Category: Uncategorized

  • Uwari ukuriye amasoko mu Karere ka Nyaruguru uregwa ruswa yavuze ko yagambaniwe n’uwari Mayor #rwanda #RwOT

    Uyu Uzarazi Evode araburana urubanza rw’ubujurire mu Rukiko Rukuru rufite icyicaro i Nyanza aho Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rwagize umwere uregwa ku cyaha cyo gukoresha ububasha umuntu afite mu nyungu ze bwite.

    Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa na we ubwe yiyemereye ko yakiriye Frw 500, 000 bufata ko yari ruswa.

    Ubushinjacyaha kandi bwabwiye Urukiko ko rukwiye kwita ku batangabuhamya Nyiraneza Rose wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Maraba mu Karere ka Nyaruguru (ubu na we arafunzwe yavuzweho kunyereza umutungo), uwahoze ari Mayor w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois (ubu ni Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba) na Gashema Janvier ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, ubuhamya bwabo bwose bushinja uyu uregwa ko yakoze icyaha.

    Ubushinjacyaha kandi burabishingira ko uregwa na we akimara kumva ko hari ibyo ari gukekwaho yahise yandika ibaruwa asezera ku kazi.

    Ubushinjacyaha buti 'Urukiko mu gihe ruziherera ruzahamye uregwa icyaha ahabwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 anatange ihazabu ya miliyoni 18,6Frw.'

    Evode Uzarazi yiregura ku byaha aregwa, yavuze ko ibyo yakorewe kari akagambane. Yavuze ko we yize ubuzima ariko nubwo yari agizwe ukuriye amasoko mu Karere ka Nyaruguru, ntaho yari ahuriye na byo kuko yize ubuzima.

    Ati 'Nta mahugurwa nahawe byibura ngo nkore ibyo nzi.'

    Evode aravuga ko ubuhamya bwa Nyiraneza Rose (ufunzwe ubu) butahabwa agaciro kuko bwuzuyemo ibinyoma.

    Ati 'Uwo nari mukuriye kandi hari ibyo yakekwagaho byo kunyereza umutungo ku Kigo Nderabuzima, kandi yaranabihaniwe ubu arafunzwe.'

    Yavuze ko ubuhamya bwa Francois Habitegeko (wari Mayor) butahabwa agaciro kuko na we ubwe yivugiye ko ibyo yabwiwe yabibwiwe na Rose Nyiraneza.

    Naho ubuhamya bwa Janvier Gashema yasabye ko budakwiye guhabwa agaciro kuko Gashema yashakaga ko hari mwene wabo (na Gashema) wagira ngo ayobore Ikigo Nderabuzima, Evode we akanga kubyemera kuko uwo atari yujuje ibisabwa.

    Evode yongeyeho ko Frw 500, 000 yakiriye yari yayatumwe n’uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere (Ruzima Serge na we arafunzwe), ngo ayamuzanire ayakuye mu Karere ka Huye (Evode yari avuye Nyaruguru yerekeza i Kigali).

    Evode akavuga ko ayo mafaranga yayahaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere atazi niba yari ruswa, avuga ko yayahawe n’umuntu Gitifu yari yamutumyeho atamuzi.

    Ati 'Ibyiswe ruswa byahimbwe na Habitegeko na Gashema.'

    Evode yakomeje avuga ko avuye mu kiruhuko (congé) yategetswe n’ubuyobozi bw’Akarere, aratotezwa abwirwa kwegura ku mirimo ye, ngo si we wabyibwirije.

    Umwunganizi wa Evode yabwiye Urukiko ko hakwiye gusuzumwa icyo Ubushinjacyaha bwashingiyeho bujurira, anongeraho ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha bwaje butinze.

    Umucamanza yategetse ko uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru (Ruzima Serge ufunzwe) yazaza akagira icyo avuga kuri ariya Frw 500, 000 kuko na we avugwaho kumenya ibyayo.

    Ivomo : Umuseke

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Uwari-ukuriye-amasoko-mu-Karere-ka-Nyaruguru-uregwa-ruswa-yavuze-ko-yagambaniwe-n-uwari-Mayor

  • Kagere yafashije Simba SC kwegukana igikombe, ahabwa igihembo yashyikirijwe na Perezida wa Zanzibar #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cy’umunyarwanda, Meddie Kagere imbere ya Azam FC cyafashije ikipe ye ya Simba SC kwegukana Mapinduzi Cup yari imaze iminsi ibera muri Zanzibar.

    Ni umukino wa nyuma wabaye ku munsi w’ejo hashize tariki ya 13 Mutarama 2022 aho Simba SC yari yahuye na Azam FC.

    Meddie Kagere yaje gutsindira Simba SC ku munota wa 56 kuri penaliti nyuma y’ikosa umunyezamu wa Azam FC, Mathias Kigonya yakoreye kuri Sakho wa Simba SC.

    Iki gitego ni cyo cyaje gutandukanya impande zombi maze Simba SC yari yatsindiwe ku mukino wa nyuma umwaka ushize na Yanga, yegukana igikombe cya Mapinduzi 2022.

    Meddie Kagere akaba yaje guhembwa nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu irushanwa, ni igihembo yashyikirijwe na Perezida wa Zanzibar, Dr Hussein Mwinyi.

    Meddie yasoje afite ibitego 2, ni nyuma y’icyo yatsinze muri ½ batsinda Namungo 2-0.

    Yahawe iki gihembo anganya ibitego n’abandi 5 barimo Idris Mbombo (Azam), Heritier Makambo (Yanga), Abrahman Othman (KMKM), Hussein Mwinyi (Meli 4 City) ariko bo bakaba barasezerewe mu irushanwa, na mugenzi we Pape Sakho wa Simba wabaye umukinnyi w’irushanwa.

    Simba SC yegukanye Mapinduzi Cup 2022

    Perezida wa Zanzibar ashyikiriza Kagere igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kagere-yafashije-simba-sc-kwegukana-igikombe-ahabwa-igihembo-yashyikirijwe-na-perezida-wa-zanzibar

  • Kugenzura ko Abamotari bafite Mubazi cyangwa bazikoresha no kubibacira amande byabaye bihagaritswe #rwanda #RwOT

    Imyigaragambyo y’abamotari yabaye ku wa Kane mu bice bitandukanye bya Kigali, yatumye inzego zishinzwe ibibazo byabo, zifata umwanzuro ko igenzura ry’ikoreshwa rya mubazi riba rihagaritswe by’agateganyo.

    Nyuma y’iyo myigaragambyo, ku gicamunsi cyo ku wa Kane habaye inama yahuje Polisi, RURA n’Amakoperative y’Abamotari.

    Umuvugizi wa Guverinoma, Mukuralinda Alain, yatangaje ko ikibazo byagaragaye ko atari mubazi ahubwo ari ibindi byinshi abamotari basanganywe.

    Ati 'Basanze ikibazo ari impurirane noneho bituma hajemo icya Mubazi kuko muri iyi minsi hajemo ingufu barayigenzura, bituma ibyo bibazo by’impurirane bigaragazwa n’abo bamotari. Hari ibibazo bafite mu makoperative, ubwishingizi buhenze, ikibazo cya mubazi…'

    Ibijyanye na Mubazi byakajije umurego nyuma y’aho ikoreshwa ryayo ryashyizwemo ingufu, abatazifite bagatangira gucibwa amande cyo kimwe n’abatazikoresha. Abamotari bavuga ko bacibwa amande y’ibihumbi 30 Frw.

    Yakomeje avuga kubera ingufu zashyizwe muri Mubazi, Abamotari bayuririyeho bituma bamwe bigaragambya.

    Mu Mujyi wa Kigali hari Abamotari barenga ibihumbi 26, muri bo harimo abarenga ibihumbi birindwi badafite icyangombwa na kimwe uhereye no kuruhushya rwo gutwara moto.

    Mukuralinda yavuze ko ibi bibazo bimaze igihe mu bamotari byari bisanzwe bizwi ariko by’umwihariko byafashweho umwanzuro.

    Mu myanzuro igomba gutangira gukurikizwa kuri uyu wa 14 Mutarama 2022, ntiharimo icyifuzo cy’Abamotari cy’uko Mubazi zikurwaho.

    Ati 'Iby’uko zikurwaho byo ntabwo bishoboka ahubwo ikizakorwa ni ku birebana no kuzigenzura, biraba bisubitswe kugira ngo hitabwe kuri icyo kibazo cy’Abamotari badafite ibyangombwa.'

    Amande ku badafite Mubazi nayo yagabanyijwe avanwa ku bihumbi 15 Frw ashyirwa ku bihumbi 10 Frw mu gihe ikoreshwa ryazo rizaba ryasubukuye.

    Mukuralinda ati 'Kuva ejo [ku wa Gatanu tariki 14 Mutarama], hagiye kugenzurwa ku muhanda ibyangombwa, bigiye gushyirwamo ingufu ku birebana n’abamotari. Umumotari udafite permis, udafite autorisation, udafite ubwishingizi ni akazi ke. Agomba kubishaka cyangwa se akava mu muhanda.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Kugenzura-ko-Abamotari-bafite-Mubazi-cyangwa-bazikoresha-no-kubibacira-amande-byabaye-bihagaritswe

  • Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi barimo guhugurwa ku kwirinda inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa abera mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Bushonyi, Akagari ka Kaguriro, Umudugudu wa Maziba, ahari icyicaro gikuru cy’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, nk’uko urubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda rubitangaza.

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, ACP Paul Gatambira, yavuze ko abapolisi bose bari mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi bazagerwaho bagahugurwa ku bintu bitandukanye bijyanye n’ibigize umuriro, ibitera inkongi ndetse n’uko wakoresha ibikoresho bizimya umuriro ukaba wakwitabara habaye inkongi.

    Yagize ati 'Kimwe nk’ahandi tumaze iminsi tugenda duhugura abakozi mu bigo bitandukanye, aba bapolisi turimo kubahugura ibigize umuriro, ingamba zo kwirinda icyateza inkongi ndetse twifashishije ibikoresho tubereka uko bakwitabara bakazimya inkongi bo ubwabo, ndetse bakaba banabihugura abo babana mu kazi, abo mu ngo zabo n’abaturanyi babo.'

    ACP Gatambira yakomeje avuga ko nyuma yo gusura ahaba abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi, bahawe kizimyamuriro ebyiri bashobora kwifashisha bazimya inkongi igihe ibaye.

    Ku munsi wa mbere hahuguwe abapolisi 52, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mutarama 2022, amahugurwa arakomereza muri sitasiyo za Polisi ziba ku biyaga bya Burera na Ruhondo mu Karere ka Musanze na Burera.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abapolisi-bashinzwe-umutekano-wo-mu-mazi-barimo-guhugurwa-ku-kwirinda-inkongi

  • Bijoux ashyize hanze andi mafoto atwika y'ubukwe bwe na Sentore. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ya Bamenya  uherutse gukora ubukwe na Lionel Sentore.yashyize hanze amwe mu mafoto aryoshye yaranze ubukwe bwabo.Uyu mukinnyi wa filime yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira amwe mu mafoto yubukwe bwabo ndetse ayaherekesha amagambo meza ashimira umugabo we wemeye ko barushingana.

    Source : https://yegob.rw/bijoux-ashyize-hanze-andi-mafoto-atwika-yubukwe-bwe-na-sentore/

  • Inzego zitandukanye zahagurukiye gukemura ibibazo by’abamotari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abamotari bifuza ko ibibazo byabo byitabwaho

    Abamotari bifuza ko ibibazo byabo byitabwaho

    Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 13 Mutarama 2022, abamotari babyukiye mu gisa n’imyigarangambyo yabereye mu bice bitandukanye, ishingiye kuri za mubazi bavuga ko zibateza igihombo, bagasaba ko imikorere yazo yavugururwa.

    Bamwe mu bamotari bavuze ko bafashe umwanzuro wo guhurira mu gisa n’imyigaragambyo kubera ko abagakwiye kubavugira basa nk’ababagurishije, ari na ko basabaga inzego bireba kugira icyo zikora ku bibazo bibugarije.

    Inzego zirimo Urwego ngenzuramikorere (RURA), Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) hamwe na Polisi y’u Rwanda zahise zihurira hamwe mu biganiro, maze hafatwa umwanzuro w’uko buri rwego rukwiye gukurikirana ibibazo birureba biri mu bamotari rukabishakira ibisubizo.

    Umuyobozi wa RCA, Prof Jean Bosco Harerimana, avuga ko byagaragaye ko hari abadafite amakuru ahagije ku ikoreshwa rya mubazi bityo bagiye kwegerwa bakarushaho kubisobanurirwa.

    Ati 'N’ubwo bajya mu nteko rusange ariko hari benshi bazisiba bityo ibizifatiwe ugasanga hari abatabifite, rero zimwe mu ngamba ni uko ubu tugiye kubasanga ku maseta yabo aho bakorera ibyo tukabisobanura kurushaho, ariko hakaba n’ibindi bagaragaje bifite aho bihuriye n’ubundi n’ibyo batanga nk’ubwishingizi bwazamutse. Ibi ngibi n’ugukomeza gukora ubuvugizi'.

    Umuyobozi mukuru wa RURA, Dr. Ernest Nsabimana, avuga ko bagiye gukora ibishoboka kugira ngo abamotari bakomeze akazi kabo bishimye.

    Ati 'Bakomeze gusobanurirwa iyi gahunda ya mubazi, ndetse hafashwemo n’umwanzuro y’uko na bo ubwabo babizi neza y’uko bifitemo abantu benshi bakora nta byangombwa bafite. Twumvikanye ko kuva ejo mu gitondo inzego zitandukanye ubwo hari RURA, Polisi, RCA, Umujyi wa Kigali ndetse na Ferwacotamo, ari uguhuza imbaraga abo bantu bose badafite ibyangombwa buzuze ibisabwa'.

    RURA igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali abatwara abagenzi kuri moto mu basaga ibihumbi 26, abafite ibyangombwa bibemerera gukora bakaba ari 19.300 abandi bakora ntabyo bafite.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko kubireba Polisi biteguye kubahiriza inshingano zabo.

    Ati 'Niba umumotari bamwandikiye yumva yarenganye hari uburyo bwagiyeho bwo kujurira, wegera ubuyobozi ukavuga uti jyewe ikibazo mfite ni iki, Polisi igashyiraho itsinda ribibisuzuma. Numva rero imikoranire ikwiye kugira ngo inoge, ariko n’abo bamotari bumve y’uko bafite uruhare rwo kubikemura'.

    Mu Rwanda habarirwa amakoperative y’abatwara abagenzi kuri moto mu buryo bwa rusange asaga 180 akaba agizwe n’abamotari bagera ku bihumbi 47.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/inzego-zitandukanye-zahagurukiye-gukemura-ibibazo-by-abamotari

  • Shyaka Gilbert wari warahunze igihugu, yagarutse ahishura imikoranire ya Uganda n'abarwanya u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Shyaka yashinze “Youtube channel” yitwa 'Ijwi ry'Imfubyi' akajya ayitangiraho ibiganiro biri mu mujyo w'ibimaze kumenyerwa ku banenga u Rwanda.

    Uyu mugabo w'imyaka 30, yari yavuye mu Rwanda atorokeshejwe n'Umunyarwandakazi witwa Eugénie Muhayimana, utuye i New Castle mu Bwongereza, usanzwe akorana na CMI.

    Ubusanzwe Shyaka afite umugore n'abana babiri batuye mu Kagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi. Ni naho yavukiye ari naho twamusanze nyuma yo kugaruka mu Rwanda.

    Inkuru z'uko yaburiwe irengero ashimuswe zatangiye kuvugwa muri Kamena 2021, zadukanywe n'abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gusebya u Rwanda.

    Uko byatangiye…

    Muri Mata 2021, Shyaka yakoranye ikiganiro na shene ya YouTube ya 'Umurabyo TV' ya Uwimana Nkusi Agnes unengwa ko akora ibiganiro bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi.

    Mu kiganiro na IGIHE, Shyaka yavuze ko yahamagawe bwa mbere na Uwimana amusaba ko bakorana ikiganiro kuri YouTube ariko agezeyo atangira kumubwira ibyo aza kuvuga anamwizeza ubufasha bw'amafaranga.

    Ati 'Cyuma Hassan ni we wamuhaye nimero yanjye, arampamagara anyizeza ko nidukorana ikiganiro bazamfasha bakampa amafaranga. Yarampamagaye njya hariya muri RMC [i Remera], akambwira ati nutavuga gutya ntacyo ndakumarira, njyaho mvuga uko yambwiye.'

    Yakomeje agira ati 'Agnes Uwimana niwe muntu wa mbere wanyigishije kuvuga iby'Abahutu n'Abatutsi. Ntangiye kuvuga nibwo natanze nimero zanjye, abantu batangira kumpamagara banyoherereza amafaranga, abenshi babaga bari mu mahanga.'

    Avuga ko nyuma yo gukora icyo kiganiro atongeye gusubira mu kazi yakoraga k'ubwubatsi, ahubwo yatangiye kujya yitaba telefone za buri munsi z'abantu batandukanye barimo abamwizeza kumufasha n'abamuha amafaranga.

    Mu bamwoherereje amafaranga harimo na Eugénie Muhayimana wamuhamagaye amubwira ko yabonye ikiganiro cye akumva ashaka kumufasha ndetse muri icyo gihe yahise amwoherereza ama- pounds 50 [agera ku bihumbi 70Frw].

    Shyaka ati 'Yarampamagaye [Eugénie Muhayimana], nk'uko abandi bari bamaze iminsi bampamagara, ambwira ko yakunze ikiganiro nakoze, bityo ashaka kumpa amafaranga, ubwo anyoherereza ama-pounds 50 ayanyujije kuri konti y'umugore wanjye iri muri BK.'

    Muhayimana yakomeje kujya amuvugisha umunsi ku munsi kugeza n'ubwo yamusabye ko yazamwubakira inzu muri Kigali.

    Shyaka ati 'Yakomeje kujya amba hafi akampamagara kenshi ku buryo buri munsi twavuganaga amasaha menshi, ambwira amateka ye, ndetse biza kugera n'ubwo ansaba ko namuhuza na mukuru wanjye ndetse n'umugore wanjye, ndabahuza muha nimero za telefone zabo bakajya bavugana.'

    Avuga ko igihe cyaje kugera Muhayimana amugira inama yo gufungura YouTube Channel akajya ashyiraho indirimbo n'ibiganiro bivuganira 'abababaye'.

    Ati 'Kuva ubwo nafunguye YouTube Channel nyita 'Ijwi ry'Imfubyi' ntangira kujya nyuzaho ibiganiro. Ubwo telefone nari mfite yari nto ariko nyuma ayo mafaranga abantu banyoherezaga hari uwampaye ibihumbi 100 Frw mpita nongeraho andi ngura telefone nziza ari nayo nifashishaga mfata ibiganiro nkabishyira kuri YouTube.'

    Uko umugambi wo gutoroka wacuzwe

    Muhayimana Eugénie yakomeje kujya ahamagara Shyaka umunsi ku munsi, ariko mu biganiro bagiranaga agakunda kumubwira ko mu Rwanda bazamugirira nabi, bakamushimuta.

    Shyaka ati 'Yakundaga kumbwira ngo bazagushimuta, bazakwica, cyangwa bagufunge. Ibi ariko hari n'abandi bantu bajyaga banyandikira bari hanze, harimo n'abangaga kumbwira amazina yabo.”

    Yakomeje agira ati 'Hagati ya tariki 1 na 25 Kamena [Muhayimana] yatangiye kumbwira ko ngomba guhunga nkava mu gihugu kuko bagiye kunyica, ariko ubwo namubazaga uko nzahunga akambwira ko azaza tugasezerana ubundi akanjyana mu Bwongereza.'

    Shyaka avuga ko yaje guhakanira uwo mugore yabonaga ko akuze, ibyo byanze, hakurikiraho umugambi wo kumufasha gutoroka akajya mu gihugu cyo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

    Muhayimana yatangiye kubwira Shyaka ko agomba gushaka uruhushya rw'inzira, ariko aza gutinda kurubona ari nabwo yatangiye kumubwira ko agiye kumufasha gutoroka vuba kugira ngo atazashimutwa.

    Shyaka ati 'Yarambwiraga ati ' wowe ntugire ikibazo' hari abantu benshi dufasha kwambuka bakagenda bakajya muri Uganda. Aho kugira ngo ugume aho bagushimute, wowe umbwira mbigufashemo ugende.'

    Yakomeje agira ati 'Yageze ubwo ambwira ngo nitegure nzagende ngere i Musanze, ubundi bamfashe kwambuka njya muri Uganda.'

    Ni ibintu Shyaka yabwiye umugore we, ariko umugore aramwangira amubwira ko ahubwo bazajya i Gatuna akaba ariho banyura.

    Byageze ku wa 22 Kanama 2021, Shyaka wari uri i Kigali [icyo gihe abana be bari bari kwa Nyirakuru wabo, ubwo ni Mama wa Shyaka], yafashe umugore we berekeza i Gicumbi bakomeza ku mupaka wa Gatuna.

    Shyaka ati 'Twageze i Gatuna njye nari mfite indangamuntu ariko umugore wanjye ntayo yari afite, ni nabwo abakozi bashinzwe umupaka bamufashe njyewe mpita mbacika ndaza ndara i Byumba mu gitondo cya kare mbyuka njya i Musanze nk'uko Muhayimana yari yabimbwiye.'

    Yakomeje agira ati 'Nageze i Musanze mpasanga umumotari ahita anshyira kuri moto turagenda tugera ahantu nanjye ntazi.

    'Aranjyana ntabwo nari nzi aho njya, namuhaye 5000 Frw, angarurira 1000 Frw, aranjyana anshyikiriza umugabo muremure wirabura, nawe aranjyana ampa abandi bana babiri bafite hagati y'imyaka 14 na 16, barambwira bati dukurikire. Turiruka, duca mu rutoki rwinshi, duca mu makoro turakomeza turagenda kure.'

    Icyo gihe ariko ngo Shyaka yari yahawe nimero ya telefone y'umugore uri i Kampala ari nawe yagombaga kujya kureba nk'uko Muhayimana yari yabimubwiye.

    Shyaka avuga ko abo bana bamujyanye neza bamugeza ahantu bahuriye n'abandi bantu bafite forode za kanyanga n'imyenda, abo bahise bamubwira ko yahageze.

    Ati 'Uwo nahuye na we yaranjyanye angeza iwe anjyana mu Mujyi wa Kisoro, ubwo menya ko nageze muri Uganda.'

    Uyu mugabo yavuye imuzi umugambi wose watumye atoroka igihugu

    Uko yaje kwisanga muri CMI

    Kuva i Musanze, Shyaka yagiye aherekekanywa n'abantu batandukanye, umwe amugeza ahantu akahasanga abandi bagomba kumugeza ahandi kurinda ageze mu nkuta z'inyubako z'Urwego rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda [CMI].

    Ubwo yageraga mu Mujyi wa Kisoro, yakiriwe n'umuntu witwa 'Boy' aramujyana amugeza mu rugo rurimo abantu benshi, bavuga ikinyarwanda.

    Ati 'Boy ubanza ariko kazi akora kuko yari afite abantu benshi, arabanza atwara aba mbere nanjye nza kugerwaho, arantwara angeza kuri sitasiyo ya Polisi mu Mujyi wa Kisoro.'

    Yakomeje agira ati 'Nageze aho ntangira guhamagara Muhayimana Eugénie, mubwira ko ntangiye kugira ikibazo. Ariko yahise avugana n'abo bantu twari turi kumwe bantwaye, barankomezanya bangeza ahantu hitwa Kyabira.'

    Ku rundi ruhande ariko, ngo Muhayimana Eugénie yari yategetse Shyaka ko aho azajya agera hose agomba kuvuga ko ari mushiki we.

    Shyaka avuga aho Kyabira yababwiye ko yaje ahunze u Rwanda kuko bashakaga kumugirira nabi kubera ibiganiro yanyuzaga kuri YouTube.

    Ku wa 23 Kamena 2021, nibwo yatwawe ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kisoro, araharara bukeye aza kuhavanwa yerekezwa ahandi hantu.

    Kuva Kisoro yari atwawe mu modoka imeze nka 'Pandagari', agenda aherekejwe n'abasirikare babiri barimo n'uwari ufite ipeti rya Captain.

    Avuga ko yakoze urugendo rungana n'amasaha agera kuri abiri, mu ijoro ry'igicuku, aho bamushyize mu kigo cya gisirikare atabashije kumenya izina ryacyo.

    Ati 'Baranjyanye bangejeyo nkumva barimo kuvuga mu cyongereza ko bamaze kumpererekanya, ariko hari harimo umukobwa w'umusirikare akajya ambaza niba ndi umunyamakuru cyangwa ndi intasi.'

    Yakomeje agira ati 'Ubwo abari banzanye bansize aho, mpita njya mu modoka yindi abandi baranjyana bangeza mu kindi kigo kirimo abantu benshi bafunze, bigaragara ko harimo n'Abanyarwanda, noneho uwangejejeyo yahise abwira abandi basirikare twahasanze ko ntari 'Umunyabyaha'.'

    Avuga ko abari bamujyanye baje kumusiga muri icyo kigo, asigara afungiye mu cyumba gito cyahozemo ubwiherero.

    Ati 'Aho nibuka nanyuze ni ku muhanda wa Makerere, nanyuze kuri Kaminuza ya Makerere, barantwara bangeza muri icyo kigo mbona abantu benshi baryamye. Mpageze baravuga ngo uyu muntu ntabwo ari umunyabyaha.'

    Yakomeje agira ati 'Bahise bamfata banshyira mu cyumba gito cyane cy'ahantu hahoze ubwiherero, ubwo bahise banzanira na matelas ndaryama, ariko abanzanye bari bagiye. Bukeye banzaniye igikoma, saa sita banzanira akawunga ndetse na nimugoroba.'

    Nyuma y'iminsi itatu aba muri icyo cyumba, haje kuza umusirikare aramufungurira aramusohora amujyana mu nyubako hejuru bamushyira umusirikare witwa Captain Habyarimana John.

    Ati 'Mu gihe cyose nari maze ndi aho hantu, niwe muntu wa mbere nari numvise uvuga Ikinyarwanda.Ubwo namugeze imbere, arambwira ati waje hano, bampaye dosiye yawe, ambaza uko naje hano [….] ubwo ntangira inkuru y'uko nari mbayeho mu Rwanda, uko nahavuye n'ibindi byose.'

    Shyaka avuga ko nyuma y'ibyumweru bibiri batangiye kumuzanira telefone akavugana na Muhayimana, gusa ngo icyo gihe telefone ye bari barayisibyemo ibintu byose hasigayemo nimero ya Muhayimana yonyine.

    Ati 'Ubwo Muhayimana yatangiye kumbwira ko uwo mugabo [Captain Habyarimana John] yamuhaye amafaranga ko azamfunga neza ndetse ko nta kindi kibazo nzagira.'

    Ibiro bya Minisitiri w’Intebe muri Uganda, byahaye icyemezo cy’ubuhunzi Shyaka Gilbert, ntabwo yigeze agisaba ahubwo byose byakozwe na Muhayimana Eugenie uba mu Bwongereza

    Minisitiri w'Intebe yamuhaye ibyangombwa by'ubuhunzi

    Ubwo IGIHE yasuraga Shyaka Gilbert mu rugo rwe i Gicumbi, kuri uyu wa Kane tariki 13 Mutarama 2022, yatweretse ibyangombwa by'ubuhunzi yahawe n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe wa Uganda.

    Avuga ko nyuma yo kumara iminsi 68 [kuva avuye mu Rwanda kugeza 29 Ukwakira 2021], yagiye akoreshwa ibazwa mu bihe bitandukanye, Captain Habyarimana akamubaza iby'uko yahunze u Rwanda n'ibindi. Byaje kugera aho abona abantu baje kumutwara abona bamugejeje ahitwa kuri OPM [Office of the Prime Minister].

    Gusa ubwo yageraga ku Biro bya Minisitiri w'Intebe ntabwo yongeye gusubizwa muri ya nyubako ya CMI, ahubwo yaje kujyanwa kurara muri 'Lodge'.

    Ati 'Ubwo baramfashe baransohora, banshyira mu modoka ndinzwe n'abasirikare babiri bafite imbunda nto, turagenda tugera kuri OPM, bamfata ibikumwe na sinya bambaza n'andi makuru yanjye yose.'

    'Uko kunkura muri CMI bakanjyana muri OPM gufata icyo cyemezo cy'impunzi ni Muhayimana wabipangaga sinzi uko byagendaga. Njyewe nabonye ngenda mfata icyemezo gusa byose byabaga byarateguwe.'

    Yakomeje agira ati 'Ubwo ariko ntabwo nongeye gusubira muri CMI kuko bahise banyereka uwitwa Major John Nawamanya. Ubwo yaramfashe anjyana muri Lodge ntabwo nongeye gusubira muri CMI.'

    Shyaka avuga ko kuva icyo gihe yahise asubizwa telefone ye, ahabwa icyangombwa cy'usaba ubuhunzi, gitangwa na Minisitiri w'Intebe, atangira kujya akigenderaho.

    Muri icyo gihe akimara gufata telefone nibwo yatangiye kubona abantu bamuhamagara, barimo Matata Joseph, Freeman Bikorwa n'abandi bamusabaga gukora ibiganiro asebya u Rwanda.

    Ati 'Muhayimana ubwo yatangiye kumbwira ati ngaho rero genda uvuge ibyo wari waratinye kuvuga ukiri mu Rwanda. Ibyangombwa urabifite, ugiye kugenda ubane n'abana bawe ariko nawe ujye uvuga ibyo ushaka wibereye aho muri Uganda.'

    Ibi ariko byabaga, ari nako Muhayimana yari yaramaze gutorokesha abana ba Shyaka, baravuye mu Rwanda baramaze kugera muri Uganda ndetse icyo gihe bahise bamujyana aho abana be bari ari nabwo yahise atangira gushaka uko ataha.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/shyaka-gilbert-wari-warahunze-igihugu-yagarutse-ahishura-imikoranire-ya-uganda

  • Wowe wanga kwikingiza ujya mu ijuru wenyine? Dr Daniel Ngamije avuga ku banga kwikingiza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ubuzima Dr.Ngamije Daniel yatangaje ko abanga kwikingiza Covid-19 mu Rwanda batarusha gushishoza abantu barenga miliyoni 7 bamaze kwikingiza ndetse ko batajya mu ijuru bonyine.

    Hari kuvugwa inkuru nyinshi z'Abanyarwanda bari guhunga bakajya mu bindi mu bihugu kubera Covid-19 ariyo mpamvu Minisitiri Ngamije yabibukije ko batarusha ubushishozi abarenga miliyoni 7 babyemeye.Aha hari mu kiganiro yahaye RBA.

    Yagize ati 'Uwo muntu wanga gukingirwa arashishoza kurusha miliyoni 7 z'Abanyarwanda bamaze gukingirwa? Ese arashaka kujya muri iryo juru wenyine asize umuryango, inshuti n'abavandimwe?.Ese akunze ubuzima kurusha bagenzi be?'.

    Icyakora,Guverinoma y'u Rwanda iratangaza ko nta muturage ukwiye guhatirwa kwikingiza Covid-19. Ibi bivuzwe nyuma yaho imiryango imwe n'imwe itari iya Leta, igaragaje ko mu bikorwa byo gukingira Covid-19, hagaragaramo guhohotera abaturage batarabyumva.

    Muri iyi minsi mu Rwanda hakomeje kumvikana abaturage bavuga ko batifuza guhabwa urukingo rwa Covid-19, ndetse hari na bamwe bamaze guhunga igihugu kubera kwanga gukingirwa. Benshi bagaragaza ko kwikigiza bibangamiye imyemerere yabo.

    Alain Mukuralinda, umuvugizi wungirije wa guverinema y'u Rwanda yabwiye Ijwi ry'Amerika ko uwari we wese wahutaza umuturage muri ibi bikorwa akwiye kubibazwa.

     

    Source : https://yegob.rw/wowe-wanga-kwikingiza-ujya-mu-ijuru-wenyine-dr-daniel-ngamije-avuga-ku-banga-kwikingiza/