Category: Uncategorized

  • Abanyeshuri bahagaritse bus yarimo umukinnyi Riyad mahrez maze yerekwa urukundo (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunya Algeria ukinira Manchester City akaba yaraje gukinira igihugu avukamo cya Algeria mu gikombe cya Africa aho kiri kubera mu gihugu cya cameroon .

    Riyad mahrez ubwo yari mu modoka itwara ikipe ya Algeria abiganjemo abanyeshuri bo muri camerron , baje kuyihagarika kugeza aho police yatabaye ndetse basaba Riyad mahrez umukinnyi ukomeye wa Manchester city gusohoka agasuhuza abakunzi be.

    Reba uko byari bimeze ubwo abanyeshuri bashakaga kureba Riyad mahrez 

    http://https://twitter.com/brfootball/status/1480875678291664898?s=21

    Source : https://yegob.rw/abanyeshuri-baharitse-bus-yarimo-umukinnyi-riyad-mahrez-maze-yerekwa-urukundo-video/

  • Perezida Samia Suluhu yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka yahitanye 14 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Perezida Samia yatanze yavuze ko yababajwe n’izo mpfu zabayeho, anihanganisha ababuze ababo.

    Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Samia yagize ati 'Nababajwe cyane n’impfu z’abantu 14, harimo n’abanyamakuru 6, zabayeho ubwo imodoka imwe mu zari kumwe n’Umuyobozi w’Intara ya Mwanza igonganye n’imodoka itwara abagenzi 'Daladala’. Nihanganishije ababuze ababo, abanyamakuru n’imiryango yose. Imana yakire roho za ba nyakwigendera kandi n’abakomeretse bakire vuba'.

    Aganira n’Ikinyamakuru 'Mwananchi’ cyandikirwa muri Tanzania, Umuyobozi w’Akarere ka Busega, Gabriel Zakaria, yemeje ko hapfuye abantu 14, harimo 11 bahise bapfa ako kanya impanuka ikimara kuba, ndetse n’abandi 3 bapfuye nyuma y’aho gato.

    Yagize ati 'Ni byo koko, impanuka yabaye, abantu 11 bapfira aho impanuka yabereye, harimo abanyamakuru n’umushoferi wabo ndetse n’abandi bari bari mu yindi modoka. Mu minota mikeya nyuma y’uko abakomeretse bagejejwe ku ivuriro rya Nasa, abandi batatu bahise bapfa'.

    Polisi yo yatangaje ko icyateye iyo mpanuka yahitanye abo 14, ari umuvuduko ukabije. Imibiri y’abaguye muri iyo mpanuka biteganyijwe ko isezerwaho bwa nyuma ikanashyingurwa uyu munsi tariki 12 Mutarama 2022.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-samia-suluhu-yihanganishije-ababuriye-ababo-mu-mpanuka-yahitanye-14

  • U Rwanda rugiye gukomeza gufasha Mozambike guhangamura ibyihebe muri Cabo Delgado #rwanda #RwOT

    Abasirikare b'u Rwanda bagiye gukomeza kurwanya intagondwa zo muri Mozambique zigendera ku mahame akaze yiyitirira idini ya Islam, nkuko bikubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye.

    Aya masezerano yashyizweho umukono i Kigali ku wa mbere, hagati y'umukuru w'ingabo za Mozambique Admiral (Amiral) Joaquim Mangrasse n'umukuru w'ingabo z'u Rwanda Jenerali Jean Bosco Kazura.

    Abasirikare n'abapolisi b'u Rwanda bose hamwe bagera ku 1,000 boherejwe muri Mozambique mu kwezi kwa karindwi mu 2021, ubwo intagondwa zarimo zigaba ibitero ahantu henshi zinafata imijyi mu ntara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru ya Mozambique.

    Nyuma yaho u Rwanda rwaje kuvuga ko uwo mubare waje kwiyongera ugera ku basirikare n'abapolisi bose hamwe bagera ku 2,000.

    Kohereza izo ngabo kwatumye ibice by'ingenzi byari mu maboko y'izo ntagondwa byongera kwigarurirwa n'ingabo za Mozambique zifashijwe n'iz'u Rwanda, hamwe n'izo mu muryango w'ubukungu w'ibihugu byo muri Afurika y'amajyepfo (SADC).

    Ariko abanyamakuru bavuga ko ibitero by'izo ntagondwa ndetse no gushimuta abantu na n'ubu bikibaho kenshi.

    Muri iki cyumweru, abantu 30 bari bashimuswe baratabawe mu karere ka Nangade ko mu majyaruguru, nkuko abategetsi bo muri Mozambique babivuga, ku bw'igikorwa gihuriweho n'igisirikare ndetse n'izindi ngabo zo mu bihugu byo mu muryango wa SADC.

    Abantu barenga 800,000 bamaze kuva mu byabo muri Mozambique kubera ibikorwa by'urugomo by'intagondwa byatangiye mu mwaka wa 2017.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/u-rwanda-rugiye-gukomeza-gufasha-mozambike-guhangamura-ibyihebe-muri-cabo

  • Bifuza ko abarimu b’amashuri abanza bakongererwa imishahara hatagendewe ku 10% gusa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bifuza ko abarimu bo mu mashuri abanza bakongererwa imishahara hatagendewe ku 10% gusa kuko imishahara yabo ikiri hasi

    Bifuza ko abarimu bo mu mashuri abanza bakongererwa imishahara hatagendewe ku 10% gusa kuko imishahara yabo ikiri hasi

    Umuyobozi wa GS Cyarwa, Donatha Akayezu, agira ati 'Aho hashyiriweho kongera 10% ku mishahara y’abarimu buri mwaka, baranezerewe. Ariko abanezerewe cyane cyane ni abahemberwa impamyabumenyi zo ku rwego rwa kaminuza.'

    Akomeza avuga ko abigisha mu mashuri abanza bahemberwa impamyabumenyi za A2, bo urebye nta gifatika cyiyongera ku mishahara yabo, bituma atekereza ko byarushaho kuba byiza babanje kongererwa imishahara, hanyuma hakabona gutekerezwa ku kubongereraho 10%.

    Ati 'Ku bigisha mu mashuri abanza, kubera ko umushahara wabo usanzwe uri hasi cyane, iyo hongereweho 10% ubona nta kintu gifatika cyiyongereyeho. Njyewe nifuza ko mwalimu yatangirira byibura nko ku bihumbi 70, ku buryo bamwongereyeho 10% hari ikintu kigaragara cyaba cyiyongereye ku mushahara we.'

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 28 Mutarama 2019, yemeje ko umushahara w’abarimu uzagenda wongerwaho 10% buri mwaka. Kubera ko hari andi mafaranga abarimu bari bagiye bongererwaho mbere, byatumye ubwo bongererwagaho 10% mu mwaka ushize wa 2021, umushahara w’abatangizi bahemberwa A2 warageze ku bihumbi 55, na ho uw’abatangizi bahemberwa A0 ukagera ku bihumbi 176.

    Ni ukuvuga ko abarimu bafite uburambe bagiye bazamurwa mu ntera bo bahembwa aruta ayo, kuko kongera 10% ku mushahara bidakuraho izamurwa mu ntera rishingiye ku burambe no ku kwesa imihigo.

    Thomas D. Ntawangwanabose, umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuri ryigenga, Ikibondo, avuga ko n’ubwo we akora mu ishuri ryigenga, aho imishahara y’abarimu bahemberwa A2 iruta ay’abakorera Leta, abona ko Leta iramutse itongereye imishahara y’abarimu ariko igafasha abana babo kwiga na byo byafasha.

    Agira ati 'Buriya umwana wa mwalimu ahawe imfashanyo y’uburezi, akigira ubuntu mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza, ntacyo mwalimu yashinja Leta icyo gihe, kuko usanga ku mushahara mwalimu ahembwa hazaho no kurihira abana, bikabyara ikibazo.'

    Innocent Hagenimana ushinzwe itangazamakuru mu kigo REB, avuga ko n’ubwo umushahara wa mwalimu ari mutoya, kuba ugenda wongerwa bivuze ikintu kinini.

    Ati 'N’ubwo umushahara waba mutoya, iyo wiyongera urafasha. Kandi hariho ingamba zo kugira ngo mwalimu azamurirwe ubushobozi mu mafaranga, ari na wo murongo wa gahunda yo kongera umushahara ho 10% buri mwaka. Kandi bizakomeza.'

    Yongeraho ko hariho n’izindi gahunda zo gufasha mwalimu gutera imbere abarimu bagiye bashyirirwaho harimo Koperative Umwalimu Sacco ibaha inguzanyo ku nyungu ntoya, hakabaho no kuba barashyiriweho uburyo bwo kongera ubumenyi bafashwa kwiga muri za kaminuza.

    Kandi ngo ibifasha abarimu ntibihagararira aho, kuko igihe bizagaragara ko hari ibindi bishoboka kandi bikwiriye, bizakorwa.

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/bifuza-ko-abarimu-b-amashuri-abanza-bakongererwa-imishahara-hatagendewe-ku-10-gusa

  • Canada: Québec igiye gushyiraho umusoro ku batarikingije Covid-19 #rwanda #RwOT

    Intara ya Québec muri Canada igiye kujya ica umusoro w'ubuzima ku bayituyemo batakingiwe Covid-19.

    Québec — intara ifite umubare wa mbere munini muri Canada w'impfu zitewe na Covid — ubu irimo kugorwa no kwiyongera kw'ubwandu.

    Ku wa kabiri, umutegetsi mukuru wa Québec yatangaje ko igiye kuba intara ya mbere mu gihugu igiye gushyiraho igihano cyo guca amafaranga abatarikingije Covid.

    Abagera kuri 12.8% by'abaturage ba Québec ntibakingiwe, ariko bihariye hafi kimwe cya kabiri cy'abari mu bitaro bose.

    Nkuko imibare ya leta ya Canada ibigaragaza, kugeza ku itariki ya mbere y'uku kwezi kwa mbere abarenga gato 85% by'abaturage ba Québec bari bamaze guhabwa nibura doze imwe y'urukingo.

    Umutegetsi mukuru wa Québec François Legault yavugiye mu kiganiro n'abanyamakuru ko abantu batarafata doze ya mbere y'urukingo bazagomba kuriha 'umusanzu'.

    Ayo mafaranga ntaremezwa ingano yayo, ariko yavuze ko azaba ari 'menshi'.

    Legault yagize ati: 'Ntekereza ko ubu ari ikibazo cyo kuzirikana 90% by'abaturage bagize ibyo bigomwa'.

    'Ntekereza ko tubagomba ingamba nk'iyi'.

    Mu cyumweru gishize, iyi ntara yatangaje ko igiye kujya isaba kwerekana icyangombwa cyuko umuntu yakingiwe kugira ngo yemererwe kwinjira mu maduka ya leta acuruza urumogi n'acuruza inzoga za 'liquor' (liqueur).

    Muri Québec hanashyizweho amasaha y'umukwabu, wa kabiri kuva iki cyorezo cyatangira, uhera saa yine z'ijoro (22h) ukageza saa kumi n'imwe za mu gitondo (5h) buri munsi.

    Ku wa kabiri, umubare w'abamaze kwicwa na Covid muri Québec kugeza ubu wageze ku bantu 12,028.

    Ni nyuma yuko mu masaha 24 yabanje habonetse abantu 62 bashya bishwe na Covid. Umubare wa buri munsi uri ku kigero kimwe n'icyo mu kwezi kwa mbere mu 2021, icyo gihe hari mbere yuko ibikorwa byo gukingira bitangira henshi muri iyo ntara.

    Umubare w'abarwayi ba Covid bari mu byumba by'indembe batakingiwe uri ku kigero cya 45%, nkuko imibare y'iyi ntara ibigaragaza.

    Icyo kiganiro n'abanyamakuru cy'umutegetsi mukuru wa Québec cyari cyanitabiriwe n'umukuru w'ibikorwa by'ubuvuzi w'iyi ntara wo muri iki gihe, wageze kuri uyu mwanya nyuma yuko uwari umaze igihe kirekire akuriye ubuvuzi yeguye kubera kunengwa uburyo yitwaye mu guhangana no kwiyongera kw'ubwandu butewe n'ubwoko bushya bwa Covid bwa Omicron.

    Umwana wo muri Canada urimo gukingirwa

    Ibitaro byo mu mujyi wa Montréal, wa mbere munini muri iyi ntara, ubu birimo kugera hafi ku 100% by'ubushobozi bwabyo byo kwakira abarwayi, ndetse byatangiye kugabanya umubare w'abarwayi byakira barwaye indwara zitari Covid.

    Abarenga 200 mu baturage bawo badafite inzu zo kubamo na bo basanzwemo Covid, bigaragaza ko iki ari ikiza.

    Ku wa kabiri, Québec yatangaje abanduye Covid bashya 8,710. Uyu mubare ungana n'ubwandu buri ku kigero cya 20%.

    Kugeza ubu mu bitaro byo muri Québec hari abarwayi ba Covid 2,742, barimo 244 bari mu byumba by'indembe.

    Nubwo bidakunze kubaho, Québec si ko karere konyine ku isi karimo gushaka gushyiraho igihano cyo guca amafaranga abadashaka gukingirwa.

    Kuva mu mpera y'uku kwezi kwa mbere, abaturage b'Ubugereki bafite hejuru y'imyaka 60 bazasabwa kuriha amande y'ama-Euro 100 (angana n'amafaranga y'u Rwanda 117,000) kuri buri kwezi bazaba bamaze batikingije Covid.

    Singapour yasabye abarwaye Covid kwirihira amafaranga yo kwa muganga mu gihe baba batarakingiwe.

    SRC:BBC

    The post Canada: Québec igiye gushyiraho umusoro ku batarikingije Covid-19 appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/12/canada-quebec-igiye-gushyiraho-umusoro-ku-batarikingije-covid-19/

  • Gabon: FIFA yatangiye gukurikirana ihohoterwa rishingiye ku gitsina rivugwa mu mupira w'amaguru #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi FIFA ryatangiye iperereza ku batoza batatu bakwekwaho ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    BBC yanditse ko aba batoza batangiye gukurikiranwa kuva mu kwezi k'ukuboza umwaka 2021.

    Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba, nawe yavuze ko ibyo bakekwaho bidakwiye kujenjekerwa kandi ko iperereza rigomba guhita ritangira gukorwa.

    Nibaramuka bahamwe n'ibyaha bakurikiranyweho, amategeko ya Gabona avuga ko bahabwa igihano cyo gufungwa imyaka 30.

    Gusa aba batoza ntacyo baratangaza kubyo bakurikiranyweho.

    Aba batoza bari basanzwe batoza ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17.

    The post Gabon: FIFA yatangiye gukurikirana ihohoterwa rishingiye ku gitsina rivugwa mu mupira w'amaguru appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/01/12/gabon-fifa-yatangiye-gukurikirana-ihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina-rivugwa-mu-mupira-wamaguru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gabon-fifa-yatangiye-gukurikirana-ihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina-rivugwa-mu-mupira-wamaguru

  • REMA yatangaje ko umwuka mu Karere ka Rubavu ugenda uba mwiza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwuka i Rubavu uragenda ubamwiza

    Umwuka i Rubavu uragenda ubamwiza

    Ibyo bije nyuma y’uko mu cyumweru gishize, REMA yari yohereje abakozi bayo mu Karere ka Rubavu kugenzura ubuziranenge bw’umwuka n’ubw’amazi y’ikiyaga cya Kivu, maze ibipimo by’umwuka wo mu Karere ka Rubavu bigaragaza ko utujuje ubuziranenge.

    Icyo kigo binyuze ku rubuga rwacyo rwa Twitter, cyatangaje ko ubu ibipimo bishya by’umwuka muri uwo mujyi bigaragaza ko ugenda uba mwiza.

    REMA kandi yagiriye inama abagirwaho ingaruka n’ihumana ryikirere, aho yagize iti: “abagirwaho ingaruka n’ihumana ry’ikirere, barimo abakuze n’abana, barasabwa kugabanya ibikorwa bakorera hanze aho bishoboka”.

    Abakozi ba REMA boherejwe mu mujyi wa Rubavu, nyuma y’uko Ikigo gishinzwe kugenzura Ibirunga cyo Mu mujyi wa Goma, gitangaje amakuru y’uko ikirunga cya Nyiragongo gikomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko gishobora kongera kuruka, cyane kirimo kohereza imyotsi myinshi mu kirere.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/rema-yatangaje-ko-umwuka-mu-karere-ka-rubavu-ugenda-uba-mwiza

  • Covid-19 yabaye isomo ryiza ryo kwigisha abantu kuzigama – Prof. Harelimana Jean Bosco #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere ry'amakoperative (RCA) Prof. Harelimana Jean Bosco asanga Covid-19 yarabaye isomo ryiza ryo kwigisha abanyamuryango b'amakoperative kuzigama, ibi bikaba bigaragarira mu buryo ubwizigame bwazamutse muri iyi myaka ibiri ishize.

    Ibi Prof. Harelimana Jean Bosco yabigarutsemo mu Kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022, ubwo yari abajijwe ku isomo abanyamuryango b'amakoperative bakuye muri ibi bihe bya Covid-19.

    Yavuze ati 'Mbere ya Covid twari dufite ubwizigame bugera kuri miliyari 108 ariko ubu ngubu tugeze kuri miliyari zisaga 230. Birumvikana ko rero covid yabaye isomo ryiza ryo kwigisha abantu akamaro ko kuzigama kandi buriya ubwizigame nibwo buvamo gushora imari.

    Byaragaragaye rero ko iyo ufite ubwizigame iyo hagize ikiza gitunguranye ukora kuri bwa bwizigame bwawe. Ryabaye isomo muri rusange twese twize, ariko cyane cyane abanyamuryango b'amakoperative.

    Mbere amwe mu makoperatibe yagendaga biguru ntege, ariko kugirango tugere kuri izo miliyari zirenga 230 n'ukubera ko babonye isomo kuri bandi batabaye bagenzi babo haba muri cya kigega cy'ubutabazi haba no muri cya kigega cy'ubwizigame.

                   Prof. Harelimana Jean Bosco

    Yongeyeho ko mu yandi masomo covid yatanze harimo ko abanyamuryango b'amakoperative babonye ko ikoranabuhanga ari inkingi ya mwamba yo kwihutisha iterambere mu bijyanye no guhererekanya amafaranga no kwishyurana.

    Ati 'Twararikanguriwe kuva mbere, ariko noneho twabonye isomo rifatika muri iyi covid-19.'

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu myaka ibiri ishize icyorezo cya Covid-19 kigeze mu Rwanda, abanyamuryango b'amakoperative yari afite ikigega cy'ubwizigame bahawe ubwasisi bwo kubagoboka mu gihe icyorezo cyari cyakajije umurego. Ibi ngo ntibyari kugerwaho iyo abanyamuryango baba batarizigamiye.

    Yagize ati 'Kugabana inyungu cyangwa ubwasisi ku banyamuryango b'amakoperative byabaye mu gihe icyorezo cya covid-19 cyari gikajije umurego mu Rwanda, byabereye isomo abatari basanzwe bakorera mu makoperative.'

    Yatanze urugero kuri amwe mu makoperative y'abamotari yatangiye ku buryo bw'ubunyamwuga mu 2018, abenshi ntabwo bari bakageze ku rwego rwo kugabana inyungu, ariko ubu ngubu barimo gukora bihuta kugirango bashobore kwizigamira kandi babashe gushyira amafaranga mu kigega cyo gutabarana hagati yabo, ibi bikazanabafasha mu ishoramari.

    Muri iki kiganiro kandi, Prof. Harelimana yavuze ko umwaka ushize wa 2021 wasize urwego rw'amakoperative ruhagaze bwuma dore ko magingo aya mu Rwanda hari amakoperative arenga 10,468 akora yunguka, akaba agizwe n'abanyamuryango basaga miliyoni eshanu n'ibihumbi 300, imari shingiro yayo makoperative igera muri miliyari 53.  Muri ayo makoperative yose harimo koperative zicuruza imari zigera kuri 437 n'andi makoperative asanzwe 9,866.

     iriba.news@gmail.com

    The post Covid-19 yabaye isomo ryiza ryo kwigisha abantu kuzigama — Prof. Harelimana Jean Bosco appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/12/covid-19-yabaye-isomo-ryiza-ryo-kwigisha-abantu-kuzigama-prof-harelimana-jean-bosco/

  • Ntiharamenyekana niba Emmanuel Okwi na Mutyaba basubiye Uganda bazakina umukino wa APR FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports ni imwe mu makipe yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kabiri, aho ifite umukino ukomeye uzayihuza na APR Fc ku Cyumweru tariki 16/02/2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

    Muri iyi myitozo, ntihigeze hagaragaramo abanya-Uganda babiri Emmanuel Okwi na Muzamir Mutyaba bari basubiye iwabo ubwo shampiyona yasubikwaga, abakunzi b’iyi kipe bakaba bibaza niba aba bakinnyi babiri bazakina uyu mukino.

    Umutoza wa Kiyovu Sports Haringingo Francis nyuma y’iyi myitozo yatangaje ko bari gukora ibishoboka byose ngo barebe ko abakinnyi bagiye mu kiruhuko bagaruka bagakina umukino wa APR FC, aho yanavuze ko bifuza guhindura amateka y’uko Kiyovu Sports itajya ipfa gutsinda APR FC.

    Yagize ati 'Imyitozo y’uyu munsi navuga ko ari imyitozo tutakoze ibintu byinshi, kwari ukureba uko imbaraga z’abakinnyi, dusanze abakinnyi batari hasi cyane, ariko sinanavuga ko bari hejuru, muri rusange urabona ko ikipe imeze neza.

    'Uburyo twagiye mu karuhuko dufite forme, sinavuga ko tuzagaruka kwa kundi, dufite iminsi nk’itatu cyangwa ine turi gukora tuzagerageza turebe ko twabasubiza ku rwego bariho'

    Haringingo Francis yavuze ko bari kugerageza ngo barebe ko aba bakinnyi bakina umukino wa APR FC

    Haringingo Francis yavuze ko bari kugerageza ngo barebe ko aba bakinnyi bakina umukino wa APR FC

    Yakomeje agira ati 'Abo mutabonye mu myitozo ntabahari, hari abo twari twarekuye ngo bajye mu karuhuko, muzi uburyo bari bafunze imikino, turi kuvugana nabo ngo turebe ko bagaruka vuba ngo babe badufasha mu mukino wo ku Cyumweru.'

    Mu mikino 23 aya makipe aheruka gukina, ikipe ya APR FC yatsinzemo Kiyovu Sports inshuro 20, Kiyovu ibasha gutsindamo rimwe gusa, mu gihe banganyije kabiri. Kiyovu Sports iheruka gutsinda APR FC tariki 27/10/2017 ubwo yatozwaga na Cassa Mbungo André.

    Kiyovu Sports yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kabiri

    Kiyovu Sports yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kabiri

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ntiharamenyekana-niba-emmanuel-okwi-na-mutyaba-basubiye-uganda-bazakina-umukino-wa-apr-fc

  • Rutsiro: Yafatanywe udupfunyika tw’urumogi turenga 3,000 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Muhoza yafashwe agiye gukwirakwiza urumogi mu bakiriya be muri Karongi.

    Yagize ati “Muhoza yafatiwe kuri bariyeri ya Polisi yari yashyizwe i Kamabuye mu muhanda Rubavu-Karongi. Yari ari mu mudoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, abapolisi barayisaka bamusangana urwo rumogi yaruhishe mu gikapu cye arenzaho ibirayi.”

    Muhoza amaze gufatwa yavuze ko urwo rumogi yari yaruguze ku mucuruzi warwo wo mu Karere ka Rubavu, na we yari agiye kurukwirakwiza mu bakiriya be muri Karongi.

    CIP Karekezi yaburiye abantu bagikora ibyaha bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, yakanguriye abaturage gukomeza ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu gukwirakwiza amakuru.

    Muhoza yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kivumu kugira ngo hatangire iperereza.

    Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rutsiro-yafatanywe-udupfunyika-tw-urumogi-turenga-3-000