Category: Uncategorized

  • Miss Igisabo yagaragaye barimo kumuha umunyenga ku igare (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye ku izina rya Igisabo abinyujije kuri story ya instagram ye yashyize hanze video aho bari bamutwaye ku igare barimo kukuha umunyenga.

    Iyo video ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/miss-igisabo-yagaragaye-barimo-kumuha-umunyenga-ku-igare-video/

  • Imbeba ifite agahigo ko kugira umudari wa zahabu yatabarutse ku myaka umunani. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imbeba yitwa Magawa ikomoka muri Tanzania yaciye agahigo ko gutegura ibisasu byo mu bwoko bwa 'mine' muri Cambodia ndetse ikabihererwa n'umudali wa Zahabu, yapfuye ifite imyaka umunani.

    Iyi mbeba yari imaze amezi atandatu mu kiruhuko cy'izabukuru yahawe nyuma yo kumara imyaka itanu ikora akazi ko gutegura ibisasu byihishe mu butaka muri iki gihugu.

    BBC yatangaje ko Magawa ipfuye yeshejeje umuhigo wo gutegura ibisasu birenga 100 n'ibindi biturika byatewe muri Cambodia mu gihe cy'intambara ya Vietnam.

    Ni ibintu yari yaratojwe n'ikigo cy'Ababiligi cya Apopo gikorera muri Tanzania kizwiho ubunararibonye mu gutoza imbeba gutegura ibisasu.

    Ubuyobozi bw'iki kigo bwatangaje ko iyi mbeba yapfuye mu mahoro ndetse ko mu minsi yayo ya nyuma yagiye icika intege ndetse ikabura ubushake bwo kurya.

    Iki kigo cyatangaje ko iyi mbeba yari ifite ubushobozi bwo gutegura ibiturika mu murima ungana nk'ikibuga cya tennis mu minota 30, mu gihe umuntu ukoresha utwuma tubisaka byamutwara hagati y'umunsi umwe n'iminsi ine.

    Magawa yapimaga ikilo kimwe n'amagarama 200, ikagira uburebure bwa santimetero 70.

    Source : https://yegob.rw/imbeba-ifite-agahigo-ko-kugira-umudari-wa-zahabu-yatabarutse-ku-myaka-umunani/

  • Rwamagana: Gitifu ukekwaho kugira uruhare mu burwayi bw'abaturage 52 yahagaritswe – #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi yakoze ubukwe ku itariki ya 8 Mutarama 2022, abukorera mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza. Icyakora mu Kagari ayobora ka Nkungu, ari naho hakomoka umufasha we, habereye ibirori kwa nyirabukwe, aho abaturage baje kwishimana n'uyu muryango ku ntambwe umukobwa wabo yateye.

    Muri ibi birori byo kwa nyirabukwe wa Gitifu, uyu muryango wakiriye abashyitsi biganjemo abaturanyi, ubaha ikigage. Aba bashyitsi ntabwo bari babonye uburyo bwo kujya mu Karere ka Kayonza kwifatanya n'umuyobozi wabo mu bukwe bwe. Mu gihe abaturage bateraniraga kwa nyirabukwe mu Kagari ka Nkungu, ntabwo Gitifu n'umugore we bari bahari, ndetse nta nubwo bari bahageze uwo munsi.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko nubwo uyu muyobozi yari yagiye gukorera ubukwe mu kandi Karere, Akagari ayoboye kasigayemo abaturage bakanywa ikigage hadakurikijwe ingamba zo kwirinda Covid-19, ndetse hakaba hari umuturage wagaragaye arwaye icyo cyorezo.

    Yakomeje agira ati “Iby'ibanze byagaragaje ko harimo isuku nke muri icyo kigage, gusa biracyari mu iperereza kugira ngo tumenye neza iby'isuku nke ibyo ari byo, ariko dukurikije amakuru y'ibanze ni uko binitse amasaka barayinura barayashesha batigeze bayaronga, biza gutera umwanda watumye abasigaye mu rugo bakinyweyeho bose bagira ikibazo cyo kuribwa mu nda no gucibwamo.”

    Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko abo baturage bose basezerewe mu bitaro, avuga ko bahagaritse uyu muyobozi kugira ngo habanze hakorwe iperereza barebe niba nta ruhare yabigizemo.

    Ati “Mu rwego rwo gukurikirana, Gitifu w'Akagari ka Nkungu yahagaritswe by'agateganyo ku mirimo ye kugira ngo dukore icukumbura ryimbitse n'ubushishozi turebe nk'umuyobozi uhagarariye abandi akanareberera abaturage niba nta ruhare yaba yarabigizemo cyangwa uburangare bigatera ingaruka abo baturage.”

    Yavuze ko hashyizweho itsinda ribafasha kugenzura neza niba nta ruhare rwa Gitifu rurimo.

    Nyirandora Odette wari wenze iki kigage avuga ko nawe ubwe yarwaye mu nda nyuma yo kunywa iki kigage, akavuga ko kugeza ubu ataramenya icyabateye kurwara.

    Kuri ubu mu Karere ka Rwamagana habarurwa inganda icyenda zenga inzoga zemerewe gukora, ubuyobozi bukaba buvuga ko bwatangiye gushakisha abakora inzoga z'inkorano mu buryo butemewe yaba abaturage ku giti cyabo n'abandi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko umuyobozi w’Akagari ka Nkungu ari gukorwaho iperereza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-gitifu-ukekwaho-kugira-uruhare-mu-burwayi-bw-abaturage-52

  • Umwubatsi wahindutse umuhanzi: Inzozi za Afrique wifuza kubaka izina muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Iyo uganira na Afrique, akubwira ko ari indirimbo yahimbiye muri studio ndetse kuyikora ntibitware igihe kinini kuko yayanditse agahita ahuza amagambo yayo n'injyana ubundi igahita ikorwa.

    Ati 'Agatunda nayanditse ndi muri studio. Byanjemo nyine kubera beat, nagiye nyandika gake gake ndi muri studio birangira ivuyemo indirimbo. Ijambo agatunda ni Njuga umenyerewe muri filime warizanye kubera uko yumvaga indirimbo imeze.'

    Afrique ni umusore w'imyaka 20, amazina ye ni Kayigire Josue, akaba yaravukiye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu musore yavuze ko yatangiye gukora umuziki mu buryo bw'umwuga mu bihe Isi yari yugarijwe n'icyorezo cya Covid-19 mu 2020.

    Ati 'Natangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu 2020 mu bihe bya COVID-19. Natangiye umuziki kuko nibwo nari ndi gusoza amashuri yisumbuye, ntangira kugenda nkora indirimbo abantu bazumva bakambwira ko mfite impano nintacika intege bizagera aho bigakunda.'

    Uyu musore wize ubwubatsi, avuga ko umuziki n'ubwubatsi nta hantu bihuriye, ariko agashimangira ko amashuri yize yamufunguye mu mutwe kandi ibi bikaba ari ingenzi mu rugendo rw'umuziki.

    Ati 'Ubwubatsi n'umuziki ntaho bihuriye ariko kuba byonyine narize biramfasha mu muziki wanjye.'

    Afrique yatubwiye ko mu gihe amaze akora umuziki, amaze kubona ko hari byinshi ashoboye ku buryo yihaye intego yo kongera imbaraga, akazaba amaze kubaka izina muri Afurika mu myaka itanu iri imbere.

    Ati 'Mu myaka itanu ndashaka kuba ndi ku rwego nk'urwo Diamond Pltanumz ariho muri Afurika y'Iburasirazuba ndetse no hanze yayo. Nifuza ko abantu batandukanye muri Afurika bazaba bafite indirimbo zanjye bazumva.'

    Uyu muhanzi yavuze ko isoko ry'umuziki w'u Rwanda ryagutse cyane mu myaka ishize, aho harimo abahanzi benshi kandi bafite impano, bakanongera udushya mu byo bakora, ku buryo kubaka izina bisaba gukora cyane.

    Yavuze ko abahanzi akunda barimo Meddy, Bruce Melodie na Kenny Sol.

    Afrique afite izindi ndirimbo zirimo 'Spy', 'Don't' na 'Robine', akavuga ko afite intego yo gushyira hanze izindi ndirimbo nyinshi muri uyu mwaka.

    Afrique arifuza kubaka izina ku Mugabane wa Afurika binyuze mu muziki akora

    Afrique w’imyaka 20 yinjiye mu muziki mu bihe bya Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwubatsi-wahindutse-umuhanzi-inzozi-za-afrique-wifuza-kubaka-izina-muri

  • Nkombo: Hegitari 39 z'ibigori zarumye kubera amapfa – #rwanda #RwOT

    Abatuye kuri iki Kirwa bavuga ko imvura baheruka ari iyaguye kuri Noheli nayo itaragize icyo imara kuko yasanze imisozi yarakakaye.

    Uwera Yvette yabwiye IGIHE ko uyu munsi imibereho yabo itifashe neza kuko imyaka yose bahinze yumiye mu mirima, ntibagire icyo basarura.

    Ati “Mu gihembwe cy'umuhindo abenshi twari twahinze ibigori, soya, imyumbati, n'ibishyimbo, byose byarumye. Ibigori byumye bitangiye guheka bitaratonda. N'uyu munsi ntabwo imvura iragwa.'

    Jean Baptiste Cikiriza avuga ko ibigori byibasiwe cyane n'aya mapfa ari ibyo bari bahinze mu materasi y'indinganire.

    Ati “Nanjye nararumbije. Tubayeho nabi, turashimira Akarere ka Rubavu mbere y'Ubunani kari kaduhaye amashu, ibishyimbo n'ibirayi, ariko iyi nkunga ntabwo yageze ku bantu bose. Habonetse indi ngoboka yatugeraho byaba byiza kurushaho.”

    Bamwe mu baturage bahombye bavuze ko bifuza ko amaterasi akikije Ikiyaga cya Kivu yumiyeho ibigori, yashyirwaho uburyo bwo kuhira kugira ngo iki gihombo kitazongera kubaho. Banavuze ko bizabagora kongera kwisuganya bakagura imbuto n'ibindi bikenerwa kugira ngo ubutaha nabwo bazongere bahinge, basaba ko Leta yabafasha.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Ndagijimana Munyemanzi Louis, avuga ko bagiye gufatanya n'abaturage hagaterwa indi myaka ndetse bakareba n'uburyo bajya bavomerera imirima ikikije Ikiyaga cya Kivu.

    Ati “Twumvikanye n'ubuyobozi bw'Umurenge ko iriya mirima bayitunganya tukongera tugateramo indi myaka nk'imigozi y'ibijumba cyangwa imboga kuko byo bigaragara ko byihanganira izuba, ndetse tugakomeza no gushaka uburyo twahavomerera dufatanyije na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi n'Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi, RAB”.

    Mu murenge wa Nkombo, haciwe amaterasi ku buso bwa hegitari 105, ariko izuba ryatumye imyaka ihinze ku buso bwa hegitari 39 yuma.

    Imyaka yari mu mirima yarumye bitewe n’izuba ryinshi

    Abaturage basabye ko bahabwa ubufasha bw’ibiribwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nkombo-hegitari-39-z-ibigori-zarumye-kubera-amapfa

  • Amajyepfo: Barindwi bafatanywe inyandiko mpimbano bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga – #rwanda #RwOT

    Abagera kuri bane barimo umugore umwe bafatiwe mu Karere ka Nyamagabe kuri uyu wa 10 Mutarama 2022 bahimbye indangamuntu za bagenzi babo kugira ngo babakorere ikizamini.

    Abandi batatu bafatiwe muri Stade ya Huye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Mutarama 2022 ahakorewe ibizamini by'impushya z'agateganyo zo gutwara ibinyabiziga bahimbye ubutumwa bw'Ikigo cy'igihugu cy'Ubuzima, RBC, bugaragaza ko bipimishije Covid-19 bagasanga ari bazima nyamara baranduye.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Kanamugire Theobald, yabwiye IGIHE ko bafatiwe mu igenzura ryakoze na Polisi y'Igihugu.

    Ati 'Abo mu Karere ka Nyamagabe bafashwe ejo ari bane bahimbye indangamuntu za bagenzi babo kugira ngo babakorere ikizamini. Mu Karere ka Huye hafashwe batatu bahimbye ubutumwa bugaragaza ko batanduye Covid-19.'

    Yakomeje avuga ko abafatiwe mu Karere ka Huye bari bafite ubundi butumwa bugaragaza ko bipimishije icyorezo cya Covid-19 basanga bataracyanduye, nyamara ahubwo bari bakirwaye. Abo bahise bashyirwa ku ruhande mu kato.

    Bose hamwe uko ari barindwi bakimara gufatwa bashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo bakorerwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha ku cyaha bakurikiranyweho cyo gucura inyandiko mpimbano.

    Yasabye abakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kwirinda ibyaha kuko bihanwa n'amategeko.

    Yagiriye inama abasanga baranduye Covid-19 ko bakwiye kwirinda guhimba ubutumwa ahubwo ko bagomba kujya kwa muganga bakavurwa, bakazaza gukora ibizamanini nyuma bamaze gukira.

    Icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi ndetse n'ihazabu y'amafaranga atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-barindwi-bafatanywe-inyandiko-mpimbano-bashaka-gukorera-impushya-zo

  • Nyamirambo: Bafite ubwoba bw'abapfumu bitwikira ijoro bagakorera imigenzo gakondo mu irimbi – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko mu masaha y'ijoro babona urumuri rw'amatara y'udutadowa twifashishwa n'abo bakora imigenzo gakondo, bagasaba ubuyobozi kubikumira kuko bibatera ubwoba.

    Uwiduhaye Déo yagize ati ' Turifuza ko inzego zibishinzwe rwose zidufasha gukemura ikibazo cy'abapfumu baza aha nijoro bakajya mu irimbi bacanye amatara kuko no kugira ngo utege umumotari bwije ngo bakuzane aha biba ari amahirwe, kubera ko baba batinya aba bapfumu.'

    Umutesi Rose uturiye iri rimbi na we yavuze ko hari igihe yiyumviye abapfumu bari muri iri rimbi babwira umugore bari bahazanye ngo abahe miliyoni imwe y'amafaranga kugira ngo bamufashe azabashe kubona urubyaro.

    Ati 'Nigeze kwiyumvira abantu bari kubwira umugore bari bahazanye ngo abahe miliyoni imwe kugira ngo bamuhe urubyaro, nibwo bamanutse bageze hafi y'umuhanda bazimya itara bari bafite binjirana mu modoka bari bazanye. Sinzi ibyakurikiye niba yarayabahaye kuko bahise bacana imodoka baragenda.'

    Ubuyobozi bwa Koperative ishinzwe gushyingura muri iri rimbi bwo buvuga ko iki kibazo bwari buzi ko cyakemutse kubera ko bahashyize abazamu.

    Niyobuhingiro Nadine ushinzwe kwakira abantu baje gushyingura muri iri rimbi rya Rugarama yagize ati ' Ntabwo twari tuzi ko bigihari twari tuzi ko byarangiye.'

    Yavuze ko icyo azi neza ari uko hari abajura bajya bahaza bagacukura imva bashaka ibyuma byubakishije imva ndetse ari nayo mpamvu bashyizeho abazamu bazirinda.

    Abaturage baturiye irimbi rya Rugarama babangamiwe n’abacuraguzi n’abapfumu bajya kuhakorera imihango gakondo nijoro

    Niyobuhingiro Nadine ushinzwe kwakira abaje gushyingura mu Irimbi rya Rugarama avuga ko ikibazo cy’abapfumu n’abandi bahaza mu masaha y’ijoro batari bakizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamirambo-bafite-ubwoba-bw-abapfumu-bitwikira-ijoro-bagakorera-imigenzo

  • Amb Nduhungirehe yatanze impapuro zimuhesha guhagararira u Rwanda muri Latvia – #rwanda #RwOT

    Latvia ni igihugu gito cyo mu Majyaruguru y'u Burayi, gihana imbibi na Estonia mu Majyaruguru, Lithuania mu Majyepfo, u Burusiya mu Burasiraziba, Suède mu Burengerazuba na Belarus mu Majyepfo ashyira u Burasirazuba.

    Gikubye u Rwanda inshuro 2,4 kuko gifite ubuso bwa 64,589 km2 ariko kikaba gituwe n'abaturage miliyoni 1,9. Umurwa Mukuru wacyo ni Riga ari nawo mujyi munini mu gihugu.

    Abaturage bo muri Latvia bavuga ururimi rwitwa Latvian ruri mu zikomera kwiga ku Isi kubera inyuguti zarwo zitandukanye n'izi tumenyereye. Kuvuga ngo 'Waramutse' muri uru rurimi ni 'labrīt'.

    Ambasaderi Nduhungirehe yatangaje ko nyuma yo gutanga izi nyandiko kuri uyu wa Kabiri, agiye gushyira imbaraga mu kubaka umubano mu by'ubukungu na dipolomasi hagati y'u Rwanda na Latvia.

    Ati 'Ngiye gushyira ingufu mu kubaka umubano ukomeye mu bya dipolomasi n'ubufatanye mu bukungu hagati y'ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho nubwo biri mu ntera ndende.'

    Umunyarwanda ushaka gukorera urugendo muri Latvia asabwa kuba afite Viza ya Schengen. Bivuze ko ashobora kumara muri Latvia iminsi 90 mbere y'uko Viza ye ita agaciro.

    Kuva mu 2016, inganda zo muri Latvia zacuruje mu Rwanda ibintu bifite agaciro k'ibihumbi 800 by'ama-euro mu gihe ibyo u Rwanda rwoherejeyo bitarengeje ibihumbi 10 by'ama-euro.

    Latvia izwiho kugira inganda zitunganya ibikoresho by'ubwubatsi n'ibindi byo mu nganda bihendutse ugereranyije n'ibindi bihugu byo mu Burayi.

    Amb. Nduhungirehe asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Buholandi, Estonia na Lithuania.

    Nduhungirehe Olivier ubwo yashyikirizaga Perezida wa Latvia inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda nka Ambasaderi

    Kuri uyu wa Kabiri nibwo Amb Nduhungirehe yashyikirije Perezida wa Latvia inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda

    Ibihugu byombi byiyemeje gushimangira umubano mu bya dipolomasi n’ubukungu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-nduhungirehe-yatanze-impapuro-zimuhesha-guhagararira-u-rwanda-muri-latvia

  • Gikondo: Imodoka yagonze Camera yo ku muhanda irayangiza – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye ahazwi nka Camp Zaïre ahagana saa cyenda z'amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Mutarama 2022.

    Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n'uko umushoferi yataye umuhanda anashimangira ko nta muntu yahitanye.

    Yagize ati ' Impanuka yabereye hagati y'aho ISCO yubatse ugana Rwandex noneho imodoka icaho irayigonga ariko ni impanuka isanzwe.'

    Yakomeje avuga ko iyi mpanuka nta muntu yahitanye anashimangira ko Camera yangiritse izishyurwa n'ubwishingizi nk'uko bwishyura ibyo impanuka zangije.

    Yongeyeho ko bategereje ko idosiye ikorwa igashyikirizwa sosiyete y'ubwishingizi kugira ngo izayishyure.

    Kuva mu 2019 izi camera zishyirwa mu mihanda, Polisi igaragaza ko zagiye zifasha mu kugabanya impanuka.

    Mu 2019 hapfuye abantu 739 bazize impanuka, bigeze mu 2020 baba 687 mu gihe mu 2021 bari 548.

    Iyi camera yangiritse ku buryo hagiye kwitabazwa ikigo cy’ubwishingizi kugira ngo isimbuzwe

    Imodoka yakoze impanuka yahise ipakirwa

    Iyi mpanuka uretse camera, nta kindi yangije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gikondo-imodoka-yagonze-camera-yo-ku-muhanda-irayangiza

  • Uko byagendekeye Abanyarwanda baherutse gufatirwa mu Burundi bikavugwa ko bahunze inkingo – #rwanda #RwOT

    Guverineri w'Intara ya Kirundo, Hatungimana Albert, yasobanuye ko bagiye bafatwa bagasabwa kwipimisha Coronavirus ngo babone kwinjira mu Burundi, na byo bakabyanga kubera imyemerere yabo ishingiye ku idini.

    Ati 'Twarababonye tumenya ko batemera urukingo. Abantu rero bananyuze mu rufunzo rw'Akanyaru, bakanyura ahantu hatazwi, iyo baca ahazwi bari gupimwa. Twabonye ko bafite imyumvire inyuranyije n'amategeko y'u Burundi yo kwirinda icyorezo.'

    'Ni yo mpamvu twahisemo kubashyikiriza u Rwanda. Nabonye ari Abanyarwanda kandi binjiye binyuranyije n'Amategeko.'

    Hatungimana yavuze ko bamwe bashyikirijwe Intara y'Amajyepfo kuko baje 'baturutse muri Nyanza'. Abandi banyujijwe ku mupaka wa Gasenyi-Nemba uri mu Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yemereye IGIHE ko hakiriwe Abanyarwanda 10 mu cyumweru gishize banyujijwe kuri uwo mupaka, avuga ko bari abo mu Turere twa Ruhango, Gisagara na Nyanza.

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yabwiye IGIHE ko Abanyarwanda u Burundi bwashyikirije u Rwanda nta mwihariko ubatandukanya n'abandi basanzwe bafatwa barenze imbibi mu buryo butemewe, ibintu bibaho kenshi kandi hakaba hari n'Abarundi basubizwayo byagenze bityo.

    Yavuze ko bane biyongera kuri abo 10 bagaruwe banyujijwe ku Kanyaru mu Ukuboza 2021.

    Ati 'Nk'abaturanyi baturiye umupaka hakunda kubaho ibyaha byo kuwambuka mu buryo bunyuranyije n'amategeko ariko binajyanye n'imibanire ndetse n'amasano aba ari hagati yabo. Usanga barashakanye bamwe bagatura hakurya abandi hakuno, ku buryo kwambuka umupaka bitemewe ari ikintu gikunda kugaragara.'

    Yasobanuye ko kuvuga ngo 'abaturage bahunze inkingo' atemeranya na byo kuko Abaturarwanda bigishwa bakanikingiza ku bushake babanje kubisinyira.

    Yagize ati 'Nta gahato bashyirwaho, [kwikingiza] ni ubushake. Ahubwo imbaraga zishyirwa mu kwigisha abantu bagasobanukirwa akamaro k'urukingo. […] Iyo umuntu yambutse kubera impamvu ze runaka ashobora kuvuga ibyo ari byo byose ashaka, akaba yavuga wenda ko ari ugutinya urukingo cyangwa ikindi kitari cyo.'

    'Ibyo bigumya gusuzumwa ariko nkeka ko nta muturage ukwiye guhunga kubera urukingo kuko urukingo ni ubuzima rukanaba inyungu ku warwiteje mu kurushaho kugabanya ubwandu no kongera ubwirinzi bw'umubiri we.'

    Mu Ukwakira 2021 Guverineri w'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, n'uw'Amajyepfo Kayitesi Alice, bagiranye ibiganiro na Guverineri w'Intara ya Kirundo, Hatungimana Albert n'uw'iya Muyinga, Barutwanayo Jean Claude.

    Hibanzwe ku guhanahana amakuru ajyanye n'umutekano no kurwanya magendu, kwigisha abaturiye imipaka bagasobanukirwa imikoreshereze yayo n'imbibi no gufatanya kurwanya COVID-19 yugarije Isi.

    Urufunzo rw’Umugezi w’Akanyaru utandukanya Amajyepfo y’u Rwanda n’u Burundi wakunze kuba indiri y’abambuka imbibi binyuranyije n’amategeko ku mpande zombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-byagendekeye-abanyarwanda-baherutse-gufatirwa-mu-burundi-bikavugwa-ko