Category: Uncategorized

  • EXCLUSIVE: Mugisha ugiye gukina mu Misiri afi… – #rwanda #RwOT

    Iminsi isigaye irabarirwa ku ntoki kugira ngo Mugisha Emmy w'imyaka 20 y'amavuko yerekeze mu Misiri mu irerero rishobora kuzamubera icyambu cyo kwerekeza muri Argentine kurushaho guhugukirwa n'umukino wa Tennis, kubona amarushanwa akomeye yatuma agera ku ntego ikomeye afite.

    Mu kiganiro cyihariye uyu musore yagiranye na INYARWANDA, yavuze ko kuba umukino wa Tennis utabasha gutunga uwukina mu Rwanda, yahisemo kugira inzozi zikomeye zo kuzawukina ku rwego mpuzamahanga ndetse nawe akajya akina amarushanwa akomeye ku Isi arimo Australian Open, US Open n'ayandi.

    Mugisha yasobanuye urugendo rwe muri uyu mukino ahamya ko ukinwa n'abifite kubera ibikoresho byawo, avuga abamufashije kugira ngo agree ku rwego agezeho ndetse n'intego izamujyana mu Misiri.

    Uyu musore watangiye akina umupira w'amaguru ndetse yumva ko azawukina kinyamwuga, yasobanuye icyatumye awureka burundu yerekeza muri Tennis, n'intego yayijyanyemo.

    Gukunda Roger Federer no kumwigiraho byinshi, hari inzira byagiye bicira Mugisha ukunda APR FC na The Ben nk'umuhanzi.

    Mugisha Emmy avuga ko igihe kitageze ku mwaka agiye kumara mu Misiri kizamucira inzira imujyana muri Argentine.

    KANDAHANO UKURIKIRE IKIGANIRO NA MUGISHA EMMY UKINA TENNIS UGIYE KWEREKEZA MU MISIRI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113403/exclusive-mugisha-ugiye-gukina-mu-misiri-afite-intego-yo-kugaragara-mu-bakinnyi-500-bakome-113403.html

  • #COVID19: Abantu batatu bitabye Imana, abanduye babonetse ni 661 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu batatu bitabye Imana, bose bakaba ari abagabo bo mu turere twa Nyamasheke, Gatsibo na Ruhango. Byatumye abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize Covid-19 baba 1,387.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-batatu-bitabye-imana-abanduye-babonetse-ni-661

  • Maya Angelou yabaye umwiraburakazi wa mbere w… – #rwanda #RwOT

    Ibi biceri byiswe Quarters byakozwe n'ikigo cy'Abanyamerika gikora ibiceri by'amadorali cyizwi nka United States Mint, biriho amashusho y'abagore batandukanye bakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego zitandukanye harimo nko muri sinema, ubusizi, ubumenyi bw'ikirere n'izindi.

    Muri aba bagore batandukanye bashyizwe kuri ibi biceri harimo n'umugore w'umwiraburakazi witwa Maya Angelou witabye Imana akaba yari umusizi ndetse n'impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu.

    Iki giceri cyashyizweho uyu mugore ni kimwe mu biceri byiswe Quarters bizatangira gukoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri uyu mwaka wa 2022 kugera mu mwaka wa 2025 nk’uko byatangajwe n'ikigo cy'Abanyamerika cyakoze ibi biceri, US Mint. iki giceri gifite agaciro kama-Cents 25.

    Amakuru avuga ko ibi biceri biriho amashusho y'aba bagore byatangiye gukwirakwizwa ndetse ko bidatinze Abanyamerika bazatangira kubikoresha.


    Ibi biceri bizakoreshwa kugera mu mwaka 2025

    Abandi bagore bashyizwe kuri ibi biceri barimo umugore witwa Sally Ride, wabaye umugore wa mbere mu mateka ya Amerika wagiye mu isanzure, hakaza Wilma Mankiller wabaye umugore wa mbere muri Amerika wabaye umuyobozi wa Chirokee Nation, Anna May Wong umugore wa mbere w'umunyamerika ufite inkomoko mu Bushinwa wabaye umukinnyi ukomeye mu ruganda rwa sinema muri Amerika (Hollywood), ndetse na Adelina Otero-Warren wabaye umurezi ndetse n'umunyapolitiki.


    Maya Angelou umwe mu bagore bakoze amateka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Uyu mugore Angelou, yitabye Imana mu mwaka 2014 afite imyaka 68 y'amavuko, akaba yari umusizi ndetse akaba n'impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu. Mu mwaka 1993, yabaye umugore wa mbere w'umusizi mu mateka ya Amerika wasomye umuvugo mu irahira ry'umukuru w'igihugu ndetse akaba yarahawe n'umudari utangwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Presidential Medal of Freedom) awuhawe n'uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama mu mwaka wa 2011.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113389/maya-angelou-yabaye-umwiraburakazi-wa-mbere-washyizwe-ku-giceri-cyamadorali-ya-leta-zunze–113389.html

  • 'Ndaburira abemera gushukwa n'ibisambo nka Kayumba Nyamwasa, bakajya mu mitwe y'iterabwoba itazagira icyo ibagezaho'.-Umucuruzi Ndagijimana Benjamin #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro kirekire yagiranye na Rushyashya, i Kigali kuri uyu wa kabiri tariki 11 Mutarama 2022, umusaza Ndagijimana Benjamin uzwi cyane ku izina rya 'Ndagije' yibanze ku Banyarwanda bari mu buyobe, bashorwamo n'abamamyi nka Kayumba Nyamwasa, bashaka kubambura utwabo, maze izo 'ndangare' zikisanga mu mitwe y'iterabwoba itazagira icyo igeraho.

    Bwana Ndagije ukorera ubucuruzi muri Mozambike, yahishuye uburyo asanga umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwigomeka ku butegetsi yarawutangiye akiri no mu Ngabo z'u Rwanda, kuko yashakishaga abacuruzi bafite amafaranga, akabateranya n'Igihugu, agamije kuzabakoresha muri uwo mugambi we, igihe kigeze.

    Ndagije yasobanuye uko ajya kuva mu Rwanda mu mwaka w'1994, Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara guhagarikwa, Kayumba Nyamwasa ariwe wamushishikarije kujyana ubucuruzi bwe muri Kenya, ngo kuko mu Rwanda atashoboraga gukorera mu bwisanzure n'umutekano. Ibi ngo byeretse Ndagije ko Kayumba Nyamwasa ari umugambanyi udakunda Igihugu, akaba umuntu uhorana irari ry'ibintu.

    Ndagije yumviye Kayumba Nyamwasa ajya muri Kenya, ariko imishinga ye ntiyagenda nk'uko yabiteganyaga. Yaje kwimurira imirimo ye muri Mozambike, bihurirana n'uko mukuru we Safari Stanley (wabaye umudepite n'umusenateri muri Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda yaje gutoroka inkiko gacaca) ahungiye muri Afrika y'Epfo.

    Aho muri Afrika y'Epfo niho Safari Stanley yahuriye n'ibigarasha birimo Kayumba Nyamwasa, maze Safari yongera guhuza murumuna we Ndagijimana Benjamin na Kayumba Nyamwasa, baherukanaga amuyobya akajya gukorera muri Kenya. Bombi bamushishikarije kujya muri RNC ndetse banamusaba amafaranga, kuko bari bayamuziho. Ndagijimana Benjamin 'Ndagije' avuga ko yanahuye na Ben Rutabana wari woherejwe i Maputo gushaka imfashanyo ya RNC, amwemerera inkunga y' ibihumbi (3.000) by'amadolari, ariko byo kubikiza kuko ngo atigeze ayabaha.

    Ku kibazo cyo kumenya impamvu yamuteye kudatanga umusanzu yari yemereye RNC no kuyibera umuyoboke, Ndagijimana Benjamin avuga ko umutimanama wari wamaze kumwereka ko Kayumba Nyamwasa n'agatsiko ke, karimo muramu we Frank Ntwari, ari abamamyi bagenda basaruza amafaranga mu Banyarwanda baba mu mahanga, babeshya ko bagiye gufata ubutegetsi mu Rwanda, nyamara ngo wareba umurongo wabo wa politiki ugasanga utagira epfo na ruguru.

    Yaduhaye urugero rwa mukuru we Safari Stanley ngo uhubuka mu byemezo bye byose, ku buryo kujya mu mutwe wa politiki arimo ari ukuyoba cyane.
    Twifuje kandi kumenya impamvu hari abemera ibinyoma bya Nyamwasa n'ubwo ari mbarwa, maze Ndagijimana Benjamin adusubiza ko biterwa n'amakuru make baba bafite ku Rwanda, hakiyongeraho ko abenshi banafite ibyaha basize bakoze mu Rwanda, kujya mu mitwe ya politiki bikababera nk'agakingirizo kabarinda ubutabera.

    Bwana 'Ndagije' waherukaga mu Rwanda muw'1998, avuga ko yatangajwe kandi yishimira intambwe u Rwanda rwateye mu nzego zose, zirimo umutekano, ubumwe bw'Abanyarwanda, ibikorwaremezo n'imibereho myiza, dore ko yanasuye uduce tunyuranye agamije kwishirira amazeze.

    Yiyemeje gukangurira Abanyarwanda baba mu mahanga kwima amatwi ababashuka, ahubwo bakavugurura isano n'igihango bafitanye n'Igihugu cyabo.

    Ndagijimana Benjamin ni umucuruzi ufite izina kuva kera haba mu Rwanda, Kenya, Mozambike n'ahandi yagiye agira ibikorwa. Mu byo yicuza harimo kuba amaze iyi myaka yose akorera mu mahanga, nyirabayazana ari Kayumba Nyamwasa wamugiye mu matwi muw'1994, akamwoshya kuva mu Gihugu,kandi mu by'ukuri ntacyo yikangaga.

    Mu gusoza ikiganiro na Rushyashya Ndagijimana Benjamin 'Ndagije' yavuze ko agiye kongera ibikorwa bye mu Rwanda, kandi agashishikariza n'abandi gushora imari yabo mu Rwanda, aho kuyitagaguza mu bifu bya ba Kayumba Nyamwasa, babeshya ngo barakora politiki kandi ari uburyo bwo kwibonera amaramuko.

    The post 'Ndaburira abemera gushukwa n'ibisambo nka Kayumba Nyamwasa, bakajya mu mitwe y'iterabwoba itazagira icyo ibagezaho'.-Umucuruzi Ndagijimana Benjamin appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ndaburira-abemera-gushukwa-nibisambo-nka-kayumba-nyamwasa-bakajya-mu-mitwe-yiterabwoba-itazagira-icyo-ibagezaho-umucuruzi-ndagijimana-benjamin/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ndaburira-abemera-gushukwa-nibisambo-nka-kayumba-nyamwasa-bakajya-mu-mitwe-yiterabwoba-itazagira-icyo-ibagezaho-umucuruzi-ndagijimana-benjamin

  • Ambasaderi Nduhungirehe yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Latvia #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwo muhango wabaye nyuma yo guhura n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Latvia ejo ku wa Mbere, aho bagiranye biganiro byibanze ku bufatanye n’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.

    Impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu, akaba yazishyikirije Perezida wa Lativia, Egils Levits.

    Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko azibanda ku kukabaka ubufatanye buhamye mu by’ubukungu na dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.

    Yashimangiye kandi ko ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho, n’ubwo bitandukanywa n’intera nini, Latvia kikaba ari igihugu gito giherereye mu Majyaruguru y’u Burayi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ambasaderi-nduhungirehe-yatanze-impapuro-zimwemerera-guhagararira-u-rwanda-muri-latvia

  • Umusore wari ugiye kwambika impeta umukunzi we byarangiye yambitswe amapingu||menya uko byagenze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wo muri Nigeria wari ugiye kwambika umukunzi we impeta mu muhanda byarangiye yambitswe amapingu na Polisi yo muri kiriya gihugu.

    Ubwo aba bakundana bari batangiye kwerekana amarangamutima umusore agiye kuzamura impeta ngo yambike umukunzi we, polisi yahise ihatunguka ibyari ibirori bihindura isura. Amakuru ya Legit avuga ko abakundana batatangajwe amazina bari babukereye, mu gushaka gutungurana bajya ahantu mu mujyi rwagati mu gace ka Ilorin Kwara.

    Byarangiye umusore atambitse umukunzi we impeta kuko Polisi yahise imuhagurutsa igashaka kujya kumufunga. Umukobwa yabonye ibintu bibaye nabi, arataka cyane asaba Polisi kurekura umukunzi we, ko batazongera gupfukama mu muhanda na rimwe.

    Ku mbuga nkoranyambaga, haje gusakara amashusho n'amafoto yerekana uburyo umusore yatakambye asaba imbabazi anihana ko atazongera gutekereza gutera ivi. Umupolisi yahisemo kumupfukamisha hasi igihe kinini nk'uko yari abyiyemeje gupfukamira umukobwa. Amakuru akomeza avuga ko ku bw' amahirwe umupolisi yaje kubababarira barataha icyabazinduye batagikoze.

    Source : https://yegob.rw/umusore-wari-ugiye-kwambika-impeta-umukunzi-we-byarangiye-yambitswe-amapingumenya-uko-byagenze/

  • Ibya Safi Madiba n'umugore we bishobora kuba bigiye kugera ku iherezo (Inkuru irambuye) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe havugwa agatotsi mu rukundo rw'umuhanzi Safi Madiba 'umugore we, Niyonizera Judith, kuri ubu hari amakuru avuga ko Safi Madiba yaba agiye kwaka gatanya.

    Amakuru dukesha 102.3 Kiss Fm avuga ko Safi Madiba yatangaje ko ari gushaka uko yatandukana n'uwari umugore we Niyonizera Judith mu buryo bwemewe n'amategeko. Ni mu gihe uyu mugore we akomeje kuvuga ko batigeze bakundana.

    Source : https://yegob.rw/ibya-safi-madiba-numugore-we-bishobora-kuba-bigiye-kugera-ku-iherezo-inkuru-irambuye/

  • Mukobwa |Mudamu : Uburyo wakosora ikibazo cyo gutakaza imisatsi mbere yo gukoresha indi miti – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gutakaza imisatsi cg gucika imisatsi ni ikibazo gihangayikisha benshi, dore ko ari ikibazo usangana benshi kandi b'ingeri zose; yaba abato cg abakuze, abagabo cg abagore. Imisatsi kimwe mu bimenyetso by'ubwiza bw'umuntu kuyitakaza biba ari ikibazo gikomeye.

    Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma imisatsi icika cg idakura uko bikwiye, zimwe muri zo; hari imyaka (kuba ugenda ugana mu izabukuru), stress nyinshi, intungamubiri zidahagije, imisemburo itari ku rugero rukwiye, akoko (ni ukuvuga ari ikibazo gisanzwe kiri mu muryango), gukoresha ibinyabutabire bibi nk'amavuta asigwa mu musatsi ashobora gutuma umusatsi utangira gucika, imiti imwe n'imwe, imyunyungugu idahagije mu mubiri cyane cyane nk'ubutare kimwe n'indwara zikomeye zishobora gutuma utangira gutakaza umusatsi.

    Umutwe uriho imisatsi igera ku bihumbi ijana (100,000), gutakaza ku munsi udusatsi 50 cg 100 si ibintu bikomeye, ariko iyo utangiye gutakaza irenzeho biba bitangiye kubyara ikibazo. Aha uba ukwiye gutangira gushaka umuti.

    Bimwe mubyo twakubwira wakoresha mu gihe ubonye utangiye gutakaza umusatsi wawe cyane.

    Dore imiti ya mbere 5 ushobora gukoresha

    1.Umutobe w'ibitunguru

    Umutobe w'ibitunguru ufasha mu kuvura gutakaza no gucika imisatsi, kubera ukize cyane kuri sulfur, ikinyabutabire gituma amaraso atembera neza mu twenge tw'umusatsi, bityo kigatuma dukora neza tukaba twatuma umusatsi umera.

    Ibitunguru kandi bifite ubushobozi bwo kurwanya mikorobe n'ibindi byibasira uruhu bishobora gutuma umusatsi ucika.

    Ukoreshwa gute?

    1. Ukamura neza igitunguru kuburyo ubona umutobe wacyo. Wusigirize neza ahafite ikibazo mu musatsi, hanyuma ubirekereho byibuze iminota 30, nuko wogemo, biba byiza kogesha shampoo mu musatsi
    2. ushobora kandi gufata ibiyiko 3 by'uyu mutobe ukabivanga n'amavuta y'igikakarubamba (ubishatse wakongeramo akayiko 1 k'amavuta ya elayo), nuko ukabisigiriza mu mutwe, ukabirekeraho iminota 20 mbere yo koza mu mutwe na shampoo. Wabikora hagati y'inshuro 2 cg 3 mu cyumweru kugeza igihe uzabonera impinduka.
    gutakaza imisatsi bishobora gukosorwa n'umutobe w'igitunguru

    Umutobe w'ibitunguru ufasha utwenge tw'umusatsi gukora neza bityo umusatsi ukongera ukamera

    2. Igikakarubamba

    Igikakarubamba kirimo enzymes zifasha umusatsi gukura. Kugira ngo umusatsi ukure bisaba ko pH, ijya ku rugero rukwiye, igikakarubamba gifite ubushobozi bwo kuringaniza pH ku buryo umusatsi ukura neza.

    Wabikoresha gute?

    1. sigiriza umushongi cg umutobe w'igikakarubamba
    2. Birekereho byibuze isaha 1 hanyuma wogemo n'amazi y'akazuyazi. Wabikoresha hagati y'inshuro 3 cg 4 buri cyumweru kugeza ubonye impinduka.

    Mu gihe wifuza kugira umusatsi mwiza, ushobora kunywa ikiyiko kimwe ku munsi cy'umutobe w'igikakarubamba mbere yo kugira ikindi ufata buri gitondo, bifasha umusatsi gukura neza.

    Umutobe cg umushongi uva mu gikakarubamba urinda gutakaza imisatsi bitewe na enzymes zirimo
    1. Amavuta yo mu mutwe yagenewe massage

    Hari amavuta yagenewe gusigwa mu mutwe, kuyakoresha usigiriza mu mutwe (massage), bizongera imitemberere y'amaraso mu twenge tw'umusatsi ndetse byongerere ingufu imizi y'imisatsi. Ibi kandi bituma wumva umerewe neza, bikagubanyiriza stress.

    Hari amavuta atandukanye akoreshwa muri massage y'umusatsi nka elayo, coconut oil, Castrol oil cg amavuta ya almond. Yose wayabariza muri farumasi cg supermarket.

    1. Umutobe wa beterave

    Umutobe wa beterave urimo imyunyungugu nka potasiyumu, fosifore, kalisuyumu ndetse na vitamin B nyinshi na C. ubamo kandi proteyine n'ibyongera imbaraga byose bifasha mu mikurire no gutuma umusatsi umera neza.

    Ukoreshwa gute?

    1. Ushobora kunywa uyu mutobe, kongera beterave ku ifunguro ryawe. Ushobora kandi na none gukoresha indi mitobe nk'uwa karoti cg lettuce
    2. Wafata ibibabi bya beterave washyize mu mazi, ukabicanira kugeza bibize, hanyuma ukabikuba ahafite ikibazo mu musatsi, ubirekeraho byibuze iminota 20 mbere yo koga. Wabikora inshuro byibuze 3 mu cyumweru kugeza ubonye igisubizo.
    Umutobe wa beterave urinda gutakaza imisatsi kubera intungamubiri zuzuyemo

    5. Indabo za hibiscus

    Indabo za hibiscus ni umuti ukomeye uvura gutakaza umusatsi. Uretse kuba zifasha mu mikurire y'umusatsi, zishobora no gukoreshwa mu kurwanya imvuvu no kurinda imvi ziza umuntu akiri muto.

    Zikoreshwa gute mu kubuza gucika k'umusatsi?

    1. Ufata izi ndabo nk'10 ukazishyira mu mavuta ya coconut (coconut oil wayigurira ahantu hose hacururizwa amavuta yo mu mutwe) udukombe 2.
    2. Urabicanira kugeza ubonye bibaye amavuta afashe
    3. Aya mavuta uyasiga mu musatsi hose, bikaba byiza ubikoze mbere yo kuryama. Ushobora kuryama birimo, ukoga mu mutwe mu gitondo
    4. Ushobora kubikoresha inshuro 2 cg 3 mu cyumweru, kugeza ubonye hari igihinduka.
    Uruvange rw'indabo za hibiscus rutuma umusatsi wongera kumera

    Gukemura ikibazo cyo gutakaza umusatsi, ushobora kugerageza bumwe muri ubu buryo tumaze kuvuga. Kurya indyo yuzuye kandi ikize kuri proteyine na vitamines byagufasha gukomeza kugira imisatsi myiza, no kukurinda gucika cg kugira imisatsi mibi.

    Src: umutihealth

    Source : https://yegob.rw/mukobwa-mudamu-uburyo-wakosora-ikibazo-cyo-gutakaza-imisatsi-mbere-yo-gukoresha-indi-miti/

  • Akumiro: Umugabo yashatse umugore wa kabiri maze birangira umugore wa mbere nuwa kabiri basigaye bakundana ndetse banaryamana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu nkuru yagaragaye izenguruka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yerekana umugore wimyaka 28 ushaka kugisha inama kubera uburyo asigaye aryamana ndetse akundana na mukeba we. Iyi nkuru iri mu ifoto ya screenshot igaragaza ubutumwa bwa WhatsApp yazengurutse imbuga nkoranyambaga.

    “use strict”; var adace_load_61ddd4662b9c9 = function(){ var viewport = $(window).width(); var tabletStart = 601; var landscapeStart = 801; var tabletEnd = 961; var content = ‘%3Cdiv%20class%3D%22adace_adsense_61ddd4662b3ee%22%3E%3Cscript%20async%20src%3D%22%2F%2Fpagead2.googlesyndication.com%2Fpagead%2Fjs%2Fadsbygoogle.js%22%3E%3C%2Fscript%3E%0A%09%09%3Cins%20class%3D%22adsbygoogle%22%0A%09%09style%3D%22display%3Ablock%3B%22%0A%09%09data-ad-client%3D%22ca-pub-9687117119397085%22%0A%09%09data-ad-slot%3D%221741860880%22%0A%09%09data-ad-format%3D%22auto%22%0A%09%09%3E%3C%2Fins%3E%0A%09%09%3Cscript%3E%28adsbygoogle%20%3D%20window.adsbygoogle%20%7C%7C%20%5B%5D%29.push%28%7B%7D%29%3B%3C%2Fscript%3E%3C%2Fdiv%3E’; var unpack = true; if(viewport=tabletStart && viewport=landscapeStart && viewport=tabletStart && viewport=tabletEnd){ if ($wrapper.hasClass(‘.adace-hide-on-desktop’)){ $wrapper.remove(); } } if(unpack) { $self.replaceWith(decodeURIComponent(content)); } } if($wrapper.css(‘visibility’) === ‘visible’ ) { adace_load_61ddd4662b9c9(); } else { //fire when visible. var refreshIntervalId = setInterval(function(){ if($wrapper.css(‘visibility’) === ‘visible’ ) { adace_load_61ddd4662b9c9(); clearInterval(refreshIntervalId); } }, 999); }

    })(jQuery);

    Source : https://yegob.rw/akumiro-umugabo-yashatse-umugore-wa-kabiri-maze-birangira-umugore-wa-mbere-nuwa-kabiri-basigaye-bakundana-ndetse-banaryamana/

  • Biraboneye Aphrodice wa Mukura VS yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Biraboneye w'imyaka 26 usanzwe ari myugariro w'iburyo muri Mukura Victory Sports, yari mu bashakaga gukora ibizamini by'impushya z'agateganyo zo gutwara ibinyabiziga 'provisoire' mu Karere ka Huye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Théobald Kanamugire, yabwiye IGIHE ko uyu mukinnyi yatawe muri yombi nyuma yo guhimba ubutumwa bugaragaza ko atanduye COVID-19 kandi yari asanzwe azi ko ayirwaye.

    Ati 'Yahimbye icyemezo cya RBC cy'uko yipimishije COVID-19 kandi ari muzima, nyamara ni 'message' umuntu yamwoherereje arangije asiba ahari handitse uwayohereje ashyiraho RBC kandi azi neza ko arwaye kuko yari afite indi igaragaza ko arwaye.'

    Abandi bafashwe bahimbye ubutumwa buvuga ko ari bazima, bipimishije COVID-19, ni Ntakirutimana na Sibomana Elias na bo b'i Huye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Majyepfo yavuze ko 'abo bose bakurikiranyweho gukoresha impapuro mbimbano no gukwirakwiza ubwandu bwa COVID-19'.

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu Majyepfo yatangaje kandi ko yataye muri yombi abandi bantu bane bashakaga gukorera abandi ibizamini bya 'provisoire' mu Karere ka Nyamagabe.

    Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y'ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Biraboneye Aphrodice ukinira Ikipe ya Mukura VS yatawe muri yombi akekwaho gukoresha inyandiko mpimbano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/biraboneye-aphrodice-wa-mukura-vs-yatawe-muri-yombi