Category: Uncategorized

  • Ngoma: Mudugudu yasutse amazi ashyushye ku mugabo we, avuga ko yashutswe na satani – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 11 Mutarama 2022, bibera mu Mudugudu wa Terimbere mu Kagari ka Jarama mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Jarama, Nsanzuwera Michelle, yabwiye IGIHE ko ubwo ko uyu mugore yabwiye ubuyobozi ko umwanzi satani ariwe watumye ashyushya amazi ayamena ku mugabo we mu kumwihimuraho ngo kuko yari amaze iminsi amukubita.

    Yagize ati ” Uwo mugore asanzwe ari Umukuru w'Umudugudu rero yasanze umugabo we aryamye ashyushya amazi arangije amusanga mu cyumba aryamye ayamumena mu maso, ku maboko no mu gatuza. Intandaro avuga ko umugabo we amaze iminsi ataha yasinze akamukubita, umugore rero ngo yabikoze ashaka kwihimura nubwo ngo umwanzi satani ariwe wamushutse.”

    Nsanzuwera yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo abibutsa ko ntazibana zidakomanya amahembe ngo aho bigaragaye bajya begera ubuyobozi bukabafasha aho kwihanira.

    Ati “Abaturage turabasaba kwirinda amakimbirane aho agaragaye nibegere abayobozi babafashe kuyakemura, aho kwihanira, uzajya yihanira bizajya bimugiraho ingaruka zo gukurikiranwa n'inkiko. Mu gihe wagiranye ikibazo n'uwo mwashakanye nimugane imiryango n'abavandimwe babafashe nibinanirana mugane ubuyobozi bubafashe.”

    Kuri ubu uyu mugabo ari ku kigo nderabuzima cya Jarama ariko amakuru IGIHE ifite avuga ko aribwoherezwe ku Bitaro bya Kibungo bitewe n'uko yari ameze nabi. Umugore we afungiye kuri sitasiyo ya Police ya Jarama aho ategereje gushyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Sake kugira ngo akurikiranwe kuri iki cyaha.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-mudugudu-yasutse-amazi-ashyushye-ku-mugabo-we-avuga-ko-yashutswe-na

  • Rutsiro: Polisi yafashe umugore wari wahishe urumogi mu birayi – #rwanda #RwOT

    Yafashwe ku wa Mbere tariki ya 10 Mutarama, afatirwa mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Kabujenje, Umudugudu wa Kamabuye afatanwa udupfunyika tw 'urumogi 3117.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uyu mugore yafashwe agiye gukwirakwiza urumogi mu bakiriya be muri Karongi.

    Yagize ati ” Yafatiwe muri bariyeri ya Polisi yari yashyizwe i Kamabuye mu muhanda Rubavu-Karongi. Yari ari mu mudoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange abapolisi barayisaka bamusangana urwo rumogi yaruhishe mu gikapu cye arenzaho ibirayi.”

    Uyu mugore amaze gufatwa yavuze ko urwo rumogi yari yaruguze ku mucuruzi warwo wo mu Karere ka Rubavu, yemeza ko yari agiye kurukwirakwiza mu bakiriya be muri Karongi.

    CIP Karekezi yaburiye abantu bagikora ibyaha bijyanye n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, akanguriye abantu gukomeza ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu gukwirakwiza amakuru.

    Uyu mugore yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kivumu kugira ngo hatangire iperereza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-polisi-yafashe-umugore-wari-wahishe-urumogi-mu-birayi

  • Iburasirazuba: Abantu 115 bamaze gufatwa bashaka guhunga Igihugu kubera inkingo za COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 11 Mutarama 2022 mu kiganiro cyahuje itangazamakuru n'ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba.

    Iki kiganiro cyagarutse kuri gahunda yo gusubiza abanyeshuri ku ishuri, uko COVID-19 ihagaze muri iyi Ntara ndetse n'ibijyanye n'ubukangurambaga bwatangijwe bugamije kurwanya ibiribwa n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko imirimo yo gukingira igenda neza muri rusange, aho abatuye iyi Ntara barenga miliyoni ebyiri (bangana na 98%) bamaze guhabwa urukingo rwa mbere, gusa avuga ko hari abanze kwikingiza kubera imyemerere yabo ari nabo bakiri kwigisha kugira ngo bikingize.

    Yavuze ko muri ubwo bukangurambaga bwo kwigisha abafite imyemerere itabemerera kwikingiza hamaze kwigishwa abarenga 2000 ku bufatanye bw'amadini n'amatorero kandi ngo barahindutse barikingiza. Yavuze ko hari n'ababyanze bahitamo guhunga.

    Ati ” Guhunga byo byarabaye abantu ba Rwamagana bafatirwa Nyagatare, abantu ba Gatsibo bafatirwa Rubavu, abantu ba Kirehe bafatirwa ku mupaka bagenda bashaka kujya mu gihugu cy'abaturanyi n'ahandi n'ahandi, usanga ari abantu bake bafite imyumvire itandukanye, ubu hamaze gufatwa abantu 115 bakagarurwa bakigishwa hari n'abandi bagendaga bifungirana mu nzu nabo basangwayo bakigishwa.”

    Guverineri Gasana yavuze ko ku bufatanye n'abanyamadini batandukanye bakomeje kwigisha aba bantu kandi hari ikigenda gihinduka.

    Yatanze urugero rw'uburyo we ubwe yagize uruhare mu kwigisha abaturage 100 mu Bugesera kandi ngo barabyumvise barikingiza, Nyagatare naho ngo bigishije abarenga 200.

    Yakomeje avuga ko bake bakinangiye nabo bagenda bigishwa. Ati ” Ibi ni amahirwe adasanzwe Leta iba yakoze yo gushobora kubonera abantu bose inkingo kugira ngo birinde kandi ntibatakaze ubuzima kubera COVID-19 abantu ntibakwiriye gutangwa kwikingiza rwose.”

    Mu banyamadini bakomeje kwinangira harimo Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi bavuguruye, Abahamya ba Yehova, Umuriro wa Panthecote n'andi madini atandukanye avuga ko imyemerere bagenderaho ibabuza kwikingiza.

    Kuri ubu abaturage 98% bo mu Ntara y'Iburasirazuba bamaze guhabwa urukingo rwa mbere, 66% bamaze guhabwa inkingo ebyiri, mu gihe 8% bamaze guhabwa urukingo rwa gatatu.

    Ubuyobozi buvuga ko kuba ahantu hatandukanye harimo mu isoko, kwinjira mu modoka ndetse n'ahandi henshi basigaye batanga serivisi ku bantu bikingije gusa byatumye n'abatarabikora babikora ku bwinshi.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yavuze ko abaturage 115 bamaze gufatwa bashaka guhunga igihugu kubera inkingo za COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abantu-115-bamaze-gufatwa-bashaka-guhunga-igihugu-kubera-inkingo

  • Huye: Ibyo wamenya kuri gahunda yo gukingira Covid-19 ku mashuri – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda Akarere ka Huye gafatanyije n'inzego z'ubuzima, abanyeshuri biga ubuvuzi muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye na Polisi y'Igihugu.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Kankesha Annonciata, yabwiye IGIHE ko ari gahunda bashyizeho mu rwego rwo gukingira abanyeshuri n'abarimu hatabayeho guhagarika amasomo.

    Ati 'Ntabwo duhagarika amasomo kuko hasohoka abanyeshuri bake mu ishuri rimwe rimwe tukabakingira bagasubira mu ishuri amasomo agakomeza.'

    Yavuze ko iyo gahunda yatangiye kuri uyu wa Kabiri ikazageza ku wa Gatandatu tariki ya 15 Mutarama 2022 aho ku munsi umwe bari gukorera mu bigo bitandatu by'amashuri.

    Ati 'Ku munsi turi kujya mu bigo bigera kuri bitandatu kuko ntabwo ibigo byose twabikoreramo icya rimwe kuko dufite abaganga 39, abinjiza amakuru muri mudasobwa 39 tukagira ibigo by'amashuri 104, urumva ko tutabigiramo rimwe. Dukora gahunda y'umunsi tukajya muri bimwe twabirangiza tugakomereza ahandi.'

    Kuri uyu wa Gatatu bakoreye mu bigo by'amashuri biri mu mirenge ya Kigoma, Ngoma, Mukura, Tumba, Maraba, Karama na Rusatira.

    Umuyobozi w'Urwunge rw'amashuri rwa Nkubi, Nkundineza Pascal, yabwiye IGIHE ko gahunda yo gukingira abanyeshuri n'abarimu babasanze mu kigo bayishimiye kuko bakingirwa bidasabye ko bajya ku bigo nderabuzima ngo bitume bahagarika amasomo.

    Ati 'Gahunda ni nziza turayishimiye kuko ituma abana badata amasomo kuko hasohoka bake bake muri buri shuri bakabakingira bagakomeza amasomo.'

    Kuri iri shuri hamaze gukungirwa abanyeshuri 347 hakaba hasigaye abagera kuri 817.

    Abanyeshuri bari gukingirwa biganjemo abari gufata doze ya kabiri kuko bari barahawe iya mbere, naho abarimu bo bari gufata doze ishimangira.

    Iyi gahunda yo gukingira abanyeshuri n'abarimu iri kujyana no gupima ubwandu bwa Covid-19 ku bigo by'amashuri bimwe na bimwe byashyizeho uburyo bwo gupima abanyeshuri ku bwumvikane n'ababyeyi.

    [email protected]

    Abanyeshuri bari gukingirwa biganjemo abari gufata doze ya kabiri kuko bari barahawe iya mbere

    Abanyeshuri bo mu Karere ka Huye bari gukingirwa Covid 19 babasanze ku mashuri

    Ni gahunda Akarere ka Huye gafatanyije n’inzego z’ubuzima, abanyeshuri biga ubuvuzi muri Kaminuza y u Rwanda Ishami rya Huye na Polisi y’Igihugu

    Umunyeshuri umaze gukingirwa agaruka mu ishuri agakurikira amasomo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-ibyo-wamenya-kuri-gahunda-yo-gukingira-covid-19-ku-mashuri

  • Musanze: Imbogo ebyiri zarwanye kugeza zipfuye – #rwanda #RwOT

    Amakuru atangwa n'abakozi b'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB, gifite mu nshingano ibikorwa byo kubungabunga pariki n'ubukerarugendo, avuga ko izo mbogo zasohotse muri Pariki mu ijoro ryo ku wa Kabiri zirarwana kugeza zicanye.

    Umuyobozi wa Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, Uwingeri Prosper yemeje aya makuru avuga ko ibi byabaye bikunze kubaho kuri izi nyamaswa kandi ko izi zicanye bazishyingura nk'uko amabwiriza abiteganya.

    Yagize ati” Nibyo byabaye mu ijoro ryakeye zarwanye zicomekana amahembe kugeza zipfuye, ni ibintu bijya bibaho kuri izi nyamaswa nta kindi cyazishe nizo ziyicaniye. Kuri ubu turi kuzishyingura nk'uko amabwiriza abiteganya ntabwo zaribwa.”

    Kuri ubu muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga habarurwa izi nyamaswa z'imbogo zibarirwa muri 30.

    Imbogo ebyiri zo muri Pariki y’Ibirunga zarwanye kugeza zipfuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-imbogo-ebyiri-zarwanye-kugeza-zipfuye

  • Nyarugenge: Babangamiwe n'abasenya imva bashaka gutwara ibikoresho zubakishijwe – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bemeza ko hari ubwo banyura ku mva zo muri iryo irimbi bagasanga zaracukuwe n'abantu bashakamo ibyo bashobora gukuramo amaramuko.

    Bavuga ko ahanini abajura bajya gucukura izo mva babikora mu ijoro iyo bamenye ko hari umuntu wahashyinguwe afite insimburangingo abandi bakaba babikora bashaka kwiba bimwe mu bikoresho bubakishijwe izi mva birimo fer à béton'.

    Kamikazi Fiona yagize ati ' Hari abajura benshi hano hari n'abaza bagacukura imva baba bishakira fer à béton' n'amakaro bajya bayiba.”

    Uwitwa Rubangura Issa, we yagize ati ” Iyo ubajije wumva hari abavuga ngo iyo bamenye ko hari uwashyinguranywe insimburangingo baza bagacukura ari zo bishakira ngo kuko ku isoko zirahenze hari n'abatubwira wasanga ngo baba bashaka amakaro na 'fer à béton' kuko na byo bajya babyiba.'

    Ubuyobozi bwa Koperative ishinzwe gushyingura muri iri rimbi bwo bwemeza ko abajura bakunze gucukura imva ahanini baba bashaka kwiba za 'fer à béton'.

    Niyobuhingiro Nadine ushinzwe kwakira abantu baje gushyingura muri iri rimbi rya Rugarama, ati 'Ikibazo cy'abajura tuzi ni abaza bashaka kwiba 'fer à béton' naho iby'insimburangingo sinamenya uko bamenya ko umuntu ayifite keretse niba bikorwa n'abantu babo cyangwa ababazi.”

    Gusa abaturage ibi batangaje mu gihe mu myaka ibiri ishize iri rimbi ryo mu Rugarama ryari ryashyizwemo abanyerondo bihariye mu gukumira abajura baritabururamo imirambo bakeka ko yashyinguranywe ibintu by'agaciro birimo zahabu n'insimburangingo.

    Abaturage bemera ko hari abitwikira ijoro bakajya gucukura imva


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-babangamiwe-n-abasenya-imva-bashaka-gutwara-ibikoresho-zubakishijwe

  • Abanyamidelikazi beza 10 muri Afurika-AMAFOTO – #rwanda #RwOT

    Mu busanzwe, abagore b'abanyafurika bakomeje kugenda baza imbere mu binyejana byinshi bitandukanye mu bakurura benshi, kimwe no mu kumurika imideli kugeza n'ubu.

    Ibyo byose baba babikwiye kubera uburanga n'ubwiza bwabo, n'ubwo bwose isoko ry'ibijyanye n'imideli rikihariwe n'umugabane wa Amerika n'Uburayi.

    INYARWANDA ikaba yabegeranyirije abagera ku 10 bakomeje guca ibintu mu binyamakuru mpuzamahanga, bafite kandi uburanga budashidikanywaho bugaragarira buri wese.


    Alek Wek

    Wek yabonye izuba mu mwaka wa 1977, mu gace ka Wau muri Sudani y'Amajyepfo. Ku myaka 14, nibwo yagiye mu mujyi wa London aho yari yarashimwe hari mu mwaka wa 19995. Kuva ubwo, Wek yatangiye kuyobora no kwamamariza amakompanyi arimo Chanel, Armani, Calvin Klein, Victoria's Secret, atangira kandi gusohoka mu nkuru nyamukuru z'ibinyamakuru bikomeye mu mideli nka Elle, Vogue n'ibindi.

    Candice Swanepoel

    Candice Swanepoel  yavukiye muri Afurika y'Epfo mu mujyi wa Mooi River hari mu 1988. Yagiye agaragara mu binyamakuru binyuranye anafasha abatunganya imideli kuyimenyekanisha no kuyitunganya, kuva yakinjira mu bijyanye no kwerekana imideli akomeza kuza mu b'imbere.

    Maria Borges

    Maria Borges yinjiye mu ruhando rw'abanyamideli mu mwaka wa 2010, muri Luanda mu gihugu cya Angola aho yavukiye. Yagiye atambuka ahantu hanyuranye kandi hazwi cyane mu isi nka Givenchy, Ralph Lauren, Ellie Saab na Versace.

    Gelila Bekele

    Bekele yavukiye muri Ethiopia mu murwa mukuru Addis Ababa, hari mu mwaka wa 1986. Yagiye amurika imideli y'amakompanyi anyuranye azwi mu ruhando rw'imideli nka Levu, Pantene anasohoka mu binyamakuru bikomeye. Afitanye umwana kandi n'umukinnyi wa filimi uzwi Tyler Perry unazitunganya.

    Yasmin Warsame


    Warsame  yavukiye mu murwa mukuru wa Somalia Mogadishu, mu 1976.  Ku myaka 15, yimukiye muri Canada hamwe n'umuryango we,  nyuma nibwo yavuyemo umunyamideli w'umwuga atangira kwimurika ahantu hanyuranye harimo muri Christian Dior na Jean Paul Gaultier.

    Oluchi Onweagba

    Mu 1980 nibwo Onweagba yabonye izuba muri Lagos mu gihugu cya Nigeria. Impano yigaragaje mu marushanwa ya M-New Face, guhera ubwo atangira gukorana na Vogue, Chanel na Armani. Yagiye kandi anayobora ibijyanye n'imideli mu ngeri zitandukanye harimo na America's Next Top Model y'umwaka wa 2021.

    Tanit Phoenix


    Phoenix yavukiye mu muyi wa Durban mu gihugu cya Afurika y'Epfo mu mwaka wa 1980. Yatangiye yitoza kumurika imideli mu bwana mu gace k'iwabo yavuyemo rurangiranwa mu bijyanye n'imideli, akorana n'amakompanyi akomeye arimo Veet, Adidas, Coca Cola, agaragara muri filimi zirimo Spud, Charlie Jade na Safe House.

    Agbani Darego

    Darego yavukiye muri Nigeria mu mujyi wa Abonnema, mu mwaka wa 1983. Yaje kwamamara nyuma yo kwegukana amarushanwa y'abakobwa beza muri Nigeria, mu mwaka wa 2001. Yaje kuba kandi Miss World 2014 akorana n'amakompanyi arimo Avon, Sephora na Tommy Hilfiger.

    Liya Kebede


    Liya Kebede yavukiye muri Ethiopia mu murwa mukuru Addis Ababa, mu mwaka wa 1978. Umwe mu batunganya amafilimi niwe wamuteye imboni amumurikira isi, atangira kwamamariza amakompanyi arimo Tom Ford, Vogue na Louis Vuitton.

    Eliviana Matata

    Matata yavukiye muri Tanzania mu mujyi wa Shinyanga, mu mwaka 1988. Kwitabira irushanwa ry'ubwiza rya Miss Universe 2007 byamufunguriye amarembo, atangira gutambuka ahantu hakomeye nka Vivienne Westwood, Mustafa Hassani, Louise Gray no gusohoka mu binyamakuru bikomeye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113432/abanyamidelikazi-beza-10-muri-afurika-amafoto-113432.html

  • Ubushinwa: Umuyoboro wa interineti ya 5G wavu… – #rwanda #RwOT

    Ikigo cya Purple Mountain Laboratories cyatangaje ko ikipe yabo ishinzwe ubushakashatsi yamaze kuvugurura umuyoboro wa interineti ugezwa kuri 6G uvuye kuri 5G, ndetse ko ubwo hakorwaga isuzumwa muri laboratwari basanze ufite umuvuduko wa 206.25 gigabits mu isegonda, ukaba ukubye inshuro 10-20 uwawubanjirije.

    Amakuru avuga ko iri suzuma ryakorewe muri laboratwari n'iki kigo ryari ryatewe inkunga n'umushinga wa Leta y'Ubushinwa wo kuvugurura umuyoboro wa interineti ukagera kuri 6G, harimo n'ubufatanye bw'ikigo cy'itumanaho cy'Abashinwa cyitwa China Mobile ndetse na Kaminuza ya Fudan.

    Uyu muyoboro mushya wa interineti w'ikiragano cya gatandatu wiswe 6G, bivugwa ko uzasaba ibikoresho bihambaye cyane kurusha uwawubanjirije wa 5G nawo utaratangira gukoreshwa mu buryo byuzuye.



    Uyu muyoboro mushya bivugwa ko uzasaba ibikoresho byinshi by’ikoranabuhanga

    Kimwe mu bigo bikomeye ku isi ndetse no mu Bushinwa mu bijyanjye no gukora ibikoresho by'ikoranabuhanga (Huawei), giherutse gutangaza ko giteganya gutangira gukoresha uyu muyoboro wa interineti mushya wa 6G mu bikoresho bikorwa n'iki kigo guhera mu mwaka 2030.

    Xu Zhijun umwe mu bayobozi b'iki kigo cya Huawei, yigeze gutangaza ko hari gukorwa ubushakashatsi ndetse bashoye amafaranga mu kuvugurura uyu muyoboro wa 6G, ndetse ko batangiye iki gikorwa kuva mu mwaka wa 2017.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113437/ubushinwa-umuyoboro-wa-interineti-ya-5g-wavuguruwe-ugezwa-kuri-6g-ukaba-ufite-umuvuduko-uk-113437.html

  • Nyagatare: Umufurere akurikiranyweho gusambanya umwana w'umuhungu – #rwanda #RwOT

    Uyu mufurere w'imyaka 36 yatawe muri yombi ku wa 11 Mutarama 2022, mu gihe icyaha akurikiranyweho bikekwa ko yagikoze mu mpera z'umwaka ushize.

    Ibi byabereye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Nyagatare, Umudugudu wa Nyagatare ya II.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza ry'ibanze ryerekana ko uyu 'mufurere hari impamvu zifatika zigaragaza ko yahohoteye uyu mwana mu bihe bitandukanye harimo na tariki ya 27 Ukuboza 2021.'

    Yakomeje ati 'Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.''

    RIB yavuze ko abantu bitwaza ububasha cyangwa ubushobozi bwabo bagasambanya abana badakwiye kwihanganirwa.

    Dr Murangira ati 'Turasaba ibigo by'amashuri gushyiraho Komite zishinzwe kurwanya ibyaha byo gusambanya abana, ikajya ibigisha ibimenyetso bishobora kwerekana uko bagushwa mu busambanyi bukorerwa abana.''

    Yagaragaje ko iyo komite ikwiye kuba igizwe n'abahanga mu by'imitekerereze akaba ari bo bazajya bafasha abana bahuye n'ibyo bibazo cyangwa batarahura na byo ndetse bimwe bikirindwa.

    Yakomeje ati 'Byagaragaye ko akenshi abana basambanywa ariko bakabura abo babwira bumva bizeye. Uru rugamba rwo kurwanya gusambanya umwana ntirwatsindwa n'urwego rumwe gusa, gufatanya ni ingenzi.''

    Umufurere ukurikiranyweho gusambanya umwana w'umuhungu wiga mu kigo abereye 'Animateur', aramutse ahamijwe iki cyaha n'urukiko yahanishwa ingingo ya 4 y'itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 riteganya igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze 25.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-umufurere-akurikiranyweho-gusambanya-umwana-w-umuhungu