Category: Uncategorized

  • Minisiteri yuburezi yasuye ibigo birimo FAWE… – #rwanda #RwOT

    Igihembwe cya kabiri cy'amashuri cyatangiye tariki ya 10 Mutarama 2022, hamwe na hamwe hagiye hagaragara imbogamizi zatewe n'icyorezo cya Covid-19, bigendanye n’ingamba zo kuyirinda ndetse no kuba hari ibikoresho bidahagije cyangwa imibereho y'abana bahiga.

    Mu rwego rwo kureba uko ibibigo byatangiye no guhanura abana bahiga ndetse no kumenya ingorane ubuyobozi bw'aya mashuri bwahuye nazo, harimo no kurebera hamwe imyiteguro y'abana muri iki gihembwe cya kabiri, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, Umuyobozi wa REB Mbarushimana Nelson n'ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo bwasuye ibigo bibiri byo muri Gasabo harebwa uko igihembwe cya kabiri cyatangiye.

    Mu kugera kuri aya mashuri aherereye mu Murenge wa Kinyinya ho mu Karere ka Gasabo, aba bayobozi bari bayasuye basobanuriwe byimbitse ku itangira ry'amashuri muri ibi bigo byombi, babwirwa uko itangira ryagenze, imbogamizi zabonetsemo muri rusange,….Muri uru ruzinduko kandi umuyobozi wa REB, yaganiriye n'abanyeshuri ubwabo abaha impanuro zijyanye no kwiga neza no gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19.




    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113476/minisiteri-yuburezi-yasuye-ibigo-birimo-fawe-girls-school-mu-itangira-ryigihembwe-cya-kabi-113476.html

  • #MissRwanda2022: Hagiye gutorwa abazaserukira… – #rwanda #RwOT

    Abakobwa bamaze iminsi biyandikisha mu rugendo rwo gushakisha umwe muri bo uzasimbura Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021.

    Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022 azahabwa imodoka ifite agaciro k'arenga miliyoni 20 Frw.

    Ingengabihe y'iri rushanwa igaragaza ko habura iminsi 16 kugira ngo ritangire ku mugaragaro, aho amajonjora (Auditions) azahera mu Ntara y'Amajyaruguru ku wa 29 Mutarama 2022.

    Kwiyandikisha muri Miss Rwanda birangirana n'aho amajonjora yabereye. Mu Burengerazuba amajonjora azaba tariki ya 30 Mutarama 2022, ku wa 5 Gashyantare 2022 amajonjora azabera mu Majyepfo, ku wa 6 Gashyantare 2022 azabera mu Burasirazuba n'aho ku wa 12 Gashyantare 2022 azabera muri Kigali.

    Urugendo rwo gushakisha abakobwa bazajya mu mwiherero (Pre-Selection) ruzaba tariki ya 26 Gashyantare 2022, ni mu gihe ku wa 19 Werurwe 2022 ari bwo hazamenyakana Nyampinga w’u Rwanda 2022.

    Mu gihe habura iminsi mbarwa iri rushanwa rigatangira, Miss Rwanda Organization iherutse gusohora itangazo rimenyesha 'ibigo by'itangazamakuru n'abanyamakuru bifuza gukurikira no kugeza amakuru y'ibikorwa bya Miss Rwanda 2022 ku babakurikira, kwiyandikisha.'

    Kwiyandikisha bikorerwa ku rubuga rwo kuri interineti rwa Miss Rwanda (www.missrwanda.rw). Uwiyandikisha asabwa imyirondoro ye yuzuye ndetse n'ibyangombwa bimuranga mu kazi akora k'itangazamakuru.

    Abakobwa 10 ba mbere muri Miss Rwanda bazafashwa na Kaminuza ya Kigali gukomeza ibyiciro by'amashuri bari bagezemo. Ikindi ni uko buri mukobwa azahabwa 20% by'amafaranga azinjiza mu matora yo kuri internet no kuri SMS.

    Aya mafaranga bazayahabwa kugira ngo babashe gushyira mu bikorwa imishinga yabo. Kompanyi ya Forzza izatera inkunga igikorwa cy'urukundo abakobwa bazahatana muri Miss Rwanda 2022 bazahitamo gukorera Abanyarwanda bo mu cyiciro runaka.

    Umukobwa uzagaragaza umushinga mu gufasha abantu kumenya ibyerekeye ubuzima bw'imyororokere azaterwa inkunga na HDI Rwanda.

    Imiterere y'ibihembo muri Miss Rwanda:

    1.Uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022

    – Azahabwa imodoka nshya yo mu bwoko bwa Hyundai bwitwa Hyundai Venue ya Hyundai Creta 2021 izatangwa na Hyundai Rwanda.

    – Buri kwezi azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9.600.000 Frw.

    -Azahabwa Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

    -Umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food. Ni mu rwego rwo gushimangira ubwiza bufite intego, aho umukobwa afasha mu guhindura sosiyete.

    -Azahabwa Lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum.

    – Internet y'umwaka wose azahabwa na KOPA Telecom mu gihe cy'umwaka.

    – Gutunganyirizwa umusatsi mu gihe cy'umwaka bizakorwa na Keza Salon.

    -Gusigwa ibirungo by'ubwiza (Make up) bizakorwa na Celine d'Or mu gihe cy'umwaka wose.

    – Yemerewe kuba mu mpera z'icyumweru we n'umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy'umwaka wose.

    -Afite ofise (office) y'ubuntu yo gukoreramo kwa Makuza Peace Plaza muri Kigali.

    -Mu gihe cy'umwaka umwe azambikwa na Ian Collection.

    -Gukoresha ubugenzuzi bw'amenyo ye mu gihe cy'umwaka umwe abifashijwemo na Diamond Smile Dental Clinic.

    2.Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2022:

    -Azahembwa 2.400.000 Frw azatangwa na Bella Flowers.

    -Bourse na Kaminuza ya Kigali.

    -Yemerewe kuba mu minsi y'impera z'icyumweru yajya asohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy'amezi atandatu.

    -Mu gihe cy'umwaka umwe yemerewe gusuzumisha amenyo ye abifashijwemo na Diamond Smile Dental Clinic.

    3.Igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022:

    -Azahembwa 2.400.000 Frw azatangwa na Volcano Express ndetse azaba Ambasaderi wabo.

    -Azahabwa Buruse na Kaminuza ya Kigali.

    -Yemererwe kuba mu mpera z'icyumweru yasohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy'amezi atatu.

    -Gusuzumisha amenyo ye abifashijwemo Diamond Smile Dental Clinic.

    4.Umushinga urimo agashya (Most Innovative Project):

    -Azahabwa 500.000 Frw buri kwezi bingana na 6.000.000 Frw mu gihe cy'umwaka. Azatangwa na Banki ya Kigali kandi azaba Ambasaderi wabo.

    -Umushinga we uzakurikiranwa anahabwe n'ubufasha mu by'imari na Banki ya Kigali binyuze muri gahunda yabo bise Inkomoko.

    -Buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

    5.Nyampinga w'umurage (Miss Heritage).

    -Azahembwa 5,000, 000 Frw azatangwa na BRALIRWA binyuze muri Primus ndetse bazamufasha gushyira mu bikorwa umushinga we wo guteza imbere umuco.

    -Buruse ya Kaminuza ya Kigali.

    6.Nyampinga wagize igikundiro kurusha abandi (Miss Popularity)

    -Azahabwa 2, 400, 000 Frw azatangwa na FORZZA.

    -Buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

    7.Miss Congeniality (uwabanye neza na bagenzi be).

    -Azahembwa 2, 400, 000 Frw azatangwa na Merez Petroleum.

    -Buruse ya Kaminuza ya Kigali.

    8.Miss Photogenic (Umukobwa uberwa n'amafoto).

    -Azahabwa 2, 400, 000 Frw azatangwa na Diamond Smile Dental Clinic.

    -Buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

    9.Talent Winner (Umukobwa wagaragaje impano yihariye).

    -Azahabwa 2, 400, 000 Frw azatangwa na IGIHE Ltd.

    -Buruse yo kwiga muri kaminuza ya Kigali.

    10.Umukobwa wahize abandi mu gukora siporo (Sports Winners).

    -Azahabwa 2, 400, 000 Frw azatangwa na Smart Design.

    -Buruse ya Kaminuza ya Kigali.


    Ingabire Grace wegukanye igihembo cya Miss Rwanda 2021 ahigitse abandi 19 aritegura gutanga ikamba


    Miss Rwanda 2022 azahembwa ivatiri nshya yo mu bwoko bwa Hyundai bwitwa Hyundai Venue

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113472/missrwanda2022-hagiye-gutorwa-abazaserukira-amajyaruguru-ibihembo-byarikubye-113472.html

  • #COVID19: Abantu bane bitabye Imana, abanduye babonetse ni 720 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu bane ari bo umugore, abagabo 2 n’umuhungu bitabye Imana, buzuza umubare w’abantu 1395 bamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-bane-bitabye-imana-abanduye-babonetse-ni-720

  • Twaganiriye! Polisi yanenze abamotari bigarag… – #rwanda #RwOT

    Iyi myigaragambo yabereye mu mujyi rwagati munsi y'aho bategera imodoka, yakozwe n'abamotari ubwabo, aho bari bateraniye bose bavuga ko badashobora kwemera ‘Mubazi’ kuko ngo nta nyungu bayibonamo. Aba bamotari bakoraga iyi myigaragambyo bavuza amahoni, abandi bagatwara moto bazihagazeho bihuta cyane berekana ko bababajwe n'ibyemezo bibafatirwa, abandi bafunga imihanda.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, bamwe mu bamotari batifuje gutangazwa amazina bari muri iyo myigaragambyo, bavuze ko kwigaragambya byari bikwiye kugira ngo berekane ko bababaye. Umwe muri bo yagize ati: ''Oya ntabwo byemewe kuko ‘Mubazi’ mubona ntabwo zitworoheye, baradufata ubutitsa kandi ntacyo twakoreye. Ikindi abagenzi nabo ntabwo bazikunda rero badufasha bakazikuraho”.

    Abandi kandi baganiriye na InyaRwanda nabo bahurizaga ku kuba izi ‘Mubazi’ zigifite ibibazo byo gukemura kuko mu bihe bitandukanye barabyuka bagasanga zapfuye ndetse hari igihe batwara umugenzi amafaranga zibabariye ugasanga ntangana n'urugendo.

    Nyuma yo kumva ibyo bibazo by'abamotari ndetse cyane cyane bitewe n'uko hari aho byari bihuriye n'umutekano wo mu muhanda, InyaRwanda yaganiriye n’Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René wadutangarije byinshi birimo n’ibyo abamotari bari bakwiye gukora n'ibyo batari gukora.

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko ‘Mubazi’ atari bwo bwa mbere ikoreshejwe, ndetse no kuba zaragiyeho ari uko byizweho n'inzego zibishinzwe ndetse ko hagishijwe inama abafatanyabikorwa ndetse n'abagenerwabikorwa. Yagize ati:

    ‘Mubazi’ ntabwo ari bwo bwa mbere ikoreshejwe kuko hashize igihe ikoreshwa, bishobora kuba harageze igihe kubera impamvu zitandukanye zituma zidakora uko bikwiye ariko ntabwo byaba byumvikana uburyo umuntu yavuga ko atayishaka ubungubu atarayihakanye muri kiriya gihe, icyo ni icya mbere. Icya kabiri kuba zaragiyeho ni uko byizweho n'inzego zibishinzwe bakagisha inama abafatanyabikorwa ndetse n'abagenerwabikorwa ‘Mubazi’ zigatangira gukora.

    Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere Rene

    Yakomeje agira ati: “Muri iki gitondo rero koko twabonye abamotari mu muhanda, wavuze y’uko byasaga n'imyigaragambyo ariko mu by’ukuri ntabwo buriya buryo ari bwo bagakwiye guhitamo gukemurirwa ibibazo niba banabufite kuko bafite amakoperative babarirwamo, bafite impuzamakoperative ndetse bafite n'ikigo kibishinzwe by'umwihariko gishinzwe amakoperative.

    Ubwo rero baramutse bafite ikibazo ni muri izo nzego bakagombye kubicishamo kugera kuri Minisiteri ibishinzwe, twebwe kugeza ejo ikibazo twari tuzi ni uko hari ‘Mubazi’ zishobora kuba zifite ibibazo cyane cyane ziriya zatanzwe kera, zikaba zari zaravuye ku murongo ku buryo kuza activating-a ari ikintu cyoroshye bisaba y’uko uwatanze iyo serivisi abyinjiramo neza akavugana n'abashinzwe terekominikasiyo neza nyuma izo mubazi zikongera zigasubira ku murongo”.

    Ati “Ibyo rero ni byo bibazo byari bizwi kandi birimo byigwaho guhera ejo ndetse byanakomeje uyu munsi ku buryo mbona buriya buryo atari bwo buryo bunoze bwo kumvikanisha ikibazo bafite, bakagombye guca mu nzego zibishinzwe, mu nzego zibareberera ikibazo kikabonerwa igisubizo”.

    Abamotari bari bigabije imihanda

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113474/twaganiriye-polis-yanenze-abamotari-bigaragambije-kubera-mubazi-bo-bakavuga-ko-byari-bikwi-113474.html

  • Umubano w’u Rwanda n’u Burundi uragenda urushaho kuba mwiza – Abasesenguzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame aherutse kwakira intumwa ziturutse i Burundi zari zizanye ubutumwa bwa Perezida w

    Perezida Kagame aherutse kwakira intumwa ziturutse i Burundi zari zizanye ubutumwa bwa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye

    Iki kigo ISS gihuriza hamwe ibitekerezo by’abantu batandukanye bafite ubunararibonye mu bijyanye n’amahoro n’umutekano, ariko bakibanda cyane cyane kuri Afurika. ISS ifite icyicaro ahantu hatandukanye muri Afurika, harimo i Pretoria n’i Cape Town muri Afurika y’Epfo, i Addis Ababa muri Ethiopia, n’i Nairobi muri Kenya.

    Iyo raporo igaragaza ko guhera mu 2015, umubano mu bya politiki hagati y’u Burundi n’u Rwanda wajemo igitotsi, biturutse ku mpunzi zahungaga imvururu zabaye mu gihe cy’amatora ya Perezida wa Repubulika muri icyo gihugu, Guverinoma ya Bujumbura, igashinja u Rwanda kuba ruri inyuma y’ibikorwa byo guhungabanya umutekano byaberaga mu Burundi muri icyo gihe.

    Ibihugu byombi, ubu ngo byagize icyo bikora kugira ngo umubano mwiza hagati yabyo wongere kugaruka. Raporo y’Ikigo ISS ikubiyemo ibitekerezo by’abashakashatsi ku bijyanye n’amahoro n’umutekano, yasohotse ku wa Kane tariki 11 Mutarama 2022, ikaba yaranditswe na Paul-Simon Handy, uhagarariye ISS mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no mu Ihembe rya Afurika, na Antoine Prosper Estime, Umusesenguzi mu bya politiki wigenga wibanda cyane ku mahoro n’umutekano muri Afurika.

    Muri iyo raporo batanze urugero rw’ibyagiye bikorwa bigaragaza ko Guverinoma z’ibihugu byombi zagize icyo zikora mu rwego rwo kugarura umubano mwiza mu bya politiki wari warajemo ibibazo.

    Urugero, abayobozi bo mu bihugu byombi barahuye, ari abahagarariye inzego za gisirikare, ba Guverineri b’Intara, ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga, ndetse na ba Perezida b’imitwe ya Sena.

    Hari kandi na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Edouard Ngirente, witabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 ishize u Burundi bubonye ubwigenge, aho Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Évariste yavuze ko agiye kugarura umubano mwiza n’igihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda.

    Muri iyo raporo bagira bati 'Ibyinshi mu bibazo biri hagati yabo, bigaragara nk’ibyamaze gukemuka. Gufungura imipaka hagati y’ibihugu byombi yari yarafunzwe mu 2015, ndetse no guhura kw’abayobozi b’ibihugu byombi, byafashije abaturage bo ku mpande zombi.'

    Ibyo byatumye hari impunzi nyinshi z’Abarundi bari barahungiye mu Rwanda babaga mu nkambi ya Mahama mu Rwanda, basubiye mu Burundi babifashijwemo n’Ishami rya LONI ryita ku mpunzi (UNHCR), bataha ku bushake bwabo.

    Raporo ya UNHCR yo mu kwezi k’Ukwakira 2021, igaragaza ko impunzi zisaga ibihumbi mirongo itandatu (60.000) zasubiye mu Burundi ku bushake bwazo zivuye mu Rwanda, Tanzania, Kenya na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

    Ikigo cya ISS cyivuga ko umuhate w’u Rwanda n’u Burundi mu gusubiza ibintu mu buryo, ari intambwe nziza kuko ibyo bihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho, kandi gukorana bikaba byafasha mu kurwanya ibibazo byabangamira umutekano mu Karere k’ibiyaga bigari.

    Iyo raporo igira iti 'Ibibazo ibyo bihugu byombi bihura na byo, bisaba gushaka ibisubizo bihuriweho, kugira ngo bizamure icyizere gikenewe. Akarere k’ibiyaga bigari, by’umwahariko Abarundi n’Abanyarwanda babyungukiramo byinshi'.

    Raporo ya 'ISS’ yaje mu gihe ibihugu byombi birimo gukorana ku bijyanye n’umubano mwiza mu bya dipolomasi n’ibiganiro bigamije gukomeza umubano mwiza, harimo no kuba ku itariki 10 Mutarama 2022,Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yarohereje Minisitiri ushinzwe gukurikirana ibyo mu Karere, kugira ngo azanire ubutumwa mugenzi we w’u Rwanda Perezida Paul Kagame.

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/umubano-w-u-rwanda-n-u-burundi-uragenda-urushaho-kuba-mwiza-abasesenguzi

  • 'Mu muco Nyarwanda harimo ibitakijyanye n'igihe bihembera amakimbirane mu Muryango' #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 13 Mutarama 2022, Abasenateri bagiranye  inama nyunguranabitekerezo n'inzego zitandukanye zifite umuco mu nshingano ku ruhare rw'umuco w'u Rwanda mu gukumira no gukemura ikibazo cy'ihohoterwa rikorerwa mu ngo, Senateri Niyomugabo Cypirien agaragaza ko mu muco w'Abanyarwanda harimo ibitakijyanye n'igihe bihembera amakimbirane mu Muryango.

    Perezida wa Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Ubureganzira bwa Muntu, Senateri Umuhire Adrie, yavuze ko iyi nama nyunguranabitekerezo yateguwe kugira ngo irebere hamwe n'inzego zitandukanye uburyo umuco warushaho kwifashishwa mu gukumira no gukemura ikibazo cy'ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

    Yagize ati 'Mu rwego rwo gusigasira indangagaciro z'umuco, indangagaciro z'umuco, indangagaciro remezo igira indangaciro ziyishamikiyeho zikanagira kirazira buri munyarwanda wese agomba kwirinda akanayirinda abandi[…]ibyo bigatuma agira ubumuntu kandi akanga ikibi harimo n'ihohoterwa iryo ariryo ryose.'

    Mu kiganiro cyatanzwe na Senateri Niyomugabo Cyprien, yavuze ibintu biri mu muco w'u Rwanda bitakijyanye n'igihe kandi bigaragara ko bitiza umurindi ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

    Yagize ati 'Ibibazo bigaragara mu muryango byagombye gukemurwa n'umuco bihera mu gutegura gushinga urugo[…]gutegura gushinga urugo ni ibintu bitegurwa kuva umwana akiri urusoro kugeza igihe azabonera uwo bakundana.'

    Yakomeje agaragaza ko hari abantu bananiwe kwakira impinduka zaje mu muco bikaba biteza amakimbirane, atunga urutoki imwe mu migani bamwe mu bagabo bashingiraho bagahotera abagore n'abana b'abakobwa.

    Yatanze ingero z'ibiri mu muco w'u Rwanda bitakijyanye n'igihe, by'umwihariko imvugo zipfobya umugore.

    Yagize ati 'Imvugo zipfobya umugore zikagira umugabo umuntu w'igitangaza, intavugwa nta gukorora nta gucira. Uruvuze umugore ruvuga umuhoro, nta nkoko kazi ibika isake ihari , aho impfizi irindiye niho yimira, amafuti y'umugabo nibwo buryo bwe, iyo amazi abaye macye aharirwa impfizi iyo mpfizi bavuga ni umugabo[…]Umuntu iyo atsitaye amaguru yombi byitwa ko atsitaye intonganya yagera mu rugo akarwana, abandi bati umugore ni intati umukamiimpemba impinduka yaza akaguta mu ngarigari[…]Bati utazi umugambanyi yiringira umugore, umwana w'undi abishya inkonda kandi turi kuvuga ngo tumurere mu rugo, umwana w'undi aguherera aguhema, ushaka kugushira ipfa arakibyarira.'

    'U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubaka umuryango'

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yabwiye abitabiriye iyi nama ko Leta y'U Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kubaka umunyarwanda uhamye, ufite ubumenyi n'ubushobozi kandi uri mu muryango ushoboye kandi utekanye.

    Image

    Yagize ati 'Amategeko ahari ashimangira ukwishyira ukizana kwa muntu. Akagaragaza kandi ko Umuntu ari ntavogerwa. Bityo akwiye kurindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose harimo n'irikorewe mu ngo ni ngombwa ko buri wese yumva uruhare rwe mu kwirinda no kurinda abagize urugo bityo tugaharanira kugera ku Muryango Ushoboye kandi Utekanye.'

    Yakomeje agaragaza uruhare rw'umugabo n'umugore (ababyeyi) mugukemura ibibazo mu muryango.

    Ati 'Kwimakaza indangagaciro z'umuco nyarwanda harimo kubaha, gukundana, ubunyangamugayo, gutanga uburere buboneye ku bana n'abandi babana mu rugo, Kugira uburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane hatabayemo gukomeretsanya, Kwimakaza umuco wo kuganira ku iterambere ry'urugo ndetse n'ibibazo byugarije umuryango, Kugira ubushake bwo kumenya amategeko no kwirinda ibyaha, gufatanya imirimo yo mu rugo, Kwirinda ingeso mbi no gutanga urugero rubi ku bana, kwitabira gahunda za Leta zirimo UWI, Inteko z'abaturage kuko zitangirwamo inyigisho zifasha abantu kubana neza.'

    Image

    Min. Bayisenge yanagaragaje imbogamizi zihari mu gukemura ibibazo biri mu muryango zirimo imitekerereze imwe nimwe ishingiye ku muco itimakaza ihame ry'uburinganire harimo kandi imvugo nka ''Niko zubakwa' abandi bati kuvuga ikibazo cy'urugo ni ukwishyira hanze, yavuze kandi ko hari n'abagabo bakoresha nabi ububasha bwabo ku bagore no kubagize umuryango.

    Yanagaragaje ko hari n'ikibazo cy'ubusumbane mu bushobozi hagati y'abagore n'abagabo, Umuco wo kunga abafitanye ibibazo harimo n'icyaha cy'ihohotera, akato gahabwa abahohotewe, imico mibi y'ubusinzi, ubuharike, Ubumenyi buke mu by'amategeko n'ibindi.

    Abatanze ibitekerezo basabye ko habaho gukomeza gukangurira abagore n'abagabo ihame ry'uburinganiren'ubwuzuzanye,gushyiraho gahunda y'isanamitima mu muryango mu rwego rwo guhangana n'ihungabana ry'abagize umuryango, kwigisha mu mashuri isomo ry'imyitwarire mbonezaburere n'ibindi.

    [email protected]

     

     

     

     

     

     

     

    The post 'Mu muco Nyarwanda harimo ibitakijyanye n'igihe bihembera amakimbirane mu Muryango' appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/13/mu-muco-wabanyarwanda-harimo-ibitakijyanye-nigihe-bihembera-amakimbirane-mu-muryango/

  • #AFCON2021:Cameroon yabaye igihugu cya mbere cyakatishije itike ya 1/16 #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu ya Cameroon yakiriye igikombe cya Afurika cyashimangiye ko ariyo kwitondera ubwo yatsindaga Etiyopiya ibitego 4-1 biyifasha kuyobora itsinda A no kwerekeza mu kindi kiciro.

    Ba rutahizamu, Vincent Aboubakar na Karl Toko-Ekambi basangiye ibyo bitego nyuma yuko Abanyetiyopiya babanje kubakangura bababanza igitego.

    Umunya Ethiopia Hotessa Dawa yafunguye amazamu muri uyu mukino nyuma y'iminota ine gusa y'umukino ku mupira mwiza yahawe na mugenzi Gebremichael.

    Bidatinze ku munota wa munani,rutahizamu uca ku ruhande Karl Toko Ekambi yafunguye amazamu n'umutwe ku mupira yari ahawe na Collins Fai.Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-1.

    Mu gice cya kabiri, Aboubakar yaje yakaniye cyane afasha Cameroon kubona igitego cya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Collins Fai.

    Bidatinze ku munota wa 55,Aboubakar yatsinze ikindi gitego cyiza ku mupira mwiza yahawe na Moumi Ngamaleu.

    Ethiopia yahise icika intege byatumye rutahizamu wa Lyon, Toko Ekambi abatsinda igitego cya 4 acenze ba myugariro 2 ku munota wa 67.

    Nyuma yo gutsinda Burkina Faso ibitego 2-1 mu mukino ufungura wenyine kuri penaliti, kapiteni wa Kameruni, Aboubakar niwe uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa n'ibitego bine.

    Ku ruhande rw'umutoza Toni Conceicao, yatsinze umukino wa gatandatu wikurikiranya kandi arashaka guhesha Cameroon igikombe cya gatandatu, ubu ifite amanota atandatu ndetse yageze mu mikino ya 1/16.

    Ubutaha bazahura na Cape Verde mu mukino wa nyuma wo mu itsinda uzaba udafite icyo ubabwiye gihambaye.

    Vincent Aboubakar yaciye kuri Patrick Mboma ku rutonde rw'abakinnyi bamaze gutsindira, ikipe y'igihugu ya Cameroon ibitego byinshi bayobowe na Samuel Eto'o ufite 56,uwa 2,Roger Milla na 43,mu gihe uyu Vincent Aboubakar ari ku mwanya wa 3 afite 34 aho akurikiwe na Patrick M'Boma na 33.




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/afcon2021-cameroon-yabaye-igihugu-cya-mbere-cyakatishije-itike-ya-1-16

  • Umu Diaspora Yibasiye Abanyarwanda babaka amafaranga cyangwa telephone zihenze kandi amafaranga bayabona yabavunnye (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo ukoresha amazina ya 'Cece lenovergien lemunyarwanda' ku rubuga rwa instagram yashyize hanze amashusho yiyama abantu bamwe baka amafaranga cyangwa se telefone zihenze aba diaspora, ababwira ko nabo amafaranga bayabona bavunitse.

    Muri aya mashusho, uyu mugabo uba mu gihugu cya Norvege, yumvikanye afite uburakari yerekana ko nabo baba mu buzima bugoye. Aya mashusho yafatiye mu modoka ubwo yaratwaye mu muhanda wuzuyemo urubura, uyu mugabo yavuzeko amafaranga bayavunikira ndetse baba bari mubyago bitewe n'ahantu batuye cyangwa bakorera.

    Akaba yakomeje asaba ko mu mwaka wa 2022 abantu bahinduka kuko nta muntu waguha ikintu cy'ubusa.

    Reba amashuhso uko byari byifashe.

    Source : https://yegob.rw/umu-diaspora-yibasiye-abanyarwanda-babaka-amafaranga-cyangwa-telephone-zihenze-kandi-amafaranga-bayabona-yabavunnye-video/

  • Guverinoma yavuze ku Banyarwanda bahunga Igihugu kubera inkingo za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Abitangaje mu gihe hari inkuru zimaze iminsi z'Abanyarwanda bajya mu bihugu by'ibituranyi bavuga ko bahunze inkingo za Covid-19, zatangiye kuvugwa mu mpera za 2021, ubwo 12 bafatirwaga i Burundi.

    Uretse abo 12, hari abandi bivugwa ko barenga 100 bambutse umupaka binjira muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo mu minsi ishize.

    Bavuze ko barimo guhunga amategeko y'igihugu cyabo abasaba gukingirwa Covid-19. Ibi byavuzwe kuri uyu wa Gatatu n'abo ku ruhande rwa Congo babakiriye.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Mukuralinda Alain, yavuze ko abaturage bahunze Igihugu ku mpamvu zidasobanutse kuko ntawigeze abategeka kwikingiza ku ngufu.

    Ati 'Urukingo mu Rwanda ntabwo ari itegeko, ntawe babihatira, ibi bintu rwose bisobanuke. Ariko ku rundi ruhande hari ubukangurambaga bwo kwigisha Abanyarwanda, bwo kubasobanurira ibyiza by'inkingo, uretse ko nyuma y'imyaka ibiri aho bigeze umuntu yakagombye kubyibonera.'

    Mukuralinda yibukije ko n'ubwo kwikingiza ari uburenganzira bw'umuntu ariko buri wese akwiye kwibuka ko na mugenzi we afite uburenganzira, bityo umuntu adakwiriye gukoresha uburenganzira bwe mu kubangamira ubw'abandi.

    Ati 'Ntabwo rero ushobora kwitwaza uburenganzira bwawe ngo ubangamire ubw'abandi. Ibyo bintu bisobanuke kuko aho uburenganzira bwawe burangirira niho ubwa mugenzi wawe butangirira.'

    Yakomeje agira ati 'Niba Leta yarafashe igihe gihagije cyo kugusobanurira, nawe ukaba uzi ingaruka za Covid-19, Leta ikakuzanira inkingo, ikakuzanira ibishoboka byose kugira ngo tubashe guhangana n'iki cyorezo ukanga kwikingiza, yego ni uburenganzira bwawe ariko jya wibuka ko bugarukira aho ubw'abandi butangirira.'

    Avuga ko niba umuturage afashe icyemezo cyo kwanga kwikingiza ariko ejo akabuzwa kwinjira muri bus cyangwa mu isoko kugira ngo atanduza abandi, ariwe uzirengera ingaruka z'icyo cyemezo yafashe.

    Ati 'Ntawe uzanakubwira ngo dore kakubayeho, ngaho ngwino wikingize ubone guhabwa izo serivisi. Oya, ugomba kubyumva hanyuma akaba ari wowe wikingiza ku bushake.'

    Gusaba abantu kwikingiza ntaho bihuriye no guhungabanya uburenganzira bwabo

    Hari ingero z'abaturage bari baranze kwikingiza ku bw'impamvu bahuzaga n'imyemerere yabo.

    Muri abo bantu harimo abahinduye imyumvire nyuma yo kwigishwa, baza kwemera gufata urukingo rwa Covid-19, kandi bagaragaza ko nta ngaruka byabagizeho.

    Mukuralinda ati 'Hariho abari baranze kubyumva hanyuma barasobanurirwa, barabyumva barahinduka, barikingiza.'

    Hirya no hino hashyizweho abakangurambaga bashishikariza abantu kwikingiza Covid-19. Ni ibintu bikorwa ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima n'inzego zitandukanye.

    Mukuralinda ati 'Abantu batandukanye kuba Leta ifite abakangurambaga bagenda bigisha abantu no kubyitiranya no kubashyiraho igitutu.'

    Yakomeje agira ati 'Niba hari umuntu [mu bakangurambaga] warengereye akaba yakoresha igitutu, ntabwo bigomba kwitirirwa bose, ntabwo bigomba kwitirirwa Leta, ahubwo niba hari n'aho bibaye, uwo muntu yigishwe nibiba na ngombwa akurweho hashyirweho abandi.'

    Guverinoma y'u Rwanda yemeye koko ko hari abantu bafashwe bagerageza kwambuka mu bihugu duturanye bakanavuga ko bahunze inkingo ku bw'imyemerere yabo, ariko nta gikuba cyacitse.

    Mukuralinda ati 'Nibyo koko abantu baragenda, nibyo koko hari abagenda kubera imyemerere yabo cyangwa imyumvire iri hasi ariko ntaho bihuriye no kuba bavutswa uburenganzira bwabo.'
    Nta gikuba cyacitse!

    U Rwanda rwatangiye ibikorwa byo gukingira Covid-19 muri Werurwe 2021, ndetse kuva icyo gihe inzego zishinzwe ubuzima zakomeje gusobanura ibyiza byo kwikingiza.

    Birimo kuba inkingo zongera ubudahangarwa bw'umubiri ari nabwo bubasha guhangana na virusi itera Covid-19, bityo uyanduye ntarembe cyangwa se ngo imuhitane.

    Kugeza ubu mu Rwanda abarenga miliyoni 5,8 bamaze guhabwa dose ebyiri z'inkingo za COVID-19, mu gihe abarenga miliyoni 7,8 bo bahawe iya mbere.

    Kuri ubu kandi hagezweho gahunda yo gutanga dose ya gatatu [izwi nk'urukingo rushimangira], aho abarenga ibihumbi 400 bamaze gufata urwo rukingo rushimangira.

    Mukuralinda ati 'Abantu rero ntabwo bakwiye kureba kuri abo bantu cumi na bangahe cyangwa 100 bakibagirwa ko abarenze miliyoni zirindwi bamaze gukingirwa, bakirengagiza ko abarenga ibihumbi 400 bamaze gufata urukingo rushimangira.'

    Yakomeje agira ati 'Niba mu gihugu turi abantu barenga miliyoni 12 abantu bakavamo bagahunga igihugu ku bw'imyemerere yabo cyangwa se imyumvire, ntabwo bigomba kuvugwa ko byacitse mu gihugu ngo barimo guhunga igihugu.'

    Guverinoma y'u Rwanda kandi yaburiye abihayimana cyangwa abafite indi myumvire bashuka abaturage bakababuza kwikingiza bababeshya ko bagiye gushyirwamo utwuma cyangwa ibindi bintu.

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Mukuralinda Alain, yavuze ko abaturage bahunze Igihugu ku mpamvu zidasobanutse kuko ntawigeze abategeka kwikingiza ku ngufu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-yavuze-ku-banyarwanda-bahunga-igihugu-kubera-inkingo-za-covid-19