Category: Uncategorized

  • Kigali : Barabasanga mu ngo bashaka abatarahwa doze n’imwe y’Urukingo n’abanze gufata izikurikira #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yatangaje ko cyafashwe nyuma y’uko byagiye bigaragara ko hari abantu bagera igihe cyo gufata urukingo rwa kabiri ntibajyeyo, abagejeje igihe cy’urwa gatatu ntibarufate, hakaba n’abandi batarafata urukingo na rumwe.

    Mu ibaruwa yandikiye abayobozi nshingwabikorwa b’uturere tugize Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 12 Murama 2022, yabasabye ko iryo genzura rigomba kuba ryakozwe mu minsi itatu, bakaritangira raporo.

    Ati 'Dushingiye ku mubare w’abaturage bari kwandura COVID-19 mu Mujyi wa Kigali ndetse bamwe bakahatakariza ubuzima bishwe n’iki cyorezo, kandi bikaba byaragaragaye ko urukingo ari rwo rwonyine ruha umubiri ubudahangarwa mu kurwanya iki cyorezo,'

    'Tubandikiye tubasaba gukora ibarura ry’abaturage urugo ku rundi hagamijwe kumenya abaturage bamaze kubona inkingo uko zavuzwe haruguru, bigafasha mu gukora ubukangurambaga kugira ngo abatarabona inkingo uko zateganyijwe nabo bazifate. Iki gikora kikaba cyasojwe bitarenze tariki ya 14 Mutarama 2022, raporo yagejejwe ku Mujyi wa Kigali.'

    Iki gikorwa kandi cyamaze gutangira nk’uko bigaragazwa n’ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/Kigali-Barabasanga-mu-ngo-bashaka-abatarahwa-doze-n-imwe-y-Urukingo-n-abanze-gufata-izikurikira

  • Nyagatare: Bane bafatanywe Kanyanga n'Urumogi biteguraga gukwirakwiza #rwanda #RwOT

    Bafatanwe ibiro 8 by'urumogi na litiro 15 za Kanyanga,bafashwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Mutarama, bafatirwa mu bikorwa bya Polisi. Abafashwe ni abasore batatu n'umukobwa umwe.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Uburasirazuba, CIP Hamdoun Twizeyimana yavuze ko bafatiwe mu cyuho bafite biriya biyobyabwenge.

    Yagize ati “Polisi yahawe amakuru n'abaturage ko mu Kagari ka Rutaraka ko hari abantu bafite urumogi na kanyanga babijyanye mu rugo rw'abagabp babiri batuye aho. Hahise hategurwa igikorwa cyo kubafata, bafatiwe mu rugo rw'umwe ariho bateraniye barimo kunywa biriya biyobyabwenge ndetse bari bafite ibahasha ya kaki harimo urumogi.”

    Yakomeje avuga ko abapolisi basatse mu nzu y'umwe bahasanga umufuka urimo ibiro 8 by'urumogi na litiro 15 za Kanyanga.

    CIP Twizeyimana yashimiye abaturage ku ruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge, abasaba gukomeza ubwo bufatanye. Yakomeje avuga ko Polisi itazahagarika ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge.

    Abafashwe bose bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha rukorera muri sitasiyo Polisi ya Nyagatare kugira ngo hakorwe iperereza.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyagatare-bane-bafatanywe-kanyanga-n-urumogi-biteguraga-gukwirakwiza

  • Nyagatare : Bane barimo umukobwa umwe bafashwe bari kunywa Urumogi na Kanyanga #rwanda #RwOT

    Abantu bane bacyekwaho ubufatanye mu gukwirakwiza ibiyobwenge mu baturage, bafatiwe mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Rutaraka, Umudugudu wa Ryabega.

    Bafatanwe ibiro 8 by’urumogi na litiro 15 za Kanyanga,bafashwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Mutarama bafatirwa mu bikorwa bya Police.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdoun Twizeyimana yavuze ko Niyonzima Jacques, Sibomana Vicent, Gatanazi Rachid na Muhongerwa Farida bafatiwe mu cyuho bafite biriya biyobyabwenge.

    Yagize ati “Polisi yahawe amakuru n’abaturage ko mu Kagari ka Rutaraka hari abantu bafite urumogi na kanyanga babijyanye mu rugo rwa Gatanazi Rachid no ku muturanyi we Sibomana. Hahise hategurwa igikorwa cyo kubafata, bafatiwe mu rugo rwa Gatanazi ariho bateraniye barimo kunywa biriya biyobyabwenge ndetse bari bafite ibahasha ya kaki harimo urumogi.”

    Yakomeje avuga ko abapolisi basatse mu nzu ya Sibomana bahasanga umufuka urimo ibiro 8 by’urumogi na litiro 15 za Kanyanga.

    CIP Twizeyimana yashimiye abaturage ku ruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge, yabasabye gukomeza ubwo bufatanye. Yakomeje avuga ko Polisi itazahagarika ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge.

    Abafashwe bose bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo Polisi ya Nyagatare kugira ngo hakorwe iperereza.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Bane-barimo-umukobwa-umwe-bafashwe-bari-kunywa-Urumogi-na-Kanyanga

  • Tanzania: Umunyeshuri wa Kaminuza agiye guhatanira kuyoboka Inteko Ishinga Amategeko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amos Sollo

    Amos Sollo

    Mu gihe gahunda yo gufata impapuro zo guhatanira uwo mwanya, ku bazahagararira ishyaka rya 'Chama Cha Mapinduzi (CCM) igeze ku munsi wa gatatu, Umunyeshuri wo muri Kaminuza yitiriwe Mwalimu Nyerere (MNMA), witwa Amos Sollo w’imyaka 26, na we yagaragaje ko ashaka guhatanira uwo mwanya.

    Sollo ngo yageze ahakorera 'CCM’ mu Mudugudu wa Lumumba mu Mujyi wa Dar es Salaam ki itariki 12 Mutarama 2022.

    Aganiro n’Ikinyamakuru 'Mwananchi’ nyuma yo gusohoka aho mu biro bya CCM, Sollo yavuze ko ari umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza, akaba yiga mu ishami ry’ubukungu n’iterambere, akaba yaje mu biro bya CCM kubaza ibikurikizwa kugira ngo umuntu ahabwe impapuro zimwemerera guhatanira uwo mwanya.

    Sollo yagize ati “Nafashe umwanzuro wo kuza hano mu biro by’ishyaka kubaza uko bigenda kugira ngo umuntu abone impapuro 'fomu’, bityo nanjye nzuzuze kuko nifuza guhatanira umwanya wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, ni uko bambwira ko bisaba kwishyura Miliyoni imwe y’amashiringi ya Tanzania'.

    Ati “Ariko kugeza ubu, mfite 300.000 by’amashilingi, harimo Amashilingi 100.000 mfite n’andi 200.000 ari kuri Banki, ubu ngiye kugenda nsaba abantu banyongerere kugira ngo nshobore guhabwa izo mpapuro, kuko ubushake n’impamvu zo kwicara kuri iyo ntebe ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ndabifite, natwe urubyiruko turashoboye”.

    Asobanura ubunararibonye yaba afite mu bijyanye n’ubuyobozi, yavuze ko yigeze kuba umwe mu badepite bahagarariye iby’ubukungu muri iyo Kaminuza yigamo, kandi ko yigeze guhatanira kuba Perezida wa Repubulika ubwo yari muri Kaminuza ya Maswa, ndetse ko no mu minsi ya vuba aha, ashoje manda ye ku buyobozi bw’ihuriro ry’abanyeshuri biga ibijyanye n’ubukungu muri iyo Kaminuza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/tanzania-umunyeshuri-wa-kaminuza-agiye-guhatanira-kuyoboka-inteko-ishinga-amategeko

  • Abana batabona amafaranga yo kubagaburirira ku ishuri ntibazabuzwe kujya kwiga – MINEDUC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abana ntibagomba kubuzwa kwiga kuko batabonye amafaranga yo kubagaburirira ku ishuri

    Abana ntibagomba kubuzwa kwiga kuko batabonye amafaranga yo kubagaburirira ku ishuri

    Ababyeyi ni bo basabwa gutanga ayo mafaranga muri gahunda yatangiranye n’uyu mwaka w’amashuri 2021-2022, igamije kugaburirira abana bose ku ishuri ku manywa, guhera ku biga amashuri y’incuke kugera ku yisumbuye ya Leta cyangwa afashwa na yo.

    Twagirayezu yaganiriye na Radio Rwanda ku wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022, avuga ko iyi gahunda itaragera ku banyeshuri bose mu gihugu, ariko ko ari cyo kigamijwe.

    Yakomeje agira ati 'Leta hari uruhare igira kuri buri mwana buri munsi, ariko n’ababyeyi hari amafaranga basabwa kugira ngo babe bakunganira Leta. Aho ni ho twagiye tubona ibibazo mu mashuri amwe n’amwe aho ababyeyi bamwe batitabira iyi gahunda, icyakora iyo ayo mafaranga atabonetse ntibyaba impamvu y’uko umwana atajya ku ishuri'.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC asaba umubyeyi utuzaboba amafaranga yo kwishyurira umwana ifunguro, kwegera ishuri uwo mwana yigaho akareba ikindi yatanga kirimo ibiribwa yejeje cyangwa ibindi bakumvikanaho.

    Abayobozi b’amashuri ya Leta cyangwa afashwa na yo baganiriye na Kigali Today bavuga ko henshi bahurije ku kuba buri mwana azajya atangirwa amafaranga ibihumbi bitandatu (6,000Frw) buri kwezi, ariko uwayarenza bikaba akarusho.

    MINEDUC ntiratangaza amafaranga iha buri mwana kugira ngo abonere ifunguro rya ku manywa ku ishuri buri munsi, ariko hari abayobozi b’amashuri bavuga ko Leta itanga ½ cy’ayo ababyeyi basabwa gutanga.

    MINEDUC ivuga ko ahenshi ku bigo by’amashuri hamaze kubakwa ibikoni byo guteguriramo amafunguro y’abana, ariko n’aho bitaragera ngo ni gahunda ikomeje kugezwa mu mashuri ya Leta n’afashwa na yo yose mu gihugu.

    Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kagugu Catholique ruri mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, Jean Baptiste Habanabashaka, avuga ko nta mwana uzirukanirwa kuba atishyuriwe ifunguro, ariko ko kugeza ubu we atarabona amasafuriya manini yitwa Muvelo yo gutegurirwamo amafunguro ahagije abana barenga ibihumbi birindwi biga muri icyo kigo.

    Habanabashaka yagize ati 'Nta mwana ugomba kwirukanwa ngo ntiyishyuye amafaranga ya 'School feeding’ ariko ntabwo muvelo zageze hose, jyewe kuva ndacyazitegereje'.

    Habanabashaka avuga ko abana biga kuva mu mwaka wa mbere kugera mu wa kane w’amashuri abanza, bataragerwaho mu gufatira amafunguro ku ishuri, kubera icyo kibazo cyo kutagira inkono zo gutekamo.

    Icyakora yavuze ko afite icyizere cy’uko abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Uburezi bazamusura vuba, akabagezaho ibibazo birimo no kutabona muvelo mu gihe ibindi bigo mu gihugu byamaze kuzibona.

    Ikigo gishinzwe amashuri makuru y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), ni cyo cyatsindiye isoko ryo gukora muvelo zigera ku bihumbi bitanu zizakorwa hatanzwe Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari ebyiri.

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/abana-batabona-amafaranga-yo-kubagaburirira-ku-ishuri-ntibazabuzwe-kujya-kwiga-mineduc

  • Menya Janny Sikazwe, umusifuzi warangije umukino iminota isanzwe yawo itararangira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Janny Sikazwe yarangije umukino mbere y

    Janny Sikazwe yarangije umukino mbere y’igihe cyateganyijwe

    Ibi Sikazwe usanzwe ari n’umwarimu yabikoze inshuro 2 muri uyu mukino wabaye ku wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2021, bwa mbere byari ku munota wa 85 n’amasegonda 42 aho yahagaritse umukino ariko akongera akawusubukura, hanyuma yongera kubikora umukino ugiye kurangira bitungura abantu.

    Janny Sikazwe yavutse tariki 26 Gicurasi 1979, avukira Kampiri Mposhi mu gihugu cya Zambia. Ni umusifuzi mpuzamahanga wagiye ku rutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga rwa FIFA MU mwaka wa 2007, yasifuye bwa mbere mu mikino mpuzamahanga mu 2008 abitangirira mu irushangwa ry’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (Cosafa) ryahuzaga amakipe y’ibihugu ku bakinnyi batarengeje imyaka 20.

    Icyo gikombe yakigiyemo ahamagawe ngo asimbure undi musifuzi wari watsinzwe ikizamini cy’imbaraga, kuva icyo gihe Sikazwe yatangiye kugaragara asifura mu marushanwa nyafurika atandukanye arimo igikombe cya Afurika ndetse n’amarushanwa ahuza amakipe yo ku mugabne wa Afurika.

    Mu 2016, Janny Sikazwe yasifuye umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’ama Club cyabereye mu gihugu cy’u Buyapani ndetse n’umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika mu 2017 cyatwawe na Cameroon.

    Gusifura imikino ikomeye byatumye Janny Sikazwe atoranywa na FIFA mu basifuzi basifuye igikombe cy’isi cyabereye mu Burusiya, aho muri iryo rushanwa yasifuyemo imikino ibiri irimo uwahuje ikipe y’igihugu y’u Bubiligi na Panama tariki 18 Kamena 2018 ndetse n’uwahuje u Buyapani na Polonye tariki 28 Kamena 2018, imikino yombi yari iyo mu matsinda, ibi byamugize umusifuzi wa mbere ukomoka muri Zambiya usifuye igikombe cy’isi.

    Mu mwaka wa 2018 mu kwezi k’Ugushyingo ubwo yari avuye mu Burusiya, Sikazwe yahagaritswe by’agateganyo n’akanama k’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) gashinzwe imyitwarire ashinjwa ruswa mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cya CAF Champions League, wari wahuje ikipe ya Esperance de Tunis yatsinzemo Premiero de Agosto ibitego 4-2.

    Icyo gihe yahaye Esperance de Tunis penaliti itaravuzweho rumwe yavuyemo igitego cya mbere, mu gihe mu gice cya kabiri yanze igitego cyatsinzwe na Bobo Ungenda ku ruhande rwa Premiero de Agosto, avuga ko umuzamu wa Esperance de Tunis yasunitswe.

    Janny Sikazwe azwiho gutanga amakarita y’imihondo menshi mu mukino ndetse no kuba adakunda kongera iminota ku mukino, amaze gutanga Penaliti 25 ari mu kibuga ku mpuzandengo ya 0.11 bya penaliti ku mukino, mu gihe kandi amaze gutanga amakarita yose hamwe 378 arimo 368 y’umuhondo n’amakarita 10 y’umutuku, ibi byose akaba yarabikoze mu mikino 116 mpuzamahanga yasifuye.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/menya-janny-sikazwe-umusifuzi-warangije-umukino-iminota-isanzwe-yawo-itararangira

  • Ibitaramo byasubukuwe: Amabwiriza mashya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu itangazo rigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa RDB ryashyizweho ku wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022, rivuga ko hashingiwe ku itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 07 Mutarama 2022 rirebana n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, RDB iramenyesha abantu bose ko ibi bikurikira bizubahirizwa mu bigo by’ubukerarugendo, amahoteli, ahabera inama, amateraniro n’amamurikabikorwa.

    Muri ibyo mu ngingo yaryo ya kane hagaragaramo ko ibitaramo byateguwe bizasubukurwa mu byiciro. Ababitegura bagomba kubisabira uburenganzira mu kigo gishinzwe gutunganya inama n’amakoraniro (RCB), bifashishije email kuri [email protected] hasigaye nibura iminsi 10 ngo bibe.

    Abategura ibitaramo bagomba kubahiriza ibi bikurikira:

    Kugurishya amatike bigomba gukorwa hifashishije ikoranabuhanga. Abitabira igitaramo harimo n’abagiteguye n’abagaragara muri serivisi bagomba kuba barahawe inkingo zose za Covid-19 kandi barayipimishije mu gihe kitarenze amasaha 24 bagasanga batayirwaye.

    Ibitaramo bigomba kwitabirwa n’abatarenze 50% by’ubushobozi bw’aho bibera bwo kwakira abantu mu nzu cyangwa 75% by’ubushobozi bwo kubakira hanze.

    Ingingo ya gatanu ivuga ko inzu zerekanirwamo sinema zemerewe kwakira abatarenze 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Aho ubushobozi bwabo burenze abantu 150 inzu zerekanirwamo sinema ntizemerewe 75%. Abakiriya bagomba kuba barahawe inkingo zose za Covid-19 kandi baripimishije mu gihe kitarenze amasaha 24 bagasanga batayirwaye.

    Inama ziba imbonankubone zitabirwa n’abatarenze 50% by’ubushobozi bw’aho zibera bwo kwakira abantu. Abitabiriye inama bagomba kugaragaza icyemezo cy’uko bahawe inkingo zose za Covid-19 kandi bakaba bayipimishije mu gihe kitarenze amasaha 24 hifashishijwe uburyo bwa PCR cyangwa ubwihuse kandi bagasanga batayirwaye.

    Uretse ibyagiye byemererwa gusubukurwa muri iri tangazo, hanagaragaramo ibibaye bihagaritswe.

    Mu ngingo yaryo ya gatatu havuga ko ibitaramo by’umuziki, utubyiniro, harimo n’utwa 'Silent Disco' ndetse n’aho baririmba cyangwa bacuranga mu buryo bwa 'live' muri Hotel, restaurant, utubari cyangwa ahandi bibaye bihagaritswe.

    RDB iributsa abantu bose ko bagomba kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwirinda yatanzwe na minisiteri y’ubuzima hagamijwe kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, kuko abazafatwa bayarenzeho bazabihanirwa.

    Ibitaramo by’umuziki, kubyina na konseri (night clubs/ live bands/ karaoke and concerts), n’ibindi bitaramo by’imyidagaduro bibereye ahandi hose biheruka guhagarikwa mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’intebe, ryavugaga ko izo ngamba nshya zigomba gutangira gukurikizwa uhereye ku wa mbere tariki 20 Ukuboza 2021, mu gihe cy’ibyumweru bitatu, ariko zishobora kongera kuvugururwa igihe cyose bibaye ngombwa hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibitaramo-byasubukuwe-amabwiriza-mashya

  • Banki y’Isi ivuga ko ihungabana ry’ubukungu rizatuma ubusumbane burushaho kwiyongera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022, nibwo Banki y’Isi yatangaje ko ubukungu bw’isi, buri mu gihe cyo 'kugenda gahoro’ kubera virus yihinduranyije ya corona yiswe Omicron ubu yugarije isi, bigatuma hari amafaranga atakaza agaciro, bikazamura imyenda za Guverinoma z’ibihugu bimwe na bimwe zifata, ndetse bikongera ubusumbane hagati y’ibihugu.

    Raporo iheruka y’iyo Banki, igaragaza ko izamuka ry’ubukungu rizasubira inyuma rikava kuri 5.5 % mu 2021 rikagera kuri 4.1% mu 2022.

    Iyo Banki yagize iti 'Uku kwiyongera k’ubusumbane mu by’ubukungu bibangamira cyane ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere'.

    Ubwo busumbane ngo burimo kugaragara cyane muri iki gihe virusi ya Omicron irimo gukwirakwira ku buryo bwihuse, ari na ko ibangamira ibikorwa bizamura ubukungu.

    Banki y’Isi igira iti 'Ku bihugu bifite ubukungu busanzwe bufite ibibazo, gusubira inyuma kuzaba kunini cyane, kuko nk’ibihugu bifite ubukungu bwahungabanye kubera intambara, buzagabanukaho 7.5 % ugereranyije n’uko bwari buhagaze mbere y’icyorezo cya Covid-19'.

    Nk’uko iyo Banki itahwemye kubigaragaza muri raporo zayo, ihamagarira ibihugu byose guha agaciro inkingo za Coronavirus kugira ngo bishobore kuyihashya.

    Nk’uko Banki y’Isi ibivuga muri raporo yayo, igira iti 'Gukwirakwiza inkingo bigenda byiyongera ku buryo bushimishije, ariko virusi nshya zikomeza kwaduka, zituma icyizere cy’uko ubuzima buzaba bumeze neza mu gihe kizaza gihungabana'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/banki-y-isi-ivuga-ko-ihungabana-ry-ubukungu-rizatuma-ubusumbane-burushaho-kwiyongera

  • Menya buri Transfer yose imaze kuba kuva Isoko ry'igura n'igurishwa ry'abakinnyi ryo mu kwezi kwa mbere ryafungurwa I Burayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko isoko ry'abakinnyi rifunguwe kw'italiki ya 01 mutarama 2022, Twe nka Yego B twagukusanyirije hamwe abakinnyi baso bamaze guhindura amakipe Bari basanzwe babarizwa ubu Bari muyandi makipe mashya.

     

    UYU MUNSI: TALIKI YA 12/MUTARAMA/2022

    MURI EFL (Icyicaro cya kabiri cyo mu Bwongereza)

    James Waite — Penybont to Newport County, undisclosed

    TALIKI YA 11/MUTARAMA/2022

    MURI EFL (Icyicaro cya kabiri cyo mu Bwongereza)

    🔵Taylor Harwood-Bellis — Intizanyo ya Manchester City Muri Stoke City,

    🔴William Kokolo — Ava muri Middlesbrough yerecyeza muri Burton, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔵Jamie Walker — Intizanyo ya Hearts muri Bradford,

    🔴Aaron Ramsey — Intizanyo ya Aston Villa muri Cheltenham,

    🔵Sam Sherring — Intizanyo ya Bournemouth muri Cambridge United,

    🔴David Marshall — Ava muri Derby Country yerecyeza muri QPR, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔵Steven Benda — Intizanyo ya Swansea muri Peterborough,

    🔴Andrew Fisher — Ava muri MK Dons yerecyeza muri Swansea, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔵Connor Hall — Ava muri Harrogate yerecyeza muri Port Vale, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔴Reece Hutchinson — Ava muri Unattached muri Cheltenham, yigurishije.

    🔵Leon Legge — Ava muri Port Vale yerecyeza muri Harrogate, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔴Aaron Morley — Ava muri Rochdale yerecyeza muri Bolton, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔵Josh Pask — Intizanyo ya Coventry muri Newport,

    HANZE Y'IGIHUGU CY'UBWONGEREZA:

    🔴Michael Verrips — Ava muri Sheff United yerecyeza muri Fortuna Sittard, yerecyejemo nk'intizanyo ariko harimo ko igomba kumugura ku mpera z'umwaka w'imikino.

    MURI SHAMPIYONA YA SCOTLAND:

    🔵Declan Drysdale — Intizanyo ya Coventry City muri Ross County,

    TALIKI YA 10/MUTARAMA/2022

    MURI EFL (Icyicaro cya kabiri cyo mu Bwongereza)

    🔴Jake Beesley — Ava muri Rochdale yerecyeza muri Blackpool, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔵Marcus Carver — Ava muri Southport yerecyeza muri Hartlepool, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔴Jake Hull — Intizanyo ya Rotherham muri Hartlepool,

    🔵Chris Hussey — Ava muri Cheltenham yerecyeza muri Port Vale, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔴Offrande Zanzala — Intizanyo ya Barrow muri Exeter,

    MURI SHAMPIYONA YA SCOTLAND:

    🔵Rocky Bushiri — Intizanyo ya Norwich City muri Hibernian,

    🔴Nathaniel Atkinson — Ava muri Melbourne City yerecyeza muri Hearts, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    MW'IRUSHANWA RY'ABAGORE MU BWONGEREZA:

    🔵Eveliina Summanen — Ava muri Kristianstads yerecyeza muri Tothenham Spurs y'Abagore, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    TALIKI YA 08/MUTARAMA/2022

    MURI PREMIER LEAGUE (Icyicaro cya mbere mu Bwongereza).

    🔴Ainsley Maitland-Niles — Intizanyo ya Arsenal muri Roma,

    🔵Axel Tuanzebe — Intizanyo ya Manchester United muri Napoli,

    MURI EFL (Icyicaro cya kabiri cyo mu Bwongereza):

    🔴Scott Wootton — Ava muri Morecambe yerecyeza muri Wellington Phoenix, yigurishije.

    MURI SHAMPIYONA YA SCOTLAND:

    🔵Dante Polvara — Ava muri unattached yerecyeza muri Aberdeen.

    🔴Johnny Kenny — Ava muri Sligo Rovers yerecyeza muri Celtic, agurwa asaga ibihumbi £125,000.

    TALIKI YA 07/MUTARAMA/2022

    MURI PREMIER LEAGUE:

    🔵Kieran Trippier — Ava muri Atletico Madrid yerecyeza muri Newcastle, ku giciro cy'amafaranga asaga million £12M.

    🔴Philippe Coutinho — Intizanyo ya Fc Barcelona muri Aston Villa,

    🔵Edo Kayembe — Ava muri Eupen yerecyeza muri Watford, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    MURI EFL (Icyicaro cya kabiri cyo mu Bwongereza):

    🔴Theo Corbeanu — Intizanyo ya Wolves muri MK Dons,

    🔵Caolan Boyd-Munce — Ava muri Birmingham yerecyeza muri Middlesbrough, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔴Cameron Coxe — Ava muri Solihull Moors yerecyeza muri Colchester, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔵Anthony Glennon — Intizanyo ya Burnley muri Barrow,

    🔴Kian Harratt — Intizanyo ya Huddersfield muri Port Vale,

    🔵Taylor Seymour — Ava muri Burgess Hill Town yerecyeza muri Crawley, yigurishije.

    🔴Terry Ablade — Intizanyo ya Fulham muri AFC Wimbledon,

    🔵Rosaire Longelo — Ava muri Newcastle muri Accrington, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔴Taylor Richards — Intizanyo ya Brighton muri Birmingham,

    SHAMPIYONA YA SCOTLAND:

    🔵Liam Shaw — Intizanyo ya Celtic muri Motherwell,

    🔴Robbie Crawford — Ava muri Motherwell yerecyeza muri Partick Thistle, yigurishije.

    TALIKI YA 06/MUTARAMA/2022.

    MURI PREMIER LEAGUE:

    🔵Samir — Ava muri Udinese yerecyeza muri Watford, igiciro cy'amafaranga atazwi.

    MURI SHAMPIYONA YA SCOTLAND:

    🔴Harry Clarke — Intizanyo ya Arsenal muri Hibernian,

    🔵Ewan Henderson — Intizanyo ya Celtic muri Hibernian,

    🔴Carljohan Eriksson — Ava muri Mjallby yerecyeza muri Dundee Utd

    MURI EFL (Icyicaro cya kabiri cyo mu Bwongereza):

    🔵Charlie Brown — Ava muri MK Dons yerecyeza muri Cheltenham, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔴James Brown — Ava muri Unattached yerecyeza muri Blackburn.

    🔵Tom Dallison — Ava muri Crawley yerecyeza muri Colchester, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔴Will Harris — Intizanyo ya Sunderland muri Barrow,

    🔵Ethan Laird — Intizanyo ya Manchester United muri Bournemouth,

    🔴Bali Mumba — Intizanyo ya Norwich muri Peterborough,

    🔵Dan Nlundulu — Intizanyo ya Southampton muri Cheltenham,

    🔴Omari Patrick — Ava muri Burton yerecyeza muri Carlisle, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔵Laurie Walker — Ava muri MK Dons yerecyeza muri Stevenage, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔴Chanka Zimba — Intizanyo ya Cardiff muri Northampton,

    MURI SHAMPIYONA Y'ABAGORE MU BWONGEREZA:

    🔵Emma Snerle — Ava muri Fortuna Hjorring yerecyeza muri West Ham, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    HANZE Y'IGIHUGU CY'UBWONGEREZA:

    🔴Jurgen Locadia — Ava muri Brighton and Hoves Albion yerecyeza muri Bochum yo mu Budage, yigurishije.

    🔵Leo Ostigard — Intizanyo ya Brighton and Hoves Albion muri Genoa,

    TALIKI YA 05/MUTARAMA/2022

    MURI PREMIER LEAGUE:

    🔴Kacper Kozlowski — Ava muri Pogon Szczecin yerecyeza muri Brighton and Hoves Albion, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔵Hayao Kawabe — Ava muri Zurich yerecyeza muri Wolves, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    MURI SHAMPIYONA YA SCOTLAND:

    🔵Nadir Ciftci — Ava muri Ankaragucu yerecyeza muri St Johnstone — ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔴Elias Melkersen — Ava muri Bodo/Glimt yerecyeza muri Hibernian- ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔵James Sands — Intizanyo ya New York City muri Rangers,

    MURI EFL (Icyicaro cya kabiri cyo mu Bwongereza):

    🔴James Hill — Ava muri Fleetwood yerecyeza muri Bournemouth, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔵Trevor Carson — Intizanyo ya Dundee United muri Morecambe,

    🔴Alfie Lewis — Ava muri St Patrick's yerecyeza muri Plymouth, yigurishije.

    🔵Josh McPake — Intizanyo ya Rangers muri Tranmere,

    🔴Tyrese Omotoye — Intizanyo ya Norwich muri Carlisle,

    🔵Ben Williams — Ava muri Barnsley yerecyeza muri Cheltenham,

    TALIKI YA 04/MUTARAMA/2022

    MURI PREMIER LEAGUE:

    🔴Nathan Patterson — Ava muri Rangers yerecyeza muri Everton, kuri £16M.

    🔵Hassane Kamara — Ava muri Nice yerecyeza muri Watford, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔴Mateo Joseph Fernandez — Ava muri Espanyol yerecyeza muri Leeds United, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    MURI SHAMPIYONA YA SCOTLAND:

    🔵Tony Gallacher — Ava muri Liverpool yerecyeza muri St Johnstone, yigurishije.

    🔴Morgan Boyes — Ava muri Liverpool yerecyeza muri Livingston, yigurishije.

    MURI EFL (Icyicaro cya kabiri cyo mu Bwongereza):

    🔵Josh Austerfield — Intizanyo ya Huddersfield muri Harrogate,

    🔴Jacob Bedeau — Intizanyo ya Burnley muri Morecambe,

    🔵Michael Bostwick — Intizanyo ya Burton muri Stevenage,

    🔴Ryan Edmondson — Intizanyo ya Leeds United muri Port Vale,

    🔵Sam Burns — Intizanyo ya Blackburn muri Scunthorpe,

    🔴Ryan Loft — Ava muri Scunthorpe yerecyeza muri Bristol Rovers, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔵Teden Mengi — Intizanyo ya Manchester United muri Birmingham,

    🔴Ed Upson — Intizanyo ya Newport muri Stevenage,

    🔵Dion Pereira — Intizanyo ya Luton Town muri Bradford,

    🔴Trai Hume — Ava muri Linfield yerecyeza y Sunderland, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔵Steve Cook — Ava muri Bournemouth yerecyeza muri Nottingham Forest, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔴Jake O'Brien — Intizanyo ya Crystal Palace muri Swindon,

    🔵Rollin Menayese — Ava muri Mansfield yerecyeza muri Walsall, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔴Tom Dickson-Peters — Intizanyo ya Norwich muri Gillingham,

    🔵Brahima Diarra — Intizanyo ya Huddersfield muri Harrogate,

    🔴Harry Arter — Intizanyo ya Charlton muri Nottingham Forest, (amasezerano ye yo gutizwa yari arangiye).

    MURI SHAMPIYONA Y'ABAGORE MU BWONGEREZA:

    🔵Anna Patten — Intizanyo ya Arsenal muri Aston Villa,

    🔴Gemma Davison — Yasohotse muri Aston Villa kubera impamvu ze bwite kubwumvikanye ku mpande zombi.

    TALIKI YA 03/MUTARAMA/2022

    MURI EFL (Icyicaro cya kabiri cyo mu Bwongereza):

    🔵Marlon Fossey — Intizanyo ya Fulham muri Bolton,

    🔴Emmanuel Idem — Ava muri Unattached yerecyeza y Swindon Town, yigurishije.

    🔵Luke O'Neill — Ava muri Kettering Town yerecyeza muri Stevenage, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔴Joel Senior — Ava muri Altrincham yerecyeza muri Carlisle, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    TALIKI YA 02/MUTARAMA/2022

    MURI EFL (Icyicaro cya kabiri cyo mu Bwongereza):

    🔵Aaron Connolly — Intizanyo ya Brighton and Hoves Albion muri Middlesbrough,

    🔴Harvey Macadam — Ava muri Ashton United yerecyeza muri Fleetwood, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    TALIKI 01/MUTARAMA/2022

    MURI PREMIER LEAGUE:

    🔵Vitalii Mykolenko — Ava muri Dynamo Kiev yerecyeza muri Everton, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔴Matty Longstaff — Intizanyo ya Aberdeen muri Newcastle United, (Asoza amasezerano ye muri Newcastle United).

    🔵Sam McQueen — gusezera umupira mw'ikipe ya Southampton,

    MURI EFL (Icyicaro cya kabiri cyo mu Bwongereza):

    🔴Dion Charles — Ava muri Accrington yerecyeza muri Bolton, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔵Keinan Davis — Intizanyo ya Aston Villa muri Nottingham Forest,

    🔴Daryl Dike — Ava muri Orlando City yerecyeza muri West Brom, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔵Saikou Janneh — Intizanyo ya Bristol City muri Shrewsbury,

    🔴Morgan Whittaker — Intizanyo ya Swansea muri Lincoln,

    MURI SHAMPIYONA YA SCOTLAND:

    🔵Dan Cleary — Ava muri Dundalk yerecyeza muri St Johnstone, ku giciro cy'amafaranga atazwi.

    🔴Jack Hamilton — Intizanyo ya Livingston muri Arbroath,

    TALIKI YA 31/UKUBOZA/2021

    MURI PREMIER LEAGUE:

    🔵Jonas Lossl — Intizanyo ya FC Midtjylland muri Brentford,

    🔴Dejan Stojanovic — Intizanyo ya Middlesbrough muri FC Ingolstadt,

    TALIKI YA 28/UKUBOZA/2021.

    HANZE Y'IGIHUGU CY'UBWONGEREZA:

    🔵Ferran Torres — Ava muri Manchester City yerecyeza muri Barcelona, kuri £54.7M.

     

    Source : https://yegob.rw/menya-buri-transfer-yose-imaze-kuba-kuva-isoko-ryigura-nigurishwa-ryabakinnyi-ryo-mu-kwezi-kwa-mbere-ryafungurwa-i-burayi/