Category: Uncategorized

  • Pasiteri yakatiwe urwo gupfa ashinjwa gutuka idini ya Islam #rwanda #RwOT

    Umupasiteri w'Abaporotesitanti w'imyaka 58, Zafar Bhatti yakatiwe urwo gupfa azira gutuka Islam.

    Zafar yakatiwe n'urukiko rwa Rawalpindi, muri Pakisitani. Anglican Ink yatangaje ko pasiteri ufunzwe kuva mu 2012, yashinjwaga kohereza ubutumwa bugufi bwo gutuka Islam.

    Uyu Pasiteri wayoboraga itorero mbere y'ifatwa rye mu 2012, yashinze umuryango utabara imbabare “Jesus World Mission” wo gufasha abakene.

    Ifatwa rye ryaje nyuma yuko umuntu utazwi yamureze.

    Nubwo yatangaje ko nimero ya SIM yakoreshwaga mu kohereza ubutumwa bugufi itanditswe mu izina rye ahubwo ko yari iy'umugore w'umuyisilamu witwa Ghazala Khan, Zafar, wahakanye inshuro nyinshi ibyo aregwa, yakatiwe igifungo cya burundu ku ya 3 Gicurasi, 2017 hashingiwe ku gika cya 295 (a) na 295 (c) cy'igitabo cy'amategeko ahana ya Pakisitani kubera ubutumwa bugufi bivugwa ko 'butesha agaciro' Intumwa y'Imana Muhamadi na nyina. Umugore nyiri iyo nimero ya telefone yaburanishijwe muri Mata 2013 arekurwa by'agateganyo.

    Kuri ubu Zafar ni we mfungwa yafunzwe igihe kinini izira gutukana kandi ni we wa mbere wakatiwe igihano cy'urupfu, cyemejwe n'urukiko ku ya 3 Mutarama.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/pasiteri-yakatiwe-urwo-gupfa-ashinjwa-gutuka-idini-ya-islam

  • RURA yemeye kugirana ibiganiro n'abamotaru bigaragambije kubera mubazi #rwanda #RwOT

    Mu masaha y'umugoroba, RURA, Polisi y'u Rwanda n'abahagarariye amakoperative y'abamotari bagiye kugirana ibiganiro barebere hamwe umuti w'ibibazo abamotari bakomeje kugaragaza.

    Abamotari bose bahuriza hamwe ko bafite ikibazo cy'amafaranga menshi basigaye bakatwa ku ikoreshwa rya mubazi no kuba ubwishingizi bwa moto busigaye buzamuka umunsi ku wundi.

    Umwe yagize ati”Ikibazo ni icya mubazi byakomeye.Birasa nkaho ariyo turi gukorera byatuyobeye .”

    Undi ati “Turi gufatwa ngo ntabwo mubazi twazicanye kandi nta bagenzi dufite.Turimo turahomba cyane.Turishyura Assurance ya moto kandi irahenze cyane kurusha iy'imodoka.Turishyura umusanzu,turasora.Turi gucibwa ibihumbi 30 FRW ngo nuko tutacanye mubazi kandi nta mugenzi dufite.”

    Babajijwe impamvu bahisemo kwigaragambya bagize bati “Mu mujyi ntawe uri kwemera kujyayo kuko turi kugerayo bakadufata ngo kuki tudatwaye abagenzi bakaduca ibihumbi 30 FRW ngo ntitwacanye mubazi kandi abagenzi ntabwo bari kuyemera.”

    Undi mumotari witabiriye iyo myigaragambyo yagize ati “Ikibazo dufite ni icy'izi mashini.RURA yashyizeho amafaranga 107 ku kilometero kandi ayo mafaranga ni make cyane nta kintu dukorera rwose.

    Mbere yari amafaranga 130 ku kilometero,nyuma y'aho bashyira kuri 107.Amafaranga YEGOMOTO ikuraho aracyari 10.5.Icyo nasaba nuko izi mashini bazisubirana kuko ziduteranya n'abagenzi .

    YEGO MOTO yaje kudushakamo amafaranga kandi nta bwishingizi iduha,nta lisansi iduha.Twebwe RURA itwaka amafaranga yo gukora tukayatanga.Ubwishingizi barabwurije babushyira ku 180.000FRW barabuduhaga ku bihumbi mirongo ine na bingahe.Twari twihanganiye ubwishingizi none…..”

    Mu myaka hafi itanu ishize, ubwishingizi bwavuye ku mafaranga ibihumbi 45 Frw bugera 153.200 Frw kuri moto itarengeje imyaka itanu. Irengeje iyo myaka, ubwishingizi bwayo bugera mu bihumbi 200 Frw.

    Abamotari bavuga ko nta nyungu bari kubona mu kazi kabo ahubwo abafite inyungu ari abashoye imari muri mubazi.

    Turabagezaho ibyavuye mu biganiro byabo

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rura-yemeye-kugirana-ibiganiro-n-abamotaru-bigaragambije-kubera-mubazi

  • Ihere ijisho ubwiza bw’Umujyi wa Musanze mu masaha y’umugoroba (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa Kigali Today yatembereye muri uyu mujyi agaragaza ubwiza bwawo mu mafoto yafashe by’umwihariko mu masaha y’umugoroba.

    Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/ahantu/article/ihere-ijisho-ubwiza-bw-umujyi-wa-musanze-mu-masaha-y-umugoroba-amafoto

  • Ngororero: Akarere kitambitse icyemezo cy'ishuri ryongereye 'minerval' ngo rigure imodoka – #rwanda #RwOT

    EAV Kivumu yari yongereye amafaranga y'ishuri avanwa ku bihumbi 90 Frw agera ku bihumbi 104 Frw ariko bikorwa hagati mu mwaka kandi amabwiriza yo kongera amafaranga y'ishuri atubahirijwe.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yemeje aya makuru y'ihagarikwa ry'icyo cyemezo kuko kitari gikwiye.

    Yasabye amashuri kujya yitondera kongeza amafaranga kuko bishobora kunaniza ababyeyi bikaba byatuma hari n'abana bashobora guta amashuri.

    Yagize ati 'Ni byo icyo cyemezo twagihagaritse kuko byakozwe hatubahirijwe amabwiriza. Ubundi kongeza amafaranga bikorwa n'inama rusange y'ababyeyi bagakora imyanzuro bakayishyikiriza akarere nako kakayigaho kagasubiza iyo babona ko bikwiye bikabona gushyirwa mu bikorwa.'

    'Ibyo rero ntibyakozwe kandi twabonaga ababyeyi batangiye kubyinubira. Turasaba amashuri kwirinda kongeza amafaranga kuko muri ibi bihe bya Covid-19 hari ababyeyi batakaje akazi. Abandi ishoramari bakoraga ubu ntizigenda neza nka mbere ku buryo batitonze hari aho byababera amananiza bikaba byatuma hari n'abana bata amashuri.'

    Meya Nkusi yavuze ko ishuri ryashakaga kugura imodoka izajya ikoreshwa mu kujyana abanyeshuri kwa muganga kandi ryegereye Ikigo Nderabuzima cya Nyange.

    Yakomeje ati 'Twabasabye ko bazakomeza kwifashisha uburyo bwari busanzwe.''

    Ishuri rya EAV Kivumu ni iry'Itorero AEBR rifatanyije na Leta, rikagira n'abanyeshuRi barimo n'abiga bacumbikiwe mu kigo.

    Ayo mafaranga bamwe mu babyeyi bari batangiye kuyatanga, ubuyobozi bw'Akarere bukaba bwasabye ko bayasubizwa ngo bitagira umwana bItuma adasubira ku ishuri yitwaje ko amafaranga yongerewe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-akarere-kitambitse-icyemezo-cy-ishuri-ryongereye-minerval-ngo-rigure

  • Abize muri Kaminuza ya AIU batakambiye HEC ngo yisubireho ku gutesha agaciro impamyabumenyi zabo – #rwanda #RwOT

    The New Times yatangaje ko abakozi bo mu nzego za Leta n'abo mu z'Abikorera bize muri iyo Kaminuza y'Abanyamerika bifuje ko HEC yakwisubiraho kuko abo yahaye impamyabumenyi amabwiriza yo guhagarika 'equivalence' ku bayigamo atarasohoka baba baharenganiye.

    'Equivalence' ni icyangombwa cyemeza ko impamyabumenyi umuntu runaka afite yatanzwe na kaminuza yo hanze, yemewe gukoreshwa mu Rwanda.

    Umuyobozi w'Ihuriro rya Kaminuza zigenga ari na we uyobora Kaminuza y'Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n'Ubukungu (UTB), Dr Kabera Callixte, yavuze ko hategerejwe umwanzuro wa nyuma wa HEC ku bakozi 'equivalence' zahagaritswe mbere y'uko bagira ikindi bakora.

    Ati 'Umwanzuro wa HEC turawuzi ariko hari abarimu bo muri kaminuza bazaba baharenganiye kuko bari barahawe 'equivalence' na HEC.'

    Yasobanuye ko hari abize muri AIU n'izindi kaminuza zo mu mahanga bigisha maze bagahabwa 'equivalence' bari mu kazi.

    Ati 'HEC nikomera ku mwanzuro bisobanuye ko hari umubare runaka w'abarimu bo muri kaminuza bashobora gutakaza akazi kuko dusabwa gukoresha abahawe equivalence gusa kandi turabigenzura mbere yo gutanga akazi.'

    Ku wa 10 Mutarama 2022 ni bwo HEC yemeje ko Kaminuza ya AIU nta burenganzira ifite bwo gutanga Impamyabumenyi y'Icyiciro gihanitse (PhD) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, isaba Abanyarwanda gushishoza kuri kaminuza bagiye kwigamo.

    Itangazo yatanze riragira riti 'HEC yasanze iki Kigo kitemewe n'Urwego rushinzwe gutanga uburenganzira bw'ibigo bitanga Impamyabumenyi z'icyiciro gihanitse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.'

    'Abanyeshuri bose bafite 'equivalence' z'impamyabumenyi bahawe na AIU zateshejwe agaciro.'

    Umwe mu barangije muri iyo Kaminuza, yavuze ko HEC yagombye kongera gusuzuma umwanzuro wayo kuko nk'urugero we afite 'equivalence' kandi ni yo yayimuhaye.

    Yongeyeho ati 'Mu ihame rigenga ubuziranenge muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ukwemerwa kw'ishuri rikuru bikorwa n'ibigo bitari ibya Leta.'

    Aha yashakaga kumvikanisha ko uburenganzira AIU yahawe na ASIC (Accreditation Service for International Colleges) bwo gutanga PhD bukwiye kwitabwaho, mu gihe HEC yavuze ko icyo atari Ikigo cyemewe.

    Abahawe impamyabumenyi na AIU barasaba ko HEC yahura na bo ikabasobanurira neza imiterere y'ikibazo n'ikigiye gukurikiraho.

    Kwemeza ko AIU itemerewe gutanga PhD mu gihugu byatangajwe nyuma y'itabwa muri yombi rya Dr. Igabe Egide, ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano y'iyo mpamyabumenyi, mu gushaka akazi muri kaminuza zo mu Rwanda.

    Yakurikiranywe nyuma yo gusanga 'equivalence' ye ari impimbano.
    Hari ibitekerezo bya bamwe ko HEC yashyira ahagaragara urutonde rwa kaminuza zo mu mahanga zitanga impamyabumenyi zemewe mu Rwanda ndetse n'ibigenderwaho ngo zemerwe, ariko n'abajya kuziyandikishamo bakabanza gukora ubushakashatsi bareba ko zemewe.

    Umuyobozi w'Ihuriro rya Kaminuza zigenga ari na we uyobora Kaminuza y'Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n'Ubukungu (UTB), Dr Kabera Callixte, yavuze ko hategerejwe umwanzuro wa nyuma wa HEC ku bakozi 'equivalence' zahagaritswe ntacyo barakora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abize-muri-kaminuza-ya-aiu-batakambiye-hec-ngo-yisubireho-ku-gutesha-agaciro

  • Mu cyumweru gitaha Amavubi aramenya inzira yayo igana mu gikombe cy’Afurika cya 2023 #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha tariki ya 21 Mutarama 2022 nibwo hazaba tombola y’uburyo amakipe azahura mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

    Ni Tombola izabera Douala muri Cameroun aharimo kubera igikombe cy’Afurika cya 2021, ni mu gihe icya 2023 kizabera Cote d’Ivoire.

    Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF),ikaba yaratangaje ko n’ubundi iki gikombe kizitabirwa n’amakipe 24.

    Biteganyijwe ko hazabanza ijonjora ry’ibanze (ari n’aho Amavubi ashobora kwisanga) ibihugu bihatanira kujya mu matsinda yo gushaka itike y’iki gikombe, iri jonjora rizakinwa hagati ya 21 na 29 Werurwe 2022.

    Amatsinda azaba ari 12 aho buri tsinda rizaba rigizwe n’amakipe 4, 2 ya mbere muri buri tsinda ari yo azabona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

    Biteganyijwe umunsi wa 1 kugeza ku wa 4 w’amatsinda uzakinwa hagati ya tariki ya 1 na 14 Kamena 2022 n’aho uwa 5 n’uwa 6 ukinwe hagati ya 19 na 27 Nzeri 2022. Igikombe nyirizina kizakinwa muri Kamena 2023.

    Amavubi azamenya inzira azanyuramo mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 mu cyumweru gitaha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-cyumweru-gitaha-amavubi-aramenya-inzira-yayo-igana-mu-gikombe-cy-afurika-cya-2023

  • RDB yatangaje amabwiriza mashya agenga ibitaramo byateguwe #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere RDB cyatangaje amabwiriza avuguruye yo kwirinda Covid-19 mu rwego rw'ubukerarugendo, amahoteli, inama amakoraniro n'amamurikanikorwa.

    Kuri uyu wa 12 Mutarama 2022 nibwo RDB yasohoye aya mabwiriza mashya. Mu ngingo yayo ya 4 ivuga ko ibitaramo byateguwe bizasubukurwa mu byiciro.

    Ikomeza ivuga ko abategura ibitaramo bagomba gusaba uburenganzira mu kigo gishinzwe gutegura inama n'amakoraniro RCB (Rwanda Convention Bureau) bifashishije email kuri [email protected] hasigaye nibura iminsi 10 ngo bibe.

    Ibindi kuri iyi ngingo birebana no kwipimisha aho abitabira abategura, abatanga service mu bitaramo ndetse n'aba byitabira basabwa kuba bipimishije mbereho amasaha 24 avuye ku masaha 72 yari asanzwe.

    Umubare w'abitabira igitaramo ntugomba kurenga 50% by'ubushobozi bwo kwakira abantu bwaho cyabereye mu gihe ari mu nzu, mu gihe cyabereye hanzentibagomba kurenza 75%.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/rdb-yatangaje-amabwiriza-mashya-agenga-ibitaramo-byateguwe

  • DR Congo: Batewe impungenge n'abanyarwanda bahunga kubwo kwanga kwikingiza Covid-19 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'abakomoka ku kirwa cy'Ijwi muri Kivu y'amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ririfuza ko Abanyarwanda barenga 100 bamaze kuhagera bahunze urukingo rwa Covid-19 basubira iwabo 'mu gihe cya vuba aha gishoboka'.

    Idée Bakulu Magadju, umukuru w'ishyirahamwe ry'abakomoka ku Ijwi baba i Bukavu, yabwiye BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ko guhera ku cyumweru ari bwo batangiye kugera kuri iki kirwa (izinga mu Kirundi) cy'Ijwi (Idjwi) kiri mu kiyaga cya Kivu.

    Yagize ati:' Batanga impamvu z'idini…' Mu Rwanda nta dini rirahamagarira abayoboke baryo ku mugaragaro kwanga kwikingiza'. Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, abari bamaze kuhagera ni Abanyarwanda 101, nkuko abivuga, bahunze guterwa urukingo 'ku itegeko'. Ubu bacumbikiwe n'imiryango yabakiriye kuri icyo kirwa.

    Leta y'u Rwanda ivuga ko kwikingiza Covid bikorwa ku bushake bw'uhabwa urukingo. Ariko nko kugenda mu modoka rusange zitwara abagenzi birabujijwe ku batarakingiwe.

    Bwana Bakulu yagize ati: 'Bava mu gice cy'uburengerazuba bw'u Rwanda… Icyo dushaka ni uko basubira iwabo mu gihe cya vuba aha gishoboka kuko natwe twagiye muri gahunda yo gukingira'.

    Guverineri w'intara y'uburengerazuba bw'u Rwanda yabwiye BBC Gahuzamiryango ko aya makuru y'aba Banyarwanda nta cyo ayaziho, ariko ko agiye kuyakurikirana.

    Bwana Bakulu yongeyeho ati: 'Ikindi, ni iki cyatubwira ko batazanye Covid hano? Kuko ntibigeze bagenzurwa. Ku Idjwi nta muntu n'umwe twari twagira wanduye iki cyorezo'.

    Ikirwa cy'Ijwi gituwe n'abaturage bagera ku 320,000, bari ku buso bwa kilometero kare (km²) 340. Mu cyumweru gishize, u Burundi bwatangaje ko bwirukanye abanyarwanda 12 bari bahahungiye mu ntara ya Kirundobadashaka ko bakingirwa Covid-19.

    Imibare ya Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda igaragaza ko abantu miliyoni 5,8 bamaze guhabwa doze zombi z'urukingo, ni ukuvuga abarenga 40%.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/dr-congo-batewe-impungenge-nabanyarwanda-bahunga-kubwo-kwanga-kwikingiza-covid-19/

  • Willy M. Gakunzi yasohoye Album ya mbere ‘Mu… – #rwanda #RwOT

    Album ‘Mu bwiza bwawe’ igizwe n’indirimbo 8 ari zo: ‘Kombo nayo’, ‘Uhoraho’, ‘Amaraso’, ‘Uri Imana’, ‘Izina ryawe’, ‘Iyo nibutse’, ‘Mu mababa yawe’ na ‘Mu bwiza bwawe’ yitiriye iyi Album. Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022, araba yamaze kugeza iyi Album ye ku mbuga mpuzamahanga zicuruza umuziki zirimo; Apple Music, Amazon, Spotify, Deezer, Tidal, Rhopsody, Youtube Music, Shazam n’izindi.

    Willy M. Gakunzi yashyize hanze Album ya mbere y’indirimbo 8

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Willy Makuza Gakunzi yadutangarije ko iyi Album ye ya mbere yatangiye kuyikoraho mu mpera za 2019 nyuma y’ibihe bikomeye yari amaze gucamo byo kubura umugore we Gatera Estelle witabye Imana mu 2018. Ati “(Album) Yaje ari igisubizo cy'umuhamagaro Imana yari imaze kunyemeza wo kudacika intege nyuma y’ibihe bikomeye njyewe n’umuryango wanjye twari twaciyemo”.

    Uyu muramyi w’umunyarwanda utuye mu gihugu cya Canada, yavuze ko Imana yamusabye gusohoza umugambi wayo wo gushyira mu bikorwa umutima wo kuyiramya. Ati “Imana yansabye gukomeza gusohoza umugambi wayo wo gushyira umutima wo kuyiramya mu bikorwa. Nyuma y'Imyaka 3, ndashima Imana ko yabanye natwe kandi ikadushoboza no gukora iyi Album”.

    Arashima Imana yamushoboje gushyira hanze Album ye ya mbere ‘Mu bwiza bwawe’

    Willy M. Gakunzi yavuze ko “Ubutumwa bukubiye muri iyi Album, ni ugukangurira abantu ko iyo turi mu bwiza bw'Imana, tugahagarara ku rutare, biduha gugendera mu mugambi w'Imana. N’igihe twahuye n’ibivuna imitima yacu, mu bwiza bw'Imana tuhabonera amahoro kandi tukaharuhukira. Bityo bikaduha imbaraga zo gukomeza urugendo”.

    Yavuze ko indirimbo 8 zigize iyi album, zose zivuga Imana, ni indirimbo ziramya Imana. Yunzemo ati “Nibanze cyane ku kuvuga Imana kuruta uko navuga ibibazo duhura nabyo mu isi”. Yashimiye buri umwe wese wamushyigikiye mu ikorwa ry’iyi Album, ati: “Ndashimira cyane abo twakoranye, abaririmbyi, aba ‘Audio & Video producers’, abanyamakuru, ariko by’umwihariko, inyarwanda.com. Inkunga yanyu yadushoboje gusohoza umugambi w'Imana”.

    Willy Makuza Gakunzi [Willy M. Gakunzi] yanazirikanye abantu bose barebye bakanumva indirimbo ze n’abazisangije abandi, abasabira umugisha ku Mana anabifuriza kuba mu bwiza bw’Imana. Yagize ati “Ndanashima cyane abantu bose badushyigikiye mu kumva indirimbo zacu, mukazisangiza abandi, kandi mukazakomeza kubana natwe. Imana ibagirire neza. Mbifurije mwese kuba ‘Mu bwiza bw'Imana”.

    Incamake ku mateka ya Willy M. Gakunzi washyize hanze Album ya mbere

    Willy M. Gakunzi ni umunyarwanda utuye muri Canada, akaba afite abana babiri b’abakobwa (Kayla na Shayna) yabyaranye n’umugore we Gatera Estelle witabye Imana tariki 8 Ugushyingo 2018. Ni umwanditsi w’indirimbo, umuramyi akaba n’umuvugabutumwa. Afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubukungu, International Economics and Business, yakuye muri Kaminuza ya Utrecht mu Buholandi.

    Anafite icyangombwa nk'umuhanga mu gutegura igenamigambi (Functional Business Architect) yakuye mu Ishuri rya CEVORA na Kaminuza ya Antwerp mu Bubiligi. Afite kandi ubunararibonye mu gukorana n'ibigo by'imari mu bice bitandukanye ku Isi. Mu nshingano ze afasha ibi bigo gushaka no gushyiraho uburyo bwo guhangana n'ibyago byatuma bigwa mu gihombo. Yashinze amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana ku Isi ndetse yizerera mu maraso ya Yesu ahindura ubuzima. 

    Gakunzi avuga ko ashishikazwa no kubaka ubushobozi bw'abantu by'umwihariko urubyiruko n'abadafite ubushobozi bagahindurirwa imibereho. Ati 'Nizera ko hatitawe ku ho umuntu aba n'ubuzima arimo, iyo ufite uburyo bwo kubona igishoro n'ubumenyi bukwiye, ushobora gukora umushinga wahindura ubuzima bwawe.''

    Willy M. Gakunzi ni we washinze umuryango udaharanira inyungu witwa Heart of Worship in Action Foundation. Yatangije uyu muryango ku gitekerezo cy'umugore we witabye Imana, bakaba bari bahuje inzozi zo gusakaza ibikorwa by’urukundo. Uyu muryango we ufite intego yo gushyigikira ibikorwa bitandukanye bigamije guhindura ubuzima bwa benshi binyuze mu kubaka no kongerera ubushobozi abari muri sosiyete runaka.

    Ubwo yatangiza uyu muryango mu Rwanda mu gikorwa cyabaye tariki 27 Ukuboza 2019, Willy M. Gakunzi yaragize ati 'Mu by’ukuri turi gushyiraho itafari muri ya ngoro nini ari rwo Rwanda dushaka kubaka cyane cyane twongera ubushobozi mu byiciro Umujyi wa Kigali ufite mu nshingano zawo'. Nyuma yo kuwutangiza ku mugaragaro, yafashije imiryango inyuranye mu mujyi wa Kigali irimo ababyeyi batishoboye yahaye imishani zidoda n’ibindi.

    Kuri uyu wa Gatanu Album ‘Mu bwiza bwawe’ iraba iri ku mbuga ikomeye zicuruza umuziki

    REBA HANO ‘MU BWIZA BWAWE’ WILLY M. GAKUNZI YITIRIYE ALBUM YE YA MBERE

    REBA HANO ‘URI IMANA’ YA WILLY M. GAKUNZI IRI MU NDIRIMBO ZE ZAKUNZWE CYANE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113453/willy-m-gakunzi-yasohoye-album-ya-mbere-mu-bwiza-bwawe-yaje-ari-umuhamagaro-imana-yamuhaye-113453.html

  • Inganda za BioNTech na Pfizer zatangiye gukora urukingo ruzahangana na ‘Omicron’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo ni ibyatangajwe n’Umuyobozi wa BioNTech, Ugur Sahin, mu nama ivuga ku bijyanye n’ubuzima yari yateguwe na Banki yo muri Amerika ya J.P.Morgan, inama yabaye ku wa Kane tariki 13 Mutarama 2022.

    Uwo muyobozi yavuze ko igerageza ry’urwo rukingo 'etude clinique’ rizatangira mu mpera z’uku kwezi kwa Mutarama 2022.

    Yagize ati 'Turatekereza ko tuzatangira kugeza urwo rukingo ku isoko muri Werurwe 2022, ubwo ibyangombwa bisabwa bizaba byamaze kuboneka'.

    Izo nganda zatangaje ibyo nyuma y’uko itsinda rishinzwe kujya inama mu bya tekiniki ryashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), ku wa Kabiri 11 Mutarama 2022, ryavuze ko inkingo za Covid-19, zikeneye kuvugururwa kugira ngo zishobore guhangana na virusi zihinduranyije (variants) nshya nka 'Omicron’.

    Itangazo ryasohowe n’inzobere zigenga, ariko ryatanzwe na WHO ku banyamakuru, rigira riti “Ibigize inkingo za Covid-19 zirimo gukoreshwa ubu, bishobora gukenera kuvugururwa, kugira ngo zikomeze gutanga ubwirinzi bw’umubiri butegangwa na 'WHO’, kugira ngo buwufashe mu kuwurinda gufatwa na za virusi zitandukanye harimo na Omicron n’izindi variants zishobora kubaho mu gihe kizaza”.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/inganda-za-biontech-na-pfizer-zatangiye-gukora-urukingo-ruzahangana-na-omicron