Category: Uncategorized

  • Rutsiro : Polisi yafatanye Umugore urumogi yari yahishe mu gikapu atwayemo ibirayi #rwanda #RwOT

    Uyu mugore witwa Muhoza Esperance yafatiwe mu Mudugudu wa Kamabuye, mu Kagari ka Kabujenje mu Murenge wa Kivumu ku wa 10 Mutarama 2022.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Muhoza yafashwe agiye gukwirakwiza urumogi mu bakiriya be muri Karongi.

    Yagize ati “Muhoza yafatiwe muri bariyeri ya Polisi yari yashyizwe i Kamabuye mu muhanda Rubavu-Karongi. Yari ari mu mudoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange abapolisi barayisaka bamusangana urwo rumogi yaruhishe mu gikapu cye arenzaho ibirayi.”

    Muhoza amaze gufatwa yavuze ko urwo rumogi yari yaruguze ku mucuruzi warwo wo mu Karere ka Rubavu nawe yari agiye kurukwirakwiza mu bakiriya be muri Karongi.

    CIP Karekezi yaburiye abantu bagikora ibyaha bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, yakanguriye abantu gukomeza ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu gukwirakwiza amakuru.

    Muhoza yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kivumu kugira ngo hatangire iperereza.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rutsiro-Polisi-yafatanye-Umugore-urumogi-yari-yahishe-mu-gikapu-atwayemo-ibirayi

  • Rayon Sports yasubukuye imyitozo, abakinnyi bane ntibitabira (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Rayon Sports ni imwe mu makipe yasubukuye imyitozo yitegura isubukurwa rya shampiyona, aho iyi kipe yitegura umukino izakiramo Musanze Fc kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

    Muri iyi myitozo yakorewe ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove, abakinnyi hafi ya bose bayitabiriye usibye abanyezamu babiri Kwizera Olivier na Bashunga Abouba, myugariro Mitima Isaac ndetse na Nishimwe Blaise ukina mu kibuga hagati.

    Sanongo na Youssef mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri

    Sanongo na Youssef mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri

    Essomba Onana Leandre Willy umaze gutsindira Rayon Sports ibitego bitanu muri iyi shampiyona yitabiriye imyitozo

    Essomba Onana Leandre Willy umaze gutsindira Rayon Sports ibitego bitanu muri iyi shampiyona yitabiriye imyitozo

    Rharb Youssef ni umwe mu bakinnyi bafasha cyane Rayon Sports

    Rharb Youssef ni umwe mu bakinnyi bafasha cyane Rayon Sports

    Mu kiganiro Dusange Sasha, umutoza wungirije wa Rayon Sports yatanze nyuma y’iyi myitozo, yatangaje ko ikipe yiteguye neza umukino wok u wa Gatandatu, anavuga n’impamvu bamwe batabonetse harimo nka Bashunga Abouba wasabye uruhushya rwo gushaka ibyangombwa byo kujya hanze gushaka ikipe muri Portugal.

    Yanavuze kandi ko myugariro Mitima Isaac yasibye imyitozo kubera urukingo rutamuguye neza, mu gihe Nishimwe Blaise na Kwizera Olivier bo bagiye gufata urukingo batainze bituma batitabira imyitozo.

    Umunyezamu Hakizimana ni umwe mu bahagaze neza mu Rwanda

    Umunyezamu Hakizimana ni umwe mu bahagaze neza mu Rwanda
    Essomba Onana Leandre Willy umaze gutsindira Rayon Sports ibitego bitanu muri iyi shampiyona yitabiriye imyitozo

    Essomba Onana Leandre Willy umaze gutsindira Rayon Sports ibitego bitanu muri iyi shampiyona yitabiriye imyitozo

    Umutoza Lomami Marcel ni we wayoboye imyitozo

    Umutoza Lomami Marcel ni we wayoboye imyitozo

    Myugariro Muvandimwe Jean Marie Vianney

    Myugariro Muvandimwe Jean Marie Vianney

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yasubukuye-imyitozo-abakinnyi-bane-ntibitabira-amafoto

  • Rwamgana: Gifitu w'Akagali ukekwaho kugira uruhare mu burwayi bw'abantu 52 bari batashye ubukwe bwe #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana buravuga ko bwabaye buhagaritse by'agateganyo Mfitumukiza Samuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nkungu mu Murenge wa Munyaga, kugira ngo hakorwe iperereza niba ataragize uruhare mu burwayi bw'abaturage bo muri aka kagari nyuma yo kunywa ikigage mu bukwe bwe.

    Mu minsi ishize mu itangazamakuru humvikanye inkuru y'abaturage 52 bo muri aka karere banyweye ikigage kibagiraho ingaruka bajyanwa kwa muganga.

    Ibi byatumye Itangazamakuru rya Flash ryegera umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyaga  Mukashyaka Chantal, avuga ko Umunyabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Nkungu yakoze ubukwe tariki 8 Mutarama 2022, abukorera mu Karere ka Kayonza.

    Gusa ngo iwabo w'umugore we basigaye bakiriza ikigage abaturage nyuma kibagiraho ingaruka.

    Ati 'Hari Gitifu w'Akagari witwa  Mfitumukiza Samuel yakoze ubukwe kuri uyu wa Gatandatu ushize, abukorera mu Karere ka Kayonza muri Gahini. Hanyuma kwa Nyirabukwe(aho umukobwa avuka) ni i Munyaga benga ikigage bacyira abantu batabshije kugera muri ubwo ubukwe kubera ko imibare yari yabaye myinshi, biba ngombwa ko abenshi basigara.'

    Yakomeje agira ati 'Bajya mu rugo kwa nyirabukwe wa Gitifu banywa ikigage. Tuza guhabwa amakuru ko ababonyeho bose barwaye bagezwa kwa muganga bitabwaho, ubu bose barakize.'

    Uwenze iki kigage Nyirandora odeta yabwiye itangazamakuru ko atazi icyatumye iki kigage  gihumana  kuko nawe cyamugizeho ingaruka akajya kwa muganga .

    Ati 'Abantu baje kunsura turanywa, biigeze n'ijoro hari n'abashyitsi  turatangira twmva mu nda turaribwa , tujya kwa muganga.'

    Nyirandora avuga ko ajya kwenga iki kigage  amasaka yari yayahawe n'umuhungu we nk'intwererano.

    Nsengiyumva Jean de Dieu umuhungu wa Nyirandora nawe avuga ko atazi icyatumye ayo masaka ateza ikibazo.

    Gusa yemeza ko yashyizemo umuti wo kuyahungira.

    Ati 'Ntabwo navuga ngo ikintu cyahumanyije ndakizi, ariko amasaka namuhaye ni njye wari warayahungiye n'umuti usanzwe dukoresha.'  

    Ubuyobozi bw'Akarere ka rwamagana bwatangaje ko Mfitumukiza Samuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nkungu, yabaye ahagaritswe, kugira ngo hakorwe iperereza niba nta burangare yagize abaturage ashinzwe kureberera bagahura n'ikibazo.

    Mbonyumuvunyi Radjab, ni umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana.

    Ati 'Yahagaritswe by'agateganyo ku mirimo ye kugira dukore iperereza, kugira ngo turebe ko nk'umuntu w'umuyobozi ureberera abo baturage nta ruhare yaba yarabigizemo cyangwa uburangare  bigatuma abaturage bo muri ako Kagari ayobora baragize ingaruka kuri iki kigage cyanyowe.'

    Ubuyobozi bw'Aka Karere bugaragaza ko uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nkungu, yabaye ahagaritswe  mu gihe cy'ukwezi kumwe.

    The post Rwamgana: Gifitu w'Akagali ukekwaho kugira uruhare mu burwayi bw'abantu 52 bari batashye ubukwe bwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/01/12/rwamgana-gifitu-wakagali-ukekwaho-kugira-uruhare-mu-burwayi-bwabantu-52-bari-batashye-ubukwe-bwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwamgana-gifitu-wakagali-ukekwaho-kugira-uruhare-mu-burwayi-bwabantu-52-bari-batashye-ubukwe-bwe

  • Leta yiyanditseho by’agateganyo ubutaka busaga miliyoni nyuma yo kubura ba nyirabwo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubukangurambaga bwasabaga abaturage kwandikisha ubutaka bwarangiye tariki 31 Ukuboza 2021.

    Ibarura ry’ubutaka mu Rwanda ryakozwe kuva mu mwaka wa 2009 kugera muri 2013, ryagaragaje ko u Rwanda rugizwe n’ibibanza cyangwa amasambu 11,576,996, harimo ubutaka bwa Leta bungana na 841,257.

    Nyuma y’ubukangurambaga bwarangiranye n’umwaka ushize wa 2021, Leta yongeye kwiyandikaho by’agateganyo ubutaka bungana na 1,315, 890 nyuma yo kubura abaturage baza kubwibaruzaho.

    Umuyobozi Mukuru wa RLMUA, Espérance Mukamana, yaganiriye na RBA dukesha iyi nkuru agira ati “Nyuma y’itariki 31 Ukuboza 2021 ubutaka butandikishijwe bwashyizwe mu mutungo wa Leta mu buryo bw’agateganyo, ba nyirabwo hari ibyo basabwa kugira ngo bubandikweho”.

    Hari abaturage bavuga ko mu mpamvu zatumye ubutaka butabandikwaho ari uko harimo ubwo bahawe na Leta (barimo abubakirwa inzu zigenerwa abatishoboye), ariko ntibahabwe ibyangombwa byabwo.

    Hari n’abandi batitabiriye kwibarurizaho ubutaka bwabo buri hirya no hino mu gihugu kubera impamvu zitaramenyekana zose, ariko zirimo ko ababyeyi babo bitabye Imana batarabubandikaho, abandi ubwo butaka ngo bwabaruwe bari mu mahanga.

    Hari n’abavuga ko bafite ubutaka buhana imbibe n’ubwa Leta ku buryo mu gihe cyo kububarura ngo bwapimwe nabi, hamwe n’abafite ubwubatsweho ibikorwa by’inyungu rusange bahawe ubundi, ariko batarabubonera ibyangombwa.

    Ikigo RLMUA gisaba abataruzuza ibisabwa kubishaka, kugira ngo bahabwe ubutaka bwabo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/leta-yiyanditseho-by-agateganyo-ubutaka-busaga-miliyoni-nyuma-yo-kubura-ba-nyirabwo

  • Ngororero: Ababyeyi ntibavuga rumwe ku bihumbi 42Frw baciwe byo kugura imodoka y'ikigo – #rwanda #RwOT

    Aya mafaranga y'inyongera ngo ni azakoreshwa mu kugura imodoka ya 'pickup' izajya yifashishwa mu bikorwa bitandukanye by'ikigo. Biteganyijwe ko buri mubyeyi azatanga ibihumbi 42Frw, gusa yagabanyijwe mu byiciro, aho bazatanga ibihumbi 14 Frw inshuro eshatu.

    Aba babyeyi bavuga ko aya mafaranga ari menshi kuko yiyongereye ku mafaranga y'ishuri arenga ibihumbi 90 Frw basanzwe bishyura buri gihembwe.

    Nyiransabimana Consolée, uri mu barerera muri iki kigo yavuze ko aya mafaranga yo kugura imodoka ababangamiye.

    Ati “Byaratubangamiye kuko kubona amafaranga y'ishuri biratuvuna. Nkatwe urabona turi abaturage bashakisha mu buhinzi. Ubwo rero ntabwo wabona ibihumbi 90 Frw n'ibindi twishyura buri gihembwe ngo ubone n'ayo yandi bongeyeho.”

    Mu babyeyi barera kuri iri shuri, hari abavuga ko imodoka ya miliyoni 15 Frw iri shuri rishaka kugura ihenze, bagasaba ko iri shuri ryagabanya rikagura iya miliyoni 3 Frw kuko ariyo babona itabahenda. Gusa ababyeyi bifite bo bavuga ko kugura imodoka ya make byateza ikigo igihombo kuko iyo modoka yajya ipfa kenshi.

    Hakizimana Jean Bosco, ufite abana babiri biga kuri iki kigo yagize ati “Icyo twifuza ni uko aya mafaranga bayakuraho”.

    Umuyobozi wa EAV Kivumu TVET School, Byimana Eugène yavuze ko iyi modoka bagiye kugura kimwe mu byo izakora ari ukujya ijyana abanyeshuri kwa muganga.

    Ati “Bikunze kutugora. Kano gace nta modoka zibamo, kandi hari ubwo umunyeshuri aba arembye adashobora kwicara mu modoka rusange bikaba ngombwa ko dukodesha bikaduhenda.'

    Perezida w'ababyeyi, Faustin Gashema, yavuze ko igitekerezo cyo kugura iyi modoka ya miliyoni 15 Frw cyatanzwe n'abari mu nama y'ababyeyi yabaye tariki 18 Ukuboza 2021.

    Nyuma y'uko iki kigo kibagaragarije ibibazo by'ingutu gifite birimo kuba kibura uko kigeza kwa muganga abana barwaye, no kuba hari ababyeyi batinda koherereza amatike abana babo igihembwe cyarangiye, nibwo ababyeyi bifuje kugura imodoka y'ikigo.

    Ati “Igitekerezo cyo kugura imodoka cyatanzwe n'umugore wari wicaye imbere, wavuze ko akurikije uburyo ikigo kiyubatse mu gihe gutoya, nabo(ababyeyi) bifuza gutanga umusanzu bakakigurura imodoka, hanyuma n'abandi babyeyi bari bicaye inyuma ye baragushyigikira. Ndibuka ko umubyeyi w'umugabo wavuze ko amaze gutunga imodoka 27, ariwe wavuze ngo tugomba kugura imodoka ikomeye ya miliyoni nibura 15 Frw.'

    Ababyeyi ubwabo ngo bafashe izo miliyoni 15 Frw, bagabanya n'umubare w'abanyeshuri biga kuri iri shuri basanga buri mubyeyi azatanga ibihumbi 42Frw. Kugira ngo biborohere bahisemo kuzayatanga mu byiciro bitatu ni ukuvuga ibihumbi 14 Frw buri gihembwe.

    Gashema ati “Hari abamaze kuyatanga, ndetse njye nayatangiye rimwe uko ari 42 000Frw.'

    Ishuri rya EAV Kivumu ni iry'itorero AEBR; Umuyobozi waryo muri gace k'Iburengerazuba, Bishop Semitovu Pangaras,yavuze ko icyemezo cyo kugura imodoka bibaye ngombwa ko kivaho cyakurwaho n'inama y'ababyeyi kuko ari nayo yagishyizeho.

    Icyakora ahumuriza ababyeyi b'amikoro make akabizeza ko nta mubyeshuri uzirukanwa kuko atatanze amafaranga yo kugura imodoka.

    Bamwe mu babyeyi barerera kuri EAV Kivumu TVET school bavuga ko batabona amafaranga baciwe kugira ngo iki kigo kigure imodoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-ababyeyi-ntibavuga-rumwe-ku-bihumbi-42frw-baciwe-byo-kugura-imodoka-y

  • Umukinnyi ukuze mu mateka y'umupira w'amaguru yasinyiye ikipe nshya ku myaka 54 y'amavuko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kazuyoshi Miura, umukinnyi ukuze kurusha abandi mu mateka y'umupira w'amaguru, yamaze kwerekeza muri Suzuka Point Getters avuye muri Yokohama FC yamanutse mu kiciro cya kabiri, nkuko amakipe yombi yabyemeje ku wa Kabiri.

    Uyu musaza uri gukina umwaka w'imikino wa 37 nk'umukinnyi wabigize umwuga yagiye muri Suzuka Point Getters yo mu kiciro cya kane mu Buyapani itozwa na mukuru we Yasutoshi Miura.

    Kazuyoshi Miura ukunze kwitwa King Kazu azuzuza imyaka 55 y'amavuko mu kwezi gutaha.

    Yageze muri Yokohama FC muri 2005, ndetse kuva icyo gihe yakomeje kujya ashyiraho uduhigo tw'imyaka dutandukanye.

    Muri Werurwe 2021, yabaye umukinnyi wa mbere ukuze mu mateka y'umupira w'amaguru ku myaka 54 n'iminsi 12 y'amavuko, ni ubwo yakiniye Yokohama FC umunota umwe gusa mu mwaka w'imikino uheruka.

    Mu kwezi gushize, Miura yatangaje ko Yokohama FC yashakaga kumwongerera amasezerano ariko akabyanga kuko yashakaga umwanya uhagije wo gukina, ndetse yongeraho ko ashaka gukina umupira w'amaguru kugeza agize imyaka 60 y'amavuko.

    Yakiniye ikipe y'igihugu cy'Ubuyapani imikino 89 yose, ndetse yakinnye mu bihugu bitandukanye nka Brazil, Italy, Croatia na Australia mbere yo kugaruka gukina iwabo.

    Kazuyoshi Miura yakinnye umukino we wa mbere mu ikipe y'igihugu y'Ubuyapani mu wa 1990, ndetse aza kwamamara ubwo atahamagarwaga mu mikino y'igikombe cy'Isi cyo mu 1998, ni ubwo yari yaratsindiye igihugu cye ibitego 55 mu mikino 89 yaherukaha kugikinira.

    Ikindi wamenya n'uko arusha Paris Saint-Germain imyaka itatu, ndetse akangana na Jurgen Klopp utoza Liverpool.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-ukuze-mu-mateka-yumupira-wamaguru-yasinyiye-ikipe-nshya-ku-myaka-54-yamavuko/

  • Rayon Sports ibura abakinnyi 4 yasubukuye imyitozo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yasubukuye imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 12 izahuramo na Musanze FC, ni imyitozo itagaragayemo abakinnyi 4 kubera impamvu zitandukanye.

    Ni imyitozo yasubukuwe ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri, ni nyuma y’uko Minisitiri ya Siporo isohoye amabwiriza mashya ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus mu gisata cy’imikino.

    Iyi myitozo yabaye ku gicumansi mu Nzove, ni mu gihe mu gitondo bari bipimishije Coronavirus n’aho ku wa Mbere ikipe ikaba yari yahawe urukingo rushimangira.

    Mu bakinnyi bakoze imyitozo ntibarimo Mitima Isaac, Nishimwe Blaise, Kwizera Olivier na Bashunga Abouba.

    Uretse Abouba Bashunga wahawe uruhushya rwo gushaka ibyangombwa byo kujya gukora igeragezwa muri Portugal, abandi bose ngo bafite ikibazo cy’uburwayi nk’uko umutoza wungirije Sacha yabitangaje.

    Rayon Sports irimo kwitegura umukino w’umunsi wa 12 izakinamo na Musanze FC ku wa Gatandatu tariki ya 15 Mutarama kuri Stade Regional i Nyamirambo aho ubu iri ku mwanya wa 5 n’amanota 19.

    Iranzi Jean Claude na we yakoze imyitozo

    Ndizeye Samuel

    Sanogo atwara umupira Youssef

    Ayoub wakunze kurangwa n’imvune na we yakoze imyitozo

    Onana Willy yiteguye Musanze FC

    Umutoza Lomami Marcel ni we wayoboye imyitozo

    Umunyezamu Hakizimana Adolphe

    Mico Justin

    Rharb Youssef n’akanyamuneza mu maso

    Hategekimana Bonheur ati ibintu byose ni amahoro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-ibura-abakinnyi-4-yasubukuye-imyitozo-amafoto

  • Umukobwa mwiza ukunda Confy yatunguwe nuko Confy yamusanze mu rugo amuzaniye impano (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Confy yatunguye umukobwa witwa Ruth Charlie Umutesi umukunda. Ibi byabaye mu kiganiro The Meet Up gica kuri KC2.

    Nkuko amashusho dukesha KC2 abigaragaza, umunyamakuru wa KC2 yabanje kwinjira mu rugo iwabo kwa Ruth maze ahageze abanza kuganiriza Ruth amubaza amakuru ye nuko ubuzima bumeze. Yakomeje amubaza ku bijyanye no gufana no gukunda Confy maze Ruth amubwira ko akunda Confy cyane ahanini kubera ubutumwa anyuza mu ndirimbo ze. Ruth yavuze ko guhura na Confy kuri we zaba ari inzozi dore ko yanavugaga ko nta hantu yumva bahurira.

    Akimara kuvuga gutya haciyemo umwanya maze Ruth afatanya n'umunyamakuru wa KC2 kubyina indirimbo Polepole ya Confy maze bakirimo kubyina Confy ahita yinjira muri salon kwa Ruth. Ruth amukubise amaso abura aho akwirwa kubera ibyishimo. Confy yari yamuzaniye impano ya Coffee n'ama cakes maze ahita ayamuha ndetse hari n'indi mpano y'agashenete yari yamuteguriye nako arakamwambika. Ruth na Confy bafatanyije kubyina indirimbo Polepole ya Confy.

    Igihe cyageze maze Ruth na Confy baraganira byimbitse maze Ruth agira ibibazo abaza Confy. Kimwe mu bibazo Ruth yabajije Confy ni ukuba yaba afite umukunzi ahanini bigendeye n'umubano we abantu bagiye babona afitanye na Miss Umukundwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda. Confy yavuze ko we na Miss Umukundwa ari aba best friends (inshuti bisanzwe).

    Confy yabajije Ruth bimwe mu bintu yaba akunda gukora maze amubwira ko kimwe mu byo akunda ari ukwerekana imideli (modelling). Ruth yanafashe umwanya yereka Confy uko yiyerekana mu mideli.

    Mu gusoza surprise yari yateguwe naKC2 ku bufatanye n'ababyeyi ba Charlie Ruth ndetse na Confy, umunyamakuru wa KC2 yashimiye by'umwihariko ababyeyi ba Ruth babahaye umwanya kugirango Ruth ahure na Confy akunda ndetse anafana kuva kera.

     

    View this post on Instagram

     

    A post shared by Kigali Channel 2 (@kc2_online)

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-mwiza-ukunda-confy-yatunguwe-nuko-confy-yamusanze-mu-rugo-amuzaniye-impano-video/

  • Umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe yagaragaje imbaraga zidasanzwe zatunguye abantu (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe yateye benshi kumirwa ubwo yakoreshaga imbaraga zidasanzwe afite agategeka ikamyo igahagara ikanga kugenda.

    Uyu mugore wari ushungerewe n'abatari bake mu muhanda yakoze ibisa nibitangaza ubwo yategekaga ko iyi kamyo itava aho iri biraba maze umushoferi akererwa mu muhanda imodoka ye yananiwe kugenda.Abantu bavugaga ko uyu mugore ashobora kuba afite imbaraga ndengakamere.

    Source : https://yegob.rw/umugore-ufite-uburwayi-bwo-mu-mutwe-yagaragaje-imbaraga-zidasanzwe-zatunguye-abantu-video/

  • Ibi nibyo bintu umuntu wese w'igitsinagabo wese ategetswe gukora kugirango yongere ingano y'amasohoro ye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impuguke mu by'ubuzima zihamya ko kongera amasohoro no kugira amasohoro afite ubuzima byongera amahirwe yo kubyara, usibye kuba byongera umunezero hagati y'umugabo ugeze igihe cyo kurangiza no gusohora mu gihe cyo gutera akabariro.

    Amasohoro menshi agaragaza ko umugabo afite imisemburo y'abagabo (testosterone) ihagije, ndetse n'ubushobozi bwo gutera inda budasubirwaho.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko 90% by'ubugumba bw'abagabo buturuka ku kuba batagira amasohoro ahagije. Umugabo agira ububasha bwo kurema umwana iyo afite byibura miliyoni imwe y'intangangabo muri mililitiro imwe y'amasohoro.

    Impamvu zishobora gutuma amasohoro agabanuka

    Hari igihe ashobora kugabanuka bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo:

    • Ubushyuhe,
    • Umunaniro,
    • Ibitekerezo byinshi,
    • Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,
    • Kubangamira amabya n'ibindi.

    Dore bimwe mu byo wakora kugira ngo wirinde kugabanya ingano y'amasohoro usanganwe cyangwa se uyongere mu gihe wari ufite adahagije:

    • Irinde kubangamira udusabo twintanga:

    Hari impamvu iki gice cy'umubiri cyaremewe hanze y'ibindi, kandi kibaba gikenera ubwisanzure.Iyo udusabo tw'intanga tugize ubushyuhe bwinshi ntitubasha gukora amasohoro ahagije. Kuturinda ubushyuhe byakorwa wirinda kwambara imyenda y'imbere iguhambiriye cyane, imyenda ikomeye, ndetse byaba byiza wirinze kwambara ikariso twakwita 'mpande eshatu' (keretse mu gihe ugiye gukora siporo) ahubwo ukambara imwe ijya kuba nk'agakabutura izwi ku izina rya 'boxer' kuko ariyo itanga umudendezo.

    Hamwe n'ibi ugomba kwirinda sauna, gukaraba amazi ashyushye, no kurarana imyambaro y'imbere kugira ngo ibice bikora amasohoro bitabangamirwa.

    • Gira ibihe byo gukorerwa massage, kuruhuka no guhindura ibitekerezo, unywe inzoga nkeya, kandi wirinde itabi n'ibindi biyobyabwenge bitandukanye, kuko bigabanya urugero rw'amasohoro akorwa.
    • Gukora siporo zitagamije kunaniza umubiri:
    • Siporo ni nziza kuko ituma habaho ikwirakwizwa ry'imisemburo ya 'testosterone' mu mubiri kandi iyi misemburo ni yo ifasha mu ikorwa ry'amasohoro.

    Gusa siporo nyinshi nayo ituma habaho indi misemburo yitwa 'adrenal steroid' ituma habaho igabanuka rya 'testosterone'. Gutwara igare na moto igihe kinini na byo ni ibyo kwirinda, kimwe n'ibinini bikoreshwa n'abaterura ibyuma, aho usanga ibi binini birimo imisemburo ya steroid myinshi, ikagabanya testosterone.

    • Kwirinda umubyibuho ukabije
    • Kwivuza kare mu gihe urwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk'imitezi, mburugu, n'izindi.
    • Kurya indyo yuzuye yiganjemo ifite amavuta make, ibikungahaye kuri proteyine ( aho wasanga proteyine mubyo kurya imboga, n'ibinyampeke, ubunyobwa, ikawa, ibiribwa bitukura (nk'inyanya mbisi, inkeri, beterave,…), avoka, imineke, inyama z'inka, urusenda, ndetse no kunywa amazi ahagije… Ibi bizagufasha kongera ingano y'amasohoro yawe.

    Source : https://yegob.rw/ibi-nibyo-bintu-umuntu-wese-wigitsinagabo-wese-ategetswe-gukora-kugirango-yongere-ingano-yamasohoro-ye/