaba ari cyo mfungirwa.'

    Muri iki kiganiro, uyu musaza yanyuzagamo akagaragaza agahinda kenshi, nk’aho yageze akagira ati 'N’ubu mfite agahinda ku buryo kumbaza no kumva ijambo rimvuye mu kanwa, agahinda ni ko kenshi namubonye amarira aragwa.'

    Uyu mubyeyi yunga mu cyifuzo cy’umuhungu we, akavuga ko Ubutabera bwamurekura akaburana ari hanze cyangwa se agafungwa nk’abandi.

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Umubyeyi-wa-Cyuma-Hassan-yaje-mu-rubanza-rw-umuhungu-we-asokana-agahinda-VIDEO

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'INZU IHEREREYE KAMONYI #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'INZU IRI MU KIBANZA GIFITE UPI:2/08/12/05/736 IHEREREYE KAMONYI-RUNDA-RUYENZI-RUGAZI.

    PINGANWA MUBURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 12/01/2022 SAA MBIRI ZA MUGITONDO (8h00) KUGEZA 19/01/2022 SAA MBIRI ZA MUGITONDO(8h00).

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:0785345782.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-ugizwe-n-inzu-iherereye-kamonyi

  • Minisitiri Biruta yakiriye Ambasaderi wa Amerika ucyuye igihe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Biruta yakiriye Amb Peter Vrooman

    Minisitiri Biruta yakiriye Amb Peter Vrooman

    Urubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, rwatangaje ko abo bayobozi bombi baganiriye ku mibanire, ubufatanye mu by’ubuzima, imihindagurikire y’ikirere n’umutekano.

    Minisitiri Biruta akaba yaboneyeho kumwifuriza ishya n’ihirwe mu nshingano zindi agiye gukomeza.

    Peter Hendrick Vrooman, yari amaze imyaka isaga ine ari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, umwaka ushize muri Nyakanga nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden, yamuhinduriye inshingano, bikavugwa ko yimuriwe muri Mozambique.

    Peter H. Vrooman wari umaze kuba inshuti ikomeye y’u Rwanda n’Abanyarwanda, ku wa 6 Mata 2018 ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zimwemerera guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, aho yari asimbuye Erica Barks-Ruggles, wari kuri uyu mwanya kuva mu 2014.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minisitiri-biruta-yakiriye-ambasaderi-wa-amerika-ucyuye-igihe

  • RIB igiye gukurikirana ikirego cya Miss Kalimpinya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kalimpinya Queen

    Kalimpinya Queen

    Ni Nyuma y’uko uwiyitiriye Kalimpinya ku mbuga nkoranyambaga, akomeje gukoresha amashusho n’amagambo y’urukozasoni.

    Kalimpinya Queen wari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2017, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’umuntu wamwiyitiriye ku rubuga rwa Twitter, ukomeje gukoresha amagambo n’amashusho y’urukozasoni, ibyo avuga ko bihabanye n’indangagaciro ze.

    Kalimpinya kandi yahise anatangaza ko yamaze gutanga ikirego cye muri RIB kugira ngo abashe kurenganurwa.

    Yanditse agira ati 'Mwiriwe neza! Iyi account (@6_pazzo) ntabwo ari iyanjye, maze igihe ntakoresha Twitter sinari narabonye ko hari uwanyiyitiriye akaba asakaza imvugo n’amashusho ahabanye n’Indangagaciro zanjye. Natanze ikirego muri RIB kandi nizeye ubufasha. Mbaye niseguye ku waba yarababajwe nabyo'.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yahise na we amusubiza ndetse amushimira kuba yitabaje inzego zibishinzwe, agira ati 'Wagize neza kwitabaza Ubugenzacyaha, ikirego cyawe kirakurikiranwa'.

    RIB isaba abantu gusobanukirwa no kwirinda kwiyitirira umwirondoro w’undi kuko ari icyaha gihanwa n’igifungo kuva ku myaka itatu kugera kuri itanu, n’ihazabu kuva kuri miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda kugera kuri miliyoni eshatu (3).

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/rib-igiye-gukurikirana-ikirego-cya-kalimpinya-cy-uwamwiyitiriye-kuri-twitter

  • Umunyezamu wa Rayon Sports mu nzira zerekeza mu ikipe yo muri Portugal #rwanda #RwOT

    Bashunga Abouba, umunyezamu wa Rayon Sports yatumiwe n’ikipe ya FC Setubal yo mu cyiciro cya 3 muri Portugal kujya kuyikoramo igeragezwa ry’iminsi 30.

    Nk’uko bigaragara mu ibaruwa ya tariki ya 29 Ukuboza 2022, iyi kipe yandikiye Ambassade ya Portugal muri Kenya, bayimenyesheje ko hari umukinnyi w’umunyarwanda bifuza ko ajya muri iki gihugu gukora igeragezwa.

    Muri iyi baruwa, perezida w’iyi kipe Mario Jorge Leandro da Silva yamenyesheje Amabasaderi wa Portugal muri Kenya ko bifuza ko Bashunga yajya gukora igeragezwa muri Portugal.

    Yagize ati 'njyewe, Mario Jorge Leandro da Silva, perezida w’ikipe ya FC Setubal yanditse mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugal, turashaka kubasangiza ubutumire bwacu kuri Mr. Abouba Bashunga, umunyarwanda ufite passport nimero (twanze kuzandika), umukinnyi w’umupira w’amaguru ko tumukeneye vuba bishoboka ngo akore igeragezwa ry’iminsi 30 harimo kuba yasinya amasezerano y’akazi n’ikipe yacu mu rwego rwo kongera ingufu mu gihe cy’igura ry’abakinnyi.'
    Iyi kipe kandi niyo izatunga mu gihe uyu mukinnyi mu gihe azaba ari muri iki gihugu mu igeragezwa.

    Basabye Ambassade ya Portugal muri Kenya kubafasha ku bijyanye n’uyu mukinnyi, ni mu gihe mu Rwanda nta Ambassade ya Portugal ihari, ukeneye kujya muri iki gihugu ajya gushaka ibyangombwa muri Kenya.

    ISIMBI yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo imenye igihe uyu musore ashobora kugendera ariko ntibyakunda kuko umuvugizi w’iyi kipe telefoni ye itari ku murongo.

    Amakuru ISIMBI yamenye yakuye hafi mu nshuti z’uyu mukinnyi ni uko nta gihindutse ku munsi w’ejo ku wa Kane ari bwo Bashunga Abouba azafata rutimikirere yerekeza muri Portugal muri FC Setubal ikina mu cyiciro cya 3, ndetse amakuru avuga ko nta geragezwa azakora azahita asinyira iyi kipe.

    Bashunga Abouba agiyeyo yaba abaye umunyarwanda wa 3 ugiye gukina muri Portugal, ni nyuma Mutsinzi Ange Jimmy ukinira CD Trofense yo mu cyiciro cya kabiri ndetse na Dylan Maes wakiniye Amavubi U20 ubu akaba akinira Sintrense SAD yo mu cyiciro cya 3.

    Bashunga Abouba mu nzira zerekeza muri Portugal

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyezamu-wa-rayon-sports-mu-nzira-zerekeza-mu-ikipe-yo-muri-portugal

  • Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya EU yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    David Sassoli

    David Sassoli

    Umuvugizi we, Roberto Cuillo, abinyujije kuri Twitter ye yavuze ko yashizemo umwuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022 saa saba na cumi n’itanu.

    David Sassoli wavukiye i Florence mu Butaliyani taliki 30 Gicurasi 1956, yabarizwaga mu ishyaka ry’aba Democrate. Yize ibijyanye na Politiki muri Kaminuza y’i Roma, ariko aza gukora itangazamakuru mu binyamakuru by’iwabo.

    Taliki 1 Nyakanga 2014, nibwo Sassoli yatorewe kuba Umuyobozi wungirije w’Umuryango w’ibihugu by’i Burayi ku majwi 393, nyuma yaho taliki 2 Nyakanga 2019, nibwo yasabwe n’ihuriro riharanira iterambere ry’abasosiyaliste n’abademokarate, nka Perezida mushya w’Inteko Ishinga Amategeko ya EU, umunsi ukurikiyeho ahita atorwa ku majwi 345.

    David Sassoli wabaye Perezida wa karindwi wa EU kuva muri 2019, Manda ye yagombaga kurangirana n’uku kwezi gusa, kuko ngo atateganyaga kwiyamamariza indi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-w-inteko-ishinga-amategeko-ya-eu-yitabye-imana