Category: Uncategorized

  • Intandaro y'isubikwa ry'imurikagurisha ryari riteganyijwe mu Ntara y'Iburasirazuba – #rwanda #RwOT

    Ibi PSF ibitangaje nyuma y'aho isubikiye imurikagurisha ryari kubera mu Karere ka Rwamagana rigatangira tariki ya 7 Mutarama rigasozwa tariki ya 18 Mutarama.

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko ubwiyongere bwa COVID-19 buri mu byatumye basubika iki gikorwa ngo kuko basanze iri murikagurisha ribaye abaryitabira bataryungukiramo nk'uko bisanzwe.

    Yagize ati “Byatewe na COVID-19 ntakindi, twaravuze tuti niba amabwiriza ari kwiyongera kubera ubwandu bwinshi buri kugaragara, gufunga bikaba ari saa Mbili, ibitaramo bitemewe abantu basabwa kwipimisha buri munsi, twasanze ishobora kugenda nabi, tubona ntitwashobora gupimisha abaturage buri munsi kugira ngo binjire, bituma dufata umwanzuro wo kuyihagarika.”

    Ndungutse yavuze ko abaturage bagombaga kwinjira ari uko bipimishije byiyongeraho ko ibirori bitari byemewe na n'ubu bitaremerwa bitewe n'imibare y'abantu benshi bandura ikigaragara.

    Yakomeje avuga ko babonye bitashoboka ko bakora imurikagurisha rihuza abantu benshi ngo ritange umusaruro nk'uko byari bisanzwe bigenda buri mwaka.

    Ubuyobozi bwa PSF buvuga ko abarenga 230 bari bamaze kwiyandikisha mu kuzaza kumurika ibyo bakora muri iri murikagurisha, bukavuga ko bari biteze kuzabona abarenga 300 baturuka hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.

    Ndungutse yakomeje agira ati ” Ubu twarayisubitse dutegereje ko COVID-19 igenda igabanuka, nimara gusa niyibaganuka tuzatangaza amatariki mashya yaberaho kuko imyiteguro yo irakomeje hari n'abari bamaze kwiyandikisha tuzaheraho kuko twari tumaze no gukusanya amafaranga yari kuzakoreshwa yose n'ibindi nkenerwa byose.”

    Imurikagurisha rikorerwa mu Ntara y'Iburasirazuba rigamije gufasha abayikoreramo kumurika ibikorwa byabo no kubimenyekanisha mu bantu benshi, bamwe mu bakunze kuryitabira bavuga ko bahungukira amasoko n'abafatanyabikorwa babafasha mu bikorwa byabo.

    Umuyobozi wa PSF mu Ntara y'Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco yavuze ko imurikagurisha ryari riteganyijwe muri iyi ntara ryasubitswe kubera COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intandaro-y-isubikwa-ry-imurikagurisha-ryari-riteganyijwe-mu-ntara-y

  • Birantega mu mikoreshereze ya mubazi mu batwara abagenzi kuri moto – #rwanda #RwOT

    Umushinga wa mubazi umaze imyaka myinshi ariko kuwushyira mu bikorwa byaragoranye bitewe n'ibibazo birimo iby'ikoranabuhanga, gusa mu mpera z'icyumweru gishize watangijwe ku mugaragaro.

    Ubuyobozi bw'Urwego Ngenzuramikorere, RURA, buvuga ko gukoresha ikoranabuhanga ari gahunda ya Leta ariko bikaba ari n'igisubizo ku mutekano w'umugenzi n'umumotari kuko rizaca ibikorwa byo guciririkanya byakundaga gukurura amakimbirane.

    Nubwo bimeze bityo bamwe mu bamotari ntibarayoboka iyi gahunda aho bavuga ko batayibonamo igisubizo kizatuma akazi kabo gatera imbere ahubwo icyo babona ngo ni igihombo.

    Uburyo ibiciro bibarwa, ibilometero bibiri bya mbere byishyurwa 300 Frw nyuma umugenzi akishyura 107 Frw ku kilometero kimwe.

    Mu mafaranga umumotari yinjije kuri buri rugendo asabwa kwishyuraho Yego Innovision Limited, sosiyete ishinzwe ibya mubazi ari na yo yazitanze. Iyo umunsi ushize bidakozwe mubazi ye irafungwa.

    Ni kimwe n'iyo igize ibibazo bya tekiniki, umumotari asabwa kujya kumenyekanisha ikibazo ku Gishushu aho iyo sosiyete ikorera kugira ngo gikemuke.

    Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati 'Izi mubazi zikunda kugira ibibazo bitewe na 'Connection' z'iyi sosiyete. Nk'ubu nabyutse mu gitondo nshyizemo PIN yanjye yanga gufunguka kandi bikunda kubaho.”

    “Ubu icyo nsabwa ni uguhita njya ku Gishushu aho umushoramari akorera kandi mu by'ukuri nta kindi kibazo moto yanjye ifite. Urumva ko nshobora kumara umunsi ntakoze kandi nsabwa imisoro n'ibindi.'

    Byumvuhore Innocent we yagize ati 'Mbere umuntu wese yumvaga yagura moto kuko yabashaga gutunga umumotari n'umuryango we yewe n'abandi kuko twabashaga kwishyura inzu n'ishuri ry'abana mu gihe ubu ubona nta cyizere kuko ushobora no kubura uko ukoresha moto igihe yangiritse kubera amafaranga duhora ducibwa.'

    Rwego Vincent, yavuze ko hari n'abagenzi binubira umwanya batakaza bategereje kwishyura kuri mubazi.

    Ati 'Hari abadashaka kuzikoresha bitewe n'uko zibatinza kuko ujya gukandakanda kugira ngo wishyuze bigatwara iminota. Ikindi kwishyurwa kuri mubazi nta nyungu bifitiye umumotari kuko aba akeneye amafaranga atahana mu rugo.'

    Bifuza ko bakorerwa ubuvugizi kugira ngo amafaranga y'ubwishingizi bishyura agabanywe kuko ababereye umutwaro kandi ko nta gikozwe ayo mafaranga batasha kuyinjiza.

    Kabanda Martin yagize ati 'Nk'ubu moto imaze imyaka itanu mu muhanda yishyura ibihumbi 175Frw by'ubwishingizi buri mwaka; itarageza icyo gihe ikishyura ibihumbi 150 Frw washyiraho ibihumbi 5 by'umusanzu bya Koperative cyangwa ayo duhora duha abasekirite badutegera mu nzira.'

    'Ibyo byose tubiburira igisubizo tukibaza uko watunga umuryango n'uburyo wakwizigamira ngo utere imbere.'

    Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'abamotari mu Rwanda FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel, yaburiye abamotari avuga ko abadakoresha mubazi abashinzwe kubigenzura nibabafata bazabyirengera.

    Yagize ati 'Kutazikoresha ubwo n'imyumvire yabo kandi nibatazikoresha hari abazabibabaza ariko njye impamvu yo kutazikoresha sinyizi kuko zaramuritswe bajya kuzifata bigishwa uko zikora kandi zibara ibiciro neza.'

    Yongeyeho ko abamotari bagera ku bihumbi 19 bamaze guhabwa mubazi ndetse ko ufite ifite ikibazo cya tekiniki akwiye kujya kubibwira abayimuhaye aho kureka kuyikoresha.

    Ku wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022 RURA yoherereje ubutumwa bugufi abamotari kuri telefone zabo ibamenyesha ko bagomba bose gukoresha mubazi ndetse uzafatwa atarimo kuzikoresha azacibwsa amande y'ibihumbi 30 by'amafaranga y' u Rwanda.

    Ikoreshwa rya Mubazi ku batwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali riracyarimo igihu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igihu-mu-mikoreshereze-ya-mubazi-mu-batwara-abagenzi-kuri-moto

  • Umusifuzi yakoze ibara mu gikombe cy’Afurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umusifuzi w’umunya-Zambia, Janny Sikazwe yakoze ibara mu mukino w’igikombe cy’Afurika wahuje Mali na Tunisia aho yarangije umukino inshuro 2 zose utarangiye.

    Wari umukino wo mu itsinda F wabereye mu Mujyi wa Limbe, Mali yafunguye amazamu ku munota wa 48 gitsinzwe na Ibrahim Kone.

    Tunisia iba yishyuye iki gitego ku munota wa 74 kuri penaliti yatewe na Wahbo Khazri ariko umunyezamu awukuramo.

    Umusifuzi wo hagati Sikazwe yaje gutangura benshi ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 85, yahise awusoza.

    Yaje gusanga yibeshye maze arawukomeza maze ugeze ku munota wa 89 n’amasegonda 43 yongera kuwusoza.

    Abakinnyi n’abatoza ba Tunisia bahise bamwirukiraho bamubaza ukuntu asoje umukino utarangiye ndetse nta n’iminota y’inyongera igiyeho.

    Hahise haba inama yemeza ko uyu mukino wongerwaho iminota ibiri ndetse hagakinwa n’amasegonda yari asigaye, ariko Sikazwe akava hagati akaba umusifuzi wa 4, gusa abakinnyi ba Tunisia babyanze maze umukino urangira uko.

    Janny Sikazwe na bagenzi be bamufashije kuri uyu mukino bakaba basohotse bacungiwe umutekabo kugira ngo hatagira ubahutaza.

    Nyuma yo gusoza uyu mukino, abatoza ba Tunisia ntabwo babyumvaga

    Mondher Kbaier abwira Sikazwe ati ibyo ukoze urabona ari byo koko?

    Abashinzwe umutekano basohotse babarinze

    Umutoza wa Tunisia, Mondher Kbaier, ntiyumvaga ibibaye

    Byari ibyishimo kuri Mali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umusifuzi-yakoze-ibara-mu-gikombe-cy-afurika-amafoto

  • Musanze : Imbogo ebyiri zarwanye kugeza zihasize ubuzima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imbogo ebyiri zo muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga zapfiriye mu Murenge wa Nyange, Akagali ka Ninda i Musanze.

    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze muri aka gace buravuga ko izo mbogo zasohotse muri pariki mu ijoro ryo ku wa Kabiri zirarwana kugeza zicanye.

    Ntabwo bikunze kubaho ko inyamaswa zitoroka pariki kugeza naho zirwana kugeza zicanye.

    Source : https://yegob.rw/musaze-imbogo-ebyiri-zarwanye-kugeza-zihasize-ubuzima/

  • Imbwa yo mu rugo yariye umwana w'uruhinja ubwo nyina yari asinziriye hafi ye #rwanda #RwOT

    Iperereza ryemeje ko uruhinja rukivuka rwariwe cyane n'imbwa y'umuryango rwavukiyemo ishobora kuba yatekerezaga ko uyu mwana ari “umuhigo muto cyangwa igikinisho”.

    Ku ya 18 Ugushyingo 2018, nibwo Reuben McNulty wari ufite ibyumweru bibiri gusa ubwo yaribwaga n'iyi mbwa imusanze mu nzu i Yaxley, hafi ya Peterborough, apfira mu bitaro nyuma y'ibyumweru bitatu.

    Umupolisi yashoje avuga ko Reuben yapfuye azize ibikomere byo mu mutwe.

    Imbwa zombi uyu muryango wari utunze zahise zicwa kubera amahano yakorewe uyu mwana.

    Iperereza ryakozwe bwa mbere muri Peterborough ryumvise ko Reuben yari yicaye ku gikinisho mu ntebe yo mu rugo ubwoo nyina Amy Litchfield yari asinziriye,hanyuma aterwa n'iyi mbwa yabo, yitwa Dotty iramurumagura.

    'Numvise gusa amarira'

    Se wa Reuben, Daniel McNulty, icyo gihe yari yagiye kunywa itabi, hanyuma asubira hejuru mu igorofa kugira ngo amenye uko byagenze.

    Umuyobozi wa polisi mu karere ka Cambridgeshire, Simon Milburn, yavuze ko Bwana McNulty yabwiye umukozi wa 999 ko atekereza ko imbwa yabo yabaririye umwana.

    Bwana McNulty ati: “Umugore wanjye yari asinziriye.”

    “Numvise gusa kurira.”

    Mu makuru yahaye abapolisi mu ncamake, Bwana McNulty yavuze ko “ajya kureba [Reuben] yabonye ibikomere, abona imbwa Dotty irigata iminwa”.Yavuze ko yabonye kuri uyu mwana ibikomere 23.



    Batunguwe no gusanga imbwa bari boroye yariye umwana wabo

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/imbwa-yo-mu-rugo-yariye-umwana-w-uruhinja-ubwo-nyina-yari-asinziriye-hafi-ye

  • Ngororero: Akarere katesheje agaciro icyemezo cyo kongera amafaranga y’ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishuri rya EAV Kivumu ni iry’itorero AEBR mu Karere ka Ngororero, ryari ryongereye amafaranga y’ishuri ava ku bihumbi 90 ku gihembwe, aba ibihumbi 104 kugira ngo hagurwe imodoka y’ishuri ya miliyoni 15 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Iryo shuri ni iry’itorero AEBR ku bufatanye na Leta, aho bagira n’abana baba mu kigo, n’ubwo ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko kutagira imodoka bibangamira ibikorwa by’inshi, harimo no kujyana abanyeshuri kwa muganga iyo barwaye, uwo umwanzuro ntiwashimishije ababyeyi ari ko gusaba ko wakurwaho.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Mukunduhirwe Germaine, avugana n’umunyamakuru wa Kigali Today, yatangaje ko uyu mwanzuro wo kwaka ababyeyi amafaranga bawuhagaritse kubera ko akarere katabimenyeshejwe, kandi ukaba ubangamiye ababyeyi bamwe ndetse bikaba byagira ingaruka ku burezi.

    Yagize ati 'Twasanze ari umwanzuro batagejeje ku karere kandi abayobozi b’ibigo barabizi, ikintu cyose gituma bongera amafaranga ku babyeyi babigeza ku karere tukabisuzuma. EAV Kivumu ntibabigejeje ku karere ngo turebe niba byihutirwa cyangwa bitabangamiye ababyeyi, ikindi twabonye ko hari ababyeyi bitashimishije n’ubwo bivugwa ko byemejwe mu nteko rusange.'

    Uwo muyobozi avuga ko gutesha agaciro uyu mwanzuro w’ishuri bijyana no gukuraho imbogamizi zatuma abana bata ishuri kuko hari abayeyi batari babyiteguye.

    Mukunduhirwe avuga ko n’ubwo iryo shuri rifatanya na Leta, ngo n’amashuri yigenga na yo asabwa kumenyesha ubuyobozi bw’akarere imyanzuro afata irebana no kongera amafaranga y’ishuri, kugira ngo hasuzumwe niba bidakoma mu nkokora uburezi bw’abana.

    Ayo mafaranga bamwe mu babyeyi bari batangiye kuyatanga, ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwasabye ko bayasubizwa kugira ngo bitagira umwana n’umwe byatuma atagaruka ku ishuri bitwaje ko amafaranga y’ishuri yongerewe.

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/ngororero-akarere-katesheje-agaciro-icyemezo-cyo-kongera-amafaranga-y-ishuri

  • Nyagatare: Bane bakwirakwizaga ibiyobyabwenge batawe muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bafatanywe ibiro 8 by’urumogi na litiro 15 za Kanyanga, bakaba bafashwe ku wa kabiri tariki ya 11 Mutarama 2022, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Polisi y’u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdoun Twizeyimana, yavuze ko Niyonzima Jacques, Sibomana Vicent, Gatanazi Rachid na Muhongerwa Farida, bafatiwe mu cyuho bafite ibyo biyobyabwenge.

    Yagize ati “Polisi yahawe amakuru n’abaturage ko mu Kagari ka Rutaraka hari abantu bafite urumogi na kanyanga babijyanye mu rugo rwa Gatanazi Rachid no ku muturanyi we Sibomana. Hahise hategurwa igikorwa cyo kubafata, bafatiwe mu rugo rwa Gatanazi ariho bateraniye barimo kunywa biriya biyobyabwenge, ndetse bari bafite ibahasha ya kaki harimo urumogi.”

    Yakomeje avuga ko abapolisi basatse mu nzu ya Sibomana bahasanga umufuka urimo ibiro 8 by’urumogi na litiro 15 za Kanyanga.

    CIP Twizeyimana yaboneyeho gushimira abaturage ku ruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge, abasaba gukomeza ubwo bufatanye. Yakomeje avuga ko Polisi itazahagarika ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge.

    Abafashwe bose bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo Polisi ya Nyagatare kugira ngo hakorwe iperereza.

    Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-bane-bakwirakwizaga-ibiyobyabwenge-batawe-muri-yombi

  • Nyagatare: Umwaka urashize bishyuza ibikorwa byabo byangijwe hakorwa umuyoboro w’amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mukangwije Eugenia utuye mu Mudugudu wa Shabana mu Kagari ka Nyarurema mu Murenge wa Gatunda avuga ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 bamutemeye ishyamba ry’inturusu ndetse yemererwa amafaranga y’u Rwanda 260,000.

    Igihe cyo kwishyurwa ngo yabwiwe ko ibyangombwa bye bituzuye bituma abandi bishyurwa we arasigara.

    Ati 'Bambwiye ko ibyangombwa bituzuye njya ku kagari no ku murenge ibyasabwaga ndabibona ariko barambwiye ngo nintegereze ariko n’ubu narahebye.'

    Avuga ko ishyamba rye ari ryo ryari rimutunze kuko ari ho yakuraga amafaranga y’ishuri ndetse n’ibitunga umuryango we. Kuba atarabonye ayo mafaranga ngo byaramuhungabanyije mu bukungu.

    Agira ati 'Ni ho nakuraga amafaranga y’ishuri y’abana, nagurishaga ibiti ngahahira umuryango wanjye none urumva se ntarahungabanye mu bukungu? Bambabariye bampa utwo dufaranga nk’uko bari batunyemereye.'

    Uwitwa Mvunabandi Faustin wo mu Mudugudu wa Bubare, Akagari ka Nyarurema, Umurenge wa Gatunda avuga ko bamutemeye insina abarirwa amafaranga 127,000.

    Avuga ko na we aheruka abarirwa gusa yumva abandi babonye amafaranga we araheba.

    Ati 'Aho dutuye turi abantu batanu batabonye amafaranga. Twavuganye n’ushinzwe ubutaka ariko ntacyo yadukemuriye. Nahise ndwaza umugore sinakomeje gukurikirana ariko baraduhemukiye kuko bantemeye insina naryaga n’amafaranga bambariye ntibayampa, urumva banteye inzara gusa.'

    Umuyobozi wa REG sitasiyo ya Nyagatare, Niyonkuru Benoit, avuga ko uyu muyoboro wakozwe mu mushinga wa BADEA wo kugeza umuriro w’amashanyarazi mu Murenge wa Gatunda, ku bitaro bya Gatunda ndetse no mu Murenge wa Tabagwe ku mudugudu w’icyitegererezo no ku kigo nderabuzima cya Tabagwe ndetse no mu yindi mirenge.

    Avuga ko mu kwishyura ingurane habayemo ibibazo by’abataraboneye ibyangombwa igihe bituma bagenda bishyurwa mu byiciro ubu hakaba hamaze kwishyurwa ibyiciro bitatu.

    Avuga ko hari ikindi kiciro cy’abatarishyurwa ariko urutonde rwabo rwamaze kugera muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuburyo bashobora kwishyurwa vuba.

    Avuga ko n’abandi bumva batari kuri urwo rutonde bakwiye kwegera inzego z’ubuyobozi hagakorwa urutonde rwabo rukagezwa kuri EDCEUL nabo bakishyurizwa.

    Ati 'Bagane ubuyobozi mu nzego z’ibanze hakorwe urutonde rw’abatarishyurwa, harimo imyirondoro yabo, byatworohera kohereza urwo rutonde muri EDCEUL bakareba niba ari mu bagomba kwishyurwa cyangwa yaranacikanywe ibye ntibyahabwa agaciro bakaba bagaruka bakamubarira na we akishyurwa.'

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-umwaka-urashize-bishyuza-ibikorwa-byabo-byangijwe-hakorwa-umuyoboro-w-amashanyarazi

  • Yakust: Wari uziko hari igihe ubukonje butuma umuneke uhinduka nk'inyundo? #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu mugi wa Yakustk mu Burusiya, batuye mu mujyi munini ukonja cyane kurusha indi aho ubushyuhe bugabanuka kugeza kuri dogere selisiyusi [Degre Celsius] 70 mu nsi ya zeru kugeza ubwo umuneke ukonja ugahinduka nk'inyundo.

    Umuneke urakonja ugahinduka nk'inyundo

    Hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe, abaturage batuye uyu mujyi bamara amezi menshi badaca iryera urumuri rw'izuba, kandi ibintu byose biba byarakonje bikagera ku rwego rwo kuba urubura.

    Icyakoze ikiribwa cy'abaturage bo muri aka gace ni amafi n'ibindi biribwa bikomoka mu nyanja mu rwego rwo kugaruza vitamine D ikomoka ku mirasire y'izuba.

    Vuba aha itsinda ry'abashakashatsi muri uyu mujyi riherutse gukora ubushakashatsi butandukanye, harimo nko guhuha urufuro rw'isabune no kurukonjesha, kugeza ishati itose ihinduka igikaritocyo mu gitambaro. Ubu bushakashatsi bwerekanye ko uramutse ufashe igi ukarishyira mu mu ipanu ugatereka hanze, bitwara amasaha make gusa ngo ribe rimaze kuba urubura.

    Inkuru dukesha Khabaar ivuga ko muri ubwo bushakashatsi abashakashatsi bafashe umuneke bawushyira hanze iminota mike gusa uhita uhinduka nk'inyundo ku buryo bashoboraga gufata uwo muneke bakawuhondesha umusumari ukinjira mu giti.

    Hamwe n'ibyo byose, ubushakashatsi bw'ibanze kandi butangaje bwari ubwo gukonjesha inyama zitetse. Amafoto n'amashusho byashyizwe hanze, agaragaza ukuntu inyama zatetswe mu mazi yatuye zishyushye zishyirwa ku isahani mu kanya k'iminota mike gusa zigahita zihinduka urubura mbere y'uko ziribwa.

    Amafoto yashyizwe hanze y'abaturage batuye uyu mugi mu gihe cy'urujya n'uruza ni amafoto atangaje cyane, baba bagenda babaye umweru kandi ibitsike n'ingohe byabo ari urubura gusa.

    Yakustk ni umugi uri mu burasirazuba bwa Siberia, ukaba utuwe n'abaturage 210,642 hagendewe ku ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2002.

    Musinga C.

    The post Yakust: Wari uziko hari igihe ubukonje butuma umuneke uhinduka nk'inyundo? appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/12/yakust-wari-uziko-hari-igihe-ubukonje-butuma-umuneke-uhinduka-nkinyundo/