Category: Uncategorized

  • #AFCON2021:Umusifuzi yarangije umukino utarangiye ataha abashinzwe umutekano bamurinze #rwanda #RwOT

    Abashinzwe umutekano bihutiye kwinjira mu kibuga kugira ngo barinde umusifuzi nyuma y'amakosa ateye isoni yakoze arangiza umukino utararangira ubwo Mali yatsindaga Tuniziya igitego 1-0 mu mikino wo mu itsinda F ry'igikombe cy'Afurika kiri kubera muri Cameroon.

    Umusifuzi w'umukino Janny Sikazwe wo muri Zambia yakoze amakosa akabije ubwo yatangaga penaliti 2 zitavugwaho rumwe, ikarita itukura ikemangwa hanyuma arangiza umukino inshuro 2 utararangira.

    Ibrahima Kone yatsinze igitego kimwe cyabotse muri uyu mukino cyabonetse kuri penaliti ku munota wa 46 nyuma y'aho myugariro wa Tunisia,Ellyes Skhiri yagaruje umupira wari utewe na Boubakar Kouyate n'ukuboko.

    Imisifurire iteye isoni ya Bwana Sikazwe yatangiye gutera induru ubwo Mali yabonaga penaliti ku mukinnyi wategewe mu rubuga rw'amahina ntiyayitanga.

    Sikazwe yatanze indi penaliti hasigaye iminota 15 y'umukino nyuma yuko ishoti rya Wahbi Khazri rigaruwe n'ukuboko kwa Moussa Djenepo.Icyakora umusifuzi ntiyari yabibonye kugeza ubwo VAR imufashije.Khaziri yateye nabi iyi penaliti umunyezamu ayikuramo.

    Amahano ya Sikazwe yatumye benshi bacika ururondogoro n'ukurangiza umupira ku munota wa 85 w'umukino,icyakora bagenzi be baje kumubwira asa n'ubeshya ko umupira nta mwuka urimo ahereza Mali umupira nubwo atariyo yari iwufite urakomeza.

    Sikazwe yahise akora andi mahano aha ikarita itukuraumukinnyi wa Mali winjiye asimbuye witwa El Bilal Toure nyuma y'iminota ibiri gusa.Benshi bemeza ko iyo anakabya yari guha ikarita y'umuhondo uwo mukinnyi cyane ko yari akandagiye byoroheje umukinnyi wa Tunisia.

    Amakuru avuga ko VAR yamuhamagaye imusaba kwisubiraho kuri iyo karita yanga kuyumva.

    Ibintu byazambye kurushaho ubwo yongeraga gusifura ko umukino urangiye ku munota wa 89 n'amasegonda 40 nyamara uyu mukino wabayemo ibintu byinshi birimo ikarita itukura yatumye habamo gutinda, penaliti 2 zatumye umukino uhagarara, kugenzura VAR inshuro nyinshi hamwe no gusimbuza inshuro zirindwi.Ibi byagombaga gutuma hongerwaho iminota nibura guhera kuri 5 kuzamura.

    Abatoza ba Tunisia barakaye cyane basatira uyu musifuzi ariko abashinzwe umutekano baramukikiza ajya mu rwambariro yemye.

    Mu gihe ibiganiro N'abanyamakuru nyuma y'umukino byari birimbanyije, abayobozi ba CAF bihutiye gutangaza ko umukino wongera gutangira kugira ngo harangizwe iminota yaburaga.

    Mali yashakaga gukina umukino ukarangira cyane ko yagarutse mu kibuga, ariko Tuniziya yari yarakaye cyane ntiyigeze igaruka, umukino urangira ari 1-0.

    Amakuru avuga ko ikipe ya Tuniziya yari yamaze kurira bisi yabo iva kuri stade.

    Mbere y'uyu mukino, Mali yahagaritse imyitozo yabo ya nyuma nyuma y'amasasu yavugiye hafi y'aho barimo kuyikorera cyabo,mu bilometero 13 uvuye kuri Sitade Limbe aho umukino wabereye.

    Kubera aka kavuyo kose,byatumye umukino wagombaga gukurikiraho wa Mauritania na Gambia ukererwaho iminota 45 yose.




    Sikazwe yakoze amahano birakaza abanya Tuniziya

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/afcon2021-umusifuzi-yarangije-umukino-utarangiye-ataha-abashinzwe-umutekano

  • Musanze: Imbogo ebyiri zarwanye kugeza zombi zipfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Izi mbogo ebyiri zarwanye kugeza zishizemo umwuka

    Izi mbogo ebyiri zarwanye kugeza zishizemo umwuka

    Izo mbogo ngo zaba zatorotse Pariki mu ma saha y’ijoro rishyira iryo ku wa gatatu, zigeze mu murima uherereye mu Mudugudu wa Kabari Akagari ka Ninda mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, ziraharwanira kugeza zombi zipfiye.

    Abazibonye mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022 nk’uko byemezwa na Emmanuel Ndizeye, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Ninda, ngo bazisanze zombi ziryamye hasi ziteganye.

    Yagize ati 'Zose zatahuwe zamaze gupfa. Zaturutse muri Pariki, zisimbuka uruzitiro rw’amabuye rugabanya Pariki y’Igihugu y’ibirunga n’imirima y’abaturage ihegereye, zigeze mu murima uri hafi aho uhinzemo ingano, bigaragara ko zaharwaniye zombi bikaziviramo gupfa. Uwazigezeho bwa mbere mu gitondo yasanze ziryamye hasi zose, zapfuye, yihutira kubitumenyesha natwe tumenyesha inzego zidukuriye ziza gutabara'.

    Muri uko kurwana ngo hari imyaka yari ihahinze zangije. Uyu muyobozi agira ati 'Bitewe n’uko zarwanaga, birumvikana ko hari n’ingano zari ziteye muri uwo murima zahangirikiye. Ariko nk’uko mubizi, inyamaswa zo muri iriya Pariki, iyo hari ibyo zonnye cyangwa zangije, hari inzira bicamo ba nyirayo bakishyurwa. Ubwo ni na yo izakurikizwa'.

    Izo mbogo zombi, nyuma yo kuzisanga zapfuye hakurikiyeho igikorwa cyo kuzisuzuma harebwa icyazishe, bahita bazihamba.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-imbogo-ebyiri-zarwanye-kugeza-zombi-zipfuye

  • Bavuga iki ku gutwika imirambo? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri bo ngo ntabwo waba wabuze uwawe nurangiza igihe ugiye kumuherekeza umusezeraho bwa nyuma ngo ubikore umutwika kuko babifata nk’aho nta cyubahiro aba aherekezanywe ahubwo ngo byongerera agahinda kenshi abo mu muryango we aba asize.

    Mu bushakashatsi bwakozwe na Never Again Rwanda baganiriza abaturage bo mu bice bitandukanye birimo abo mu Ntara y’Amajyaruguru, n’abo mu Burasirazuba ku bijyanye n’ikibazo cy’amarimbi adahagije, hari abaturage bagaragaje ko badashyigikiye uburyo bwo gushyingura habanje gutwika umurambo kuko ngo byaba ari ugushinyagurira uwabo witabye Imana.

    Umwe mu baganirijwe yavuze ko n’ubwo bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ariko we adashobora kubishyigikira kuko adashobora gukira agahinda byamusigira.

    Yagize ati 'Kugira ngo bazane iryo koranabuhanga batwike umurambo mwicaranye urumva ko ari ibintu numva jye ntashyigikira, kuko byaba ari ibintu biteye agahinda kenshi. Ugize kubura umuntu, ugize kumutwika, usanga usigaranye agahinda kanini cyane'.

    Akomeza agira ati 'Ariko iyo umurambo uwushyinguye mu irimbi, rwose urwara agahinda iminsi mike, ubundi ukabona abagusura mukaganira, bya bindi bigashira, ariko ntiwabona bamutwitse ngo ako gahinda uzakavemo'.

    Mugenzi we na we yagize ati 'Rero iyo umuntu ashyinguye ajya no kwibuka ahantu yagiye gushyingura, akamara umwaka akajya kwibuka, ariko urumva ntiwajya kwibuka aho bamutwikiye, ibyo rero ntabwo turabyakira, ntabwo turamenya agaciro kabyo'.

    Ku rundi ruhande, hari abifuza ko gahunda yo gutwika imirambo hagashyingurwa ivu yakwihutishwa kuko basanga hari byinshi izabafasha, nko kurengera ubutaka bwashyingurwagaho bugakoreshwa ibindi ndetse n’amafaranga yabigendagaho agafasha umuryango wagize ibyago.Abo baturage bavuga ko kuba igihugu gifite ubutaka buto kandi abantu bakomeza gupfa umunsi ku wundi, bazisanga nta hantu ho gutura cyangwa gukorera ibikorwa bibafitiye akamaro bagifite, ari ho bahera basaba ko iyo gahunda yakwihutishwa.

    Uwitwa Sekamana Jean Paul wo mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko ashyigikiye gahunda yo gutwika umurambo hagashyingurwa ivu, kuko abona ko mu gihe kizaza amarimbi ashobora kuzabangamira imiturire.

    Ati 'Kubera ko ahantu bashyinguye niba hari kuzajya ibikorwa remezo ku ruhande rwa Leta, urumva ko harimo inyungu no ku ruhande rw’umuturage bya bikorwaremezo na byo bizamufasha, ahubwo byakwihutishwa'.

    Vuguziga Olive wo mu Karere ka Kicukiro ati 'Nk’ubu hari ibintu byo kwimura abantu, kandi urabona biriya byo gushyingura bitwara ahantu hanini bashobora no kuhashyira nk’umudugudu bakazahimurira abantu badafite aho baba cyangwa abantu baba mu manegeka bakahatura'.

    Uretse abavuga ko gushyingura mu buryo busanzwe bimara ubutaka, abandi bavuga ko binahenda kuko bisaba kugura imva, kwishyura uburuhukiro, imodoka itwara umurambo no kwakira abaherekeje uwashyinguye, iyo gahunda ngo ikaba yagabanya ibyo byose.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Husi Monique, avuga ko ku bijyanye no gushyingura habanje gutwika umurambo itegeko ryamaze gutorwa ahubwo ngo ku bufatanye n’inzego zitandukanye bireba, hatangiye gahunda y’ubukangurambaga kugira ngo abaturage barusheho kubyumva no kubisobanukirwa.

    Ati 'Twifuza ko bugera kuri buri muturage wese kugira ngo tubashe guhindura imyumvire, kugira ngo tubashe kubyumva neza, ntitwumve ko ari ugutwika gusa ahubwo muri ubwo bukangurambaga tuzanagaragaza uburyo bikorwa kugira ngo buri wese abyumve kandi yumve ko nta gikomeye kirimo, atari ugushinyagurira umurambo ahubwo ko ari uburyo bwiza bukorwa no mu bindi bihugu, kandi ari n’uburyo bwo gukemura ikibazo cy’ubutaka igihugu cyacu gifite, butazigera bwiyongera ahubwo tugomba kubukoresha uko buri'.

    MINALOC inavuga ko muri ubwo bukangurambaga hazanaganirizwa ba rwiyemezamirimo hamwe n’abandi bakora imirimo yo gushyingura mu rwego rwo kugira ngo harebwe uko ibikoresho bikoreshwa byaboneka kuko kugeza ubu mu Karere ka Bugesera honyine ari ho hari ahantu hashobora gutwikirwa umurambo na byo bikaba ari iby’abanyamahanga.

    Itegeko No11/2013 ryo ku wa 11 Werurwe 2013, rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi mu ngingo yaryo ya 32, iteganya ko iteka rya Minisitiri ufite Umuco mu nshingano ze agena uburyo bwo gutwika umurambo no gushyingura ivu.

    Uretse kuba uburyo bwo gushyingura habanje gutwika umurambo bwakemura ikibazo cy’ubutaka buke, ngo byanafasha benshi mu bakora ingendo bagiye gushyingura mu marimbi rusange kuko kugeza ubu mu gihugu hose habarirwa gusa amarimbi rusange 1439 aboneka gusa mu mirenge 91 ku mirenge 416 igize igihugu.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bavuga-iki-ku-gutwika-imirambo

  • Nyagatare: Umufurere yafashwe akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu mufurere w’imyaka 36 yatawe muri yombi ku wa 11 Mutarama 2022, mu gihe icyaha akurikiranyweho bikekwa ko yagikoze mu mpera z’umwaka ushize.

    Ibi byabereye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Nyagatare, Umudugudu wa Nyagatare ya II.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko uyu mufurere hari impamvu zifatika zigaragaza ko yahohoteye uyu mwana mu bihe bitandukanye harimo na tariki ya 27 Ukuboza 2021.

    Avuga ko ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Dr. Murangira avuga ko abantu bitwaza ububasha cyangwa ubushobozi bwabo bagasambanya abana badakwiye kwihanganirwa.

    Yagize ati 'Turasaba gushyira mu bigo by’amashuri Komite zishinzwe kurwanya ibyaha byo gusambanya abana, ikajya ibigisha ibimenyetso bishobora kwerekana uko bagushwa mu busambanyi bukorerwa abana.”

    Yagaragaje ko iyo komite ikwiye kuba igizwe n’abahanga mu by’imitekerereze akaba ari bo bazajya bafasha abana bahuye n’ibyo bibazo cyangwa batarahura na byo ndetse bimwe bikirindwa.

    Ati 'Byagaragaye ko akenshi abana basambanywa ariko bakabura abo babwira bumva bizeye. Uru rugamba rwo kurwanya gusambanya umwana ntirwatsindwa n’urwego rumwe gusa, gufatanya ni ingenzi.”

    Umufurere ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu wiga mu kigo abereye 'Animateur’, aramutse ahamijwe icyo cyaha n’urukiko yahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019, riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-umufurere-yafashwe-akekwaho-gusambanya-umwana-w-umuhungu

  • Ruswa y’igitsina mu muziki iravuza ubuhuha mu… – #rwanda #RwOT

    Sanaipei Tande ni umwe mu bahanzikazi beza muri Kenya wamamaye mu ndirimbo nyinshi nka “Kiwongo” yakoranye na Khaligraph Jones, “Mdaka Mdakiwa”, “Mfalme Wa Mapenzi” n’izindi nyinshi zakunzwe.

    Mu kiganiro kihariye yagiranye na Spice FM, yagaragaje ko ruswa y’igitsina ivuza ubuhuha muri Kenya, atanga urugero rw’ibyamubayeho byagiye bituma abura amahirwe yo kuririmba mu bitaramo nyuma yo kwanga kuryamana n’ababaga babiteguye, cyangwa se abavanga imiziki babaga bari bucurangemo bamusabaga ruswa y’igitsina kugira ngo abashe kubiririmbamo.

    Tande yagaragaje ko abahanzikazi bakwa ruswa y’igitsina kugira ngo bafashwe mu muziki wabo

    Abaka ruswa y’igitsina yagaragaje ko ahanini ari abavanga imiziki [aba djs] n’abandi bafasha abahanzi mu buryo butandukanye. Hari aho yagize ati “Byambayeho, hari ibitaramo byinshi ntaririmbyemo”. Yakomeje agaragaza impamvu, avuga ko hari abateza imbere imyidagaduro bamubwiraga ko bafite igitaramo, bakumvikana amafaranga n'uko bazayamwishyura ku buryo bw’ikoranabuhanga nka M-Pesa, ariko nyuma bakajya bamusaba guhura nawe ngo baryamane.

    Ibi yavuze ko byagiye bituma atitabira ibitaramo byinshi, ku mpamvu zo kurinda ubuzima bwe no kugwa mu mutego wo kumusambanya! Yagaragaje ko ibi atari we byabayeho gusa, ahubwo ko hari abahanzikazi benshi bagenzi be byabayeho bagiye baganira. Hari aho yagize ati” Abahanzikazi benshi babikubwira iyo ukeneye ko umu Dj akina indirimbo yawe ugomba kuryamana nawe.

    Ushobora kubona utunganya indirimbo [Producer] akakubwira ko azagukorera indirimbo ku buntu, ariko akakubwira ko mugomba kubanza kuryamana”. Yeruye atanga urugero rw’umunyamakuru witwa Maina Kageni wakoreraga Kiss 100 FM wamusabye ko yamubyarira umwana, kugira ngo ajye amufasha kumenyekanisha ibihangano bye; avuga ko icyo gihe yari akiri na mutoya afite imyaka 21 gusa akaba aribwo yari agitangira umuziki.

    REBA HANO INDIRIMBO YE MFALME WA MAPENZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113421/ruswa-yigitsina-mu-muziki-iravuza-ubuhuha-muri-kenya-ubuhamya-bwumuhanzikazi-wuburanga-113421.html

  • CLADHO yamaganye ibikorwa bya RIB na Polisi byo kwereka itangazamakuru abacyekwaho ibyaha #rwanda #RwOT

    Impuzamiryango iharahanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), yamaganye ibikorwa byo kwereka itangazamakuru abacyekwaho ibyaha kuko ngo usibye kuba binyuranyije n'amategeko, ngo binakoma mu nkokora ubwigenge bw'abacamanza mugihe baca imanza z'ababyecyakwaho ibyaha banyujijwe imbere y'itangazamakuru .

    Ni kenshi Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB na Polisi bafata abacyekwaho ibyaha bakabereka itangazamakuru, ndetse imyirondoro yabo igatangazwa no ku mbuga nkorambaga.

     Impuzamiryango iharanira uburengenzira bwa muntu (CLADHO) ivuga ko ibi ari ukwica amategeko nkana, ndetse iyi miryango yamaze kwandikira minisiteri y'ubutabera bayisaba guhagarika mu maguru mashya ibi bikorwa.

    Me. Safari Emmanuel ni Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa muntu CLADHO.

    Ati ' Nawe urabizi iyo ufashe umuntu uti dore uriya mujura wagize ibi n'ibi n'ibi, ni ukuvuga ngo umuciriye urubanza mbere y'igihe. Ntabwo amategeko abyemera umuntu afatwa nk'umwere mu gihe cyose amategeko ataramuhamya icyaha.'

    Mubihe bitandukanye RIB na Polisi bakunze gusobanura ko impamvu bereka itangazamakuru abacyekwaho ibyaha, ari uburyo bwo gukumira ko abantu bakwijandika mu byaha, ko ahubwo itangazamakuru ariryo rifite inshingano yo kutagaragza imyirondoro yabo.

     Nk'aha umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry yarabajijwe kuri iyi ngingo aganira n'itangazamakuru rya Leta.

    Ati 'Dukora inshingano zacu zo kuberekana, namwe mukore inshingano zanyu zo guhisha amasura yabo. Ntabwo RIB igira Camera, twebwe tuba turi mu kuzuza inshingano zo kwereka umuturage akazi dukora.'

    Gusa CLADHO yo ntikozwa iyi ngingo yo kweraka itangazamakuru ucyekwaho icyaha ugamije gukumira ibyaha.

    Me. Safari niwe ukomeza agira  ati 'Mubyukuri ufashe umuntu umujyanye hariya ngo ushaka gutinyisha abantu, ariko uburenganzira umwambuye ni bwinshi cyane. Icya mbere cyo umukojeje isoni, ubundi iyo bavuze ngo turacyabakurikirana, turacyakora iperereza, niba ugikora iperereza rero bivuze ngo ntabwo uragira ibimenyetso bifatika.'

    Bamwe mubaturage bo bagaragaza kutavuga rumwe kuri iyi ngingo yo kwereka itangazamakuru ucyekwaho ibyaha.

    Hari ababishyigikiye ariko abandi bakabyaganira kure.

     Umwe ati 'Ingaruka bimugiraho  ni uko iyo bamukurikiranye bagasanga nta cyaha afite, baba bamuteje ikimwaro.'

    Mugenzi we  ati 'Ahubwo bajye berekana n'amasura yabo abantu babamenye neza, baba bagicyekwaho, ariko buriya 90% byanga bikunda haba harimo abakoze ibyaha. Wenda tuvuge ni batanu hashobora kuba harimo nka batatu bakoze icyo cyaha.'

    Undi nawe ati 'Bamwe muribo ntabwo tumenya igihe byaje kugenda. Bamwereka itangazamakuru rikamugaragaza, uko yahanwe ntitubimenya, niba bamurekura niba bamufunga ntabwo tubizi.'

    Ingaruka ni nyinshi mugihe Ministeri y'Ubutabera yaba idahagaritse ibikorwa byo kwereka itangazamakuru abafashwe bacyekwaho ibyaha.

    Zimwe muri izo ngaruka hashobora kwaduka umuco wo kugerekanaho ibyaha, hagamijwe guhindanya isura y'umuntu runaka no kubangamira ubwisanzure bw'abancamanza.

    Me safari Emmanuel umunyamabanga nshingawbiko wa CLADHO arakomeza abisobanura.

    Ati 'Ushobora kuba umuco kuKo turazi ko sosiyete irimo ibibazo byinshi, hari n'abantu bashobora kwicara bakaremera abandi ibyaha batigeze bakora. Nonese ako kanya umuntu nibamuremera icyaha, ako kanya agahita yitwa umunyabyaha ahite ata imirimo ye, tuzi abantu bagiye baba abere bari mu mirimo, ariko batigeze bongera kuyisubiramo.'

    Yunzemo agira ati 'Bijya binabaho ukabona umuntu bamufashe akajya kuri social media, inzego zose mu Karere zabimenye ngo kanaka yafashwe, ngo Umunyamabanga nshingwabikorwa yafashwe, noneho ejo n'ejo bundi umucamanza yakwinjira muri dosiye, yagaragaza ko umuntu yabaye umwere ugasanga kibaye ikibazo.'

    Itangazo mpuzamahanga ry'uburengenzira bwa muntu mu ngingo ya 11, ivuga ko umuntu wese afatwa nk'umwere ku cyaha aregwa igihe cyose kitaramuhama burundu.

    CLADHO ivuga ko yizeye ko inzego z'ubutabera zizumva ubusabe bwayo, zigahagarika ibyo gushyira mu itangazamakuru imyirondoro y'abacyekwaho ibyaha.

    Daniel Hakizimana

    The post CLADHO yamaganye ibikorwa bya RIB na Polisi byo kwereka itangazamakuru abacyekwaho ibyaha appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/01/12/cladho-yamaganye-ibikorwa-bya-rib-na-polisi-byo-kwereka-itangazamakuru-abacyekwaho-ibyaha/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=cladho-yamaganye-ibikorwa-bya-rib-na-polisi-byo-kwereka-itangazamakuru-abacyekwaho-ibyaha

  • Umukobwa wamamaye mu mashusho y’indirimbo 'Please Me’ yashimye Imana yarokoye Se mu mpanuka yavuzweho cyane #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cy’umunsi w’ejo tariki ya 11 Mutarama 2022, ibera mu Karere ka Kicukiro, habereye impanuka ya Toyota Land Cruiser yataye umuhanda ikagonga Camera yo ku muhanda izwi nka Sofia, ishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko y’umuhanda.

    Ni impanuka yabereye ahitwa Rwandex, mu muhanda uva mu Mujyi werekeza i Remera. Amakuru avuga ko iyo modoka yari irimo umushoferi wenyine kandi ngo ntacyo yabaye.

    Nyuma y’iyo mpanuka, amakuru yaje kumenyekana ko umushoferi wari uyitwaye ari papa wa Kayugi Eunice Musabe wamenyekanye nka Ezee Darling, nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo Please Me y’umuhanzi Juno Kizigenza, agashijwa kwambara ubusa.

    Uyu mukowa Ezee wakuze aririmba muri korari, yakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko iyi ndirimbo isohotse mu buryo bw’amashusho, akagaragaramo yambaye ubusa ibintu bitari bimenyerwe mu mashusho y’indirimbo mu Rwanda.

    Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, uyu mukobwa yifashishije indirimbo y’umuhanzikazi Aline Gahongayire yitwa Ndanyuzwe n’indi ya Pentatonix maze ashyiraho amafoto y’imodoka ya se hari aho yacuramye muri iyo mpanuka ikomeye.

    Muri ayo mafoto uyu mukobwa yayaherekeresheje amagambo agira ati : 'Urakoze Mana kuba warokoye papa, uri Imana ikora” arongera ati : 'Urakoze Mana kuba warokoye papa, izina ryawe rihabwe ishimwe n’icyubahiro.”

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umukobwa-wamamaye-mu-mashusho-y-indirimbo-Please-Me-yashimye-Imana-yarokoye-Se-mu-mpanuka-yavuzweho-cyane

  • Tuchel yagiriye inama Lukaku yamufasha kwiyunga n'abafana ba Chelsea yababaje #rwanda #RwOT

    Umutoza Thomas Tuchel yavuze ko ibitego ariwo muti wonyine wafasha rutahizamu Romelu Lukaku kwiyunga n'abafana no kubibagiza ibikomere yabateye ubwo yavugaga ko atishimye muri Chelsea yakwifuza kwisbirira muri Inter Milan yaturutsemo

    Mu cyumweru gishize, Lukaku yagarutse mu kibuga nyuma yo gukurwa mu ikipe kubera ikiganiro yakoze anenga imitoreze y'umutoza we Tuchel.

    Lukaku yatsinze igitego ku wa gatandatu ushize mu mukino wa FA Cup batsinzemo Chesterfield, mbere y'umukino wa 1/2 wo kwishyura wa Carabao Cup barakina na Tottenham kuri uyu wa gatatu.

    Lukaku w'imyaka 28, yabwiye itangazamakuru ryo mu Butaliyani ko atishimye nyuma yo kugaruka muri Chelsea aguzwe miliyoni 97.5 z'amapawundi,kuko Tuchel 'yahisemo gukina mu bundi buryo'.

    Ariko uyu mutoza w'Umudage yagize ati “Ashobora kuba Romelu gusa hanyuma twese tukamera neza kandi azatsinda ibitego kuko ibi aribyo akora buri gihe. Nta kintu gifasha ba rutahizamu kirenze gutsinda ibitego.

    'Nta biganiro, nta videwo ishobora kubaka ikizere kimwe, kumva ibintu kimwe knk'igitego.Icy'ingenzi ntabwo ari igitego cyiza,igikenewe, bakeneye ko ushyira umupira mu nshundura, nta kintu gifasha kirenze ibyo. Sinshidikanya ko ari mu bihe byiza byo kudufasha muri iki gihe. “

    Lukaku yongeye guhamagarwa mu mukino ubanza na Spurs kuri Stamford Bridge, Chelsea yatsinzemo ibitego 2-0. Ntabwo yatsinzemo igitego ariko Tuchel yagize ati: “Romelu yagize ingaruka zikomeye kubera imbaraga z'umubiri.

    'Birashoboka ko atigeze akora ku mupira cyane, ntabwo yagizemo uruhare rudasanzwe,ntiyaremye amahirwe menshi ariko yagize uruhare rukomeye cyane kubera imbaraga ze. Twabonye ibyo mu makuru ye. Iki n'ikintu cy'ingenzi.

    'Numara kumenyera imbaraga za shampiyona, nta gushidikanya ko azatsinda kandi akagira uruhare runini.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/tuchel-yagiriye-inama-lukaku-yamufasha-kwiyunga-n-abafana-ba-chelsea-yababaje

  • Québec: Abaturage banze kwikingiza Covid-19 bagiye kujya basoreshwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022, Umuyobozi w’Intara ya Québec, François Legault, yatangaje ko igiye kuba intara ya mbere mu gihugu igiye gushyiraho igihano cyo guca amafaranga abatarikingije Covid-19.

    Abagera kuri 12.8% by’abaturage ba Québec ntibakingiwe, bakaba bihariye hafi kimwe cya kabiri cy’abari mu bitaro bose.

    Nk’uko imibare ya Leta ya Canada ibigaragaza, kugeza ku itariki ya mbere y’uku kwezi kwa Mutarama, abarenga gato 85% by’abaturage ba Québec bari bamaze guhabwa nibura doze imwe y’urukingo.

    Legault mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko abantu batarafata doze ya mbere y’urukingo bagomba kuriha 'umusanzu’, gusa amafaranga bazatanga ntaremezwa ingano yayo, ariko yavuze ko azaba ari menshi.

    Yagize ati “Ntekereza ko ubu ari ikibazo cyo kuzirikana 90% by’abaturage bagize ibyo bigomwa, ntekereza ko tubagomba ingamba nk’iyi”.

    Umubare w’abamaze kwicwa na Covid-19 muri Québec kugeza ubu wageze ku bantu 12,028. Ni mu gihe umubare w’abarwayi ba Covid-19 bari mu byumba by’indembe batakingiwe uri ku kigero cya 45%, nk’uko imibare y’iyo ntara ibigaragaza.

    Kugeza ubu kandi mu bitaro byo muri Québec hari abarwaye Covid-19 ni 2,742, barimo 244 bari mu byumba by’indembe.

    Québec si ho honyine ku isi bashaka gushyiraho igihano cyo guca amafaranga abadashaka gukingirwa, kuko kuva mu mpera z’uku kwezi kwa mbere, abaturage b’u Bugereki bafite hejuru y’imyaka 60, bazasabwa kuriha amande y’ama Euro 100 (angana n’Amafaranga y’u Rwanda 117,000) kuri buri kwezi bazaba bamaze batikingije icyo cyorezo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/quebec-abaturage-banze-kwikingiza-covid-19-bagiye-kujya-basoreshwa

  • OMS iravuga ko kimwe cya Kabiri cy'Uburayi kigiye kwandura Omicron mu gihe kitarenze amezi 2 #rwanda #RwOT

    Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko kimwe cya kabiri cy'Uburayi kizandura ubwoko bushya bwa Covid yihinduranyije bwa Omicron mu gihe kiri hagati y'ibyumweru bitandatu n'ibyumweru umunani biri imbere.

    Dr Hans Kluge ukuriye OMS i Burayi yavuze ko 'inkubiri iva mu burengerazuba yerekeza mu burasirazuba' ya Omicron irimo kwibasira aka karere, igahurirana no kwiyongera kw'ubwandu butewe n'ubwoko bwa Delta.

    Iryo gereranya rishingiye ku bantu bashya miliyoni zirindwi banduye Covid i Burayi mu cyumweru cya mbere cy'uyu mwaka wa 2022. Umubare w'abanduye umaze kwikuba inshuro zirenga ebyiri mu gihe cy'ibyumweru bibiri.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa kabiri, Dr Kluge yagize ati: 'Uyu munsi, ubwoko bwa Omicron bugize inkubiri nshya iva mu burengerazuba yerekeza mu burasirazuba, yibasira aka karere, igahurirana no kwiyongera k'ubwandu bwa Delta ibihugu byose byari birimo gushobora guhangana na bwo kugeza mu mpera ya 2021'.

    Yasubiyemo amagambo y'ikigo 'Institute for Health Metrics and Evaluation' cy'i Seattle muri Amerika giteganya ko 'abarenga 50 ku ijana by'abaturage bo mu karere [k'Uburayi] bazaba banduye Omicron mu byumweru biri hagati ya bitandatu n'umunani biri imbere'.

    Yavuze ko ibihugu by'i Burayi no muri Aziya yo hagati bikiri ku 'gitutu cyinshi', mu gihe iyi virusi ikwirakwira ivuye mu bihugu byo mu burengerazuba yerekeza mu karere ka Balkans, ko mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw'Uburayi.

    Yongeyeho ati: 'Uko buri gihugu kizabyitwaramo bigomba gushingira ku buryo icyorezo kimeze mu gihugu, ubushobozi buhari, ikigero cy'abakingiwe ndetse n'uko imibereho n'ubukungu bimeze'.

    Ubushakashatsi bwo mu gihe cya vuba aha gishize nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangza, bugaragaza ko Omicron iteje ibyago bicye byo gutuma abantu baremba ugereranyije n'andi moko yabanje ya Covid. Ariko Omicron iracyandura cyane kandi abantu bashobora kuyandura no mu gihe bamaze gukingirwa byuzuye.

    Mu bihugu nk'Ubwongereza n'Ubufaransa, umubare munini cyane w'abandura Omicron watumye inzego z'ubuvuzi mu bice bimwe na bimwe zigorwa n'akazi kenshi.

    Ku wa mbere, ikigo cy'imiti cya Pfizer cyavuze ko kigiye kugira ubushobozi bwo gutangiza ubwoko bushya bw'urukingo rwa Pfizer rwa Covid, buha umubiri ubwirinzi bwihariye kuri Omicron, urwo rukingo rushya rukazatangira gukoreshwa mu kwezi kwa gatatu. Inzobere mu buvuzi zivuga ko bitarasobanuka niba uru rukingo rushya rucyenewe.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/oms-iravuga-ko-kimwe-cya-kabiri-cyuburayi-kigiye-kwandura-omicron-mu-gihe-kitarenze-amezi-2/