Category: Uncategorized

  • Umujyi wa Kigali watangiye gusuzuma uko abaturage bikingije urugo ku rundi #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali watangije ibarura rigomba gukorwa urugo ku rundi hagenzurwa abikingije COVID-19 kugira ngo hamenyekane abatarafata doze n'imwe n'abatarafata inkingo nkuko biteganyijwe.

    Itangazo ryashyizweho umukono n'umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, ku wa 12 Mutarama 2022, riragira riti 'Dushingiye ku gikorwa cyo gukingira abaturage bahabwa urukingo rwa Covid-19 cyatangiye guhera mu kwezi kwa Werurwe 2021, byagaragaye ko hari abaturage bageze igihe cyo gufata urukingo rwa kabiri batarajya kurufata, abageze igihe cyo gufata urukingo rwa gatatu na bo batarajya kurufata ndetse hakaba n'abandi bagenda bagaragara batarafata urukingo na rumwe.

    Dushingiye ku mubare w'abaturage bari kwandura Covid-19 mu Mujyi wa Kigali, ndetse bamwe bakanahatakariza ubuzima bishwe n'iki cyorezo, kandi bikaba byaragaragaye ko urukingo ari rwo rwonyine ruha umubiri ubudahangarwa mu kurwanya iki cyorezo, tubandikiye tubasaba gukora ibarura ry'abaturage urugo ku rundi (house to house) hagamijwe kumenya abaturage bamaze kubona inkingo uko zavuzwe haruguru, bigafasha no gukora ubukangurambaga kugira ngo abatarabona inkingo uko zateganyijwe na bo bazifate; iki gikorwa kikaba cyasojwe bitarenze tariki 14 Mutarama 2022, raporo yagejejwe ku Mujyi wa Kigali.

    Umujyi wa Kigali wemeje ko uzorohereza itsinda rihuriweho n'inzego zitandukanye gukurikirana uko iryo barura ryakozwe.

    Abantu 126,748 nibo bahawe inkingo za COVID-19 ejo hashize. Abagera kuri 35,500 nibo bahawe urukingo rushimangira rwa COVID-19 .

    Abamaze guhabwa doze ya mbere bose ni 7,827,517.Doze ya Kabiri ni 5,888,447.Abamaze gufata doze ishimangira ni 485,163.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umujyi-wa-kigali-watangiye-gusuzuma-uko-abaturage-bikingije-urugo-ku-rundi

  • Umuhanzi Junior ari mugahinda gakomeye nyuma yo kubura umukunzi we uherutse Kwitaba Imana #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Alex Mbaraga uzwi ku izina rya Junior ari mu gahinda gakomeye ko kubura umukunzi we Umuringa Liliane watabarutse tariki ya 10 Mutarama 2022 azize urupfu rutunguranye.

    Mu kiganiro yahaye IGIHE dukesha iyi nkuru , uyu muhanzi yatangaje ko atabuze umukunzi gusa ahubwo yabuze inshuti ye magara.

    Junior 'Ni umuntu twari tumaranye hafi imyaka ibiri, ntitwakunze kubishyira mu itangazamakuru ariko yari uw'ingenzi kuri njye. Si ibintu byo kwakira vuba kuko ni nk'ubuzima bwanjye bwabuze ubundi buzima.'

    Umuringa yajyanywe mu bitaro ku wa Gatandatu, tariki 8 Mutarama 2022, yitaba Imana nyuma y'iminsi ibiri.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-junior-ari-mugahinda-gakomeye-nyuma-yo-kubura-umukunzi-we-uherutse

  • Urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu mujyi wakiriye igikombe cya Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

     Muri sitade zirimo kuberaho imikino y

    Muri sitade zirimo kuberaho imikino y’igikombe cya Afurika muri Kameruni, sitade ya Limbe iherereye mu gace kavugwamo umutekano muke, ariko hari izindi ebyiri ari zo Douala na Bafoussam na zo ziri hafi y’ahakunze kuvugwa ibikorwa bihungabanya umutekano

    Imikino y’igikombe cya Afurika n’ubwo yatangiye ku Cyumweru tariki 9 Mutarama, hari impungenge z’umutekano cyane cyane mu ntara zo mu Burengerazuba bwa Kameruni aho abashaka kwiyomora ku gihugu batahwemye kugaba ibitero byahitanye benshi mu basivile kuva mu mwaka wa 2017.

    Muri uyu mujyi wa Buea hari kubarizwa amakipe y’ibihugu bya Mali, Gambiya, Tuniziya na Moritaniya, biri mu itsinda F, ndetse nk’uko Daily Mail dukesha iyi nkuru ibitangaza, ni uko ibi byatumye ikipe ya Mali idakora imyitozo yateguraga umukino wayihuje na Tunisia.

    Umujyi wa Buea uri mu ntera kandi y’isaha imwe umuntu agenda n’imodoka avuye mu mujyi wa Limbe uherereye ku nkengero z’inyanja ya Atlantika aho imikino ibiri yo mu itsinda F yabereye ku wa gatatu hagati ya Mali yatsindaga Tuniziya igitego kimwe kubusa na Moritaniya na Gambiya umukino warangiye Gambiya itsinze kimwe ku busa.

    Daily Mail yatangaje ko abantu 2, ari bo baguye muri uko kurasana kw’abahanganye na Leta.

    Abarwanyi bavuga ururimi rw’Icyongereza baherereye mu Burengerazuba kuva muri 2017, barashaka gushyiraho igihugu cyabo cyitwa Ambazoniya. Bakitandukanya na Leta igizwe n’abavuga ururimi rw’Igifaransa.

    Kuva icyo gihe imirwano hagati y’abashaka kwiyomora ku gihugu n’ingabo za Leta imaze guhitana abantu batari munsi y’ibihumbi bitatu (3,000), ituma abantu bagera ku miliyoni bahunga.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/urusaku-rw-amasasu-rwumvikanye-mu-mujyi-wakiriye-igikombe-cya-afurika

  • Imikino y'umunsi wa mbere mu gikombe cya Afurika yasojwe Mali itsinze Tunisie mu mukino umusifuzi yasoje habura iminota 4 ngo urangire #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 12 Mutarama 2022 mu gihugu cya Cameroon ahakoimeje kubera imikino y'igikombe cya Afurika cya 2021 hasozwaga imikino y'umunsi wa mbere mu matsinda yose uko ari 6 agize CAN 2021 iri kuba ku ncuro ya 33.

    Mu mikino yaraye ikinwe yo mu itsinda rya E ndetse na F ari naryo rya nyuma, hakinwe imikino itatu habonekamo ibitego bitatu.

    Mu mukino wo mu itsinda E, ikipe ya Equatorial Guinea yatsinzwe na Ivory Coast igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Alain Max Gradel ku munota wa gatandatu w'umukino, naho mu itsinda E Mauritania yatsinzwe na Gambia igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ablie Jallow ubwo hari ku munota wa 10 gusa.

    Mu wundi mukino ari nawo wabereyemo ibidasanzwe, ni uwo Mali yatsinzemo ikipe ya Tunisia igitego kimwe ku busa, ni igitego cyabonetse ku munota wa 48 cyatsinzwe na Ibrahima Kone, nyuma Tunisia yaje kubona penaliti irayihusha yari itewe na Wahbi Khazri ubwo hari ku munota wa 77.

    Icyabaye muri uyu mukino kidasanzwe, ni uko umusifuzi wari uyoboye uyu mukino umunya Zambia Janny Sikazwe yawurangije ubwo hari ku munota wa 86 habura iminota ine ngo urangire nkuko iminota y'umukino iba ari 90 iteganyijwe.

    Nyuma yo kubona ko yibeshye, yongeye guhamagara amakipe ngo agaruke akine iminota 4 yari isigaye aiko nabwo aza kuwurangiza habura amasengo 15 ngo iminota 90 irangire, ibi abakurikiranye umukino ndetse n'umupira w'amaguru muri rusange bakaba bagaragajeko uyu musifuzi atari tayali kuri uyu mukino.

    Nyuma yo gusoza habura amasegonga make ngo umukino usozwe amakipe yasubiye mu rwambariro nyuma basabwa kugaruka ngo bakine ayo masegonda ndetse n'iminota y'inyongera ariko birangira ikipe ya Tunisia yo birangira yanze kugaruka mu kibuga, umukino usubikirwa aho ngaho.

    Ibi byabaye kuri Janny Sikazwe, siwe wenyine bibayeho mu mateka y'umupira w'amaguru kuko ubwo hari mu mukino wa shampiyona ya Esipanye ikipe ya Sevilla yakinaga na Granada nabwo umusifuzi wari uyoboye uyu mukino yaribeshye nawe awusoza habura umunota umwe ngo urangire.

    Uko imikino y'umunsi wa kabiri mu matsinda iri bukinwe:
    18h00: Cameroon vs Ethiopie
    21h00: Cape Verde vs Burkina Faso

    The post Imikino y'umunsi wa mbere mu gikombe cya Afurika yasojwe Mali itsinze Tunisie mu mukino umusifuzi yasoje habura iminota 4 ngo urangire appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/imikino-yumunsi-wa-mbere-mu-gikombe-cya-afurika-yasojwe-mali-itsinze-tunisie-mu-mukino-umusifuzi-yasoje-habura-iminota-4-ngo-urangire/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imikino-yumunsi-wa-mbere-mu-gikombe-cya-afurika-yasojwe-mali-itsinze-tunisie-mu-mukino-umusifuzi-yasoje-habura-iminota-4-ngo-urangire

  • Ubwo najye ndi umwanda- Umuhungu wa Lt.Col Anatole yashenguwe na Sadate wise Se 'déchet nucléaire’ #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda umunani barimo abahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko rwari rwarashyiriweho u Rwanda i Arusha bakaba baherutse koherezwa muri Niger ariko bakaba baragarutsweho cyane mu minsi yashize ubwo Leta y’iki Gihugu boherejwemo yabanzaga gufata umwanzuro wo kubirukana.

    Mu bagarutse kuri aba Banyarwanda, harimo Munyakazi Sadate wihanukiriye akabita ko ari umwanda kirimbuzi kandi akaba atumva ukuntu Igihugu nka Niger cyabakira kandi ngo badakwiye ubuturo bwo ku Isi.

    Muri aba Banyarwanda umunani barimo Lt Col Anatole Nsengiyumva wahoze ari Umuyobozi w’Ingabo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, wakatiwe imyaka 15.

    Umuhungu we witwa Uwimana Albert yavuze ko ubwo yasomaga Tweet ya Sadate atahise ayitindaho kuko yari mu zindi gahunda ariko ko aho agereye mu rugo ari bwo yaje kuyasesengura.

    Ati 'Niba umuntu adakwiye ubuturo bwo ku Isi, ubwo akwiriye gupfa, ikindi niba ari dechet nucleaire, ubundi dechet nucleaire ni uburozi bwica, ubwo rero niba ari uburozi bwica, akwiriye gupfa kugira ngo atazaroga abandi. Njye mbishyira mu mwanya wo kuvuga ngo ndi umwana w’uwo muntu, noneho ngatekereza buriya nanjye ndi umwanda kuko navutse ku mwanda.'

    Uwimana avuga ko anifuza ko umubyeyi we yaza gutura mu Rwanda 'kuko burya kuba hafi y’umubyeyi nta muntu bidashimisha.' Ariko ko yahise yibaza niba yarabonye amagambo yanditswe na Sadate yatinyuka kuba akije mu Rwanda.

    Avuga ko Leta y’u Rwanda yashyize imbere ubumwe n’ubwiyunge bubanisha abishe abantu muri Jenoside n’abo bahemukiye. Ati 'Niba yarabimukoreye buriya yaza mu Rwanda agatuma baturana kuko numvaga ko afite n’imitungo i Kigali, ushobora kugira gutya ugasanga inzu yabagamo yegeranye no kwa Sadate. Ese yaza akajya muri ya nzu agaturana na Sadate amubona ko ari umwanda.'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Ubwo-najye-ndi-umwanda-Umuhungu-wa-Lt-Col-Anatole-yashenguwe-na-Sadate-wise-Se-dechet-nucleaire

  • Kigali: Batangiye kugenzura uko abaturage bikingije Covid-19 urugo ku rundi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, ku wa 12 Mutarama 2022, riragira riti 'Dushingiye ku gikorwa cyo gukingira abaturage bahabwa urukingo rwa Covid-19 cyatangiye guhera mu kwezi kwa Werurwe 2021, byagaragaye ko hari abaturage bageze igihe cyo gufata urukingo rwa kabiri batarajya kurufata, abageze igihe cyo gufata urukingo rwa gatatu na bo batarajya kurufata ndetse hakaba n’abandi bagenda bagaragara batarafata urukingo na rumwe.

    Rikomeza rigira riti 'Dushingiye ku mubare w’abaturage bari kwandura Covid-19 mu Mujyi wa Kigali, ndetse bamwe bakanahatakariza ubuzima bishwe n’iki cyorezo, kandi bikaba byaragaragaye ko urukingo ari rwo rwonyine ruha umubiri ubudahangarwa mu kurwanya iki cyorezo, tubandikiye tubasaba gukora ibarura ry’abaturage urugo ku rundi (house to house) hagamijwe kumenya abaturage bamaze kubona inkingo uko zavuzwe haruguru, bigafasha no gukora ubukangurambaga kugira ngo abatarabona inkingo uko zateganyijwe na bo bazifate; iki gikorwa kikaba cyasojwe bitarenze tariki 14 Mutarama 2022, raporo yagejejwe ku Mujyi wa Kigali.

    Ngo Umujyi wa Kigali uzorohereza itsinda rihuriweho n’inzego zitandukanye gukurikirana uko iryo barura ryakozwe.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kigali-batangiye-kugenzura-uko-abaturage-bikingije-covid-19-urugo-ku-rundi

  • Minisitiri Uwamariya na Amb. Ron Adam baganiriye ku bufatanye mu burezi muri 2022 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Uwamariya na Amb. Ron Adam bagiranye ibiganiro

    Minisitiri Uwamariya na Amb. Ron Adam bagiranye ibiganiro

    Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko Ambasaderi Dr. Ron Adam na Minisitiri Dr Uwamariya, ibiganiro byabo byagarutse ku mahirwe y’ubufatanye muri uyu mwaka wa 2022 hagati y’ibihugu byombi mu rwego rw’uburezi.

    U Rwanda na Israheli bisanzwe bifitanye umubano wihariye mu bufatanye mu burezi, bufasha bamwe mu banyeshuli b’Abanyarwanda kujya kwiga ubuhinzi n’ubworozi buteye imbere.

    Umwaka ushize mu kwezi k’Ugushyingo, abanyeshuri 195 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buhunzi n’ubworozi, boherejwe na Ambasade ya Israel mu Rwanda kwiga ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere muri icyo gihugu.

    Abo banyeshuri bazahabwa amasomo atandukanye ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bugezweho arimo ubworozi bw’amafi, ubworozi bw’inkoko, kuhira imyaka mu buryo bwa kijyambere, gukingira amatungo, ubuhinzi bwo mu mazu yabugenewe (Greenhouse farming) n’ibindi, bakazajya biga ariko banahembwa.

    Gahunda yo kohereza abanyeshuri kwihugura mu buhinzi n’ubworozi muri Israel yatangiye mu 2012, kuva icyo gihe kugeza ubu hamaze koherezwa abagera ku 1200.

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/minisitiri-uwamariya-na-amb-ron-adam-baganiriye-ku-bufatanye-mu-burezi-muri-2022

  • Kigali : Abamotari bigaragambije basaba ko ibibazo bafite bikemuka mu maguru mashya #rwanda #RwOT

    Aba batwara abagenzi kuri moto bavuga ko bimwe mu bibazo bibabangamiye ari amafaranga bakatwa ku kiguzi cy’amafaranga y’urugendo iyo bishyuwe kuri mubazi.

    Umwe yagize ati 'Turi gukorera amafaranga menshi agatwarwa n’abandi nk’aho ari bo bashoye. Umuntu arakorera ibihumbi bibiri bagatwaraho 300 Frw ?'

    Aba bamotari bavuka ko batumva impamvu bakatwa ayo mafaranga kandi bishyura n’umusore ndetse n’andi mafaranga menshi bacibwa mu bihe runaka.

    Bamwe mu batwara abagenzi kuri moto kandi bamaze iminsi biyasira bavuga ko amafaranga y’ubwishingizi bwa moto yatumbagijwe mu buryo bw’ikirenga.

    Mu myigaragambyo bakoze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Mutarama 2022, banagarutse kuri ubu bwishingizi, bavuga ko bwatumbagijwe cyane.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abamotari-bigaragambije-basaba-ko-ibibazo-bafite-bikemuka-mu-maguru-mashya

  • Rutahizamu wagoye Bakame atazapfa kwibagirwa #rwanda #RwOT

    Umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame, avuga ko mu myaka amaze mu kibuga akina muri shampiyona y’u Rwanda, rutahizamu wamuteye ubwoba ari Bokota Kamana Labama.

    Bakame yatangiye gukina mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda muri 2007 ahereye muri Atraco FC, kugeza uyu munsi avuga ko rutahizamu wamugoye ari Bokota Kamana Labama wageze mu Rwanda 2008 aje muri Rayon Sports.

    'Rutahizamu wangoye cyane ntazibagirwa, navuga ko ari Bokota [Kamana Labama], ni we rutahizamu waje ari hejuru kandi ahera ku ruhande amakipe yose ayabonamo ibitego. Ni we rutahizamu twajyaga guhura mfite impungenge.' Bakame aganira n’ikinyamakuru ISIMBI

    Bokota yageze mu Rwanda 2008 aje muri Rayon Sports, icyo gihe Bakame yakiniraga ikipe ya Atraco FC. Umwaka wakurikiyeho wa 2009-10 aba bakinnyi bombi baje guhurira muri APR FC kuko yahise ibagura.

    Labama yayikiniye umwaka umwe ahita asubira iwabo muri DR Congo akinira amakipe nka Les Stars na DCMP mbere y’uko muri 2012 agaruka muri Rayon Sports, icyo gihe Bakame yari akiri muri APR FC.

    Yayikiniye umwaka umwe ahita ajya muri Kiyovu Sports aho yabisikanye na Bakame wahise werekeza muri Rayon Sports.

    Kiyovu Sports yayikiniye imyaka 2 asubira muri DR Congo aca no muri Uganda akaba yaragarutse mu Rwanda 2018 aje gukinira ikipe ya Musanze FC.

    Bakame avuga ko Bokota ari we rutahizamu wamuteraga ubwoba

    Bokota ni we rutahizamu yatinyaga, gusa si we wenyine kuko yari umukinnyi wagutsindaga isaha n’isaha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wagoye-bakame-atazapfa-kwibagirwa