Category: Uncategorized

  • Benshi bashimishijwe n'igikorwa James Rodriguez yakoze cyo gutabara mugenzi we wari ugiye gupfira mu kibuga (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunya Colombia James Rodrigues yashimagijwe bikomeye na benshi nyuma y'igikorwa yakoze cyo gutabara mugenzi we bakinana mu gihugu cya Qatar.

    Rodriguez nyuma yaho Ousmane Coulibaly yaragize cardiac arrest akagwa hasi mu mukino wahuzaga ikipe ya Al Rayyan na Al Wakrah mu gihugu cya Qatar. James wahoze mu ikipe ya Real Madrid mu myaka ishize yihutiye kuza gutabara mugenzi we wari uguye imbere y'izamu mu gice cya mbere cy'umukino.

    Mu makuru dukesha beIN SPORTS, James icyo yakoze yeguye umutwe we byatumye mugenzi we abasha guhumeka mbere yuko ikipe ishinzwe ubuvuzi imugeraho kugira ahabwe ubuvuzi bukwiye.

    Umukino benshi bashatse ko uhita uhagarikwa mu gihe ikipe ya Al Rayyan yari imbere ni igitego 1-0.

    Amakuru yaje kujya hanze ni uko uyu Coulibaly ameze neza kugeza ubu.

    Source : https://yegob.rw/benshi-bashimishijwe-nigikorwa-james-rodriguez-yakoze-cyo-gutabara-mugenzi-we-wari-ugiye-gupfira-mu-kibuga-video/

  • Umukinnyi w'umunyarwanda afashije ikipe ye kwegukana igikombe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umunyarwanda ukina asatira mu ikipe ya Simba Sc yo muri Tanzaniya yayifashije kwegukana igikombe nyuma yo kuyitsindira igitego.

    Meddie Kagere umwataka w'umunyarwanda yafashije ikipe ye ya Simba Sc  kwegukana igikombe cya 'MapinduziCup' nyuma yo kuyitsindira igitego.

    Simba yahuriye ku mukino wanyuma n'ikipe ya Azam Fc, bombi intego zabo zari kwegukana intsinzi gusa ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana.

    Ikipe ya Simba Sc ibifashijwemo n'umwataka wayo ufite ubwene gihugu bw'ubunyarwanda yaje kwereka Azam Fc ko iri kwigiza nkana iyitsinda igitego kimwe ku busa (1-0).

    Umwataka w'umunyarwanda  Meddie Kagere ni we waje gutsindira Simba Sc icyo gitego cyayihesheje igikombe, igitego yaje ku gitsinda ku munota wa 56.

    Simba SC yageze ku mukino wa nyuma imaze gusezera ikipe ya Namugongo Fc nabwo ibifashijwemo na Meddie Kagere watsinze igitego kimwe muri bibiri ku busa batsinze iyo kipe ya Namugongo.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wumunyarwanda-afashije-ikipe-ye-kwegukana-igikombe/

  • Imfura ya Zari hassan wabyaranye na diamond platnumz yagizwe umuyobozi ukomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Zari Hassan, umuherwekazi y'umugande uba muri Afurika y'Epfo yamaze kugira umuhungu we w'imfura yabyaranye na nyakwigendera Ivan Ssemwanga umuyobozi w'ishuri rye rya Brooklyn City College .

    Mu butumwa yanyujije kuri Instagram Stories ye, Zari yavuze ko Pinto Ntale ubu ari umuyobozi wungirije.

    Ati 'umuyobozi wungirije. Igisha abakiri bato, sinjye uzabona kompanyi yose ayifashe, ucunga umutungo.'

    Pinto agiye kuba umuyobozi w'iri shuri nyuma y'uko umwaka ushize wa 2021 yari yatowe kuba umunyeshuri uhagarariye abandi mu kigo yigagaho cya St Albans, ndetse yanahembwe nk'umunyeshuri wahize abandi mu mico no mu myitwarire.

    Brooklyn City College agiye kubera umuyobozi yashinzwe na se Ivan Don Ssemwanga witabye Imana muri 2017.

    Source : https://yegob.rw/imfura-ya-zari-hassan-wabyaranye-na-diamond-platnumz-yagizwe-umuyobozi-ukomeye/

  • Cristiano Ronaldo yavuze ikintu gikomeye ashaka kugeraho anavuga ku mutoza we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwataka wa Manchester United Cristiano Ronaldo yavuze ikintu gikomeye yifuza mu ikipe ya Manchester United, ndetse anavuga ku mutoza we mushya Ralf Rangnick.

    Mu kiganiro uyu mwataka ukomoka mu gihugu cya Portugal yagiranye na Sky Sports yavuze ko umutoza we ari mwiza kandi ko ari gukora akazi ke neza.

    Mu magambo ya Cristiano Ronaldo ati: 'Rangnick ari gukora akazi keza'.

    Cristiano Ronaldo kandi yanabajijwe ku cyo yifuza guhatanira muri iyi kipe ya Manchester United muri uyu mwaka w'umukino wa 2021-2022.

    Cristiano Ronaldo at: 'Yego ntago nshaka kuba hano ndwanira umwanya wa karindwi, gatandatu cyangwa umwanya wa gatanu.' byumvikana ko ashaka guhatanira byibura imyanya ine ya mbere icyo abongereza bita 'Big Four'.

    Cristiano Ronaldo Kandi yasoje agaruka ku kintu cya korwa kugira ngo ikipe igere ku kintu gikomeye kandi anashimangira ko ari kugerageza gushaka intsinzi yuzuye. Ati: 'Ndi hano ngeregeza gutsinda, byuzuye. Nizera ko turamutse duhinduye imitekerereze, dushobora kugera ku kintu gikomeye.'

    Cristiano Ronaldo yageze muri Manchester United mu mpeshyi ya 2021 avuye mu ikipe ya Juventus yo mu butaliyani (Italy) yagezemo  muri 2018 avuye  muri Real Madrid yo mu gihugu cya Esipanye (Spain).

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-yavuze-ikintu-gikomeye-ashaka-kugeraho-anavuga-ku-mutoza-we/

  • Rwanda: umuhungu ukiri muto yiyahuje umuti wica imbeba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana w'umuhungu wimyaka 15 akomoka mu karere ka Ruhango yitabye Imana nyuma yo kwiyahura akoresheje umuti wica imbeba.Ibi byabereye mu Murenge wa Nyamagana mu Karere ka Ruhango.

    Abaturanyi bavuga ko atari ubwa mbere uyu mwana yari yiyahuye kuko no mu minsi ishize yabigerageje ariko bamurutsa ibyo yari yiyahuje ararokoka.

    Aba bavuze kandi ko nta makimbirane bari bafitanye n'uyu mwana, bakibaza impamvu yamuteye kwiyambura ubuzima bikabayobera.Gusa bamwe bakavuga ko bishobora kuba ari amarozi yabimuteye.

    Uyu mwana yaguye mu bitaro bya kaminuza i Butare nyuma yo kunywa iyo miti yica imbeba.

     

    Source : https://yegob.rw/rwanda-umuhungu-ukiri-muto-yiyahuje-umuti-wica-imbeba/

  • Kakubayeho : urimo kwikururira urupfu niba wivura hangover ukoresheje ibinini by'umutwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyo umuntu yaraye asomye kuri ka manyinya ,akenshi abyuka ababara umutwe ndetse agashaka uburyo yivura hangover akoresheje uburyo butandukanye. Ibyo abenshi bakunze guhuriraho kenshi ni ukubabara umutwe, bitewe n'ingano y'inzoga umuntu yanyoye, imyaka, igitsina, uburyo inzoga ikwirakwira mu mubiri n'ibindi.

    Usanga rero uyu muntu ubabara cyangwa se wamenetse umutwe yihutira gufata ikinini cya paracétamol ndetse hari n'ababigendana iyo biteguye kugasoma.

    Nyamara ubushakashatsi bugaragara mu kinyamakuru Femme actuelle, bugaragaza ko uyu muntu aba arimo gufata uburozi bushobora no kumuhitana.

    Umuhanga mu by'imiti Francisco Javier Otero Espinar, muri kaminuza ya Saint-Jacques-de-Compostelle muri Espagne, abinyujije mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Femme actuelle, asobanura uburyo ikinini cya paracétamol n'inzoga bibyara uburozi.

    Ese ni gute inzoga ikwira mu mubiri ?

    Iyo umuntu anyoye inzoga ikinyabutabire kirimo cyitwa éthanol kinyura byihuse mu nzira cyangwa se mu rwunge rw'inzungano z'igogora (guhera mu kanwa kugera mu nzira umwanda munini usohokeramo), hanyuma ikaboneza ijya mu mwijima ibifashijwemo na anzime (enzyme) zitwa (alcool-déshydrogénase/ADH).

    Iyo umuntu anyoye inzoga igihe kirekire imikorere, ishobora kwangiza ubuzima bw'umwijima, bikaba byamuviramo indwara yawo izwi nka 'hepatite alcoolique', cyangwa iyisumbuyeho izwi nka cirrhose du foie.

    Tugarutse kuri kwa kumeneka umutwe gutuma wumva wanywa ikinini cya paracétamol, ubundi gikoreshwa mu kurwanya umuriro n'ububabare, dusanga nacyo nk'uko uyu muhanga mu by'imiti abivuga, iyo kinyowe kinyura mu maraso, kigatunganyirizwa mu mwijima mbere y'uko ibisigazwa byacyo bisohoka binyuze mu mpyiko. Icyokora ngo iyo gikoreshejwe mu kuvura bisanzwe nta ngaruka kigira.

    Ariko se bigenda bite ku muntu ugikoresha yivura isindwe ?

    Paracétamol + alcool : Ni uruvange runaniza umwijima

    Ikibazo nyamukuru kigaragara aha ni uko yaba etanol iboneka mu nzoga yihutira kuruhukira mu mwijima ibifashijwemo na anzime za ADH, hakiyongeraho n'iyo paracétamol na yo tubonye ko itunganyirizwa mu mwijima, maze ukabikubira hamwe byose bigafatwa nk'umwanda ugomba gusohorwa n'umubiri.

    Ibi bituma uko umuntu arushaho kunywa ibisembuye, yarwara isindwe akihutira kunywa paracétamol, ni ko umwijima ugenda wangirika ukazagera aho upfa burundu. icyokora hari uburyo bwa kamere bwafasha umuntu guhangana n'isindwe.

    1. Kunywa ariko wabanje kurya
    2. Kunywa ikawa
    3. Kurya ibikungahaye kuri vitamine C
    4. Kwirinda kunywa uruvange rw'inzoga z'ubwoko butandukanye cyangwa se kwirinda kuvanga inzoga na Coca-cola.

    Source : https://yegob.rw/kakubayeho-urimo-kwikururira-urupfu-niba-wivura-hangover-ukoresheje-ibinini-byumutwe/

  • Ibyo ibiyobyabwenge byakoreye umunyeshuri wari ugiye gusoza amashuri (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashusho yo ku mbugankoranyambaga yerekana umunyeshuri wumwaka wa nyuma agenda ari mu kinya nyuma yo gufata ibiyobyabwenge bikomeye mbere yo gusoza amashuri ye.

    Iyi videwo yerekana umunyeshuri wumwaka wa nyuma akora ibidasanzwe nyuma yo gufata bikomeye ibi biyobyabwenge bizwi nka colorado mbere yo kujya kudefanda (defending) umushinga w'igitabo yari yanditse .

    Muri iyo videwo, umuhungu muto yari akikijwe n'abandi banyeshuri bakomeje kugerageza kumufasha, ariko ntibashobora kugenzura imyitwarire ye itagenzurwa cyangwa ngo bamugarure kuko yari yasinze.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-ibiyobyabwenge-byakoreye-umunyeshuri-wari-ugiye-gusoza-amashuri-video/

  • Umukinnyi wakinnye iminota 120 afite ibikomere ku kiganza akomeje gukora benshi ku mutima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro wo hagati wa Fc Barcelona Ronald Araujo yaraye atunguye benshi ubwo yakinaga umukino wa el clasico wahuzaga ikipe ya Barcelona na Real Madrid afite ibikomere.

    Nk'uko bigaragara ku mafoto uyu mukinnyi yakinnye uwo mukino afite ibyo bikomere bibiri (2) bidoze ku mubiri we, kandi yaje kwitwara neza mu kibuga.

    Uyu mukinnyi akaba yarabazwe ku ya 7 Mutarama akaza kudodwa,  akaba ategereje ko akira gusa we yanze gutererana bagenzi be ku mukino wa el clasico.

    Uyu mukino wa Barcelona na Real Madrid wari uri kubera muri Arabia Saudite waje kurangira ikipe ya Real Madrid itsinze ikipe ya Fc Barcelona ibitego bitatu kuri bibiri.

    Real Madrid imaze gutsinda ikipe ya Fc Barcelona yahise ibona itike yo kugera ku mukino wanyuma wa Supercopa de espana, ikaba itegereje iza kurokoka hagati ya Atletico Bilbao  na Atletico Madrid.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wakinnye-iminota-120-afite-ibikomere-ku-kiganza-akomeje-gukora-benshi-ku-mutima/

  • Shyaka Gilbert wari warahunze igihugu, yagarutse ahishura imikoranire ya Uganda n'abarwanya u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Shyaka yashinze Youtube yitwa 'Ijwi ry'Imfubyi' akajya ayitangiraho ibiganiro biri mu mujyo nk'uw'ibindi bimaze kumenyerwa by'abantu banenga u Rwanda.

    Uyu mugabo w'imyaka 30, yari yavuye mu Rwanda atorokeshejwe n'Umunyarwandakazi witwa Eugénie Muhayimana, utuye i New Castle mu Bwongereza, usanzwe akorana na CMI.

    Ubusanzwe Shyaka afite umugore n'abana babiri batuye mu Kagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi. Ni naho yavukiye ari naho twamusanze nyuma yo kugaruka mu Rwanda.

    Inkuru z'uko yaburiwe irengero ashimuswe zatangiye kuvugwa muri Kamena 2021, zadukanywe n'abarwanya n'abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gusebya u Rwanda.

    Uko byatangiye…

    Muri Mata 2021, Shyaka yakoranye ikiganiro na shene ya YouTube ya 'Umurabyo TV' ya Uwimana Nkusi Agnes unengwa akora ibiganiro bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi.

    Mu kiganiro na IGIHE, Shyaka yavuze ko yahamagawe bwa mbere na Uwimana amusaba ko bakorana ikiganiro kuri YouTube ariko agezeyo atangira kumubwira ibyo aza kuvuga anamwizeza ubufasha bw'amafaranga.

    Ati 'Cyuma Hassan niwe wamuhaye numero yanjye, arampamagara anyizeza ko nidukorana ikiganiro bazamfasha bakampa amafaranga. Yarampamagaye njya hariya muri RMC [i Remera], akambwira ati nutavuga gutya ntacyo ndakumarira, njyaho mvuga uko yambwiye.'

    Yakomeje agira ati 'Agnes Uwimana niwe muntu wa mbere wanyigishije kuvuga iby'Abahutu n'Abatutsi. Ntangiye kuvuga nibwo natanze nimero zanjye, abantu batangira kumpamagara banyoherereza amafaranga, abenshi babaga bari mu mahanga.'

    Avuga ko nyuma yo gukora icyo kiganiro atongeye gusubira mu kazi yakoraga k'ubwubatsi, ahubwo yatangiye kujya yitaba telefone za buri munsi z'abantu batandukanye barimo abamwizeza kumufasha n'abamuha amafaranga.

    Mu bamwoherereje amafaranga harimo na Eugénie Muhayimana wamuhamagaye amubwira ko yabonye ikiganiro cye akumva ashaka kumufasha ndetse muri icyo gihe yahise amwoherereza ama- pounds 50 [agera ku bihumbi 70Frw].

    Shyaka ati 'Yarampamagaye [Eugénie Muhayimana], nk'uko abandi bari bamaze iminsi bampamagara, ambwira ko yakunze ikiganiro nakoze, bityo ashaka kumpa amafaranga, ubwo anyoherereza ama-pounds 50 ayanyujije kuri konti y'umugore wanjye iri muri BK.'

    Muhayimana yakomeje kujya amuvugisha umunsi ku munsi kugeza n'ubwo yamusabye ko yazamwubakira inzu muri Kigali.

    Shyaka ati 'Yakomeje kujya amba hafi akampamagara kenshi ku buryo buri munsi twavuganaga amasaha menshi, ambwira amateka ye, ndetse biza kugera n'ubwo ansaba ko namuhuza na mukuru wanjye ndetse n'umugore wanjye, ndabahuza muha nimero za telefone zabo bakajya bavugana.'

    Avuga ko igihe cyaje kugera Muhayimana amugira inama yo gufungura YouTube Channel akajya ashyiraho indirimbo n'ibiganiro bivuganira 'abababaye'.

    Ati 'Kuva ubwo nafunguye YouTube Channel nyita 'Ijwi ry'Imfubyi' ntangira kujya nyuzaho ibiganiro. Ubwo telefone nari mfite yari nto ariko nyuma ayo mafaranga abantu banyoherezaga hari uwampaye ibihumbi 100 Frw mpita nongeraho andi ngura telefone nziza ari nayo nifashishaga mfata ibiganiro nkabishyira kuri YouTube.'

    Uko umugambi wo gutoroka wacuzwe

    Muhayimana Eugénie yakomeje kujya ahamagara Shyaka umunsi ku munsi, ariko mu biganiro bagiranaga agakunda kumubwira ko mu Rwanda bazamugirira nabi, bakamushimuta.

    Shyaka ati 'Yakundaga kumbwira ngo bazagushimuta, bazakwica, cyangwa bagufunge. Ibi ariko hari n'abandi bantu bajyaga banyandikira bari hanze, harimo n'abangaga kumbwira amazina yabo.”

    Yakomeje agira ati 'Hagati ya tariki 1 na 25 Kamena [Muhayimana] yatangiye kumbwira ko ngomba guhunga nkava mu gihugu kuko bagiye kunyica, ariko ubwo namubazaga uko nzahunga akambwira ko azaza tugasezerana ubundi akanjyana mu Bwongereza.'

    Shyaka avuga ko yaje guhakanira uwo mugore yabonaga ko akuze, ibyo byanze, hakurikiraho umugambi wo kumufasha gutoroka akajya mu gihugu cyo mu Karere ka Afurika y'Uburasirazuba.

    Muhayimana yatangiye kubwira Shyaka ko agomba gushaka uruhushya rw'inzira, ariko aza gutinda kurubona ari nabwo yatangiye kumubwira ko agiye kumufasha gutoroka vuba kugira ngo atazashimutwa.

    Shyaka ati 'Yarambwiraga ati ' wowe ntugire ikibazo' hari abantu benshi dufasha kwambuka bakagenda bakajya muri Uganda. Aho kugira ngo ugume aho bagushimute, wowe umbwira mbigufashemo ugende.'

    Yakomeje agira ati 'Yageze ubwo ambwira ngo nitegure nzagende ngere i Musanze, ubundi bamfashe kwambuka njya muri Uganda.'

    Ni ibintu Shyaka yabwiye umugore we, ariko umugore aramwangira amubwira ko ahubwo bazajya i Gatuna akaba ariho banyura.

    Byageze ku wa 22 Kanama 2021, Shyaka wari uri i Kigali [icyo gihe abana be bari bari kwa Nyirakuru wabo, ubwo ni Mama wa Shyaka], yafashe umugore we berekeza i Gicumbi bakomeza ku mupaka wa Gatuna.

    Shyaka ati 'Twageze i Gatuna njye nari mfite indangamuntu ariko umugore wanjye ntayo yari afite, ni nabwo abakozi bashinzwe umupaka bamufashe njyewe mpita mbacika ndaza ndara i Byumba mu gitondo cya kare mbyuka njya i Musanze nk'uko Muhayimana yari yabimbwiye.'

    Yakomeje agira ati 'Nageze i Musanze mpasanga umumotari ahita anshyira kuri moto turagenda tugera ahantu nanjye ntazi.

    'Aranjyana ntabwo nari nzi aho njya, namuhaye 5000 Frw, angarurira 1000 Frw, aranjyana anshyikiriza umugabo muremure wirabura, nawe aranjyana ampa abandi bana babiri bafite hagati y'imyaka 14 na 16, barambwira bati bakurikire. Turiruka, duca mu rutoki rwinshi, duca mu makaro turakomeza turagenda kure.'

    Icyo gihe ariko ngo Shyaka yari yahawe nimero ya telefone y'umugore uri i Kampala ari nawe yagombaga kujya kureba nk'uko Muhayimana yari yabimubwiye.

    Shyaka avuga ko abo bana bamujyanye neza bamugeza ahantu bahuriye n'abandi bantu bafite forode za kanyanga n'imyenda, abo bahise bamubwira ko yahageze.

    Ati 'Uwo nahuye nawe yaranjyanye angeza iwe anjyana mu Mujyi wa Kisoro, ubwo menya ko nageze muri Uganda.'

    Uyu mugabo yavuye imuzi umugambi wose watumye atoroka igihugu

    Uko yaje kwisanga muri CMI

    Kuva i Musanze, Shyaka yagiye aherekekanywa n'abantu batandukanye, umwe amugeza ahantu akahasanga abandi bagomba kumugeza ahandi kurinda ageze mu nkuta z'inyubako z'Urwego rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda [CMI].

    Ubwo yageraga mu Mujyi wa Kisoro, yakiriwe n'umuntu witwa 'Boy' aramujyana amugeza mu rugo rurimo abantu benshi, bavuga ikinyarwanda.

    Ati 'Boy ubanza ariko kazi akora kuko yari afite abantu benshi, arabanza atwara aba mbere nanjye nza kugerwaho, arantwara angeza kuri sitasiyo ya Polisi mu Mujyi wa Kisoro.'

    Yakomeje agira ati 'Nageze aho ntangira guhamagara Muhayimana Eugénie, mubwira ko ntangiye kugira ikibazo. Ariko yahise avugana n'abo bantu twari turi kumwe bantwaye, barankomezanya bangeza ahantu hitwa Kyabira.'

    Ku rundi ruhande ariko, ngo Muhayimana Eugénie yari yategetse Shyaka ko aho azajya agera hose agomba kuvuga ko ari mushiki we.

    Shyaka avuga aho Kyabira yababwiye ko yaje ahunze u Rwanda kuko bashakaga kumugirira nabi kubera ibiganiro yanyuzaga kuri YouTube.

    Ku wa 23 Kamena 2021, nibwo yatwawe ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kisoro, araharara bukeye aza kuhavanwa yerekezwa ahandi hantu.

    Kuva Kisoro yari atwawe mu modoka imeze nka 'Pandagari', agenda aherekejwe n'abasirikare babiri barimo n'uwari ufite ipeti rya Captain.

    Avuga ko yakoze urugendo rungana n'amasaha agera kuri abiri, mu ijoro ry'igicuku, aho bamushyize mu kigo cya gisirikare atabashije kumenya izina ryacyo.

    Ati 'Baranjyanye bangejeyo nkumva barimo kuvuga mu cyongereza ko bamaze kumpererekanya, ariko hari harimo umukobwa w'umusirikare akajya ambaza niba ndi umunyamakuru cyangwa ndi intasi.'

    Yakomeje agira ati 'Ubwo abari banzanye bansize aho, mpita njya mu modoka yindi abandi baranjyana bangeza mu kindi kigo kirimo abantu benshi bafunze, bigaragara ko harimo n'Abanyarwanda, noneho uwangejejeyo yahise abwira abandi basirikare twahasanze ko ntari 'Umunyabyaha'.'

    Avuga ko abari bamujyanye baje kumusiga muri icyo kigo, asigara afungiye mu cyumba gito cyahozemo ubwiherero.

    Ati 'Aho nibuka nanyuze ni ku muhanda wa Makerere, nanyuze kuri Kaminuza ya Makerere, barantwara bangeza muri icyo kigo mbona abantu benshi baryamye. Mpageze baravuga ngo uyu muntu ntabwo ari umunyabyaha.'

    Yakomeje agira ati 'Bahise bamfata banshyira mu cyumba gito cyane cy'ahantu hahoze ubwiherero, ubwo bahise banzanira na matelas ndaryama, ariko abanzanye bari bagiye. Bukeye banzaniye igikoma, saa sita banzanira akawunga ndetse na nimugoroba.'

    Nyuma y'iminsi itatu aba muri icyo cyumba, haje kuza umusirikare aramufungurira aramusohora amujyana mu nyubako hejuru bamushyira umusirikare witwa Captain Habyarimana John.

    Ati 'Mu gihe cyose nari maze ndi aho hantu, niwe muntu wa mbere nari numvise uvuga Ikinyarwanda.Ubwo namugeze imbere, arambwira ati waje hano, bampaye dosiye yawe, ambaza uko naje hano [….] ubwo ntangira inkuru y'uko nari mbayeho mu Rwanda, uko nahavuye n'ibindi byose.'

    Shyaka avuga ko nyuma y'ibyumweru bibiri batangiye kumuzanira telefone akavugana na Muhayimana, gusa ngo icyo gihe telefone ye bari barayisibyemo ibintu byose hasigayemo nimero ya Muhayimana yonyine.

    Ati 'Ubwo Muhayimana yatangiye kumbwira ko uwo mugabo [Captain Habyarimana John] yamuhaye amafaranga ko azamfunga neza ndetse ko nta kindi kibazo nzagira.'

    Ibiro bya Minisitiri w’Intebe muri Uganda, byahaye icyemezo cy’ubuhunzi Shyaka Gilbert, ntabwo yigeze agisaba ahubwo byose byakozwe na Muhayimana Eugenie uba mu Bwongereza

    Minisitiri w'Intebe yamuhaye ibyangombwa by'ubuhunzi

    Ubwo IGIHE yasuraga Shyaka Gilbert mu rugo rwe i Gicumbi, kuri uyu wa Kane tariki 13 Mutarama 2022, yatweretse ibyangombwa by'ubuhunzi yahawe n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe wa Uganda.

    Avuga ko nyuma yo kumara iminsi 68 [kuva avuye mu Rwanda kugeza 29 Ukwakira 2021], yagiye akoreshwa ibazwa mu bihe bitandukanye, Captain Habyarimana akamubaza iby'uko yahunze u Rwanda n'ibindi. Byaje kugera aho abona abantu baje kumutwara abona bamugejeje ahitwa kuri OPM [Office of the Prime Minister].

    Gusa ubwo yageraga ku Biro bya Minisitiri w'Intebe ntabwo yongeye gusubizwa muri ya nyubako ya CMI, ahubwo yaje kujyanwa kurara muri 'Lodge'.

    Ati 'Ubwo baramfashe baransohora, banshyira mu modoka ndinzwe n'abasirikare babiri bafite imbunda nto, turagenda tugera kuri OPM, bamfata ibikumwe na sinya bambaza n'andi makuru yanjye yose.'

    'Uko kunkura muri CMI bakanjyana muri OPM gufata icyo cyemezo cy'impunzi ni Muhayimana wabipangaga sinzi uko byagendaga. Njyewe nabonye ngenda mfata icyemezo gusa byose byabaga byarateguwe.'

    Yakomeje agira ati 'Ubwo ariko ntabwo nongeye gusubira muri CMI kuko bahise banyereka uwitwa Major John Nawamanya. Ubwo yaramfashe anjyana muri Lodge ntabwo nongeye gusubira muri CMI.'

    Shyaka avuga ko kuva icyo gihe yahise asubizwa telefone ye, ahabwa icyangombwa cy'usaba ubuhunzi, gitangwa na Minisitiri w'Intebe, atangira kujya akigenderaho.

    Muri icyo gihe akimara gufata telefone nibwo yatangiye kubona abantu bamuhamagara, barimo Matata Joseph, Freeman Bikorwa n'abandi bamusabaga gukora ibiganiro asebya u Rwanda.

    Ati 'Muhayimana ubwo yatangiye kumbwira ati ngaho rero genda uvuge ibyo wari waratinye kuvuga ukiri mu Rwanda. Ibyangombwa urabifite, ugiye kugenda ubane n'abana bawe ariko nawe ujye uravuga ibyo ushaka wibereye aho muri Uganda.'

    Ibi ariko byabaga, ari nako Muhayimana yari yaramaze gutorokesha abana ba Shyaka, baravuye mu Rwanda baramaze kugera muri Uganda ndetse icyo gihe bahise bamujyana aho abana be bari ari nabwo yahise atangira gushaka uko ataha.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/shyaka-gilbert-wari-waratorotse-igihugu-yagarutse-ahishura-imikoranire-ya

  • Hagaragajwe uruhare rwa Diyoseze ya Butare muri gahunda ya 'School Feeding' – #rwanda #RwOT

    Ayo mafaranga atangwa binyuze muri Caritas ya Diyoseze ya Butare muri gahunda yayo yo gufasha abatishoboye no gushyigikira uburezi mu Rwanda.

    Umuyobozi wa Caritas ya Diyoseze ya Butare, Padiri Gilbert Kwitonda, yabigaragaje kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mutarama 2022 ubwo abayobozi b'ibigo by'amashuri gatolika muri iyo Diyoseze bahuriraga mu nama igamije gutegura icyumweru ngarukamwaka cy'uburezi.

    Yagize ati 'Mu byo twakoze uyu mwaka muri ibi bihembwe bibiri twatanze amafaranga miliyoni 129,6 Frw afasha abana 2,876 bo mu mashuri biga bataha, kugira ngo babone ifunguro rya saa Sita.'

    Yavuze ko ubusanzwe bafashaga abanyeshuri biga bacumbika mu bigo ariko kuva aho Leta ishyizeho gahunda yo kugaburira abana biga bataha bagafatira ifunguro rya saa Sita ku ishuri, nabo basanze ari ngombwa kujya muri uwo murongo 'Kuko hari abana benshi batabona ifunguro bigatuma batiga neza.'

    Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Philippe Rukamba, yavuze ko gahunda ya 'School Feeding' igomba gushyigikirwa, bityo asaba ko Abakirisitu bose gutanga umusanzu wabo kugira ngo bigerweho 100%.

    Ati 'Ndagira ngo nsabe Abakirisitu bose biturutse muri paruwasi kumva ko bagomba gutuma abana biga mu ishuri ryo kuri paruwasi yabo bose barya, kumvisha abantu wenda ko n'abo bana bose basangira.'

    Musenyeri Rukamba yavuze ko kuba ku mashuri amwe hari abana barya abandi ntibarye, ari ibintu bibi kuko bituma bamwe muri bo biga bababaye ku mutima.

    Nkezumuremyi Thadee uyobora G.S St Laurent mu Karere ka Nyaruguru, yavuze ko ubwo baheruka kubarura, basanze ishuri riri imbere mu gutanga amafaranga ya School Feeding rigeze kuri 25% naho andi ari kuri 10%.

    Ati 'Caritas yaradufashije cyane kuko hari abana usanga baturuka mu miryango ikennye, abo nibo bafashijwe kuri ubu bakaba babasha kurya neza nta kibazo.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yashimye ubufasha Diyosezi ya Butare itanga kugira ngo abanyeshuri bose babashe gusangira, asaba n'ababyeyi kubigiramo uruhare.

    Ati 'Ni uruhare rwiza kandi dushima kuko ni ugufasha ba bana batishoboye, ariko mu buryo burambye ababyeyi babigizemo uruhare ni bwo gahunda yagerwaho 100% kandi bigakorwa mu buryo butavunanye.'

    Mu bihembwe bibiri by'umwaka w'amashuri wa 2021/22 hafashijwe n'abana batishoboye biga mu bigo by'amashuri bibacumbikira aho muri Diyoseze ya Butare hamaze gufashwa abagera kuri 469 batangirwa asaga miliyoni 75 Frw.

    Abiga muri kaminuza batishoboye bafashijwe muri uyu mwaka bagera kuri 29 batangiwe asaga miliyoni 12 Frw.

    Mu gutoranya abagomba gufashwa, habaho imikoranire hagati y'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze na za paruwasi za Kiliziya Gatolika.

    Abitabiriye inama bahawe umwanya batanga ibitekerezo

    Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bya Kiliziya Gatolika muri Diyoseze ya Butare bavuze ko inkunga yatanzwe na Caritas yafashije cyane abana bakomoka mu miryango itishoboye

    Biyemeje ko bagiye gukomeza guteza imbere uburezi mu Rwanda

    Hagaragajwe ko mu bihembwe bibiri by’uyu mwaka hafashijwe n’abana batishoboye biga mu bigo by’amashuri bibacumbikira aho muri Diyoseze ya Butare hamaze gufashwa abagera kuri 469 batangirwa asaga miliyoni 75 Frw

    Kuri uyu wa Kane abayobozi b’ibigo by’amashuri gatolika muri diyoseze ya Butare bahuriye mu nama igamije gutegura icyumweru ngarukamwaka cy’uburezi

    Musenyeri wa Diyoseze ya Butare Philippe Rukamba yavuze ko gahunda ya School Feeding igomba gushyigikirwa bityo asaba ko Abakirisitu bose gutanga umusanzu wabo kugira ngo bigerweho 100

    Padiri Habanabashaka Jean de Dieu ushinzwe amashuri gatolika muri Diyoseze ya Butare

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege yashimye ubufasha Diyosezi ya Butare itanga kugira ngo abanyeshuri bose babashe gusangira asaba n’ababyeyi ko na bo bakwiye kubigiramo uruhare

    Umuyobozi wa Caritas ya Diyoseze ya Butare Padiri Gilbert Kwitonda yavuze ko mu bihembwe bibiri gusabamaze gutangira abanyeshuri batishoboye miliyoni 129 Frw ya School Feeding


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-uruhare-rwa-diyoseze-ya-butare-muri-gahunda-ya-school-feeding